Blog

  • Abakinnyi barenga 165 baturutse mu bihugu 14 – Uko buri kipe mu makipe 16 y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yiyubatse #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 itangira ahateganyijwe imikino 3, abakinnyi barenga 165 baturutse mu bihugu bitandukanye ni bo aya makipe yaguze mu rwego rwo kuyitegura.

    Muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje kunyura mu makipe yose kugira ngo imenye abakinnyi bashya yaguze nubwo hari aho byagoranye, gusa muri rusange hejuru ya 90% byagenze neza.

    Nyuma yo kunyura mu makipe uko ari 16, nta kipe n’imwe itarinjijemo umukinnyi mushya, iyo ubaze usanga abarenga 165 ari bo aya makipe yaguze baje kuyafasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Ni abakinnyi baturutse hirya no hino muri Afurika mu bihugu 14 birimo n’u Rwanda. Ibyo bihugu ni; Rwanda, Mauritania, Centrafrique, Mali, Nigeria, Gambia, Cameroun, Ghana, Gabon, Burundi, Uganda, DR Congo, Senegal na Congo Brazaville.

    Uko amakipe yiyubatse:

    Amagaju FC

    Useni Kiza Seraphin (DR Congo)
    Iragire Saidi (Burundi)
    Gloire SHABANI Salomon (DR Congo)
    Twagirumukiza Clement (Rwanda)
    Kambale Kilo Dieume (DR Congo)
    TWIZERIMANA Innocent (Rwanda)
    Rachid Mapoli (DR Congo)

    APR FC

    Ruhamyankiko Yvan (Rwanda)
    Dushimimana Olivier (Rwanda)
    Mugiraneza Frodouard (Rwanda)
    Tuyisenge Arsene (Rwanda)
    Byiringiro Gilbert (Rwanda)
    Aliou Souane (Senegal)
    Richmond Lamptey (Ghana)
    Seidu Yussif Dauda (Ghana)
    Mamadou Sy (Mauritania)
    Lamine Bah (Mali)
    Godwin Odibo (Nigeria)
    Chidiebere Johnson Nwobodo (Nigeria)

    AS Kigali

    Hakim Mubarak (Rwanda)
    Franklin Chukwuebuka Onyeabor (Nigeria)
    Nkubana Marc (Rwanda)
    Hoziyana Kennedy (Rwanda)
    Hakizimana Felecien (Rwanda)
    Kayitaba Bosco (Rwanda)
    Ngendahimana Eirc (Rwanda)
    Armel Ghislain (Cameroun)
    Junior (DR Congo)

    Bugesera FC

    Bizimana Yannick (Rwanda)
    Mucyo Junior Didier (Rwanda)
    Eric Iracyadukuna (Rwanda)
    Hirwa Jean de Dieu (Rwanda)
    Ciza Jean Paul (Burundi)
    Arakaza MacArthur (Burundi)
    Ndayogeje Gérard (Burundi)
    Mfashingabo Didier (Rwanda)

    Etincelles FC

    Kuri Etincelles byagoranye kubona abakinnyi iyi kipe yasinyishije, n’ababonetse habonetse izina rimwe gusa nta muntu n’umwe muri iyi kipe ushobora kubwira irya kabiri, amakuru avuga ko bashobora kuba hari ibindi batinye bijyanye n’imbaraga z’umwijima.
    Abo twabashije kumenya;
    Rahim
    Radjab
    Moro
    Ismael
    Denis

    Gasogi United

    Ousmane Doumbia Manian (Mali)
    Zico Cyntrik Bouloukoulou (Congo Brazaville)
    Kokoete Udo Ibiok (Nigeria)
    Ndikumana Danny (Burundi)
    Prince (Rwanda)
    Uwangaburiye Dieu Merci (Rwanda)
    Alex Nduwayo (Rwanda)
    Muhindo Collins (Burundi)
    Christian Theodor Yawanendji Malipangou (Centrafrique)

    Gorilla FC
    Rutanga Eic (Rwanda)
    Nishimwe Blaise (Rwanda)
    Mugunga Yves (Rwanda)
    Moussa Omar (Burundi)
    Ntwali Evode (Rwanda)
    Shyaka Jean Derrick(Rwanda)
    Manzi Patrick (Rwanda)
    Serge Ntagisanay (Rwanda)
    Muhawenayo Gad (Rwanda)
    Karenzo Alexis (Burundi)
    Nduwimana Frank (Rwanda)
    Uwimana Kevin (Rwanda)

    Kiyovu Sports
    Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yinjijemo abakinnyi benshi ariko na bo iyo ubajije bakubwira ko hari ibitararangira neza kuri bamwe nubwo berekanywe, abo ISIMBI yamenye byamaze kurangira neza uretse Okwi biri kuri 95%, ni;

    Hamiss Cedric (Burundi)
    Nshimirimana Jospin (Burundi)
    Kwizera Yannick (Rwanda)
    Gabriel (Gabon)
    Sugira Ernest (Rwanda)
    David Kamoso (Rwanda)
    Nyandwi Theophille (Rwanda)
    Ishimwe Kevin (Rwanda)
    Nsanzimfura Keddy (Rwanda)
    Emmanuel Arnold Okwi (Uganda)

    Marines FC
    Vally Irambona (Burundi)
    Bigirimana Alfan (Burundi)
    Menaame Ndombe Vingile (DR Congo)
    Mutabaruka Alexandre (Rwanda) Sanda Sulley (Cameroun)
    Rugirayabo Hasaan (Rwanda)
    Mukore Confiance (DR Congo)
    Edison Muganza (Rwanda)
    Niyigena Emmanuel (Rwanda)
    Niyigena Ednezer (Rwanda)
    Gatete Jimmy (Rwanda)
    Ndaruhuye David Junior (Rwanda)
    Mbindo Kalaga Alphonse (Rwanda)
    Mugabe Theophile (Rwanda)
    Aime (Rwanda)
    Mbonyumwami Thaiba (Rwanda)

    Muhazi United

    Nziengui Koumba Nicodeme Russell (Gabon)
    Kubwimana Cedric (Rwanda)
    Muhimpundu Aman (Rwanda)
    Ramazani Patient (DR Congo)
    ISSA Elie (DR Congo)
    Kwizera Ahmed (Rwanda)
    Matabaro Assumani (Rwanda)
    Twishime Benjamin (Rwanda)
    Babuwa Samson (Nigeria)
    Niyitegeka Idrissa (Rwanda)
    Kagaba Nicholas (Uganda)

    Mukura VS
    Abdoul Jalilu (Ghana)
    Agyenim Boateng Mensah (GHANA)
    Alonso Betchoka (Cameroon)
    Jordan Dimbumba (DR Congo)
    Fred Niyonizeye (Burundi)
    Vicent Adams (Ghana)
    Mende Sunzu Bonheur (DR Congo)
    Uwumukiza Obed (Rwanda)
    Tuyizere Jean Luc (Rwanda)
    Irumva Justin from (Rwanda)
    Ishimwe Abdoul (Rwanda)
    Mwiseneza Kevin (Rwanda)
    Irumva Justin (Rwanda)
    Irankunda Moria (Rwanda)

    Musanze FC

    Ndizeye Gad (Rwanda)
    Ashraf Kamanzi (Rwanda)
    Hydra Buba (Gambia)
    Salim Abdallah (Rwanda)
    Mukengere Christian (Rwanda)
    Sunday Inemesit (Nigeria)
    Nkofor Ngafei (Cameroun)

    Police FC

    Niyongira Patience (Rwanda)
    Simeon Iradukunda (Rwanda)
    Ani Elijah (Nigeria)
    Ssenjobe Eric (Uganda)
    Msanga Henry (Burundi)
    David Joseph Chimezie (Nigeria)
    Allan Kateregga (Uganda)
    Yakubu Issah (Ghana)
    Richard Kilongozi (Burundi)
    Muhozi Fred (Rwanda)
    Joackiam Ojera (Uganda)

    Rayon Sports

    Ndikuriyo Patient (Burundi)
    Nshimiyimana Emmanuel Kabange (Rwanda)
    Omar Gning (Senegal)
    Omborenga Fitina (Rwanda)
    Niyonzima Olivier Seifu (Rwanda)
    Ndayishimiye Richard (Burundi)
    Rukundo Abdoul Rahman (Burundi)
    Niyonzima Haruna (Rwanda)
    Elanga Kanga Junior (Congo Brazaville)
    Fall Ngagne (Senegal)
    Aziz Bassane Koulagna (Cameroun)
    Adama Bagayogo (Mali)

    Rutsiro FC
    Matumele Arnaud (DR Congo)
    Itangishatse jeanpaul (Rwanda)
    Ngirinama Alexis (Rwanda)
    Mbandu Olivier (DRC)
    Kabura jean (DRC)
    Habimana Yves (Rwanda)
    Mumbere Mbusa Jeremie (DRC)
    Ndabitezimana Lazard (Burundi)
    Ndikumana tresor (Burundi)
    Mambuma ngunza thithi (DRC)
    Uwambazimana Leon (Rwanda)
    12 Mutijima Gilbert (Rwanda) Espoir fc
    Nduwayezu Jean Paul (Rwanda)
    Munyurangabo Cedric (Rwanda)

    Vision FC

    Ndekwe Felix (Rwanda)
    Hakizimana Amani (Rwanda)
    Lutaaya Micheal (Uganda)
    Bonney Stephen (Ghana)
    Cyubahiro Idarus (Rwanda)
    Misago Jules (Burundi)
    Faustin Edgar (Burundi)
    Twizerimana Onesme (Rwanda)
    Rugangazi Prosper (Rwanda)
    James Bienvenu Desire Djaoyang (Cameroun)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-barenga-165-baturutse-mu-bihugu-14-uko-buri-kipe-mu-makipe-16-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yiyubatse

  • Gen Mubarakh Muganga yashimije umusaruro w'ubufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu by'umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2024, aho yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze ibyumweru bitandatu ari guhabwa abasirikare b'u Rwanda 100 bo mu ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.

    Bari bamaze igihe bahugurwa ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Qatar.

    Aya mahugurwa baherwaga mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako, yibanze ku bice by'ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro no kurwanya imyigaragambyo.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye kandi abahawe amahugurwa ku bwitange bagize bakaba babashije gusoza amahugurwa.

    Yabibukije kandi ko ubuhanga n'ubumenyi bungutse ari ibyo kubafasha gusohoza inshingano zabo nk'uko bikwiye kinyamwuga.

    Ati 'Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kuri iyi ntambwe y'ingenzi, nta gushidikanya ko ubu mugiye gukora neza kurushaho no kuzuza inshingano zanyu.'

    'Ndashimira kandi ingabo za Qatar zagiye zisangiza ubumenyi RDF mu myaka ine, twese twungukiye muri ubu bufatanye.'

    Capt Abdulla Al-Marri, wari uyoboye aya mahugurwa yashimiye RDF ku bwo gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y'u Rwanda na Qatar binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo n'aya mahugurwa.

    Ati 'Aya mahugurwa yabaye binyuze mu bufatanye hagati y'ibihugu byombi, ubu bumenyi buzatuma aba bagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, barushaho gukora neza inshingano zabo mu kurinda abantu bakomeye, kurwanya iterabwoba no kurwanya imyigaragambyo.'

    Ibi birori kandi byari byitabiriwe n'abajenerali batandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, abasirikare bakuru n'abato ndetse n'intumwa mu Ngabo za Qatar.

    Muri Mutarama 2024, u Rwanda na Qatar, byashyize umukono ku masezerano agamije gutangiza ubufatanye mu by'umutekano.

    Ni amasezerano y'ubufatanye yitezweho gukorera hamwe kw'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'icuruzwa ry'abantu.

    Hari kandi kurwanya gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'intwaro n'amasasu, ibyaha bifitanye isano n'iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n'ibindi.

    Aya kandi yaje yiyongera ku yandiajyanye n'iby'umutekano yashyizweho umukono mu 2023.

    Mu gihe cy'imyaka ine, abarenga 400 bahuguwe mu by'umutekano yaba muri Qatar no mu Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye Ingabo za Qatar ku bwo gusangiza ubumenyi Ingabo z'u Rwanda

    Aya mahugurwa baherwaga mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako, yibanze ku bice by'ingenzi birimo no kurwanya iterabwoba

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abahawe amahugurwa ku bwitange bagize mu gihe bamaze bahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yashimije-umusaruro-w-ubufatanye-bw-u-rwanda-na-qatar-mu

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umugabo yakubise umugorewe Rasoro mu mutwe nawe ahita yimanika #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane Tariki ya 15 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kintama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, Umugabo witwa Nshimiyimana Nowa w'imyaka 30 y'amavuko yakubise Rasoro umugore we witwa Uwase Chantal w'imyaka 25 y'amavuko nawe ahita yimanika mu mugozi.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'ahabereye iri bara, avuga ko abatabaye basanze uyu mugore atarashiramo umwuka bihutira guhita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba kugira ngo yitabweho nubwo ubuzima bwe bwari habi.

    Muri uko gutabara bagasanga umugore arimo ahiritira aho yari aryamye yakubiswe Rasoro mu mutwe, ku rundi ruhande bakiri muri iyi nzu, barebye mu cyumba basanga umugabo amanitse mu mugozi, bakeka ko uyu mugabo agikubita Rasoro umugore yaketse ko amurangije nawe agahita ajya kwimanika.

    Aya makuru kandi, yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Providence Mbonigaba wabwiye intyoza.com ko yahawe amakuru y'uko uyu Nshimiyimana Nowa yakubise umugore we rasoro nawe agahita yimanika mu mugozi.

    Gitifu Providence, avuga ko Umugore atahise ashiramo umwuka, ko ahubwo abatabaye basanze agihiritira hasi mu nzu bakihutira ku mujyana kwa muganga, mu gihe basanze umugabo yiyahuye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

    Akomeza avuga ko aba bombi( Umugabo n'Umugore) nta gihe kinini bari bamaranye babana, ko kandi bari bataranabyarana. Avuga kandi ko babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ku bijyanye niba uyu muryango waba hari ibibazo wari ufitanye bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, avuga ko atazi niba hari ibyari bihari hagati yabo, ariko ko byose arabimenya amaze kuganira n'abaturage bari baturanye n'uyu muryango.

    Ku yandi makuru agera ku intyoza.com ni avuga ko intandaro ya byose ishobora kuba ituruka ku ifuhe ry'Umugabo wafuhiraga cyane uyu mugore we. Uyu mugabo Nyakwigendera Nshimiyimana ngo yari umunyonzi, yajyaga kunyonga I Muhanga ariko nti yizere Umugorewe yasize, akavuga ko yajyaga mukazi umugore nawe agahita agenda.

    Kugeza dukora iyi nkuru, Ubuyobozi bw'Umurenge wa wa Nyarubaka, inzego z'Umutekano zirimo Polisi na RIB bari mu nzira berekeza ahabereye iri bara.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/15/kamonyi-nyarubaka-umugabo-yakubise-umugorewe-rasoro-mu-mutwe-nawe-ahita-yimanika/

  • Isezerano Kenny Sol yahaye umugore we ku isabukuru ye y’amavuko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rusanganwa Norbel wamamaye nka Kenny Sol, yateye imitoma umugore we Kunda Alliance Yvette ku isabukuri ye y’amavuko, amuhamiriza urwo amukunda.

    Ku wa 15 Kanama buri mwaka ni bwo Kunda umugore wa Kenny Sol yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Kenny Sol abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umufasha we ayakurikiza ubutumwa amwifuriza isabukuru nziza, amushimira ko yamugize umugabo n’imyaka irindwi bamaranye amubwira ko amukunda.

    Yagize ati “Isabukuru nziza kuri wowe mugore wanjye mwiza, nsengeye umunezero wawe, ubuzima bwiza n’ibyifuzo by’umutima wawe ngo bisubizwe, warakoze kumpindura umugabo ndi uyu munsi, ndagushimira igihe cyose kandi nzahora nkukunda ndetse nkubaha mama warakoze ku myaka 7, umwamikazi udasanzwe!”

    Ni isabukuru ya mbere Kunda Alliance yizihije kuva yarushinga na Kenny Sol cyane ko basezeranye kuzabana akaramata imbere y’amategeko y’u Rwanda ku wa 05 Mutarama 2024.

    Muri Gicurasi 2024, nibwo Kenny Sol n’umufasha we Kunda Alliance bibarutse imfura yabo.

    Kenny Sol yasezeranyije umugore kuzamukunda iteka ryose

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isezerano-kenny-sol-yahaye-umugore-we-ku-isabukuru-ye-y-amavuko

  • FERWAFA yakuriye inzira ku murima abanyamuryango ba yo na RPL #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko umwaka w’imikino wa 2024-25, abanyamahanga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bazaguma ari 6 nta mpinduka zizaba.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 yize ku busabe bw’Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yasabye ko abanyamahanga bakwiyongera.

    Umwe mu myanzuro wavuyemo nk’uko FERWAFA ari yo igena umubare w’abanyamahanga bagomba kujya mu mukino umwe, yabyanze.

    Yavuze ko “amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze 6 ku mukino uhereye ku mwaka w’imikino wa 2024-25.”

    Bibaye nyuma y’uko amwe mu mabwiriza Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo n’ingingo ivuga kukongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.

    Muri aya mabwiriza, ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati “ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino.”

    Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati “ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino.”

    Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza. Yateranye ibitera utwatsi.

    Abanyamahanga bagumye ari 6

    Source : http://isimbi.rw/siporo/FERWAFA-yakuriye-inzira-ku-murima-abanyamuryango-ba-yo-na-RPL

  • Real Madrid yegukanye UEFA Super Cup ku nshuro ya Gatandatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yongeye gukora amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya UEFA Super Cup ku nshuro ya gatandatu, itsinze Atalanta ibitego 2-0. Uyu mukino wabereye kuri stade y'icyubahiro yo muri polinye.

    Abakinnyi bashya barimo Kylian Mbappé na Jude Bellingham, bose bafashije Real Madrid gutsinda uyu mukino. Mbappé watsindiye Real Madrid ku mukino we wa mbere yarakinnyemo, yerekanye ko ari Umukinnyi mwiza ukomeye mu ikipe ya Real Madrid.

    Jude Bellingham, nawe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ba Real Madrid wigaragaje cyane muri uyu mukino. N'ubwo atatsinze igitego, uburyo bwe bwo gukina bwatanze umusaruro ukomeye ku ikipe. Bellingham yari amaze iminsi avugwa cyane nyuma yo kuva mu mikino y'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, none yerekanye ko ari umukinnyi w'ingenzi kuri Real Madrid.

    Ikipe ya Atalanta nayo yagerageje gukina neza, ariko uburyo bwo gusatira bwa Real Madrid bwabaciye intege.

    Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy'ubudahangarwa bw'ikipe ya Real Madrid mu marushanwa mpuzamahanga. Abafana b'iyi kipe bari bategereje cyane kureba uburyo abakinnyi bashya barimo na Mbappé bazitwara.

    Real Madrid, ikaba yongeye kwerekana ko ari imwe mu makipe akomeye ku isi, ikaba yegukanye iki gikombe cya UEFA Super Cup ku nshuro ya gatandatu.

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-yegukanye-uefa-super-cup-ku-nshuro-ya-gatandatu/

  • Perez yatangiye kuvuga imyato Mbappé utaramara kabiri i Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Realmadrid TV nyuma yo gutsindira igikombe cya Super Cup i Warsaw, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yatangaje ibyishimo bye byo gutangirana neza umwaka w'imikino. Yagize ati: 'Ndishimye cyane. Dutangiye umwaka, iki ni igikombe cya mbere twatsindiye kandi bizatwongerera imbaraga zo gukora ibishoboka byose. Bizadusunikira imbere mu mwaka w'imikino uzaba ukomeye cyane'.

    Perez yavuze ko Mbappé yatangiye neza muri Real Madrid yagize ati: 'Ukuntu Mbappé yatangiye yambaye umwenda wa Real Madrid atsinda igitego bizamwongerera icyizere cyo kugira umwaka mwiza w'imikino.

    akomeza avuga ko Mbappé yishimiye cyane. Ubwo yakiraga umudari we, ko Kandi yagaragazaga ibyishimo byinshi.ati' Si ibintu byoroshye gutangira muri Real Madrid utsinda igitego kandi yagaragaje intangiriro nziza.'

    Perez yagize ati: 'Mu gice cya kabiri twaje gutsinda. Twatsinze ibitego bibiri kandi twashoboraga gutsinda ibindi byinshi. Iyo ugiye gutsinda ufite ubushake n'imbaraga nk'izo, birasanzwe ko dutsinda.'

    Perez yashimangiye akanyamuneza ke kubera ibyo bagezeho ati: 'Ndishimye ku byo twagezeho. Tugomba gukomeza gukora cyane nk'uko twabikoze umwaka ushize kandi tuzabigeraho. Dufite ikipe ikomeye kandi nta n'umwe ubishidikanya.'

    Perez avuga ku bafana ba Real Madrid ati: 'Nkimara kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho nabo bari b'abahanga cyane, nk'uko byari hano. Real Madrid ni ikipe ikomeye ku isi yose. Abafana bayo ku isi yose bayifite ku mutima kandi tubibona igihe cyose dusohotse muri Espagne.'

    Source : https://yegob.rw/perez-yatangiye-kuvuga-imyato-mbappe-utaramara-kabiri-i-madrid/

  • Nta cyahindutse ku banyamahanga bemerewe guki… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimaze iminsi bigarukwaho cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ni ikijyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga niba abemerewe gukina bazongerwa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye amakipe amabwiriza azagenderaho muri shampiyona ya 2024/25.

    Muri aya mabwiriza harimo ko abakinnyi b’Abanyamahanga bemerewe gukoreshwa ku mukino ari 6 gusa n’ubundi nk’uko byari bisanzwe aho kuba 8 nk’uko byavugwaga.

    Aya mabwiriza aje nyuma yuko amakipe arimo APR FC, Mukura VS na Rayon Sports zaguze abakinnyi benshi b’Abanyamahanga ndetse benshi akaba aribyo bagenderahaho bakavuga ko umubare w’Abanyamahanga ugomba kongerwa dore ko n’amakipe menshi ari byo yifuzaga ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

    Shampiyona ya 2024/25 izatangira gukinwa ku munsi wejo ku wa Kane aho imikino izabimburira indi ari uwo ikipe ya Gorilla FC uzakinamo na Vision FC, uwo Bugesera FC izakinamo n’Amagaju FC ndetse nuwo Mukura VS izakinamo na Gasogi United.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145926/nta-cyahindutse-ku-banyamahanga-bemerewe-gukina-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-145926.html

  • Abakunzi ba APR FC berekezaga Tanzania bakoze impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba APR FC berekezaga Tanzania gushyigikira ikipe ya bo izakina na Azam FC ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, bakoze impanuka ikomeye.

    Aba bafana bari muri Bus ya Matunda yagombaga kubashyikiriza indi bus ku mupaka wa Rusumo, ubwo bari barenze Rugende bahuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ari yo yakoshoye iyi bus igihande kimwe cyose iracyangiza.

    Abafana bane akaba ari bo bakomeretse ndetse imbangukira gutabara “Ambulance” zikaba zihari ngo harebwe uko bagezwa kwa muganga.

    “Twari turenze Rugende, duhuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ni yo yangije uruhande rwose rwa bus, bane bakomeretse, Ambulance ubu irahari kugira ngo harebwe uko bajyanwa kwa muganga.” Munyarubuga François [Songambele] aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

    Ku kuba bahita bakomeza urugendo yavuze ko bagiye kubanza kureba uko abafana bose uko bameze ubundi babone gufata umwanzuro.

    Aba bakunzi ba APR FC bakaba bari bahagurikiye i Remera mu ijoro ryo ku wa Gatatu saa sita (byari byamaze kuba ku wa Kane).

    APR FC yo izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 ikaba izakorera imyitozo muri Tanzania ku wa Gatandatu umukino ube ku Cyumweru.

    Imodoka yari itwaye yakoze impanuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakunzi-ba-apr-fc-berekezaga-tanzania-bakoze-impanuka-ikomeye

  • Barcelona yabonye umusimbura wa Nico Williams – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barcelona ishobora kugura Kingsley Coman wa Bayern Munich nyuma yo kunanirwa kugura Nico Williams. Iyi kipe yo muri Espagne yari imaze igihe ishaka kugura uyu musore ukina muri Athletic Club, ariko iyi kipe yo mu mugi wa Bilbao yerekanye ko Williams azaguma muri Athletic Club.

    Abayobozi ba Barcelona bifuza kongera imbaraga mu ikipe yabo mbere y'umwaka w'imikino 2024/2025 kandi bakeneye undi mukinnyi w'imbere mu kibuga wo gufatanya na Dani Olmo mu gushaka ibitego.

    Nk'uko bivugwa na Fabrizio Romano, ikipe ya Barcelona yatangiye kuganira ku bandi bakinnyi bashobora kugura, ndetse barimo na Kingsley Coman, umukinnyi wo ku ruhande rw'iburyo wa Bayern Munich.

    iyi kipe yo mu Budage yabwiye Coman ko adakenewe mu mishinga y'umutoza Vincent Kompany kandi ko ashobora gusohoka Allianz Arena muri iyi mpeshyi.

    Nubwo Coman afite andi makipe amwifuza ku mugabane w'Uburayi nka Paris Saint-Germain, ashobora gutekereza kwerekeza muri Camp Nou kuko umutoza Hansi Flick amuziho impano n'ubushobozi.

    Kingsley Coman

    Source : https://yegob.rw/barcelona-yabonye-umusimbura-wa-nico-williams/