Blog

  • Perezida Kagame yahawe igihembo 'Manhae Peace Prize' gitangirwa muri Koreya y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byitiriwe Han Yong-un wari uzwi nka Mahae waharaniye ubwigenge bwa Koreya y'Epfo ubuzima bwe bwose.

    Uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu bijyanye n'imyemerere y'aba- Buddhist akaba n'umusizi w'ibigwi mu gihugu cye.

    Ibi bihembo bitangwa mu byiciro bitandukanye birimo icy'amahoro, ubugeni, ubuvanganzo n'ibindi.

    Ku wa Mbere tariki 12 Kanama, nibwo byatangajwe ko Perezida Kagame yegukanye iki cy'amahoro, mu muhango wabereye mu Ntara ya Gangwon.

    Ibi bishyira Perezida Kagame ku rutonde rw'abandi begukanye ibi bihembo mbere barimo Nelson Mandela na Dalai Lama.

    Abagera kuri 600 bitabiriye uyu muhango, bashimye ibigwi bya Perezida Paul Kagame nk'umuyobozi w'intangarugero. Yahawe iki gihembo kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo kubabarirana, kwiyunga no kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibikorwa bya Perezida Kagame bitimakaje amahoro mu Rwanda gusa, ahubwo byabaye n'intandaro yo gutera imbere kwihuse mu by'ubukungu kandi hubahirizwa amahame y'uburinganire bw'abagabo n'abagore.

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1997 n'Ihuriro ry'Aba-Buddist bakuru (monks) mu kuzirikana umurage wa Han Yong-un Manhae.

    Perezida Kagame ni we Munyafurika rukumbi wegukanye igihembo mu by'uyu mwaka. Igihembo cye cyashyikirijwe Ambasade y'u Rwanda muri Koreya y'Epfo.

    Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957. Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.

    Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma gato y'urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.

    Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo muri Guverinoma y'Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w'u Rwanda w'inzibacyuho.

    Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba aherutse no kwegukana manda ya kane, imwemerera kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

    Perezida Kagame ni we Munyafurika rukumbi wegukanye igihembo mu by'uyu mwaka. Igihembo cye cyashyikirijwe Ambasade y'u Rwanda muri Koreya y'Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-manhae-peace-prize-gitangirwa-muri-koreya-y-epfo

  • Muhanga: Uwari umukozi wa hoteli yasanzwe mu muferege yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yemerewe n'Umuyobozi w'ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Gilbert Mugabo, avuga ko byinshi ku rupfu rwe bizatangazwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukora iperereza.

    Ati ''Yabonwe mu nzira yitabye Imana, ariko RIB iri kubikurikirana ngo hakorwe iperereza bamenye icyo yazize.'

    Mugabo yatangaje ko ibirenze ibyo bizamenyekana iperereza rimaze gukorwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-uwari-umukozi-wa-hoteli-yasanzwe-mu-muferege-yapfuye

  • Yabazwe abarirwa mu bapfa: Ubuhamya bwa Uwizeye uvuga ko yakize kanseri y'ubwonko – #rwanda #RwOT

    Uwizeye Henriette ni umubyeyi w'abana babiri. Ni umwe mu bagore bitabiriye igiterane ngarukamwaka 'All Women Together' gitegurwa na Women Foundation Ministry yashinzwe na Apostle Mignonne Alice Kabera, cyabaye ku wa 9 Kanama 2024.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu 2003 ubwo yigaga muri kaminuza yarwaye umutwe ukajya umurya bikabije. Iyo yawuzunguzaga yumvaga utonekara nk'urimo ikibyimba.

    Yari afite ubushobozi buke ku buryo atari gushobora kwiyishyurira serivisi zo guca mu cyuma ngo barebe ikibazo afite mu mutwe.

    Mu gihe yabunzaga imitima, FPR Inkotanyi yaramugobotse imwishyurira amatike amujyana kwivuriza i Kampala, gusa bamugarura mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Bamubwiye ko arwaye indwara ikomeye ariko ntibamusobanurira iyi ari yo. Umurwayi wagenderaga ku kwemera Yesu Kristo yabwiye abaganga ko uburwayi bwe budakomeye uko babivuga ndetse mu minsi mike azakira agasubira kureba umuryango we.

    Hadashize iminsi yakomereje mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi agisuzumwa bose barikanga batinya no kuvuga. Bamubwiye ko amahirwe yo kubaho no gupfa ari 50%.

    Bati 'Ufite ikibyimba kinini kitari hejuru cyangwa ku ruhande ahubwo kiri mu bwonko imbere.'

    Mbere yo kujya ku kibuga cy'indege ajya muri Kenya yavuze isengesho ati 'Yesu uri inshuti yanjye. Ndagusaba ko utazemera ko nsiga utu twana ari duto ngo tuzarerwe na mukase tutazi icyo gukora. Yahise yumva ijwi rimuhumuriza ngo humura ntaho uzajya'.

    Uwizeye yibuka ko n'umugabo we yari yarihebye avuga ko azapfa ariko mbere yo kujya gufata kubagwa amuhumuriza avuga ngo 'Niwumva ufite ubwoba wumve ko abana bacu [King and Teta] ntashobora kubasiga.'

    Umugabo we yamenye ko Uwizeye arwaye kanseri agira ubwoba ndetse atinya kubimubwira. Aho muganga amubwiriye indwara ye avuga ko nta kanseri yarwara kandi afite Yesu.

    Muganga ati 'Maze imyaka 40 mvura ariko sindabona umurwayi umeze nk'uyu mubyeyi. Afite ikintu kimurimo ntasobanukiwe ariko iriya kanseri ye izakira kandi azava no mu kagare'.

    Muganga yasezereye Uwizeye adakize neza kuko yari yarabyimbye umutwe, isura yarahindanye utamumenya, hashize imyaka itatu umugabo we aramuta yibwira ko kanseri yo mu bwonko izamuhitana, nyuma bona akazi atangira kwibeshaho.

    Ati 'Uwiteka yankuyeho igisuzuguriro ankura ku cyavu anyicaranya n'ibikomangoma. Iryo jambo ryansohoreyeho.'

    Uwizeye nyuma yasubiye mu ishuri asoza kaminuza, yiga n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza 'Masters' yibeshaho. Ntiyakanzwe n'uko agaragara ahubwo yakomeje kwitinyuka kuko ngo yigeze no kwiyandikisha mu kwiyamamarizaga umwanya w'Abadepite.

    Uwizeye Henriette wagiye kwivuza muri Kenya bamubwira ko 50% yabaho cyangwa agapfa ubu ashima Yesu wamukijije

    Apostle Mignonne yashimiwe kuba yaramubaye hafi akamwakira mu muryango

    Dr Ipyana umuhanzi ukomoka muri Tanzania yasusurukije abitabiriye

    Osinachi Kalu Okoro Egbu wamamaye nka Sinach yaririmbye muri iki giterane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabazwe-abarirwa-mu-bapfa-ubuhamya-bwa-uwizeye-uvuga-ko-yakize-kanseri-y

  • U Rwanda na Eswatini byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare no gukuraniraho Visa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ubwo Perezida Kagame yakiraga Umwami Mswati III, muri Village Urugwiro.

    Ni umuhango waranzwe no gusinya amasezerano ane mu ngeri zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano n'ubutwererane hagati y'u Rwanda na Eswatini.

    Amasezerano ya mbere yasinywe ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare n'ibikorwa bigamije umutekano. Aya kabiri ajyanye n'ubufatanye bwa polisi z'ibihugu byombi, mu gihe aya gatatu ajyanye n'ubufatanye mu kugorora imfungwa n'abagororwa.

    Amasezerano ya kane yashyizweho umukono ni ajyanye no gukuraniraho Visa ku bantu bafite Pasiporo z'abadipolomate n'iza serivisi.

    Umwami Mswati III yageze mu Rwanda i Kigali tariki 10 Kanama, yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

    Perezida Kagame yashimye Umwami Mswati III kuba yaritabiriye umuhango wo kurahira kwe, ashimangira ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Eswatini.

    Ati 'Twishimiye kubakira hamwe n'itsinda muri kumwe mu Rwanda.Ndagushimira kandi kuba warifatanyije n'Abanyarwanda mu muhango wo kurahira, turabashimira cyane ku bwo kuhaba. Hashingiwe kuri uru ruzinduko, birigaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza kandi turashaka ko biguma gutyo ndetse bikarushaho gutera imbere. Turashaka kandi gushimangira igihango cyacu mu bijyanye n'ubutwererane ari nayo mpamvu y'amasezerano yasinywe uyu munsi.'

    Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego z'igihugu ku mpande zombi, bagiye bagenderanirana, ashimangira ko 'ari umusingi mwiza wo kubakiraho'.

    Ati 'Mu Rwanda duhora twiteguye gusangira n'abafatanyabikorwa bacu n'inshuti nka Eswatini, ubunararibonye bwacu mu rugendo rw'impinduka mu gihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yijeje Umwami Mswati III ko mu bihe biri imbere na we azasura Eswatini.

    Ati 'Ndagushimira nanone ku bwo gusura igihugu cyacu, nizeye ko uri kunyurwa n'uruzinduko rwawe kandi niteguye gukomeza gukorana nawe ndetse ntegereje umunsi nzasura Eswatini mu bihe biri imbere.'

    Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame wamutumiye muri uyu muhango wo kurahira kwe.

    Yamushimiye kandi ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

    Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n'umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Ati 'U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z'ikoranabuhanga nk'uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.'

    Umwami Mswati III yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri arakomereza uruzinduko rwe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, aho 'ndasura imishinga irimo na kaminuza izobereye mu bijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga. Dufite icyizere ko turi bwigire ku rugendo rwanyu, cyane ko natwe dufite ibigo nk'icyo mu bwami bwacu.'

    Yakomeje avuga ko 'Twashyizeho kandi icyanya cyahariwe inganda twizera ko kizagira Uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Umwami Mswati III yavuze ko mu bihe biri imbere yizeye ko ibihugu byombi bizagenda birushaho gukorana.

    Ubwami bwa Eswatini ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, cyamenyekanye cyane ubwo cyitwaga Swaziland.

    Gihana imbibi na Mozambique na Afurika y'Epfo, kikagira Abaturage barenga gato miliyoni imwe. Umusaruro Mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyari 4,7$, mu gihe Nibura buri muturage yinjiza 3,986$ ku mwaka.

    Iki Gihugu kiyobowe n'Umwami Mswati III mu 1986 wimye ingoma afite imyaka 18.

    Uruzinduko rw'uyu Mwami mu Rwanda ruje rukurikira urwo Igikomangoma Sicalo Dlamini hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana bahagiriye mu 2023.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-eswatini-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-bya-gisirikare-no

  • Ubushobozi buke nimyumvire ikiri hasi: Bimwe… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Tariki 13 Kanama, ni umunsi wahariwe kwizihiza abantu bakoresha imoso ku Isi yose. Watangiye kwizihizwa kuva mu 1976. Ku rwego rw'Umugabane wa Afurika  wizihirijwe muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo mu gikorwa cyateguwe n'umuryango 'Africa Left Handers Confederation'.

    Mu Rwanda nubwo nta birori byihariye byateganijwe, ntibyabujije umuryango 'Left Hand Initiative Center' uvuganira abana bakoresha imoso, kugira icyo utangaza kuri uyu munsi wabahariwe, ndetse unashyira umucyo ku mbogamizi abakoresha imoso bagihura nazo.

    Umuyobozi wa 'Left Hand Initiative Center' ,Tujaribu Claude yagiranye ikiganiro na InyaRwanda, agaruka kuri bimwe mu bibazo by'imbogamizi bafite. Yakomoje ku kuba hari ubushobozi buke cyane cyane mu myigire aho ibikoresho bifasha abana bakoresha imoso bikiri bike ndetse ko hari n'intebe zabugenewe zidakuze kuboneka mu mashuri.

    Tujaribu Claude washimye cyane ko Leta y'u Rwanda yegereje uburezi abana bose nta n’umwe iheje, yasabye ko n'abana bakoresha imoso bongererwa ubushobozi.

    Agaruka kuri ibi yagize ati: 'Itegeko Nshinga rivuga ko nta n’umwe ukwiye guhezwa ariko wajya muri Minisiteri y'Uburezi ntaho herekanwa ko ukoresha imoso hari uburyo agomba gufashwamo bwihariye'.

    Uyu muyobozi yagarutse ku kuba imyumvire ikiri hasi nayo ikiri imbogamizi ku bana bakoresha imoso, aho yanatanze urugero rw'uko hari ababyeyi bagikubita abana babo babaziza ko bakoresha imoso, imyumvire ishingiye ku madini na sosiyete muri rusange yumvikanisha ko abakoresha imosp hari icyo babuze nayo ngo iracyagaragara hamwe na hamwe.

    Yakomeje agira ati: ' Hagombaga kuba amabwiriza muri Minisiteri y'Uburezi agenewe abarezi n'ababyeyi mu gufasha abana bakoresha imoso cyane mu burezi. Ikuraho imyumvire y'amadini, imico ibangamira abana bakoresha imoso'.

    Ati: ' Mu Isi abarenga 10% bakoresha imoso ,ntibagomba kubaho nta mabwiriza abarengera muri buri gihugu batuyemo'. Ubu bukaba aribwo butumwa n'ibyifuzo by'umuryango 'Left Hand Initiative Center' kuri uyu munso hizihizwaho umunsi wahariwe abakoresha ukuboko kw'imoso.


    Uyu muryango  wa Left Hand Initiative ukorera  mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nibonye  kuva mu 2013.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145877/ubushobozi-buke-nimyumvire-ikiri-hasi-bimwe-mu-bibangamiye-abana-bakoresha-imoso-145877.html

  • U Rwanda na Eswatini mu masezerano arimo gukuriranaho 'Visa' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanam 2024 muri Village u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye. Aya masezerano yasinywe nyuma yo kwakirwa k'Umwami Mswati III n'Umwamikazi Inkhosikati LaMashwama na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Amasezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi arimo ay'imikoranire mu bya gisirikare n'umutekano, ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z'igorora ndetse n'ivanwaho rya visa ku badipolomate.

    Nyuma yo gusinya amasezerano Perezida Kagame yashimye Umwami Mswati III kuba yaritabiriye umuhango wo kurahira kwe, amubwira ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na Eswatini.

    Ati 'Twishimiye kubakira hamwe n'itsinda muri kumwe mu Rwanda.Ndagushimira kandi kuba warifatanyije n'Abanyarwanda mu muhango wo kurahira, turabashimira cyane ku bwo kuhaba kwanyu'.

    Perezida Kagame yavuze ko uru ruzindo rw'umwami Muswati III rugaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza.

    Ati'Hashingiwe kuri uru ruzinduko, birigaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza kandi turashaka ko biguma gutyo ndetse bikarushaho gutera imbere. Turashaka kandi gushimangira igihango cyacu mu bijyanye n'ubutwererane ari nayo mpamvu y'amasezerano yasinywe uyu munsi.'

    Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego z'igihugu ku mpande zombi, bagiye bagenderanirana, ashimangira ko ari umusingi mwiza wo kubakiraho.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kandi gusangira n'abafatanyabikorwa barwo n'inshuti nka Eswatini, ubunararibonye mu rugendo rw'impinduka mu gihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yabwiye Umwami Mswati III ko azagenderera igihugu cye cya Eswatini mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Ndagushimira ku bwo gusura igihugu cyacu, nizeye ko uri kunyurwa n'uruzinduko rwawe kandi niteguye gukomeza gukorana nawe ndetse ntegereje umunsi nzasura Eswatini mu bihe biri imbere.'

    Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame wamutumiye mu muhango wo kurahira kwe.

    Umwami Mswati III mu ijambo rye yavuze ko yanejejwe n'ibihe byiza we n'itsinda ryamuherekeje bagiriye mu Rwanda.

    Ati'Nyakubahwa Perezida Kagame ndagushimira ko watumiye Ubwami bwa Eswatini mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda kandi byagenze neza cyane. Imbyino gakondo n'akarasisi ka gisirikare byari biteye ubwuzu.'

    Yamushimiye kandi ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

    Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n'umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Ati' U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z'ikoranabuhanga nk'uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.'

    Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame ku matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yagenze neza n'ubwitabire bwayo bwerekana icyizere agirirwa.
    Ati 'Turakwifuriza intsinzi mu gukomeza kugeza igihugu ahisumbuyeho cyane.''

    Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n'umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Ati 'U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z'ikoranabuhanga nk'uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.'

    Umwami Mswati III yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri asura rwe icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

    Ati ' Ndasura imishinga irimo na Kaminuza izobereye mu bijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga. Dufite icyizere ko turi bwigire ku rugendo rwanyu, cyane ko natwe dufite ibigo bikora nk'icyo mu bwami bwacu.Twashyizeho kandi icyanya cyahariwe inganda twizera ko kizagira Uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Umwami Mswati III yavuze ko mu bihe biri imbere yizeye ko ibihugu byombi bizagenda birushaho gukorana.

    Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.
    Umwami Muswati III yageze i Kigali tariki 10 Kanama 2024 yitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wabaye tariki 11 Kanama 2024.

    Source : https://flash.rw/2024/08/13/u-rwanda-na-eswatini-mu-masezerano-arimo-gukuriranaho-visa/

  • Imidugudu Yubatswe mu Rwanda: Iterambere mu Myubakire y'Inyubako Zichiye Bugufi #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry'imidugudu n'imiturire mu gihugu, u Rwanda rwagiye rwubaka imidugudu mu bice bitandukanye, cyane cyane mu bice by'icyaro. Iyi midugudu irangwa n'imiturire igezweho aho hagiye hashyirwa ibikorwa remezo bifasha abaturage gukora imirimo itandukanye nk'ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, n'ibindi.

    Uburyo Bushya bwo Kubaka: 'Row Lock Bond Technology'

    Kugeza ubu, imyubakire isanzwe yaheraga ku buryo bwo kubaka inkingi zihagaze hakoreshejwe sima n'ibyuma, hagasakazwa amatafari hagati y'inkuta. Iyi nzira yari isanzwe izwi kandi ikoreshwa mu nyubako zitandukanye mu gihugu. Gusa, mu nkengero za ruhurura ya Mpazi mu Murenge wa Gitega, mu Kagari ka Akabahizi, hagaragaye impinduka mu myubakire aho hakoreshejwe ikoranabuhanga rishya rya 'Row Lock Bond Technology'.

    Iri koranabuhanga rifite umwihariko wo kugabanya inkungi z'inyubako zikenewe, aho hakorwa itafari ridasanzwe ryifitemo imyenge aho ibyuma (fer à béton) bicishwa, bityo ntihabe hakenewe gukora uburyo busanzwe bw'imyubakire bwari buhenze.

    Imidugudu y'Icyitegererezo mu Rwanda: Mpazi Rehousing Project

    Mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo kubaka no gutanga inyubako ziciriritse ku baturage, Minisiteri y'Ibikorwa Remezo y'u Rwanda yateguye umushinga w'imidugudu y'icyitegererezo mu bice bitandukanye by'igihugu. Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko umudugudu w'Icyitegererezo wa Mpazi uzatwara amafaranga make ugereranyije n'indi midugudu yubatswe mbere.

    Ati, 'Nk'inzu ziri kubakwa Mpazi, ubona ko zishobora kuba zihendutse kurusha izindi zose twari twarubatse. Byashingiye ku guhindura ibikoresho n'uburyo bwo kubaka.'

    Iterambere mu Mushinga wa Mpazi

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y'inzu ziciriritse mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe, yatanze ibisobanuro birambuye ku buryo bwa 'Row Lock Bond Technology'. Yavuze ko ubu buryo bwemerera kubaka inzu zikomeye ariko zihendutse, aho inzu zibikwa imbaraga zikomeye n'inkuta zazo zitari inkingi zisanzwe zubakwa uko bisanzwe bizwi mu myubakire isanzwe.

    Yongeyeho ko iyi myubakire ituma inzu zubakwa zikagumana ubuziranenge kandi zigakomera n'ubwo zidakoresheje uburyo busanzwe bumenwa mu buryo bwa 'béton armé'. Bityo, inzu ziboneka mu buryo buhendutse kuko inkuta zikorera uburemere bw'inyubako yo hejuru, bigatuma ziguma mu bwiza n'ubuziranenge bwazo.

    Ikoranabuhanga Rishya mu Gukora 'Concrete Slabs'

    Mu gukora igice kigabanya igorofa n'indi (concrete slab), habanza gusaswa ibyuma, hakarambikwaho amatafari yitwa 'maxpan', nyuma hakamenwaho sima hejuru. Nyuma y'iminsi itatu gusa, birashoboka kongera gusubira mu mirimo yo kubaka, bityo bikarinda inzu kuremererwa no kugumana ubuziranenge.

    Iri koranabuhanga rikoreshwa muri 'Mpazi Rehousing Project', rigabanya ibikenerwa mu rugero rw'ibipimo biri hagati ya 70% na 80%. Kugeza ubu, inyubako enye zimaze kuzamurwa impande ya ruhurura ya Mpazi, naho izindi 19 ziri ku musozo aho zizatunganywa zikazatuzwamo imiryango irenga 688. Imirimo yo kuzubaka igeze ku kigero cya 80%.

    Ibikorwa remezo mu Midugudu Yubatswe

    Emmanuel Ahabwe yavuze ko ibikorwa remezo bijyanye no kubaka inzu no gushyiramo ibikenerwa by'abazazituzwamo, nk'ibigega by'amazi, imihanda, ahajya imyanda, n'ibindi bikenerwa bizatwara akayabo ka miliyari 19 Frw. Ni mu gihe mu mwaka wa 2022, Umudugudu wa Munini na Cyivugiza mu Karere ka Nyaruguru watashywe nyuma y'itwara miliyari 21 na miliyoni 802 Frw, ukaba ugizwe n'inzu 152.

    Ubuyobozi Bwegereye Abaturage mu Mpazi

    Umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubakwa ry'umushinga wa 'Mpazi Rehousing Project', Fred Mutabazi, yatangaje ko gahunda yo kubaka iyi midugudu igamije guteza imbere imiturire y'icyitegererezo mu gihugu. Yavuze ko ubu buryo bwo kubaka bugabanya ibikenerwa ku rugero ruri hagati ya 70% na 80%, bikaba bitanga umusaruro uhamye kandi bwiza.

    Imiturire mu Midugudu Yubatswe: Amacumbi Agezweho

    Umudugudu w'Icyitegererezo wa Mpazi watangiye kubakwa muri Werurwe 2024, kandi biteganyijwe ko uzarangira mu kwezi kwa Kanama 2024. Uyu mudugudu ugizwe n'inzu zifite ibyumba bitatu n'ubwongero bubiri n'uruganiriro, izifite bibiri n'uruganiriro, iza kimwe n'uruganiriro, ndetse n'inzu z'amacumbi mato (studio) zifite igikoni n'ubwiherero.

    Abantu bazatuzwa muri izi nyubako ni abahoze batuye ku butaka bwubatsweho izi nzu, ndetse n'abandi bazimurwa mu bice bigoye guturwamo mu Mujyi wa Kigali. Abazatuzwa bazakodesherezwa kugira ngo babashe kubona aho gutura heza kandi hari ibikorwa remezo by'ibanze.

    Imidugudu Yubatswe mu Rwanda Imidugudu Yubatswe mu Rwanda Imidugudu Yubatswe mu Rwanda Imidugudu Yubatswe mu Rwanda Imidugudu Yubatswe mu Rwanda

    The post Imidugudu Yubatswe mu Rwanda: Iterambere mu Myubakire y'Inyubako Zichiye Bugufi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/imidugudu-yubatswe-mu-rwanda-iterambere-mu-myubakire-yinyubako-zichiye-bugufi/

  • Hatangiye imurika ry'ibihangano byigisha kubiba amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni imurika ryateguwe n'ishyirahamwe ry'abanyabugeni ryo muri Amerika ryitwa 'Artnauts' ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'abahanzi nyarwanda ryitwa MADS Kigali.

    Ibi bihangano biri kumurikirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugeza ku itariki 16 Kanama 2024.

    Uhagarariye Artnauts ubwo hatangizwaga iri murika, Trine Bumiller yavuze ko impamvu batangiye iryo murika ari ukugira ngo bigishe umuryango mugari ko amahoro ari ikintu gishobora kubibwa kigakura nk'uko ku mbuto bigenda.

    Ati 'Dushaka kandi kwerekana ko kubiba imbuto z'amahoro zigakura ari ikintu gitanga umusaruro abantu bakawishimira mu gihe kizaza. Ntabwo twazanye ibihangano gusa ahubwo na twe ubwacu twaje kugira ngo turebe n'imishinga twakora iduhuza n'abantu bo muri iki Gihugu cyatwakiriye'.

    Avuga ku isomo ryo kwigira ku mateka ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Miller yagize ati 'Isi ni ahantu hagoye kandi habera ibintu bishengura umutima ariko ntibiba ari ryo herezo'.

    'Hari icyiza kiba gishoboka nyuma ya byo kuko ushobora kuva mu makuba ukubaka ikintu cyiza gishingiye ku byabaye binyuze mu guha icyubahiro ababuze ubuzima ariko no kubaka ibiragano by'ahazaza bigatuma ibyo bitongera kuba'.

    Nkusi Kenneth washinze MADS Kigali, yavuze ko nk'abahanzi nyarwanda bakora ubugeni, bishimiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro mu Gihugu cyamaze igihe kitayafite ariko ubu amateka akaba yarahindutse.

    Ati 'Hashize imyaka 30 u Rwanda runyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amahirwe kuri twe mu kunganira umurimo Leta y'u Rwanda yatangiye wo kubaka amahoro. Nk'Abanyarwanda twishimiye kubana mu mahoro kandi ni n'inshingano ya buri wese gutera intambwe ye mu kwerekana uburyo tugomba kubana mu mahoro'.

    Nkusi yavuze ko kandi ari amahirwe kuri bo guhura n'abandi habanzi bamaze igihe muri uwo mwuga kandi bakorera hirya no hino ku Isi.

    Ibi bihangano by'ubugeni biri kumurikwa, byose hamwe ni 75 bibumbatiye ubutumwa bunyuranye harimo icyenda by'Abanyarwanda, bikaba byarashyizwe mu gice kibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-imurika-ry-ibihangano-byigisha-kubiba-amahoro

  • Perezida Kagame yakiriye Umwami Mswati III – #rwanda #RwOT

    Mswati III yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024. Yageze mu Rwanda i Kigali tariki 10 Kanama, yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umwami Mswati III yagaragaye mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku meza.

    Biteganyijwe ko kuri uyu Kabiri Perezida Kagame agirana ibiganiro na Mswati III, ndetse hagasinywa amasezerano y'ubufatanye n'ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y'u Rwanda na Eswatini.

    Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

    Akigera ku cyicaro cya Irembo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n'itsinda rigari ry'abakozi b'iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yakiriwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi.

    Mu biganiro byamaze iminota isaga 30, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y'uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y'u Rwanda mu rwego rw'ikoranabuhanga.

    U Rwanda na Eswatini bisanganywe umubano n'ubufatanye mu ngeri zitandukanye cyane cyane mu bijyanye no kugorora imfungwa n'abagororwa.

    Mu 2023 Itsinda ry'abayobozi bo mu nzego z'umutekano za Eswatini ririmo Komiseri Mukuru w'Amagereza muri ubwo bwami, Phindile Nomvula Dlamini, ryagiriye uruzundiko rw'icyumweru mu Rwanda mu kurwigiraho imikorere y'amagereza, hanakomezwa imikoranire myiza y'ibihugu byombi.

    Muri uwo mwaka kandi Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ingabo n'umutekano muri Minisiteri y'Ingabo ya Eswatini, Igikomangoma Sicalo Dlamini ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana Fakudze bakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura.

    Aba bayobozi b'Ingabo za Eswatini kandi bagiranye ikiganiro na Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Juvenal Marizamunda. Bagejejweho ikiganiro cyibanze ku kwiyubaka kw'ingabo z'u Rwanda hamwe n'umutekano mu karere.

    Mu ruzinduko rwabo, igikomangoma Sicalo Dlamini hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana banasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umwami-mswati-iii

  • BIRAVUGWA: Bamwe mu bakinnyi ba APR FC ntibishimiye umutoza #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25 utangira, bamwe mu bakinnyi ba APR FC bashya ntabwo bishimye bitewe no kutabona umwanya wo gukina.

    Kugeza ubu benshi mu bakunzi ba APR FC baribaza impamvu benshi mu bakinnyi bashya baguzwe by’umwihariko abanyamahanha badakina.

    Umutoza ukomoka muri Serbia, Darko Nović yahisemo gukoresha benshi mu bakinnyi bari basanzwe mu ikipe uretse Umunya-Ghana Seidu Dauda ni we umaze kubona umwanya wo gukina uhagije.

    Benshi bibaza niba ari abakinnyi babi APR FC yaguze cyangwa hari ikindi kibazo bafite cyane ko umutoza inshuro zose iyo abajijwe kuri iki kibazo avuga ko abakinnyi baje bari hasi ku bijyanye n’imbaraga (fitness), gusa iyo urebye usanga benshi mu bakinnyi bari bamaze igihe bakina.

    Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi b’abanyamahangs batangiye gusa n’abatumvikana n’umutoza kuko atabakinisha.

    Bivugwa ko batumva impamvu bashobora gukina imikino 7 yose hari abo ataranaha umunota umwe wo gukina.

    Aba bakinnyi baje bafite amazina manini, baguzwe bahenze kandi baranakinaga mu makipe ya bo batangiye kugira ubwoba ko uyu mwaka wose bashobora kuzicara kubera kwimwa amahirwe yo kwiyereka abafana.

    Bivugwa ko Lamine Bah umunya-Mali wari mu ikipe y’igihugu ya Mali yiteguraga imikino Olempike yabereye mu Bafaransa i Paris, yaba yatangiye gutekereza kuba yasaba APR FC gusesa amasezerano akabasubiza amafaranga ya bo kuko atiteguye yakwicara umwaka wose.

    APR FC yaguze myugariro w’Umunya-Senegal, Aliou Souane, Abanya-Ghana Seidu Dauda na Richmond Lamptey, Umunya-Mali Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Mauritania Mamadou Sy n’Abanya-Nigeria babiri, Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibo.

    Darko Nović ibyemezo bye ntabwo abihurizaho na benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biravugwa-bamwe-mu-bakinnyi-ba-apr-fc-ntibishimiye-umutoza