Blog

  • Amashimwe ya Bwiza wizihije isabukuru – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yishimiye kuba yagize iyi myaka ndetse akaba ari gukabya inzozi z'ibyo yahoze abona bidashoboka.

    Ati 'Uyu munsi ndishimye kuko nagize isabukuru ya kimwe cya kane cy'ikinyejana, hari icyo maze kugeraho mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni ibintu narebaga nkabibona nk'ibibambye ariko uyu munsi biri kuba. Ni inzozi zabaye impamo ntabeshye.'

    Bwiza avuga ko kubera ukuntu yagiye abona ibitangaza mu gihe yatangiriye umuziki mu buryo bw'umwuga, kuri we ibihe byagiye byihuta cyane mu buryo atakekaga mu buzima bwe. Ati 'Urebye uko natangiye umuziki nta cyizere ntabwo numvaga uyu munsi naba ndi aho ndi. Gusa, Imana nimfasha hari byinshi bizashoboka mu minsi iri imbere.'

    Uyu mukobwa avuga ko hari byinshi yizera ko bigiye kuba, kubera ibyo yagezeho abifashijwemo n'Imana. Ati 'Imiziki myinsi iraje, kandi tugiye kurenga imbibi z'u Rwanda ni nayo mpamvu natangiye kuririmba mu ndimi zitari Ikinyarwanda mu ndirimbo zimwe.

    Ubwo yizihizaga isabukuru, Bwiza yahawe impano na Onomo Hotel, MTN Rwanda, Visit Rwanda, Akagera Rhino Lodge na Savy Tour. Ibi bigo byamushimiye kuba ari umwe mu bahanzikazi bakora bahozaho kandi bikaba byifuza ko aba umufatanyabikorwa wabyo uhoraho.

    Bwiza Emerance ukoresha izina rya 'Bwiza' mu muziki, yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.

    Uyu mukobwa wujuje imyaka 25 yamuritswe na KIKAC Music Label ahuriyemo na Mico The Best ku wa 17 Nzeri 2021. Bivuze ko ari kwizihiza isabukuru ndetse n'imyaka ine amaze muri iyi nzu ifasha abahanzi.

    Reba Ahazaza, indirimbo Bwiza aheruka gushyira hanze

    Amashimwe Bwiza wizihije isabukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-ya-bwiza-wizihije-isabukuru

  • Kigali: Hatangajwe uko imihanda izakoreshwa ku munsi w'Irahira rya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, byitezwe ko bizitabirwa n'ibihumbi by'Abanyarwanda b'ingeri zose n'inshuti z'u Rwanda zizaba zavuye hirya no hino.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda uva ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali – Giporoso – Chez Lando – BK Arena – RDB – KCC – Sopetrade – Peyaje -Serena Hotel uzaba uri gukoreshwa n'abashyitsi.

    Hatangajwe ko kandi umuhanda wa University of Kigali- MINAGRI na wo uzaba wahariwe abashyitsi bazaba baje kwifatanya n'u Rwanda.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko abatwara ibinyabiziga bazakoresha imihanda itandukanye mu buryo bukurikira, kandi ko abashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bahari ngo bayobore abaturage.

    Kanombe Military – Mu itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex -Kanogo – Kinamba – Nyabugogo / Mu Mujyi.

    Kuri 12 – Kigali Parents school – BK Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.

    Gahanga – Kicukiro – Gatenga – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.

    Guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame amaze kurahira inshuro eshatu, bikabera muri Stade Amahoro. Inshuro zose Stade Amahoro yabaga yuzuye ku kigero gishoboka.

    Mu 2003 Perezida Kagame yarahijwe na Siméon Rwagasore wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, hitabira abakuru b'ibihugu na za Guverinoma icyenda.

    Mu 2010, Perezida Kagame yarahijwe na Aloysia Cyanzaire wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, hitabira abakuru b'ibihugu na za Guverinoma 16.

    Ubwo Perezida Kagame yarahiraga mu 2017 hitabiriye abakuru b'ibihugu barenga 20, icyo gihe arahizwa na Prof. Sam Rugege wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

    Kuri iyi nshuro Perezida Kagame azarahizwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.

    Kuri iki Cyumweru, hitezwe akarasisi ka gisirikare n'indi myiyereko izakorwa n'Ingabo z'igihugu. Hashize iminsi mu kirere cya Kigali hagaragara kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda ziri mu myiteguro y'uyu muhango ukomeye cyane.

    Hatangajwe uko imihanda muri Kigali izakoreshwa ku munsi w'irahira rya Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hatangajwe-uko-imihanda-izakoreshwa-ku-munsi-w-irahira-rya-perezida

  • Winner Rwanda yatangiye gushyigikira Siporo y'u Rwanda ihereye mu bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryakinwe mu cyumweru gishize ryahuje abakinnyi bari hagati y'imyaka 17 na 19 tariki ya 1-3 Kanama, aho iyi sosiyete yari umuterankunga mukuru.

    Muri iri rushanwa ry'iminsi itatu, Winner yahembaga umukinnyi unyaruka kurusha abandi ahatambika.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, Gakwandi Aime Chris avuga ko bahisemo gutera ikunga imikino mu rwego rwo gusubiza ibyo babonye muri Sosiyete Nyarwanda.

    Yagize ati 'Nubwo turi mu mikino y'amahirwe ariko intego zacu ni ukwifashisha amafaranga tuba twabonye mu bucuruzi tukongera kuyasubiza muri Sosiyete Nyarwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere harimo nko gushyigikira imikino n'urubyiruko cyane cyane urwo mukino w'amagare kugira ngo urusheho gutera imbere.'

    Winner ikomeje kwagura ibikorwa byayo birimo gufungura amashami atandukanye ndetse no kwagura uburyo bwinshi bwo gutega.

    Gakwandi akomeza agira ati ' Mu mpera z'uyu mwaka turi muri gahunda yo gufungura andi mashami mashya. Turi muri gahunda kandi yo kuzana uburyo aho n'udafite internet ashobora kugera kuri serivisi za Winner Rwanda akaba yatega aho yaba ari hose, kuri telefoni yaba afite iyo ariyo yose”.

    Kugeza ubu Winner Rwanda yisangije kwishyurira umusoro ungana na 15% uba watsinze nk'uko bisabwa n'amategeko.

    Uretse imikino isanzwe abantu bakunze gutegaho, iyi sosiyete ifite indi ikunzwe cyane y'ibikubo byiza nka Aviator uzwi nk'akadege, Jet X n'indi myinshi.

    Kuva muri Nyakanga 2023, Winner Rwanda yafungura imiryango yayo mu Rwanda imaze kugira amashami nka Nyabugogo, Kimironko, Kagugu, Giporoso na Kinamba. Si aho gusa kuko ushobora no gutega unyuze ku rubuga rwayo www.winner.rw

    Nizeyimana Fiacre wa Benediction Club wahize abandi mu kunyonga igare ahatambika yahembwe na Winner Rwanda

    Winner Rwanda yatangiye gushyigikira Siporo y’u Rwanda ihereye mu Mukino w’Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/winner-rwanda-yatangiye-gushyigikira-siporo-y-u-rwanda-ihereye-mu-bakiri-bato

  • Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Perezida Ramkalawan yasuye uru rwibutso kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, aherekejwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

    Umubano w'u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n'ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Uyu mubano warushijeho gutera intambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles.

    Ni uruzinduko rwanasinyiwemo andi maserano y'u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n'umutekano, iyubahirizwa ry'amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'ibijyanye no gukuraho visa.

    Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yaherekejwe na Minisitiri wa MINUBUMWE Dr. Bizimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wavel-ramkalawan-wa-seychelles-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa

  • Police FC yegukanye Super Cup ya 2024, APR FC… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;

    Pavelh Ndzila

    Niyomugabo Claude

    Niyigena Clement

    Nshimiyimana Yunussu

    Byiringiro Gilbert

    Dushimimana Olivier

    Ruboneka Bosco

    Dauda Yussif

    Niyibizi Ramadhan

    Mugisha Gilbert

    Mbaoma Victor

    Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga;

    Niyongira Patience (mu izamu)

    Ashraf Mandela 

    Nsabimana Eric

    Ndizeye Samuel

    Issah Yakubu 

    Ngabonziza Pacifique 

    Bigirimana Abedi 

    Hakizimana Muhadjiri 

    Akuki Jibrin 

    Kilongozi Richard 

    Ani Elijah 

    Umukino watangiye ikipe ya Police FC ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yari ibonye uburyo buremereye ku mupira winjiranywe na Akuki, gusa bikarangira umucitse.

    APR FC yakomeje gukina ubona ihuzagurika bigatuma Police FC ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu nk’aho yabonye kufura nziza ku ikosa Dauda Yussif yakoreye Ani Elijah maze iterwa na Hakizimana Muhadjiri ariko birangira Pavelh Ndzira ashyize umupira muri koroneri.

    Bigeze mu minota 25 ikipe y’Ingabo z’igihugu nayo yatangiye gukina neza binyuze ku bakinnyi ba Police FC batakazaga imipira.

    Ku munota wa 31 yabonye kufura nziza yari iteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye Victor Mbaoma maze iterwa na Niyibizi Ramadhan birangira ba myugariro ba Police FC bashyize umupira muri koroneri.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Police FC yongeye gusatira cyane ariko gufungura amazamu birananirana, bituma amakipe yombi ajya mu karuhuko bikiri 0-0.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yaje isatira cyane nk’aho ku munota wa 51 Dushimimana Olivier yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, gusa Victor Mbaoma agerageje kuwukina uramucika.

    Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gukina isatira ariko kuba yatereka umupira mu nshundura bikaba ari byo biba ibibazo. Ku munota wa 67 umutoza wayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert hajyamo Mahamadou Sy na Richmond Lamptey.

    Ku munota wa 73 Police FC yasaga nk’aho yabuze mu gice cya kabiri, yabonye uburyo imbere y’izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Semeon gusa rifatwa n’umunyezamu wa APR FC.

    Mashamami Vincent wa Police FC na Darko Novic wa APR FC bakoze impinduka mu kibuga bagira ngo barebe ko igitego cyaboneka ariko bikomeza kugorana.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.

    Kuri penariti ikipe ya Police FC yinjije penariti 6 kuri 5 za APR FC ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2024.

    Iki ni igikombe cya 2 ikipe ya APR FC irase yageze ku mukino wa nyuma itsindiwe kuri penariti nyuma yuko no muri  CECAFA Kagame Cup byagenze gutya.

    Uko penariti zatewe 

    Police FC ishyikirizwa igikombe cya Super Cup yegukanye 

    Umunyezamu wa Police FC,Niyongira Patience yateruwe nyuma yuko akuyemo penariti 2

    Niyongira Patience yafashije Police FC akuramo penariti 2 z’abakinnyi ba APR FC 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 

    Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ahanganye na Nsabimana Eric Zidane 

    Mbere yuko umukino utangira ba kapiteni bo kumpande zombi babanje kugira ibyo bavugaho n’abasifuzi

    Akuki wa Police FC agerageza gucenga Dushimimana Olivier 

    Ubwo igikombe cya Super Cup cyazanwaga muri Kigali Pelé Stadium mbere yuko umukino utangira 

    Abafana ba APR FC bari babukereye, gusa byarangiye badatwaye igikombe bari bizeye

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145794/police-fc-yegukanye-super-cup-ya-2024-apr-fc-itangira-kwibazwaho-amafoto-145794.html

  • Ni impano yihariye! Bwiza yizihirije isabukur… – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere uyu mukobwa asuye ibyiza nyaburuganga bitatse u Rwanda, kuko muri Werurwe 2023 ari kumwe n'abarimo Junior Giti, Chriss Eazy, Salma Mukansanga bitabiriye irushanwa Nyungwe Marathon.

    Yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 25 kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2024. Ni isabukuru idasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima n'umuziki, kuko yahuriranye n'iminsi micye ishize agizwe 'Brand Ambassadors' wa Sosiyete ya MTN.

    Ni amasezerano bazakorana mu gihe cy'umwaka umwe. Mu butumwa bwo kuri X, ubuyobozi bwa MTN bwifurije Bwiza kunogerwa n'umunsi we w'amavuko.

    Amashusho uyu mukobwa yashyize hanze, amugaragaza ari kumwe n'inshuti ze ndetse na Hoteli yacumbikiwemo n'abo mu muryango be bakata umutsima.

    Parike y'Akagera ni agace kari mu burasirazuba bw’u Rwanda gafite kilometero 1,122 (433 sq metre) ku mupaka mpuzamahanga na Tanzaniya.

    Umubare munini w'inyamaswa z'inyamabere ziri muri iyi Pariki wiyongereye kuva mu 2010, uva ku nyamaswa 4000 mu 2010 ugera ku 13.500 muri 2018.

    Bwiza ni imfura mu muryango w'abana bane, mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Yavukiye i Gitarama, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.

    Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Igihimba rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Yakuze akunda umuziki ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n'ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye zirimo iz'abana arabikomeza kugeza n'ubu.

    Uyu mukobwa yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y'amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. 

    Yakuranye inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwinjira mu muziki ntibikunde. Yajyaga aririmba mu birori byo ku ishuri ari kumwe n'inshuti ze, mu birori bye 'akabikunda cyane ku buryo numvaga igihe nikigera nkabona aho kwerekanira ikindimo nzagerageza'.

     

     

    Bwiza ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ‘Visit Rwanda’ imufashije kwizihiza isabukuru y’amavuko 

    Bwiza yizihije isabukuru mu gihe aherutse kugirwa ‘Brand Ambassador’ wa MTN 

    Bwiza ari muri Parike y’Akagera n’abo mu muryango we 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AHAZAZA’ Y’UMUHANZIKAZI BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145790/ni-impano-yihariye-bwiza-yizihirije-isabukuru-muri-pariki-yakagera-amafoto-145790.html

  • Nshuti Dominique Savio yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 bakundana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nshuti Dominique Savio yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Tracy Tricia bari bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

    Ni umuhango wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 8 Kanama 2024 ukaba warabereye mu Murenge wa Remera.

    Nyuma y’imyaka 7 y’uburyohe bw’urukundo, bakaba bahisemo kubana akaramata igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

    Nshuti Dominique Savio na Umutesi Tracy Tricia bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo meza y’urukundo.

    Mu kiganiro kihariye Savio aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI muri Gashyantare uyu mwaka yavuze ko urukundo rwe na Tricia rugeze aharyoshye ndetse ko Imana ibihaye umugisha uyu mwaka bakora ubukwe, akajya kwa Tracy kumusaba akanamukwa ubundi bakajya imbere y’Imana na yo ikabiha umugisha.

    Ati 'Imana nibishaka n’uyu mwaka birashoboka, inzoga zanywebwa mbirimo cyane. Ni we (Tracy) tukiri kumwe nta wundi.'

    Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.

    Nk’abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.

    Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu bakaba biyemeje kubana akaramata.

    Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC aheruka gutandukana na yo.

    Savio na Tracy bari bamaze imyaka irenga 7 bakundana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Savio na Tracy

    Nshuti Savio yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nshuti-dominique-savio-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7-bakundana-amafoto

  • Live: Abakuru b'Ibihugu bitabiriye Irahira rya Perezida Kagame batangiye kugera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Perezida Kiir yakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Perezida Salva Kiir kandi ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2024.

    Perezida Sissoco yakiriwe mu mvura idakanganye

    Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa.

    Perezida Umaro Sissoco yageze mu Rwanda mu mvura nke yaguye nyuma y'iminsi myinshi y'impeshyi.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Ku rundi ruhande Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we w'u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Perezida Munangagwa yakiriwe na Francis Gatare uyobora RDB

    Perezida wa Zibwabwe Emmerson Munangagwa nawe yasesekaye I Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame watorewe indi manda.

    Perezida Munangagwa yakiriwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, Francis Gatare.

    Umubano w'ibihugu byombi ku buyobozi bwa Paul Kagame na Munangagwa ntiwaranzwe n'inzinduko zo ku rwego rwo hejuru gusa, ahubwo habayemo n'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye arenga 26 afitiye inyungu abantu bacu mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, imibereho y'abaturage n'umuco.

    Sénégal yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Ousmane Sonko

    Ku ruhande rwa Sénégal, yohereje Minisitiri w'Intebe wayo, Ousmane Sonko, waje ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye.

    Sonko yakiriwe ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette.

    U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

    U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hatuye Abanyarwanda benshi, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

    Ku ruhande rwa Sénégal, yohereje Minisitiri w'Intebe wayo, Ousmane Sonko, waje ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-abakuru-b-ibihugu-bitabiriye-irahira-rya-perezida-kagame-batangiye-kugera

  • Umuntu arigira yakwibura agapfa Igisubizo c… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore n'abakobwa b'ibyamamare bazwiho gukora cyane no guharanira iterambere ryabo, bavuga ko nubwo abakobwa b'iyi minsi bimitse ubunebwe bakwiriye gutekereza kabiri bagakura amaboko mu mufuka bagakora kuko nta kiryoha nko kwishimira iterambere wowe ubwawe wavunikiye kuruta kugira ibyo uhabwa n'undi muntu ugasanga nawe asigaye agukoresha ibyo ashaka mu bundi buryo.

    Umwe muri aba bagore b'abashabitsi waganiriye na InyaRwanda, ni Uwimpundu Sandrine umaze kwamamara nka Rufonsina muri Sinema Nyarwanda ariko kandi akaba abifatanya no kurara amajoro asusurutsa abantu mu tubari tunyuranye twa Kigali. Uyu, yashishikarije abakobwa b'iki gihe guharanira kwigira.

    Yagize ati: 'Abakobwa bahanga amaso ku bagabo barambabaza cyane kubera ko umuntu arigira yakwibura agapfa. Iteka iyo umuntu akugize, ahora agukangisha ibituma nyine akugira. Urumva wowe ntabwo uba ukiri wowe ku giti cyawe uba ufite undi muntu ukugize. 

    Kandi iyo umuntu akugize aba agufite mu biganza bye. Nta terambere wumva wifuza ushobora kugeraho, kuko ukubeshejeho agutwara uko yumva abyifuza. Rero gukora cyane birafasha kandi burya kurya ibyo waruhiye byavuye mu byuya byawe numva ari byo bishimishije. Gutega amaboko biravuna.”

    Abakobwa b’iki gihe bashishikarizwa gukura amaboko mu mufuka bagakora, mu gihe u Rwanda rushimirwa n’amahanga ko rwateje imbere abagore cyane cyane mu nzego za politiki, aho abarenga 60% mu Nteko Ishingaamategeko ari abagore naho abarenga 50% bakaba bari muri Guverinoma.

    Dore bamwe mu bagore n’abakobwa bazwiho gushabika cyane b’ibyamamare mu Rwanda:

    1. Anita Pendo

    Anita Pendo, ni umwe mu bagore b’ibyamamare nyarwanda babiriye icyuya ibyo bagezeho uyu munsi. Akunze kugarukwaho nk’umugore w’umuhanga kandi w’umukozi ku bw’urugendo rukomeye yanyuzemo ariko kandi agakomeza agahatana ndetse akaba amaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro. 

    Usibye kuba ari umunyamakuru ukunzwe cyane, Anita ni umushyushyarugamba ubirambyemo ndetse akaba n’umuhanga mu kuvanga umuziki.




    2. Butera Isheja Sandrine

    Izina Isheja Sandrine rirazwi cyane mu itangazamakuru. Ni umugore w’umuhanga, ugira umuhate mu byo akora, aramamaza, ayobora ibirori n’inama zitandukanye n’ibindi byinshi bimwinjiriza agatubutse.




    3. Muyango Claudine

    Muyango Claudine wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda, ni umwe mu bagore baharaniye iterambere ryabo mu Rwanda kandi bazi gushakisha mu buryo bwose bushoboka. Kuri ubu, Muyango akora umwuga w’itangazamakuru, azi gususurutsa abantu, aramamaza, ndetse no mu minsi ishize yashinze na Kompanyi ikora ibya ‘protocole’ ye ku giti cye.




    4. Mutesi Scovia

    Mutesi Scovia, ni umwe mu banyamakuru b’ibyamamare akaba azwi mu gukora inkuru zicumbuye. Agaragaza ukwitanga cyane mu kazi akora, kandi usibye itangazamakuru uyu mugore akora n’ubucuruzi dore ko afite n’iduka ry’imyenda.



    5. Kate Bashabe

    Kate Bashabe uri mu nkumi zikundirwa ikimero, akagira umuhate mu bushabitsi akora, ni umucuruzi w’imideli, akora ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye akorana n’ibigo byo mu Rwanda no hanze. Yakuranye inzozi zo kuzaba umugore w’icyetegererezo cyangwa rwiyemezamirimo ukomeye.




    6. Uwimpundu Sandrine [Rufonsina]

    Uwimpundu Sandrine umaze kwamamara nka Rufonsina muri Sinema Nyarwanda, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe n’abatari bacye kubera ubuhanga bwe n’impano ye yihariye. Usibye gukina filime, uyu mugore amaze no kumenyekana mu bijyanye no gususurutsa abantu mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.



    7.Aline Gahongayire

    Aline Gahongayire, ni umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kubaka izina riremereye haba mu Rwanda no mu mahanga. Usibye ubuhanzi, afite n’ibikorwa by’ubucuruzi akora, ndetse abantu benshi bamukundira umutima we ukunda gufasha abandi no kuzamura impano z’abato kuri we.




    8. Tidjara Kabendera

    Tidjara Kabendera [TK] uri mu banyamakurukazi bubatse izina mu Rwanda ndetse akaba akurikirwa n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bagore bazi gukora ndetse baharaniye iterambere ryabo bagezeho uyu munsi.



    9. Queen Kalimpinya

    Kalimpinya Queen, umunyarwandakazi uri kwigaragaza neza mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka, yamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda mu 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’Igisonga cya gatatu.



    10. DJ Brianne

    Kubera gukunda umurimo, umurava agaragaza n’ibiganiro bye byuzuyemo ukuri kose n’urwenya, DJ Brianne ari mu bakobwa bavanda umuziki bagezweho mu Rwanda bakunzwe kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145696/umuntu-arigira-yakwibura-agapfa-igisubizo-cyabagore-birwanyeho-ku-bakobwa-bahanze-amaso-gu-145696.html

  • Mbega Ijoro ryiza i Kigali, Yesu yahawe icyub… – #rwanda #RwOT

    “Mbega Ijoro ryiza i Kigali, Yesu yahawe icyubahiro.” Ni ubutumwa Sinach yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga kuri All Women Together 2024 yamubereye ubuki. Ni igiterane ngarukamwaka cyitabiriwe n’abagore babarizwa mu bihumbi barimo 1286 barutse hanze y’u Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri Sinach aririmbye muri iki giterane kuko na 2023 yari ahari.

    Ubwo yari amaze kwakirwa na Apostle Mignonne Kabera wanamushimiye ku bw’umurimo ukomeye akora wo kuririmbira Imana, umuramyi Sinach yagaragaje ibyishimo byinshi atewe no kongera gutaramira mu Rwanda. Ijambo rya mbere yavuze, yagize ati “Mwiteguye guhimbaza Imana.?” Iteraniro ryose ryahise rihaguruka rifatanya nawe kuririmba.

    Mu muziki mwiza w’umwimerere, Sinach yatambiye Imana mu gihe kingana n’isaha n’igice. Kandi kuva ageze ku ruhimbi, kugera aruvuyeho iteraniro ryose ryari rihagaze rifatanya nawe kuramya Imana nta mupaka. Yahereye ku ndirimbo “Rejoice” yashyize hanze mu myaja 9 ishize. Indirimbo ye “Victory is my name” imaze amezi 5 niyo yasorejeho, iryohera benshi.

    “Wakoze kuza mu gihugu cyacu, wakoze, wakoze.” Ni ko Apostle Mignonne Kabera yabwiye Sinach mu kumushimira. Mignonne yavuze ko hari igihugu cyo hanze y’u Rwanda yahuriyemo na Sinach, abahesha umugisha mu buhamya bwe, amusaba ko yazaza mu Rwanda kuko yumvise ubuhamya bwe bwaryohera Abanyarwanda, undi aramwemerera.

    Muri 2023 Sinach yaje i Kigali mu giterane All Women Together cyabereye muri Kigali Convention Centre ari na cyo cyanditse amateka ko kuba igiterane cya mbere cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame. Icyo gihe Sinach yasabye abitabiriye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira no kurushaho kugendererwa n'Imana mu myaka iri imbere. 

    Mu 2024 yongeye agaruka muri All Women Together yabereye muri BK Arena, yizihira benshi bituma Apostle Mignonne amusaba ko yazagaruka n’ubutaha. Ni ubusabe uyu muramyi yakiriye neza. Mbere yo kujya kwicara, Sinach yafashe ifoto y’urwibutso na Worship Team ya Women Foundation Ministries. Hahise hakurikiraho Ben & Chance nabo batanga ibyishimo.

    All Women Together 2024 yitabiriwe n’abagore bagera mu bihumbi 10 barimo abarenga 1200 baturutse mu bihugu hafi 50 ku migabane itandukanye. Yitabiriwe n’Abashumba mu matorero anyuranye n’Abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry.

    Amateka ya Sinach umaze gutaramira mu Rwanda inshuro eshatu; 2017, 2023 na 2024

    Tariki 30 Werurwe 1972 ni bwo Sinach yabonye izuba, avukira i Lagos muri Nigeria, ibivuze ko afite imyaka 52 y’amavuko. Yahisemo gukoresha izina ‘Sinach’ arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n’uko ‘Sinach’ ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w’umukobwa wa kabiri mu muryango w’abana barindwi.

    Tariki 28/6/2014 ni bwo yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church ari naryo uyu muhanzikazi akoreramo umurimo w’Imana.

    N’ubwo ari umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (Ubugenge) muri Kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria.

    Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Pastor Chris Oyakhilome, Umushumba Mukuru w’itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umurimo yatangiriye muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu 1987. Abarizwa muri ‘Label’ yitwa World Music Ministry ahuriramo n’abaramyi Frank Edward na Ada Ehi.

    Sinach wamamye mu ndirimbo “Way Maker” na “I Know Who I am”, ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) muri Christ Embassy Church. Ari mu baramyi b’abanyafrika banakunzwe cyane muri Amerika n’i Burayi.

    Muri Afrika ho afatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika. Si muri Afrika gusa ahubwo kuri ubu ni na we nimero ya mbere mu bahanzikazi bakora umuziki wa Gospel bahagaze neza ku Isi ugendeye ku bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube

    Mu bihe byashize, Tasha Cobbs yari ku mwanya wa mbere mu kugira indirimbo zarebwe cyane, ariko uyu munsi wa none Sinach wo muri Nigeria ni we muhanzikazi ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi zose za Gospel ku Isi aho indirimbo ye “Way Maker” imaze kurebwa na Miliyoni 268, ibituma aza ku isonga mu bahanzikazi ba mbere muri Gospel.

    Sinach akurikirwa na Tasha Cobbs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indirimbo “Fill Me Up” ya Tasha imaze kurebwa na Miliyoni 213. Icyakora Tasha afite umwihariko wo kugira izirenze imwe zarebwe n’abarenga Miliyoni 200, ari zo “Your Spirit” [Miliyoni 201], You know my name [Miliyoni 210] na “Fill me up” [213], mu gihe Sinach afite imwe.

    Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza n’u Rwanda agiye gutaramiramo ku nshuro ya gatatu, ni ukuvuga 2018, 2023 na 2024 aho agarutse mu giterane All Women Together 2024.

    Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Music] ukize kurusha abandi muri Afrika aho umutungo we ubarirwa hafi Miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika [Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda] nk’uko bitangazwa na Naijamusic.

    Umwibuke muri Album zanyeganyeje Isi nka ‘WayMaker’, ‘I Know Who I Am’, ‘Great Are you Lord’, ‘Rejoice’,’He did it Again’, ‘Precious Jesus’, ‘The Name of Jesus’, ‘This Is my Season’, ‘Awesome God’, ‘For This’, ‘I stand Amazed’, ‘Simply Devoted’, ‘Jesus is Alive’, ‘Chapter One’;

    I'm Blessed’, ‘Shout it Loud’, ‘From Glory to Glory’, ‘Sinach at Christmas’ na ‘Sinach Live in Concert’, ‘There's an Overflow’ yo mu mwaka wa 2018, ‘Best of Sinach’ yo mu mwaka wa 2018, ‘Great God (Live in London)’ yo mu mwaka wa 2019.

    Sinach umaze kwandika indirimbo zisaga 250 no guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu 2008, ‘This is your season’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 2011 ahabwa igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards.

    Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w’umuhanga mu ijwi muri Afrika y’Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.

    Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w’umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu 2013, yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year).

    Yahawe nanone igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the Year) n’icy’Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards. Muri 2016, yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards.

    Mu 2016 yahawe igihembo gikomeye cya ‘Song Writer of the Decade Award’ mu irushanwa LIMA Awards nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zaririmbwe mu bihugu byinshi ndetse zigahindurwa mu ndimi zitandukanye ku migabane yose y’isi.

    Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk’umuhanzi w’umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga. Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk’umuhanzi witwaye neza muri Afrika y’Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) muri Groove Awards.

    Umuhanzikazi Sinach uri mu bihe bye byiza mu muziki usingiza Imana, yashyizwe na YNaija ku rutonde rw’abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 Most Influential Christians in Nigeria). Yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b’ibirangirire muri Afrika.

    Yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu bihembo “Loveworld International Music and Arts Awards (LIMA)”, ikinyamakuru PulseNg kimugira nimero ya mbere mu bahanzikazi b’Ikinyacumi [Female artiste of the decade — 2019], anashyirwa mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afrika muri Africa Gospel Award — 2019.

    Indirimbo ye “Way Maker” yatumye mu 2020 yegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri Dove Awards – irushanwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu muziki wa Gospel. Mu 2022 yabaye umunyamuryango wa Grammy Recording Academy nk’uzajya atora muri Grammy Awards. Mu 2023 yahawe igihembo na Commonwealth nka ‘Global Ambassador’.

    Sinach yeretswe urukundo rwinshi i Kigali muri All Women Together 2024

    Benshi bahembuwe n’indirimbo z’umuramyi mpuzamahanga Sinach

    Ben na Chance batanze ibyishimo mu giterane All Women Together 2024

    Apostle Mignonne Kabera yashimiye cyane Sinach ku bw’umurimo ukomeye akora

    Sinach na Pastor Jessica Kayanja muri All Women Together 2024

    Apotre Mignonne hamwe n’umugabo we Eric Kabera

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yiziwe cyane muri iki giterane

    Habayeho umwanya wo kwatura umugisha ku bagabo bose bitabiriye iki giterane cy’Abagore

    Sinach yafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Worship Team ndetse na Apotre Mignonne Kabera & Eric Kabera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145793/mbega-ijoro-ryiza-i-kigali-yesu-yahawe-icyubahiro-sinach-kuri-all-women-together-2024-yamu-145793.html