Blog

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisit… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, niho habereye umuhango w'Irahira rya Minisitiri w’Intebe. Ni umuhango wayobowe na Perezida Kagame.

    Ubwo yarahiraga, Minisitiri Ngirente yagize ati: “Njyewe Ngirente Edouard, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira abanyarwanda bose akamaro;

    Ko nzaharanira ubumwe bw’abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana izabimfashemo.”

    Dr Ngirente Edouard ugiye kurahira, yaraye yongeye gushyirwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Perezida Kagame. Yari asanzwe muri izo nshingano kuva muri 2017.

    Akimara kongera gutorwa, Minisitiri Ngirente yashimiye Perezida Kagame mu butumwa bugira buti: “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w'Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

    Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w'Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

     

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yarahiriye inshingano nshya

    Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145915/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-ya-minisitiri-wintebe-dr-edouard-ngirente-145915.html

  • Impamvu shingiro Element ari ntakumirwa mu mu… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 winjije mu muziki mu buryo bwa kinyamwuga impano nshya yaje ihindura ikibuga mu gutunganya umuziki.

    Uwo nta wundi ni Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh], umusore w'imyaka 20. Kuva atangiye gutunganya indirimbo, biragoye kubona indirimbo yatigishije uruganda rw’umuziki atarayishyizeho ikiganza.

    Element watangiriye muri Country Records yigiyemo byinshi akanatangira kuyikoreramo amateka, hari indirimbo zitandukanye yakoze kandi zose zagize igikundiro cyo hejuru.

    Twavugamo nka: “Saa Moya”  ya Bruce Melodie yo ku wa 23 Nyakanga 2020, “Ikinyafu” ya Bruce Melodie na Kenny Sol yo ku wa 25 Ukuboza 2020, “Inana” ya Chriss Eazy yo ku wa 26 Gicurasi 2022;

    “Bana” ya Shaffy na Chriss Eazy yo ku wa 26 Ukwakira 2023, “Munda” ya Kevin Kade yo ku wa 24 Ugushyingo 2023 ndetse na “Jugumila” ya DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade yo ku wa 21 Gashyantare 2024.

    Yinjiranye amavuta yo hejuru mu birebana no kuririmbaKu wa 11 Gashyantare 2020 ni bwo Element yafunguye urukuta rwa YouTube, kuva icyo gihe kugera ubwo twakoraga iyi nkuru, afite abamurikira umunsi ku wundi 'suscribers' bagera ku bihumbi 306 kuri YouTube.

    Ku mashusho y'indirimbo eshatu amaze gusangiza abamukurikira binyuze kuri uru rubuga, amaze kumuha abayarebye basaga Miliyoni 30 'views'.

    Kuva kuwa 24 Nyakanga 2022, indirimbo “Kashe” imaze kurebwa inshuro Miliyoni 9.5 kuri Youtube. Ni indirimbo yahereyeho mu muziki nk’umuhanzi, akaba yarayikoreye umukobwa bakundanaga aiko bakaza gutandukana agahitamo kuyisangiza isi yose.

    Hari kandi “Fou De Toi” yahuriyemo na Bruce Melodie na Ross. Kuva yajya ku wa 29 Gicurasi 2024, imaze kurebwa inshuro Miliyoni 17. Haraza na “Milele” ikunzwe cyane muri iyi minsi. Kuva yajya ku wa 03 Kamena 2024, imaze kurebwa inshuro Miliyoni 3.3.

    Mu Karere amaze gushinga imizi

    Ibikorwa bya Element byatangiye kunyeganyeza Akarere, ku buryo hari n'abandi ba producer batangiye kwigana ibikorwa bye nko muri Kenya nk’uko uyu musore yumvikanye abitangaza.

    Muri Gicurasi 2024, Rayvanny wo muri Tanzania yashyize hanze indirimbo yise “Mi Amor” yakoranye Gerlison Insrael yumvikanamo umudundo wa “Fou De Toi” ndetse no mu mashusho bagerageje kuyigana.

    Ubwo twaganiraga na Juma Jux mu bihe bishize, yumvikanishije ko “Fou De Toi” ari indirimbo ikunzwe cyane muri Tanzania. 

    Ibihangano bya Element biri mu biri gucuruzwa neza no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

    Kudacika intege no kwishimira gukorana n'abandi

    Biragoye kuba Element yakora igihangano ngo kirangire atifashishije abandi ngo bamwumvire niba kimeze neza. Abikora ku ndirimbo ze ndetse no ku z'abandi.

    Yigeze kumvikana avuga ko bimworohera gukora indirimbo hari abantu benshi. Kuba atarahubukira ibyo gutangira kwikorera na byo ari undi muvuno ugaragaza kwishimira gukorana n'abandi.

    Guhanga udushya no kuvuga macye

    Mu bihe bitandukanye wagiye wumva havugwa ko ari we wazanye injyana ya Afro Gako nubwo hari abagiye bagaragaza ko atari we. Element yavuze ko ari igitekerezo yagize akiga mu mashuri yisumbuye kandi yiteguye kwerekana ko ari icye binyuze mu bikorwa.

    Ibi bihura no kuba mu buzima busanzwe ari gacye agira ibyo atangaza kuri byinshi biba bimuvugwaho. Igisubizo cye kenshi kiba kiri mu bikorwa. Ni gacye wabona hari icyo yasubije mu buryo atabanje gutekerezaho cyangwa gufatira igihe.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE KURI ELEMENT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145846/impamvu-shingiro-element-ari-ntakumirwa-mu-muziki-145846.html

  • Perezida Kagame yavuze ku ifungwa ry’insenger… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2024 ubwo yari amaze kwakira Indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente n’iz'Abadepite bagize Manda ya Gatanu y'Umutwe w'Abadepite. Muri uyu muhango kandi Hon. Gertrude Kazarwa yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite naho Hon. Mussa Fazil Harerimana na Hon. Beline Uwineza buri umwe atorerwa kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite

    Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko abibaza ku ifungwa ry’insengero bakwiriye kubanza bakamenya uko zagiyeho. Yanavuze ko imbaraga Abanyarwanda bagakwiye gushyira mu bindi, usanga bazishyira muri izo nsengero. Ati: “Ikintu cy'amakanisa [insengero] ni iki, murabanza induru ikavuga ngo bafunze amakanisa;

    Wabanje ugahera ku kuvuga ngo ariko ubundi yagiyeho ate? Amakanisa cyangwa ni iki? Ukabona mu Rwanda ngo amakanisa bafunze ni ibihumbi, amakanisa ibihumbi Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngirango ni ibibazo byo kuba Abanyafurika, Abanyafurika dufite ibibazo rwose.

    Imbaraga twari dukwiriye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba biduha umutekano biduha ubukungu bituma umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga zose mugiye kuzimarira mu bintu. Ko twagize ikiganiro tukabiganira bihagije ndetse tugasa n’aho dufashe umwanzuro habaye iki nyuma yaho ku buryo twongera tugasubira ha hantu?.

    Ubu koko mwebwe nk'Abanyarwanda mwebwe, Abadepite mwicaye hano ubu hejuru yo kuba Umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri wese muri mwe yagira ikanisa mu gikari cye, ukaba Umudepite ukaba Umupasiteri ukagira ikanisa, warangiza erega abantu bakabishyura, n’udafite na wa wundi wabujije ibikorwa byagakwiye kuba bimuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha”.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko izo nsengero zagiyeho kugira ngo abantu bakamure abandi. Ati: “Ni ukuvuga ngo rero abantu bavugishije ukuri ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure na ducye abantu bafite bibonere umutungo wabo. Ni iki ni indwara ki? Abo rero bameze batyo hari nubwo ugira uti ‘wenda bifite ishingiro’, ariko wenda ni ko mubyumva usibye ko bamwe tutabyemera.

    Uhuye n'umuntu n'ijoro, nari ku musozi runaka nabonecyewe nahuye n'Imana, navuganye nayo. Eeh wahura n’undi akakubwira nawe ukundi Imana yamubwiye, wahura n’undi ni umuhanuzi arahanura wenda ibizaba ejo kuri kanaka na kanaka.

    Mbere na mbere ukimbwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi, ugomba kuba uri umusazi niho nahera. Icya kabiri kumbwira, nagusaba ubuhamya, ikimenyetso ibingibi uvuga by’uko waraye uhuye n'Imana ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho nyereka gihamya.

    Ariko Abanyarwanda mwarapfuye mugera ahangaha ku buryo umuntu aza akabarindagiza, umuntu warindagiye akaza akabarindagiza mugakurikira, ntibibe hamwe ntibibe ahandi, bikaba ahantu magana, igihugu ese ubwo kiba kikiriho ko mwashize mutabaho. Ariko ubundi ibijya kubaho byo hari ibyo twari tumenyereye.

    Hari ibyo twavutse bamwe muri twe tunashaje turabisanga byamenyerewe, ibyo ntabwo nzirirwa njya kubibaza n’iyo haba hatari ibyo nemera nta mpaka najyamo cyangwa nta rubanza najyamo ndabyihorera.

    Ariko ibindi by'amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, abantu bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose agafata igihugu akakigira ingwate namwe mukarindagira mugakurikira, uwaturoze se ubwo yarakarabye wa mugani w'ikinyarwanda!.

    Abantu muraho ngo mwagiye mu mashuri mwaraminuje ngo muri abirasi warangiza ugashukwa n'umusazi ukamukurikira ntunamubaze uti ‘ariko urantwara he’? Ariko abandi muranabizi hari nubwo abantu bica niba mujya mukurikira amakuru si mbizi;

    Nko mu bindi bihugu umuntu amera atyo w'umusazi agatwara abantu benshi akababwira ibyo bakora akababuza kurya akababuza gufata iki abantu bagapfa. Murabizi murabikurikira cyangwa ni byo mpimba? Ibyo se nibyo mushaka kubamo mwebwe?.

    Ubu muraho muhagarariye abaturage b'u Rwanda barabatoye mwarangiza n’ibyo murimo niba mushaka kuba Abapasiteri muve mu Budepite mube Abapasiteri ariko na byo mbere yuko muba Abapasiteri ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira wabanje ukihanurira wowe urajya guhanurira abandi bantu ubabwire ngo bazaba batya wowe wabanje ukamenya ibyo uzaba wowe.

    Uraho uri icyo ntazi ngo urajya gushuka abantu, biragenda bikajya no muri politike, ni nko kuyobya abantu bakajya mu bwonko bwawe bakaguhindura uko ugomba gutekereza uko ugomba gukora ikintu.

    Ibyinshi erega bizanaturuka no hanze kuza kuvuga Abanyarwanda ngo Abanyarwanda ukuntu bagenda n'ibintu bakora mureke tubazanemo urujijo, bakaza bigize ibitangaza namwe mugakurikira abantu bigize ibitangaza ntawe ubaza ntawe ugira ate.

    Hari izindi manza nyinshi abashinzwe ubutabera barabizi, erega hari uburyo bwinshi bwo kwica abantu ukabambura ibyabo bakaremba na bike bari bafite bakabibura”.

    Perezida Kagame yavuze ko ubundi izo nsengero zigomba kuba zifite uko zijyaho. Ati: “Ubu abanyarwanda mwararindagiye mufite icyo kibazo, ariko ubundi izo nsengero cyangwa ayo madini n'abayabora ni iki ubundi, ntibifite uko bigomba kujyaho, hari amategeko abigenga, niba byujuje ibyangombwa ibyo birumvikana.

    Mwebwe nk'Abadepite muzashyireho n’ibyo byangombwa n'ibiki. Maze rero baragiye ukuntu babarindagiza umuntu waje akora ikibi ariko yitwikiriye Imana wajya kuvuga uti ariko se umuntu uvuga ibintu by'Imana ndamuvugaho Imana ntinyumva nabi, ariko uyu muntu ari nkawe wagiye kumwemerera guhinduka Imana gute?.

    Ni umuntu nkawe ntabwo Imana ibyo avuga ibyo akora uba ukwiriye kugira icyo ubibazaho ntabwo mwese mwaba indindagizi, u Rwanda bakarusenya ejo ugasanga n’ibi dushaka gukora biteza igihugu imbere, hari umuntu waje abica mu mutwe;

    Ku buryo n'inshingano mufite ari byo mwagombaga kwikorera cyangwa namwe mukorera igihugu mukabivaho mukajya ku bindi. Ibitubahirije amategeko ntabwo bigomba kubaho”.

    Umukuru w’Igihugu yanavuze ko yabonye bamwe bavuga ko ashobora kuba atabizi ko izo nsengero ziri gufungwa. Ati: “Nabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo ibi bintu byo gufunga insengero ni icyaha. ubanza Perezida atabizi. Ndabizi, ntabwo nshaka umpa ruswa ngo njye aho mumpe izina ryiza ngo buriya byabayeho atabizi kandi mbizi.

    Ahubwo nta n’ubwo mbishaka na busa, ibintu by'akajagari aho ari ho hose niyo yaba biri mu madini ntabyo nshaka nzabirwanya rwose”.

    Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y’igenzura rigamije kureba insengero zujuje ibisabwa, aho insengero hafi ibihumbi 8 zafunzwe mu gihugu hose kubera zitujuje ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB. Ni igikorwa kitatunguye Abanyamadini dore ko bategujwe kuva mu 2017. Insengero nyinshi zafunzwe ni izo mu Ntara.

    Perezida Kagame yakiriye Indahiro z’Abadepite kuri uyu wa Gatatu

    Hon. Mussa Fazil Harerimana na Hon. Beline Uwineza buri umwe yatorewe kuba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite

    Hon. Gertrude Kazarwa yatorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite

    Dr. Edouard Ngirente yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145920/perezida-kagame-yavuze-ku-ifungwa-ryinsengero-anakebura-abanyarwanda-barindagizwa-na-bamwe-145920.html

  • Carine Maombi yakuwe ku rutonde rw'Abadepite bahagarariye DGPR bagiye kurahira – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Kanama 2024 rivuga ko 'kubera impamvu zidashobora kuvuguruzwa, twafashe icyemezo cyo gusimbuza Carine Maombi, agasimbuzwa Masozera Icyizanye wari ku mwanya wa gatatu ku rutonde ntakuka rw'abakandida ku mwanya w'Abadepite.'

    Perezida w'Ishyaka DGPR Frank Habineza yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo ariko ko nta bindi yifuza kurenzaho.

    Ishyaka DGPR ryatsindiye intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite nyuma yo kugira majwi 4,56%.

    Carine Maombi wari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Ntezimana Jean Claude mu bagombaga guhagararira Ishyaka DGPR yari asanzwe ari Visi Perezida mu gihe Masozera yari umubitsi.

    Mu bisanzwe umwe mu bagize Inteno Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite iyo agize impamvu ituma avamo asimburwa n'umukurikira ku rutonde ntakuka rw'umutwe wa politike yari ahagarariye.

    Maombi Carine wari ugiye guhagararira DGPR mu Nteko Ishinga Amategeko yasimbujwe Masozera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/carine-maombi-yakuwe-ku-rutonde-rw-abadepite-bahagarariye-dgpr-bagiye-kurahira

  • U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bwo kubaka ikoranabuhanga rizafasha mu gutunganya Ingufu za Nucléaire – #rwanda #RwOT

    Iri koranabuhanga riri gukorwa binyuze mu mushinga mushya uri gushyirwa mu bikorwa n'Ikigo Nano Nuclear Energy Inc, ahari gukorwa ibisabwa ngo haremwe 'Nuclear Micro reactors' zizajya zifashishwa mu gutunganya ingufu za nucléaire.

    Mu busanzwe 'Nuclear reactor' ni icyo umuntu yagereranya n'umutima w'uruganda rutunganya ingufu za nucléaire kuko iby'ingenzi ari ho bikorerwa.

    Iyo ingufu za nucléaire zigiye kubyazwa amashanyarazi ubutare bwa Uranium buratunganywa, intima [atome] zabwo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe, ubwo bushyuhe bukifashishwa bushyushya amazi na yo akavamo umwuka ukayoborwa mu mashini zabugenewe ugatanga amashanyarazi.

    Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor'. Ikigo Nano Nuclear Energy Inc cyo kiri gukora 'Nuclear Micro reactor', icyo wagereranya na wa mutima w'uruganda ariko urushijeho kuba muto ugereranyije n'uwo mu nganda nini.

    Kugeza ubu nta hantu ku Isi ushobora gusanaga izi 'Micro reactors' kuko iki kigo ari cyo cya mbere cyatangiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuzikora.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko hari abanyeshuri bo mu Rwanda n'abakozi ba RAEB bafite ubumenyi mu bijyanye na nuclear barenga 200, bagiye koherezwa mu Bwongereza muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, aho bazakura ubumenyi mu bijyanye ngo gutunganya ingufu za Nucléaire zikabyara amashanyarazi, binyuze muri ubu bufatanye.

    Muri Kaminuza ya Cambridge, ni ho hari ishami ryashyizweho rya 'Cambridge Nuclear Energy Centre' riri gukorerwamo ibikorwa bijyanye n'uyu mushinga akaba ari na ho aba banyeshuri b'Abanyarwanda bazajya gufatanya n'abagize ikigo cya Nano Nuclear Energy In.

    Mu gihe kiri hagati y'imyaka ibiri n'igice n'itatu izakurikira, bazaba barangije gukurikirana amasomo ajyanye n'iri koranabuhanga.

    Iby'aba banyeshuri byagarutseho na Dr Fidel Ndahayo, ubwo ikigo ayoboye n'icya Nano Nuclear Energy Inc bashyiraga umukono ku masezerano akubiyemo ingingo zinyuranye zo gushyira mu bikorwa no kugeza ku musozo uyu mushinga.

    Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ukaba utararangira. U Rwanda rukaba rwinjiye mu bufatanye bwo guhuza imbaraga kugira ngo ukomeze ushyirwe mu bikorwa.

    Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024. Azashyirwa mu bikorwa kugeza igihe iri koranabuhanga [micro reactors] rizaba ryagejejwe ku isoko.

    Dr Ndahayo yagize ati 'Nk'u Rwanda twumvise iri koranabuhanga ari ryiza kandi tubona ko ari henshi mu Rwanda ryadufasha riramutse rihari twiyemeza gufatanya na bo'.

    Izi Micro reactors muri make zimeze nk'inganda nto z'ingufu za nucléaire. Zizajya zikorerwa mu nganda ziteranywe hanyuma zijyanwe aho ari ho hose yaba mu ndege, amato cyangwa imodoka [kuko imwe yakwirwa muri kontineri], hanyuma zishyirwe ahantu zizajya zikorera. Izi zishobora no kwimurwa.

    Aho imwe ishyirwa bisaba ko byibuze muri kilometero eshatu zayo nta kindi kintu kigomba kuba gihari ibizwi nka 'Buffer zone'.

    Bivugwa ko byibibuze imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi atarenze megawatt 20 ku munsi, ikaba ishobora kumara imyaka 2o ikora neza.

    U Rwanda rushobora kwakira uruganda ruteranya 'Micro reactors'

    Dr Ndahayo yavuze ko mu masezerano yashizweho umukono harimo ingingo ivuga ko mu gihe iri koranabuhanga rizaba ryagiye ku isoko, mu Rwanda hazashyirwa uruganda ruzajya ruteranyirizwamo izi 'Macro-reactors' ku buryo n'abandi bazajya bakenera kuzigura bazajya bazikura mu Rwanda.

    'Ibyo bizaduha amahirwe kuko inzobere nyinshi zizajya zirukurikirana azaba ari Abanyarwanda, kandi bizatanga n'akazi mu gihugu.'

    'Natwe iyi gahunda izadufasha gutera imbere nk'igihugu natwe tukagera ku cyerekezo cyacu cya 2050 tubifashijwemo n'iri koranabuhanga.'

    Ubusanzwe gukora aya amashanyarazi, hifashishwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari nayo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire agira impungenge.

    Dr Ndahayo yavuze ko 'Icyiza cya 'reactor' ntoya, hari impanuka ziba mu nganda nini zidashobora kuba. Ni na yo mpamvu yatumye tujya muri ibi kuko turabizi uko igihugu cyacu giteye.'

    Umuyobozi Mukuru wa Nuclear Energy Inc, James Walker, yavuze ko hazabaho gufasha mu kubaka urwego rw'amategeko kugira ngo gahunda zose zikubiye mu masezerano zizashyirwe mu bikorwa hanarebwe uko hafungurwa urubuga ku bandi bashoramari bashaka gushora imari yabo mur uru rwego.

    Ati 'Ariko iyubakwa rya 'micro reactor' ya mbere izaba ari nk'igerageza mu Rwanda, rizakorwa mu myaka mike iri imbere. Mu by'ukuri nta gihe kinini kizashira.'

    Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama yabereye i New York, yigaga ku buryo bwo kwihaza mu bijyanye n'amashanyarazi 'Columbia Global Energy Summit' yatangaje ko u Rwanda ruhanze amaso ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu kurushaho kugeza ingufu z'amashanyarazi kuri bose no kwihaza, avuga ko ari ibintu bidatwara amafaranga menshi kandi bitekanye.

    Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa kugeza igihe ‘micro reactor’ ya mbere izaba yagereye ku isoko

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko abanyeshuri bagiye kujya mu Bwongereza bazabyarira umumaro igihugu hashigiwe ku bumenyi bazahakura

    Impande zombi zari zihagarariwe mu isinywa ry’aya masezerano

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-mu-bufatanye-bwo-kubaka-ikoranabuhanga-rizafasha-mu

  • Maombi Carine wa Green Party na Musonera Germain wa RPF basitaye ku muryango w'Inteko #rwanda #RwOT

    Habura amasaha make ngo abagize inteko ishinga amategeko batowe barahirire imbere ya perezida Kagame,byamenyekanye ko Maombi Carine wari nomero ya 2 mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yasimbujwe ku munota wa nyuma.

    Si uwo gusa kuko na bwana Musonera Gervais wagombaga kurahira akajya mu nteko ku itike y'umuryango RPF Inkotanyi, nawe byamenyekanye ko yasimbujwe uwari inyuma ye ku rutonde rwatanzwe, umunyamakuru wacu ati basitaye ku muryango w'inteko ishinga amategeko.

    Mu itangazo umuyobozi w'ishyaka Green Party Dr Frank Habineza, yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yamenyesheje Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ko bafashe icyemezo cyo guhinduranya abadepite, bigatuma Maombi Carine wari ku rutonde rw'abagomba kurahira akurwaho agasimburwa na Masozera Icyizanye wamukurikiraga ku rutonde rwemejwe na NEC.

    Ishyaka DGPR rishobora kuba ryagowe no gusobanura uko visi perezida waryo atagiye mu nteko ishinga amategeko, kuko inzego zose Radio Flash yagerageje kuvugisha nta rwashakaga kuvuga

    Umunyamabanga mukuru yavuganye na Alphonse Twahirwa yuhanya ajya kurahira amubaza uwasinye kuri iyi baruwa bandikiye NEC, amubwiye ko ari perezida ati ubwo nibyo niba yasinye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yatangarije Kigali Today ko ibyo ishyaka Democratic Green Party ryakoze byemewe mu buryo bw'amategeko. Yagize ati: 'Ni byo koko ubusabe bw'ishyaka twabubonye kandi ibyo bakoze byemewe n'amategeko. Mu bihe nk'ibi icyo twe dukora ni ukumenyesha inteko maze uwemejwe n'ishyaka akaba ari we urahira. Yongeyeho ko icyo Komisiyo y'igihugu y'amatora ikora mu bihe nk'ibi, ari ukubimenyesha inteko maze uwemejwe n'ishyaka akaba ari we urahira'.

    NEC yaciye impaka igaragaza ko Maombi na Gervais batakigiye mu nteko ishiinga amategeko

    Ku bijyanye n'icyateye izi mpinduka, kugeza ubu ntikiramenyekana ariko biravugwa ko Carine Maombi usanzwe ari Visi Perezida w'ishyaka, wari ku rutonde rw'abagomba kwinjira mu nteko uyu munsi, yakuweho kubera ko akekwaho ibyaha birimo n'impapuro mpimbano kandi ngo ibyo bintu bikaba byari bimaze igihe bigenzurwa. Uwamusimbuye yitwa Icyizanye Masozera we akaba asanzwe ari umubitsi w'ishyaka Democratic Green Party.

    Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugisha perezida w'ishyaka Green Party mu gisubizo kigufi ati 'No Comments'

    Uyu munyamakuru yabajije Maombi Carine wari kujya mu nteko nawe avuga ko amakuru yose yatangwa na perezida w'ishyaka.

    Cyakora kuri ibi byaha, Kigali Today yabajije umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), avuga ko ayo makuru ntayo azi ariko yongeraho ko agiye kuyagenzura akamenya ukuri kwayo.

    Si ishyaka Democratic Green Party gusa ryasabye izi mpinduka kuko N'umuryango RPF Inkotanyi naryo ku munsi w'ejo ryasabye NEC ko Musonera Germain wari mu badepite bagomba kurahira none asimburwa na Jean Claude Mazimpaka.

    Alphonse Twahirwa

    Amakuru y'inyongera :Kigali Today

    Source : https://flash.rw/2024/08/14/maombi-carine-wa-green-party-na-musonera-germain-wa-rpf-basitaye-ku-muryango-winteko/

  • Barabyinira ku rukoma nyuma yumwanzuro wafas… – #rwanda #RwOT

    Muri Uganda, Inteko ishinga amategeko yanze umushinga w’itegeko rigenga inzoga watanzwe mu 2023, washakaga kugenzura kugura, kugurisha, no kunywa inzoga. Ibi bikaba byashimishije abakunzi b'agatama muri iki gihugu.

    Uyu mushinga w’itegeko n'icyifuzo cyatangijwe bwa mbere n’uhagarariye abagore mu karere ka Tororo, Hon. Sarah Opendi, mu Gushyingo 2023. Ryari rigamije kugenzura ibihe n'aho inzoga zishobora kugurishwa mu gihugu.

    Icyemezo cyo kwanga umushinga w’itegeko cyaje nyuma y’uko raporo yatanzwe na komite ishinzwe ubucuruzi n’ubuzima, yatanzwe na Hon. Ku wa kabiri, tariki ya 13 Kanama 2024, Sylvia Nayebare, mu nama rusange yayobowe na Visi Perezida wungirije Thomas Tayebwa.

    Komisiyo zavuze ko gutora umushinga w’itegeko uko biri ubu bizagira ingaruka ku mutungo w’ikigega rusange.

    Nayebare yagize ati: “Komite rero irasaba ko inteko inshinga amategeko itakubahiriza iki cyifuzo cy' umushinga w’itegeko ry'ibinyobwa bisindisha (Igenzura), 2023”.

    Yongeyeho ati: 'Kubera ko uyu ari umushinga w’itegeko ry'abanyamuryango bigenga, komite ibujijwe gusuzuma ubugororangingo bw'iri tegeko kuko ridakenewe'.

    Byongeye kandi, komite yasabye guverinoma kwibanda ku gukemura ubucuruzi bw'inzoga butemewe, bingana na 65% by'inzoga zose zikoreshwa muri Uganda, bityo bavuze ko uyu mushinga w’itegeko udakemura bihagije iki kibazo.

    Inteko inshinga amategeko ivuga ko nubwo amabwiriza agenga inganda z'inzoga ari ingirakamaro, ayo mabwiriza agomba kuba mu buryo buboneye, bushyize mu gaciro, bushingiye ku bimenyetso, kandi burambye, harebwa inyungu z'abafatanyabikorwa batandukanye. '

    Icyakora, Umudepite mu Ntara ya Aruu, Hon. Christopher Komakech watanze raporo ya rubanda rugufi, yavuze ko umushinga w’itegeko ari ngombwa mu rwego rwo kugenzura urwego no gukemura ibibazo bijyanye no kwiyongera kubusinzi muri iki gihugu.

    Kugabanya amasaha yo kugurisha ni intambwe nziza yo kwimakaza inshingano mu baturage bahanganye n’ikibazo cyo kurwanya inzoga zabo '.

    Umushinjacyaha mukuru, Hon. Kiryowa Kiwanuka, yagiriye inama abadepite kwirinda kujya impaka kuri uyu mushinga.

    Ati: “Ndasaba cyane ninginga, kugira ngo twirinde urujijo rw’amabwiriza, twamagane burundu uyu mushinga w’itegeko. Ibitekerezo byiza twabonye muri uyu mushinga w’itegeko birashobora kwinjizwa mu mategeko ariho aho bibaye ngombwa, 'Kiwanuka, akomeza avuga ko ingingo yihariye y’uyu mushinga – igenga amasaha yo kugurisha inzoga – ishobora gucungwa binyuze mu gutanga uruhushya.

    Mu kwiregura ku mushinga w’itegeko mu gihe cyo gusoma ku nshuro ya kabiri, Opendi yashimangiye ko icyari kigamijwe ari ukurinda abaguzi kunywa inzoga nyinshi. Ati: “Dukeneye kwinjiza, ariko kandi dukeneye abaturage bazima bazatanga umusaruro kugira ngo bashyigikire ubu bukungu”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145908/barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yumwanzuro-wafashwe-ku-itegeko-rirebana-nagatama-145908.html

  • Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), umuhango wo kuyasoza ku mugaragaro ukaba wayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano.

    Mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa, DIGP Sano yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by'ibanze Polisi y'u Rwanda ishyiramo imbaraga bityo ko aya mahugurwa abimburiye ibindi byiciro bizakurikiraho mu bihe biri imbere.

    Yagize ati 'Iki ni icyiciro cya mbere cy'amahugurwa atanzwe binyuze mu bufatanye n'abavandimwe n'inshuti zacu za Qatar. Ndashimira byimazeyo Lekhwiya ku bw'iyi nkunga, ibimburiye izindi gahunda nyinshi z'amahugurwa azakurikiraho.'

    DIGP Sano yashimiye ubuyobozi bw'ibihugu byombi, Qatar n'u Rwanda bwashyizeho ifatizo rikomeye ryatumye hategurwa ibikorwa bifitiye inyungu impande zombi mu bice bitandukanye by'ubufatanye.

    Yashimiye kandi umusanzu w'abatanze amahugurwa ku bunararibonye bw'indashyikirwa bagaragaje mu gutanga amahugurwa, avuga ko nta gushidikanya ko ubumenyi n'ubuhanga basangije abanyeshuri, bizatanga umusaruro ufatika mu mikorere n'imyitwarire ya kinyamwuga.

    Yibukije abasoje amahugurwa ko mu byumweru bike bishize bahugurwa, ubumenyi na tekiniki bigishijwe atari ingenzi gusa mu kurinda abayobozi bakuru bacu, ahubwo ari n'intego ya Polisi y'u Rwanda mu buryo bwagutse yo kubungabunga amahoro n'umutekano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abashishikariza kuzabwifashisha mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, kandi bakazabusangiza bagenzi babo bazaba bakorana.

    DIGP Sano yijeje kandi ko hazakomeza gushimangirwa ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Lekhwiya, hatezwa imbere umubano no gufatanyiriza hamwe kugera ku ntego inzego zombi ziyemeje.

    Umuyobozi w'Ishuri rya CTTC Mayange; ACP Safari Uwimana yavuze ko aya mahugurwa yaje nk'igisubizo kizafasha ikigo ayobora kugera ku ntumbero zacyo zo kuba Indashyikirwa mu gutanga amasomo yo kurwanya iterabwoba.

    Yagize ati 'Amahugurwa atandukanye arimo n'ayo kurinda abayobozi bakuru n'abandi banyacyubahiro, gutoza abapolisi no kongerera abarimu bacu ubumenyi n'ubushobozi mu kurinda abo bayobozi, ni ingenzi mu kugera ku ntego twiyemeje kuko bari mu baba bashakishwa cyane n'abagizi ba nabi.'

    Yakomeje avuga ko Kungurana ubumenyi, imikorere, n'imipangire y'akazi hagati y'abarimu baturutse mu bihugu byombi bitazamura ireme ry'inyigisho gusa ahubwo ko binateza imbere gusobanukirwa byimbitse n'ubusabane ku barimu b'impande zombi.

    Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku nkunga budahwema guha ishuri zirimo; ibikorwaremezo, ibikoresho, amahugurwa, inama ndetse n'abafatanyabikorwa bo mu nzego z'umutekano zo mu bindi bihugu bibafasha mu gukora igenamigambi n'ishyirwa mu bikorwa ry'amahugurwa.

    Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, nibwo hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar.

    Yitezweho gufatanyiriza hamwe mu bijyanye n'umutekano no kurwanya ibyaha birimo; iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry'abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'intwaro n'amasasu, iyezandonke n'ibindi byaha bifitanye isano, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n'ibindi.

    Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-50-basoje-amahugurwa-yo-kurinda-abanyacyubahiro

  • Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda igeze kuri 70% – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n'ibirukomokaho.

    Rigena ibigo n'ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n'ibirukomokaho; itangwa ry'uburenganzira bwo kubikora n'amabwiriza y'umutekano agomba kubahirizwa.

    Mu 2023 Urwego rw'Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw'urumogi aho rwari rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 Frw.

    Kuri ubu ikigo cyiyemeje kubyaza amahirwe icyo gihingwa ni ikizwi nka King Kong Organics, KKOG.

    Ni cyo kigo cya mbere mu gihugu cyabonye uruhushya rw'imyaka itanu rutangwa na RDB hagamijwe kubyaza umusaruro icyo kimera.

    KKOG igaragaza ko yiyemeje gushora miliyoni ya 10$ (arenga miliyari 13 Frw) mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka uruganda, kwishyura imishahara y'abakozi, gutanga ingurane z'ubutaka bw'ahari kubakwa urwo ruganda, gutumiza imbuto z'urumogi zihinduriwe uturemangingo n'ibindi.

    Umuyobozi wa KKOG witwa Rene Joseph yabwiye The New Times ko byari biteganyijwe ko urwo ruganda rusozwa kubakwa muri Gicurasi 2024 ariko bitinzwa n'uko hari hakenewe umuhanda ugera neza aho ruherereye.

    Ati 'Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 70% ndetse twiteze ko mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2024 ruzaba rwuzuye rwose.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kuvana amavuta muri icyo gihingwa bazabifashwamo na leta yiyemeje gutanga miliyoni 3$ (arenga miliyari 3,9 Frw y'ubu).

    Icyakora igice kinini cy'ayo kizajya cyoherezwa mu mahanga. Iki kigo giteganya ko byibuze kizajya gisarura ibilo 5000 by'iki gihingwa cyerera amezi hagati y'ane n'atandatu kuri hegitari.

    RDB yamaze gutanga hegitari 35 z'ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro icyo gihingwa.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yiyemeje gushyira ibikorwaremezo nk'imihanda, inzitiro ku hazakorerwa ubwo buhinzi n'ibindi.

    Izatanga kandi n'ibirimo za camera z'ubugenzuzi hirindwa ko urumogi rwakwirakwizwa mu baturage, ndetse n'amashanyarazi azakenerwa muri ibyo bikorwa.

    Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 RDB yari yateganyije miliyoni 700 Frw mu mushinga mugari wo guhinga urumogi, ndetse mu ri uyu wa 2024/2025 uru rwego rwateganyije miliyari 2 Frw.

    Impamvu y'iryo shoramari ryagutse ni uko urumogi ari imari ishyushye, bigateganywa ko uruhinzwe kuri hegitari rushobora kwinjiza arenga miliyoni 10$, ugereranyije n'ibihumbi 300$ bishobora kuva ku ndabyo zahinzwe kuri ubwo buso nka kimwe mu bihingwa na byo biba byihagazeho.

    Ubu buhinzi bw'ako ku mugongo w'ingona hagamijwe ubuvuzi bufite agaciro kari hejuru cyane ku buryo biteganywa ko uyu mwaka uzarangira kageze kuri miliyari zirenga 20$ mu Isi.

    Ibihugu nka Nigeria, Ethiopia na Maroc biri muri bimwe byamenye kare iyo mari, aho isoko ryabyo rifite agaciro ka miliyari 15,3$, miliyari 9,8$ na miliyari 3,5$ uko bikurikirana.

    Icyakora nubwo kuruhinga byemewe, kuruhinga no kurukoresha mu bindi bitemewe bihanirwa n'amategeko igihano kikajyana n'uburyo uwarufatanywe yarukoreshaga.

    Ubuhinzi bw’urumogi hagamijwe ubuvuzi bukomeje kuzamura agaciro uko bwice n’uko bukeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-uruganda-rutunganya-urumogi-mu-rwanda-igeze-kuri-70