Blog

  • Imyanya itatu ikomeye mu gihugu izahabwa ba nde? – #rwanda #RwOT

    Abadepite barahira barimo 37 ba FPR-Inkotanyi n'imitwe ya Politiki bafatanyije, batanu ba PL, batanu ba PSD, babiri ba PDI, babiri ba Green Party na babiri ba PS Imberakuri na 27 bo mu byiciro byihariye.

    Muri bo, 29 ni abagabo mu gihe 51 ari abagore.

    Nyuma yo kurahira, nta gihindutse haratorwa Biro y'Inteko Ishinga Amategeko. Utorwa azakorera mu ngata Mukabalisa Donatille wari uyoboye Inteko mu myaka 10 ishize; Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Imari n'Ubutegetsi, Sheikh Musa Fazil Harerimana na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza.

    Kugeza ubu, abahabwa amahirwe yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ni benshi, gusa uwo abenshi bahurizaho ni Sheikh Musa Fazil Harerimana, bashingiye ku rugendo rwe rwa politiki. Ikindi binajyanye n'ihame ryo gusaranganya ubutegetsi kuko Fazil ari mu mutwe wa politiki utaratsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu, PDI.

    Iyo ukubise icyumvirizo hirya no hino, bivugwa ko mu gihe Fazil yaba abaye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma yaba umuntu wo muri FPR-Inkotanyi nk'uko byagenze n'ubushize kandi na bwo yaba umugore.

    Muri benshi bahabwa amahirwe, harimo Uwineza Beline wabaye Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Uyu abarizwa muri FPR-Inkotanyi. Uwineza yize amategeko, kandi inshingano z'uwo mwanya zisaba umunyamategeko.

    Bivugwa ko Visi Perezida wundi ushinzwe imari n'abakozi ashobora kuba umugore, yaba uri mu bahagarariye ibyiciro byihariye mu Nteko cyangwa se uturuka mu wundi mutwe wa politiki.

    Guverinoma yo bite?

    Iyo bigeze ku gushyira abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, byo biragoye kuraguza umutwe, kuko ibintu biri mu bubasha bw'Umukuru w'Igihugu, buriya biba byiza kutajya kubyibazaho cyane, bitewe ahanini n'uko inshuro nyinshi hazamo ugutungurana. Umukuru w'Igihugu arashishoza agakora igikwiriye.

    Ikiriho ni uko ubu umunsi uwo ari wo wose, Guverinoma izatangazwa kuko Minisitiri w'Intebe yashyizweho kandi na we ararahira kuri uyu wa Gatatu. Gusa, urebye uko byagiye bigenda mu myaka yashize, ubwo Perezida Kagame yabaga amaze kurahira, Guverinoma ntiyahindukaga cyane, ahubwo nka nyuma y'ukwezi kumwe cyangwa abiri, ni bwo twabonaga impinduka zikomeye.

    Gusa nk'uko twabonye mu minsi ishize hahinduka Minisitiri w'Umurimo atamaze kabiri kuri uwo mwanya, birashoboka ko na none, dushobora kubona izindi mpinduka.

    Bivuze iki ku yindi myanya itatu ikomeye mu gihugu?

    Imyanya ine ikomeye mu gihugu nyuma y'uwa Perezida wa Repubulika, ni uwa Perezida wa Sena, uwa Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, uwa Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite n'uwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

    Ubu abo bantu batanu ni bo bemerewe uburinzi, kuko kuva mu myaka ya 2017, ntabwo ba Minisitiri bagihabwa uburinzi.

    Manda ya Perezida wa Sena y'u Rwanda izarangira ku wa 16 Ukwakira. Yari isanzwe iyobowe na Senateri Kalinda François Xavier. Minisitiri w'Intebe, ni Dr. Edouard Ngirente, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ni Faustin Ntezilyayo. Abo bayobozi bose ni abagabo.

    Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yayoborwa n'umugabo, byaba bifite ikindi bivuze ku mwanya wa Perezida wa Sena n'uw'Urukiko rw'Ikirenga kuko mu Rwanda tuzi rwubahiriza ihame ry'uburinganire, ntibyashoboka ko abayobozi batanu bakuru, bose baba ari abagabo.

    Bivuze ko twazisanga ejo bundi mu Ukwakira ubwo Sena yazaba isoje imirimo yayo, uyiyoboye abaye umugore cyangwa se mu Ukuboza ubwo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yaba asoje manda ye, na byo bigenze gutyo.

    Ubusanzwe Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ashyirwaho na Perezida wa Repubulika, yemerewe manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Ni ubwa mbere bigiye kubaho kuko mbere yari imyaka umunani.

    Dusubiye ku buyobozi bw'Inteko, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi Juvenal wa PSD ni we wahise ayobora Inteko, akurikirwa na Joseph Sebarenzi wari muri PL na Vincent Biruta wa PSD.

    Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yayobowe na Mukezamfura Alfred wa PDC, asimburwa na Mukantabana Rose utari ufite ishyaka arimo, iya gatatu iyoborwa na Mukabalisa Donatille wa PL n'iya kane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanya-itatu-ikomeye-mu-gihugu-izahabwa-ba-nde

  • Ibyitezwe mu nama y’ubuyobozi bwa APR FC bwatumijeho n’abakuriye abafana #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC burahura n’abahagarariye amatsinda y’abafana b’iyi kipe aho bari bubwirwe uko ikipe yiteguye mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa wa 2024-25.

    Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 Kimihurira ku biro by’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

    Yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana ndetse n’abagize komite ya bo, biteganyijwe ko iba ku isaha ya saa 17h.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yateguwe mbere aho yagombaga kugaruka kuko abafana biteguye urugendo rwo kujya muri Tanzania gushyigikira APR FC muri Champions League mu mukino wa Azam FC uzaba ku Cyumweru i Dar es Salaam.

    Hagiye hazamo utubazo dutuma itabera igihe, ubuyobozi bukaba bugiye gukora iyi nama kugira ngo buhumurize abafana, bababwire uko biteguye umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Biramvikana ntihabura kugaruka n’uburyo abafana batishimiye uko ikipe irimo kwitwara muri iyi minsi n’umutoza udakinisha abakinnyi yaguriwe, nabyo byiteze ko hari icyo ubuyobozi buri bubibwireho abafana.

    APR FC izakina na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’abanze rya CAF Champions League ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 ni mu gihe abafana ba APR FC bazajya gushyigikira iyi kipe bari buhaguruke mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu berekeza Dar es Salaam.

    Abayobozi b’amatsinda y’abafana bagiye gukora inama n’ubuyobozi bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyitezwe-mu-nama-y-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwatumijeho-n-abakuriye-abafana

  • Indwara yUbushita bwinkende yemejwe nkicyo… – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC) cyatangaje ko Icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende kibangamiye ubuzima bw'Abanyafurika, gisaba ko hafatwa ingamba zikomeye mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Ubushita bw'Inkende bwagaragaye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse iyi ndwara ikomeza gukwirakwira no mu bindi bihugu.

    Imibare ya Africa CDC yo kugeza ku wa 4 Kanama 2024, igaragaza ko abantu 38,465 bamaze gusanganwa iyi indwara muri Afurika, mu gihe 1,456 bahitanywe na yo kuva mu 2022.

    Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Jean Kaseya yagize ati: 'Ndahumuriza abaturage bacu, Abanyafurika, twemeje ko Ubushita bw'Inkende ari Icyorezo cyugarije Umugabane.'

    Yahamije ko ko iyi ari impuruza batanze ngo hagire igikorwa kugira ngo iyi ndwara ihashywe mu batuye uyu mugabane.

    Ati 'Iki cyemezo ntabwo ari itangazo gusa, ni impuruza isaba ko hagira igikorwa. Ni ibigaragaza ko tutagifite ubushobozi bwo guhangana n'umwanzi wamaze kudutera, tugomba kwirinda, tugahangana dukoresheje imbaraga zose ngo turandure burundu iki kibazo.'

    Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y'uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n'ufite ubwo burwayi.

    Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145903/indwara-yubushita-bwinkende-yemejwe-nkicyorezo-cyugarije-africa-145903.html

  • Zari Hassan yahaye umugabo we gasopo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yabwiye umugabo Shakib Lutaaya kurekera kutigirira icyizere cyangwa akazamuta yigendera.

    Ni nyuma y’uko Diamond Platnumz yongeye kugaragara muri Afurika y’Epfo mu rugo rwa Zari mu isabukuru y’imyaka 9 y’umukobwa we Tiffah.

    Diamond akaba yarakoze uru rugendo mu rwego rwo gutungura umukobwa we ku isabukuru y’imyaka 9 yagize tariki ya 6 Kanama 2024

    Shakib akaba yarababajwe cyane no kuba umugore we Zari yarakiriye Diamond mu rugo rwa bo atabizi, yagaragaje ko icyizere ari ikintu gikomeye mu mubano wa bo.

    Zari akaba yafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibi bibazo byose Shakib arimo kuzamura biterwa no kutigirira icyizere.

    Yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond iwe nk’uko na Shakib yatunguwe, byose bikaba byaratewe n’uko uyu muhanzi yashakaga gutungura umukobwa we.

    Yakomeje avuga ko aramutse ashaka gusubirana na Diamond ari ibintu byoroshye ariko nta kintu na kimwe kiri hagati ya bo.

    Ati “reka ngire ikintu mbabwira, iyo mba nshaka gusubirana na Diamond nabikora. Diamond ashatse gusubirana nanjye ashobora kubikora. Ariko ibyo twarabirenze, simushaka na we ntanshaka, mfite mugabo na we afite umukunzi.”

    Yakomeje avuga ko umubano we na Diamond ari uwo kurera abana gusa, akaba ahangayikishijwe no kutigirira icyizere gusa.

    Ati “Umugabo wanjye nta cyizere yigirira akaba ari nabyo birimo gutera ibibazo. Mba ngomba kwisobanura ngo ‘ntabwo nari ndimo nkora biriya’, ‘ntabwo ariko bimeze’, koko? Mba ngomba kumuhamagara ‘live’ kugira ngo mwereke ukuri.”

    “Njyewe Zari The Boss Lady, ndi umuherwekazi, mfite ubwenge. Naba ndi kumwe n’uwo nshaka ariko nahisemo umugabo wanjye kandi ntabwo nitaye kuko mumubona, ‘ngo ni umukene, si mwiza’. nahisemo kubana na we ariko akaba arimo anyuza muri ibi? Bibaye byiza wahinduka ukanazirikana.”

    Yavuze ko nadahinduka ashobora kuzamureka agashaka undi utamuhoza ku nkeke nk’izo uyu amuhozaho.

    Ati “niba adashaka kuzirikana uwo ndi we … ni igisebo. Nzashaka undi uzamenya agaciro kanjye. Ndamukunda, iyo nakunze buri umwe arabimenya, ndi umwizerwa. Niba utagiye kubiha agaciro ubwo niko bimeze.”

    Zari yasabye umugabo we gutekana akajya yigirira icyizere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yahaye-umugabo-we-gasopo

  • Isoko 'Mega Global Market' rigiye gufungura ishami i New York – #rwanda #RwOT

    Isoko rikorera ku ikoranabuhanga 'Mega Global Market' rinafite amaguriro acuruza ibicuruzwa bitandukanye biva mu nganda ziri mu Bushinwa, Amerika no mu Buhinde.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr Francis Habumugisha yatangaje ko isoko rya Mega Global Market rikomeje kugaba amashami kugira ngo serivisi zihabwa ababagana zihute kandi bashobore gukorera amafaranga.

    Ati 'Tugiye gufungura hano Mega Global Market tubazanire bya bicuruzwa byacu byiza birindwi hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko twabikoze muri Canada, mu Rwanda, tugiye kubikora n'i Burayi, tubazanire serivisi nziza zirindwi n'imashini zifasha kugorora umubiri zacu nziza zirindwi'

    Muri serivisi iki kigo gitanga harimo gutembera ariko umuntu anishimisha, kujya kwiga mu bihugu nka Amerika, Canada n'i Burayi, abagenda bagiye mu kazi mu bihugu bitandukanye, abajya kwivuza kandi byose bagufasha kugera ku byo ukeneye.

    Yahamije ko gukorana na Mega Global Market biha abantu amahirwe yo gukoresha ibicuruzwa byo mu nganda zitandukanye, kubona imashini nziza zifashishwa mu kugorora umubiri no gukoramo ubucuruzi.

    Ati 'Ushobora kugiramo konti yawe niba turi New York nk'icyicaro cyacu gikuru wowe ugahagararira imijyi ikurikiyeho, niba turi Toronto muri Canada, wahagararira imijyi ikurikiyeho, niba tugiye gufungura igihugu kimwe i Burayi wahagararira ibindi bihugu, tukaguha ibicuruzwa byacu, imashini na serivisi kandi dushobora kugukopa ukazajya wishyura buhoro buhoro.'

    Yavuze ko habamo n'amahitamo y'uko umuntu agira sisiteme ye bituma ibicuruzwa bisohoka mu mazina ye mu gihe abishatse, byose bikuzurizwa mu masezerano bagirana imbere ya noteri.

    Icyicaro gikuru cya Afurika kizaba kiri mu Rwanda. Mega Global Market ifite inyunganiramirire z'umwimerere zirindwi zirinda uburwayi kandi zifite ibyangombwa by'ubuziranenge byemewe n'ibigo bitandukanye ku Isi.

    Harimo kandi imashini zikandakanda umubiri zihereye mu birenge n'ibindi bice by'umubiri amaraso agakwirakwira umubiri wose, intebe ziringaniza amagufwa y'umugongo, izifasha imitsi, amagufwa n'ingingo, ibikangura umubiri n'izindi zigezweho.

    Ibikoresho bigezweho bifasha abantu kugira ubuzima buzira umuze

    Mega Global Link itanga serivisi zo gutembera mu bihugu bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-mega-global-market-rigiye-gufungura-ishami-i-new-york

  • Imaramatsiko kuri 'Kigali Dating Hub' yafashwe nk'ihuriro ry'abashaka abakunzi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati wo muri 'Kigali Dating Hub' yavuze ko ubusanzwe iyi ari restaurant iri ku Kimihurura yateguwe mu buryo budasanzwe. Ifite umwihariko wo kwakira abasanzwe bakundana kandi akaba ari bo bakiliya itegurira bijyanye na serivisi itanga.

    Yavuze ko n'uburyo itatsemo imbere ari ubukurura abantu bakundana bakumva bari ahantu heza ho kuganira bisanzuye, ndetse ikaba inafite umwihariko wo kwakira abantu bake cyane ku buryo bumva batuje nta rusaku cyangwa ibindi birogoya ibiganiro byabo.

    Ati ''Kuri twe abakiliya dutegurira ni abakundana. […] ntabwo dukururwa n'abantu benshi, dukeneye abantu bake ariko beza.''

    Bahati kandi yanyomoje iby'amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko muri Kigali hafunguwe ihuriro ry'ingaragu zishaka abakunzi, avuga ko abakiliya bakirirwa muri 'Kigali Dating Hub' aba ari abasanzwe bakundana yaba umugabo n'umugore.

    Ati ''Niba ushaka kugirana ibiganiro byimbitse by'urukundo n'uwo mukundana, ntabwo ukeneye ko abantu igihumbi babanyura iruhande. […] niba uri kugirana ibiganiro by'urukundo n'umugabo wawe ntukeneye abandi bantu benshi hafi yawe cyangwa imiziki isakuza.''

    ''Ibyo byose bituma aha hantu haba heza ku bakundana, niyo mpamvu twahise 'Kigali Dating Hub' tudafite indi gahunda y'ayo makuru atari yo. Ntabwo turi imashini zikora abasore cyangwa abakobwa bashaka gukundana.''

    Bahati kandi yavuze ko undi mwihariko wa 'Kigali Dating Hub' ari uko bitewe n'uko yakira abantu bake, n'itsinda ry'abantu 20 bashobora kwifuza kujya kuhagirira ibihe byiza basangira batuje akaba ari bo bemererwa kuhaba bonyine, ntihagire abandi bakiliya bemererwa kwinshira bitewe n'amasaha abo bahafashe baguze.

    Benshi bari batekereje ko 'Kigali Dating Hub' ari ihuriro ry'ingaragu zishaka abakunzi i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-kuri-kigali-dating-hub-yafashwe-nk-ihuriro-ry-abashaka-abakunzi-i

  • Police FC yegukanye FERWAFA Super Coupe itsinze APR FC itarisobanukirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje ikipe yatwaye Shampiyona n'iyatwaye Igikombe cy'Amahoro, Police FC yatsinze APR FC kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90. Uyu mukino wa FERWAFA Super Coupe wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamiramirambo.

    Police FC yatwaye igikombe hamwe n'ishimwe rya miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.

    APR FC, ikaba yitegura guhura na Azam FC mu mukino wa CAF Champions League uzabera muri Tanzania mu cyumweru gitaha. Ku rundi ruhande, Police FC izakina na CS Constantine muri CAF Confederation Cup.

    Iyi ntsinzi ya Police FC iratanga icyizere ku ikipe y'abashinzwe umutekano mbere yo kwitabira amarushanwa nyafurika, aho izaba ihangana n'amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

    Source : https://yegob.rw/police-fc-yegukanye-ferwafa-super-coupe-itsinze-apr-fc-itarisobanukirwa/

  • Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest wari umaze igihe nta kipe afite, yamaze gusinyira ikipe y’i Kigali ndetse anatangaza ko impamvu imuzanye ari Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kirekire adakina kuva yatandukanye na Al Wahda yo muri Syria, rutahizamu w'abanyarwanda, Sugira Erinest yasinyiye Kiyovu Sports, ahita atangaza ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Ku wa 9 Kanama 2024 nibwo Sugira yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

    Nyuma yo gusinya, Sugira yagize ati 'Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy'igihe gusa kuko ikipe y'igihugu ni iya bose umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y'Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura.'

    Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y'igihugu, kuva yajya gukina muri Syria nubwo atatinzeyo ntabwo yongeye guhamagarwa.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wabanyarwanda-sugira-ernest-wari-umaze-igihe-nta-kipe-afite-yamaze-gusinyira-ikipe-yi-kigali-ndetse-anatangaza-ko-impamvu-imuzanye-ari-amavubi/

  • Nta uhindura ikipe itsinda:Perezida Kagame akomezanyije na PM Edouard Ngirente #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente, amugira Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma nshya.

    Ni itangazo ryaturutse mu biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y'u Rwanda.

    Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w'Intebe nyuma y'iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Yari asanzwe ari Minisitiri w'Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

    Mu gihe cyo kwiyamamaza mu kwezi kwa karindwi, perezida Kagame ubwo yari mu karere ka Gakenke, yaciye amarenga yo kuzakomezanya na ministiri w'Intebe Ngirente Edouard, uvuka muri ako karere

    Perezida Kagame icyo gihe yasabye abanya Gakenke kuzatora neza akazakomezanya na Dr Ngirente uhavuka.

    Mu ijambo rye icyo gihe Kagame yagize ati'Gakenke rero n'abandi bavuye mu tundi turere navuze muri hano nimwe duhanze amaso.Ariko uziko… eh banambwiye ngo na ministre w'intebe uri hano avuka muri Gakenke, ubwo se we yabereye ministre w'intebe ubusa?Ntimuzamushyigikira tugafatanya…nabo bati tumuri inyuma'

    Nyuma y'iri tangazo Dr. Ngirente Edouard yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kumugira Minisitiri w'Intebe.

    Akoresheje urubuga X yagize ati: 'Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kongera kumpa agaciro gakomeye. Nijeje gukomeza gukorera Igihugu cyacu mu buyobozi bwawe kandi nizeye ko urugendo rwacu rwo kuzamura u Rwanda ruzarushaho kugera ku rundi rwego ruhanitse.'

    Dr. Edouard Ngirente ni ministre w'Intebe mu Rwanda kuva muri 2017

    Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

    Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

    Hakuweho Minisiteri y'Ubutaka n'Amashyamba na Ministeri y'Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y'Umutekano.

    Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije na yo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente.

    Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga muri Gakenke, yari yaciye amarenga yo gukomezanya na Dr.Ngirente

    Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

    Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Arangije amasomo yakomeje gukora muri 'agronomie' mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n'umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry'ibiciro ku masoko.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n'ibijyanye n'Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

    Yabaye Umuyobozi w'Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by'Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y'isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n'u Rwanda.

    Source : https://flash.rw/2024/08/14/nta-uhindura-ikipe-itsindaperezida-kagame-akomezanyije-na-pm-edouard-ngirente/

  • Ntahora ku ikofi yawe! Ibyiza byo gukundana n… – #rwanda #RwOT

    Iyo urebye usanga abenshi barwanya ibi bataba banafite impamvu ifatika kuko ibaye ihari, yaba n'impamvu ku bagabo bakuze bakundana n'abakobwa bato. Hamwe ushobora no gusanga biterwa n'ubujiji kuko hari ibyiza byinshi ku rukundo rw'umugore ukundanye n'umuhungu ukiri muto kandi ku mpande zombi bakanyurwa n'urukundo.

    Dore ibyiza 5 byo gukundana n'umukobwa ukuze kukurusha:

    1.NTA KIMWIRUKANSA

    Abenshi mu bagore bakuze, nta kiba kibirukansa ngo baguhoze ku nkeke za buri gihe, kuko ntibakundana kubera ubukwe cyane ahubwo baba bishakira umukunzi wo kubana nabo, cyane ko abenshi baba ari abagore batandukanye n'abagabo babo, ntacyo baba batazi. Ibi bitandukaye no gukundana n'umukobwa ukiri muto uhora ukwirukansa agusaba gukora ubukwe ngo nawe yitwe umugore wa kanaka byeruye.

    2.BABA BAKUZE

    Aha gukura tuvuga si ukw'imyaka uretse ko nayo ishobora kuzamo. Aha gukura tuvuga, ni ukuba aba bagore bakuze, twavuga ko baba bafite ubunararibonye bubemerera kuba bakuru. 

    Tuvuge nk'umugore ufite hagati y'imyaka 40-45 ashobora kuba yarabaye mu nkundo zimwe na zimwe cyangwa se yaranashatse umugabo rero ibi biramworohera kuko nta kintu atashobora gukora n'ubwo cyaba ari gishya kuri we rero ibi bihereza umuhungu bari mu rukundo kugira amahoro mu mubano wabo.

    3.BARITWARARIKA

    Aha ni ho tugiye kureba ku bukure bw'imyaka, uko urushaho gukura ni nako kwiyubaha kwawe kuzamuka kuko urushaho kugutekerezaho ukitwararika ngo hato udata ibaba mu bantu. 

    Abahungu benshi ndetse n'abantu muri rusange tunagendeye ku bigaragara mu ruhame, bakururwa n'umuntu wiyubaha kandi ukwiyubaha k'umuntu kugaragarira mu myitwarire ye no kwitararika. Rero abagore bakuze kuko ibi babizi cyane, bitwararika mu buryo buboneye kandi nta mugabo utakishimira gukundana n'umugore wiyubaha.

    4.NTAHORA KU IKOFI YAWE

    Umukobwa ukuze ntiyakunda umuhungu ukiri muto kubera amafaranga, ahubwo aho kurya amafaranga y'umuhungu we ayaha umuntu iyo atekereza ko yaba ayakeneye. Ibi bitandukanye na ba bakobwa bakiri bato akenshi bafatwa nk'abakuzi b'ibyinyo ku bahungu aho bumva ko gukundana n'umuntu ari n'uburyo bwo kubikiriramo.

    5.KUMENYANA N'ABANTU B'INGIRAKAMARO

    Abagore benshi bakuze, baba bafite inshuti nazo zikuze bitewe n'ubizima bunyuranye baba barabayemo, ari abo babanye, biganye, bakoranye n'abo bahuriye mu bintu bitanduka kandi bakarushaho gufasha abagabo babo kubaka umubano muri abo bantu aho bikenewe bityo umuhungu agatangira kunguka inshuti zikuze kandi z'ingirakamaro banakorana imishinga yunguka. Kuko icyo aba ashaka ari uko wagera kure abigizemo uruhare n'ubwo rimwe na rimwe abagabo babi bashobora kugendera kuri icyo bakanahakura inshoreke.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145881/ntahora-ku-ikofi-yawe-ibyiza-byo-gukundana-numukobwa-ukuze-kukurusha-145881.html