Blog

  • Yavuze ku gutererana The Ben: Sheebah Karungi… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa munani zirengaho iminota ni bwo Sheebah Karungi yageze i Kigali aho yaje n'indege ya Nairobi Kigali nyuma yuko iya Entebbe Kigali yari yamusize bikaba ngombwa ko ajya kunyura Kenya.

    Akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe n'itsinda rigari ririmo nabazamufasha baturutse muri Uganda hari kandi na DJ Crush bazahurira ku rubyiniro wanamushyikirije ururabo.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangiye yibutsa abantu ko ari umunyarwanda ati'Ubundi mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, Mama ni umunyarwandakazi, Papa ni umugande buri gihe iyo ndi hano mbandi mu rugo.'

    Yavuze kandi ko yiteguye cyane gutanga ibyishimo ari nacyo cyatumye azana abantu benshi ati'Nazanye abantu barenga 10 ku wa Gatandatu nditeguye cyane kubashimisha hari haciyeho igihe.'

    Yikije ku ndirimbo zigera kuri eshatu yakoranye n'abanyarwanda atangaza ko hari n'izindi azava i Kigali zikozwe ati'Byari byiza gukorana nabo ubu nditegura gukorana n'abandi babiri ubu ndi hano nazanye na producer wanjye turaza gukora ibintu bidasanzwe muri iki cyumweru.'

    Ubwo The Ben yataramiraga i Kampala muri Gashyantare 2024 Sheebah ntiyahabonetse bikurura ntiyigeze anakivuga ibi byatumye bavuga ko asa ntuwabyirengagije abandi ko yakwepye.

    Sheebah Karungi agaruka kubyavuzwe yagize ati'Tumeranye neza turi abahanzi turubahana ntabwo navuga ko ibyabaye ari ibintu nari napanze ibintu bijya biba abantu bakabigira birebire.'

    Sheebah Karungi yagarutse ku bihe yanyuzemo i Kigali aho yakoreraga amafaranga afite imyaka 15 ati'Jyanibuka ubwo natangiraga mbyina ikimansura hano iyo mpageze mbanumva ngarutse ku isoko.'

    Yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo gusa avuga ko Imana nivuga yego ntakabuza azibaruka umwana ati'Ntabwo nashatse ahubwo ariko nzibaruka Imana igihe izabishakira.'

    Igitaramo cya Sheebah Karungi cyari kimaze iminsi cyamamazwa azagihuriramo n'abahanzi Bwiza na Bushali yavuze ko atazi ibihangano byabo ariko azi neza ko aza i Kigali abimenye.

    Kizagirwamo uruhare kandi iki gitaramo n'abavanzi b'umuziki nka DJ Phil Peter na DJ Crush hamwe kandi n'ababyinnyi bagezweho Divine Uwa, Jojo Breezy, Shakira Kay hamwe na General Benda.

    Mu gihe kandi iki gitaramo kizayoborwa n'abashyushyarugamba bamaze kugwiza ibigwi aribo Anitha Pendo na Tino.

    Sheebah Karungi w'imyaka 34 yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo nka Famer Remix yakoranye na Ykee Benda, Weekend yakoranye na RunTown.

    Hakaza ariko nizo yakoranye n'abahanzi b'abanyarwanda zirimo 'Binkolera' yakoranye The Ben, 'Embeera Zo' yakoranye na Bruce Melodie hamwe na 'Am In Love' yakoranye na Kitoko.

    Uyu muhanzikazi yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2022 mu bitaramo byaherekeje iserukiramuco rya ATH akundirwa imbaraga nyinshi agaragaza ku rubyiniro, imyambarire n'uburyo abanyeganyeza umubiri.

    Sheebah Karungi yamaze kugera i Kigali aho yazanye n’itsinda rigari avuga ko rizamufasha kurushaho gutanga ibyishimoSheebah Karungi azataramira muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2024DJ Crush ari mu bagiye kwakira Sheebah Karungi yanashyirikije ururabo nk’ikimenyetso cy’ikaze

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145892/yavuze-ku-byo-gutererena-the-ben-nabanyarwanda-bari-gukorana-indirimbo-sheebah-karungi-yag-145892.html

  • Umutoza n’abakinnyi ninjye wabazanye byose ari njye mubigerekaho – Chairman wa APR FC Afande Richard Karasira waremye agatima abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yasabye abakunzi b’iyi kipe ko umusaruro mubi wose ikipe irimo kubona ari we bagomba kuwubaza kuko ari we wazanye abakinnyi n’umutoza.

    Kugeza ubu ntabwo abafana ba APR FC bahuza n’umutoza Darko Nović bigendanye n’uburyo akinisha abakinnyi ikipe ntinabone umusaruro.

    Abafana bamaze kurakarira uyu mutoza kubera ko abakinnyi benshi baguzwe, bahenze banafite amazina batarakandagira mu kibuga ngo babarebe mu gihe we avuga ko ku kijyanye na fitness bari hasi.

    Mu kiganiro iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Col Richard Karasira yiseguye ku bakunzi na APR FC kubera umusaruro ikipe imaze iminsi ibona ariko abasaba kugumya gushyigikira ikipe ya bo.

    Ati “Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.'

    Chairman Col Richard Karasira kandi akaba yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuyishyigikira kuko ikipe ari iyabo ntawe bayisigira.

    Ati 'Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, mu buryo n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.'

    Col. Karasira yavuze ko yaba umusaruro mubi cyangwa umwiza ari we ugomba kubibazwa kuko ari we wazanye umutoza akazana n’abakinnyi, rero byose abe ari we babigerekaho.

    Yagize ati 'Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye umutoza, ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe, nta gitangaza kirimo.'

    'Hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.'

    Yaciye amarenga ko ku mukino wa Azam FC muri CAF Champions League bazakina na yo ku Cyumweru hashobora kuzabaho impinduka mu bakinnyi umutoza amaze iminsi akinisha bigendanye n’imyitozo barimo gukora.

    Chairman wa APR FC yavuze ko umusaruro wose ari we ugomba kuwubazwa

    Darko Nović ntarimo guhuza n’abafana ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-n-abakinnyi-ninjye-wabazanye-byose-ari-njye-mubigerekaho-chairman-wa-apr-fc-afande-richard-karasira-waremye-agatima-abakunzi-b-iyi-kipe

  • Kasuku Breakfast 13/08/2024: Abaturage muri Congo barashize, Apotle Gitwaza Yasimbutse Urupfu, Ubushita bw'Inkende Buravuza Ubuhuha #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu byaranze uyu munsi tariki ya 14 Kanama mu mateka:

    1. Kubona ubwigenge bwa Pakistan (1947): Uyu munsi, Pakistan yabonye ubwigenge bwayo ikava ku butegetsi bw'Abongereza. Pakistan yatangiye kubaho nk'igihugu kigenga nyuma yo kwitandukanya n'Ubuhinde. Iki ni kimwe mu bintu by'ingenzi byaranze amateka y'ako karere, kubera ko byagize ingaruka ku mibereho ya politiki, umuco, n'ubukungu mu gihe cyakurikiyeho.
    2. Kwibuka intambara ya Inchon muri Koreya (1950): Muri iki gihe, intambara y'Inchon yari igice cy'intambara ya Koreya. Iyi ntambara y'Inchon, yari intambara yo kwigarurira agace ka Inchon mu Burengerazuba bwa Koreya y'Epfo, intambara yatangijwe n'ingabo z'Amerika mu rwego rwo gutabara Koreya y'Epfo yatewe na Koreya ya Ruguru.
    3. Amatora ya mbere y'Inama y'Umuryango w'Abibumbye (1941): Tariki ya 14 Kanama 1941, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Franklin D. Roosevelt na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Winston Churchill bemeje Itegeko Nshinga rishya rizwi nka 'Atlantic Charter.' Iki cyemezo cyashyizeho amahame azashingirwaho mu ishingwa ry'Umuryango w'Abibumbye.
    4. Gushyingura Indira Gandhi (1981): Uyu munsi kandi, umushyingurwe Indira Gandhi, wari Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde. Yashyinguwe ahitwa Shakti Sthal muri New Delhi. Indira Gandhi yamenyekanye cyane mu mateka y'Ubuhinde kubera uruhare rwe rukomeye mu kuyobora igihugu no gushyiraho ingamba z'iterambere.
    5. Ku munsi nk'uyu mu Rwanda: Hari amateka amwe n'amwe ajyanye n'abayobozi cyangwa ibindi bikorwa byabaye mu Rwanda ku itariki ya 14 Kanama, ariko aya mateka ashobora kutaba azwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Hari ibihe bikomeye byaranze ubutegetsi, guhindura imirongo ya politiki, ndetse n'ibikorwa bifitanye isano n'umuco nyarwanda.

    Ibindi bibazo cyangwa ikindi kintu waba ushaka kumenya kuri uyu munsi cyangwa amateka yacyo?

    Dore bamwe mu bantu bavutse cyangwa bitabye Imana ku itariki ya 14 Kanama mu mateka:

    Abavutse

    1. Hans Christian Ørsted (1777): Uyu mugabo w'Umunya-Danimarkayari umuhanga mu bugenge. Yamenyekanye cyane kubera ibyo yavumbuye ku birebana n'imbaraga z'ubutajegajega z'amashanyarazi n'ibyuma bifata amashanyarazi. Ørsted yavumbuye ko amashanyarazi ashobora guteza imbaraga z'imigenzo mu byuma, ikintu cy'ingenzi cyagize uruhare mu ivumburwa rya moteri za elegitoronike.
    2. Steve Martin (1945): Uyu ni umunyamerika uzwi cyane muri sinema, akaba umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umucuranzi, n'umuhanzi. Steve Martin azwi cyane kubera ubugira urwenya bwe mu biganiro no mu mafilime nka The Jerk n'izindi nyinshi zatumye aba ikirangirire muri Hollywood.
    3. Mila Kunis (1983): Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika ukomoka muri Ukraine, azwi cyane kubera uruhare rwe nka Jackie Burkhart mu kiganiro cya televiziyo That '70s Show ndetse na Meg Griffin mu maradiyo y'inyamanswa ya Family Guy. Mila Kunis yamenyekanye cyane kandi mu mafilime nka Black Swan n'izindi.

    Abitabye Imana

    1. Bertolt Brecht (1956): Umwanditsi w'ibiganiro w'umudage ndetse n'umushakashatsi, Bertolt Brecht azwi cyane kubera ubuhanga bwe mu kwandika ibihangano birimo intumbero ya politiki n'ubutumwa bugamije guhindura imibereho y'abantu. Ibyamamare bye birimo 'Mother Courage and Her Children' n'izindi.
    2. William Randolph Hearst (1951): Umunyamerika w'umunyamakuru n'umunyemari, William Hearst yari nyir'ubwongereza bw'itangazamakuru, azwi cyane kubera ibikorwa bye mu gukora ibinyamakuru, amajwi, n'ibindi bitangazamakuru byagize uruhare mu guhindura isura y'itangazamakuru muri Amerika.
    3. Enzo Ferrari (1988): Umunyaitaliya wari umushoferi wa siporo ndetse n'umushoramari wubashywe cyane, azwi cyane nk'uwashinze ikigo cya Ferrari, icyamamare mu gukora imodoka zo mu marushanwa no mu ngeri zose. Enzo Ferrari yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'imodoka zo muri Formula One no mu kuzamura izina rya Ferrari ku isi yose.

    Mu Rwanda

    • Kuva mu mateka, hari abantu batandukanye bashobora kuba baravutse cyangwa baritabye Imana ku itariki ya 14 Kanama mu Rwanda, ariko amateka yabo ashobora kutamenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.

    Mbese hari undi muntu cyangwa igikorwa ushaka ko tuganiraho?

    • Nyanduhura uri mu barokotse ubwicanyi bwa Gatumba, yatanze ubuhamya bukomeye

    Hari mu cy'unamo cy'Abanyamulenge baguye mu Gatumba, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13/08/2024, aho Nyanduhura uri mu barokotse ubwo bwicyanyi, yagitanzemo ubuhamya bubabaje i Nakivale mu Gihugu cya Uganda.

    Nyanduhura watanze ubu buhamya yatangiye avuga ko amaze imyaka 5 mu gihugu cya Uganda, nyuma y'uko yari avuye i Burundi aho yari amaze igihe kirekire atuye kuva mbere y'uko Abanyamulenge bicwa mu Gatumba.

    Ariko avuga ko kuva yagera Uganda yari atarabonaho bakora icyunamo nk'iki, bityo ngo bikaba byaramubabaje.

    Yagize ati: 'Ariko n'iki ubundi cyatumaga mudakora icyunamo cy'abaguye mu Gatumba?. Ibyo byarambabaje simbahisha, ariko na sabye ko cyoza gikorwa, rero mwatangiye kugikora ndabibashimiye.'

    Yakomeje agira ati: 'Abadakora icyunamo n'inde wa baroze mw'abagabo mwe?' Ibi yabivuze mu gihe n'ubundi i Nakivale hasanzwe hari za Mutualite zibiri, imwe muri izi niyo yateguye uku kw'ibuka, mu gihe indi yo yigize ntibindeba.

    • Jimmy Mulisa ntakozwa ibyo kongera umubare w'abanyamahanga muri Shampiyona y'u Rwanda

    • Apostle Paul Gitwaza yahishyuye uko yasimbutse urupfu

    • Ubushita bw'Inkende bwatangajwe nk'Icyorezo cyugarije Afurika

    • Chairman wa APR FC yemeye umusaruro mubi anisegura ku bafana

    The post Kasuku Breakfast 13/08/2024: Abaturage muri Congo barashize, Apotle Gitwaza Yasimbutse Urupfu, Ubushita bw'Inkende Buravuza Ubuhuha appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-13-08-2024-abaturage-muri-congo-barashize-apotle-gitwaza-yasimbutse-urupfu-ubushita-bwinkende-buravuza-ubuhuha/

  • Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Edouard Ng… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kanama 2024 ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 5. Nyuma y’iminsi ibiri arahiye, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ni bwo Perezida  Kagame yagize Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe, akaba ari umwanya yari amazemo imyaka 7.

    Dr Edouard Ngirente yavutse ku wa 02 Gashyantare 1973, bivuze ko afite imyaka 51. Yahawe inshingano bwa mbere zo kuba Minisitiri w'Intebe muri Kanama 2017.

    Yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame cyo gukomeza inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. 

    Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe wa Gatandatu w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nubwo yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma, ariko kugeza n'ubu hari abantu bakunze kwibaza ku mateka ye.

    Mbere yuko agirwa Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente yakoraga muri Washington DC muri World Bank Group.

    Ni ahantu yakoze imyaka igera mu 6 aho yari Umujyanama w'Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibihugu 20 bya Afurika. Yasoje iyi mirimo yaragizwe Umujyanama Mukuru.

    Mbere yo kujya gukora muri Banki y'Isi yari yarabaye mu Buyobozi Bukuru bwa Minisiteri y'Igenamigamigambi mu by'Imari n'Ubukungu.

    Uyu mugabo afite impamyabushobozi y'Ikirenga mu by'Ubukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.

    Yize kandi muri Kaminuza zitandukanye zirimo na Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) ubu yabaye Kaminuza y'u Rwanda (UR) yanabayemo umwalimu.

    Dr. Ngirente ni umugabo wubatse, afite abana 2. Yavukiye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru ari na ho yigiye amashuri abanza.

    Inshingano nkuru y'ibiro bya Minisitiri w'Intebe ni uguhuza ibikorwa bya Guverinoma no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politike ya Guverinoma n'ibikorwa byayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145889/perezida-kagame-yongeye-kugira-dr-edouard-ngirente-minisitiri-wintebe-145889.html

  • Gicumbi: Batawe muri yombi nyuma yo kwica uwo bashinjaga kubarogera umubyeyi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Kanama 2024, aho Mushimiyimana Alias Rukara w'imyaka 19 na Mukiza Emmanuel w'imyaka 20 bateye icyuma Mukandeshyo Angelique w'imyaka 54 agapfa, bakagerageza guhunga ariko bikaba iby'ubusa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rutare, Bayingana Theogene, yemereye IGIHE iby'aya makuru, ati “Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Mukandeshyo Angelique yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, akagenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana.”

    Yongeyeho ati “Abacyekwa kuri uru rupfu ni Mushimiyimana Alias Rukara na Mukiza Emmanuel, amakuru aturuka mu baturage bahatuye n'uko baba bamujijije ko bamushinjaga kubarogera umubyeyi witwa Nyirabwimana Claudine w'imyaka 59 urwaye indwara bita ko ari urushwima.”

    Ubuyobozi bw'uyu murenge bwihanganishije umuryango wagize ibyago, busaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ashobora kuvamo ibyaha nk'ibi. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa Isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-batawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwica-uwo-bashinjaga-kubarogera-umubyeyi

  • Christian Angermayer uri mu bagize Akanama Ngishwanama ka Perezida Kagame ni muntu ki? – #rwanda #RwOT

    Ishoramari rye ahanini ryibanda muri siyansi, cyane cyane mu kwiga ku binyabuzima n'imikorere yabyo no kubibyaza umusaruro, ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z'imari, ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano, n'ibijyanye n'ifaranga ry'ikoranabuhanga 'cryptocurrency'.

    Ni ishoramari rikorwa binyuze mu kigo cya Apeiron Investment Group, kibarirwa umutungo wa miliyari 2,5 z'amadorali ya Amerika.

    Apeiron Investment Group, ifite icyicaro muri Malta, ifite imigabane mu bigo n'amasosiyete bitandukanye byo muri Amerika, u Budage, Canada ndetse na Australia.

    Mu 1998, ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza ya Bayreuth mu Budage, yahuriyeyo n'abarimu babiri ari bo Stefan Limmer na Roland Kreutzer, nyuma binjira mu mikoranire yo gutangiza sosiyete ya Ribopharma.

    Yari iyo gutanga serivisi zo kwita ku buzima hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'RNA interference (RNAi)', bituma ku myaka 21 atangira kwinjiza agatubutse, n'ubwo mu 2003 imigabane ye muri iyi sosiyete yayigurishije ubwo yari igiye guhuzwa n'ikindi kigo cya Alnylam.

    Christian Angermayer ubu ubarirwa umutungo wa miliyari 1,1 z'amadorali ya Amerika, yumva u Rwanda bwa mbere byari biturutse ku wahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage mu 2006.

    Bagiranye ibiganiro, bihindura ishusho yari afite kuri Afurika, ihora iteka igaragazwa mu isura mbi cyane mu Burengerazuba bw'Isi.

    Amata yabyaye amavuta ubwo muri Kamena 2007 Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Budage, Christian Angermayer, akagira amahirwe yo guhura na we.

    Icyo gihe incuti ya Angermayer yakoraga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Budage, yamusabye ko yatumira Perezida Kagame bagasangira, ibyaje gukorwa ndetse binatuma Angermayer afata icyemezo cyo gusura u Rwanda.

    Muri Nzeri 2007, Angermayer, yaje mu Rwanda yita 'Singapore ya Afurika', anyurwa na byinshi, abwira Perezida Kagame ko yifuza gushora imari muri iki gihugu, na we amubwira ko hari banki ya BRD, iri kugurishwa.

    Yasubiye iwabo, ahita ashinga ikigega cy'ishoramari cyitwa African Development Corporation [ADC], agikoresha mu gushora imari muri BRD n'ubwo nyuma y'umwaka umwe yaje kugurisha ya migabane yose.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame i Frankfurt no gusura u Rwanda, Christian Angermayer, yahise ashyirwa mu Kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, PAC [Presidential Advisory Council].

    Ikinyamakuru cya Forbes, cyanditse ko Perezida Kagame, yagitangarije ko yashimye Angermayer kubera 'Kugira inshusho nziza y'ahazaza' no kuba afite ubushobozi bwo 'gushyiraho ibishobora kugirira umumaro sosiyete by'igihe kirekire.'

    Mu 2009 ubwo yari yaje mu Rwanda azanye n'itsinda ry'abantu 48 barimo abashoramari n'abanyamakuru, yavuze ko nyuma yo gufasha BRD kwaguka mu buryo bugaragara, bahisemo kugurisha imigabane yose muri iyo banki nyuma y'umwaka umwe.

    Icyo gihe yanatangaje ko bafite imigabane ingana na 70% mu kigo Simtel cyahinduye izina ubu cyitwa Rswitch, kikaba gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Angermayer ahorana inyota yo gushora imari

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Forbes, yatangaje ko hari ishoramari rishya yakoze, aho agiye gutangiza amarushanwa y'imikino itazakumira abayikina gukoresha imiti ibatera imbaraga ariko bigakorwa ku nama za muganga 'Athlets on Steroids'.

    Aya marushanwa azajya ategurwa binyuze muri sosiyete ye yashinze yitwa 'Enhanced Games'.

    Ati 'Ku Isi ndebera mu ndorerwamo y'ubucuruzi, cyangwa se ni gute dushobora kubona amafaranga.'

    Uyu mushinga Christian Angermayer, yawushoyemo miliyoni 2,5 z'amadorali ya Amerika, mu gihe abandi baherwe babiri Peter Thiel and Balaji Srinivasan na bo bashoyemo.

    Mu bazakina iyi mikino, uzajya uhiga abandi mu gusiganwa kuri metero 100 azajya yegukana miliyoni 1$. Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2025, igatangirana imikino itanu.

    Angermayer yizera ko imikino mpuzamahanga ikomorera abantu gukoresha imiti ibongerera imbaraga hagamijwe gutuma ubushobozi bwabo bwiyongera, izaba iruta kure cyane imikino yindi isanzwe.

    Ubu iyi Sosiyete ya Enhanced Games, iri mu biganiro binyuranye byo gukusanya inkunga ya miliyoni 300$ yo gushora mu bikorwa byo gutegura iyi mikino.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/christian-angermayer-uri-mu-bagize-akanama-ngishwanama-ka-perezida-kagame-ni

  • Kwitwa Umunyarwanda byanteraga ipfunwe! Ubuhamya bw'abahunze ibikomere bakanyurwa no kubikirira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nshimyimana Pascal yashyingiranwe na Kasine Marie Grace bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu baba mu Bubiligi.

    Kasine Marie Grace yakuze nta muryango abona, yaba sekuru, se wabo, ba nyirasenge n'abandi. Umunsi umwe yaje gusobanukirwa ko sekuru n'abandi bavandimwe bishwe mu 1959 banyagwa n'ibyabo.

    Abo yari asigaranye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harokoka nyina, mukuru we na musaza we.

    Mu 2001 mukuru we yamufashije kujya mu Bubiligi agezeyo arahira ko 'Uhereye none igihugu cy'agahinda, igihugu cy'umubabaro, igihugu cy'ubwigunge, igihugu cyo kutagira gakondo sinzagisubiramo.'

    Nyuma y'imyaka 11 yari yaramaze no gushyingirwa, yumva akumbuye nyina na musaza we. Yasabye umugabo we ko bajyana mu Rwanda gusura umubyeyi n'abavandimwe, aramuhakanira kuko n'umugabo we yari agifite ibikomere byanze gukira.

    Kasine yakomeje guhatiriza, umugabo aza kumwemerera ariko amusaba ko ubutaha nakumbura u Rwanda azijyana.

    Uwari warazinutswe u Rwanda ni Nshimiyimana Pascal ndetse ntiyashakaga 'kwitwa Umunyarwanda.'

    Ati 'Kuva ndi muto nta muryango namenye kuko nababuze ndi muto. Iyo banyitiranyaga n'abakomoka muri Sénégal kubera kwirabura numvaga binteye ishema. Hari igihe navugaga bakavuga ngo mvuga nk'Umunyarwanda ibyo bikantera ibikomere. Numvaga imishinga yanjye yakorerwa mu bindi bihugu bya Afurika ariko nkumva ntacyo nakorera mu Rwanda, sinahakundaga numvaga atari igihugu cyanjye.'

    Bakize bate ibikomere?

    Mu 2019 Kasine yagize agahinda gakabije, akajya abona amashusho y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyajyaga yitabira ibikorwa byo kwibuka kuko byamusubiza inyuma.

    Ati 'Byageraga tariki ya 7 Mata nkaba mu marira gusa, ariko ngakurikira ubuhamya butangwa bw'abarokotse. Umunsi umwe nakurikiraga amateraniro ya Apostle Mignonne Imana yahagurukije kugira ngo afashe abagore bapfuye amarangamutima, ntangira kugarura agatima.'

    Muri Mata 2023 yakurikiye ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yumva benshi bomowe no kwibuka ndetse no gusura aho ababo baruhukiye.

    Uyu muryango wiyemeje gutangira gusura aho ababo baruhukiye n'umugabo abifashijwemo na Women Foundation Ministry, atangira kwemera ko ari Umunyarwanda.

    Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko iyo ntwaye abantu bakambaza aho nkomoka, mbasubiza ko ndi Umunyarwanda ntajijinganya.'

    Kasine avuga ko Perezida Kagame ari we muntu rukumbi 'Wafashe imitima itandukanye arayegeranya kandi tubana neza. Niwe muntu wenyine ku Isi wahagaritse Jenoside kandi akabanisha Abanyarwanda neza.'

    All Women Together 2024 yabereye muri BK Arena, yitabirwa n'abagore barenga ibihumbi 10 barimo Abadiyasipora 1,286 ubariyemo n'abagabo, baturutse mu bihugu hafi 50 birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Pologne, Kenya, Uganda, Cameroun, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, DRC, u Burundi, Canada, Ethiopia, n'u Bubiligi.

    Nshimiyimana Pascal na Kasine Marie Grace bavuze ko babanje kuzinukwa kujya mu Rwanda ariko nyuma yo gutangira inzira yo gukira ibikomere ubu barahagenda

    Kasine yari yararahiye ko atazongera gukoza ikirenge mu Rwanda kubera ibikomere yahagiriye

    Kasine yari yararahiye ko atazongera gukoza ikirenge mu Rwanda kubera ibikomere yahagiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwitwa-umunyarwanda-byanteraga-ipfunwe-ubuhamya-bw-abahunze-ibikomere

  • Dr. Uzziel Ndagijimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc – #rwanda #RwOT

    Dr. Ndagijimana aratangira inshingano ze kuri uyu wa 14 Kanama 2024, nyuma y'icyemezo cy'Inama y'Ubutegetsi y'icyo kigo yateranye kuri uyu wa 13 Kanama 2024.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Jean Philippe Prosper ya BK Group Plc, yavuze ko BK Group Plc izungukira mu bunararibonye bwa Dr. Uzziel Ndagijimana.

    Ati “Tunejejwe ko kuba twahisemo Dr. Uzziel Ndagijimana nk'Umuyobozi mushya wa BK Group Plc. Imiyoborere ye n'ubumenyi bwe mu bijyanye n'ubukungu n'urwego rw'imari bizadufasha mu gushyira mu bikorwa ingamba za BK Group ndetse n'intego zayo z'ahazaza.”

    Bongeyeho ko azakorana bya hafi n'abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri BK Group Plc mu rwego rwo guteza imbere icyo kigo.

    Dr. Uzziel Ndagijimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-uzziel-ndagijimana-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-bk-group-plc

  • Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, binyuze mu Gitaramo yise 3040 y’Ubutore.

    Iki gitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2024.

    Abazacyitabira bazasusurutswa binyuze mu bihangano bihesha ikuzo umuziki gakondo n’ibivuga ku rugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Massamba Intore yatekereje gutegura Igitaramo 3040 Ubutore Concert mu gukomeza gukundisha abakiri bato umuco gakondo no kubayobora mu nzira ikwiye yo kuwusigasira.

    Yagize ati “Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.”

    Massamba Intore umaze imyaka 40 atangiye umuziki, yagaragaje ko igitaramo cye cyagenewe Abanyarwanda kuva ku bato kugera ku bakuze.

    Ati “Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri ku Rwanda ndetse n’intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n’uko rwiyubatse. Nzaba nanizihiza imyaka 40 ishize ntangiye umuziki kugeza uyu munsi nkiri mu nganzo.”

    Igitaramo cyiswe 3040 Ubutore Concert, Intore Massamba azagihuriramo n’abahanzi bafite umwihariko wo gukora umuziki gakondo nabandi bagezweho mu muziki wa none.

    Aba bahanzi barimo Ariel Wayz, Ruti Joel, DJ Marnaud uzwi mu kuvanga imiziki uri mu bayoboye mu Rwanda na DJ GRVNDLVNG.

    3040 Ubutore Concert ni igitaramo kizahuza abakunzi ba muzika, abihebeye umuco Nyarwanda n’abaharanira inyungu zawo ndetse n’abakunzi b’umuziki gakondo bazaturuka mu Rwanda no hanze yarwo.”

    Iki gitaramo ntikizaha umwihariko gusa ibirori byo kwizihiza urugendo rwa Massamba Intore ahubwo ni numwanya wo guha agaciro umuziki gakondo mu rugendo rwo kwigira ku Rwanda.

    Massamba Intore ni Umunyarwanda wubatse izina mu muziki w’u Rwanda, yatangiye gukora kuva mu myaka 40 ishize. Yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere Umuziki Gakondo.

    Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye z’irimo Nduwawe yatangiriyeho umuziki, Nshengurukanye isheja, Jenga taifa lako, Nyeganyega, Kanjogera, Urugo ruhire', Duhakananye umurego turengere u Rwanda, Hari ibintu bimbabaza, Kibonge cha nini n’izindi.

    Massamba Intore agiye kwizihiza imyaka 40 amaze yihebeye umuziki gakondo ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe

    Ni umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo bamaze igihe kandi bakunzwe

    Igitaramo cye kizaba mu mpera z’uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/massamba-intore-agiye-kwizihiza-imyaka-40-amaze-yihebeye-umuziki-gakondo

  • Miliyari 8,6 Frw zimaze gukoreshwa muri gahunda ya Equity Bank Rwanda ifasha abasoje ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izwi nka Equity Leaders Programs yatangijwe mu 2021.

    Ifasha abo banyeshuri guhabwa amahugurwa abafasha kuzabamo abayobozi b'ahazaza nk'imwe muri gahunda nyinshi zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage iyi banki ifite.

    Buri hantu Equity Bank ifite ishami muri 35 ibarura ubu, hatoranywa umuhungu n'umukobwa batsinze neza.

    Bose bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa muri Equity Bank buri kwezi no gufashwa kubona aho bakomereza amasomo muri banki zikomeye zaba izo mu Rwanda no mu mahanga.

    Iki kigo cy'imari kirabasura, kikumvisha ababyeyi babo impamvu y'iyo gahunda, kikabajyana mu mwiherero w'ibyumweru bibiri, bagahuzwa n'abikorera babaganiriza ku ngingo zitandukanye z'imibereho.

    Giha akazi kandi abandi bantu babafasha mu myumvire babizobereyemo, bakabashakira na za kaminuza zikomeye ku rwego rw'Isi zibaha buruse.

    Umuyobozi muri Equity Bank Rwanda ushinzwe ishoramari rishorwa mu bikorwa bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, Alice Ikirezi, yabwiye IGIHE ko arenga miliyari 5,4 Frw amaze gukoreshwa muri buruse zahawe abo banyeshuri.

    Ati 'Ayo yiyongeraho andi miliyoni 1,2$ (arenga miliyari 1,5 Frw) yashowe mu bindi bikorwa byo gufasha abo bana nko kubatoranya, kubasura iwabo tukumvisha ababyeyi babo akamaro k'icyo gikorwa, kubashyira mu mwiherero no kubaha ubumenyi bujyanye n'uko bakwitwara muri kaminuza.'

    Mu bindi bigishwa ni ugusubiza ibibazo kaminuza iba yabahaye ngo bayinjiremo, kubishyurira impamyabushobozi zigaragaza ko badategwa mu Cyongereza n'ibindi bituma bagera ku rwego rw'izo kaminuza zihambaye baba bagiye kwigamo.

    Ni gahunda yatangijwe mu 1998 mu mashami ya Equity Bank Group yose aho abanyeshuri 18.732 bamaze kuyinyuramo barimo 102 bo mu Rwanda.

    Abo bo mu Rwanda bose bahawe imenyerezamwuga 'bahembwa n'amafaranga menshi kurusha na bamwe mu bakozi bakomeye ba banki', ndetse bose bubakiwe ubushobozi.

    Muri bo 101 bahawe kaminuza zaba izo mu Rwanda n'izo mu mahanga, uwo umwe usigaye akaba ategereje kaminuza yasabye yo mu mahanga kuko ari yo yifuza.

    Muri abo 102 abagera muri 44 bangana na 43%, bahawe buruse muri kaminuza 25 zo mu bihugu 11 byo ku migabane itanu igize Isi, zirimo nka Massachusetts Institute of Technology, Kaminuza ya Havard, Yale University n'izindi.

    Abanyeshuri 19 bagiye kwiga mu mahanga mu 2024 bahawe amafaranga ari hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw, azabafasha kwitegura kujya muri kaminuza, ubu hakaba hamaze gutangwa miliyoni 54 Frw zo muri ubwo buryo.

    Mucyo Savy wize ayisumbuye muri Ecole des Sciences de Byimana, ni umwe mu bungukiye muri iyo gahunda.

    Yahawe kujya kwiga muri Massachusetts Institute of Technology, MIT, imwe muri kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

    Uyu musore w'imyaka 19 ati 'Mu yisumbuye nize Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima. Muri MIT ngiye kwiga Imibare n'ibijyanye mudasobwa. Ni ibintu binshimishije. Biba bigoye kuhabona kuko bane mu bantu 100 basabye kuhiga, ni bo babihabwa. Icyo nzitura Equity Bank Rwanda ni uko nzitwara neza, nkaza gufasha abandi binyuze mu byo nize.'

    Uko kugaruka agafasha igihugu binyuze mu byo yize, ni na yo ntero kuri Mureramanzi Emilienne wo mu Karere ka Huye wahawe kwiga ibijyanye no kurengera ibidukikije muri Turikiya.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 18 wujuje mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, yavuze ko mu byo yizeza Abanyarwanda 'ari ko nzagaruka ngakoresha ibyo nize kugira ngo gahunda y'iterambere irambye u Rwanda rwihaye igerweho ibidukikije na byo bibungabunzwe.'

    Icyiciro cya mbere cyasojemo abanyeshuri 32, bakurikirwa na 34 basoje mu cya kabiri, icya gatatu ari na cyo giheruka, iyi gahunda yafashije abanyeshuri 36 mu mu bice bitandukanye by'igihugu bitwaye neza kurusha abandi.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko abo banyeshuri bakurikiranwa umunsi ku wundi ndetse uko amafaranga azagenda aboneka ari ko gahunda izajya yagurwa, aho nko mu cyiciro cya kane bazafatwa abarenga 70.

    Abanyeshuri bari bamaze igihe bahugurwa ndetse bakora n’imenyerezamwuga muri Equity Bank Rwanda boherejwe muri kaminuza zitandukanye ziri mu za mbere zitanga uburezi bufite ireme mu Isi

    Icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri bari bamaze igihe bahugurwa na Equity Bank Rwanda basezeweho kuko bagiye gukomeza amasomo muri kaminuza bashakiwe n’icyo kigo

    Umuyobozi muri Equity Bank Rwanda ushinzwe ishoramari rishorwa mu bikorwa bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, Alice Ikirezi yagaragaje ko arenga miliyari 8,6 Frw amaze gukoreshwa muri gahunda ya Equity Bank Rwanda ifasha abasoje ayisumbuye

    Mureramanzi Emilienne yashimiwe ubwitange yagaragaje ubwo yari mu imenyerezamwuga muri Equity Bank Rwanda

    Abanyeshuri bari bamaze igihe bakora imenyerezamwuga muri Equity Bank Rwanda bahawe impamyabushobozi igaragaza ko bakoranye umurava imirimo bari bashinzwe

    Abanyeshuri bari bamaze igihe bakora imenyerezamwuga muri Equity Bank Rwanda basezeweho kuko bagiye gukomeza amasomo muri kaminuza kuri buruse bashakiwe n’icyo kigo

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ubwo yahanuraga abanyeshuri bagiye gukomeza amashuri ku rwego rwa kaminuza

    Mucyo Savy wahawe buruse muri Massachusetts Institute of Technology yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ayo mahirwe atazayapfusha ubusa

    Mureramanzi Emilienne agaragaza ko ubumenyi agiye gukura muri Turikiya azabwifashisha mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda bari baje gusezera ku banyeshuri iki kigo cyari kimaze iminsi giha imenyerezamwuga bagiye gukomeza amashuri muri kaminuza zitandukanye

    Amafoto: Nkusi Christian


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-8-6-frw-zimaze-gukoreshwa-muri-gahunda-ya-equity-bank-rwanda-ifasha