Blog

  • Banki ya Kigali mu bufatanye na Israel mu kongera umukamo hisunzwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ubworozi buvuguruye, ni kimwe mu byo u Rwanda ruri guteza imbere, byagera ku nka zitanga umukamo bikaba akarusho, kuko imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko amata yageze kuri litiro miliyari.

    Icyakora ni umusaruro ushobora kongerwa ukaba wakubwa inshuro nyinshi, ubwo bworozi buramutse bukozwe kinyamwuga, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare.

    Iyo ni yo mpamvu BK yisunze Israel kuko iki gihugu cyamaze kwandika amateka mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, kikabikora kandi ari igihugu kibarizwa mu butayu.

    Nk'ubu buri mwaka Israel ikusanya amata angana na litiro miliyari 1,6.

    Ni imibare Israel igezeho kandi ibarizwa ahantu hashyushye ugereranyije n'u Rwanda bivuze ko u Rwanda rubishyizemo imbaraga rwabona umusaruro mwiza kurushaho..

    Ntabwo byapfuye kwizana, ahubwo byagizwemo uruhare no gutera imbere mu ikoranabuhanga, aho Israel ifite uburyo bwo kuhira, amazi akagera ku bimera byose no mu nzuri.

    Iki gihugu kandi gifite ikoranabuhanga ry'utwuma 'sensors' dushyirwa mu butaka, ha handi bwumagara, tugatanga amakuru imashini zuhira zigahita zikoresha.

    Iryo koranabuhanga rijyana n'utwuma tundi twambikwa inka, tukagaragaza ubuzima bwazo uko buhagaze, indwara zifite, iryo gukama inka hifashishijwe za robot, uburyo bwo gutera intanga z'icyororo, imfizi itaturiye inka n'ibindi.

    BK yari yahuje ibigo byo muri Israel birimo icya Afimilk gisanzwe gikorera mu Rwanda, gifite ikoranabuhanga ryo kumenya hakiri kare indwara yafashe inka.

    Iyo banki yari igamije kugira ngo iryo koranabuhanga ribe ryazanwa mu Rwanda, abari mu bworozi bakaryitabira, umukamo u Rwanda rukusanya uyu munsi ukaba wakwiyongera.

    Umuyobozi w'Ishami rya BK ry'Ubucuruzi no kwita ku bakiliya, Levi Gasangwa yavuze ko nubwo hari ibigo basanzwe bakorana na byo nka Afimilk, bashaka ko ubwo bufatanye bwakwiyongera.

    Ati 'Icyo dushaka ni ukureba inzira zose byanyuramo kugira ngo abari muri uru rwego, bakomeze kuzamuka. Kuzamura umukamo ni bimwe mu by'ingenzi dufite mu ruhererekane rwo kuzamura umusaruro w'ubworozi, rugira uruhare bitari mu gihugu gusa no kuwohereza hanze.'

    Yavuze ko mu gihe aborozi baba bafashijwe kwimakaza iryo koranabuhanga 'umworozi akamenya indwara inka ifite hakiri kare, agafata ibyemezo bifatika, byazamura umusaruro ya ntego twihaye ikagerwaho.'

    Gasangwa yagaragaje ko bijyanye n'uko basanzwe bafitanye amasezerano n'ibigo byo mu Rwanda n'ibyo muri Israel bizatuma, ikigamijwe kigerwaho ibigo byo muri icyo gihugu bikaza mu Rwanda ku bwinshi.

    Ati 'Tugomba kwisunga ikoranabuhanga. Birazwi ko nta butaka bunini dufite. U Rwanda na Israel dufite byinshi duhuriyeho. Iki gihugu cyateye imbere mu gukora byinshi gihereye kuri bito natwe tugomba kubikurikiza.'

    Yashimangiye ko BK iri gutegura serivisi zihariye kuri uru rwego ku buryo biteguye kumva ba rwiyemezamirimo bazabagana bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe, 'tukabaha inguzanyo zitaremereye, urwego rukazamuka.'

    Ambasaderi Wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo, yavuze ko ibigo byatumiwe muri ibyo biganiro bizobereye muri iyo mirimo, bityo ko bashaka ko biza no mu Rwanda urwo rwego rukazamurwa.

    Ati 'Turashaka ko iryo koranabuhanga rikomeje guteza imbere ubworozi bwo muri Israel inka zigatanga umukamo utubutse, ku giciro cyigonderwa ariko n'ubuziranenge bwayo bukazamurwa, riza no mu Rwanda. Ni ibintu turi gushyiramo imbaraga.'

    Uku guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi byeruye ni byo bikomeje gutuma BK yegukana ibihembo byinshi nk'ikigo cy'imari gifatiye runini uru rwego.

    Igiheruka ni icyo iyo banki yahawe mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ryari rimaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo 'Agrishow 2024'.

    Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bari mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi baganiriye na bagenzi babo bo muri Israel ku bijyanye n’uko bateza imbere urwo rwego

    Umuyobozi w'ishami rya BK ry'ubucuruzi no kwita ku bakiliya banini, Levi Gasangwa yavuze ko Banki ya Kigali yiyemeje gufasha buri muntu wese uri mu buhinzi n’ubworozi, bikaba akarusho mu guzamura ingano y’umukamo kuko ari ibintu bishoboka

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi mu bitabiriye ibiganiro byahuje ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda no muri Israel bari mu bworozi ku bijyanye n’uko urwego rwatezwa imbere

    Ambasaderi Wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo yavuze ko bashaka ko ikoranabuhanga mu bworozi ryo muri Israel riza gukoreshwa no mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-mu-bufatanye-na-israel-mu-kongera-umukamo-hisunzwe

  • U Rwanda ku isonga mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Kanama 2024 ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko 80 barimo abagore 51 n'abagabo 29 barahiriye kuzuza inshingano zabo mu myaka itanu iri imbere.

    Ni umubare wiyongereye kuko wavuye kuri 61.25%, aho mu muri 80 bari mu nshingano zo kuba intumwa za rubanda barimo abagore 49 n'abagabo 31.

    Uretse kwiharira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bikaba umuhigo u Rwanda rwihariye mu Isi, no mu buyobozi bw'Inteko igiye kumara imyaka itanu mu nshingano, abagore ni bo biganje.

    Nk'ubu Kazarwa Gertrude w'imyaka 60 y'amavuko, ni we watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite n'amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi 5.

    Depite Kazarwa asimbuye Donatille Mukabalisa usanzwe ari na Perezida w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL wari umaze imyaka irenga 10 kuri uwo mwanya.

    Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na we yabaye umugore, kuko uwo mwanya wegukanywe na Uwineza Beline wagize amajwi 79.

    Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

    Icyakora abo bazafatanya na Depite Mussa Fazil Harerimana watowe nka Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n'Imari wagize amajwi 77.

    Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, abagore bihariye umwanya munini no mu nzego zisanzwe z'ubuyobozi ni ngombwa ko abagore bagomba kwiharira 30% by'abayoboye urwego runaka.

    Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ugirwa n'imyanya 80 ariko ihatanirwa n'imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

    Mu matora y'Abadepite yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya politike byari byifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

    PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party yo igira 4.56% naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

    Ibyo byatumye Umuryango FPR-Inkotanyi wegukana intebe 37 mu Nteko Ishinga Amategeko, PL intebe eshanu, PSD eshanu, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

    Ugereranyije n'amatora y'Abadepite ya 2018, ubona ko Imyanya y'Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40 (yari iri kumwe na PDI yari yahawe intebe imwe none ubu ifite ebyiri).

    Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n'iza Green Party zagumye uko zari zimeze.

    Umubare w'abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko wiyongereye mu gihe muri mu 2018 wari wagabanutse ugereranyije na manda yari icyuye igihe, aho bavuye kuri 63.7% baba 61.25%.

    Abagore bihariye 63.75% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

    Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni 51 mu gihe 29 ari abagabo

    Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

    Depite Mussa Fazil Harerimana (iburyo) yatowe nka Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n'Imari wagize amajwi 77 mu gihe Uwineza Beline yatowe nka Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na we yabaye umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-isonga-mu-bihugu-bifite-abagore-benshi-mu-nteko-ishinga-amategeko

  • Amakipe yasinyishije abakinnyi bashya barenga… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Saa Cyenda ni bwo hakinwa umunsi wa Mbere wa shampiyona. Imikino izabimburira indi ni uwo ikipe ya Gorilla FC izakinamo na Vision FC, uwo Bugesera FC izakinamo n’Amagaju FC ndetse n’uwo Mukura VS izakinamo na Gasogi United.

    Shampiyona iheruka yaranzwe no gutungurana ku makipe amwe nk’aho Musanze FC yatunguranye ikitwara neza ndetse bikarangira isoreje no ku mwanya wa 3 naho AS Kigali yo igatungurana ikarangiza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma.

    Ikindi cyayiranze ni uguhangana ku makipe amanuka muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri kugeza aho byageze ku mukino wa nyuma mu mibare nta n’imwe iramanuka.

    Nyuma yuko bigenze gutya mu mwaka ushize w’imikino benshi baribaza uko noneho ubu bizagenda, gusa muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu byo kumenya mbere y’uko shampiyona itangira.

    1.Amakipe yose uko ari 16 yasinyishije abakinnyi barenga 150

    Muri iyi mpeshyi amakipe yariyubatse kugira ngo arebe uko yazahatana mu buryo bwose. Imibare yerekana ko amakipe yose yasinyishije abakinnyi barenga 150. 

    Ukuyemo AS Kigali na Kiyovu Sports zo kumenya abakinnyi bose bashya zasinyishije bigoye, ikipe ya Mukura VS na Rutsiro FC nizo zasinyishije abakinnyi benshi bagera kuri 14 mu gihe izasinyishije bacye ari Marine FC na Etincelles FC zasinyishije 5.

    Uko amakipe yagiye yinjizamo abakinnyi bashya; 

    Rutsiro FC yasinyishije abakinnyi 14 ari bo Matumele Arnaud, Itangishatse Jean Paul, Ngirinama Alexis, Mbandu Olivier, Kabura Jean, Habimana Yves, Mumbere Mbusa Jeremie, Ndabitezimana Lazard, Ndikumana Tresor, Mambuma Ngunza Thithi, Uwambazimana Leon, Mutijima Gilbert, Nduwayezu Jean Paul na Munyurangabo Cedric.

    Muhazi United yasinyishije abakinnyi 10 ari bo Kagaba Nicholas, kwizera Ahmed, Matabaro Assumani, Kubwimana Cedrick (Jay Polly), Muhimpundu Aman, Ramadhan Amzati Patient, Babuwa Samson Omaviare, Twishime Benjamin, Niyitegeka Idrisa na Nziengui kouma Nicodeme Russell.

    Vision FC yasinyishije abakinnyi 9 ari bo Ndekwe Felix, Hakizimana Amani, Lutaaya Micheal, Bonney Stephen, Cyubahiro Idarus, Misago Jules, Faustin Edgar, Twizerimana Onesme na Rugangazi Prosper.

    Police FC yasinyishije abakinnyi 11 aribo Yakubu Issa, Ani Elijah, Joakiam Ojera, Niyongira Patience, David Chimezie, Mandela Achraf, Kilongozi Richard, Nshimiyimana Simeon, Henry Msanga, Allan Katerega na Muhozi Fred.

    Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 13 ari bo Ndikuriyo Patient, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange, Ndayishimiye Richard, Adama Bagayogo, Rukundo AbdulRahman, Niyonzima Olivier Sefu, Fitina Ombolenga, Omar Gningue, Haruna Niyonzima, Prince Elenga Kanga, Fall Ngagne, Youssou Diagne na Ishimwe Fiston.

    Amagaju FC yasinyishije abakinnyi 7 aribo Useni Kiza Seraphin, Twagirumukiza clement, Kambale Kilo Dieume, TWIZERIMANA Innocent, Iragire Said Shaban Salomo na Rashid Mapoli.

    Marine FC yasinyishije abakinnyi 5 aribo Bigirimana Alfani, Vary Irambona, Mainami Ndumbe Sanda Sulei na Mutabaruka Alexander.

    Bugesera FC yasinyishije abakinnyi 8 ari bo Bizimana Yannick, Mucyo Didier Junior, Ndayogeje Gerard, Ciza Jean Paul, Arakaza Mac Arthur, Hirwa Jean Deu Dieu Didier Mfashingabo na Eric Iracyadukunda.

    Gorilla FC yasinyishije abakinnyi 13 ari bo Eric Rutanga, Mugunga Yves, Blaise Nishimwe, Moussa Omar, Shyaka Jean Derrick, Ntwari Evode, Ruhumiriza Manzi Patrick, Serge Ntagisanayo, Muhawenayo Gad, Alexis Karenzo, Nduwimana Franck, Uwimana Kevin na Duru Mercy Ikena.

    Gasogi United yasinyishije abakinnyi 7 aribo Gasogi United Muhindo Collin, Ousman Doumbia Manian, Niyonkuru Prince, Malipangou Theodore Christian Yawandenji, Synrtick Baloukoulou Zico, Ndikumana Danny na Kokoete Udo Ibiok.

    Mukura VS yasinyishije abakinnyi 13 aribo Abdoul Jalilu, Agyenim Boateng Mensah, Alonso Betchoka, Jordan Dimbumba, Fred Niyonizeye, Vincent Adams, Mende Sunzu Bonheur, Uwumukiza Obed, Tuyizere Jean Luc, Irumva Justin, Ishimwe Abdoul, Mwiseneza Kevin na Irankunda Moria.

    APR FC yasinyishije abakinnyi 11 ari bo Aliou Souane, Seidu Dauda, Richmond Lamptey, Mahamadou Lamine Bah, Mamadou Sy, Chidiebere Nwobodo Johnson, Godwin Odibo, Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Frodouard, Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Byiringiro Gilbert.

    2.Amakipe 7 afite abatoza bashya 

    Amakipe 7 muri 16 niyo agiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25 afite abatoza bashya. Ayo ni Rayon Sports yazanye Robertinho, APR FC yazanye Darko Novic, Gasogi United yazanye Ghyslain Tchiamas, Gorilla FC yazanye Alain Kirasa, Rutsiro FC yazanye Gatera Moussa na Etincelles FC yazanye Nzeyimana Mailo.

    3.APR FC, Police FC na Rayon Sports nibo bakandida b’igikombe cya shampiyona 

    Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, abakandida b’igikombe bahora ari APR FC na Rayon Sports ndetse n’indi kipe imwe iba yariyubatse neza.

    Kuri ubu aya makipe yombi yiyubatse neza aho Rayon Sports yagerageje kwibanda ku Isoko ry’abakinnyi bitwaye neza mu Rwanda, naho APR FC yo ikaba isoko ryayo ryaribanze ku bakinnyi bo hanze y’u Rwanda biganjemo abakiri bato gusa bafite impano y’umupira w’amaguru ndetse naho bavuye bakaba baragenderwagaho.

    Indi kipe yiyubatse neza nkuko byagaragaye mu mikino ya gicuti yakinnye ndetse no ku mukino wa Super Cup ni Police FC. Bijyanye n’ukuntu iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye basanga abandi bari bayisanzwemo nabo bakomeye ndetse ikaba inafite umutoza umenyereye shampiyona y’u Rwanda, Mashami Vincent nayo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe.

    3. Mukura VS ishobora kuzatungurana 

    Ikipe ya Mukura VS ntabwo ihabwa amahirwe cyane yuko yakwegukana igikombe cya shampiyona ariko ishobora kuzatungurana. Iyi kipe yiyubatse ku buryo bukomeye aho yaguze abakinnyi batandukanye barimo, Abdoul Jalilu, Agyenim Boateng Mensah bakuye muri Ghana ndetse na Alonso Betchok bakuye muri Cameroon.

    Ntabwo wakibagirwa kandi ko yaguze umukinnyi wagizwe uwahize abandi muri shampiyona yo mu gihugu cy’u Burundi, Fred Niyonizeye. Aba bakinnyi baje basanga Afhamia Lotfi wagaragaje ko ari umutoza mwiza muri shampiyona y’u Rwanda.  

    4. Shampiyona igiye gutangira Kiyovu Sports na AS Kigali zititeguye neza

    Aya makipe 2 shampiyona igiye gutangira zititeguye neza dore ko AS Kigali yamaze no kwandikira Rwanda Premier League iyisaba ko umukino wari kuzabahuza na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wasubikwa kuko babyumvikanyeho hagati yabo.

    Aya makipe yose abarizwa mu mujyi wa Kigali yagize ibibazo bishingiye ku bukene ndetse biza gutuma ariyo atangira imyitozo nyuma. Kuri ubu amakuru avuga ko bose batari bemerwa na FIFA kwandikisha abakinnyi bashya bitewe n’ibibazo bafitanye na bamwe mu bakinnyi bayanyuzemo bityo akaba ariyo mpamvu agira ngo abanze akemure ibyo.

    5. Hashobora kuzaba inkundura mu makipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri 

    Nk’uko byagenze muri shampiyona iheruka bishobora no kuzaba ariko bigenda mu y’uyu mwaka. Ubusanzwe bimenyerewe ko amakipe avuye mu cyikiro cya kabiri aba ariyo afite ibyago byinshi byo kumanuka ariko muri ibi bihe bya vuba hagenda habamo impinduka.

    Kuri ubu Vision FC na Rutsiro FC zavuye mu Cya kabiri zose zariyubatse zigura abakinnyi basanzwe bamenyereye shampiyona y’u Rwanda bityo bikaba bigaragara ko nta gahunda zifite zo kwitwara nabi.

    Bugesera FC na Etincelles FC nazo zarokotse ubushize kuri ubu zariyubatse ndetse n’ibibazo by’ubukene byazivugwagamo biri kuvugutirwa umuti.

    Amakipe 16 agiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25

    Mu batoza 16 bagiye gutoza muri shampiyona ya 2024/25, 7 ni bashya mu makipe yabo

    Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145921/amakipe-yasinyishije-abakinnyi-bashya-barenga-150-ibyo-wamenya-mbere-yuko-shampiyona-ya-20-145921.html

  • Babana mu byiza n'ibibi- Perezida Nyusi ku bucuti RDF ifitanye n'abaturage b'i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ni amarangamutima Perezida Nyusi yagaragaje ubwo yari asoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga i Kigali, aho yari yitabiriye Umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda.

    Mu 2021 nibwo Ingabo z'u Rwanda zagiye gufasha iza Mozambique kurwanya umutwe w'iterabwoba wa Ansar al Sunnah, wari warigabije ibice by'Intara ya Cabo Delgado, ukica abantu ubaciye imitwe, ku buryo ahenshi hari harabaye amatongo, abaturage barahimutse.

    Mu minsi ishize Minisitiri w'Ingabo muri Mozambique, Cristovao Chuma, yatangaje ko Al Sunnah iri gutsindwa uruhenu, RDF ibigizemo uruhare hafi ya rwose.

    Abaturage batangiye kugaruka, ndetse RDF mu bunyamwuga bwayo ubu yatangiye no gufasha abaturage mu mibereho myiza, ibavura indwara zimwe zananiranye n'ibindi.

    Niyo mpamvu Perezida Nyusi yavuze ko uko kwishimirwa kwa RDF bikozwe n'ab'i Cabo Delgado 'biterwa n'uko Ingabo z'u Rwanda zimarana umwanya munini n'abo baturage.'

    Ati 'Babana mu bihe bibi n'ibyiza. Ibyo bituma basangira amakuru menshi cyane kandi y'ingenzi. Ubona ko impande zombi ziziranye ndetse abaturage bizera cyane Ingabo z'u Rwanda. Ni ibintu byiza. Ni ubufatanye busobanuye ikintu kinini.'

    Nyuma y'uko ubumwa bw'ingabo zo mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo muri Cabo Delgado buzwi nka SAMIM burangiye muri Nyakanga 2024, Perezida Nyusi yavuze ko byabaye ngombwa ko Ingabo z'u Rwanda zongererwa ubushobozi haba mu buryo bw'imibare no mu byo zikenera ngo zikore akazi kazo neza.

    Ati 'Ikindi ni uko n'Ingabo za Mozambique zari zikeneye gukomeza gkubakirwa ubushobozi. Hano mu Rwanda twasangiye ibitekerezo n'abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango, baba abo muri Afurika no hanze yayo kugira ngo dukomeze kongera ubwo bufatanye.'

    Perezida Nyusi yavuze ko impamvu yaje gushyigikira mugenzi we w'u Rwanda ari uko u Rwanda n'igihugu cye ari inshuti z'akadasohoka 'kandi inshuti zisangira akabisi n'agahiye.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba uwo muhango waritabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma barenga 20, ibyo bisobanuye uburyo u Rwanda rwubashywe ariko bikajyana n'iterambere ryarwo n'ubupfura bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Abanyarwanda ntabwo bahejwe muri gahunda y'iterambere ry'igihugu. Nawe reba Stade Amahoro yuzuye igakuba ubushobozi bwayo hafi kabiri, urebe n'uburyo Abanyarwanda bategereje kuva ku munota wa mbere w'ibirori kugeza bisojwe ubona ko ibirori byari ibyabo kurusha undi wese.'

    Wa mugani wa Perezida Nyusi abaturage ba Mozambique n’Ingabo z’u Rwanda babana mu bihe bibi n’ibyiza

    Umutekano muri Cabo Delgado waragarutse, bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda

    Uretse kubunamuraho ibyihebe byabacaga imitwe, Ingabo na Polisi by’u Rwanda binagira uruhare mu buvuzi bw’abaturage bo muri Mozambique

    Ingabo z’u Rwanda zabaye inshuti zikomeye n’abaturage bo muri Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babana-mu-byiza-n-ibibi-intandaro-y-ubucuti-bwa-rdf-n-ab-i-cabo-delgado-mu-213301

  • Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'umusaruro w'umuceri wapfuye ubusa i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma yo kurahiza Minitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente wongeye gusubizwa muri uwo mwanya. Yakiriye kandi indahiro z'abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, barahiye kuri uyu wa 14 Kanama 2024.

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z'umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

    Ni abahinzi b'umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bavugaga ko bagifite muceri urenga toni 4000 urunze ku mbuga banikaho kubera ko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, ndetse na toni zirenga 400 batarabonera isoko.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy'amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

    Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, uwari Minisitriri w'Ubucuruzi n'Inganda barabizi, uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu we asanga bisa n'aho ari hagati na hagati.

    Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w'ikibazo cy'umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

    Ati 'Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?'

    Yagaragaje ko abazaba ba Minisitiri muri Guverinoma nshya mu gihe baba badashoboye gukemura ibibazo by'abaturage ahubwo bagaharanira kuba abanyacyubahiro ntacyo byaba bimaze.

    Perezida Kagame yifashishije umugani wa Kinyarwanda uvuga ko 'Ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka' yavuze ko muri abo bari ba Minisitiri barangaranye abaturage, umusaruro ukabapfira ubusa harimo abagomba kubibazwa.

    Ati 'Iri turibonye ryamaze kuvuna isuka ariko wenda hari igisigaye kuri iyo suka, turaza gukomeza kuyihingisha ariko hagomba kugira ubibazwa ibintu nk'ibyo. Ntabwo mvuga kuri ibi gusa ahubwo ubwo ndavuga no ku bindi bisa bityo. Hagomba kugira ubibazwa.'

    Yabwiye abamaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ko igihe cyose bazabona ikibazo bagomba kugikemura cyangwa kigashyikirizwa inzego bireba kigashakirwa umuti hataragira byinshi byangirika.

    Ati 'Ubu namwe rero mubaye Abadepite, hari Abadepite bagomba kuba bahagarariye uturere, ubwo namwe muzajyaho mubimenye, ntimubivuze, ntimubikemuye cyangwa se ntimuzabimenya ubwo se ibyo twaba turimo ni iki? Mwaba mwabereye iki Abadepite cyangwa se abazaba ba Minisitiri bazaba babereye iki ba Minisitiri? Bazaba babaye ba Minisitiri ngo bamare iki niba badashobora gukemura ikibazo nk'icyo ngicyo kireba babaturage gutyo?'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko inzego zose zigomba gukorana mu gushakisha ahari ikibazo kandi zigafatanya gushaka umuti urambye.

    Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi ujya mu mwanya adashyize imbere gukemura ibibazo by'abaturage akwiye kubireka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagomba-kugira-ubibazwa-perezida-kagame-ku-baminisitiri-barangaranye-umusaruro

  • Kabisa na SP bigiye gufatanya kongera sitasiyo z'imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izo sitasiyo zizaba zifite ubushobozi bwo gushyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bugereranyije (Level 2 chargers). Igerageza ry'uwo mushinga ryamaze gukorwa ndetse rigenda neza, aho ibyo bigo byamaze gushyira sitasiyo eshatu ahasanzwe hakorera sitasiyo za SP.

    Lukas Lukoschek uri mu bashinze Kabisa, yatangaje ko uyu mushinga uri muri gahunda yo gushyigikira u Rwanda mu kwiyongera kw'imikoreshereze y'imodoka zikoresha amashanyarazi, abazifite ntibagorwe no kubona aho zishyiriwamo umuriro.

    Ati ''Uyu mushinga ugaragaza ubwiyongere bw'imikoreshereze y'imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, ndetse n'uburyo byihutirwa gushyiraho uburyo bwo gushyira umuriro muri izo modoka hano mu gihugu. Tunejejwe no kongera sitasiyo zishyira umuriro muri izo modoka, mu korohereza abatwara imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda bakagera byoroshye aho zishyirirwamo umuriro.''

    Nyuma y'igenda neza ry'uyu mushinga, ibigo Kabisa na SP byatangaje ko mu mezi atatu ari imbere biteganya gushyira izindi sitasiyo 15 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukomeza korohereza abakoresha n'abashaka gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Umuyobozi Mukuru wa SP Rwanda, Yves Legrux, yavuze ko ubu bufatanye na Kabisa ari ingenzi ku bafite cyangwa abashaka gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi, kuko bazajya boroherwa no kubona sitasiyo no hanze ya Kigali.

    Ati ''Turi mu mwanya mwiza wo gufasha Kabisa muri gahunda yatangiye yo gushyira hanze ya Kigali sitasiyo z'imodoka zikoresha amashanyarazi. Bizihutisha gahunda y'ikoreshwa ry'izo modoka mu Rwanda. Mboneyeho no gushimira Ikigega GreenFund kiri kugira uruhare runini muri iyi gahunda.''

    Itangizwa ry'ubu bufatanye hagati ya Kabisa na SP, rizagira uruhare mu gutuma sitasiyo za Kabisa ziva kuri 15 zigere kuri 30. Buje kandi gushyigikira gahunda ya leta y'uko nibura muri buri kilometero 100 ku mihanda hagomba kuboneka sitasiyo y'imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Ibi byitezweho kumara impungenge abazikoresha kuko bazaba bashobora gukorera ingendo aho ari ho hose mu gihugu badafite ubwoba bwo kubura umuriro.

    Iki gikorwa kandi cyatewe inkunga n' Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund), binyuze muri gahunda yacyo ya 'Ireme Invest' iteza imbere ibirimo ubwikorezi burengera ibidukikije.

    Izi sitasiyo zizashyirwa mu bice bitandukanye by'igihugu

    Kabisa na SP bigiye gufatanya kongera sitasiyo z'imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

    Kabisa ifite Imodoka zizewe zikoresha amashanyarazi

    Kabisa isanzwe imenyerewe mu bucuruzi bw'imodoka zikoresha amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabisa-na-sp-bigiye-gufatanya-kongera-sitasiyo-z-imodoka-zikoresha

  • Ni manda y'imyaka itanu yo kugabanya ibibazo – Perezida Kagame abwira Abadepite bashya – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Nyuma yo kurahira kw'Abadepite, hanatowe abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n'Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana.

    Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Uwineza Beline.

    Perezida Kagame yavuze ko muri politiki y'u Rwanda, guhindura amateka mabi, imiyoborere ikarushaho kuba myiza bikwiriye kuba ku isonga ry'ibikorwa. Kugira ngo bishoboke, yavuze ko bisaba ko abayobozi kutitekerezaho ubwabo, ahubwo bakumva ko inyungu z'ibikorwa zireba Abanyarwanda.

    Ati 'Natwe nk'abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza, ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda. Akenshi bisa n'aho ari umuco utajya urandurwa burundu, hari ikintu cy'imyanya, ndetse mu ndimi z'amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP.'

    'Ibintu byose, amikoro make y'igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.'

    Perezida Kagame yavuze ko n'ushaka kwiyumvamo ko aremereye, 'ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite'.

    Ati 'Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy'ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa cyangwa se ntibamenye n'ibibazo bagomba gukemura.

    Ati 'Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe. Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze […] ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano.'

    Perezida Kagame yavuze ko usibye ibyo, abayobozi baba bagomba kwibukiranya ibikwiriye gukorwa, ku buryo n'iyo ibintu byaba bitari mu nshingano zawe.

    Ati 'Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita, bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi.'

    Yagarutse ku bindi bibazo birimo ikimenyane, ruswa, icyenewabo; asaba ko buri wese mu gihugu abirwanya, by'umwihariko abayobozi kuko bo bareberera abanyarwanda.

    Ati 'Ni yo ntambara ya mbere turwana nayo muri politiki yacu, ni yo ntambara tumazemo imyaka 30. Ubu tugiye kongeraho indi itanu muri iyi manda bamwe muri twe twarahiriye. Ntabwo yaba itanu y'ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.'

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-manda-y-imyaka-itanu-yo-kugabanya-ibibazo-perezida-kagame-abwira-abadepite

  • Isomo Nsanzimfura Keddy yakuye ku makosa yatumye abura inzu ye ku maherere, icyo kuba hari icyo ashinja APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports, Nsanzimfura Keddy yavuze ko amakosa yakoze ubwo yari muri APR FC akisanga mu bibazo byose byatewe no kwisanga mu buzima atamenyereye kandi akiri umwana, ibintu ahamya ko bitazasubira.

    Ku myaka ye 17 hari 2020 ni bwo Nsanzimfura Keddy yasinyiye APR FC avuye muri Kiyovu Sports.

    Uyu mukinnyi wari uvuye no mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo yahiriwe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko yagiye agarukwaho mu itangazamakuru bivugwa ko afite imyitwarire itari myiza.

    Muri 2022 uyu mukinnyi yaje guhagarikwa muri APR FC kubera iyo myitwarire kugeza muri 2023 ubwo yerekezaga muri Al Qanah yo mu Misiri.

    Muri ibyo bibazo byose ni nabwo yaje kubura inzu ye bigizwemo uruhare n’umukinnyi bakinanaga yisanga ari iy’umunyamakuru.
    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Nsanzimfura Keddy yavuze ko ibyabaye bitazongera kuba kuko ubu yamaze gukura, kiriya gihe yari akiri umwana yisanga yageze ku bintu mu buryo bworoshye akeka ko ari ko bizahora.

    Ati “Nabyita kwihuta no kwihutisha ubuzima. Kwisanga mu buzima bwa APR FC uvuye muri Kiyovu Sports, navuye muri Kiyovu mfite imyaka 17 ntabwo byanyoroheye, ibyambayeho byambayeho ariko ntabwo bizongera. Byari byihuse ariko maze gukura maze kuba umukinnyi mukuru, amakosa yose yabaye ntabwo azongera.”

    Kuba hari icyo ashinja APR FC n’ubuyobozi bwa yo, yagize ati “ntacyo nshinja APR FC na yo ndayishimira.”

    Nsanzimfura Keddy wagarutse muri Kiyovu Sports yakuriyemo yari yayivuyemo muri 20220 ajya muri APR FC, yavuyemo muri 2023 ajya mu Misiri muri Al Qanah.

    Nsanzimfura Keddy yavuze ibyabaye byatewe no kwihutisha ubuzima kandi akiri umwana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isomo-nsanzimfura-keddy-yakuye-ku-makosa-yatumye-abura-inzu-ye-mu-maherere-icyo-kuba-hari-icyo-ashinja-apr-fc

  • U Rwanda mu mushinga wo gukuba gatatu umusaru… – #rwanda #RwOT

    Igihingwa ngengabukungu cya kawa ni kimwe mu bimaze imyaka irenga ijana bihingwa n'Abanyarwanda ariko bikorwa mu buryo butari ubw'umwuga icyakora mu myaka 30 ishize kikaba cyarabaye kimwe mu bihingwa byahawe imbaraga ndetse byitabwaho.

    Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo gukuba gatatu umusaruro w'ikawa yeza, binyuze muri gahunda yo gusazura ibiti zeraho no gusimbuza ingemwe nshya ibishaje birengeje imyaka 30.

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, ubwo mu Karere ka Nyamasheke hakorwaga ubukangurambaga mu bahinzi ba kawa, banigishwa uko bayisazura.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB), cyizeye ko umusaruro mu myaka 4 iri imbere uzikuba gatatu, mu gihe ikawa yitaweho neza.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000 yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza izamuka rya 53.39% ugereranyije n'umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni 75.5$.

    Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by'ibiti by'ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe, bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa ubuso ihinzeho ukarenga  hegitari 42,229 zibarurwa uyu munsi.

    Mu karere ka Nyamasheke gusa, gusimbuza kawa ishaje bizakorerwa kuri hegitari 1107 mu gihe gusazura bizagera ku buso bwa hegitari 393 mu myaka ine.

    Kugeza ubu imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zavuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021. Umusaruro ku giti kimwe cya kawa ukaba warageze ku bilo 2.6 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023.


    U Rwanda rwatangaje ingamba zizarufasha gukuba gatatu umusaruro w’ikawa rwiyezereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145907/u-rwanda-mu-mushinga-wo-gukuba-gatatu-umusaruro-wikawa-rweza-145907.html

  • StarTimes: Iwabo wa shampiyona y’u Rwanda nde… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu byishimo bisendereye umutima bya Rwanda Premier League kugeza ku mikino yuzuye ibihangange bya LaLiga, Shampiyona yo muri Arabiya Saudite, Bundesliga, ndetse Carabao Cup, twasubije ibyifuzo byawe by’umupira wamaguru.

    Rwanda Premier League kuri Magic Sports gusa

    Ku bakunzi b'umupira w’amaguru mu Rwanda, StarTimes ibaha uburyo bwihariye bwo kureba Rwanda Premier League kuri Magic Sports CH 265 & 251 (Dish). Kuva muri 2023;  StarTimes yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League yo kuba umufatanyabikorwa wihariye uzajya werekana shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

    StarTimes yiyemeje kukuzanira imikino yose kuva mu makipe akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ishimire imikino yose ishimishije mu mashusho akeye ya HD, Kogeza mu Inyarwanda ndetse wishimire amakipe ukunda mu gihe ahatanira igikombe cya shampiyona.

    La Liga kuri StarTimes

    La Liga ni iwabo w'amwe mu makipe y'umupira w'amaguru akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye ku Isi.

    StarTimes yakwegereje imikino irimo abakinnyi bazwi cyane ku Isi nka Vinícius Júnior, Kylian Mbappe, Jude Bellingham, na Lamine Yamal. Ryoherwa n’umupira w’amaguru wa Espagne ureba  imikino yose mashusho akeye ya HD, buri gitego cyose n’ibihe bitangaje kuri Sports Premium na Sports Life.

    Izindi shampiyona zikomeye ziri kuri World football 

    Shaka umunezero w’umupira w’amaguru hamwe na shampiyona yo muri Arabiya Saudite, Bundesliga, na Carabao Cup zose ziboneka kuri shene ya World football. Ryoherwa n'imikino yuje ubuhanga muri Bundesliga, igaragaramo amakipe y’abanyabigwi nka FC Bayern Munich na Borussia Dortmund.  

    Gana StarTimes!

    Gana StarTimes uyu munsi ubundi wongere ibihe byiza ureba shampiyona z'umupira w’amaguru ukunda. Ku bihumbi 15,000Rwf gusa urahabwa dekoderi naho kubayifite ho ongera ifatabuguzi kuri 12,000Rwf kuri dekoderi y'udushami cyangwa 11,000Rwf kuri dekoderi y'igisahane kugirango wishimire aya marushanwa yose  adasanzwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145914/startimes-iwabo-wa-shampiyona-yu-rwanda-ndetse-na-shampiyona-zikomeye-ku-isi-145914.html