Blog

  • Killaman yahundagajeho imitoma umugore we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, yayete imitoma umugore we Umuhoza Shemsa amushimira kuba yaramwihanganiye akamuba hafi, akamuremamo icyizere akaba yaratumye yitwa Papa.

    Ni mu butumwa Killamam yageneye umugore we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umufasha we, ayikurikiza amagambo meza amubwira ko amukunda ndetse amushimira.

    Yagize ati ”Umuhoza, umufasha wanjye, mama w’abana wanjye, ubutunzi bwanjye, byose kuri njye ndagukunda cyane mukunzi warakoze kunyihanganira ukamba hafi ukandemamo icyizere, warakoze gutuma nitwa papa, warakoze gutuma mba umugabo, warakoze cyane kumba hafi, warakoze peeeee. Ndagukunda cyaneee.

    Killamam n’umugore we Shemsa bamaze imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore. Si ubwa mbere Killamam ashima umugore we kuko babanye mu bihe bitiroshye amukunda mu bucyene ibituma Killamam ahora amushimira.

    Killamam yateye imitoma umugore we

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/killaman-yahundagajeho-imitoma-umugore-we

  • Kera habayeho! ‘Couples’ 5 z’ibyamamare Nyarwanda zatandukanye bigateza ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibihe bigenda n’ibya byo, hari benshi mu byamamare Nyarwanda byakanyujijeho mu rukundo n’abakunzi ba bo ndetse bamwe bari bazi ko bazanabana ariko birangira batandukanye.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri ‘Couples’ 5 z’ibyamamare zakanyujijeho ariko birangirira mu marira.

    Olivis na Vanessa Uwase

    Urukundo rw’umuhanzi Olivis wo mu itsinda Active ndetse na Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 rwarashyushye no mu itangazamakuru.

    Mu gihe gito bakundanye cyane ko ari muri 2016 ari na wo mwaka batandukanyemo, byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nk’aho bari bamaranye imyaka myinshi bakundana.

    Bimwe mu bitazibagirana ni uburyo Vanessa ubwo batandukanaga yavuze ko atari gushobora kurera umwana w’abandi, Olivis yamusubije ko ntawita umwana uwo yambariye ubusa.

    Prince Kid na Teta Sandra

    Umuhanzi Prince Kid waje kubivamo akigira gutegura amarushanwa y’ubwiza nka Miss Rwanda yahagaritswe, yakanyujijeho mu rukundo na Teta Sandra aho bakundanye kuva 2011 kugeza 2014.

    Buri umwe yakomeje ubuzima bwe undi ubwe, aba bombi bakaba baramaze gushinga urugo aho Teta abana n’umuhanzi Weasel ni mu gihe Prince Kid tariki ya 2 Werurwe 2023 yakoze ubukwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

    Riderman na Assinah Erra

    Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yavuzwe cyane mu rukundo na Mukasine Assinah, barakundanye biratinda ndetse n’inkuru zirandikwa bitewe n’urukundo rwa bo.

    Aba bombi bakundanye kuva 2008 ariko rwaje gushyirwaho akadomo 2014 mu gihe benshi biteguraga ko bagiye gukora ubukwe. Benshi banavuga ko Assinah kubyakira byamugoye ari na bwo yahise yinjira mu muziki mu rwego rwo kwivura intimba.

    Assinah yatunguwe no kubona Riderman ari mu munyenga w’urukundo na Miss Agasaro Nadia banitegura ubukwe mu gihe yari azi ko bakiri mu rukundo.

    Safi Madiba na Butera Knowless

    Urukundo rw’umuhanzi Safi Madiba na Butera Knowless na rwo rwaravuze cyane ariko rwaje kuzima nka wa muriro w’amashara.

    Aba bahanzi bombi bari bakunzwe batandukanye muri 2011 nubwo abakunzi ba bo batabyakiriye neza, Knowless yahise yigira mu rukundo na Procducer Clement baje no gushakana, Safi na we yakoze ubukwe na Niyonizera Judith ariko baje gutandukana.

    Aba bombi icyo bapfuye ntabwo bakunze kukigarukaho ariko mu ndirimbo ‘Vuba vuba’ ya Zizou yahurije hamwe Urban Boys ari yo Safi yabarizwagamo, Riderman, Christopher na Knowless bumvikanye basa n’abacyurirana mu cyayenge.

    Hari aho Safi yaririmbye ati “Nta mpuhwe abatajiri (abakire) bangiriraga, nabaga nikundiye umwana bakaza bakamuhonga…” Knowless wahise umukurikira mu kuririmba yahise na we agira ati “wari umwana, ntiwari uzi aho biva n’aho bigana, isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isimo niba utararifashe uzongera ubabare.”

    Kimenyi na Didy d’Or

    Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi n’umushabitsi Didy d’Or ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo hagati ya 2017 na 2019 ubwo urukundo rwa bo barushyiragaho akadomo.

    Burya hangana abakundanye koko! Aba bombi ntabwo hari abiyumvishaga ko bashobora gutandukana mu buryo bworoshye bitewe n’uburyo bagaragarizanyaga urukundo.

    Ntibigeze berura ngo bavuge icyo bapfuye gusa bivugwa ko Didy d’Or yaba yaragize uruhare mu mashusho ya Kimenyi yambaye ubusa yagiye hanze, uyu mukinnyi yabimenya agahitamo gutandukana na we, ni nabwo yahuye na Uwase Muyango Claudine baje no gukora ubukwe ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kera-habayeho-couples-5-z-ibyamamare-nyarwanda-zatandukanye-bigateza-ururondogoro-amafoto

  • Perezida Kagame Yibukije RDC n'Ibindi Bihugu Guharanira Amahoro #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yongeye kwibutsa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n'ibindi bihugu ko amahoro aharanirwa, kandi asaba uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu gihugu cyabo.

    Irinde Kutigira Ntibindeba mu Guharanira Amahoro

    Mu ijambo yavugiye mu muhango w'irahira rye, wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k'amahoro, by'umwihariko mu karere k'iburasirazuba bwa RDC, aho yavuze ko amahoro atagomba gusigara mu maboko y'abandi, ahubwo ko igihugu cyose kigomba gukora ibyo kigomba kugira ngo kibungabunge umutekano wacyo.

    Ati: 'Amahoro mu karere kacu ni ingenzi ku Rwanda, ariko hari aho akibuze by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC. Ntabwo amahoro yatangwa n'uwo ari we wese uko yaba afite imbaraga, igihe cyose ugirwaho ingaruka n'icyo kibazo adakoze ibyo agomba gukora.'

    Yongeyeho ko ubuhuza bwose bushyizweho n'abayobozi bo mu karere butashobora gutanga umusaruro ushimishije igihe igihugu gikorerwamo kitubahirije ibyo gitegerejweho.

    Gushimira Abafasha mu Buhuza

    Perezida Kagame yashimiye Perezida João Lourenço wa Angola, ufite inshingano z'ubuhuza zahawe n'Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba, ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya, hamwe n'abandi bayobozi bitanga bagamije gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Umuti w'Ibibazo uri mu Maboko y'Ababigirwaho Ingaruka

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyambere gikwiye kuza imbere mu gushaka umuti w'ibibazo ari uko abagirwaho ingaruka n'ibyo bibazo ubwabo babanza kugira uruhare mu kubikemura, bityo bagafata iya mbere mu bikorwa byo guharanira amahoro.

    Ati: 'Amahoro ntabwo yakwizana. Tugomba kugira uruhare rwacu kandi tugakora ibyo dukwiriye mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye. Ntibishobora guturuka mu mpuhwe z'uwo ari we wese, ahubwo ni ihame rikwiye kubahirizwa.'

    Kurinda Uburenganzira bw'Abaturage ni Inkingi y'Amahoro

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bigifite ibibazo kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abaturage babyo, kuko ari byo shingiro ry'amahoro arambye.

    Ati: 'Nta mahoro ashobora kubaho igihe hatubahirijwe uburenganzira bw'abaturage. Ntiwafata umwanzuro wo kwambura bamwe uburenganzira bwabo ngo ubyumve ko bizaguhesha amahoro.'

    Gutekereza Ku Hazaza

    Yasoje avuga ko igihe kigeze ngo abayobozi n'abaturage batekereze ku hazaza h'ibihugu byabo, birinda ko abakomokaho bazakomeza kubaho mu bibazo nk'ibyo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    The post Perezida Kagame Yibukije RDC n'Ibindi Bihugu Guharanira Amahoro appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yibukije-rdc-nibindi-bihugu-guharanira-amahoro/

  • Hari gukorwa ubushakashatsi ku bibazo byugarije ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi buri gukorwa na Dr Andrew Nkurunziza, usanzwe ari Umuyobozi w'ikigo cyigenga gicunga umutekano, Delta Security Company.

    Dr Nkurunziza yavuze ko nk'umuntu usanzwe akora ubushakashatsi, yabonye ko ari ngombwa kureba ibibazo byugarije urwego abarizwamo, dore ko ashimangira ko bigenda bigira ingaruka ku mitangire myiza ya serivisi z'ibigo bicunga umutekano ndetse no ku gutera imbere kwabyo muri rusange.

    Ati 'Kimwe mu bibazo turi kwibaza mu bushakashatsi, ni ukubera iki ibi bigo byigenga bicunga umutekano bihura n'imbogamizi zo guhemba abakozi? Kubera iki abakozi babyo batamara kabiri mu kazi?Uyu munsi akora aha, ejo akajya aha, ugasanga nko mu mezi abiri umusekirite wahuguwe amezi atatu, amaze gukora nko mu bigo nka bitatu.'

    Yakomeje agira ati 'Ese ibi bigo byigenga bishinzwe umutekano, byagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabyo mu gihe kingana gute bitabanje gushakisha amikoro ahandi?'

    Dr Nkurunziza avuga ko u Rwanda ruzwi nk'igihugu gifite umutekano usesuye, ndetse inzego zarwo z'umutekano zikunze kwifashishwa kujya gutanga umutekano ahandi.

    Yavuze ko n'ibigo byigenga bicunga umutekano bidakwiriye gusigara inyuma mu bunyamwuga.

    Ati 'U Rwanda ni intangarugero mu bijyanye n'umutekano, ni nayo mpamvu dufite ingabo nyinshi muri Loni ariko se kuki iyo bigeze ku bigo byigenga bicunga umutekano ubwo bunyamwuga bubura?'

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi nibumara kujya hanze, bizafasha n'abashiznwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, kumenya ingorane bihura nazo no kubifasha kubishakira ibisubizo.

    Byitezwe ko kugeza mu mpera za 2024, ubushakashatsi buzaba bwarangiye. Buri gukorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Sergeant (rtd) Rurangwa Innocent ushinzwe ibikorwa muri Delta Security Company akaba n'umwe mu bari kwifashishwa mu bushakashatsi, yavuze ko buzagaragaza ahari icyuho bityo abakiliya babone serivisi nziza n'ibyo bigo birusheho kunguka.

    Ati ' Bizatuma abakiliya bacu bakomeza kwishima n'ibi bigo byacu bitere imbere. Ibi bigo bitera imbere iyo abakiliya bishimye, iyo bishimye rero barushaho kuba benshi kuko babona ko serivisi bahabwe zinoze.'

    Mu Rwanda habarizwa ibigo 16 byigenga bishinzwe gucunga umutekano, bitanga akazi ku bantu benshi biganjemo urubyiruko.

    Dr Nkurunziza yiteze ko ubu bushakashatsi buzafasha ibigo byigenga bicunga umutekano, kwigobotora ibibazo bihura nabyo

    Rurangwa Innocent agaragaza ko imikorere myiza y’ibigo byigenga bicunga umutekano, ari inyungu ku gihugu no ku babikoramo

    Bamwe mu bakozi ba Delta Security Company bazifashishwa mu bushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukorwa-ubushakashatsi-ku-bibazo-byugarije-ibigo-byigenga-bicunga

  • Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye by'urwibutso byabereye kuri Sitade Amahoro, ahari hakoraniye abantu ibihumbi 45 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Ni umuhango wari umaze igihe utegerejwe, kandi koko wafashe umunsi wose. Kuva saa kumi n'imwe z'igitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ibihumbi by'abantu bari banogewe no kwihera ijisho Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi, abaperezida barenga 20 bitabiriye uyu muhango, indahiro ya Perezida Kagame n'ibindi.

    Ibyishimo byanatashye mu mitima ya benshi nyuma yo kwihera ijisho uburyo abahanzi batanu babataramiye barimo Senderi Hit wabimburiye abandi byanatumye ku mazina ye yongeraho izina 'Rubimburirabahanzi', akurikirwa na King James, Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Chriss Eazy.

    Wabaye umuhango udasanzwe kuri aba bahanzi, kuko bizandikwa mu mateka nk'abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame. Aba bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame.

    Ni urwibutso rudasaza kuri twe, kandi byari ubukwe kuri twe

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu, yavuze ko kuva yaririmba mu muhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame agendana ishimwe ku mutima, ariko kandi anashima inzego z'igihugu zamugiriye icyizere.

    Ati 'Ndishimye cyane, ndashima Imana, ndishimira icyizere igihugu cyiba cyaduhaye ngo dutaramire Abanyarwanda n'abanyamahanga baje kwifatanya natwe Abanyarwanda.'

    Yavuze ko biriya birori abigereranya n'ubukwe, kandi ni amateka adasanzwe yanditswe mu mutima we no mu mitima y'Abanyarwanda bose muri rusange.

    Ati 'Ni ubukwe, ni amateka, ni igihango, ni ubudasa, ni ibirori byiza cyane. Ni urwibutso ku bahanzi bose baririmbye mu kwamamaza no mu irahira rye. Nyakubahwa Perezida Kagame turamushimiye cyane.'

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yabwiye InyaRwanda ko ari iby'agaciro katagereranywa kuba yahawe umwanya akaririmba mu irahira rya Perezida Kagame.

    Yavuze ko kimwe 'n'abandi banyarwanda njye n'umuryango wanjye dukunda umusaza cyane'. Yungamo ati 'Ku bw'ibyo kuba aho ari bisobanuye ibintu bikomeye. Sindabimenyera kandi sinzigera mbimenyera bihora ari bishya. Turamukunda.'

    Ni ibintu ahuriyeho n'umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko kuba amaze imyaka ibiri mu muziki agahabwa umwanya wo kuririmba mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame akaririmba no mu irahira rye, ni urwibutso rudasaza kuri we.

    Ati 'Ndishimye cyane kuba naririmbye mu birori byo kurahira k'Umukuru w'Igihugu. Nagiriwe amahirwe yo kumuherekeza muri 'Campaign' n'igihe yiyamamazaga none n'ubu natewe ishema cyane no kuba ku munsi wo kurahira nari umwe mu bagiriwe amahirwe yo gutaramira abitabiriye ibirori.'

    Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuze ko kuririmba mu irahira rya Perezida Kagame byamwongereye imbaraga n'ubushake mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Yavuze ko uriya munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko 'urukundo rwahuye no guhaza umutima'. Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwaka uzahora mu mateka y'umuziki we, kuko bwari ubwa mbere atoye Umukuru w'Igihugu, bwari ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame, ndetse bwari ubwa mbere 'arahiye mpari'.

    Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Sekoma', yavuze ko yabifashe nk'itsinzi ye kuko yagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame. Ati 'Kuri njye nabifashe nk'itsinzi yanjye kuko no muri 'Campaign' twaragendanye hose.” 

    Manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze

    Mu ijambo rye ryari mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora.

    Yagize ati 'Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibihe byo kwiyamamaza kwe n'amatora byabereye Abanyarwanda bose ibihe by'ibyishimo, kandi imibare y'abitabiraga igaragaza ukuri kuri biriya bihe.

    Ati 'Miliyoni z'Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n'ibyo twanyuyemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira: Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.''

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe. Ati: 'Birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyi manda nshya y'imyaka itanu iri imbere 'ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.'

    Akomeza ati 'Kuki se n'ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.'

    Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024. Yatowe ku majwi 99.18%. 


    Senderi Hit yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu birori by’irahira rya Perezida Kagame


    King James yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe


    Senderi Hit yatangaje ko kuririmba mu birori by’irahira rya Perezida Kagame byabaye urwibutso rudasaza mu buzima bwe


    King James ari kumwe na Senderi Hit nyuma yo gutanga ibyishimo mu irahira rya Perezida Kagame

    Chriss Eazy yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubuzima 

    Riderman yavuze ko we n’umuryango we bakunda Kagame, kandi yishimiye kuririmba mu irahira rye 


    Senderi Hit ari kumwe n’umuhanzi Bwiza bahuriye ku rubyiniro mu irahira rya Perezida Kagame

     

    Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18% 

    Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora

     

    Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145828/ni-urwibutso-rukomeye-kuri-twe-imbamutima-zabahanzi-baririmbye-mu-irahira-rya-perezida-kag-145828.html

  • Uko Alyn Sano yabonaga Knowless, Queen Cha, Charly na Nina bari ibirara #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ugezweho muri iyi minsi, Alyn Sano yavuze ko igihe yari atarangira gukora umuziki usanzwe akiririmba muri Chorale yabonaga abahanze nka Knowless, Queen Cha ari ibirara.

    Ibi uyu muhanzi yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko uko umuntu agenda akura mu myumvire yumva ko byose biba bishoboka.

    Ati ” Gukura mu myumvire ukavuga ngo ibi birashoboka nk’ubu nkiba muri Korari nabonaga Knowless, Queen Cha na Charly na Nina nkabona ni ibirara bitabaha nkavuga nti ‘ariko Mana yanjye umuntu akora ibintu nka biriya byagenze gute.”

    Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yakundaga umuziki, yashigukaga n’indirimbo z’aba bahanzi azizi atazi n’uko byagenze.

    Ati “Noneho kubera ukuntu umuziki umba mu maraso, nashidukaga indirimbo zabo nzizi ntazi ukuntu byagenze.”

    Mu myaka 10 ishize Alyn Sano yaririmbaga muri Chorale ariko ntabwo yatekerezaga ko yazaririmba umuziki usanzwe.

    Alyn Sano yavuze ko atarinjira mu muziki abahanzi bagenzi be yabafataga nk’ibirara

    Knowless yamufataga nk’ikirara

    Ntiyumvaga ukuntu umuntu nka Queen Cha yaririmba indirimbo z’Isi

    Charly na Nina na bo yabafataga nk’ibirara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-alyn-sano-yabonaga-knowless-queen-cha-charly-na-nina-bari-ibirara

  • Dstv yateguje ibishya mu mwaka w'imikino mushya – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Ubucuruzi muri Dstv, Nkotanyi Canisius yavuze ko mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo yagabanyije ibiciro kugira ngo batangire umwaka w'imikino mushya neza.

    Ati 'Muri uyu mwaka ibiciro twarabigabanyije aho ugura dekoderi ku bihumbi 25 Frw ugasangamo ifatabuguzi ry'ibihumbi 20 Frw rigufasha kureba Shampiyona y'u Bwongereza nk'iyoboye ku isi, La Liga yo muri Espagne, UEFA Champions League, UEFA Europa League n'imikino yo mu zindi shampiyona.'

    Si ibyo gusa kuko umuntu usanzwe afite dekoderi nawe agura ifatabuguzi ry'ibihumbi 20 Frw akabasha kureba shampiyona zose z'i Burayi.

    Nkotanyi avuga ko abari basanzwe bakoresha showmax imenyereweho filime cyane kuri ubu yongereweho n'imikino.

    Ati 'Showmax yari izwi cyane ku bakunzi ba filime ariko ubu twongeyemo n'imikino nk'umupira w'amaguru n'indi itandukanye. Si ibyo gusa kuko wanakoresha application ya 'Dstv stream' ukabasha gukurikira ibiganiro bitandukanye aho uri hose.'

    Muri uyu mwaka, amashene yose azagaragara mu buryo bwa HD ariko by'umwihariko Super Sports zose. Ikindi kandi ubusesenguzi ku mukino buzajya butangira mbere y'isaha.

    Uretse ruhago n'indi mikino itandukanye irimo Basketball, Cricket, Formula 1, Moto GP na yo iboneka kuri Dstv. Haboneka kandi shene zikomeye z'amakuru, filime, indirimbo n'ibindi.

    Dekoderi za Dstv zirihariye kuko ushobora guhagarika umukino uri kuba 'live' ugakomeza nyuma cyangwa ukaba wasubiza inyuma mu gihe haba hari icyagucitse, bikagufasha kurushaho kuryoherwa n'ibyo uri kureba.

    Dstv ni sosiyete icuruza amashusho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga. Itanga ubwoko bwinshi bwo gukurikirana ibintu bitandukanye ku masheni ya siporo, filime, documentaire n'ibindi.

    Dekoderi ya Dstv yashyizwe ku bihumbi 25 Frw mu rwego rwo korohereza buri wese gukurikira imikino itandukanye igiye gutangira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dstv-yateguje-udushya-mu-mwaka-w-imikino-mushya

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo William Ruto, Ousmane Sonko na Oligui Nguema wa Gabon – #rwanda #RwOT

    Umuhango w'Irahira rya Perezida wa Rebubulika wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024 witabiriwe n'Abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Nyuma y'ibirori byitabiriwe n'ibihumbi by'abantu, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na William Ruto wa Kenya.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko 'Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mbaraga bombi bashyira mu butwererane bw'akarere n'ubufatanye buhamye hagati y'u Rwanda na Kenya.'

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto baherukaga kugirana ibiganiro tariki 29 Gicurasi mu 2024, nyuma y'uko Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Kenya, yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) yabereye i Nairobi.

    Perezida Kagame na Oligui Nguema biyemeje kongera ingufu mu butwererane

    Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Brice Oligui Nguema wa Gabon wari witabiriye irahira ry'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda.

    Village Urugwiro iti 'Perezida Kagame yakiriye Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon baganira ku buryo bwo kongera ingufu mu butwererane hagati y'ibihugu byombi.'

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

    Kuri uyu mugoroba kandi Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko wari witabiriye irahira ry'Umukuru w'Igihugu ahagarariye Perezida Diomaye Faye.

    Tariki 11 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na Perezida Diomaye Faye.

    U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

    U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu hariyo Abanyarwanda benshi bahatuye, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

    Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan, Perezida w'Inama y'Inzibacyuho ya Sudani na we wari witabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Kagame.

    Uruzinduko rwa Gen Burhan na rushimangira umubano mwiza uri hagati ya Sudani n'u Rwanda, ushingiye ahanini mu guteza imbere umutekano n'ishoramari rishingiye ku buhinzi, ubwubatsi, ingufu n'uburezi.

    Mu mpera za 2023 u Rwanda rwakiriye abanyeshuri barenga 200 ba Kaminuza y'ubuvuzi n'ikoranabuhanga yo muri Sudani, (University of Medical Sciences and Technology) yo muri Sudani bakomereza amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda. Muri ubu bufatanye, byari biteganyijwe ko bugera ku barenga 7000.

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR) yerekana ko kugeza ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 hari hamaze kwakira impunzi 89 zikomoka muri Sudani, harimo 58 bo mu miryango 17 iba muri Kigali n'abandi 31 bo mu miryango 20 bakiriwe mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

    Hari kandi Abanya-Sudani 718 binjiye mu Rwanda basaba ubuhungiro mu 2024, barimo 354 bo mu miryango 197 babarizwa mu Mujyi wa Kigali n'abandi 364 bo mu miryango 209 bari mu nkambi ya Mahama.

    Ni mu gihe no mu gitongo cyo ku wa 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yari yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo na we wari witabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Paul Kagame uheruka gutsinda amatora, agize amajwi 99.18%.

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, William Ruto baganira ku gukomeza ubufatanye bw’akarere n’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yakiriye Ousmane Sonko wari uhagarariye Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye mu birori by’irahira rya Perezida Kagame

    Perezida Kagame na Brice Oligui Nguema wa Gabon baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi

    Perezida Kagage na Faure Gnassingbé wa Togo baganiriye

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan wa Sudani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abarimo-william-ruto-ousmane-sonko-na

  • Umusirikare, umudipolomate n'umuganga wavuriraga inkomere mu rutoki – Byinshi kuri Dr. Sezibera uri mu babohoye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavukiye i Ngozi mu Burundi agakurira muri Uganda, na we yari mu basore n'inkumi bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka ibyo yarimo ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari asoje amasomo ye mu buvuzi.

    Ni urugamba yakozemo imirimo myinshi, haba gufata imbunda agahangana byeruye n'umwanzi, kuvura inkomere mu bihe bikomeye, kuyobora bagenzi be n'ibindi.

    Nyuma yo kubohora u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n'ahandi.

    Icyakora mu myaka nk'ine ishyira itanu ishize ntabwo yari akigaragara muri politiki cyane, atari uko yayiretse ahubwo kubera ibibazo by'ubuzima butari bwifashe neza.

    Mu 2019 yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, ayavuze akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw'uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba.

    Ni ibintu byamubayeho bimitunguye ariko umuryango we na Guverinoma y'u Rwanda baramufasha ubu akaba ari mu rugendo rwo gukira.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Amb Dr Sezibera yagarutse k'uko amerewe ariko anakomoza ku nzira yanyuzemo kuva akiri umwana kugeza uyu munsi yageze kuri byinshi byishimirwa na buri wese.

    Ati 'Navukiye i Ngozi mu Burundi kubera amateka yaranze u Rwanda. Data yishwe mu 1963. Urumva navukiye mu buhunzi muri icyo gihugu ariko nkurira muri Uganda mu muryango wo kwa marume, ari na ho nize kugeza ngarutse mu Rwanda mu 1990 indi mu ngabo zari iza RPA.'

    Nubwo yavukiye akanakurira mu buhunzi yari azi ko uko bizagenda kose azasubira iwabo, akabona uburenganzira nk'ubw'abandi.

    Iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye yiyunga ku bandi na we yegura intwaro kuko inzira z'amahoro zari zanze, kugira ngo abone uburenganzira ku gihugu cye yari yarimwe ku bwo 'ikirahuri cyari cyaruzuye.'

    Amb Dr Sezibera yari mu bashinzwe kuvura abari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

    Ni mu bihe kandi Uganda na yo yari iri guhura n'ibibazo bitandukanye, aho nta munsi wiraga Abanyarwanda batibukijwe ko Uganda itari gakondo yabo ari 'na bwo navugaga nti inzira yose bizasaba ko ngera mu Rwanda nzayikoresha,' ndetse biba amahire ko na FPR-Inkotanyi yari yarateguye uko izabohora u Rwanda.

    Amb Dr. Sezibera wavutse mu 1964, mbere yo kwinjira mu ngabo yabanje gukora mu buvuzi bwa Uganda, abanza gukora mu Bitaro bya Gisirikare bya Mbuya nyuma ajya i Mbale ahamara umwaka.

    Yiyemeje kuva aho yahembwaga neza, mu gihugu cyari gifite byose, ajya gutanga umusanzu we mu kuvura inkomere zakomerekeraga ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati 'Byari bigoye cyane. Ntabwo twari dufite aho gukura ibikoresho by'ubuvuzi hahagije, nta bikorwaremezo ariko nubwo byari bimeze bityo, hari hakenewe ubuvuzi. Twakoze uko twari dushoboye. Twabaze indembe tubikorera mu ntoki n'ahandi mu ishyamba ariko tukabikora.”

    'Twari dufite ikinya cy'ibanze. Byari bikomeye cyane. Na we urumva kubaga bantu amasasu akuri hejuru, rimwe na rimwe mu mwijima, ha handi bisaba gucana itoroshi, cyari ikintu gisaba ubwitange.'

    Iyo mirimo bayikoraga no ku baturage b'abakene 'nk'igihe twari mu Majyaruguru ndibuka ko twagombaga gukingira abasirikare bacu n'abaturage bari aho hafi. Nubwo tutari dufite ibikoresho bihagije twasangiye bike twari dufite n'abaturage bahejwe na leta yari iriho.'

    Ku rundi ruhande ariko kuri Amb Dr Sezibera ubwo buzima bugoye ngo bwamwigishije ibintu byinshi, birimo uburyo urubyiruko rw'icyo gihe rwari ku rugamba rwari rufite umutima ukomeye ntiruheranwe n'ibibazo.

    Byageze aho umwana witabwagaho ari kuvurwa wenda amaze igihe gito abazwe ku bw'ibikomere yakuye ku rugamba, agashaka gutoroka, ashaka gusubira ku ikotaniro ngo afashe mu gutsinda umwanzi kabone nubwo atari yakira.

    Amb Dr Sezibera ati 'Icya kabiri nize akamaro k'ubuyobozi bufite intego. Nyuma y'ibyo bikorwa byo kubaga inkomere, nabaga ndi aho, nkabona Perezida Kagame aje bitunguranye utabasha no gutekereza, akakubaza uko umerewe, uko ibintu biri gukorwa, uko abo witaho bamerewe. Akakubaza niba mwabonye ibyo mukeneye byose. Mbese ukabona ko yitaye ku kintu cyose.'

    Amb Dr Sezibera ni umwe mu babohoye u Rwanda anafatanya n’abandi kurwubaka

    Agaragaza ko kugira umuyobozi nk'uwo ukemura buri kibazo cyose cyaba igikomeye n'icyoroheje 'byanyigishije akamaro k'ubuyobozi bufite intego. Perezida Kagame ntiyasabwaga no kuvuga kuko ibikorwa bye byari amasomo akomeye kuri twese.'

    U Rwanda rukibohorwa Amb Dr. Sezibera we n'itsinda rye bari ku Musozi wa Jali ari n'aho barwaniye.

    Mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 1994, ingabo za Habyarimana zatangiye guhunga igihugu ari na ko ziva mu Mujyi wa Kigali kibuno mpa amaguru.

    Kuko ibintu byari biri kujya mu buryo, u Rwanda rubohowe, we na rya tsinda rye bumvaga ko baza mu mujyi bagafasha mu bindi, ariko babwirwa ko bidashoboka ahubwo bagombaga gushushubikanya Inzirabwoba zavaga mu gihugu.

    Ati 'Itsinda ryanjye ryafatanyije n'abandi dukurikira izo ngabo zahungaga tuzigeza ku Gisenyi (Rubavu y'ubu), ndetse tumenya ko bambutse bajya muri Zaire. Njye sinigeza ninjira mu Mujyi wa Kigali neza nahise njya i Gisenyi.'

    Icyakora nyuma y'ibyumweru bitatu Amb Dr. Sezibera yakiriye ubutumwa bumubwira ko akenewe i Kigali byihutirwa, aragaruka asabwa kuba Umunyamabanga wa Perezida Pasteur Bizimungu.

    Ni imirimo yakoze amezi make, mu 1995 atorerwa kuba umwe muri batandatu bagombaga guhagararira ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza mu 1999.

    Ati 'Nahise ngirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nsoje iyo mirimo nagarutse mu Rwanda mba Intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Karere k'Ibiyaga Bigari nk'imyaka runaka.'

    Ayisoje yagizwe Minisitiri w'Ubuzima na cyane ko yari umuganga wabyize, abivuyemo ajya kuba Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y'Iburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016, nyuma Umusenateri kugera mu 2018.

    Mu 2018, yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, aza gusimburwa mu Ugushyingo 2019.

    Uko Stroke yamufashe

    Stroke yamufashe ari umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

    Abajijwe uko byagenze, Amb Dr Sezibera yavuze ko icyo gihe yari mu kazi bisanzwe, agiye ku ifinguro rya saa Sita ahita agira icyo kibazo.

    Ati 'Nta n'ibimenyetso mpuruza nigeze mbona. Nari meze neza mfite ubuzima bwiza. Nari umuntu ukora siporo. Icyo gihe nakoraga imirimo yanjye neza, nkina Tennis nk'uko bisanzwe ndetse ntabwo nari mfite ibilo birenze. Yego nari mbyibushye kurusha uko nabishakaga ariko ntabwo nari mfite ibilo birenze urugero. Ariko uyu munsi ndi mu rugendo rwo gukira.'

    Amb Dr Sezibera yavuze ko uyu munsi ameze neza ndetse ari mu rugendo rwo gukira iyo stroke, bigizwemo uruhare n'ubuvuzi bwiza yahawe afashijwe na Guverinoma y'u Rwanda n'umuryango we.

    Ati 'Ndi gukira ni ibintu bifata igihe. Twibuke ko ndi no mu myaka yo gukura. Iyo biba nkiri mu myaka nka 20 nakabaye narakize mu gihe gito ariko ndi gukira.'

    Akirwara mu mezi ya mbere yagendeye mu igare ry'abafite ubumuga nk'amezi atatu, nyuma atangira kwigenza ariko akavuga ko yagize amahirwe ubwonko ntibwangirika wenda nko kuvuga, kwibuka n'ibindi ngo bibe byagenda.

    Ati 'Byari ibibazo no ku muryango wanjye ariko baramfashije, umugore wanjye n'abana bamba hafi. Nafashijwe kandi cyane na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Perezida Kagame bituma mbona ubuvuzi buteye imbere haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, byari ibihe bigoye ariko nshima ko twabinyuzemo.'

    Mu masomo yungukiye muri ibyo bibazo, harimo ko yiboneye icyo kugira Imana n'igihugu cyita ku baturage bacyo bivuze ndetse n'umuryabo by'umwihariko.

    Ku bijyanye n'imirimo mishya Dr Sezibera yagaragaje ko ari kubanza kwiyitaho ngo akire neza na cyane ko na byo ari undi murimo ariko hagati aho bijyanye n'uko yagizwe intumwa ya OMS mu bijyanye n'ubuzima n'uburezi hari ubwo acishamo akandika mu kuzuza izo nshingano ariko ubu ikiri imbere cyane ni ukubanza kwiyitaho.

    Ubwo u Rwanda rwari ruri kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb Dr Sezibera yagaragaje ko kubaho kw’Abanyarwanda nta muntu n’umwe babikesha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-umudipolomate-n-umuganga-wabagiraga-inkomere-mu-rutoki-byinshi-kuri

  • Yolo The Queen yavuze izina ry’umwana we anakomoza kuri se, yihakana Harmonize #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko yabyaye umuhungu yanamaze guha izina rya Graham.

    Uyu mukobwa w’imiterere irangaza benshi, wavugishije abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera ubwiza bwe, yahishuye byinshi ku mwana we mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram.

    Yolo The Queen utapfa kubona mu biganiro n’abanyamakuru, ariko akunda kuganira n’abamukurikira akabamara amatsiko, kuri iyi nshuro yababajije ati “mbwira igihuha wanyumviseho ndakubwira niba ari ukuri cyangwa ikinyoma.”

    Ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku mwana we ndetse n’uwo bamubyaranye. Hari uwamubajije niba yarabyaye umuhungu cyangwa umukobwa maze amusubiza ati “Umuhungu.”

    Undi we yaje aramubaza ati “watubwira izina ry’akabebe?” Yamusubije ati “Graham.”

    Ibindi bibazo byagiye bigaruka kuri se w’umwana, bamubajije niba yaramubyaranye na Harmonize, undi ati “Oya.”

    Yolo The Queen w’imyaka 39, yaciye amaranga ko uyu mwana yaba yaramubyaranye n’umuraperi w’umunya-Canada bizwi ko bafitanye umubano udasanzwe, Drake, ni nyuma y’uko abajijwe ko babona asa na Drake niba hari aho bihuriye maze agira ati “harahari.”

    Undi yamubwiye ngo amubabarire amubwire se w’umwana we maze aramusubiza ati “ni umuhungu mwiza nkurikira na we akaba ankurikira.”

    Benshi bahise babihuza na Drake kuko uyu muraperi ari mu bantu 9 Yolo The Queen akurikira kuri Instagram kandi na we akaba amukurikira, kandi ni we bizwi ko bafitanye umubano udasanzwe.

    Yolo The Queen yahishuye ko ashobora kuba yarabyaranye na Drake

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yoyo-the-queen-yavuze-izina-ry-umwana-we-anakomoza-kuri-se-yihakana-harmonize