Blog

  • Police FC yatsinze APR FC yegukana Super Cup (2024) #rwanda #RwOT

    Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” itsinze APR FC kuri penaliti 6-5, ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Wari umunsi wo gukina igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2024) akaba ari na wo mukino ufungura shampiyona ya 2024-25.

    Uyu mukino wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse na Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro.

    Ni umukino watangiye wihuta umupira uva ku izamu rimwe rijya ku wundi, ku munota wa 9, Niyibizi Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 13 Niyomugabo Claude yahaye umupira mubi Pavelh Ndzila awukoraho n’umutwe ugaruka mu izamu Kilongozi awushyira mu izamu ariko ukubita igiti cy’izamu abakinnyi ba APR FC bawukuramo usanga Muhadjiri ateye mu izamu unyura hejuru ya ryo.

    Police FC wabonaga irimo irusha APR FC muri iyi minota, ku munota wa 16 yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Ani Elijah, yatewe na Muhadjiri ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC yabonye kufura ku munota wa 25 yatewe na Ruboneka ariko umunyezamu Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Mugsiha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko umunyezamu wa Police FC awufata byoroshye.

    APR FC na yo wabonaga yamaze kwinjira mu mukino, Victor Mboama yagerageje guterera inyuma y’urubuga rw’amahina ariko abakinnyi ba Police bawohereza muri koruneri.

    APR FC yongeye kurokoka ku munota wa 39 ubwo Muhadjiri yateraga kufura ku ikosa yari akorewe ariko ukubita umutambiko w’izamu wudunda mu izamu ntiwajyamo. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye arema uburyo bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Ku munota wa 68 APR FC yakoze impinduka 2, Victor Mboama na Mugisha Gilbert bavuyemo Mamadou Sy na Richmond Lamptey ni nako Police FC yakuyemo Djibril Akuki hinjiramo Simeon Iradukunda.

    Abakinnyi nka Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC bagerageje amahirwe ariko umunyezamu Patience ababera ibamba.

    Ni nako Police FC abarimo Ani Elijah, Hakizimana Muhadjiri bageraje ariko biranga.

    Ku munota wa 87, Police FC yakoze impinduka Mugisha Didier yasimbuye Richard Kilongozi ni nako ku ruhande rwa APR FC, Niyibizi Ramadhan yahaye umwanya Tuyisenge Arsene. Ku munota wa 90, Dushimimana Olivier yahaye umwanya Aliou Souane. Umukino warangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza penaliti 6-5.

    Ku ruhande rwa APR FC; Niyigena Clement, Mamadou Sy, Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Umunyezamu Pavelh Ndzila bazinjije, Yussif Seidu Dauda na Richmond Lamptey bazihushije umunyezamu yazikuyemo ni mu gihe Police FC; Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah, Nsabimana Eric Zidane, Mugisha Didier, Iradukunda Simeon na Bigirimana Abedi bazinjije Yakubu arayihusha yayiteye hejuru

    Police FC ikaba yegukanye igikombe, imidali na miliyoni 10 Frw ni mu gihe APR FC yahawe imidali na miliyoni 5 Frw.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatsinze-apr-fc-yegukana-super-cup-2024

  • Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira bwa… – #rwanda #RwOT

    Richard Ngendahayo ari imbere mu bahanzi bakomeye ba 'Gospel' babashije gushyira hanze Album igakundwa mu buryo bukomeye, kugeza ubwo indirimbo ziyigize zigaruriye imitima ya benshi.

    Mu bihe bitandukanye, abategura ibitaramo i Kigali bagiye bagerageza kumutumira ariko bikanga ku munota wa nyuma. Hari amakuru avuga ko mu mpera z'uyu mwaka, uyu muramyi ubarizwa muri Amerika ashobora kuzataramira i Kigali.

    Umwibuke cyane mu ndirimbo zirimo nka: 'Mbwira ibyo ushaka', 'Ibuka', 'Gusimba Umwonga', 'Si Umuhemu', 'Yambaye Icyubahiro', 'Wemere ngushime', 'Ijwi rinyongorera', 'Unyitayeho', 'Sinzakwitesha' n'izindi.

    Ngendahayo amaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Ariko impano ye n'ibihangano bye byatangiye gucengera mu bantu kuva mu 2005, aho ibihangano bye byifashishwa cyane n'insengero zinyuranye.

    Ari mu myiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Canada binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo 'Amashimwe Concert' bya Alpha Rwirangira, bizaba ku wa 13 Ukwakira 2024, no ku wa 23 Ukwakira 2024. Ni ibitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alpha Rwirangira yavuze ko yifashishije umuramyi Ngendahayo muri ibi bitaramo 'kubera impamvu nyinshi'. Ati 'Impamvu ya mbere ni uko Richard Ngendahayo ni umuntu mfatiraho urugero, muri 'Gospel' ni umuntu wakoze ibintu bikomeye.'

    Arakomeza ati 'Ni umuntu waje akora Album yose. Ni umuntu urebye wakoze ibintu bikomeye muri 'Gospel' akora indirimbo nziza cyane, kandi twese twakunze. Ni umuntu wakoze Album ikamara imyaka yose ikunzwe kugeza n'ubu.'

    Alpha Rwirangira yavuze ko Album 'Niwe' ya Ngendahayo yafashije abantu benshi kandi 'yaradukujije bamwe na bamwe mu buryo bw'agakiza'. Akomeza ati 'Twamwigiyeho byinshi'.' 

    Yavuze ko 'Richard ndamukunda cyane akaba n'inshuti'. Ati 'Ni umuntu nifuje kuba natumira aranyemerera kwitabira ubutumire.'

    Alpha Rwirangira yavuze ko yatumiye Ngendahayo mu gihe yari afite izindi gahunda mu Ukwakira, ariko bitewe n'ubushuti bafitanye n'indi mibanire 'yaranyemereye'. 

    Ati 'Ni ubwa mbere azaba aje muri Canada, kuririmba hano. Ni iby'umugisha kubona Imana ishoboje kuba ndi mu ba mbere bamuzana hano cyangwa ndi uwa mbere umuzanye hano. Imana ihabwe icyubahiro ku bw'icyo.'

    Mbere ya 2019, byavugwaga ko Richard azataramira i Kigali. Ndetse, icyo gihe mu rwego rwo kwitegura urugendo rwe yasohoye indirimbo eshatu zirimo nka: 'Nzaguheka','Intwari batinya' na 'Urera'.

    Ariko siko byagenze kuko abantu barategereje amaso ahera mu kirere. Iriya ndirimbo 'Nzaguheka' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Patrick Buta uzwi cyane nka Sly BUTA ukorera muri Kilulu 9 Production (K9P).

    Rwirangira wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya 'Tusker Project', yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha abatuye Canada guhimbaza Imana.

    Ati 'Ibi bitaramo ni ngaruka mwaka, bibaka bigamije gushima Imana. Hari abandi bahanzi bazabana nanjye muri iki gitaramo cyo kuri iyi nshuro. Gusa tuzabimenyesha abantu mu minsi iri imbere.'

    Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu mwaka harimo no kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze yagera i Kigali mu 2025. Ati 'Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba cyane.'

    Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bigiye kuba. Kuri iyi nshuro byateguwe na Healing Lab. Ushingiye kuri ‘Affiche’ yagiye hanze, bigaragara ko Alpha Rwirangira azakora ibitaramo bibiri.

    Igitaramo cya mbere kizaba ku wa 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, azakomereza mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa 23 Ukwakira 2024. Mbere y'umunsi w'igitaramo ni ukwishyura amadorali 50, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura amadorali 70.

    Alpha Rwirangira ni umuhanzi w'umunyarwanda wabonye izuba ku wa 25 Gicurasi 1986. Ni umwanditsi w'indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye.

    Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Reggae, Soul R&B n'izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Icyongereza n'igiswahili.

    Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha kuryegukana, aho yari ahatanye n'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Yanakoranye indirimbo n'abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka 'Songa Mbele, anafitanye indirimbo 'Come To Me' yakoranye na Bebe Cool.

    Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama, Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda 'I Love You' yakoranye na Princes Priscilla (Rwanda) n'izindi.


    Alpha Rwirangira yahaye Imana icyubahiro nyuma y'uko abashije gutumira Richard muri Canada


    Richard Nick yigomye ibindi bikorwa yari afite mu Ukwakira yiyemeza gushyigikira Alpha


    Alpha Rwirangira yavuze ko ibi bitaramo bigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri Canada gusabana n'Imana


    Ibi bitaramo bizaba mu gihe cy'Iminsi ibiri, mu Mujyi wa Ottawa no muri Edmonton 


    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'NIWE' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145782/richard-nick-ngendahayo-agiye-gutaramira-bwa-mbere-muri-canada-ku-butumire-bwa-alpha-rwira-145782.html

  • Ibibazo isi ifite byose, igisubizo kiri mu Ij… – #rwanda #RwOT

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge batangarije Isi yose ko Ijambo ry’Imana ari igisubizo ku bibazo byose biriho. Bakomeza bavuga ko rihindura amateka y’umuntu, rikarema ibitariho bikabaho, akaba ari ryo ryaremye Ijuru n’Isi. Bati “Iryo jambo ni ryo rituyobora, ni ryo ridukomeza, ni ryo ritubeshaho, ryishakira inzira aho rinyura nta cyaryitambika kuko rikomeye nka nyiraryo”. 

    Bagarutse ku bo Yesu yagaburiraga imigati mu biterane bigari yakoreye ku Isi, bavuga ko habaga harimo n’abafite inzara nyinshi y’Ijambo ry’Imana riva mu kanwa ka Yesu. Nabo bitanzeho urugero bavuga ko bataje mu murimo w’Imana bakurikiye imigati gusa ahubwo banafite inzara n’inyota y’Ijambo ry’Imana.

    Bati “Imigati yose ijya irangira, abayiriye bose bagashiraho. Amafi yose ajya arangira abayariye nabo bagashiraho, ibyo dutunze byose bijya bishira bikarangira, natwe tubitunze twese tugashiraho, ubwiza n’ikimero n’uko uteye bijya birangira, nawe ubifite rwose ugashiraho, ariko Ijambo ryawe Yesu we ntirishira, rihoraho. Ni ryo ridutunze ku manywa na nijoro, ni ryo ritubeshaho mu mvura no ku zuba”. 

    Umutoza w’amajwi wa Korali Agape, Josue Manishimwe yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yanditswe n’umwe mu baririmbyi ba Agape wahoze ari n’umutoza w’indirimbo. Yavuze ko bahora isenga Imana ngo Mwuka Wera atange igihimbano cyakora ku mitima y’abantu. Ati “Abahimbyi b’indirimbo rero turabasengera, kandi bigira umusaruro ko tubona indirimbo zacu zigira amagambo n’ubutumwa byihariye”.

    Yavuze ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo bise “Ijambo”, ari ubwibutsa abantu ko baremwe n’Ijambo akaba ari naryo ribabeshaho. Ati “Mu by’ukuri nk’uko amagambo ari muri iyi ndirimbo avuga, tubona ko ibintu byose birangira, bigashiraho n’abantu bararangira, ariko Ijambo ryabiremye rikanaturema rihoraho. Mbese ni kwibutsa abantu ‘Orgine’ y’ibintu.” 

    Yunzemo ati “Tunababwira ijambo riri mu Abefeso 3:20 (Ibasha gukora ibiruta ibyo dusana n’ibyo twibwira, nk’uko imbaraga zayo ziri, zidukoreramo). Ariko ibyo byose ni ijambo ryabiremye”. Yisuze Bibiliya, yagaragaje ko ab’iki gihe bakeneye Ijambo ry’Imana, anibutsa abakristo ko “agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye”. 

    Yagaragaje impamvu ijambo ari ingenzi muri iki gihe Isi iyobowe n’ikoranabuhanga. Ati “Isi y’iterambere igeze aho abantu bayoborwa n’ubwenge, ikoranabuhanga ndetse tugeze ku byo bita ‘Artificial Intelligence’ [ubwenge bw’ubukorano]. Turagira ngo abantu bongere bubakire ku Ijambo ry’Imana kuko ni ryo tangiriro n’iherezo. Ibibazo isi ifite byose, igisubizo kiri mu Ijambo”.

    Josue Manishimwe umwe mu batoza b’amajwi b’abahanga cyane muri iki gihugu, yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo “Ijambo” yakiriwe neza cyane, Korali Agape itagiye kwicara ngo ishyire akaguru ku kandi ahubwo “tubafitiye izindi [ndirimbo] nyinshi kandi nziza. Tuzagenda dukora n’ibitaramo kugira ngo abantu barusheho guhemburwa n’Ijambo.”

    Korali Agape igizwe n’abaririmbyi barenga 100. Yashinzwe mu 1997, itangira ari itsinda ry’ivugabutumwa (Groupe d’evangelisation). Mu 1999 ni bwo yabaye korali, gusa muri 2001 ni bwo yabaye korali mu buryo budasubirwaho. Izina ‘Agape’ barikuye muri Bibiliya aho iri jambo risobanura ‘Urukundo rw’Imana’. Intego y’iyi korali ni ‘Ukugira urukundo rw’Imana’. 

    Agape choir yamamaye mu ndirimbo zirimo “Ukuboko Kwiza” yakunzwe bihebuje, iza no gusubirwamo n’umwana muto witwa Jessie, igera kuri bensh cyane. Izwiho gucuranga umuziki w’umwimerere na cyane ko ifite ibyuma byayo bwite bigezweho. Mu ndirimbo zayo yibanda ku gukomera kw’Imana n’ubundi butumwa bushoye imizi mu Ijambo ry’Imana.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IJAMBO” YA KORALI AGAPE

    REBA INDIRIMBO “UKUBOKO KWIZA” YA KORALI AGAPE

    Korali Agape yamamaye mu ndirimbo “Ukuboko kwiza” yashyize hanze indi bise “Ijambo”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145787/ibibazo-isi-ifite-byose-igisubizo-kiri-mu-ijambo-korali-agape-ku-kamaro-kijambo-ryimana-vi-145787.html

  • Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Ines Ruhengeri bishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwishimira intsinzi y'abakandida b'Umuryango FPR Inkotanyi by'umwihariko Perezida Paul Kagame byabaye ku wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024 gihuzwa no kwakira komite nshya ya Task Force Ines Ruhengeri.

    Bavuga ko bishimira byinshi bagezeho n'uruhare bagize mu bikorwa by'amatora kugeza ku ntsinzi y'abadepite b'Umuryango n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame bavuga ko bafitanye igihango kandi ko badateze kumutererana.

    Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi muri Ines Ruhengeri, akaba n'Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Sindayigaya Samuel ahamya ko igihango bafitanye na Perezida Paul Kagame n'imiyoborere ye myiza babiheraho bubaka ibifatika n'umuryango.

    Yagize ati “Ibyishimo byari ngombwa kuko mu mateka ya Ines yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse dufite n'imodoka y'impano yaduhaye, muri icyo gihango twagiranye nabwo dushobora gutezuka ku gukora neza, gukorera igihugu ndetse bikaduha n'imbaraga kuko dufite umubyeyi nawe udukunda natwe twishimira.”

    Yakomeje agira ati “Turi kugenda dutegura n'abana bagenda batugana muri kaminuza kugira ngo tugire ikiragano kizagenda gihereza ikindi ndetse tubone n'uko tuzakomeza gushyigikira imigambi ya FPR Inkotanyi mu buryo burambye buhoraho. Imihigo dufite ni ugukomeza manifesito no kureba imbere ku byiza byose by'Umunyarwanda haba mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera n'umutekano u Rwanda rukaba indashyikirwa tubigizemo uruhare.”

    Bamwe mu banyeshuri bo muri Ines Ruhengeri bakaba n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bavuga ko iterambere igihugu kigezeho nta gushidikanya ko barikesha Perezida Paul Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi kandi ko nabo bagomba guharanira ko bitazasubira inyuma.

    Nishimwe Pacifique yagize ati “Nk'urubyiruko nishimira ko niga mu gihugu kirimo umutekano kandi umukobwa n'umuhungu bose biga kimwe nta busumbane, dufite amashuri, uburezi kuri bose, amavuriro n'ibindi.”

    Yakomeje agira ati 'Urubyiruko bagenzi banjye icyo nababwira ni ugukunda igihugu bakabishishikariza n'abandi babana nabo tugafatanya no kurwanya abashaka guharabika igihugu cyacu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga tugaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.”

    Mpinganzima Carine nawe yagize ati “Twishimira gushyira mu bikorwa amahame y'umuryango kuko watangiye ari icyerekezo ariko ubu ibyari inzozi byagiye mu bikorwa biraniyongera babigeza ku baturage. Agaciro duhabwa haba mu mahanga ni uko hari byinshi byakozwe, natwe rero tuzakomeza kubisigasira no guharanira kugira intego zagutse.”

    Muri iki gikorwa cyahujwe no kwakira komite nshya ya Task Force Ines Ruhengeri, abasoje ikivi n'abinjiye mu nshingano nabo bishimira ibyagezweho bafatanyije ariko bagahamya ko urugamba rugihari kandi ko bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guharanira iterambere ry'abaturage.
    Kamanzi Ernest winjiye mu nshingano yakomeje kubyo bashyize imbere muri manda yabo.

    Ati ” Ubu dushyize imbaraga ku kubonera abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, kububakira ubwiherero no gusana ubutameze neza mu buryo bwo kubafasha mu mibereho myiza.”

    Yakomeje agira ati “Dutangiranye na manda ya Perezida wa Repubulika dufite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage, ubu tugiye gutangirira ku gufasha abaturage 200 kubona ubwisungane mu kwivuza muri uku kwa cyenda kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.”

    Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Ines Ruhengeri uruhare yagize mu kwamamaza abakandida b'Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko kuba hari urubyiruko rwitabira bigaragaza ko imbere ari heza.

    Yagize ati “Ndabashimira uruhare mwagize mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n'Abadepite byatanzwe na FPR Inkotanyi ndetse na nyuma yo kwamamaza mwongeyeho gutora neza ibi bikaba byaratumye Intara y'Amajyaruguru iba iya mbere mu gutora Perezida Paul Kagame.”

    “Igihugu cyacu tugira amatora atabamo akajagari nk'ako twumva mu bindi bihugu kandi ibyo tubikesha ikinyabupfura Abanyarwanda bafite kuko batojwe n'Intore izirusha intambwe, Paul Kagame.'

    Akomeza avuga ko igikurikiyeho ari ugukora ibyo bemereye abaturage kugira ngo iyi manda izabe iyo gusigasira ibyagezweho no guteza imbere abaturage.

    Muri Ines Ruhengeri habarirwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera mu 1500 bagiye bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse bagize n'uruhare rukomeye mu kwamamaza Umukandida Perezida n'Abadepite baje no kwegukana intsinzi ari nabyo bishimira.

    Chairman Mugabowagahunde Maurice yashimiye Ines Ruhengeri uruhare yagize mu kwamamaza Abakandida ba FPR Inkotanyi

    Umuyobozi wa Task force Ines Ruhengeri icyuye igihe Gisa Stiven yibukije ko urugamba rwo guteza imbere abaturage rukomeje

    Muri Ines Ruhengeri habarirwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera mu 1500


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-bishimiye-intsinzi-ya-perezida-paul-kagame-bahiga

  • Ikaze muri Nkungu aho Umwami Ruganzu I Bwimba 'yarigitiye' ubwo yajyaga gutabarira igihugu (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Umwami w'u Rwanda yararashwe ngo arigitira muri aka gace hahita hamera igiti cy'umuguruka kidapfa kuboneka henshi.

    Aya mateka aherereye mu Mudugudu wa Kiryango mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana. Iki gice cyahoze ari ku mbibi z'u Rwanda kuko ariho rwagabaniraga n'igihugu cy'i Gisaka.

    Umukozi w'Inteko y'Umuco ushinzwe kubungabunga ahantu Ndangamurage, Nturo Chaste, avuga ko muri Nkungu ahari igiti cy'umuguruka kimaze imyaka irenga 60 cyasimbuye ikindi kinini cyari kimaze imyaka myinshi cyane ariho Umwami Ruganzu I Bwimba yatangiye ahasaga mu 1300-1400 aho yahageze aje nk'umutabazi w'umucengeri.

    Umutabazi w'umucengeri ni imvugo ikoreshwa ku bikomangoma cyangwa Umwami mu gihe yabaga agiye kwitangira igihugu kugira ngo abe umutabazi wacyo mu gihe cy'urugamba.
    Yajyagayo amaze kuragurizwa indagu zikerekana ko niyitangira igihugu amaraso ye azatuma batsinda umwanzi. Nawe ni gutyo yahageze avuye i Sasabirago muri Fumbwe ubwo u Rwanda rwarwanaga n'i Gisaka.

    Nturo yavuze ko Umwami Ruganzu I Bwimba ageze muri aka gace ka Nkungu, umwanzi yaje kumurasa hanyuma bamwe ngo bakavuga ko yahise arigitira bityo hamera igiti cy'Umuguruka. Amateka avuga ko kandi ashobora kuba yarafashe akababi akakihanaguza aho akajugunye ngo hakamera igiti cy'Umuguruka.

    Iki giti kuva icyo gihe cyari kigihari cyashengutse mu 2001 nyuma y'imyaka hafi 600. Cyareshyaga na metero 200 kikaba cyari gifite umubyimba wa metero zisaga zirindwi.

    Mutsinzi Claver wavukiye ku musozi wa Nkungu mu 1963, yavuze ko yamenye ubwenge ahari igiti cy'umuguruka ari mu isambu yabo. Hari igiti kinini cyane aho bababwiraga ko iyo ugitemyeho gato kiva amaraso ariko byari ukubabeshya kugira ngo batazajya bagisagarira, ngo cyari igiti kinini cyane kuburyo munsi yacyo harimo umwenge munini wugamwagamo n'abahinzi mu gihe cy'imvura.

    Mutsinzi yavuze ko iki giti cyaje kugwa mu 2001 ariko ko cyareshyaga na metero zirenga 200 z'uburebure ndetse kikagira umuzenguruko wa metero nk'esheshatu kuko cyari igiti kinini cyane.

    Rwakagabo Anastace ufite imyaka 84 avuga ko koko nawe yakuze yumva amateka ko muri aka gace ka Kiryango ariho Umwami Ruganzu yarigitiye hagahita hamera igiti cy'Umuguruka kera ngo cyari igiti kinini cyane kuburyo cyasumbaga ibindi byose.

    Rwakagabo yavuze ko kandi bajyaga barasa imyambi kera bagamije kuyirenza icyo giti cyari kirekire cyane, uwakirenzaga ngo yabaga arushije abandi intego.

    Umurage abato bakura kuri aya mateka

    Nturo yavuze ko umurage abato ndetse n'abayobozi bakura kuri aya mateka y'u Rwanda ari uw'ubutwari, bakumva ko bagomba gukotanira igihugu nkuko ibisekuru byinshi byabigenzaga.

    Ati 'Nk'umurage uri hano ni uw'ubutwari, kuba Umwami w'Igihugu ubwe yarafashe umwanya akavuga ngo aho kwirirwa tujya gushaka undi mutabazi, akemera kwitangaho nk'umutabazi ni umurage w'ubutwari no kwitangira abo uyobora.'

    Yakomeje agira ati 'Urubyiruko turarusaba kuwukomeza bagatera ikirenge mu cy'intwari zabanje, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bo turabasaba gukomeza kubungabunga ibi bimenyetso kugira ngo tugire ibimenyetso mpamya by'amateka.'

    Kuri ubu abaturage bo muri aka gace ka Nkungu ya Munyaga, barasaba ubuyobozi kubungabunga aya mateka mu buryo bwiza kugira ngo abakiri bato benshi bajye bahigira umurage w'ubutwari bw'Abanyarwanda bo ha mbere.

    Kuri ubu igiti cy’umuguruka gito gihari kihamaze imyaka 60

    Iki giti bivugwa ko kimaze imyaka irenga 60

    Igiti cy’umuguruka gihari kimaze imyaka irenga 60 aho ari cyo ubu kigaragaza amateka ya Nkungu

    Aho iki giti cyashegukiye haracyagaragara

    Aho igiti cya mbere cyashengukiye ni ho bakwereka

    Ahahoze igiti kinini cy’umuguruka ubu hari umuzi wacyo, iyo uwushunnye ni uko usa bishoboka ko aribyo bitaga amaraso

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikaze-muri-nkungu-aho-umwami-ruganzu-i-bwimba-yarigitiye-ubwo-yajyaga

  • Minisitiri Twagirayezu yasuye abari gukosora ibizamini bya leta abasaba kutarenganya abana – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwari rugamije kugenzura niba iyo mirimo iri gukorwa mu buryo bw'umwuga nk'uko bisanzwe.

    By'umwihariko ibigo Minisitiri Twagirayezu yasuye ni ibya GS St Joseph Kabgayi na College Marie Reine byose biherereye mu Karere ka Muhanga, ashimira abakosozi ku kazi bakora kandi abasaba gukomeza gukora kinyamwuga.

    Kuri GS St Joseph Kabgayi yasuye hari gukosorerwa ibizamini byo mu mashuri abanza, bigakorwa n'abakosozi 515 mu gihe kuri College Marie Reine hari abakosozi 510 bakosora ibizamini byo Cyiciro Rusange.

    Minisitiri Twagirayezu yabwiye abo bakosozi ko akazi bakora ari ingenzi kuko bituma hamenywa uko ejo hazaza h'abanyeshuri hameze, bigafasha no mu igenamigambi.

    Ati 'Mugomba gukosorana ubwitonzi n'ubushishozi kugira ngo hatagira umwana urengana. Abanyeshuri bacu bakoranye umuhate kugira ngo bagere ku cyiciro cyo gukora ibizamini bya leta. Ni inshingano zacu kubaha isuzuma ariko tukanabakosora neza. Nizeye ko ubwitange n'ubunyamwuga bwanyu, buzatuma tubigeraho.”

    Uyu muyobozi kandi yasuye ibyumba by'amashuri bitandukanye bikosorerwamo ibizamini bya leta muri ibyo bigo, yihera ijisho uko buri kintu cyose kiri kugenda.

    Yaganiriye byihariye n'abakosozi, yumva n'ibitekerezo byabo byafasha gukomeza kunoza akazi bakora, hagamijwe no kuzamura ireme ry'uburezi bw'u Rwanda.

    Yakoranye inama kandi n'abayobozi b'amatsinda y'abakosozi, baganira ku ngingo zijyanye no kuzamura ireme ry'uburezi, agaruka ku kamaro k'ubufatanye mu kurinoza.

    Yavuze ko gukosora ibizamini bya leta ari ngombwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi, ashimira ubwitange, ubudacogora n'ubufatanye abakosozi bakomeje kugaragaza mu rwego rwo kukinoza.

    Ibizamini bya leta by'umwaka w'amashuri wa 2023/2024 biri gukosorwa n'abakosozi 14 720 bari hirya no hino mu gihugu mu bigo 34.

    Ibyo bizamini byakozwe n'abanyeshuri 438 571 barimo abakobwa 241 433 n'abahungu 197 138 bo mu mashuri abanza, icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye.

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yasuye ibigo byo mu Karere ka Muhanga biri gukosorerwamo ibizamini bya leta

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yaganiriye n’abakosozi ku cyatuma akazi kabo gakomeza kugenda neza

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard na we yari ahari gukosorerwa ibizamini mu Karere ka Muhanga

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu (ubanza iburyo mu bahagaze) yasuye ahari gukosorerwa ibizamini asaba abarimu gukora kinyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yasuye-abari-gukosora-ibizamini-bya-leta-abasaba

  • Ihungabana ry'ubukungu bwa Amerika ryatigishe amasoko y'imari n'imigabane ku Isi: Mu Rwanda bite? – #rwanda #RwOT

    Impamvu nayo ntigoye kuyumva kuko Amerika ari igihugu gifite ubukungu bunini, bufite agaciro karenga miliyari ibihumbi 26$, hafi 25% by'ubukungu bwose bw'Isi. Ku rundi ruhande, ifaranga ry'iki gihugu niryo rikoreshwa cyane mu bucuruzi mpuzamahanga, ibituma buri wese arikenera.

    Ibibereye muri Amerika n'ibyemezo bihafatirwa, birumvikana ko bigira ingaruka ku rwego mpuzamahanga, ndetse niko biherutse kugenda mu minsi ishize, ubwo ishoramari ku masoko y'imari n'imigabane ryahungabanaga ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane biturutse ku byari biri kubera muri Amerika n'ahandi.

    Mu Buyapani, iri soko ryatakaje hafi 15% by'agaciro karyo mu ntangiriro z'icyumweru, nubwo ibintu bitangiye gusubira mu buryo magingo aya. Mu bihugu by'u Burayi, igabanuka ryari hagati ya 2% na 7%, gusa naho ibintu biri kugaruka mu buryo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (RSE), Celestin Rwabukumba, yavuze ko muri rusange izi ngaruka zitageze ku iri Soko n'ubukungu bw'u Rwanda.

    Ati 'Ntabwo byatugizeho ingaruka cyane mu buryo bw'ako kanya, isoko ryacu riracyiyubaka. Ibibazo bitugeraho mu buryo butari ubw'ako kanya. Dushobora kubibonera wenda mu guta agaciro k'ifaranga, ibiciro ku masoko bikazamuka, peteroli iyo yazamutse natwe ibiciro birazamuka ku masoko.'

    Yongeyeho ko Isoko ry'u Rwanda rikiri kwiyubaka, gusa ashimangira ko abashoramari ryakira ari abantu bamaze gufata icyemezo cyo gushora imari y'igihe kirekire, badashobora gupfa guhindura ibyemezo byabo bishingiye ku biri kuba muri ako kanya.

    Ati 'Kugeza uyu munota, ibigo by'ubucuruzi byose byanditswe ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda n'impapuro mpeshamwenda za Leta biracyameze neza.'

    Ubukungu bw’u Rwanda ntibwagizweho ingaruka n’iri hungabana

    Ni iki cyateye iri hungabana?

    Ikibazo cyatangiye mu ntangiriro za Kanama ubwo Ibiro bya Amerika bishinzwe Imibare y'Abakozi bashyiraga hanze raporo igaragaza ko muri Nyakanga, umubare w'abaturage ba Amerika babonye akazi wari ibihumbi 144 gusa.

    Uyu mubare wari muto kuko byari byitezwe ko nibura abantu ibihumbi 175 cyangwa hafi yabo, ari bo bagombaga kubona akazi muri uko kwezi.

    Ibi byabaye ikimenyetso cyereka abashoramari ko ubukungu bwa Amerika butifashe neza kuko iyo bigenda gutyo, imibare y'ababona akazi yari kuzamuka. Ubu bwoba bwatumye hari abatekereza ko ubukungu bwa Amerika bushobora kuba buri mu nzira zo gusubira inyuma (recession) bityo bamwe mu bashoramari batangira gukura amafaranga yabo ku Isoko ry'Imari n'Imigabane rya New York (NYSE) bayimurira mu rindi shoramari rigira ibyago bike byo guhomba.

    Gusubira inyuma k'ubukungu bwa Amerika ni ingingo imaze amezi arenga atandatu ihangayikishije abashoramari, aho kuri iyi nshuro yatijwe umurindi n'igabanuka ry'ababonye akazi muri Nyakanga.

    Igiteye impungenge kandi, ni uko Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve) idakora amavugurura yatuma ubukungu bwa Amerika bwongera kuzamuka, ubwoba bw'uko bwasubira inyuma bukavaho.

    Amavugurura Banki Nkuru ya Amerika isabwa gukora ni ukugabanya inyungu fatizo yayo, kuri ubu iri hagati ya 5.25% na 5.50%. Ni ubwa mbere mu myaka 40, iyi nyungu yari igeze kuri uru rwego kuko hagati ya 2010 na 2019, hejuru yari yarageze hari kuri 2.50% mu 2018.

    Ibyemezo bifatiwe muri iyi nyubako ikoreramo Banki Nkuru ya Amerika, bikunze kugira ingaruka ku rwego rw’Isi

    Covid-19 iracyadukurikirana

    Icyemezo cya Banki Nkuru ya Amerika cyo kuzamura inyungu fatizo gifite imizi mu 2020 ubwo Covid-19 yatangiraga kwibasira icyo gihugu.

    Icyo gihe, umusaruro waraganutse kuko abantu batakoraga nyuma y'ingamba za guma mu rugo, icyakora bagombaga gukomeza kubaho, bivuze ko bahabwaga amafaranga y'ubuntu.

    Aya mafaranga kugira ngo aboneke, Banki Nkuru ya Amerika yakoze 'amafaranga mashya' afite agaciro ka miliyari ibihumbi 3.3$ mu 2020 gusa. Aya mafaranga yari hafi 20% by'amadolari yose yakoreshwaga mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, muri Werurwe 2020, Banki Nkuru ya Amerika yagabanyije inyungu fatizo iyigeza hagati ya 0% na 025% kugira ngo abantu boroherwe no kubona amafaranga yo gukora imirimo yabo (binyuze mu nguzanyo n'ibindi), bityo ingaruka za Covid-19 ntizibe nyinshi cyane ku bukungu.

    Iyo amafaranga abaye menshi mu baturage kuruta umusaruro w'ibyo bakora, kenshi igikunze kuvamo ni izamuka ry'ibiciro ridasanzwe (inflation) ari nacyo kibazo ibihugu byinshi byo ku Isi byagize nyuma ya Covid-19, kuko byabaye abaturage amafaranga benshi kandi ibyo bakora byaragabanutse, bityo ibiciro bikazamuka. Gusa ku rundi ruhande, ntitwavuga ko izi ngamba zitari zikwiriye, kuko henshi nta kindi cyashobokaga.

    Ubusanzwe, Banki Nkuru ya Amerika iba yifuza ko izamuka ry'ibiciro ritarenga impuzandengo ya 2% icyakora bitewe n'amafaranga menshi yari mu baturage ndetse n'izindi mpamvu zitandukanye, muri Kamena 2022, iri zamuka ryari rimaze kugera ku 9.1%, ibyaherukaga mu 1981.

    Mu ntego za Banki Nkuru z'ibihugu harimo guhangana n'izamuka ridasanzwe ry'ibiciro, aho zibikora zigabanya amafaranga ari gukoreshwa n'abaturage, ibi bikagerwaho binyuze mu buryo butandukanye burimo kuzamura inyungu ku nguzanyo, bikorwa binyuze mu kuzamura inyungu fatizo ya Banki Nkuru.

    Mwibuke, muri Werurwe 2020 inyungu fatizo ya Banki Nkuru ya Amerika yari hagati ya 0% na 0.25%, ariko byageze muri Nyakanga 2023 iyi nyungu imaze kugera hagati ya 5.25% na 5.50%.

    Muri icyo gihe, ibi byarumvikanaga kuko izamuka ry'ibiciro ryari riteye impungenge ndetse byagize umumaro kuko kugeza muri Kamena uyu mwaka, izamuka ry'ibiciro ryari ryaraganutse cyane, riri kuri 2.97%.

    Ingaruka zatewe na Covid-19 ziracyigaragaza hirya no hino ku Isi

    Banki Nkuru nk'igikoresho cya politiki?

    Magingo aya, ubukungu bwa Amerika bugeze ku rwego abashoramari bifuza cyane ko inyungu fatizo ya Banki Nkuru y'icyo gihugu yagabanywa. Mu bushakashatsi bwakozwe na Yahoo Finance, bwagaragaje ko nibura 92% by'abacuruza imigabane ku Isoko ry'Imari n'Imigabane rya New York (NYSE), bifuza ko iyo nyungu yagabanuka.

    Imwe mu mpamvu ikomeye ni uko iyo nyungu igira ingaruka ku bigo bito byanditswe kuri iryo Soko, ahanini bitewe n'uko bigorwa no kubona inguzanyo bikenera mu rwego rwo kwaguka.

    Niyo mpamvu, nubwo muri rusange Isoko rya NYSE ari rinini, usanga igice kinini cyaryo cyihariye n'ibigo bike bikomeye, mu gihe ibigo bito byakira ishoramari rike, ahanini kuko bidashobora kubona amafaranga aturutse mu nguzanyo, ashobora kubifasha kwagura imishinga yabyo bityo bikanakurura abashoramari babigirira icyizere ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Ikindi ni uko kuzamuka kw'inyungu fatizo bigabanya umubare w'abagura ibicuruzwa, kandi iki gice kikaba kigize 68% by'ubukungu bwa Amerika.

    Mu 2022, ibigurwa n'Abanyamerika byazamutse ku kigero cya 2.8% nyamara mu mwaka wari wabanje, uyu mubare wari ku 8.3%. Inyungu ku nguzanyo z'inzu nazo zikubye kabiri zigera kuri 6%, bituma umubare w'abagura inzu ugabanukaho 15% mu 2023.

    Ibi byose bishyira Banki Nkuru ya Amerika ku gitutu kuko inyungu fatizo yayo ibangamiye ubucuruzi, icyakora iki gitutu nacyo gishobora kubyara ibindi bibazo.

    Impamvu nyamukuru ni Amatora ya Perezida ategerejwe muri Amerika. Aya Matora, atuma buri mukandida yifuza ko Banki Nkuru igira imyitwarire runaka ishobora kumufasha kuzitwara neza.

    Nka Donald Trump avuga ko inyungu fatizo ya Banki Nkuru 'iremeye ku bukungu bw'igihugu,' ariko nanone akongeraho ko kuyigabanya habura igihe gito ngo amatora akorwe 'bidakwiriye,' kuko bishobora gutuma ubukungu bwitwara neza mu mezi make mbere y'uko Amatora aba, ibi bikaba bishobora guha Abademokarate amahirwe yo kubona amajwi menshi, cyane ko iterambere ry'ubukungu ari imwe mu ngingo za mbere zigenderwaho mu guhitamo umukandida muri kiriya gihugu.

    Mu kwirinda ibi, Trump yifuza ko icyemezo cyo kugabanya inyungu fatizo cyazaba nyuma y'amatora, mu Nama ya Banki Nkuru itegerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

    Ku rundi ruhande, Abasenateri batatu bo mu Bademokarate baherutse kwandikira Guverineri wa Banki Nkuru ya Amerika, Jerome Powell, bamusaba kugabanya inyungu fatizo kugira ngo imbaraga zakoreshejwe n'Abademokarate mu kugabanya izamuka ry'ibiciro ku isoko, rigaragarire no mu iterambere ry'ubukungu muri rusange bityo bagire amahirwe yo gutsinda.

    Powell avuga ko mu gufata icyemezo, batazashingira kuri ibi byose, ahubwo bazashingira ku bizaba bigaragazwa n'imibare.

    Rwabukumba avuga ko mu gihe ibyo muri Amerika bitari byasobanuka neza, bishoboka ko iri hungabana rishobora kuzagaruka, nubwo ibimenyetso byerekana ko riri kugenza make.

    Ati 'Amasoko ashingira ku cyizere cy'abashoramari, amarangamutima, amakuru ahari n'ibyitezwe mu bihe biri imbere. Hari amatora muri Amerika tutazi uko bizagenda, hari intambara zikomeje kuba n'izishobora kuba hirya no hino, ibyo byose rero bituma abantu bakura amafaranga yabo ku masoko y'imari n'imibagabane, bakajya kuyashora mu bintu bifite ibyago bike byo guhomba [nk'inzu n'ibindi nk'ibyo].'

    Guverineri wa Banki Nkuru ya Amerika, ari ku gitutu cyo gufata icyemezo mu gihe amatora ya Perezida yegereje

    Ishoramari mu Buyapani; inkota y'amugi abiri

    U Buyapani ni Igihugu gifite ubukungu bwa kane bunini ku Isi gusa ibi ubwabyo ntibihagije ku buryo icyemezo cyafatwa na Banki Nkuru y'icyo gihugu (BOJ) cyatugiraho ingaruka z'ako kanya.

    Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo bwa mbere u BOJ yazamuye inyungu fatizo mu myaka 15, yongera kubikora muri Nyakanga uyu mwaka, aho iyi nyungu yageze kuri 0.25%.

    Kugira ngo twumve neza impamvu y'iri zamuka n'ingaruka zaryo, ni ngombwa kumenya iby'ingenzi byaranze ubukungu bw'u Buyapani.

    Kuva Intambara ya Kabiri y'Isi yarangira, Amerika n'ibindi bihugu byayitsinze byafashe icyemezo cyiza cyo gufasha u Buyapani kwiyubaka, aho kubushyiriraho ibihano bikakaye byashobora gutuma abaturage babwo barakara, bakaba bazateza indi ntambara yo kwihorera mu minsi iri imbere.

    Iri ni isomo rikomeye ryizwe nyuma y'Intambara ya Mbere y'Isi, ubwo u Budage bwatsinzwe bwahabwaga ibihano bikakaye cyane, bigatuma abaturage babwo boroherwa no kumva Adolph Hitler wari ufite imigambi yo kwihorera, ibyo byose bikaba urufatiro rwavuyemo Intambara ya Kabiri y'Isi.

    Gusa byageze mu 1968 u Buyapani bumaze kuba igihugu cya kabiri gifite ubukungu bunini ku Isi, nyuma gato ya Amerika nyuma yo kumara imyaka 10 buzamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 10% buri mwaka.

    Mu gihe ubukungu bwazamukaga kuri uwo muvuduko, birumvikana ko Abayapani benshi batangiye gushaka aho bashora amafaranga yabo, ubutaka n'inzu zo guturamo ziza mu by'imbere.

    Bitewe n'uko ubukungu bwazamukaga cyane, ubutaka n'inzu mu Buyapani byahawe agaciro karenze kure agaciro ka nyako ku kigero kigera kuri 80%, ku buryo ubutaka bushobora kugura miliyoni 20 Frw bwashoboraga kugura miliyoni 100 Frw. Muri make, igiciro cy'ubutaka n'inzu cyari gikubye inshuro eshanu igiciro gikwiriye.

    Kubera ko ubutaka n'inzu byari imari ishyushye, banki zabishoyemo amafaranga ku buryo hagati 50% na 70% by'inguzanyo zose za banki zajyaga mu bijyanye no gufasha abakiliya kugura inzu n'ubutaka, cyane cyane mu Murwa Mukuru wa Tokyo.

    Kuko ubutaka n'inzu ari bimwe mu bikoreshwa nk'ingwate mu kubona inguzanyo, byatumaga abantu babona inguzanyo ziruta agaciro k'ingwate, bityo inzego zishinzwe kureberera ubukungu zitangira kubyitaho.

    Ku rundi ruhande, agaciro k'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Tokyo kikubye inshuro enye zose hagati ya 1982 na 1989, nabyo birushaho gutera ubwoba Banki Nkuru y'Igihugu dore ko inyungu fatizo yagiraga uruhare muri ibi byose.

    Icyakora ahagana mu 1989, BOJ yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo ku buryo byageze mu 1990 iyi nyungu igeze kuri 6%.

    Gusa ibi byagize ingaruka zikomeye kuko abari barafashe inguzanyo bashingiye ku ngwate y'ubutaka n'inzu batangiye kubura uko bishyura amafaranga yabo, aho muri banki nyinshi inyuzanyo zitishyurwa neza zari hagati ya 20% na 30%.

    Iki kibazo cyatumye banki zigabanya gutanga inguzanyo, bigira ingaruka mbi ku bucuruzi, abakozi benshi barirukanwa ndetse imiryango myinshi itakaza ubwizigamire bwayo, bwabarirwaga hagati ya miliyari ibihumbi 6$ na miliyari ibihumbi 15$ mu myaka yakurikiyeho. Kubona akazi ku rubyiruko byabaye ingume, mu gihe ubukungu bw'u Buyapani butongeye kuzamuka ku muvuduko bwari mu myaka ya 1980. Ibi nibyo bizwi nka 'Japanese Lost Decade.'

    U Buyapani ntiburigobotora ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu bwagize mu 1989

    Igisubizo kitashobotse

    Kongera kubyutsa ubukungu bwahungabanye kuri iki kigero ni ikintu gikomeye, uretse ko BOJ yakoze ibishoboka byose ikagabanya inyungu fatizo yayo, yageze kuri 0% mu 1999.

    Ibi ariko nta kinini byahinduye kuko ubukungu bwakomeje kuzamuka ku kigero kiri hasi cyane, cya 1% ndetse rimwe na rimwe nko mu gihe habaye ihungabana ry'ubukungu ku rwego rw'Isi, nko mu 2008, bukagabanuka munsi ya 0%.

    Kugabanya inyungu fatizo byatumye ifaranga ry'u Buyapani (Yen), ritakaza agaciro ugereranyije n'idolari rya Amerika, ibizwi nka 'depreciation,' ingingo yakomeje kugeza no muri ibi bihe.

    Nko mu myaka itanu ishize, ifaranga ry'u Buyapani ryatakaje 40% by'agaciro karyo ugereranyije n'idolari, icyakora ibi ntabwo ari ikibazo cyane kuko byatumye ibicuruzwa by'u Buyapani bibasha kugurwa cyane ku isoko mpuzamahanga, cyane ko ubukungu bw'icyo gihugu bushingira ku byoherezwa mu mahanga.

    Ku ruhande rumwe, uku gutakaza agaciro ni byiza ku bukungu bufite imiterere nk'iy'u Buyapani, cyane ko ari igihugu gishingiye ubukungu bwacyo ku byoherezwa mu mahanga, urwego rwihariye hejuru ya 185 by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Uretse ibi kandi, hari n'andi mahirwe akomoka ku igabanuka ry'agaciro k'ifaranga.

    Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Buyapani ryungukiwe mu itakazagaciro k’ifaranga rya yen ugereranyije n’idolari rya Amerika

    'Carry Trade' yari iroshye Isi

    Gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Buyapani, Yen, byabaye amahirwe y'ishoramari ku bandi. Kubera ko kubona iri faranga byoroshye, abashoramari bafataga ama-Yen ahendutse mu Buyapani, bakayahinduramo amadolari, ubundi bakayashora ku masoko nk'ayo muri Amerika afite inyungu iri hejuru, yaba mu kugura impapuro mpeshamwenda za Leta n'imigabane ku Isoko ry'Imari n'Imigabane rya NYSE.

    Ikinyuranyo cy'ayo mafaranga niyo nyungu y'umucuruzi, icyakora kugira ngo ubu bucuruzi bugende neza, bisaba ko ifaranga rimwe, nk'iri-yen, riba riri hasi kandi bikamara igihe kirekire.

    U Buyapani bwamaze imyaka myinshi bufite inyungu fatizo iri kuri 0% ku buryo ubwo ryakomezaga gutakaza agaciro imbere y'idolari, bitigeze bikanga abashoramari.

    Icyakora ku rundi ruhande, BOJ yaje kubona ko ari ngombwa kuzamura agaciro k'ifaranga ryabo cyane cyane nyuma y'uko ubukungu butangiye kugaragaza ibimenyetso by'uko bitangiye kuzamuka, ibyagaragariye mu nyungu y'ibigo byo mu Buyapani yakomeje kuzamuka, ibi bikazamura ishoramari ku isoko ry'imari n'imigabane rya Tokyo ari nako ababona akazi biyongera.

    Mu gihe bimeze gutyo, BOJ yagombaga guhangana n'ikintu cyatuma ibiciro bizamuka ku isoko, ari nayo mpamvu gukomeza agaciro k'ifaranga ry'iri-yen byari ingenzi cyane.

    Kugeza ubu inyungu fatizo ya BOJ iri kuri 0.50% kandi hari ubwoba bw'uko izakomeza kuzamuka. Ibi byahise bigira ingaruka ku ivunjisha aho iri-yen ryahise rigira imbaraga. Kuri ubu idolari rimwe rivunjwa ama-yen 147, nyamara mu mezi atatu ashize, ryavunjwaga 160. Byitezwe ko mu mwaka utaha, rishobora kuzagera ku ma-yen 135.

    Uku kuzamura agaciro k'iri faranga bigira ingaruka kuri bamwe bakora ubucuruzi bwa 'carry trade' kuko iyo bagaruye amadolari baje kuyavunja mu ma-yen, basanga amafaranga yararushijeho kugira agaciro kari hejuru bityo inyungu ikaba nke, rimwe na rimwe bakajya mu bihombo.

    Ibi nabyo byabaye impamvu ibintu byacitse ku masoko y'imari n'imigabane kuko ubwo agaciro k'iri-yen ku idolari katangiraga kuzamuka, abafashe inguzanyo muri iri faranga bahise batangira gucuruza imigabane n'ibindi bashoyemo imari, kugira ngo bajye kwishyura inguzanyo bafashe iri faranga rigifite agaciro.

    Muri rusange, iri hungabana ryabayeho ntabwo ryakomeje kuko henshi amasoko y'imari n'imigabane yongeye kubura umutwe, gusa abahanga mu by'ubukungu bavuga ko iki kibazo gishobora kugaruka ahanini bitewe n'ibyemezo bizafatwa n'abashinzwe urwego rw'imari hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubwoba bw'intambara hagati ya Iran na Israel nabwo bushobora guhindura ibintu kuko ibiciro bya peteroli bishobora kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, mu gihe amatora ya Perezida muri Amerika nayo ategerejwe cyane, ibi byose bikaba bishobora gutuma abashoramari bagira icyizere, ari nabyo byiza kuri buri wese.

    Mu gihe bitagenda gutyo ariko, ibintu birushaho kugana habi. Rwabukumba yavuze ko 'bishobora no gukomeza gutya, abashoramari bakeneye kubona ko ejo hazaza ari heza, nibyo bifasha ubukungu bwacu.'

    Yashimangiye ko kugira Afurika yirinde kujya ifatirwa mu byago nk'ibi, ikwiriye 'Kongera ubucuruzi hagati yacu, tugakuraho imbogamizi zose. Biriya byo kudafungura imipaka bibangamira ubucuruzi.'

    Yashimangiye ko ibi ari urugendo, ati 'Imikoranire ya Afurika ntabwo yahera mu guhuza inzego z'imari, ikwiriye guhera mu guhuza ubukungu muri rusange. Mu gihe tugifite ingorane zibangamira ubucuruzi nk'imisoro ku mipaka, dufite ruswa n'ibindi byose bituma tutongera ubucuruzi hagati yacu, bizahora ari ikibazo.'

    Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (RSE), Celestin Rwabukumba, yavuze ko muri rusange ingaruka zitageze ku iri Soko n'ubukungu bw'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihungabana-ry-ubukungu-bwa-amerika-ryatigishe-amasoko-y-imari-n-imigabane-ku

  • Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w'umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryuo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2024 nibwo ababaye indashyikirwa muri ruhago, mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 wa Shampiyona y'u Rwanda mu Mupira w'Amaguru, bashimiwe ndetse bashyikirizwa ibihembo begukanye.

    Ibihembo byateguwe na Rwanda Premier League n'abafatanyabikorwa bayo, baraye batanze ibikombe biherekejwe n'amafaranga byatanzwe mu birori byanyuze kuri Televiziyo Rwanda na KC2.

    Ni umuhango warimo abayobozi batandukanye bayobowe na Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf uzwi nka Hadji, hari kandi na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

    Uko abahatanaga begukanye ibihembo:

    Umutoza w'umwaka: Thierry Froger (APR FC)
    Umukinnyi w'umwaka: Muhire Kevin (Rayon Sports)
    Umunyezamu w'umwaka: Pavelh Ndzila (APR FC)
    Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y'imyaka 21): Iradukunda Elie (Mukura VS)
    Igitego cy'umwaka: Tuyisenge Arsène /Rayon Sports (Muhazi United vs Rayon Sports)
    Umusifuzi w'umwaka w'umugabo: Ruzindana Nsoro
    Umunyamakuru w'umwaka w'umugabo: Karenzi Sam (Fine FM)
    Umunyamakuru w'umwaka w'umugore: Rigoga Ruth (RBA)
    Ikiganiro cya Radio cy'umwaka: Urubuga rw'Imikino (RBA)
    Ikiganiro cya televiziyo cy'umwaka: Kickoff (RBA)

    Ikinyamakuru cyandika cy'umwaka: IGIHE
    Abatsinze ibitego byinshi: Ani Elijah (Bugesera FC/Police FC) na Victor Mbaoma (APR FC)

    Ikipe y'umwaka wa 2023/24 muri Rwanda Premier League:

    Pavelh Ndzila, Kubwimana Cedric, Christian Ishimwe, Shafik Bakaki, Clement Niyigena, Abdul Rahman Rukundo, Ruboneka Bosco, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah na Victor Mbaoma.

    The post Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w'umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bayobowe-na-muhire-kevin-wabaye-umukinnyi-wumwaka-abahize-abandi-mu-rwanda-2023-2024-bashyikirijwe-ibihembo-na-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bayobowe-na-muhire-kevin-wabaye-umukinnyi-wumwaka-abahize-abandi-mu-rwanda-2023-2024-bashyikirijwe-ibihembo-na-rwanda-premier-league

  • Abategereje kwiyongera kw’abanyamahanga muri shampiyona bashobora gusubiza amerwe mu isaho #rwanda #RwOT

    Nta gihundutse umwaka w’imikino wa 2024-25, abanyamahanga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bazaguma ari 6 nta mpinduka zizaba.

    Ni nyuma y’uko amwe mu mabwiriza Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo n’ingingo ivuga kukongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.

    Muri aya mabwiriza, ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati “ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino.”

    Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati “ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino.”

    Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza.

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kubaza FERWAFA kuri iyi ngingo, umunyamabanga wa yo, Kalisa Adolphe yavuze ko atari ibintu ubyuka ngo ukore hari byinshi birebwaho rero bakirimo kubisuzuma.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bigoye ko muri shampiyona ya 2024-25 abanyamahanga bakwiyongera ndetse ko n’umwanzuro wamaze gufatwa bazaguma ari 6.

    Ikindi ni uko na Super Cup ya 2024 iri buhuze APR FC na Police FC bari bukine ari 6, ni mu gihe Police FC na APR FC zari zasabye ko kuko amategeko agenga Super Cup ari yo azabakurikizwa muri shampiyona, byaba byiza bafashe umwanzuro ku banyamahanga bazakina muri shampiyona akaba ari bo bakina Super Cup, gusa ntibyakozwe.

    Abanyamahanga bashobora kutiyongera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abategereje-kwiyongera-kw-abanyamahanga-muri-shampiyona-bashobora-gusubiza-amerwe-mu-isaho

  • Top 10 yindirimbo nshya zagufasha kuryoherwa… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe nyamukuru mu kubagezaho izi ndirimbo, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru.

    By'umwihariko iyi niyo weekend ya mbere ikurikiye ibihe by'amatora abanyarwanda bamazemo igihe kiri hafi y'ukwezi. 

    Abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe nka ba Yvan Muziki, Mr Kagame n'abandi bagarukanye imbaraga zidasanzwe, mu gihe no ku ruhande rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abarimo itsinda riri gutanga icyizere rya Alicia & Germaine na Danny Mutabazi bashyize igorora abakunzi b'ibihangano byabo.

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyatambutse, InyaRwanda yahisemo kukugezaho 10 muri zo zakwinjiza neza muri weekend ikurikira ibihe by'amatora igihugu kimazemo iminsi.

    1.     Intare — Yvan Muziki

    “>

    2.     Amakashi [Anytime] — Mr. Kagame

    “>

    3.     Ururabo — Da Rest

    “>

    4.     Jolie Nana — Davy Scott

    “>

    5.     Mutima — Obah Muziki

    “>

    6.     Siniyemera — Yee Fanta ft Yega Boy

    “>

    7.     Nzakomeza Nkwizere — Elie Bahati

    “>

    8.     Inzira — Danny Mutabazi

    “>

    9.     Rugaba — Alicia & Germaine

    “>

    10. Umurinzi — Vessels of Praise

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145769/top-10-yindirimbo-nshya-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-video-145769.html