Blog

  • Nyamasheke: Uwari Umuyobozi w'Umudugudu yasanzwe ku muhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 11 Kanama 2024.

    Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice (6:30) nibwo umuturage witambukiraga yabonye nyakwigendera munsi y'ikiraro kirekire yapfuye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw'umurenge.

    Nyakwigendera Kamashabi Eraste yabonetse yapfuye nyuma y'aho yari yajyanye n'umugore we gusenga ku Isabato, bataha agasigara mu isantere y'ubucuruzi aho afite inzu z'ubucuruzi. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.

    Ubuyobozi bw'Umurenge, Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO bahise bajya aho byabereye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi w'umusigire, Karemera Innocent yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

    Ati 'Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo'.

    Karemera yahumurije abaturage abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urwikekwe.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa. Asize umugore n'abana bane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-uwari-umuyobozi-w-umudugudu-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye

  • Yolo The Queen yagaragaje ko yise umwana we izina rya 'Drake' – #rwanda #RwOT

    Drake uri mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham. Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa.

    Yolo ntabwo avuga se w'umwana gusa mu minsi yashize yagiye agaragara ari kumwe n'ibyamamare bikomeye mu Isi birimo Umuraperi Drake, Harmonize n'abandi.

    Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n'igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.

    Mu mwaka ushize uyu muhanzi mu butumwa bw'uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise 'Single Again' arangije akurikizaho ubutumwa agira ati 'Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.''

    Aya magambo yakurikiwe n'amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n'izindi modoka nyinshi ziri imbere y'inyubako ya Harmonize yise 'Konde Village'. Imbere iyi modoka yari yanditseho ngo 'BOSS YOLO''. Arangije ati 'Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.'

    Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere. Harmonize yakoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi 2023 mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise 'Nzanzibar', uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.

    Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w'igitangaza utuma ata ubwenge kubera 'Imiterere ye nk'iya Yolo The Queen'.

    Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram 'Live' ngo baganire ku rukundo rwabo.

    Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati “Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane.”

    Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y'abakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Gusa, ubwo yabazwaga niba umwana we yaramubyaranye n'uyu muhanzi yabiteye utwatsi. Ndetse, akavuga ko atari uwa Drake yise izina rye, n'ubwo agaragaza ko bafite aho bahuriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yolo-the-queen-yagaragaje-ko-yise-umwana-we-izina-rya-drake

  • Perezida Kagame yibukije Leta ya RDC ko idafite uburenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yibukije abakuru b'ibihugu n'abandi bitabiriye ibi birori ko mu burasirazuba bwa RDC hari ikibazo cy'umutekano muke kandi ko cyatewe n'ubuyobozi bw'i Kinshasa.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko amahoro muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, by'umwihariko mu burasirazuba bwa RDC ari ngombwa, agaragaza ko ariko nubwo abafite imbaraga bagerageza kuyagarura, bakwiye kumenya ko bitashoboka mu gihe ubutegetsi bwa RDC burebwa na yo budakora ibyo busabwa.

    Ibyo ubutegetsi bwa RDC busabwa n'umuryango mpuzamahanga ni ukuganira n'abenegihugu bafitanye amakimbirane na bwo, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Mata 2024. Uyu muryango ugaragaza ko ibi biganiro ari byo byabonekamo igisubizo kirambye ku mutekano wo muri iki gihugu.

    Gusa ubu butegetsi bwanze kuganira n'umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, busobanura ko budashobora gushyikirana n'abaterabwoba.

    Abarwanyi b'uyu mutwe bafite bene wabo bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye, abasigaye muri RDC bakorerwa itotezwa rishingiye ku bwoko. Kuva begura intwaro mu mpera za 2021, basobanuye ko icyo bashaka ari ukurwanirira uburenganzira bwabo kandi kuva ubwo bagaragaje ko bafite ubushake bwo gushyikirana na Leta.

    Perezida Kagame yagize ati 'Amahoro mu karere kacu ni ngombwa ku Rwanda ariko yarabuze, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC ariko ntabwo amahoro yazanwa n'umuntu uwo ari we wese bitewe n'uko aturuka cyangwa imbaraga afite mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakora ibyo basabwa.”

    Perezida Kagame yasobanuye ko mu gihe ubutegetsi bwa RDC budakora ibyo busabwa, imbaraga z'ubuhuza bukorwa n'abayobozi bo mu karere nta musaruro ufatika zishobora kugeraho.

    Yagize ati 'Ndagira ngo nshimire Perezida wa Angola, Lourenço uri kumwe natwe, na Perezida wa Kenya, William Ruto, n'abandi ku byo bakoze n'ibyo bakomeje gukora. Ntabwo amahoro aboneka atyo gusa, twese dusabwa gutanga umusanzu wacu, tugakora neza kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ntabwo bikwiye kubonwa nk'impuhwe kuba buri wese yakora ibikenewe kugira ngo buri wese abone amahoro, abone uburenganzira bwe. Ni inshingano.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo buri wese adatanze umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, abagirwaho ingaruka no kubura kwayo bahaguruka, bakirwanirira nk'uko Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi babigenje, nyuma y'imyaka myinshi abo mu miryango yabo bari mu buhungiro, abandi batotezwa.

    Ati 'Iyo bitabaye, abantu bahaguruka, bakabirwanirira. Bikwiye kumvwa nk'ibiri ngombwa kuko ni ikibazo cy'uburenganzira bw'abantu kandi ntabwo haboneka amahoro ya nyayo mu gihe ubwo burenganzira butubahirizwa.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ushaka kwambura abaturage uburenganzira ku bwenegihugu, bakwiye kumenya ko bizabagiraho ingaruka. Ati 'Ntabwo wabyuka umunsi umwe ngo uhitemo uwo ushaka kwambura uburenganzira bw'ubwenegihugu ngo utekereze ko uzabyikuramo.'

    Intumwa za guverinoma y'u Rwanda n'iya RDC ziherutse guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 30 Nyakanga 2024, bigizwemo uruhare na Perezida Lourenço. Zemeranyije ko kugira ngo ikibazo cyo muri RDC gikemuke, ari ngombwa ko hakomeza ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko amahoro yo mu burasirazuba bwa RDC yaboneka mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwakora ibyo busabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-leta-ya-rdc-ko-idafite-uburenganzira-bwo-kwambura

  • Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n'Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro. Witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango.

    Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w'Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Paul Kagame yagize ati ''Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo.'

    Amaze kurahira yahawe ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry'Igihugu, Ikirangantego cy'Igihugu n'Inkota n'Ingabo.

    Ingabo z'u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n'amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z'Igihugu (RDF) na Polisi y'Igihugu (RNP).

    Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n'Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n'amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n'amajwi 0,32%.

    Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere

    Bamwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu masibo yakoze akarasisi

    Imwe mu masibo y’ingabo zakoze akarasisi yatwaye Ibendera ry’u Rwanda

    Umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yarahiriye-kuyobora-u-rwanda-muri-manda-nshya

  • Senateri Nyinawamwiza na Mutesi Scovia mu banyafurika 100 bahawe ibihembo – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byitwa 'Africa Women Achievers Awards (AWA)' byatanzwe na 'Mayorkings Agency Group' isanzwe ihemba Abanyafurika b'ingeri zinyuranye.

    Byatangiwe i Kigali ku mugoroba w'itariki 10 Kanama 2024 bihabwa abantu 100 bo muri Afurika harimo abagore 99 bateye intambwe ifitiye akamaro umuryango mugari n'umugabo umwe washyigikiye ihame ry'uburinganire rizwi nka 'He for She'.

    Muri abo bantu 100 bahawe ibihembo harimo Abanyarwandakazi 36 bo mu ngeri zitandukanye bafite aho bageze ndetse ibi bihembo bikaba ari ubwa mbere bitazwe muri Afurika.

    Bamwe mu bagore bahembwe nk'indashyikirwa kandi bongewe n'impamyabushobozi z'icyubahiro zo ku rwego rwa 'doctorat' bahawe na Kaminuza yitwa Prowess yo muri Amerika.

    Umuyobozi Mukuru wa Mayorkings Agency Group, Umunya-Nigeia, Dr. Louis Temisan yavuze ko we n'abo bakorana baterwa ishema no guha agaciro ibikorwa by'indashyikirwa umuntu yakoze akiriho kugira ngo na we amenye agaciro kabyo kandi bimutere imbaraga.

    Yavuze ko mu gutekereza aho gutangira ibihembo bwa mbere u Rwanda rwabaye amahitamo meza kandi ko nk'Igihugu cyabakiriye neza iki gikorwa kitazahabera rimwe gusa.

    Ati 'Kudaheza abagore mu buyobozi ni ingenzi mu bikorerwa mu Gihugu kandi ni byo biri kuba hano mu Rwanda. Ni cyo cyatumye duhitamo iki Gihugu ngo cyakire itangwa ry'ibi bihemo ku shuro ya mbere. Ibyo bizafasha ibindi bihugu bya Afurika kwigira ku buryo ubuyobozi bw'u Rwanda bwita ku bagore na byo bibongere mu bindi bikorwa'.

    Dr. Temisan yongeyeho ko ibi bihembo bizajya bitangirwa mu bihugu binyuranye bya Afurika ariko ko uburyo bakiriwe mu Rwanda byatumye bizahatangirwa no mu mwaka utaha ku nshuro yabyo ya kabiri.

    Umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma yo guhabwa igihembo yabwiye IGIHE ko ari iby'agaciro kuba ibyo akora bigera aho abishimirwa gusa ko binamuha izindi nshingano.

    Ati 'Buri muntu wahembwe aba yishimye kandi iyo umuntu ahembwe hari ibyo aba agezeho ariko ni n'igisobanuro cyo kuvuga ngo ugumane n'uwizeraga ko hari icyo ushoboye kugira atazavuga ko yibeshye ku muntu azi ko hari icyo ashoboye agasanga nta cyo ashoboye. Iyo hagize unshimira aba amapaye umukoro mushya wo kugira ngo nkore ibirenze ibyo. Rimwe na rimwe uba utanarusha abandi ariko amahitamo y'uhemba agasanga ari wowe ugezweho'.

    Mutesi yongeyeho ko yishimiye kuba imyaka irindwi ya manda y'Umukuru w'Igihugu irangiye ashimirwa ibyo na we yagezeho muri icyo gihe akaba agiye gukomerezaho kandi ko binatera imbaraga barumuna be mu mwuga bakabasha kubona ko byose bishoboka hatitawe ku gitsina ahubwo ubunyamwuga.

    Senateri Dr. Nyinawamwiza yavuze ko impinduka zabaye mu Gihugu zagizwemo uruhare rukomeye n'abagore ubu bikaba biri kubonwa n'amahanga akabishima.

    Yavuze ko kandi we ubwe yishimira kuba ibyo yakoze akiri mu rwego rw'uburezi bikomeje guhabwa agaciro n'ubu yagize muri Sena y'u Rwanda.

    Yongeyeho ko icyizere Perezida Paul Kagame yagiriye abagore bazakomeza kugikoresha berekana ubushobozi bwabo mu iterambere ry'Igihugu n'iry'umugabane wa Afurika muri rusange.

    Mutesi Scovia yahawe igihembo nk'umugore wageze ku bikorwa by’indashyikirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nyinawamwiza-na-mutesi-scovia-mu-banyafurika-100-bahawe-ibihembo

  • Perezida Ruto, Sassou Nguesso Rajoelina na Lourenço wa Angola bageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Perezida Ruto yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuje Emmanuel.

    Uyu Mukuru w'Igihugu akimenya iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite, yahise ashimira Paul Kagame wagize amajwi ari hejuru ya 99%.

    Yagize ati 'Twifatanyije namwe mu kwishimira amahitamo y'Abaturage b'u Rwanda kandi tukwifurije amahirwe mu rugendo ukomeje kuyoboramo igihugu mu nzira y'amahoro, ubukungu n'iterambere.'

    'Nkwijeje kuzakomeza imikoranire haba muri gahunda z'Akarere n'iz'Afurika mu guteza imbere ubufatanye n'imibanire hagati y'abaturage ba Kenya n'ab'u Rwanda.'

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto baherukaga kugirana ibiganiro tariki 29 Gicurasi mu 2024, nyuma y'uko Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Kenya, yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) iri kubera i Nairobi.

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yamaze kugera mu Rwanda, aho ategerejwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
    📹RBA pic.twitter.com/ktFjvMnUaK

    — IGIHE (@IGIHE) August 11, 2024

    Mu bandi bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, na we wakiriwe na Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel.

    U Rwanda rusanganywe umubano na Somalia aho bafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo n'ubutabera.

    Ni mu gihe kandi Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yamaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin.

    Uruzinduko rwa Perezida Nyusi rusa n'urushimangira ubufatanye burangwa hagati y'impande zombi, aho u Rwanda rufasha Mozambique kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado binyuze mu masezerano yasinywe hagati y'impande zombi.

    Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo no guhererekanya abakekwaho ibyaha n'ibindi.

    Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso na we yageze mu Rwanda aho yifatanya n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango w'Irahira rya Perida Kagame, we yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.

    U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw'abakuru b'ibihugu byombi.

    Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou Nguesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w'u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

    Mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n'u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y'ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n'ubukungu.

    Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi, inganda n'ibindi.

    Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana.

    U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'inzego z'abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

    Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizerera mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo byaba iby'ubushomeri, umutekano n'ibindi.

    Yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n'u Rwanda kugira ngo iterambere ry'ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

    Perezida wa Angola, João Lourenço na we yageze i Kigali aho agiye gushyikira mugenzi we Paul Kagame, ndetse yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.

    U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

    Angola ni yo muhuza mu bibazo by'ubwumvikane buke hagati y'u Rwanda na RDC ndetse mu myaka ishize yari n'Umuhuza mu bibazo rwari rufitanye na Uganda.

    Perezida Ruto yagaze i Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel

    Perezida Sassou Nguesso yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente

    Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-william-ruto-wa-kenya-yageze-i-kigali

  • Ariya majwi ni gasopo- Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ku matora ya Perezida mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 14-16 Nyakanga 2024, yasize Perezida Paul Kagame agize amajwi 99.18% akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

    Ubwo yari mu kiganiro Isesenguramakuru cya RBA kuri uyu wa 10 Kanama 2024, Depite Musa Fazil Harerimana yatangaje ko amatora yabaye umwanya wo gushimira Perezida Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi akaruteza imbere nta vangura.

    Ati 'N'aya matora duherutse gukora wabonyemo gushimira, kuza ku bwinshi, wabibonyemo urukundo, icyizere, byanagaragaragamo icyerekeranye na gasopo ivuga ngo umuyobozi wacu muramushakaho iki ko adufitiye akamaro?'

    Sheikh Harerimana yahamije ko gutora Perezida Kagame akagira amajwi hafi 100% ari ukwereka abashaka kugarura amacakubiri mu Rwanda ko nta mwanya bahafite.

    Ati 'Abo afitiye akamaro bose bakaza aho yaje kwiyamamaza, bakamutora ku majwi angana kuriya. Urabizi mbere hari abantu bari batangiye kugaragaza ko bashaka kwinjira mu matora yacu bazanye amacakubiri, baza gusebya u Rwanda, baza kurwanduza, kuruharabika noneho abaturage baravuga bati aya matora agomba kubaha gasopo. Urebye kiriya gisubizo, ariya majwi ni gasopo ariko harimo no gushimira.'

    'Bati 'mubyeyi w'igihugu utuyobora neza, buri wese arivuza, umwana we ariga, imirimo nta kimenyane kirimo, uburinganire bw'umugabo n'umugore, uturere nta bibazo dufite, amadini nta bibazo afite, bati yaje wawundi watugiriye akamaro tujye kumureba tumushimire.'

    Yahamije ko umuturage nta kindi yabona aha Perezida Kagame wakoze ibikorwa bitandukanye byagejeje u Rwanda ku iterambere uretse kumuha ijwi rye kandi na we akiyemeza kuvuga ngo 'ndi umuturage wawe mwiza nanjye aho nshinzwe nzahakora neza.'

    Sheikh Harerimana yavuze ko ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite bigaragaza ko abaturage bishimye, bashyigikiye imiyoborere myiza ifite icyo ibagezaho kuko impinduka mu mibereho yabo zigaragaza.

    Mu 1994 Umunyarwanda yinjizaga 111$ ariko byageze mu 2023 yinjiza 1040$ ku mwaka, na ho icyizere cyo kubaho mu 2000 cyarri ku myaka 49, mu mwaka wa 2014 cyari kigeze ku myaka 65 mu gihe mu 2022 cyazamutse kigera ku myaka 69.6.

    Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko amajwi Perezida Kagame yagize atanga gasopo ku bakerensa amahitamo y’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ariya-majwi-ni-gasopo-sheikh-musa-fazil-harerimana-avuga-ku-matora-ya-perezida

  • Ababyeyi bafite abana bato bitabiriye irahira rya Perezida Kagame bashyiriweho 'irerero' – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gitondo cyo kuri ki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ingeri zinyuranye z'Abanyarwanda n'inshuti zabo baturutse imihanda yose berekeza kuri Stade Amahoro ahabera ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

    Mu bahakoraniye harimo n'ababyeyi abafite abana bato bakenera kwitabwaho kenshi kandi mu buryo bwihariye.

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yabwiye IGIHE ko bahisemo kuhashyira irerero ry'igihe gito bagamije gufasha ababyeyi bonsa kwitabira ibirori bikomeye nk'irahira rya Perezida wa Repubulika kandi bakurikire bishimye.

    Yahamije ko ibi byumba bishobora kwakira abana 59 byombi igihe bahagereye rimwe bibafasha 'kwidagadura bahabwa serivisi za ECD zikomatanyije kugira ngo bakure neza, guha abana umutekano wuzuye aho kugira ngo basigare mu ngo ntawe ubitaho, bigatuma kandi ibirori bigenda neza abana batarira n'ibindi'

    Ingabire yavuze ko mu gihe abana bagannye aho bateguriwe bagakina cyangwa bagahabwa amafunguro bashobora kwakira nibura 300.

    Muri buri cyumba harimo ababyeyi babihuguriwe 'ku buryo abana uko baje bahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n'ibinyobwa, bakorerwa isuku , hari aho kuruhukira ndetse n'ababyeyi bahaca bigishwa uburyo bwo gukomeza kubikora, n'abonsa bahabwa umwanya mwiza wo konsa abana babo.'

    Ababyeyi bonsa bitabiriye ibirori by'irahira rya Nyakubahwa Perezida wacu nta nzitizi z'aho basiga abana kuko @Rwanda_Child
    yabashyiriyeho ECD y'igihe gito (temporary ECD) kuri abo bana, #Kurahira2024#EcdAtWorkPlace pic.twitter.com/agyYmd5hyw

    — INGABIRE Assumpta (@iassumpta) August 11, 2024

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

    Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.

    At the presidential inauguration ceremony, NCDA has established a temporary ECD facility to acomodate children while their parents follow the ceremony. #ECD pic.twitter.com/KVXedoo5Qy

    — National Child Development Agency | Rwanda (@Rwanda_Child) August 11, 2024

    Ababyeyi bonsa bari guhabwa umwanya wo konsa kandi bakanaruhuka ku babikeneye

    Ababyeyi babihuguriwe bari gukangura ubwonko bw’abana bajyanywe byumba bagenewe kuri Stade Amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuri-stade-amahoro-hashyizwe-irerero-ry-igihe-gito-muhango-w-irahira-rya

  • Soul Nativez basesekaye i Kigali bakirwa nab… – #rwanda #RwOT

    Aba basore bakiriwe n'itsinda riyobowe na Muyoboke Alex na Kigali Protocal.

    Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bavuze ko biteguye gutanga ibyishimo cyane ko bishimira kuba abanyarwanda ari abasilimu.

    Bagaruka kandi ku kuba bishimira kuba umwuga wo kuvanga umuziki abakobwa nabo barawuhagurukiye.

    Umwe muri aba basore yagize ati'Uruhare rw'abari n'abategarugori mu muziki rwahoze ari nta makemwa ariko ni ibyo kwishimira kuba basigaye bisanga no mu kuvanga umuziki.'

    Ikindi aba basore bishimira harimo kuba uyu munsi abavanga umuziki basigaye binjiza amafaranga afatika.

    Soul Nativez imaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda nka Rubavu na Kigali.

    Soul Nativez ni itsinda rigizwe na Matsobane Chuene na Masana Khoza ryo muri Afurika y’Epfo rimaze gushinga imizi mu njyana ya Amapiano.

    Bakaba barihuje nyuma yo gusanga bafite ubumenyi n'ubuhanga bakungikanya bikabyara ikintu kigari.

    Ibintu byaje no kubahira, ubu bakaba bagenda bavanga umuziki mu nguni zitandukanye za Afurika n'Isi muri rusange.

    Aba basore bamaze gukorana n'abahanzi batandukanye nka Oxlade, Musa Keys na Focalistic.

    Bamaze kandi gukora mu birori, ibitaramo n'amaserukimuco atandukanye nka Cape Town's Largest Main Market Music Festival.

    Bakoranye na Nasty C mu bitaramo bizenguruka Afurika y’Epfo, icyo gihe bafatanije Uncle Waffles, umwe mu bihagazeho ku Isi mu kuvanga umuziki.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SOUL NATIVEZ

    “>

    Muyoboke Alex n’abakobwa ba Kigali Protocal ni bo baje kwakira Soul NativezSoul Nativez inshuro zose baje gutaramira i Kigali bagiye batanga ibyishimo bisendereye Aba basore bamaze imyaka 5 bakorana aho basanze bahuje ubuhanga bagahitamo kwihuza ngo babashe kugeza kure ibyo bakora Aba basore baratamira abakunzi babo bamaze kuba benshi i Kigali 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145809/soul-nativez-basesekaye-i-kigali-bakirwa-nabarimo-muyoboke-alex-amafoto-145809.html

  • Gikondo: Urubyiruko rurashima ko 'Expo' yarufashije kubona akazi – #rwanda #RwOT

    Imurikagurisha ry'uyu mwaka ryatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2024, rizarangira tariki ya 15 Kanama 2024.

    Riri kuba ku nshuro ya 27, aho ryitabiriwe n'Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bifuza kumurika ibyo bakora.

    Kuri ubu ibihugu 18 birimo u Buhinde, Singapore, u Bushinwa, Koreya y'Epfo, Syria, Pakistan, biri mu byitabiriye.

    Iri murikagurisha ryatanze imirimo myinshi ku rubyiruko, haba ku banyeshuri bari mu biruhuko n'abasoje amasomo yabo ariko batarabona akazi gahoraho.

    Iri murikagurisha ririmo ibigo harimo ibigo 795 kandi buri kigo cyatanze akazi ku bagifasha gushaka abakiliya.

    Bamwe mu babonye akazi muri Expo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kubona akazi biri kubafasha mu buzima bwa buri munsi by'umwihariko mu gukemura iby'ibyanze bakenera umunsi ku wundi.

    Ntakirutimana Samson, yavuze ko amafaranga bazakura muri iri murikagurisha azabafasha muri byinshi.

    Ati 'Ngendeye ku ijanisha, 90% ni urubyiruko ruri gukorera aha. Nibura uwacyuye macye ntashobora kujya munsi ya 5000 Frw'.

    Habarugira Abdul ukiri mu mashuri yisumbuye akaba ari mu biruhuko ni umwe mu bahawe akazi. Avuga ko abakabonye basabwaga kuba atari abanebwe, bakaza kugasaba abafite ibikorwa bamurika muri Expo.

    Ati 'Bamwe bazaga expo yatangiye bakegera abacuruzi bakababaza niba bakeneye abakozi babafasha. Gusa hari uwabaga afite abo bakoranye kuva kera, igihe cyayo cyakwegereza akababaza niba bazakomeza gukorana yagira amahirwe bagakorana. Urebye abenshi basanzwe bayikoramo bagumye gukorana n'abigeze kubakoresha'.

    Avuga ko aya mafaranga ahabwa aba bakozi biganjemo urubyiruko mu buryo bubiri. Hariho abahembwa buri munsi, abandi bagategereza kuzahemberwa rimwe expo irangiye.

    Uwase Clémence we avuga ko ari ubwa mbere abonye akazi muri iri murikagurisha.

    Ati 'Umuntu yampuje n'abakeneye akazi bankoresha ikizamini ntsinze bampa akazi. kubona akazi muri iyi minsi ntibyoroshye rero usanga abana benshi bicaye mu rugo bari mu biruhuko, icyo bakeneye cyose bagasaba ababyeyi ariko twavuga ko ubu expo iri kudufasha'.

    Avuga ko benshi binjiza 10.000 Frw ku munsi, abafasha kwikemurira ibibazo batagoye.

    Uru rubyiruko urusanga cyane rufasha abanyamahanga kuko bakenera abasemuzi cyangwa abashobora kwakira abakiliya batazi indimi z'amahanga.

    Urubyiruko rurashima ko 'Expo' yarufashije kubona akazi

    Urubyiruko rwihariye umubare munini w'abahawe akazi mu imurikagurisha

    Urubyiruko usanga kenshi rufasha abacuruzi b'abanyamahanga batazi Ikinyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gikondo-urubyiruko-rurashima-ko-expo-yarufashije-kubona-akazi