Blog

  • Mu muhango wiswe 'Umugoroba w'Imihigo', ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Abakinnyi , Abatoza  n'Abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisirs baganiriye, barasangira mugikorwa ngaruka mwaka cyitwa 'Umugoroba w'Imihigo'

    Ni umuhango wabereye mu ntara y'Amajyepfo aho witabiriwe n'abayobozi batandukanye bayobowe na Perezida w'ikipe, Nyirigira Yves.

    Muri uyu muhango bakiriye abakinnyi bashya baje muri uyu mwaka hamwe no n'Abatoza basanzwe muri iyi kipe yitegura umwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yatangaje ko muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe igomba gutwara igikombe kimwe muri Bibiri bikinirwa mu Rwanda.

    Muri uyu muhango abayobozi bijeje abakinnyi n'Abatoza ko ntacyo bazababurana yaba muburyo bw'Amikoro ndetse n'ibitekerezo.

    Mu gusoza uyu muhango nibwo hanatangajwe abayobozi b'abakinnyi biy'ikipe ya Mukura, bayobowe na Nicolas Ssebwato noa Kapiteni wa mbere, azaba yungurijwe na Muvandimwe JMV, Vincent Adams na Irakunda Elie Tatou.

    Mukura Victory Sport et Loisir iratangira shampiyona kuri uyu wa Kane ikina na Gasogi United guhera ku isaha ya Saa Cyenda, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye.

    The post Mu muhango wiswe 'Umugoroba w'Imihigo', ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-muhango-wiswe-umugoroba-wimihigo-ikipe-ya-mukura-vs-yihaye-intego-gutwara-igikombe-kimwe-mu-bikinirwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-muhango-wiswe-umugoroba-wimihigo-ikipe-ya-mukura-vs-yihaye-intego-gutwara-igikombe-kimwe-mu-bikinirwa-mu-rwanda

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bahawe umushinga wageza ku mahoro arambye muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be b'u Rwanda na DR Congo 'umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye'. Ni nyuma y'uruzinduko yagiyemo i Kigali n'i Kinshasa ku cyumweru no ku wa mbere.

    Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko uwo mushinga Lourenço yawugejeje kuri Perezida Paul Kagame, aho aheruka ku cyumweru mu muhango wo kurahira, ndetse bucyeye bwaho ku wa mbere awugeza no kuri Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

    Ibikubiye muri uwo mushinga wa Lourenço ntabwo byatangajwe.

    Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bifite umwanya wo gusesengura uwo mushinga, maze 'mu minsi iri imbere' ibi bihugu bizahuzwe na Angola biwuganireho. Ibi biro byavuze ko 'uwo mushinga w'amahoro arambye uzatangira kuganirwaho i Luanda ku rwego rwa ba minisitiri'.

    Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na DR Congo ku masezerano y'agahenge mu mirwano yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kandi Lourenço na Tshisekedi bashimye ko arimo kubahirizwa, nk'uko byatangajwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DRC.

    Ubutegetsi bwa DR Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rutemera.

    Mu ijambo rye nyuma yo kurahira kuri iki cyumweru, Perezida Kagame avuga ku mahoro arambye akenewe mu karere, yagize ati: 'Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye'.

    Uretse umutwe wa M23, ugaragaza imbaraga nyinshi kurusha iyindi, uburasirazuba bwa DR Congo busanzwe bwugarijwe n'imitwe yitwaje intwaro irenga 100 nk'uko bivugwa na ONU, irimo n'imitwe ivuga ko irwanya ubutegetsi bw'ibihugu bituranyi nka RED-Tabara (Burundi), FDLR (Rwanda) na ADF (Uganda).

    Ntibizwi neza niba umushinga wa Lourenço ureba no ku irandurwa ry'iyo mitwe yindi yose ibangamiye amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, igaba n'ibitero ku bihugu bituranyi.

    Ku bwumvikane hagati ya Kinshasa, Gitega na Kampala, u Burundi na Uganda byohereje ingabo zabyo muri Congo kurandura imitwe ibarwanya, ariko kugeza ubu iyo mitwe iracyumvikana mu bikorwa by'ubwicanyi bya hato na hato.

    Umutwe wa M23 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, uvuga ko ubu wafashe ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru byari ibirindiro by'inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda.

    Mu byatangajwe na M23, nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro, ivuga ko itarebwa n'ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo, yo isaba ibiganiro bitaziguye na Leta ya Kinshasa. Perezida Tshisekedi we yavuze ko atazigera aganira na M23 kuko ari u Rwanda ruyiri inyuma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/13/perezida-kagame-na-tshisekedi-bahawe-umushinga-wageza-ku-mahoro-arambye-muri-dr-congo/

  • Mu mvugo ikakaye, KNC yaburiye Munyantwali wa… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimaze iminsi bigarukwaho cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni ikijyanye n’abakinnyi b’Abanyamahanga niba abemerewe gukina bazongerwa bakava kuri 6 bakajya ku 8 nk’uko bivugwa.

    Ubwo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yari mu kiganiro Rirarashe cya Radio & TV1,  yavuze ko ubu ikibazo bafite ari FERWAFA na Rwanda Premier League bataragaragaza umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina bityo bikaba ari ibintu biteye isoni n’agahinda.

    Ati” Ubu ikibazo dufite ni icya FERWAFA na League, kuba ubwabo batagaragaza umubare w'abakinnyi tuzakoresha b'Abanyamahanga ari nabyo bintu biteye isoni n'agahinda ari n'igisebo kuko ntacyo bigoyemo kuvuga ngo muzakinisha 6,abantu bakabimenya, muzakinisha 8 aribo mushobora gushyira ku rupapuro rw'umukino,muzakinisha 7 hari na 3 bashobora gusimbura, ibyo bikarangira.

    Kugeza uyu munsi hasigaye amasaha atarengeje 24 kugira ngo imikino itangire. Biragora rero abatoza gutegura imyitozo ya nyuma iri takitike  batazi abakinnyi bazakoresha muri aba banyamahanga.

    Ibyo ubwabyo rwose ni igisebo kuri League ndetse na FERWAFA,nibavuge bati nti bihari tubimenye. Ngira ngo bwana Hadji niba anyumva ibyo bintu abyumve ko ari ibintu biteye isoni kugeza aya magingo. Perezida Munyantwali niba unyumva ugomba gufata umwanzuro nka Perezida ngira ngo warabyumvise mu kurahira kwa Perezida avuga ati mugomba gukora”.

    Yakomeje avuga ko ibintu bimaze ibyumweru atari sayansi bityo ko bagomba kubifataho umwanzuro vuba bitewe ko bo bategura ikipe bavunika kandi bo nk’abanyamuryango bakaba barabyemeje.

    Ati” Ibyo bintu bimaze ibyumweru ni sayansi ,murimo murakora Forumule yo kugira ngo ikintu kibe, mubihakane cyangwa mubyemere? . 

    Mukure abantu mu rujijo ,twebwe turavunika kuko dutegura ikipe, urumva tuba tugomba kumenya ibintu. Ibi biragaragaza ikibazo gikomeye cyane kuba akantu gato nk’aka gasaba ibintu 2 gusa gufata umwanzuro yego cyangwa oya ubundi tugakomeza.

    Twebwe nk'abanyamuryango ba FERWAFA ibi bintu twabyemeranyije 1000 %,icyo nibaza FERWAFA ibura iki nk'abashinzwe umupira n'ibindi kugira ngo bemeze ibi bintu”.

    KNC yakomeje yibaza ukuntu FERWAFA itemeza ubushake bwabo ndetse anavuga ko niramuka itagize icyo ibikoraho bazayereka ko umupira ari uwabo atari ukwicara mu biro gusa.

    Ati” Ese ubundi ko ari twe turi mu muriro kuki itemeza ubushake bwacu. Aha ngaha rero rwose ndakubwiza ukuri bwana Munyantwali iki kintu nutagikoraho. Oya reka tuvugishe ukuri dufite amasaha uyu munsi FERWAFA n'itagira icyo ibikoraho, twebwe Abanyamuryango tuzereka FERWAFA ko umupira ari uwacu atari ukwicara mu biro gusa ahasigaye tukirirwa dukora mu muriro dushya abandi bo bakaza gukubura ivu. 

    Nibakore ibintu 2,babihakane batange impamvu babihakanye ,ni babyemeze babitubwire tubikore ariko kwicara abantu bakumva baratuje kuki mwumva ko kutubabaza arizo nshingano mufite?”

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko igihe kizagera bakereka FERWAFA ko aribo bayitegetse , ati” Barudutegeka ? Igihe kizagera tubereke ko aritwe tubategetse. Ibi bintu reka mbabwize ukuri, igihe kizagera tubereke ko aritwe tubategeka .

    Mbagiriye inama gusa yo gukora inshingano zabo bakabihakana bagasobanura impamvu no kubyemeza bigakomeza ariko kwicara abantu bagaceceka gusa ibyo n'ibiki ,ese iyi miyoborere iba hehe ubundi?.

    Ariko ubundi Munyantwali icyemezo agifatira bande? Twebwe bande none Munyentwari ari hejuru y'Abanyamuryango cyangwa nibo bamushyiraho . Munyantwali rero nafate icyemezo ariko ibyo arimo akora amenyeko umunsi umwe azabyicuza. Ese FERWAFA ibereyeho kurwanya ibyateza umupira imbere cyangwa ibereyeho kubishyigikira”.

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko ashingiye ku kababaro abandi ba Perezida bafite, ko mu gihe FERWAFA idafashe icyemezo, abantu bazabona ibitangaza.

    Ati” Nshingiye ku kababaro kari mu Baperezida bagenzi banjye,  ndakubwiza ukuri iki cyemezo FERWAFA itagifashe neza mwazabona ibitangaza. Ndakubwiza ukuri akababaro kari mu Baperezida kereka babanje kweguza hakaza abashya ariko ndakubwiza ukuri ,kubera akantu agato nk’aka nyamara reka mbihorere”.

    KNC avuga ko ashingiye ku kababaro abandi Baperezida bagenzi be bafite mu gihe FERWAFA idafashe umwanzuro ku bakinnyi b’Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona abantu bazabona ibitangaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145861/mu-mvugo-ikakaye-knc-yaburiye-munyetwari-wa-ferwafa-ku-mwanzuro-wabanyamahanga-145861.html

  • Ezra Kwizera agiye gutanga umusogongero wa Al… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo azahuza no gutanga umusogongero wa Album 5 cyane cyane indirimbo ziri kuri Album ye yise “Waka Waka” mu rwego rwo gufasha abazitabira iki gitaramo kuyumva.

    Yavuze ko muri iki gitaramo azakorera Camp Kigali, ku wa 16 Kanama 2024, azifashishamo abahanzi bo mu Rwanda azatangaza mu gihe kiri imbere.

    Ezra Kwizera yabwiye InyaRwanda ko imyaka 15 yari ishize adataramira Abanyarwanda kubera ko yabaye hanze y’u Rwanda cyane. Ati “Ninjiye mu muziki mu 1998, kuko The Ben namenye impano ye hagati ya 2003 na 2004, asohora indirimbo mu 2007-2008.”

    Yavuze ko muri iriya myaka ni nabwo yamenye impano ya Tom Close, Meddy kuko yari yarashinze studio ya ‘Narrow Roads’ mu 2006.

    Ati “Rero imyaka irenze 15 ntataramira Abanyarwanda. Ariko nitabiraga ibitaramo bya bandi. Umwaka ushize nibwo nagarutse mu Rwanda, ariko muri uyu mwaka ndateganya gukora igitaramo kigari mu Ukuboza 2024.”

    Uyu muhanzi yavuze ko mu byo ateganya gukoraho muri uyu mwaka, harimo gukorera Ibitaramo muri Uganda, Kenya n’ahandi agamije gushimangira urugendo rwe mu muziki.

    Ati “Umuziki kuri njye wabaye nk’ubuhungiro. Hari uruhare nagize ku muziki Nyarwanda, ariko umuziki nawo wagize uruhare kuri njye. Yaba aho ngeze, n’ibyo ngezeho byose mbicyesha umuziki, rero ndashima Imana cyane.”

    Ezra yavuze ko kugeza ubu afite Album eshanu ataramurikira Abanyarwanda.

    Yavuze ko muri iki gitaramo azatanga umusogongero wa zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri Album ye ‘Waka Waka’. Ni Album avuga ko iriho indirimbo zikangurira abantu kongera kwenyegeza urumuri ruri muri we. 

    Ati “Indirimbo zose ziri kuri Album ni nk’isengesho, kugirango umuriro uri muri wowe wongere wake. Ushobora kuba uri guca mu ngorane, cyangwa wishimye ariko ugasanga rya tara riri muri wowe riri kuzima. Rero abana b’abantu turibagirwa, izi ndirimbo rero ni ukwibutsa buri wese. Niwumva indirimbo zose ni ugukangurira buri wese ngo itara ryake.”

    Kwinjira muri iki gitaramo cya Ezra Kwizera ni ukwishyura ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe.

    Ezra Kwizera yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka 15 ishize

    Ezra yavuze ko amaze kurangiza Album eshanu ziriho indirimbo zitandukanye

    Ezra Kwizera yavuze ko muri iki gitaramo azagaragaza aba-Producer basigaye bakorera muri Narrow Road

    Ezra yavuze ko imyaka 30 ishize ari mu muziki, yishimira uruhare yagize mu kuzamura abahanzi Nyarwanda

    Kwizera yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Freedom” , 'Anni', 'Sometimes', 'Tamba' n'izindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145862/ezra-kwizera-agiye-gutanga-umusogongero-wa-album-5-nyuma-yimyaka-15-adataramira-abanyarwan-145862.html

  • Ni iki gishya Perezida João Lourenço azanye cyageza ku mahoro Kigali na Kinshasa? #rwanda #RwOT

    Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be b'u Rwanda na DR Congo 'umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye', mu ruzinduko yagiyemo i Kigali n'i Kinshasa ku cyumweru no ku wa mbere.

    Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko uwo mushinga Lourenço yawugejeje kuri Perezida Paul Kagame, aho aheruka ku cyumweru mu muhango wo kurahira, ku wa mbere awugeza no kuri Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

    Ibikubiye muri uwo mushinga wa Lourenço ntabwo byatangajwe.

    Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bifite umwanya wo gusesengura uwo mushinga, maze 'mu minsi iri imbere' ibi bihugu bizahuzwe na Angola biwuganireho.

    Ibi biro byavuze ko 'uwo mushinga w'amahoro arambye uzatangira kuganirwaho i Luanda ku rwego rwa ba minisitiri'.

    Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na DR Congo ku masezerano y'agahenge mu mirwano yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kandi Lourenço na Tshisekedi bashimye ko arimo kubahirizwa, nk'uko byatangajwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DRC.

    Ubutegetsi bwa DR Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rutemera.

    Mu ijambo rye nyuma yo kurahira ku cyumweru, Perezida Kagame avuga ku mahoro arambye akenewe mu karere, yagize ati: 'Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye.'

    Uretse umutwe wa M23, ugaragaza imbaraga nyinshi kurusha iyindi, uburasirazuba bwa DR Congo busanzwe bwugarijwe n'imitwe yitwaje intwaro irenga 100 nk'uko bivugwa na ONU, irimo n'imitwe ivuga ko irwanya ubutegetsi bw'ibihugu bituranyi nka RED-Tabara (Burundi), FDLR (Rwanda) na ADF (Uganda).

    Ntibizwi neza niba umushinga wa Lourenço ureba no ku irandurwa ry'iyo mitwe yindi yose ibangamiye amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, igaba n'ibitero ku bihugu bituranyi.

    Ku bwumvikane hagati ya Kinshasa, Gitega na Kampala, u Burundi na Uganda byohereje ingabo zabyo muri Congo kurandura imitwe ibarwanya, ariko kugeza ubu iyo mitwe iracyumvikana mu bikorwa by'ubwicanyi bya hato na hato.

    Umutwe wa M23 uvuga ko ubu wafashe ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru byari ibirindiro by'inyeshyamba za FDLR zirwanya u Rwanda.

    Mu byatangajwe na M23, nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro, ivuga ko itarebwa n'ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo, yo isaba ibiganiro bitaziguye na leta ya Kinshasa.

    Perezida Tshisekedi we yavuze ko atazigera aganira na M23 kuko ari u Rwanda ruyiri inyuma.

    Source : https://flash.rw/2024/08/13/ni-iki-gishya-perezida-joao-lourenco-azanye-cyageza-ku-mahoro-kigali-na-kinshasa/

  • 'Birashoboka ko tuzarenza ibyo twakoze'-Perezida Kagame yarahiye #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yarahiriye manda ya kane nka perezida w'u Rwanda aho nyuma yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose 'tuzabigeraho'.

    Mu muhango waranzwe n'akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y'Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n'abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko 'hari igisobanuro kimbitse mu mibare' yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n'ibyavuye mu matora.

    Kagame yatsinze amatora yo mu kwezi gushize ku majwi 99%, indorerezi zo mu miryango y'ibihugu bya Afurika zavuze ko aya matora 'yagenze neza cyane muri rusange', gusa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko intsinzi ya Kagame ari we ubwe uyigenera, nyuma yo gukoresha ingufu mu gucecekesha abatavuga rumwe na we.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe, ati: 'birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye'.

    Yongeyeho ati: 'Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.

    'Kuki se n'ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.'

    Biciye muri manifesto y'ishyaka ryamwamamaje FPR-Inkotanyi kuri manda atangiye ya 2024 — 2029, ibi ni bimwe mu by'ingenzi Kagame yemeye kugeza ku Banyarwanda:

    • Kugeza amazi n'amashanyarazi aho ataragera ku 100%
    • Kubaka amazu ahendutse mu korohereza abantu kubona amacumbi mu mijyi
    • Kuzamura umusaruro w'umuhinzi ku 8% buri mwaka
    • Kuzamura umusaruro w'inganda kuri 13% buri mwaka
    • Guhanga imirimo 250,000 buri mwaka
    • Kubaka no gusana hafi 1,100km z'imihanda ya kaburimbo
    • Kurangiza ikibuga cy'indege cya Bugesera
    • Ishuri ryigisha gutwara indege no gucunga ibibuga byazo
    • N'ibindi…

    Source : https://flash.rw/2024/08/13/birashoboka-ko-tuzarenza-ibyo-twakoze-perezida-kagame-yarahiye/

  • Ifiriti y'igitoki, amazi avuye mu ibumba n'imitako ikoze mu mabuye: Udushya muri Expo 2024 – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze ahabera iri murikagurisha usanga abantu bose bari gushyashyana bashaka kwinjiramo kugira ngo bajye kwihera ijisho ibiri kumurikwa, abafite amikoro bagahaha.

    Ku muryango ntiwakinjira utabanje kwishyura itike aho umwana yishura 500 Frw naho umuntu mukuru akishyura 1000.

    Kuri iyi nshuro ibigo hafi 800 byaritabiriye biturutse mu bihugu bitandukanye birimo 18 byo hanze y'u Rwanda.

    Isafuriya iteka ibiryo bidahuye n'amazi

    Bimenyerewe ko iyo umuntu agiye guteka, bisaba gushyira amazi mu isafuriya kugira ngo ashyiremo ibiribwa runaka agiye guteka mu rwego rwo kwirinda kubirya bidahiye.

    Muri iyi Expo harimo ibikoresho byo mu gikoni bidasanzwe birimo isafuriya yihariye yazanywe n'umunya-Pakistan. Ni isafuriya zishobora gutekeshwa ibiribwa bitavanzwe n'amazi kandi bigashya neza.

    Izo zirimo iz'ubwoko bubiri ari bwo izishobora gutekerwamo n'izakokerezwaho ubwoko bunyuranye bw'inyama. Ibiciro byazo ni ibihumbi 90 Frw ku isafuriya nini n'ibihumbi 70 Frw ku nto.

    Umwihariko zifite ni uko iyo imaze guteka ihita yikupa ariko ibiryo bigakomeza gushyuha kugeza igihe nyiri kubiteka abikuriyemo. Ikindi kirimo ni uko harimo izishobora gukoreshwa ku makara, kuri gaz, kuri nyiramugengeri no ku mashyiga y'umuriro.

    Muhammad Saleem wo muri Pakistan yagaragaje ko ibikoresho bye bifite umwihariko kandi bifasha abantu mu gutegura amafunguro mu buryo butekanye kandi bwizewe.

    Isafuriya ikoreshwa mu kotsa inyama zitandukanye

    Umuntu ateka ibiryo ntaho bihuriye n’amazi kandi bigashya neza

    Muhammad Saleem asanzwe acuruza amasafuriya yihariye atekeshwa ibiryo bitavanzwe n’amazi

    Hari ubundi bwoko bw’amasafuriya yifashishwa mu guteka yazanwe n’umunya-Ghana

    Gutekesha ayo masafuriya ntibisaba amavuta cyangwa amazi

    Imashini ziyungurura amazi hifashishijwe ibumba

    Mu bindi bikorwa bidasanzwe bigaragara muri iyi Expo ni imashini 'filtre' ziyungurura amazi yo kunywa hifashishijwe ibumba .

    Ni imashini ikozwe ku buryo aho umuntu asuka amazi hagizwe n'ibumba gusa rikoranywe ubuhanga, ku buryo harimo utwege duto dushobora kunyurwamo n'amazi gusa.

    Nyuma yo kuyasukamo agenda acengera muri iryo bumba hakamanuka amazi ariko microbes zo zigasigara.

    Nubwo bimeze bityo ariko abakozi b'ikigo cya Spouts of Water Ltd, kibarizwamo Purifaaya izikora, bagaragaza ko abazikoresha bagomba kwirinda gushyiramo amazi yaba afite acide cyangwa arimo isabune kuko zidashobora kubivangura n'amazi.

    Hari imashini ishobora gushyirwamo litiro 70 z'amazi ikaba igura ibihumbi 100 Frw, hari igura ibihumbi 60 Frw ijyamo litiro 40 Frw n'intoya igurwa ibihumbi 38 Frw.

    Iki kigo cya Spouts of Water Ltd gikorera mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya.

    Imashini ziyungurura amazi zikozwe mu ibumba

    Imbere muri izo mashini ahasukwa amazi hakozwe mu ibumba

    Nyuma yo gutunganya amazi umuntu ayanywa ntacyo yikanga

    Izo mashini bivugwa ko zitanga amazi yuje ubuziranenge

    Winners zo mu gitoki

    Bimenyerewe ko ifiriti zipfunyitse ibyo zikunze kuboneka mu maguriro manini , ahanini zikunze kuba zikozwe mu ifiriti y'ibirayi.

    Kuri ubu siko bikimeze gusa, muri Expo hari kumurikwa n'ifiriti zikoze mu bitoki.

    Uruganda rwa Zean Ltd rukorera mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, rwiyemeje gukora ibyo kurya 'ifiriti yo mu gitoki' mu rwego rwo guharanira ko umusaruro wabyo utapfushwa ubusa.

    Uru ruganda rugaragaza ko gukora muri ubwo buryo bizatuma ikibazo cy'umusaruro w'ibitoki muri iyo ntara wakundaga kubura isoko gikemuka, bigatuma abantu barushaho gukunda ibitoki.

    Imitako ikozwe mu biti n'amabuye

    Mu bindi byihariye bigaragara muri iri murikagurisha ni imitako n'ibikoresho byo mu nzu binyuranye bikozwe mu biti bikuze n'amabuye.

    Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye Art Ltd, Nsengiyumva Béatrice, yagaragaje ko bahisemo gukora ibikoresho bitandukanye mu biti n'amabuye hagamijwe kuvugurura ubufundi.

    Ati 'Kugira ngo twinjire muri uyu mwuga ni uko twaje kuvugurura ubufundi bushaje, aho usanga abantu babona ibintu runaka nta mwihariko bafite ariko twebwe turi inshuti y'ibidukikije. Buriya dusarura ibiti byeze aho usanga cya gishyitsi kitagihabwa agaciro turongera tukakiremamo ubundi bwiza.'

    Nsengiyumva yagaragaje ko yakoraga akazi ko muri banki ariko yahisemo kwinjira muri uwo mwuga kugira ngo ateze imbere ubufundi bugezweho.

    Yagaragaje ko ibikoresho byinshi bikorwa mu biti byeze bitari bikunze kubyazwa umusaruro.

    Bashobora gukora intebe, ameza, ibitanda n'indi mitako itandukanye ikozwe mu biti.

    Bashobora gukora kandi imitako y'ubwoko bunyuranye ikozwe mu mabuye by'umwihariko aya Rugalika akunze kuboneka mu Karere ka Kamonyi.

    Inzu ya kinyarwanda yubatswe nyuma yo gusya amabuye akaba ari yo akoreshwa

    Imizi y’ibiti bikuze nayo ishobora kubyazwa umusaruro

    Icyansi gikozwe mu ibuye

    Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye, Nsengiyumva Beatrice yagaragaje imvano yo gukora ibi bikoresho

    Iyi shusho ni iyi nyoni ya Penguin ikunze kuba ku mazi

    Ishusho y’ikiganza ikozwe mu ibuye, ikaba ishimangira ubumwe

    Gusena ibuye rikagera aho kuritunganyamo igishushanyo nk’iki bisaba igihe

    Sina Gerard yaserukanye indogobe

    Uretse ibicuruzwa binyuranye, rwiyemezamirimo Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, mu byo yaserukanye harimo n'umwihariko wo gususurutsa abasura aho akorera.

    Uyu mugabo ufite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi ari nabyo asanzwe acuruza hirya no hino mu maduka ye, afite urubuga rugari rukorerwaho ibikorwa by'imyidagaduro.

    Muri iri murikagurisha yaserukanye indogobe ebyeri yifashisha mu kunezeza abasura aho akorera.

    Ni indogobe zikunze gukoreshwa, abakozi be bazenguruka aho akorera ndetse n'ibindi bice bitandukanye bigize byo muri EXPO.

    Mu bindi byagaragaye muri iri murikagurisha ni imyambaro iri ku giciro gito ikorwa n'uruganda rwa Janiya rusanzwe rutunganya imyenda itandukanye mu Rwanda.

    Uru ruganda rufite imyenda iri ku giciro gito yaba iy'abagabo n'iy'abagore y'ubwoko bunyuranye.

    Indogobe za Sina zitembereza abakozi be

    Imodoka zigezweho z’abana nazo zirahari

    Ritu Singh ucuruza inkweto n’imyenda y’abana yashimye uko u Rwanda rutegura EXPO

    Yehya Sorki uhagarariye Ikigo cyo muri Syria yashimye uko ari kubona imigendekere ya EXPO

    Umuyobozi w'Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yanejejwe n’uko iri murikagurisha ritegurwa mu mutekano

    Muhammad Saleem wo muri Pakistan, amaze imyaka 11 yitabira EXPO mu Rwanda. Yyshimye uko igenda itera imbere

    Izo ndogobe zigamije gushimisha abari muri Expo

    Hari intebe nziza n’ameza bijyanye n’igihe

    Ibiti n’amabuye bikurwamo imitako myiza

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifiriti-y-igitoki-amazi-avuye-mu-ibumba-n-imitako-ikoze-mu-mabuye-udushya-muri

  • Kwimwa urufunguzo n’uwo basimbuye, bimwe mu byagoye Komite ya Federasiyo ya Swimming, icyo yicuza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, rivuga ko ryishimira ibyo ryagezeho muri manda basoje nubwo bahuye na byinshi bibagora.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize aho umuyobozi w’iri shyirahamwe, Girimbabazi Rugabira Pamela yagarutse ku bikorwa byaranze manda ye na Komite ye.

    Abanyamakuru beretswe amashusho agaragaza ibikorwa bakoze birimo amarushanwa bitabiriye n’ayo u Rwanda rwakiriye nka Africa Aquatics Zone 3 yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

    Ikindi ni uko babashije kumvisha perezida wa FINA kuza gusura u Rwanda akanarwemerera Pisine ya Olempike nubwo aho kuyubaka hataraboneka n’ibindi.

    Gusa bahuye n’imbogamizi zatumye badakora neza nk’uko babishakaga nka COVID-19 ndetse no kwimwa urufunguzo rw’ibiro n’uwo bari basimbuye.

    Ati “twatowe muri Gashyantare 2020, urufunguzo rw’ibiro twaruhawe muri Gicurasi, haje COVID-19 mu myaka 4 twakozemo ibiri, twakoze ibyo twari dushoboye.”

    Uretse ibi kandi yavuze ko basanze iri shyirahamwe rifite umwenda bakaba barabashije kwishyura.

    Ati “twasanze Federation ifite Imyenda, none dushoje manda, federation ifite ubushobozi bugera kuri 70% bwo kwitegurira ibikorwa biteganywa mu igenamigambi.”

    Yishimira ibyo bakoze muri icyo gihe gito bari bafite. Ati “njyewe na Komite twagerageje ibikwiye, twari dufite imyaka 2, ibikorwa twakoze njye ndabyishimira cyane, kuba twarabashije kwakira ibihugu mu irushanwa ryabaye rikagenda neza, ni igikorwa cyo kwishimira.”

    Kuri manda ye abatoza 40 ndetse n’abasifuzi 40 bongerewe ubumenyi (bahawe amahugurwa).

    Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko manda ya bo yarangiye muri Gashyantare uyu mwaka ndetse ateganya ko amatora azaba muri uku kwezi.

    Abajijwe niba azongera kwiyamamaza, yagize ati “kwiyamamaza muzabimenya igihe kigeze.”

    Yavuze ko icyatumye amatora atinda ari uko benshi mu banyamuryango bari batarabona ubuzima gatozi kandi akaba ari kimwe mu ntego bari barihaye, yavuze igihe cy’amatora cyageze 3 mu 10 ari bo bonyine babufite kandi byibuze barasabaga 2/3, gusa avuga ko ubu biri mu nzira nziza b’abatarabubona babusabye.

    Icyo avuga yicuza ni ukuba asoje manda ye byibuze Pisine yasabye atabashije kuyubakisha ariko na we avuga ko bitamuturutseho, gusa ngo icyari kigoye ni ukuyemererwa uzatorwa azakomereza aho yari ageze.

    Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko hari ibibazo bahuye na byo kuri manda ye byatumye hari ibyo badakora

    Abanyamakuru basobanuriwe byinshi byaranze manda y’imyaka 4 ishize muri Swimming

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwimwa-urufunguzo-n-uwo-basimbuye-bimwe-mu-byagoye-komite-ya-federasiyo-ya-swimming-icyo-yicuza

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, mu birori byo kurahirira ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bya Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko 'Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Minisitiri, Badr Abdelaaty wahagarariye Perezida Abdel Fattah Al-Sisi mu #kurahira2024.'

    Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Abdelaaty na Prof Sir Magdi Yacoub washinze Ikigo Heart Center cyita ku buvuzi bw'indwara z'umutima bitabiriye isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Misiri yo kohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri ubu buvuzi.

    Hashingiwe kuri aya masezerano, Guverinoma ya Misiri yahaye iy'u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara z'umutima bifite agaciro ka miliyoni 3,3 z'amadolari ya Amerika.

    Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida Sisi mu birori by’irahira rya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri Abdelaaty n’abandi bayobozi bamuherekeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-abdelaaty-wa-misiri

  • Intambwe nshya mu hazaza hanjye – Mangwende #rwanda #RwOT

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol mu cyiciro cya mbere muri Cyprus.

    Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo iyi kipe yemeje ko yamaze kwibikaho uyu myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga FAR Rabat muri Maroc.

    Mangwende ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira akaba atarahise agenda kuko yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya muri iki gihugu.

    Ndetse nk’uko ISIMBI iheruka kubyandika yageze aho atekereza no kuba yabivamo akigumira muri Afurika akaba ari ho akina ariko ku bw’amahirwe yaje kubona Visa.

    Yasanze abandi baramaze kwerekanwa ndetse n’imyitozo bayigerereye kuko yatinze kuhagera.

    Na we yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya, nyuma yo kwerekanwa yagize ati “intambwe nshya mu hazaza hanjye n’ikipe nshya AEL Limassol.”

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakiniye Rayon Sports na APR FC batandukanye 2021 yerekeza muri Maroc muri FAR Rabat yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mangwende yerekanywe mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intambwe-nshya-mu-hazaza-hanjye-mangwende