Blog

  • Mbonyi arayoboye! Abaramyi bakunzwe cyane mu… – #rwanda #RwOT

    Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugenda wunguka impano nshya, zigakundwa ndetse zigatanga n’icyizere cy’ejo hazaza hawo. Itangazamakuru riri ku isonga mu gushyigikira iterambere ry’uyu muziki. Umunyamakuru wa Isibo TV & Radio, ni umwe mu biyemeje gushyiraho itafari rye abinyujije mu kiganiro akora cyitwa Holy Room.

    Mu banyamakuru batoye ku ikubitiro, harimo Iradukunda Moses ukorerera Radio Rwanda mu kiganiro cyitwa ‘Showbizz Today,’ Dudu Rehema ukorera Life Radio, Frank Mario Sebudandi ukorera Authantic TV & Radio, Uwiringiyimana Theogene (MC Theo) ukorera Life Radio na Agape TV, ndetse na MC Fidele Gatabazi ukorera BTN & Ahupa Radio. 

    Abaramyi barushije abandi amajwi, harimo Israel Mbonyi wagize amajwi 5/5, Papi Clever & Dorcas bagize 4/5, Ben & Chance bagize 4/5, Chryso Ndasingwa wagize 3/3 ndetse & Vestine na Dorcas bagize 3/5.

    Mu bandi bahabwaga amahirwe harimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Josh Ishimwe, Miss Dussa, Meddy, David Kega, Byiringiro Gedeon, Bonke Bihozagara, ndetse n’itsinda rya James na Daniella.

    Abanyamakuru batoye, bagendeye ku buryo indirimbo z’aba bahanzi zisabwa ndetse zigacurangwa haba ku bitangazamakuru bakorera, mu bitaramo n’ahandi hahurira imbaga nyamwinshi.

    Uru rutonde, rwakorewe mu kiganiro ‘Holy Room’ gikorwa na Abayisenga Christian wa Isibo Radio & TV, rukaba rwabimburiye izindi nyinshi zigiye kujya zikorwa muri iki kiganiro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’uyu muziki uhembura imitima y’abatari bake haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Christian yavuze ko hari n’igihe kizagera abatowe mu cyiciro runaka bagatangira no guhabwa ibihembo. Yatangaje ko ibi nta kindi babikoreye usibye gushimira aba baramyi no kubatera umwete kuko bari gukora cyane.

    Ikiganiro ‘Holy Room’ giheruka guheshwa umugisha n'Umukozi w'Imana Rev. Antoine Rutayisire,  kigaruka ku gushima Imana ku bw’ineza yayo, gutarama, kuvuga ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze no kumenyesha amakuru agezweho muri Gospel, buri ku Cyumweru guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo  (6h00) kugeza Saa Mbiri n’Igice (8h30).

    Christian Abayisenga ni umunyamakuru wamenyekanye mu kiganiro Salus Relax kuri radio Salus (Aho yabaye umuyobozi w'igisata cy'imyidagaduro) aza kuhava yerekeza kuri radio Authentic ya Apotre Dr Paul Gitwaza aho yagiraga ikiganiro cyakundwaga n'abakristo benshi cyitwaga The breakfast.

    Nyuma yaje gusezera kuri iyi Radio agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Isibo TV, aza no gutangiza ikiganiro cya Gospel cyitwa Holy Room kimwe mu bikunzwe hano mu Rwanda.


    Umunyamakuru Abayisenga Christien wa Isibo TV & Radio yatangije gahunda yo gutora mu kiganiro akora cya Holy Room

    Abanyamakuru 5 bagezweho muri Gospel yo mu Rwanda batoye abaramyi bakunzwe kurusha abandi

    Aba uko bakurikirana nibo batowe ku kigero cyo hejuru 

    “>Kanda hano urebe uko abanyamakuru bagiye batora

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145939/mbonyi-arayoboye-abaramyi-bakunze-cyane-mu-mboni-zabanyamakuru-5-bagezweho-muri-gospel-nya-145939.html

  • OMS yatangaje ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima cyihutirwa cyugarije isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy'ubushita bw'inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy'ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.

    Iyi ndwara yandura cyane — mbere yari izwi nka monkeypox — imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y'uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n'ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n'ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.

    Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y'Afurika 'birahangayikishije cyane'.

    Yagize ati: 'Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima.'

    Ubushita bw'inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw'umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y'undi muntu.

    Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk'ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica. Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/oms-yatangaje-ko-ubushita-bwinkende-ari-ikibazo-cyubuzima-cyihutirwa-cyugarije-isi/

  • Impano y'ibihumbi 40000€ ya perezida wa Tchad yafungishije abajepe mu Burundi #rwanda #RwOT

    Abarundi barindwi barinda abayobozi bakuru n'ibigo bya Leta bamaze ibyumweru bibiri bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura, bazira amayero ibihumbi 40 bahawe na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Itno Déby.Aba barimo abofisiye babiri bakorera mu mutwe w'igisirikare cy'u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, BSPI (Brigade Spéciale pour la Protection des Institutions), ba su-ofisiye babiri, ndetse n'abapolisi batatu bakorera umutwe wa GAPI barimo Colonel Christian Nyabenda.

    GAPI (Groupement d'Appui à la Protection des Institutions) ni umutwe wihariye w'Igipolisi cy'u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi n'inzego z'igihugu. Ni wo Col Nyabenda ashinzwe ibikorwa byawo.

    Perezida Mahamat aheruka mu Burundi mu ntangiriro za Nyakanga 2024 ubwo yari yagiye kwifatanya n'Abarundi kwizihiza ku nshuro ya 62 umunsi mukuru w'ubwigenge. Ni umunsi wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

    Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko abakorera muri Minisiteri y'Umutekano barusobanuriye ko gufungwa kwabo kwaturutse ku kuba Col Nyabenda yarashatse gufata amayero ibihumbi 30 muri aya.

    Umwe muri aba bapolisi yagize ati 'Perezida wa Tchad yabahaye amayero ibihumbi 40 mu ntoki. Byamenyekanye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga gutwara amayero ibihumbi 30 wenyine, abandi akaba andi ibihumbi 10 asigaye.'

    Ikosa aba basirikare n'abapolisi bashinjwa ngo ni uko nyuma yo kwakira aya mayero, batigeze bayajyana muri Banki Nkuru y'u Burundi. Ni mu gihe Perezida w'iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, amaze igihe kinini akangurira Abarundi kutabika amafaranga y'amahanga afite agaciro mu ngo zabo.

    Bivugwa ko mbere y'uko aba bashinzwe umutekano batabwa muri yombi, Perezida Ndayishimiye yabanje kubaza Gen. Mahamat umubare w'amayero yabahaye.

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/impano-yibihumbi-40000e-ya-perezida-wa-tchad-yafungishije-abajepe-mu-burundi/

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi ba ntibindeba ku bibazo byugarije abaturage #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye abayobozi guharanira ko manda nshya y'imyaka itanu, itaba iyo kongera ibibazo ku bisanzwe ahubwo ikwiriye kuba itanga ibisubizo byisumbuyeho.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente. Nyuma yo kurahira kw'Abadepite, hanatowe abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n'Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana.

    Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Uwineza Beline.

    Perezida Kagame yavuze ko muri politiki y'u Rwanda, guhindura amateka mabi, imiyoborere ikarushaho kuba myiza bikwiriye kuba ku isonga ry'ibikorwa. Kugira ngo bishoboke, yavuze ko bisaba ko abayobozi kutitekerezaho ubwabo, ahubwo bakumva ko inyungu z'ibikorwa zireba Abanyarwanda.

    Ati 'Natwe nk'abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza, ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda. Akenshi bisa n'aho ari umuco utajya urandurwa burundu, hari ikintu cy'imyanya, ndetse mu ndimi z'amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP.'

    'Ibintu byose, amikoro make y'igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.'

    Perezida Kagame yavuze ko n'ushaka kwiyumvamo ko aremereye, 'ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite'.

    Ati 'Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy'ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa cyangwa se ntibamenye n'ibibazo bagomba gukemura.

    Ati 'Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe. Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze […] ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano.'

    Perezida Kagame yavuze ko usibye ibyo, abayobozi baba bagomba kwibukiranya ibikwiriye gukorwa, ku buryo n'iyo ibintu byaba bitari mu nshingano zawe.

    Ati 'Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita, bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi.'

    Yagarutse ku bindi bibazo birimo ikimenyane, ruswa, icyenewabo; asaba ko buri wese mu gihugu abirwanya, by'umwihariko abayobozi kuko bo bareberera abanyarwanda.

    Ati 'Ni yo ntambara ya mbere turwana nayo muri politiki yacu, ni yo ntambara tumazemo imyaka 30. Ubu tugiye kongeraho indi itanu muri iyi manda bamwe muri twe twarahiriye. Ntabwo yaba itanu y'ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.'

    Source : https://flash.rw/2024/08/15/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-ba-ntibindeba-ku-bibazo-byugarije-abaturage/

  • Vivo Energy Rwanda yabonye Umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Saibou Coulibaly wasimbuwe na Djiby Diene yari amaze imyaka ine kuri uwo mwanya, akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru w'ishami rya Vivo Energy rikorera muri Mali.

    Djiby Diene yakoze mu myanya itandukanye y'ubuyobozi mu bihugu nka Sénégal, Mozambique, Guinée na Madagascar.

    Umuyoyobozi Mukuru Wungirije wa Vivo Energy mu gice cya Afurika y'Iburasirazuba, Hans Paulsen, yahaye ikaze Djiby Dienne ku buyobozi bwa Vivo Energy Rwanda.

    Hans Paulsen yavuze ko nta gushidikanya, ubunararibonye bwe buzakomeza guteza imbere ibikorwa bya Vivo Energy mu Rwanda cyane cyane mu gutanga ibicuruzwa na serivisi byihariye ku bakiliya babagana.

    Ni mu gihe Djiby Diene yagaragaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe ndetse agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse ko yiteguye kuzuza inshingano ze.

    Ati 'Njye n'umuryango wanjye twanyuzwe n'ubwiza n'ubudasa mu kwakira abantu twabonye mu Rwanda. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugere kuri benshi muri iyi myaka iri imbere.'

    Vivo Energy Group ni ikigo gikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli muri Afurika, aho ifite sitasiyo zitanga serivisi umunsi ku wundi zigera ku 3900 ku masoko 28 ya Afurika, ikanohereza amavuta mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Itanga lisansi, amavuta na gaz byifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG), n'ibindi binyabutabire ku bari mu nzego zitandukanye nk'ubwikorezi bwo mu mazi, ku butaka no mu kirere, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubwubatsi n'abandi.

    Iki kigo cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda muri Werurwe 2019.

    Vivo Energy Group ifite kandi abakozi bagera ku 6000 ikagira ubushobozi bwo kubika litiro miliyari 2,1 za lisansi mu bihugu birenga 20 ikoreramo.

    Djiby Diene yagizwe Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Icyihishe inyuma yo guhenda no kubura isoko k'umuceri wo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'umuceri muri Bugarama bavuga ko bejeje toni zigera kuri 7000 ariko inganda ziwutonora zikaba zarabaguriye gusa toni 2000 undi ukaba uheze ku mbuga ndetse hakaba hari n'impungenge ko imvura y'umuhindo yegereje ishobora kuwangiza.

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'inganda zitonora umuceri mu Rwanda bwo butangaza ko inganda eshanu zitonora umuceri muri Rusizi ziri kuwugura hakaba hasigaye toni 3,600.

    Umuyobozi w'iri huriro, Ndagijimana Laurent yabwiye IGIHE ko kimwe mu byateye iki kibazo ari ukuba umuceri wo mu Rwanda uhenze ku isoko kandi uturuka mu mahanga wo uri ku giciro giciriritse.

    Yagize ati 'Igiciro cyazamutse ni amafaranga ahabwa abahinzi kuko icyo gutonora umuceri cyo cyitazamutse urebye ariko iyo ibyo byombi ubiteranyije bituma cya giciro cy'umuceri ujya ku isoko kiba kiri hejuru y'icyo umuceri w'Umutanzaniya kuko bo baba bawejeje utwaye amafaranga makeya'.

    Aha yatanze urugero ku muceri w'Umutanzaniya aho wo umuhinzi ahabwa 300Frw ku kilo cy'umuceri udatonoye mu gihe mu Rwanda umuhinzi ahabwa arenga 500 Frw ku kilo cy'umuceri udatonoye.

    Ibi byo guhenda binashimangirwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM na yo itangaza ko ibyo abahinzi bo mu Rwanda bashora mu guhinga umuceri bihenze ugeranyije no mu bindi bihugu by'Akarere kubera imiterere y'ubutaka itandukanye.

    Karangwa Cassien ushinzwe Iterambere ry'ubucuruzi muri MINICOM yabawiye RBA ko ikindi gituma umceri uva muri Tanzania ugera mu Rwanda uhendutse ari uko ibicuruzwa bikomoka mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba byinjira mu bihugu binyamuryango bitishyuye amahoro kuri gasutamo.

    Avuga ko mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo MINICOM yavuganye n'abacuruzi barangura umuceri ngo babashe kuwubangikanya n'uwera imbere mu Gihugu bakawucuruza mu Gihugu bawucuruzanye ndetse bagure n'udatonoye bawubike.

    Yagize ati 'Twemeranyije n'abacuruzi ko bagura umuceri uva hanze ariko bakagura n'uwa hano mu Rwanda kuko wose turawukeneye kugira ngo n'umuguzi ahitemo uwo ashaka. Ni bo bazi uko babikora bashobora kugabanya igiciro ku wa hano akazamura ku wo hanze kugira ngo badahomba'.

    Yakomeje ati 'Nko mu kwa cyenda amashuri azatangira kandi abanyeshuri barawukenera. Ayo yose ni amasoko ni yo mpamvu twanavuze ko bashobra kuwugura bakaba bawubitse ariko icyo turi kurwana na cyo ni uko bawukura ku mbuga kugira ngo imvura nigwa itazawangiza'.

    Karangwa avuga ko ubwo bufatanye n'abacuruzi butari busanzweho kuko abo bacuruzi bitaga cyane ku gucuruza umuceri wo hanze noneho uwo mu Rwanda inganda zikawutonora zonyine zikanashaka isoko ariko ubu buri guhembwe cy'ihinga bagiye kujya bakorana

    MINICOM yijeje abahinzi b'umuceri bo mu Bugarama ko ubwo bufatanye yagiranye n'abacuruzi buzabafasha kugurisha umusaruro wabo wose kuko kugeza ubu abo bacuruzi batangiye kugura umuceri mu nganda ziwutunganya harimo utonoye n'udatatonoye.

    Kugeza ubu, mu Gihugu hose hari umuceri utarabona isoko ugera kuri toni zirenge 23 000 z'udatonoye ndetse n'izindi zitageze ku 20 000 z'utonoye weze mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 B.

    Umuceri wera mu Rwanda ukomeje guhenda no kubura isoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyihishe-inyuma-yo-guhenda-no-kubura-isoko-k-umuceri-wo-mu-rwanda

  • 'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, n' abadepite baheruka gutorwa, ndetse bakaba barahise banitorera Madamu Gertrude Kazarwa nk'Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite. Banatoye kandi n'abamwungirije babiri

    FDLR mu mashyamba ya Kongo

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Leta ya Kongo yabeshye kenshi ko ishaka gusenya umutwe wa FDLR ariko ntiyagira ikintu na kimwe ikora, guhera ku masezerano ya Sun City yasinwe mu mwaka wa 2003, kugeza uyu munsi. Ahubwo usanga uyu mutwe uhora wiyuburura, ukagira n'intwaro nshyashya.

    Yagize ati: 'Izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde, cyangwa uko turi hano uwo zitahekuye ninde? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 30 bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, kandi ahubwo bashaka ko gihoraho, ngo kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.'

    Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo, aho yagize ati :'Ariko tubabwira ko gushyira inyungu zabo imbere, twe bitatureba, yewe nta n'ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z'abandi cyangwa uburenganzira bw'abandi bitubahirizwa.'

    Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n'ingabo za Kongo, ubutegetsi bw'iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b'uyu mutwe batashye mu Rwanda, ngo bamwe muri bo basubira muri Kongo gucukura amabuye y'agaciro. Aha Perezida Kagame yavuze ko hari abicanyi ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda koko, ariko ko abenshi basigaye muri Kongo, yongeraho ko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugirango bikore ibitero by'iterabwoba.
    Ati :'Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe, cyangwa kuba baba bake bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by'iterabwoba, iyo ibyihebe bijya guterera abantu hejuru se bigomba kuba bingahe? Isi irwana n'abantu batanu bakoze igikorwa cy'iterabwoba, bagahabwa agaciro kurusha abishe abasaga miliyoni hano'.

    Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n'abagerageza kuyikuraho icyasha, bavuga ko mu Rwanda hari n'abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gupfobya no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
    Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by'umutekano, birimo n'iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose. Ati :'Ibyo kuri bo biremereye kurusha abishe miliyoni y'abantu, bafite intwaro, bahabwa intwaro n'imyitozo n'ibindi byose na Leta ya Kongo, bakumva ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.'

    Perezida Kagame kandi yagarutse ku bishyize hamwe ngo barashaka gukemura ikibazo cya M23 bakoresheje intwaro, ngo barangiza bagatera uRwanda, maze agira ati:'Inshingano yanjye ni ukubabuza gushyira mu ngiro uwo mugambi wabo mubisha'.

    Kuba hari ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bitoranya abantu icumi mu mpunzi ibihumbi 130 ziri mu nkambi mu Rwanda, bikajya kubatuza iyo mu mahanga, byibwira ko ari umuti w'ikibazo, nabyo Perezida Kagame yabinenze. Yerekanye ko umuti urambye ari ugukuraho icyatumye bahunga, hagashakwa uko izo mpuzi zatahuka, zikajya gutura mu gihugu cyazo, Kongo, ku butaka bwabo gakondo.

    The post 'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame

  • Ubwiyongere bw’abafatabuguzi n’igihombo cya m… – #rwanda #RwOT

    Raporo y'agateganyo y'uko ubucuruzi bwa MTN Rwandacell Plc buhagaze kuva muri Mutarama 2024 kugeza tariki 30 Kamena 2024, yashyizwe ahagaragara tariki 13 Kanama 2024, igaragaza ko iki kigo cyahombye Miliyari 10.5 Frw, ikunguka abafatabuguzi bashya babarirwa ku ijanisha rya 7.5%.

    Muri iyi raporo hagaragaramo ko mafaranga yinjije binyuze muri serivisi MTN itanga yiyongereye ku ijanisha rya 0.8%. Amafaranga iki kigo cyinjije mbere yo gukuramo imisoro n'ibindi byose yavuye kuri Miliyari 54,9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 agera kuri Miliyari 39 Frw mu gihe nk'icyo mu 2024.

    Nyuma yo kwishyura imisoro, inyungu ya MTN Rwandacell Plc yageze kuri Miliyari 10.5 Frw, bitewe n'igabanyuka ry'amafaranga yinjiye hamwe n'ikiguzi cyo gukodesha ahari iminara cyiyongereye bivuye no ku mishya yubatswe.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yatangaje ko bashoye arenga Miliyari 32.8 Frw mu bikorwa by'ishoramari rizamura imikorere y'ikigo, kandi hubakwa iminara mishya 87 hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Gukomeza gushora imari mu kunoza ihuzanzira ryacu ni igihamya ko dukora ibishoboka ngo dushyire mu bikorwa ibikubiye muri gahunda ya 2025, igamije kwagura ubushobozi bw'ihuzanzira ryacu, kurigeza ku henshi hashoboka no gushyiraho ibikorwaremezo bigezweho bizafasha no mu gihe kizaza.'

    Iyi raporo igaragaza ko abakoresha sim card za MTN Rwanda biyongereyeho 7.5%, bangana n'abantu ibihumbi 523. Byatumye abafatabuguzi bayo bagera kuri miliyoni 7.5.

    Abakoresha serivisi za Mobile Money bo, biyongereye ku ijanisha rya 15%, bituma bagera kuri miliyoni 5.1 muri Kamena 2024.

    Ni mu gihe abakoresha interineti ya MTN Rwanda biyongereyeho 0.6% ugereranyije n'igihe nk'iki mu mwaka ushize, bagera kuri miliyoni 2.3, na ho Miliyoni 1.5 bakoresha 4G.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bugaragaza ko muri aya mezi bwashyize imbere kubahiriza gahunda bihaye igeza mu 2025, no kuba ku isonga mu byerekeye itumanaho.

    Bahamya ko ishoramari ryakozwe mu kunoza ihuzanzira ryatumye serivisi batanga zikomeza kwishimirwa na benshi mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.

    Kuva mu 2023, Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwashyizeho gahunda y'uko abakoresha sosiyete z'itumanaho zitandukanye imbere mu gihugu bazajya bahamagarana nta kiguzi cy'inyongera izo sosiyete zishyuzanyije.

    Bodibe yavuze ko iyi gahunda yo gukuraho ikiguzi cyo guhamagarana hagati y'imirongo itandukanye ikorera mu Rwanda yagize ingaruka zikomeye ku mafaranga MTN Rwanda yinjiza binyuze mu guhamagarana, avuga ko bakomeje kuganira na RURA ku bintu bimwe na bimwe bibangamiye ubucuruzi n'imikorere ya MTN Rwanda.

    Nubwo bimeze bityo ariko, MTN Rwandacell Plc yatangaje ko izakomeza kuba ubukombe mu itumanaho, binyuze mu kongera umuvuduko mu bucuruzi no kwihutisha iterambere rya serivisi itanga. MTN kandi ikomeje gukora ku ntego yiyemeje kugeraho mu 2025 ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145935/ubwiyongere-bwabafatabuguzi-nigihombo-cya-miliyari-105-frw-ishusho-yamezi-6-ya-2024-muri-m-145935.html

  • Samsung 250 yageneye Poromosiyo idasanzwe aba… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe iki kigo gikomeje kuba ubukombe mu gihugu hose, kuri ubu noneho ntibisanzwe kuko cyatekereje no ku bakunzi ba telefone zigezweho za iPhone 15 Pro Max maze kibagenera impano idasanzwe.

    Umwe mu bakozi ba Samusung 250, Irakoze Tonny Gratien yatangarije InyaRwanda ko bafitiye abakiliya babo poromosiyo igiye kumara ibyumweru bibiri, ikaba izaherekezwa n'impano zisanzwe zihabwa abahahira muri iri duka.

    Yasobanuye ko uzahahira iPhone 15 Pro Max muri Samsung 250 mu gihe cy'ibyumweru bibiri, azaba afite amahirwe yo kuyihabwa ku giciro gito cyane, ndetse agahabwa na garanti y'imyaka ibiri yose aho kuba umwaka umwe nk'uko bisanzwe bimenyerewe.

    Irakoze yagize ati: 'Turi kuyitangira ku giciro nk'icy'uruganda muri Amerika. Ni ku giciro cyo hasi cyane gishoboka kugira ngo buri munyarwanda wese agire ikoranabuhanga ryiza ariko ryizewe. Telefone ya iPhone 15 Pro Max iri mu matelefone meza akunzwe cyane ku Isi.

    Si ibyo gusa kandi, kuko nk'uko abakiliya ba Samsung 250 bamaze kubimenyera, nta mukiliya ushobora guhahirayo ngo acyure telephone gusa ahubwo ahabwa n'utundi dushya tuba tumuteganirijwe. Kamwe muri utu dushya, ni uko mu mezi atandatu ya mbere uguze iyi telefone muri iri duka ukagira impanuka ikirahure cyayo kikameneka, bahita baguhindurira bakagushyiriraho igishya nta kindi kiguzi bigusabye.

    Amara impungenge bakiliya ku bijyanye n'iyi poromosiyo, umukozi wa Samsung 250 yakomeje agira ati: 'Ni ukuvuga ngo iPhone 15 Pro Max turi gutanga, hari n'abashobora kugira ngo ni amapilate, turi gutanga 'orginal' zo ku ruganda.'

    Bimwe mu biranga iyi telefone iri kuri poromosiyo, harimo kuba ari verisiyo nshya ikomoka ku ruganda muri Amerika, kuba idashobora kwangizwa n'amazi (Waterproof), ndetse no kuba ifata E-Sim na Sim Card isanzwe kugira ngo uyiguze aabashe gukomeza gukoresha imirongo ye yose.

    Akomoza ku bindi bishya bahishiye abakiliya babo n'abifuza kubagana muri iki gihe, yagize ati: 'Nk'uko bimenyerewe, Samsung 250 turi ubukombe mu isi y'ikoranabuhanga. Tubafitiye ibikoresho byiza bya Samsung, abaduhahira batubera abahamya, nawe utaraduhahira gerageza uze wumve isi igezweho.

    Yahamagariye abantu bose kubagana bakabaha ibikoresho by'ikoranabuhanga byose bijyanye n'igihe, byizewe kandi bikomeza gukurikiranwa. Muri ibyo harimo amafrigo meza, telefone za Samsung z'ubwoko bwose, televiziyo nziza, ‘Compressor’ zihabwa garanti y’imyaka 20 ndetse n'ibindi bikoresho byujuje ubuziranenge.

    Iri duka rikorera mu Mujyi mu nyubako ya Kigali City Tower haruguru ya T2000 harebana na Station itagikora mu muryango wa 18 na Gisimenti ku muryango uri ku murongo wa Equity Bank. Bafite kandi n’ayandi mashami mu Giporoso ahahoze MTN ku maferuje, i Musanze ugana kuri Gare n’i Gisenyi kuri arete yo kwa Rujeni. Aha hose havuzwe hejuru uhasanga ibyapa bya Samsung 250. 


    Samsung 250 yashyize telefone ya iPhone 15 Pro Max kuri poromosiyo


    Wayibona ku giciro gito cyane mu gihe cy’ibyumweru bibiri 


    Ni telefone nziza, igezweho, ihendutse kandi yizewe


    Nta handi wasanga amahirwe nk’aya usibye muri Samsung 250 gusa

    Usibye iyi telefone iri kuri poromosiyo, muri Samsung 250 bafite n’izindi nyinshi zigezweho




    Bafite n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bibereye ijisho kandi bifite uburambe

    Bafite amafrigo meza cyane


    Televiziyo za rutura na zo zirahari

    Hari na ‘pochette’ z’ubwoko bwose

    Gana Samsung 250 uhahe iPhone 15 Pro Max kuri poromosiyo, ugure n’ibindi bikoresho biherekejwe n’udushya twinshi 

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    “>Reba hano ibisobanuro birambuye kuri poromosiyo ya Samsung 250 igiye kumara ibyumweru bibiri

    “>

    AMAFOTO: Doxivisual – InyaRwanda

    VIDEO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145898/samsung-250-yageneye-poromosiyo-idasanzwe-abakunzi-ba-telefone-zigezweho-za-iphone-amafoto-145898.html

  • Uko kwibeshya mu mibare muri Kiyovu Sports byari bisubije Okwi iwabo #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu Emmanuel Arnold Okwi ntarasinyira Kiyovu Sports bitewe n’uko habayemo kwibeshya mu mibare.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura Emmanuel Okwi ndetse no muri iryo joro yaje kuhagera.

    Byari byitezwe ko ahita asinya ndetse yagombaga gutangira imyitozo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ariko ntiyatangiye.

    ISIMBI yagerageje gushaka amakuru ndetse iza kumenya ko habayemo kwibeshya mu mibare y’amafaranga bari bemereye Okwi.

    Okwi yaje yumvikanye na Kiyovu Sports ibihumbi 15 by’amadorali ni ukuvuga agera kuri miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bivugwa ko ubwo Okwi yari ageze mu Rwanda, bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David bamugiye mu matwi bamubwira ko ibyo bihumbi 15$ ari miliyoni 15 Frw ndetse ari yo agomba guhabwa Okwi.

    Uyu rutahizamu w’Umugande yahise abyamaganira ko ndetse ko agiye guhita asubira muri Uganda. Byasabye ko perezida wa Kiyovu yongera kwegeranya abajyanama be n’abamuri hafi bemera guteranya amafaranga abura ndetse bivugwa ko yamaze kuboneka isaha n’isaha agomba gusinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Emmanuel Okwi ashobora gusinyira Kiyovu Sports uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kwibeshya-mu-mibare-muri-kiyovu-sports-byari-bisubije-okwi-iwabo