Blog

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya wakin… – #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe Saa yine z’ijoro zo kuri iki Cyumweru, yakirwa n’abamwe mu bakozi ba Rayon Sports barimo n’Umunyamakuru wayo Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili.

    Nk’uko amakuru abivuga, Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports,naritsinda azahita ayisinyira amasezerano y’umwaka 1 ari umukinnyi wayo.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo cyangwa rw’ibumoso, yari asanzwe akinira ikipe ya Coton Sport FC de Garoua ikina shampiyona y’icyikiro cya Mbere iwabo muri Cameroon, akaba yarayigezemo muri 2021.

    Mbere yaho yari yakiniye andi makipe arimo FC Nante y’abatarengeje imyaka 19 yo mu gihugu cy’u Bufaransa. 

    Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu gihe rutahizamu ukomoka muri Gabon, Iga Natnael wari waje gusinyira Rayon Sports gusa bikaba byaranze bitewe nuko atawuhamya agomba gusubira iwabo.

    Abanya-Senegal 2,myugariro Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bo barasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

    https://youtu.be/fsE-6vvTn74?si=Gt6JYI4BOgxiFZ77

    Aziz Bassane Koulagna waje mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145824/rayon-sports-yakiriye-rutahizamu-mushya-wakinnye-mu-bufaransa-video-145824.html

  • Rayon Sports yakirye rutahizamu w’Umunya-Cameroun #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Cameroon, Aziz Bassane Koulagna uje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

    Uyu rutahizamu wakiniye abatarengeje imyaka 19 ba FC Nante yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.

    Ni nyuma y’uko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho avuze ko akeneye rutahizamu abo yahasanze batari ku rwego rwiza.

    Aziz usatira anyuze ku mpande akaba ataje guhita asinya ahuhwo azabanza gukora igeragezwa yaritsinda agahita asinyira Gikundiro.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 22 yakiniraga Coton Sport FC de Garoua y’iwabo muri Cameroon yagezemo 2021 yabisikanye na Nathanael Iga ukomoka muri Gabon wari waje muri iyi kipe ariko umutoza akaba ataramushimye.

    Rutahizamu Aziz aje gukora igeragezwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakirye-rutahizamu-w-umunya-cameroun

  • Abafana ba APR FC hari icyubahiro mbagomba na bo hari icyo bangomba – Muhadjiri wemeza ko gutera umugongo Rayon akajya muri Police atahisemo nabi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yashimangiye ko atigeze ahitamo nabi atera umugongo Rayon Sports akajya muri Police FC kuko ubu arimo gutwara ibikombe.

    Ni nyuma y’umukino wa Super Cup 2024 batsinzemo APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kuri penaliti 6-5, hari nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

    Muri uyu mukino Muhadjiri yagaragaje gusa n’utera amagambo n’abafana ba APR FC yakiniye kuva 2016-2019.

    Hakizimana Muhadjiri benshi bemeza ko ari we mukinnyi w’umunyarwanda urusha abandi kuri ubu bari muri shampiyona y’u Rwanda, abafaba ba APR FC bakomezaga kumuvugiriza induru buri uko afashe umupira abandi bamubwira ko ashaje.

    Uyu mukinnyi wateye penaliti ya mbere ya Police FC akanayinjiza, yahise akora ibinyetso yereka abakunzi ba APR FC ko bakwiye gutuza umupira ari mu kibuga atari hanze ya cyo.

    Ati “nta butumwa nabahaga ariko abafana rimwe na rimwe ntabwo batanga icyubahiro, APR FC ni ikipe umuntu aba yarakoreye atari nabi, si ikipe navuyemo nabi ariko ibyo bakora ntabwo biba bikwiye rero nanjye mba ngomba kubereka ko umupira udakinirwa hanze ari mu kibuga.”

    Ku kuba wenda baba bashaka kumwereka ko yaba yaravuye mu ikipe y’ingabo z’igihugu igihe kitaragera, yagize ati “iyo baba bagutuka ngo urashaje ku myaka 30 ubwo se Cristiano byaba bimeze bite?”

    Mbere y’uko yongera amasezerano muri Police FC, yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko ntibumvikana byatumye atanayisinyira, gusa bamwe bavuze ko ahisemo nabi ari na yo mpamvu ataza bihoraho mu ikipe y’igihugu, yavuze ko ari we umenya amahitamo nta muntu uba ukwiye kumuhitiramo.

    Ati “nahitamo nabi kandi ndimo gutwara ibikombe se? Nta hantu bihuriye, umupira buri wese aba afite ibyiyumviro bye, hari abifuza ko najya muri Rayon Sports, hari abifuza ko nasaza nk’uko babivuga, buri wese afite amahitamo ye ariko ninjye ufata umwanzuro ku buzima bwanjye.”

    “Guhitamo gukinira Police FC ndabizi ko nta bafana ifite ariko ngomba gushyiramo imbaraga n’aho iby’ikipe y’igihugu simbitekerezaho cyane, umutoza ampamagaye atampamagaye nta kibazo kuko abakinnyi ni 30 cyangwa 25 twese ntabwo twakinira ikipe y’igihugu, icya mbere ni uko bagiye baduhagararira neza.”

    Police na Hakizimana Muhadjiri biteganyijwe bazahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, berekeza muri Algeria gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup bafitanye na CS Constantine tariki ya 17 Kanama 2024.

    Muhadjiri avuga ko abakunzi ba APR FC bagakwiye kumwubaha nk’uko na we yubaha iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-ba-apr-fc-hari-icyubahiro-mbagomba-na-bo-hari-icyo-bangomba-muhadjiri-wemeza-ko-gutera-umugongo-rayon-akajya-muri-police-atahisemo-nabi

  • Namwakiriye mu mwanya w'abandi Banyarwanda: Imbamutima za Uwimana waramukijwe na Perezida Kagame agiye gutora – #rwanda #RwOT

    Uwimana yari yazindutse afite gahunda yo gutora Paul Kagame kubera uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guteza imbere igihugu n'abagituye ntawe asize inyuma.

    Uyu mubyeyi usanzwe ari umukirisitu yabwiye Intsinzi Tv ko afata Perezida Kagame nk'urusha benemuntu ubumana.'

    Uwimana yize mu gihe amashuri yari yugarijwe n'ingengabitekerezo y'ivangura, ndetse nk'umunyeshuri wabaga uwa mbere mu ishuri, yari yizeye gutsinda ariko hasohotse urutonde rw'abatsinze ikizamini cya Leta ntiyisangaho kimwe n'abandi bana b'Abatutsi, baza kuzasoka ku rutonde rwa kabiri rwasohotse nyuma y'ukwezi hagombye kubaho bamwe babijuririye.

    Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wenyine mu muryango yakomokagamo ariko mu mu gihe iwabo babaga bari gusenga, basengeraga 'umutabazi [Kagame] n'abo bafatanyije'

    Uyu mubyeyi yitabiriye amatora nyuma yo kujya mu bice bitandukanye by'igihugu yamamaza Paul Kagame. Gusa ngo yamutunguwe cyane no gusuhuzwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bimuremamo ibyishimo bitagereranywa.

    Ati 'Nahuye n'intwari nakundaga kera iyo twabaga turi gusenga, yaraje aransuhuza umubyeyi [Jeannette Kagame] araza aransuhuza. Ibyo byishimo narabigize numva ko kuba nari nje kuri iyo gahunda ni we nari gutora, Imana impaye ayo mahirwe numva ko namwakiriye mu mwanya w'abandi Banyarwanda.'

    VIDEO: Perezida Paul #Kagame, Umukandida watanzwe n'Umuryango @rpfinkotanyi mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2024, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga yitabiriye amatora. Yari aherekejwe na Madame Jeannette Kagame. Perezida Kagame n'umuryango batoreye mu Murenge wa Kinyinya… pic.twitter.com/lYxFpN8RIo

    — Kigali Today (@kigalitoday) July 15, 2024

    Yakomeje ati 'Ni umugisha nagiriwe, numva biranshimishije cyane. Ariko nk'umukirisitu hari ikindi gisobanuro nagize kuko no kugira amahirwe ukamurota mu nzozi, Perezida wa Rebubulika ubundi bisobanura ko warose Imana.'

    Yongeyeho ko yamutoye kuko “Abanyarwanda turi amahoro, duteye imbere, tugize icyizere cy'ahazaza, twitiriwe ubutwari bw'intwari Imana yashyizemo ubutwari. Rero ku ruhande rw'ubuzima bwa girikisitu na bwo niyumvisemo izindi mbaraga z'ubuzima, niyumvamo kubaho bitangwa n'Imana.'

    Uwimana kimwe n'abo bari kumwe bahamije ko bakunda Paul Kagame ari na cyo cyatumye agira amajwi 99.18%.

    Yasabye urubyiruko gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho kugira ngo bazakomereze ku muhate n'imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

    Uwimana yavuze ko igihe asuhuzwa na Perezida Kagame yumvise amwakiriye mu mwanya w’Abanyarwanda bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/namwakiriye-mu-mwanya-w-abandi-banyarwanda-imbamutima-za-uwimana-waramukijwe-na

  • Perezida Kagame yagarutse ku mutekano wo mur… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu iki Cyumweru ari muri Stade Amahoro ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 aheruka gutorerwa.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka 30 ishize ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo bari biteze.

    Ati” Mu myaka 30 ishize, ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo twari twiteze. Birenze ibyo umuntu yabasha gusobanura ukurikije aho twavuye. Amateka yacu mabi, yavuyemo ikibatsi cy'umuriro w'icyizere, ubudaheranwa n'ubutabera muri twe'.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu karere u Rwanda ruherereyemo amacakubiri akomeje kwiyongera, amahoro akaba yarabuze mu Burasirazuba bwa Congo kandi akaba adatangwa n’umuntu uturutse ahandi.

    Ati” Muri uyu mwaka wa 2024, amacakubiri mu karere kacu n'Isi aragenda arushaho kwiyongera no kurema kutizerana kubera ubusumbane budashakirwa umuti no kugira indimi ebyiri.

    Amahoro mu Karere kacu ni ikintu cya ngombwa ku Rwanda. Gusa yarabuze byumwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntabwo yatangwa n'umuntu uturutse ahandi kabone nubwo yaba ari igihanganye gute mu gihe igice kirebwa kidakoze ibikenewe.

    Ibyo bitabayeho, inzira z'ubuhuza ziri gushyirwamo imbaraga n'abayobozi b'akarere ntacyo zageraho” .

    Yanashimiye Abakuru b'ibihugu bakomeje guharanira ko amahoro n'umutekano bigerwaho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati” Kandi hano ndashaka gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço, uri kumwe natwe hano na Perezida wa Kenya, William Ruto n'abandi ku bintu byose bakoze kandi bakomeje gukora.'

    Perezida Kagame yavuze ko bafite gukora ibyo basabwa kugira ngo buri muntu agire amahoro ndetse ko bidakwiye kuba kugira impuhwe ahubwo ko ari inshingano.

    Ati” Twese dufite gukora ibyo dusabwa kugira ngo buri muntu agire amahoro arambye, agire uburenganzira bwe.Ntabwo bikwiriye kuba impuhwe abantu bagiriwe. Ni inshingano. Iyo ibyo bitabaye, nibwo abantu bahaguruka, bagaharanira uburenganzira.

    Bikwiriye kumvikana ko ari ihame, kuko ni ikibazo kireba uburenganzira bw'abantu. Kandi ntabwo amahoro ya nyayo yaboneka mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe

    Ntabwo ushobora kubyuka umunsi umwe ngo ubundi ufate umwanzuro wo kwima uwo ushaka uburenganzira bwe bw'ubwenegihugu, ngo wumve ko birangira gutyo. Hagomba kubaho aho abantu bahuriza”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari igihe cyiza cyo gutekereza Isi bashaka ko abana babo bazabamo.

    Ati” Iki ni igihe cyo gutekereza ku Isi dushaka ko abana bacu bazabamo.Nk’abantu bo ku Isi dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza, kandi muri twe, twifitemo ubushobozi bwo gusana, kuvugurura no gutangira bundi bushya.

    Ntabwo bivuze ko tugomba kwemeranya kuri buri kimwe cyose, ariko tugomba kubaha amahitamo ya buri wese”.

    Yanavuze ko kandi icy'ingenzi cyane kuri bo ari ukubona abaturage babo babayeho mu buzima bubahesheje agaciro kandi batekanye. 

    Perezida Kagame yavuze ko hakiri byinshi birenze Abanyarwanda batari bageraho bityo ko ari intangiriro yo kubigeraho ndetse anavuga ko icyizere bamufitiye nawe aricyo abafitiye.

    Ati” Mu bihe byo kwiyamamaza, twumvaga kenshi, kuri benshi, ya ntero yagiraga iti, 'ni wowe'. Ariko mu by'ukuri, si njye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe.

    Ubu rero, tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.Iyi Manda nshya rero ni intigiraro yo gukora ibirenze .

    Kuki se n’ubundi tutarenza ibyo twakoze?. Kubitekereza ntabwo ari ukurota birashoboka, bizashoboka ,twabikora kandi tuzabikora. Icy’ingenzi muri byose turi hamwe, turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. 

    Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere yo kubakorera, gukorana namwe. Ibyo twifuza byose tuzabigeraho rero mu by’ukuri hari byinshi tugomba gukomeza gukemura hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye”.

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu watanga amahoro mu gihe igice kirebwa kitakoze ibikenewe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145821/perezida-kagame-yagarutse-ku-mutekano-wo-muri-rdc-anavuga-ku-cyizere-abanyarwanda-bamufiti-145821.html

  • Rayon Sports yumvise ikifuzo cya Robertinho none yahamagaje rutahizamu ugiye gusesekara i Kanombe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya Cameroun, witwa Aziz Bassane Koulagna yahagurutse iwabo aje mu Rwanda aho biteganyijwe ko aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Biteganyijwe ko Aziz Bassane Koulagna aragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, saa 21h30.

    Uyu rutahizamu uca ku mpande afite imyaka 22, akaba aje gusinyira Rayon Sports nyuma y'iminsi mike umutoza Robertinho utoza Gikundiro, yari yavuze ko akeneye abataha izamu kuko ngo abo afite ntababonamo ikizere.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yumvise-ikifuzo-cya-robertinho-none-yahamagaje-rutahizamu-ugiye-gusesekara-i-kanombe-amafoto/

  • Noe Uwimana w’imyaka 19 ukina mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kuza guhanganira umwanya na Omborenga Fitina mu ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Noe Uwimana ufite imyaka 19 usanzwe akinira ikipe ya Virginia Tech Men's Soccer muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kuza gufasha ikipe y'igihugu Amavubi.

    Ngo ubu ameze neza yiteguye kuza gukinira ikipe y'Igihugu Amavubi, ubwo yiteguye guhanganira umwanya na Omborenga kuri 2 mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi 2026.

    Uwimana Noe wari wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu Amavubi mu mwaka ushize ubwo yitegura umukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika wayihuje na Mozambique, ariko Kubw'amahirwe macye, uyu musore yasubiye iwabo muri Amerika akoze imyitozo inshuro imwe kuko yahise avunika.

    Uyu musore afite Se w'Umunyarwanda na Nyina ufite ubwenegihugu bwa Tunisia, ubu akaba ari tayari kuza mu Mavubi.

    Source : https://yegob.rw/noe-uwimana-wimyaka-19-ukina-mu-ikipe-yo-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-yatangaje-ko-yiteguye-kuza-guhanganira-umwanya-na-omborenga-fitina-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Kugira u Rwanda igicumbi cy'ishoramari no guhuza EAC: Imishinga ikomeye Dr Sezibera azibukirwaho – #rwanda #RwOT

    Dipolomasi yeruye, uyu muhanga mu by'ubuzima yayitangiye mu 1999 ubwo yari yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nk'umuntu wari uhawe inshingano bwa mbere, yagombaga kubanza kumenya uko ikorwa na cyane ko nta gitekerezo na kimwe yari ayifiteho.

    Byakomereye ku kujyanwa mu gihugu cy'igihangange gifite runini gisobanuye ku bukungu bw'Isi nka Amerika.

    Yoherezwa muri Amerika, Amb Dr Sezibera yari yahawe umukoro wo kujya kwereka abashoramari baho ko batagomba kwirengagiza u Rwanda mu gihe batekereza aho bashora imari.

    Byari nko kurira umusozi muremure kuko icyo gihe nta myaka itandatu yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Icyo gihe u Rwanda rwari ruzwi gusa ku bwicanyi, umutekano muke, aho kubwira umuntu ngo narushoremo ari nko kuvugiriza ingoma abahetsi.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA ati 'Niyo mpamvu nari nabwiwe ko ngomba kugenda nkagira uruhare mu guhindura imyumvire abantu, bakumva ko mu Rwanda ari ahantu habereye ishoramari. Byari bigoye.'

    Uko gukomera kwajyanaga n'uko u Rwanda ruri kwiyubaka ubwarwo, haba muri dipolomasi no ku baturage barwo, kuko buriya icyo gihe n'abo muri diaspora bari baracitsemo ibice.

    Ati 'Icya mbere twabanjije kumvisha Amerika ibyabaye mu Rwanda nyuma tukajya no mu zindi nzego zitandukanye abaturage baho bakiyumvamo u Rwanda. Byari bigoye ariko twakoze uko dushoboye abashoramari baza mu Rwanda.'

    Muri Amerika byabaye ngombwa ko avayo, aza gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari nk'Intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Karere na cyane ko hari intambara zitandukanye.

    Ni ibihe intambara zari zirimbanyije mu Burundi, RDC, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Uganda ifite ibibazo by'amakimbirane ku buryo wabonaga Akarere kageramiwe. Amb Dr Sezibera na bagenzi be babinyuzemo ibyinshi biracocwa, hashakwa ibisubizo.

    Ati 'Ibyo byavuyemo Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari, na n'ubu iracyahari. Hasinywe amasezerano n'imishinga itandukanye ihuza ibihugu bikagize, imwe yashyizwe mu bikorwa ndestse indi iri gukorwaho.'

    Amb Dr Sezibera ni umwe mu badipolomate bateje imbere Afurika y’Iburasirazuba ku buryo bugaragara

    Nk'umuntu wari umaze kugira inararibonye muri dipolomasi byarangiye agizwe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba, EAC aho naho yatanze umusanzu we ukomeye.

    Uyu mugabo agaragaza ko ku giti cye yari yiyemeje guharanira imishinga ihuza EAC, biba ngombwa ko aganira n'abakuru b'ibihugu biyigize yumva imishinga bafite n'icyo bashaka kugeraho.

    Nk'umuntu wari ufite manda y'imyaka itanu, ibyo biganiro byibanze ku kwita ku mishinga y'iyo myaka kugira ngo ayikurikirane ndetse ishyirwe mu bikorwa.

    Umwe muri yo wari ugukora uburyo ibicuruzwa byanyura ku mipaka y'ibihugu bigize Akarere bidaciwe imisoro ya gasutamo, ndetse byagezweho.

    Imishinga ye kandi yari irimo ibijyanye n'Isoko rusange.

    Nubwo ryari rihari ariko ntabwo abaturage b'ibihugu bya EAC bari bemerewe kugenderana byoroshye muri ibyo bihugu.

    Amb Dr Sezibera ati 'Ntabwo byari bisobanutse kuri njye. Uremerera ibicuruzwa gutambutswa nta nkomyi ariko ku baturage ntibyorohe.'

    Icyakora na byo ku buyobozi bwe babikozeho, abaturage bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitwaje indangamuntu z'ibihugu byabo gusa.

    Byunganiwe no gushyiraho pasiporo ya EAC n'ibindi byoroshya imigenderanire byashyizweho, kugira ngo abaturage b'icyo gice bibonanemo bya kivandimwe.

    Ikindi kwari ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba, mu mishinga itandukanye, nk'ifaranga rimwe, guhuza imihanda n'ibindi ndetse na byo bikorwaho cyane, 'aho twumavaga ko bitarenze 2024 twasabwaga kuba twarashyizeho ifaranga rimwe.'

    Icyakora kuba bitaragerwaho uko byari bipanze, uyu mugabo abona ko byatewe n'uko abaturage n'abayobozi bakomeje gutekereza ku nyungu z'ibihugu byabo gusa aho kuba akarere, icyakora akavuga ko ntawe uvuma iritararenga.

    Mu byari biraje ishinga Amb Dr Sezibera byarimo no guteza imbere ibikorwaremezo.

    Yatangije inama zitandukanye zo ku rwego rw'Abakuru b'Ibihugu bya EAC hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo 'nk'imihanda isanzwe, iya gare ya moshi n'inzira z'amazi. Ibyo biracyakomeje ariko hari ibyakozwe.'

    Ni ingingo agaragaza ko ubu iri gutanga umusaruro, kuko ni bwo bwa mbere nyuma y'ubwigenge, muri EAC hongeye kubakwa imihanda ya gare ya moshi no kuvugurura iyo abazungu basize.

    Amb Dr Sezibera agaragaza ko kuri we byari biteye ikimwaro kumva ko kuva mu myaka ya 1960 ubwo abakoloni batangiraga kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Uganda na Kenya, nta kindi gice yewe haba n'ikilometero kimwe cyongewe kuri uwo muhanda.

    Ati 'Byari biteye isoni cyane. Kubera uko gushingira ku iterambere ry'ibikorwaremezo, ibihugu byatangiye kongera kubaka imihanda ya gare ya moshi. Urugero ni urwa Kenya aho hatangijwe uwa Mombasa wagombaga kugera mu Rwanda, mu Burundi na RDC, ndetse ntekereza ko bizakomeza.'

    Iyo mishinga migari yagombaga kuzuzanya n'uwo kugira EAC igihugu kimwe, hagashyirwaho urwego rwa politiki, umushinga yavuye ku buyobozi umaze gutezwa intambwe.

    Mbere yo kurwara stroke mu 2019, Amb Dr Richard Sezibera ni umwe mu bakoze imirimo itandukanye igamije kubaka u Rwanda, Akarere na Afurika muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhindura-isura-y-u-rwanda-rukaba-igicumbi-cy-ishoramari-no-kugira-eac-igihugu

  • Amafoto na Video: Uko umuhango w'irahira rya Perezida Kagame wagenze – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yarahiriye kuri Stade Amahoro ahari hateraniye ibihumbi by'Abanyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda, zirimo abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amahoro mu karere, gusa anenga uburyo amahanga akomeje kurebera imyitwarire y'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo gutoteza no kubuza amahwemo abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Perezida Kagame yiyemeje gukomeza guteza imbere igihugu mu myaka itanu iri imbere

    Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere

    Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo, nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rurinzwe

    Perezida Kagame ashyikirizwa Ingabo na General Mubarakh MUGANGA, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze kuri Stade Amahoro

    UKO UMUHANGO WAGENZE

    18:30: Umuhango waberaga muri Stade Amahoro urahumuje.

    17:45: Perezida Kagame ari gusezera abakuru b'ibihugu bitabiriye uyu muhango, abashimira ko baje kwifatanya n'u Rwanda.

    Si njye njye nyine ahubwo ni twese hamwe – Perezida Kagame

    'Mu bihe byo kwiyamamaza, twumvaga kenshi, kuri benshi, ya ntero yagiraga iti, 'ni wowe'. Ariko mu by'ukuri, si njye njye nyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe. Ubu rero, tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone, hari haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.'

    — Perezida Kagame yavuze ko muri iyi manda, urugendo rw'iterambere ruzakomeza.

    Ati ' Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.

    Icy'ingenzi muri byose turi hamwe. Ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y'icyo cyizere, yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Rero mu by'ukuri, hari byinshi tugomba gukomeza gukemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye ni cyo mbafitiye.”

    — Perezida Kagame yavuze ko inshingano ya mbere, ari uko abaturage babaho mu buzima bubahesheje agaciro. Ati ' Icy'ingenzi cyane kuri twe, ni ukubona abaturage bacu, babayeho mu buzima bubahesheje agaciro kandi batekanye. Ibi ntibigirwaho impaka, kandi ni inshingano udashobora guhunga cyangwa se gukura ahandi.'

    Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'abimwa uburenganzira ku gihugu cyabo, nubwo ateruye yavugaga ku ihezwa ry'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Buri wese kugira ngo akore igikenewe ngo buri muntu agire amahoro, agire uburenganzira bwe, ntabwo bikwiriye kuba impuhwe abantu bagiriwe. Ni inshingano. Iyo ibyo bitabaye, nibwo abantu bahaguruka, bagaharanira uburenganzira.

    Bikwiriye kumvikana ko ari ihame, kuko ni ikibazo kireba uburenganzira bw'abantu. Kandi ntabwo amahoro ya nyayo yaboneka mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe.

    Ntushobora kubyuka mu gitondo, ngo uhitemo kwima uwo ushaka uburenganzira bwe bw'ubwenegihugu, ngo wumve ko birangira gutyo. Hagomba kubaho aho abantu bahuriza.

    Iki ni igihe cyo gutekereza ku Isi dushaka ko abana bacu bazabamo […] Dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza, kandi muri twe, twifitemo ubushobozi bwo gusana, kuvugurura no gutangira bundi bushya. Ntabwo bivuze ko tugomba kwemeranya kuri buri kimwe cyose, ariko tugomba kubaha amahitamo ya buri wese.'

    — 'Amahoro mu karere ni ingenzi ku Rwanda'

    Perezida Kagame yagize ati 'Muri uyu mwaka wa 2024, amacakubiri mu karere kacu n'Isi aragenda arushaho kwiyongera no kurema kutizerana kubera ubusumbane budashakirwa umuti no kugira indimi ebyiri.

    Amahoro mu karere kacu ni ingenzi cyane ku Rwanda, nyamara amaze igihe yarabuze by'umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amahoro ntabwo yatangwa n'uwo ari we wese aho yaba aturuka hose, mu gihe abo bireba bo badakora iby'ingenzi. Ibyo bitabayeho, inzira z'ubuhuza ziri gushyirwamo imbaraga n'abayobozi b'akarere ntacyo zageraho'.

    — 'Ibyo twagezeho mu myaka 30, ntibyasobanurwa mu magambo'

    'Mu myaka 30 ishize, ibyo Abanyarwanda bagezeho birenze ibyo twari twiteze. Birenze ibyo umuntu yabasha gusobanura ukurikije aho twavuye. Amateka yacu mabi, yavuyemo ikibatsi cy'umuriro w'icyizere, ubudaheranwa n'ubutabera muri twe'.

    16:55: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango, atangira ashima Abanyarwanda ku cyizere bamugiriye.

    Ati 'Nishimiye kongera kubabera umuyobozi, ariwe Perezida muri iyi manda nshya dutangiye. Ibihe byo kwamamaza n'amatora tuvuyemo, byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy'ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.'

    Miliyoni z'Abanyarwanda, bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n'ibyo twanyuzemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira.'

    Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.'

    16:45: Itorero ry'Igihugu, Urukerereza, ni ryo rihawe umwanya kugira ngo risusurutse abitabiriye uyu muhango.

    — Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yagenzuye Ingabo nk'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda

    — Nyuma y'indahiro, Ingabo z'u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

    — Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango bya Repubulika y'u Rwanda, birimo Itegeko Nshinga, Ibendera rya Repubulika y'u Rwanda, Ikirangantego, ndetse Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, amushyikiriza Inkota n'Ingabo nk'ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw'igihugu.

    Amafoto ya Perezida Kagame amaze kurahira

    Yashyikirijwe kandi Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda

    Perezida Kagame yashyikirijwe igitabo kirimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

    15:40: Perezida Kagame amaze kurahira

    Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu. Yarahijwe na Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, mu birori byabereye muri Stade Amahoro.

    Paul Kagame yagize ati ''Jyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo.'

    15:30: Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yahawe umwanya, yakira abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango.

    15:20: Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, nawe yageze muri Stade Amahoro yitabiriye uyu muhango.

    15:15:Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina, ari kumwe n'umugore we, Mialy Rajoelina, nabo bitabiriye irahira rya Perezida Kagame. Bageze muri Stade bakurikiranye na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi ndetse na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde .

    15:10: Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze kuri Stade Amahoro. Yakiriwe rimwe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ndetse na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso.

    15:07: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Stade Amahoro, bakiranwa urugwiro rwinshi. Abanyarwanda bari muri Stade Amahoro bose bavugiye rimwe, bati 'Ni wowe, ni wowe, ni wowe'.

    15:05: Umwami Mswati wa Eswatini, yakiranywe urugwiro ubwo yageraga muri Stade Amahoro i Remera ahabereye umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

    14:55 Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriwe muri Stade Amahoro aho ibirori byo kurahira byabereye.

    14: 50: Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan, yakiriwe muri Stade Amahoro. Akurikiwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

    14:40: Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze kuri Stade Amahoro, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame. Yitabiriye ibi birori nyuma yo kuganira na Perezida Kagame muri Village Urugwiro. Yakurikiwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, wakiriwe mu cyubahiro nk'Umukuru w'Igihugu.

    Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Guinea-Bissau na we yakiriwe muri Stade Amahoro, aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame. Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti na we yakiriwe muri Stade Amahoro.

    14:35: Lt Gen Mamady Doumbouya, Perezida w'Inzibacyuho wa Guinée Conakry, yakiriwe muri Stade Amahoro ku nshuro ye ya kabiri ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga muri Mutarama 2024.

    Yakurikiwe na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud.

    14:30: Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yageze muri Stade Amahoro yakirwa mu cyubahiro akwiriye nk'Umukuru w'Igihugu.

    14:25: Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, ageze muri Stade Amahoro, yakirwa mu byishimo byinshi.

    14:20: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yageze muri Stade Amahoro yakirizwa amashyi menshi n'ibihumbi by'Abanyarwanda byitabiriye uyu muhango. Yakurikiwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, nawe wakiranywe urugwiro.

    14:10: Abakuru b'ibihugu b'ibihugu batangiye kugera kuri Stade Amahoro. Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema, ni we ubimburiye abandi.

    Akurikiwe na Minisitiri w'Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada.

    — Amafoto ya bamwe mu nshuti z'u Rwanda bitabiriye uyu muhango

    — Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubwo yageraga kuri Stade Amahoro.

    — Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yakirwa kuri Stade Amahoro.

    — AMAFOTO na VIDEO: Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda kishimiwe n'abantu benshi bari muri Stade Amahoro

    13:20: Akarasisi kamaze kugera muri Stade Amahoro. Kakozwe n'amasibo y'Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi b'u Rwanda yose hamwe 12. Kari gukorwa mu Kinyarwanda bitandukanye n'uko mu bihe byashize kakorwaga Cyongereza.

    13:00: Abasangiza b'amagambo kuri uyu munsi ni Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami.

    Ku rundi ruhande, Col Innocent Munyengabe ni we uri bube usobanura ibijyanye n'akarasisi n'indi mihango ya gisirikare.

    Amafoto: Stade Amahoro yamaze yuzuye amasaha menshi mbere y'umuhango

    — Mu 2010 mu irahira rya Perezida Kagame, Jeanne Chantal Ujeneza (iburyo) wari ufite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda, ni we watwaye ibendera ry'u Rwanda ryashyikirijwe Perezida Kagame nyuma yo kurahira.

    Kuri ubu Ujeneza ni Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'imari. Afite ipeti rya Deputy Commissioner General of Police (DCG).

    AMAFOTO: Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bageze muri Stade Amahoro ahagiye kubera uyu muhango.

    Dr Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (ibumoso) ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro

    Gisele Muhumuza uyobora WASAC ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro

    Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo (ibumoso) hamwe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana (ubanza), Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Irere Claudette (uwa kabiri ibumoso) n’abandi bayobozi ubwo bari bageze kuri Stade Amahoro

    Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine (iburyo) ubwo yari ageze kuri stade Amahoro

    — Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi baserutse muri uyu muhango

    Imodoka z’ishami ry’Ingabo z’Igihugu rishinzwe imyitwarire (Military Police) ubwo zari zigeze kuri Stade Amahoro

    12:05: Abahanzi batandukanye bashimishije abitabiriye uyu muhango muri Stade Amahoro. Muri bo, harimo Bwiza, umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iki gihe.

    Umuhanzi Bwiza asusurutsa abitabiriye

    12:00: Imbamutima z'abitabiriye kurahira kwa Perezida Kagame

    Jean Pierre Mwenedata wo mu karere ka Rutsiro, yavuze ko ari iby'agaciro kuba yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

    Yavuze ko ibyakozwe mu myaka 30 ishize ari igihamya cy'uko na manda nshya Perezida Kagame azakora ibidasanzwe.

    Ati 'Ntekereza ko tumwitezeho ibindi byinshi cyane muri iyi manda kuko hari byinshi baba baratwemereye, amashanyarazi hose, amazi hose, imihanda, ibyo bikorwa by'iterambere ni byo twiteze ko bizakomeza.'

    Kiribazera Anonciata wo mu karere ka Kirehe yavuze ko muri manda nshya Perezida Kagame bamwitezeho kubafasha kubona ibikorwaremezo byisumbuye.

    Ati'Byose yabikozeho ariko urebye turifuza ko imihanda yakorwaho aho itaragera ikahagera, aho amazi ataragera akahagera, amashanyarazi aho ataragera akahagera, kuko byose uburezi yabugezeho, mbega agatera intambwe ku byo yari agezeho.'

    Rev. Kareramanzi Callixte wo mu Itorero Eglise Vivante mu karere ka Kayonza yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe ku Banyarwanda.

    Ati 'Uyu ni umunsi wo kuza kurahirira Igihugu y'uko agiye kutuyobora nk'uko twifuje nk'Abanyarwanda. Turifuza cyane cyane gusigasira ibyagezweho ariko twifuza nanone gutera imbere mu bisigaye imbere. Hari aho tuvuye hari n'aho dushaka kugera.'

    — Uko gahunda y'Umunsi iteye

    Ibirori nyir'izina byo kurahira kwa Perezida Kagame biratangira Saa Cyenda z'igicamunsi kuri Stade Amahoro i Remera, bigeze Saa Kumi n'imwe.

    Harabanza kwakirwa abakuru b'Ibihugu bifatanyije n'Abanyarwanda mu irahira rya Perezida Kagame. Harakurikiraho kwakira Perezida Paul Kagame ubwo aba ageze kuri Stade Amahoro, hakurikireho umuhango wo kurahira.

    Perezida Kagame narangiza kurahira, harakurikiraho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Perezida Kagame aragenzura ingabo, hakurikireho akarasisi.

    Perezida Kagame nyuma yo kugenzura ingabo, Itorero ry'igihugu rirataramira abitabiriye, hakurikireho ijambo nyamukuru rya Perezida Paul Kagame. Ibirori birasozwa no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

    Andi mafoto

    Aba babyeyi mu myambaro iri mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda, babukereye

    10:55:Ibyishimo ni byose muri Stade Amahoro. Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Chris Eazzy, Ariel Wayz ni bo bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Ibyishimo ni byose.

    10:50: Wa mubyeyi witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu Karere ka Kicukiro yambaye agatimba, yitabiriye irahira rye yambaye imyenda iri mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda.

    Icyimpaye Rosette yishimiye kwitabira irahira rya Perezida Kagame

    Icyimpaye Rosette yari yasabwe n’ibyishimo

    Icyimpaye Rosette w’i Rubavu, yaje mu irahira rya Perezida Kagame yambaye ikanzu iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda. Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Kicukiro, Icyimpaye yaje yambaye ikanzu y’abageni

    Icyimpaye Rosette ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame mu karere ka Kicukiro

    AMASHUSHO:

    Abaturage batandukanye bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame bishimiye kuba bagiye gukurikira imbonankubone uyu munsi mbonekarimwe mu mateka.

    Abaganiriye na IGIHE bagaragaje imbamutima zabo n'icyo biteze kuri iyi manda y'imyaka itanu Perezida Kagame agiye kurahirira.

    AMASHUSHO: Ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babukereye kuri Stade Amahoro, ahagiye kubera umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa indi manda. pic.twitter.com/kujgkNrCGv

    — IGIHE (@IGIHE) August 11, 2024

    — Ibyitezwe kuri uyu munsi

    Hitezwe akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda n'indi myiyereko ibereye ijisho ya gisirikare. Kajugujugu z'Ingabo z'u Rwanda, ziraza guca mu kirere cya Stade Amahoro, zifite amabendera y'u Rwanda.

    Umuhango wo kurahira byitezwe ko ugomba gutangira Saa Cyenda z'amanywa.

    Uko byari bimeze mu 2017 ubwo Perezida Kagame aheruka kurahira

    Andi matariki y'ingenzi Perezida Kagame yagiye arahiriraho

    Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe. Ni inshuro imwe yarahiriye kuruyobora muri manda y'inzibacyuho.

    Ubwa mbere arahira hari Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2000. Yarahiye nka Perezida w'inzibacyuho asimbura Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere yo kurahira, Kagame yari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.

    Yongeye kurahira kuwa Kane tariki 11 Nzeri 2003, nyuma yo gutsinda amatora yari yabaye muri Kanama uwo mwaka.

    Kuwa Mbere tariki 6 Nzeri 2010, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora. Mu 2015, Itegeko Nshinga ryaravuguruwe Paul Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza, atorwa mu 2017 arahira Kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2017

    Aba mbere saa kumi n’ebyiri z’igitondo bari bageze kuri Stade Amahoro

    Abato n’abakuru ntibatanzwe muri uyu muhango udasanzwe

    Mu masaha ya mu gitondo abantu bari urujya n’uruza kuri Stade Amahoro i Remera

    Muri Stade Amahoro hateguwe ku buryo bwihariye, itapi y’umweru n’amagambo y’icyatsi yerekana ko ari umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika

    Amafoto: Niyonzima Moise na Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-na-video-uko-umuhango-w-irahira-rya-perezida-kagame-wagenze

  • Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda,… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ubera muri Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 birenga byicaye neza.

    Uyu muhango wari witabiriwe n'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma baturutse mu bice by’Isi. 

    Hari abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora Imiryango Mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Abakuru b’ibibihugu bitabiriye uyu muhango ni Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema,Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan,Perezida wa Kenya, William Ruto,Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa,Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan,Lt Gen Mamady Doumbouya, Perezida w'Inzibacyuho wa Guinée Conakry,Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud,Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida wa Guinea-Bissau ,Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Djibouti ,Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo,Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan,Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Umwami Mswati wa Eswatini.

    Hari Kandi Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé , Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina,Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde.

    Saa Cyenda n’iminota 7 nibwo Perezida Kagame yageze kuri Stade Amahoro, yakiranwa urugwiro n'imbaga yari ihateraniye  yaririmbaga igira iti ' Ni wowe,ni wowe … Azabatsinda Kagame , Nta ndambara yandera ubwoba….

    Saa Cyenda n’iminota 40, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,Dr Ntezilyayo Faustin nibwo yatangiye umuhango nyirizina wo kwakira indahiro ya Perezida  Kagame.

    Ku isaha ya Saa Cyenda n’iminota 42 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere agira ati 'Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n'amategeko, Imana ibimfashemo.'

    Nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro, Dr Ntezilyayo Faustin ahita amushyikiriza ibirango by'igihugu , naho Gen Mubarakh Muganga , umugaba mukuru w'ingabo amushyikiriza ibirango bya gisirikare.

    Perezida Kagame wari umaze kurahira, yanakiriye indirimbo y'igihugu nka kimwe mu birango by'igihugu, iraririmbwa, nyuma abona kugenzura amasibo  12 y’ingabo n’Abapolisi bari biteguye gukora akarasisi, maze abaha uburenganzira berekana akarasisi bari bamaze igihe bategura.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira iCYizere ndetse nawe avuga ko yishimiye kongera kubabera Umuyobozi.

    Ati” Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira ikizereNishimiye kongera kubabera umuyobozi ariwe Perezida muri iyi Manda nshya dutangiye.Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo,twese Abanyarwanda byatuberete igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.

    Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo Kwiyamamaza kandi hafi ya bose bataratoye. Ntabwo ari imibare gusa ahubwo birenze ibyo twiboneye n’amaso n4ibyo twanyuzemo muri iki gihe.

    Ukuri kurivugira , Abanyarwanda twagaragaje Ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyo myaka yose ishize duharanira”.

    Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2000 ubwo yari amaze kugirirwa iCYezere n'inteko ishinga amategeko nyuma yo kwegura kwa Pasiteri Bizimungu wari Perezida. Mu 2003 , Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, mu 2010 ndetse no muri 2017 nabwo biba uko.

    Tariki 15 Nyakanga 2024 yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 akaba yaratsinze ku majwi angana na 99.18%

    Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere 

    Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Ubwo Perezida Kagame yari akigera muri Stade Amahoro 

    Ingabo z’u Rwanda mu karasisi

    Stade Amahoro yari yuzuye 

    Amafoto:RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145820/perezida-kagame-yarahiriye-kuyobora-u-rwanda-yongera-gushimira-abanyarwanda-145820.html