Blog

  • Museveni yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo abinyujije kuri konti ye ya X kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yatangaje ko yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna, yakirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w'Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.

    Ati 'Mpagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi nshimiye abaturage b'u Rwanda ku matora ya Perezida wa Repubulika bakoze mu mutuzo mu kwezi gushize.'

    I have this evening safely arrived in Kigali, Rwanda, for the presidential inauguration ceremony of H.E. Paul Kagame, President-elect of Rwanda. I was officially received at Katuna border by the Minister of Environment of Rwanda and the Ambassador of Uganda to Rwanda.

    1/2 pic.twitter.com/VJYfL4IQsD

    — Vice President Jessica Alupo (@jessica_alupo) August 10, 2024

    Biteganyijwe ko Uganda iba ihagarariwe kandi n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba wamaze no kugera i Kigali.

    Uganda ni kimwe mu bihugu bifitanye amateka akomeye n'u Rwanda kuko ari ho benshi mu ngabo zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda zinjiriye mu gisirikare ari impunzi, barwana urugamba rwo kubohora Uganda hamwe na Museveni, bakomereza mu kubohora igihugu cyababyaye.

    Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo (witeye akenda k’umuhondo) yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna

    Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo, yakiriwe na Minisitiri Dr Uwera Claudine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visi-perezida-wa-uganda-jessica-alupo-yageze-mu-rwanda-yitabiriye-irahira-rya

  • Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria yitabiriye irahira rya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yakirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuje Emmanuel.

    Nyuma y'uko Komisiyo y'Amatora mu Rwanda itangaje ibya burundu byavuye mu matora, Obasanjo yahise ashimira Paul Kagame watsinze amatora n'amajwi 99.18%, agaragaza ko bishimangira icyizere abaturage bamufitiye.

    Yagize ati 'Nta gushidikanya, kongera gutorwa ni igihamya cy'icyizere abenegihugu bafite mu bushobozi bwawe bwo kuyobora igihugu mu cyerekezo ugifitiye n'ubuyobozi bwiza ufite, bizateza imbere kurushaho amahoro, umutekano n'iterambere ryacyo.'

    Obasanjo yahamije ko ahora asengera Perezida Kagame ngo akomeze agire ubuzima, azubakire ku byo yagejeje ku gihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere.

    Obasanjo akigera i Kanombe yakiriwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel

    Obasanjo mu bihe bishize yagiye agaragaza ko ashyigikiye imiyoborere y’u Rwanda

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/olusegun-obasanjo-wayoboye-nigeria-yitabiriye-irahira-rya-perezida-kagame

  • Gufunga insengero, inyigisho ziyobya n'amacakubiri mu basenga: Dr. Usta Kayitesi yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Usta Kaitesi yasobanuye imvano y'icyemezo cyo kongera gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu Gihugu no kongera gukora ubwo bugenzuzi bwaherukaga mu 2018.

    Dr Usta Kaitesi kandi yagaragaje ko hari bamwe mu banyamadini bimitse inyigisho ziyobya abaturarwanda zibabuza kwitabira gahunda zimwe na zimwe z'iterambere kandi ko ibyo bidashobora kwihanganirwa.

    Yagaragaje ko hari kandi abimitse ubuhanuzi bw'ibinyoma bugamije kuyobya abantu no gutesha agaciro Abanyarwanda, asaba ko buri wese akwiye kuba maso.

    IGIHE: Kuri ubu hamaze gufungwa insengero zingahe?

    Dr Usta Kaitesi: Kugeza ubu hamaze kugenzurwa insengero zirengaho gato ibihumbi 13, buri urugenzuwe ntirufungwa kugira ngo abantu bumve ko ikigamijwe atari ugufunga insengero, ahubwo ni ukureba niba insengero n'imiryango ishingiye ku myemerere muri rusange buzuza ibyo amategeko ateganya kugira ngo bakorere mu Rwanda.

    Muri izo hamaze gufungwa nibura 59.3%, harimo ababura ibintu by'ibanze ubona ko hagiye haba uburangare, bari banasanzwe bafite bigatakara ariko hari n'abasabwa ibintu bigari bakabaye bafite.

    Icya kabiri gikwiye kuba cyumvikana muri izo zafunzwe harimo n'izasanzwe zitari zifite uburenganzira bwo gukora.

    Hari izifite uburenganzira aho usanga umuntu afite utuntu tw'ingenzi itorero ridakwiriye gukora ridafite. Abo barabyeretswe ariko ugasanga undi yaragiye afungura ahantu yewe agashyiraho n'icyapa ariko adafite icyemezo kimwemerera gukorera mu Rwanda.

    Hari abavuga ko gufunga insengero bijyanye no kuba hari umubare munini wazo bakavuga ko zari zikwiye kugabanywa, ibyo mubitekerezaho iki?

    Kuba hari umubare mwinshi si cyo kibazo nyirizina. Ikibazo ni ukuba uwo mubare uhari ujyanye n'ibyo twifuza ko byubahirizwa. Ese ni umubare insengero zayo zubakitse nk'uko amategeko abiteganya? Ese ni umubare abayobozi bayo matorero bafite ubushobozi amategeko asaba? Icyo ni cyo twakabaye dutindaho.

    Ntabwo iri genzura rigamije gufunga gusa kubera ko insengero zabaye nyinshi. Icyo cyabazwa abafite insengero nyirizina, umuntu yabazwa impamvu afite insengero 1000 adafite n'eshanu zujuje ibisabwa.

    Kubera iki icyo cyemezo kije ubu ngubu?

    Buriya rero ngira ngo ni uko abantu batabikurikirana, buri mwaka dushyikiriza raporo Inteko Ishinga Amategeko na Perezida wa Repubulika. Muri izo raporo zacu za buri mwaka haba harimo umubare w'insengero tuba twaragenzuye tukabereka n'ibisabwa.

    Umwaka ushize twagenzuye insengero zirenga 60, tureba imikorere yabo, uko bafata abakozi ndetse tureba ibintu bitandukanye.

    Buriya ni inshingano zacu. Muri RGB dufitemo ishami rishinzwe imiryango ishingiye ku myemerere na ziriya nzego zindi twandika. Ifite ibice bibiri birimo ishinzwe kwandika n'ishinzwe gukurikirana imikorere no kugenzura. Kuva mbere turagenzura itegeko rya 2018 ryahindutse kubera ko n'igenzura ryakozwe ryatwerekaga ko harimo ibibazo. Twakomeje kugenzura na nyuma y'aho.

    Igihe cya Covid-19 habayeho igenzura ariko na nyuma yaho twakomeje kugenzura. Dukora ibintu bitatu, hari igenzura ariko buriya n'abayobozi b'imiryago ishingiye ku myemerere nibura gake duhura mu mwaka ni gatatu.

    Umwaka ushize twahuye nabo muri Kanama tubereka ibyavuye mu igenzura muri ya miryango twari twakoreye tubereka ibibazo birimo tubasaba kujya kubikosora.

    Mu Ukuboza 2023 twahuye n'abahagarariye ihuriro ry'imiryango ishingiye ku myemerere, guhera ku rwego rw'Akarere tubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryagejeje muri Nzeri 2023.

    Iryo tegeko ryari ryaratanze ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by'impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n'ibindi kandi yarangiye muri Nzeri umwaka ushize.

    Irangiye twarabahamagaye turababwira ngo mugende murebe uko muteye, mudushyikirize ubushobozi bw'abakozi banyu munigenzure murebe muri mwe kuko ntabafite igenamigambi, uburyo muha abakozi akazi biri hasi ya 30%. Twabasabye kugenda bakabinoza ariko bakanadushyikiriza ayo makuru.

    Muri Gicurasi 2024 twandikiye abayobozi b'amadini bose turababwira ngo mudushyikirize impapuro zitwereka aho amashami yanyu ari, amakuru ku bayayobora n'urwego rw'amashuri bafite. Ntabwo bose bashoboye kubidushyikiriza ariko ayo makuru yaratanzwe.

    Hari insengero zafunzwe kubera amacakubiri biba byagenze bite?

    Hari imiryango igira amakimbirane hagati muri iyo mwabonye ko hari iyo twafunze nka Ebenezer Rwanda n'Umuriro wa Pantekote, iyo miryango twari tumaze imyaka itari munsi y'ibiri tugerageza kubafasha.

    Twageragezaga guhindura, ukabwira abakirisitu ngo mushyireho umuyobozi kuko umwe yabibye agafungwa, uwo bashyizeho na we akazana ibindi akavaho.

    Ukabona ni umuryango uyoborwa n'umuntu umwe, agafata umutungo w'itorero akawujyana muri banki gusaba inguzanyo ye bwite. Ibyo by'ubugenzuzi rero tubukora buri munsi.

    Kimwe mu kazi kacu gakomeye ni uguhangana n'amakimbirane aba mu miryango ishingiye ku myemerere buri munsi.

    Kugenzura turabikora buri mwaka kandi tuzakomeza tubikore n'ubundi.

    Ese mu gushyiraho uburyo bw'amabwiriza ku nsengero zose muzishyira mu byiciro kimwe?

    Ndagira ngo mvuge ku itegeko, buriya kenshi abantu bajya bavuga ko itegeko rihuma kuko ritavuga umuntu ku giti cye ahubwo rivuga ku bantu muri rusange cyangwa ku nzego.

    Itegeko ryaravuze ngo mu bintu by'ingenzi urusengero rugomba kugira ni ibintu bifata amajwi cyangwa rurinde urusaku, rivuga kandi ko ahantu hose iyo umuntu agiye kubaka urusengero hagenderwa ku mabwiriza ajyanye n'imyubakire yaho rubarizwa.

    Ikitihanganirwa ni urusaku kandi nabyo tubyumve uko bikwiye, erega buriya gufata amajwi si ukurinda abo hanze gusa.

    Tekereza ariko insengero zacu nyinshi uko ziteye, ufate ababyeyi benshi bajya gusenga bahetse abana bari bwinjire mu rusengero nta ho kubashyira ari ukubakikira bumve amajwi nka ya yandi ujya wumva atuma utakongorera uwo mwicaranye n'urangiza wibaze wa mwana uza kane cyangwa karindwi mu kwezi bitewe n'inshuro nyina aterana uko amerewe.

    Ubundi gufata amajwi bihera no ku kurinda abari muri icyo cyumba…tubanze dutekereze abantu mbere y'inzu. Noneho nitubivaho dusohoke mu rusengero. Duturanye n'ibikorwa bitandukanye.

    Urumva ko Itegeko ryashyizeho ko ibisabwa 100% bidasa.

    Ese kubera iki musaba abantu kwiga, mubona abatarize badashobora gukora umurimo uko bikwiye?

    Umuntu ashobora kuba atarize yaratangiye umurimo mu gihe byari bikwiye. Ikibazo cyagiye kiba ni uko abantu bagiye bishyiriraho amategeko bikubira atuma bazahahama.

    Ayo mategeko niyo abagonga ubu, arashaka kuhahama ariko amategeko atuma bitakunda. Abo bayobozi benshi bagiye mu mashuri abari bafite ubushobozi bwo kujyayo.

    Bamwe bagiye muri PIASS, abandi bagiye mu ishuri rya Angilikani ryigisha tewologiya ndetse n'abagiye mu ishuri rya African school of Theology, amashuri yariyongereye n'abandi benshi bagiye kwiga kandi ni ibintu umuntu yakishimira kuko ubumenyi ni umutungo ukomeye cyane.

    Hari abandi bigoye cyane ku bintu bibiri, bigoye ko bamanuka bakajya kuri rwa rwego bafitiye ubushobozi kandi binagoye ko biga kubera urugero bagezemo.

    Ibyo si bishya kuko uretse no mu madini turabizi no mu nzego z'ibanze no mu butabera, nko muri 2006 Leta yahaye amahirwe abantu irababwira ati Leta yiyubaka irasaba ko duhindura tugashaka abakozi bafite ubumenyi.

    Icyo gihe yasabye abari bafite ubushake ko bava mu bakozi ba Leta ariko bagafashwa kwiga kandi abenshi barize bararangiza ariko byanze bikunze hari abavuyemo kuko bari barinjiye mu nzego za Leta uko byari byemewe icyo gihe ariko ubushobozi ntabwo bafite.

    Hari aho bambwiye ko bakoreye impinduka umuntu mu idini rimwe kuko atari yarize aragenda atangira amashuri yisumbuye none ubu yarangije na Kaminuza. Buriya kwiga ni ubushake.

    Twebwe nti dufite inshingano zikura abantu batize mu mwanya barimo, ahubwo dufite izihagarika ikintu gikorwa mu buryo butemewe n'amategeko.

    Niba ufite itorero ukaba udafite ibisabwa kugira ngo ryitwe itorero …Ese uguze imodoka udafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ubugenza ute? Ujya kwiga gutwara cyangwa ugashaka umushoferi ukamuhemba.

    Ntabwo wajya mu muhanda ngo kubera ufite imodoka ukaba udafite ibyangombwa ngo birahagije n'ahandi rero byumvikane uko. Niba udafite ibisabwa ngo ukore uwo murimo ntabwo wawuhamamo rwose.

    Hari aho mwavuze ko hari abantu bigisha ibintu biyobya rubanda, nka RGB mumenya imyemerere y'abantu n'ikwiriye mute?

    Imiryango ishingiye ku myemerere, iyo bashaka gukorera mu Rwanda hari inzira bacamo, baca mu Karere bakaka urwandiko rw'ubufatanye ruba rugaragaza ibyo bazakora birimo gusenga ariko rurimo n'ibikorwa by'iterambere by'Abanyarwanda. Uwo muntu ahabwa ubufatanye kuko aje gusubiza bimwe mu bibazo sosiyete yacu ifite.

    Iyo ageze muri RGB twebwe bimwe mu byo aduha ni inyandiko igaragaza ukwemera kwabo. Nkubwije ukuri abenshi bafite ibibazo baba barasohotse bakarenga ya nyandiko yo kwemera kwabo.

    Kuko haje ibintu byo gushyushya imitwe mbivuge gutyo, ibintu by'ibitangaza cyane, ibintu bijyana abantu mu marangamutima atarimo ukwemera nyirizina batangira gusohoka muri bya bindi by'ibanze bakereka abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe bakabashakira ibitakangaza.

    Aho niho dufite ikibazo aho umuntu abwirwa byinshi, ntabwirwe Imana ahubwo akabwirwa ibyo atinya ko bizamubaho. Mu by'ukuri ukabona ntakiyobotse Imana n'uza kumubwira uko biri bugende.

    Tubigenzura rero dukoresheje inyandiko y'ukwemera kwabo ariko n'abakirisitu barabivuga ko tuzababonera ku bikorwa byabo.

    Hari n'ibindi bintu bitesha agaciro umuryango, umuntu akakubwira ngo umurage wawe ufite ibintu bigukurikirana, rimwe na rimwe biba bisa n'aho ari iterabwoba.

    Ubona hari uguhimba kurenze kandi ugasanga n'imbugankoranyambaga rimwe na rimwe bazikoresha ni byo bashaka ababakurikira ariko ugasanga bazivugiraho ibitesha agaciro Abanyarwanda.

    Icyo navuga cyo ni uko Abanyarwanda bakwiye kuba maso. Na Bibiliya irabivuga ko abavuga ngo mwami mwami bose ntabwo ari ab'ukuri.

    Ibyo ndabivugira ko tumaze kubona abantu benshi batesha agaciro Abanyarwanda, babambura utwabo, bababibamo ingeso zitari zo, bateza imbere ibintu bitari mu ndangagaciro zacu.

    Hari ababuza abana kwiga, ababuza abantu kwivuza, ababuza gukora uburenganzira bwabo bw'ibanze harimo no gutora. Ibyo Abanyarwanda bamenye ko ibitari ukuri nyine atari ko kandi bareke kubijyamo.

    Ikindi abantu bareke kujya gushakira Imana ahantu habatesha agaciro, dufite abanyarwanda bagenda bapfa bapfiriye mu buvumo, ibyo rero turababwira ko bitazongera kuko ubu ubwo buvumo bwose burafunze abantu bumve ko kujya bene aho ari ukutubahiriza amategeko.

    Nibashakire Imana mu nsengero zihari.

    Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Dr Usta Kaitesi uyobora RGB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-gufunga-insengero-inyigisho-ziyobya-n-amacakubiri-mu-basenga-dr-usta

  • LIVE: Kurikira umuhango w'irahira rya Perezida Kagame (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika. Abenshi bamaze kugera mu Rwanda mu gihe abandi bakomeje kuhagera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango.

    KURIKIRA UKO UYU MUHANGO URI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI

    10:50: Wa mubyeyi witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu Karere ka Kicukiro yambaye agatimba, yitabiriye irahira rye yambaye imyenda iri mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda.

    AMASHUSHO:

    Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame bishimiye kuba bagiye gukurikira imbonankubone uyu munsi mbonekarimwe mu mateka.

    Abaganiriye na IGIHE bagaragaje imbamutima zabo n'icyo biteze kuri iyi manda y'imyaka itanu Perezida Kagame agiye kurahirira.

    — Ibyitezwe kuri uyu munsi

    Hitezwe akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda n'indi myiyereko ibereye ijisho ya gisirikare. Kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda, ziraza guca mu kirere cya Stade Amahoro, zifite amabendera y'u Rwanda.

    Umuhango wo kurahira byitezwe ko ugomba gutangira Saa Cyenda z'amanywa.

    Uko byari bimeze mu 2017 ubwo Perezida Kagame aheruka kurahira

    Andi matariki y'ingenzi Perezida Kagame yagiye arahiriraho

    Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe. Ni inshuro imwe yarahiriye kuruyobora muri manda y'inzibacyuho.

    Ubwa mbere arahira hari Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2000. Yarahiye nka Perezida w'inzibacyuho asimbura Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere yo kurahira, Kagame yari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.

    Yongeye kurahira kuwa Kane tariki 11 Nzeri 2003, nyuma yo gutsinda amatora yari yabaye muri Kanama uwo mwaka.

    Kuwa Mbere tariki 6 Nzeri 2010, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora. Mu 2015, Itegeko Nshinga ryaravuguruwe Paul Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza, atorwa mu 2017 arahira Kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2017

    Aba mbere saa kumi n’ebyiri z’igitondo bari bageze kuri Stade Amahoro

    Abato n’abakuru ntibatanzwe muri uyu muhango udasanzwe

    Mu masaha ya mu gitondo abantu bari urujya n’uruza kuri Stade Amahoro i Remera

    Muri Stade Amahoro hateguwe ku buryo bwihariye, itapi y’umweru n’amagambo y’icyatsi yerekana ko ari umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika

    Amafoto: Niyonzima Moise na Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-kurikira-umuhango-w-irahira-rya-perezida-kagame-amafoto

  • Hope Niyonjyanshima yegukanye ikamba rya Rwan… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Olympic Hotel ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ribaye, hagamijwe guteza imbere abanyamideli bafashwa guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.

    Ryitabiriwe n'abanyamideli barenga 100, bavuyemo 30 bageze mu cyiciro kibanziriza icyanyuma. Bahatanye mu matora yo kuri Internet, ndetse banyura imbere y'Akanama Nkemurampaka biyerekana, birangira batandatu ari bo bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Buri munyamideli yari yitwaje inshuti ze, abo mu muryango we n'abandi mu rwego rwo kwihundagazaho amajwi. Batandatu bageze mu cyiciro ni abakobwa batanu n'umusore umwe barimo: Hope Niyonjyanshima [Nimero 24], Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36], Rutayisire Saluwa [Nimero 30], Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] ndetse na Eddy Yakin Mugisha [Nimero 94].

    Hope Niyonjyanshima wegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model yagaragiwe na Isaro Rosine Utezeneza wabaye igisonag cya Mbeere na Eddy Yakin Mugisha wabaye igisonga cya Kabiri. Ariko kandi, Hope yanegukanye ikamba ry'umukobwa wagize amajwi menshi muri iri rushanwa 'Most Voted'.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yavuze ko kuri iyi nshuro bazafasha uwatsinze kwitabira irushanwa ryiza Mpuzamahanga 'kugirango rizamusigire ubumenyi'.

    Yabwiye abatashije gutsinda kudacika intege. Ati 'Kuba watsinzwe ntibivuze ko ubuzima burangiriye aha, ahubwo ni imiryango ifungutse, hari ubumenyi wungutse, witinyutse wabonye ko byose bishoboka, rero ubutaha muzongere mugerageze'

    Isaro Rosine wegukanye ikamba ry'igisonga cya Mbere, yanahawe ikamba ry'umukobwa wabaniye neza bagenzi be, kandi agaragaza umurava muri iri rushanwa.

    Ndekwe Paulette ati 'Rosine ni umukobwa wabyukaga ukabona arajwe ishinga no kwita ku irushanwa, ni ibintu twabonaga. Yakanguriraga abantu, no mu itangazamakuru yarabigaragaje, rero twamuhisemo kubera iyo mpamvu.'

    Hope Niyonjyanshima yegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model kubera impamvu nyinshi zirimo no kuba ari we wari ufite amajwi menshi mu matora yo kuri Internet, aho yari afite amajwi arenga ibihumbi 20. Imibare igaragaza ko muri aya matora, abantu batoye barenga ibihumbi 53.

    Hope kandi yanyuze Akanama Nkemurampuka bijyanye n'uburyo yiyerekanaga. 

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Stella Matutina wabaye Miss Globe Rwanda, Uwase Honorine wabaye Miss Glamour Face 2021 ndetse na Laura Nina wabaye Global Top Model 2023.

    Ndishimye ariko birantunguye!

    Hope Niyonjyanshima yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kwegukana iri kamba, ariko kandi byamutunguye kuko atari ibintu yari yiteze.

    Ati 'Ndishimye cyane ariko birantunguye. Ibanga nakoresheje ni ubumenyi mfite, ikindi nakoresheje inshuti zanjye zanshyigikiye, abantu muri rusange banshyigikiye ndetse n'umuryango wanjye. Nishimiye cyane ku rwego nyine ntari kubasha kubivugamo.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yari afite icyizere cy'uko azatsinda iri rushanwa 'kuko numvaga ibyo ndimo mbizi'. Ati 'Nta mpamvu rero nari kwigirira icyizere cy'uko ngomba gutsinda.'

    Hope yavuze ko azakoresha iri kamba mu gushyiraho imirongo migari izatuma uruganda rw'imideli mu Rwanda rukomeza kuba Mpuzamahanga.

    Avuga ko yiteguye guserukira u Rwanda mu marushanwa yose azoherezwamo. Ati 'Niteguye neza cyane! Ngiye gukora imyitozo ihagije, yiyongera kuyo nari mfite myinshi.'

    Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri mu rugendo rwo kumurika imideli nk'umwuga. Arusobanura nk'urugendo rudasanzwe, ariko kandi rwarimo ibyiza n'ibibi.

    Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo umuryango we wamushyigikiye, ndetse ikamba yarituye umubyeyi we (Nyina), umujyanama we wamushyigikiye n'abandi.

    Ati 'Iri kamba ndaritura 'Manager' wanjye. Umuryango wanjye, nkaritura inshuti zanjye n'igihugu cyose muri rusange na Mama wanjye.'


    Hope yegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model- Uri iburyo ni umubyeyi we 



    Hope yatangaje ko yakozwe ku mutima no kwegukana ikamba rya Rwanda Global Top Model 

    Isaro Rosine wabaye igisonga cya Mbere cya Rwanda Global Top Model [Ubanza ibumoso]


    Eddy Yakin wabaye igisonga cya Kabiri cya Rwanda Global Top Model


    Hope yegukanye ikamba ry’umunyamideli wahize abandi mu kugira amajwi menshi ‘Most Voted’


    Ibyishimo byari byose mu muryango wa Hope wegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model


    Hope Niyonjyanshima ari kumwe n’ibisonga bibiri byamugaragiye muri Rwanda Global Top Model














    KANDA HANO UREBE IBYISHIMO BYARANZE HOPE NYUMA YO GUTSINDA N’IBYO YATANGAJE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cya Rwanda Global Top Model 2024

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145805/hope-niyonjyanshima-yegukanye-ikamba-rya-rwanda-global-top-model-amafotovideo-145805.html

  • Kasuku Breakfast: 11 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Kanama mu Mateka

    1. 1999 — Bashir Gemayel atorerwa kuba Perezida wa Lebanon: Bashir Gemayel yari umuyobozi wa Lebanese Forces, umutwe w'ingabo z'Abakristu ba Maronite mu ntambara ya Lebanon. Nyuma yo gutorwa, yashwe n'igitero cy'abarwanyi b'Abayisilamu mbere y'uko arahira.

    2. 1972 — Perezida Idi Amin wa Uganda ategeka guhagarika Abahinde mu gihugu: Idi Amin yategetse ko Abahinde bagera ku bihumbi 60 bari batuye muri Uganda bagomba kuva mu gihugu mu gihe cy'iminsi 90. Yababaga arega gushaka gukoresha ubukungu bw'igihugu nabi no kugira uruhare mu guhindura umubano mubi hagati y'abaturage.

    3. 1934 — Hitler yemezwa nk'umuyobozi mukuru w'u Budage: Nyuma y'urupfu rwa Perezida Paul von Hindenburg, Hitler yabaye Perezida w'u Budage mu buryo bwemewe, ashyira mu bikorwa amategeko amuha ububasha bwose nk'umuyobozi mukuru.

    4. 1952 — Inama ya mbere y'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (OAU) iteraniye i Addis Ababa: Iyi nama yashyizeho uburyo bwo guhuza ibihugu by'Afurika no gufasha ibihugu bikiri mu nzibacyuho yo kubona ubwigenge. Ni umuryango wabayeho kugeza mu 2002, ubwo wasimburwaga n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    5. 2014 — Urubanza rwa Oscar Pistorius rutangira mu rukiko rw'ubujurire muri Afurika y'Epfo: Umukinnyi w'imikino ngororamubiri Oscar Pistorius yari yarezwe kwica umugore we Reeva Steenkamp mu buryo bukubiye mu cyaha cyo kwica ku bushake. Urubanza rwe rwakurikiranywe cyane ku rwego mpuzamahanga.

    Ayo ni amwe mu mateka yaranze tariki ya 11 Kanama mu bihe bitandukanye.

    Abavutse ku itariki ya 11 Kanama

    1. 1863 — Gastón Doumergue: Yabaye Perezida wa Repubulika y'u Bufaransa kuva mu 1924 kugeza mu 1931.
    2. 1921 — Alex Haley: Umwanditsi w'Umunyamerika, uzwi cyane kubera igitabo cye 'Roots' cyerekeye inkomoko y'Abanyafurika b'Abirabura muri Amerika.
    3. 1953 — Hulk Hogan: Umukinnyi w'ikinamico ryo kurwana (wrestling) akaba n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika.
    4. 1983 — Chris Hemsworth: Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika ukomoka muri Australia, uzwi cyane muri filime za Marvel nka 'Thor.'
    5. 1992 — Tom Cleverley: Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umwongereza, wakiniye amakipe nka Manchester United na Watford.

    Abitabye Imana ku itariki ya 11 Kanama

    1. 1253 — Clare wa Assisi: Umwe mu batagatifu bakomeye ba Kiliziya Gatolika, washinze Umuryango w'Abakristu b'aba-Poor Clares.
    2. 1937 — Edith Wharton: Umwanditsi w'Umwongereza wamenyekanye cyane mu mwandiko we 'The Age of Innocence.'
    3. 1956 — Jackson Pollock: Umuhanzi w'Umunyamerika uzwi cyane mu buhanzi bw'imivurungano (abstract expressionism), yapfuye azize impanuka y'imodoka.
    4. 2014 — Robin Williams: Umukinnyi wa filime n'umunyarwenya w'Umunyamerika, uzwi cyane mu bikorwa bye byo gushimisha abantu no muri filime nka 'Good Will Hunting' na 'Dead Poets Society.'
    5. 2016 — Kenny Baker: Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika uzwi cyane kubera uruhare rwe nka R2-D2 muri filime za Star Wars.

    Iyi ni imwe mu mibereho y'abantu bavutse ndetse n'abitabye Imana ku itariki ya 11 Kanama.

    Amakuru Ashyushye:

    • Inzara iravuza ubuhuha mu nkambi y'impunzi y'Abanye-Kongo, ziri mu gihugu cy'u Burundi

    Ni bikubiye mu butumwa impunzi y'Umunye-kongo, uri mu gihugu cy'u Burundi mu nkambi ya Kavumu, aho yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News ubutumwa buvuga ko 'akabo kashobotse' nyuma y'uko UNHCR yo muri iki gihugu yabapokeje ubusa bw'ifu bitari uko bahoraga bayihabwa.

    Ubu butumwa bwatanzwe n'iy'impunzi itashatse ko amazina ye aja hanze, ku bw'umutekano we, butangira buvuga ko 'mu busanzwe impunzi imwe yahoraga ifata ibiro 12 by'ifu mu gihe ibishimbo byo, yahabwaga ibiro bitanu, ariko ko kuri none byahindutse kandi ko byahise bija ku kigero kiri hasi cyane.

    Nk'uko yakomeje abisobanura, n'uko mur'iy'i minsi impunzi ziri guhabwa ikiro kimwe cy'ifu ku muntu, naho ku biharage agafata igice c'ikiro, kandi uwabihawe agategekwa ku birya mu gihe c'iminsi 30.

    Ibi byatumye inzara iba nyinshi bamwe muri izi mpunzi z'Abanye-kongo bakaba bari gushaka iyo berekeza, nk'uko iy'inkuru ikomeza ibivuga.

    Ibi ntibyabaye gusa mu nkambi y'impunzi ya Kavumu, kuko uwatanze aya makuru yavuze ko biri gukorwa mu makambi yose aherereye mu gihugu cy'u Burundi. Ni mu gihe iki gihugu kiri mu bibazo by'ubukene ahanini buva ku kubura igitero ni bikomoka kuri peteroli, ndetse kandi iki gihugu gifite ibibazo byo kubura amadevise n'ibindi.

    Inkambi ya Kavumu iherereye mu Ntara ya Cankuzo, ikaba ibarirwamo impunzi ibihumbi 18. Abenshi muri iz'impunzi bahunze bava mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

    Si mpunzi zonyine zivugwamo inzara mu gihugu cy'u Burundi, kuko no mu magereza inzara ngwirimo guca ibintu kandi ikaba ivugwa mu ma gereza yo hirya no hino muri iki gihugu.

    Mu makuru aheruka gushirwa hanze n'urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ushinzwe gutabariza Abarundi bari mu kaga, yavugaga ko abafunzwe ko bari guhabwa igikombe kimwe cy'ifu, ku muntu umwe, kandi bikaba bitegetswe ko akirya mu minsi ibiri.

    Ibi byose bikaba biri kuva ku bukene budasanzwe buri muri iki gihugu cy'u Burundi.

    The post Kasuku Breakfast: 11 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-11-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

  • Impamvu amakipe yo muri Esipanye ari kwiharira ibikombe mu mupira w’amaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi y'abagabo n'abagore yo muri Esipanye yagize intsinzi zikomeye mu mikino ya vuba. Ikipe y'igihugu y'abagabo yatsinze u Bwongereza ikegukana igikombe cya Euro 2024, mu gihe ikipe y'abagore yatsindiye Igikombe cy'Isi mu 2023.

    Real Madrid na FC Barcelona nazo zatsindiye ibikombe bya Champions League mu bagabo n'abagore. Amakipe ya Esipanye yongeyeho kandi imidali ya zahabu mu mikino Olempike, aho ikipe y'abagabo yatsinze u Bufaransa.

    Uyu musaruro mwiza wa Esipanye ntiwaje ku bw'impanuka. Ibanga rikomeye ribarizwa mu gutegura neza abakinnyi kuva bakiri bato, bahereye Ku mashuri y'umupira w'amaguru nka La Masia ya FC Barcelona na La Fabrica ya Real Madrid afite uruhare runini mu gutuma uyu Musaruro ugerwaho. Byongeye kandi, Esipanye yashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abagore, bikaba byaratumye ikipe y'abagore y'iki gihugu yegukana ibikombe bikomeye harimo n'igikombe cy'Isi.

    Mu by'ukuri, intsinzi ya Esipanye ni umusaruro w'imbaraga nyinshi zashowe mu guteza imbere impano z'abakiri bato ibi bisigayr bituma batsinda mu nzego zose .

    Source : https://yegob.rw/impamvu-amakipe-yo-muri-esipanye-ari-kwiharira-ibikombe-mu-mupira-wamaguru/

  • Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Perezida Emmerson Mnangagwa ari mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byagize biti 'Abakuru b'ibihugu bagaragaje umuhate uri mu kwagura imikoranire myiza hagati y'u Rwanda na Zimbabwe.'

    Perezida wa Zibwabwe Emmerson Munangagwa yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024 aho yitabiriye irahira rya mugenzi we Paul Kagame watorewe indi manda.

    Perezida Munangagwa yakiriwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, Francis Gatare.

    Umubano w'ibihugu byombi ku buyobozi bwa Paul Kagame na Munangagwa ntiwaranzwe n'inzinduko zo ku rwego rwo hejuru gusa, ahubwo habayemo n'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye arenga 26 afitiye inyungu abantu bacu mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, imibereho y'abaturage n'umuco.

    Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

    Perezida Emmerson Mnangagwa yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emmerson-mnangagwa-wa-zimbabwe

  • MU MAFOTO 500: Tujyane muri BK Arena mu giter… – #rwanda #RwOT

    All Women Together (AWT) ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n’Umuryango Women Foundaton Ministries washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ni igiterane gikomeye gihuriza hamwe Abagore bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” Zaburi 68:11.

    All Women Together 2024 yabereye muri BK Arena, yitabirwa n’Abagore barenga ibihumbi icumi barimo Abadiyasipora 1,286 ubariyemo n'abagabo, baturutse mu bihugu hafi 50 birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi;

    Suwede, u Budage, u Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n'ibindi bihugu bitandukanye. Kandi bose bacumbikiwe na Women Foundation Ministries [WFM] muri Hoteli enye zikomeye muri Kigali.

    All Women Together ku nshuro ya 12 yabaye tariki 06-09 Kanama 2024, ibera muri BK Arena, buri munsi kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza saa Tatu z’ijoro. Ni bwo bwa mbere yabereye mu nyubako nini cyane yakira abarenga ibihumbi 10, kuko mu 2023 yabereye muri Kigali Convention Centre yitabirwa n’Abagore barenga ibihumbi bitanu.

    Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries ku Isi, Apotre Mignonne Kabera, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza na Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania bagabuye Ijambo ry’Imana, imitima ya benshi irahembuka. Ni igiterane cyaranzwe n’ubwitabire buhambaye kinatangirwamo ubuhamya bw’Ababyeyi babonye ukuboko kw’Imana.

    Umuramyi Egbu Osinach Joseph [Sinach], nawe yahesheje umugisha abitabiriye, yerekwa urukundo rwinshi biramurenga dore ko yaririmbanye nabo umunota ku wundi mu gihe cy’isaha n’igice yamaze ku ruhimbi. Nyuma y’igiterane, yanyarukiye ku rukuta rwa Instagram akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.7, avuga ko yagiriye ibihe by’agahebuzo muri All Women Together. Yanditse ati “Mbega ijoro ryiza i Kigali, Yesu yahawe icyubahiro”.

    Iki giterane cyatigishije Kigali!. Kuva gitangiye kuwa Kabiri, kugera gisojwe kuwa Gatanu, niyo nkuru yavugwaga cyane mu Isi y’Iyobokamana no ku mbuga nkoranyambaga kabone nubwo hari hari ibindi biterane binyuranye mu gihugu. Byonyine kumva ko abagore 1,286 bavuye i mahanga bakitabira igiterane mu Rwanda ni ibintu bidasanzwe. 

    Si ibyo gusa ahubwo BK Arena yari yarimbishijwe bikomeye dore ko Uruhimbi [stage] rwari rwateguwemo ubusitani budasanzwe wagira ngo bwatemberagamo amahumezi y’Ikiyaga. Ibi byatumye bamwe mu babonye amafoto y’iki giterane batangara, ariko banashimira Women Foundation ‘ku bw’umuteguro w’akataraboneka’. Ibintu byose byari biri ku murongo, hari za Bus zitwara abitabiriye, Protocol yo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.

    Urubyiruko rwabonye ‘Ligne’ y’ahantu heza cyane ho kumvira amagambo y’Imana uri kumwe n’inshuti zawe, rubona impamba n’intwaro yo kunesha imihangayiko y’isi. Ni igiterane cyitabiriwe n’ingeri zose harimo n’ibyamamare nka Miss Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020 na Miss Queen Kalimpinya wanagiwe umugisha wo kuyobora umunsi wa mbere wacyo wahuriranye n’Isabukuru ye y’amavuko.

    Apostle Mignonne Kabera yashimiye buri wese witabiriye All Women Together 2024

    Apostle Mignonne Kabera yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda by'umwihariko Perezida Paul Kagame ku bwo kuba yarubatse BK Arena yakirirwamo abashyitsi benshi, kandi akaba atuma Igihugu kirangwamo amahoro n'umutekano ku buryo cyaberamo ibikorwa bitandukanye nk'ibyo gusenga. Yamwise Nehemiya w’u Rwanda [Nehemiya avugwa muri Bibiliya]. 

    Ati: 'Sinabura gushimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu, mumfashe tubyongere. Bibiliya iravuga ngo mwubahe Imana, mwubahe n'Umwami. Iyo bavuga Umwami baba bavuga umuyobozi w'igihugu. 'Mwubahe Imana n'Umwami', sinzi impamvu Bibiliya yabifashe ikabishyira hamwe, sinzi impamvu Ijambo ry'Imana ribyubaha rikabiha agaciro. Ngo mwubahe Imana mwubahe n'Umwami.'

    Arakomeza ati: 'Nagize umugisha wo kujya muri Rwanda Day uyu mwaka, si bwo bwa mbere ariko nagiyeyo. Ni bwo numvise uriya mugabo Massai ari kuvuga icyerecyezo cya Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'iyi nyubako ya Kigali BK Arena, avuga uburyo Nyakubahwa Perezida yicaye ahantu, agakora mu mutwe;

    Baramubaza ngo kubaka ibintu nka biriya byose bifata iki? Arababwira ngo mujye kubinyigira ndabishaka, kuko yubatse BK Arena. Ntituri ahantu gusa, ahubwo turi ahantu hafite umuntu w'icyerekezo”. Uku ni ko yagereranyije Perezida Kagame na Nehemiya wongeye gusana inkuta (inkike) za Yerusalemu zari zarasenyutse. Ati: 'Ukuboko kw'Imana kwagiye kuri Nehemiya wacu [Perezida Kagame] abasha gusana Igihugu.

    Apotre Mignonne yanashimiye Madamu Jeannette Kagame wanitabiriye iki giterane umwaka ushize, amusabira umugisha mwinshi ku Mana. Yabwiye Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju witabiriye iki giterane kubwira Madamu Jeannette Kagame ko bamukunda cyane, bakaba banamuhaye ikaze n’ubutaha kandi bizeye ko azagaruka kuko “turi abana be”.

    Ku munsi wa nyuma w’iki giterane, Apostle Mignnone yavuze ko Imana yamuhishuriye ko hagiye kuba ubumwe bw’amatorero aho Abanyamadini bagiye gushyigikirana cyane, uteguye igikorwa runaka agashyigikirwa na bagenzi be. Yavuze ko yabonye mu iyerekwa amatorero atandukanye ashyiraho ingengabihe ya gahunda yo guhuriza hamwe amaboko. 

    Yanakoze igikorwa gikomeye cy’ubuhanuzi, aho yasabye abagabo bitabiriye iki giterane guhaguruka bakaturwaho umugisha w’Imana. Yavuze ko abagabo nibakomera mu Mana, bizaba ibisubizo ku bagore na cyane ko mu masengesho yabo bahora basaba Imana kugirira neza abagabo babo. Pastor Gedeon Rudahunga ni we wayoboye iri sengesho.

    Apotre Mignonne aherutse kubwira inyaRwanda ko Ijambo ry’Imana rikize ku bintu byose kuko rizana amahoro, gukira kw’imitima ndetse rikazana n’amafaranga. Avuga ko umugore umwe ashobora gutsikamirwa, ariko iyo ari hamwe na bagenzi be bahinduka abatsinzi. Ati “Igiterane All Women Together ni igiterane buri mugore ushaka kuba umutsinzi akeneye”.

    Kuwa 11 Kanama 2023 ku munsi wa nyuma wa All Women Together AWT 2023, byari umunezero udasanzwe ubwo Madamu Jeannette Kagame yitabiraga iki giterane kimaze kubera umugisha abagore benshi cyane. Icyo gihe yashimiye uruhare rwa Women Foundation Ministries mu kuzamura ubushobozi bw'umugore. 

    Yagize ati 'Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n'iterambere ry'Umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw'Umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.'

    Ati 'Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y'igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk'iri ry'abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda. Intego nyamukuru y'ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. 

    Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo 'Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nk’uko Bibiliya ibidutoza.'

    “Nk'abakiristo bumva neza ijambo ry'Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy'urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n'umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n'icyo urukundo rw'Imana rusobanuye.''

    Umushumba wa Women Foundation Ministries [WFM], Apostle Mignonne Kabera yahise aha impano umufasha w'umukuru w'igihugu, ku bw'isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.

    BK Arena yari yarimbishijwe bikomeye mu gihe cya All Women Together 2024

    Apostle Mignonne Kabera akunze kuvuga ko ari ”umwa ADEPR udefirije”

    TWINJIRE MU MUNSI WA KABIRI WA ALL WOMEN TOGETHER 2024

    TUBANE KU MUNSI WA 3 W’IGITERANE ALL WOMEN TOGETHER 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145803/mu-mafoto-200-tujyane-muri-bk-arena-mu-giterane-mpuzamahanga-all-women-together-cyatigishi-145803.html

  • Rubavu: Babiri mu basagariye Gitifu w'umurenge bari gukurikiranwa – #rwanda #RwOT

    Abo baturage basagariye Umunyamaba Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, ubwo yari amaze gusenya inzu y'umuturage, bivugwa ko yubatswe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza Uwimana Vedaste ari gusenya iyo nzu y'umuturage, nyuma abaturage bakamwuka inabi harimo n'abari bagiye kumukupita.

    Muri abo baturage kandi harimo abakoreshaga amagambo yuje uburakari arimo n'ibitutsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ayo makuru baticaye ahubwo ku bufatanye n'izindi nzego batangiye gukurikirana ababigizemo uruhare.

    Ati 'Icyemezo cyo gukuraho iyo nyubako ni wo murongo twari twatanze, nanjye naboye amashusho y'uko abaturage bashatse kwigumura ariko dusanga ikosa ryabaye ari uko gitifu yagiye atateguye izindi nzego kugira ngo zimufashe.'

    Mulindwa yagaragaje ko hari abaturage batangiye gukurikiranwa kubera iyo myitwarire idakwiriye nubwo ngo hari abatarafatwa.

    Ati 'Hari abari gukurikiranwa kuko ntabwo biriya twabibona ngo bigarukire aho, hari ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa n'abandi batabonetse ariko ni igikorwa gikomeza.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo aka kanya nzi abamaze gufatwa abo ari bo ariko mperuka ejo nimugoroba hamaze gufatwa babiri ariko sinzi uko uyu munsi bihagaze kuko iyo byagenze kuriya ntabwo biba bikiri ibyacu twenyine.'

    Uyu muyobozi yasabye abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze gushyira imbaraga mu kugenzura ko abaturage bubaka bikurikije igishushanyombonera cy'Akarere ndetse no kubahiriza amategeko agenga imyubakire.

    Yasabye abaturage b'Akarere ka Rubavu muri rusange kwitwararika no kubaka bikurikije amabwiriza birinda guca mu nzira za bugufi kuko ibihombo bitazabura ku bagarukaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-mu-basagariye-gitifu-w-umurenge-bari-gukurikiranwa