Blog

  • Rema Namakula yageze i Kigali acyeza u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Kanama 2024 ni bwo Rema Namakula na The Ben bazataramira abakunzi babo mu birori bizabera i Musanze.

    Ku isaha ya saa munani z'ijoro z'itariki ya 15 ishyira iya 16 Kanama 2024 ubwo Rema yageraga i Kigali mu kiganiro n'itangazamakuru yabanje gucyeza u Rwanda.

    Yagarutse ku nshuro zabanje ubwo yazaga mu Rwanda, ati: 'Byari byiza aha hantu haba hasukuye ni heza haratuje.'

    Yagaragaje ko The Ben ari we mbarutso yo kuba agiye gutaramira mu Rwanda. Ati'Navuga ko byatewe no kumenyana n'abantu, byavuye ku muvandimwe wanjye The Ben.'

    Yagaragaje ko yishimira uyu muhanzi ati: 'Iteka biba binejeje hamwe na The Ben, ni inshuti yanjye, gutaramana na we bihora ari byiza.'

    Ku bamwitiranya na Rema wo muri Nigeria yagize ati: 'Abantu benshi baritiranwa, nta muntu ufite uburenganzira ku izina, umuntu uwo ari wese yakitwa Rema, wagira umwana ukarimwita.'

    Ku guhuza umuziki n’inshingano z'urugo, yavuze ko ari byiza, “ni ubunararibonye”. Ati “Bituma hari ibintu runaka umenya gusa na none mfite ishimwe ku Mana kuko rimwe na rimwe biragora guhuza umuryango n'umwuga ukora.'

    Yagarutse ku kuba ari mu Rwanda mu gihe na Sheebah Karungi ahari ati: 'Byerekana ko turi gukora kandi ntewe ishimwe natwe twembi.'

    Rema Namakula yavuze ko bikunze azitabira igitaramo cya Sheebah Karungi kizaba 17 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Ati'Kandi binkundiye nkaba nkiri mu gihugu, nzitabira igitaramo cya Sheebah Karungi.'

    Uyu muhanzikazi usanzwe yarabyaranye na Eddy Kenzo yirinze kugira icyo avuga yaba ku iterambere ry'uyu muhanzi n'ibyo gufatanya kurera ati: 'Nta kintu nabivugaho.'

    Yavuze kuri The Ben n’uko amubona ati: 'Umuvandimwe wanjye ni agatangaza, ni inshuti nziza, ni umunyakuri yifuriza abandi ibyiza.'

    Rema Namakula ari mu bahanzikazi bakuru aho amaze imyaka isaga 10 atangiye umuziki. Afitanye indirimbo n'abahanzi nka Chike, Ykee Benda, B2C, Bebe Cool n'abandi, kandi zirakunzwe.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

    Rema Namakula yageze i Kigali yitabiriye ibirori azataramamo i Musanze yakirwa na Kigali Protocal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145951/rema-namakula-yageze-i-kigali-acyeza-u-rwanda-video-145951.html

  • Irasubiza wabaye Miss Popularity muri Miss Rw… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020, yatangaje inkuru yanejeje benshi ivuga ko yambitswe impeta n’umukunzi we bamaze igihe bakundana ndetse bitegura no kurushinga.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Irasubiza yagize ati: “Navuze Yego ku rukundo rw’ubuzima bwanjye. Ndi kwiyumva nk’umunyamugisha udasanzwe kandi ndi umunyamahirwe kuba narahuye n’umuntu wo kwizerwa, ufite umutima mwiza, umugabo ukundwa n’Imana, akarusho tukaba duhuje muri byose.”

    Yakomeje ashimira umukunzi we wamufashije gukura mu buryo atigeze atekereza, ndetse anamushimira ko atuma yiyumva nk’aho ari we mukobwa mwiza cyane ku isi. Uyu mukobwa yavuze ko atari we uzarota igihe kigera akabana n’umusore yakunze afata nk’inshuti ye magara mu buzima bwe bwose azaba asigaje ku isi. 

    Mu bishimiye cyane iyi nkuru, harimo abandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, barimo Miss Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020], Umwiza Phiona, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha Kate wabaye Miss Supranational 2021, Umuhoza Pascaline, n’abandi.

    Irasubiza yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe menshi yo kuba yaryegukana biturutse ku mubare munini w'abantu bari bamushyigikiye, byatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity.

    Icyo gihe yamuritse umushinga wo kurwanya inda z'imburagihe mu bana bakiri bato bari munsi y'imyaka 18. Irasubiza yavuze ko ajya gutekereza uyu mushinga, yabishingiye ku buzima bw'urundi rubyiruko rwo mu kigero cye.

    Ati 'Umushinga wanjye nawutekereje kubera ibyo nagiye mbona, hari abana twakuranye nagiye mbona uko babayeho nyuma yo guterwa inda bakiri bato numva ngize agahinda.'

    'Ibaze kujya mu isoko ugasanga umwana wabonye akura wenda nduta ari gucuruza inyanya ahetse umwana, biba bibabaje kandi ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi kuko ni ikintu gikomeye.'

    Irasubiza wize amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasoje kaminuza mu Rwanda muri Africa Leadership University mu 2022.


    Irasubiza Alliance yambitswe impeta n’umukunzi we

    Hashize iminsi micye uyu mukobwa atangaje iby’urukundo rwe nyuma y’igihe yarabigize ubwiru



    Inshuti n’imiryango bitabiriye ibi birori


    Irasubiza Alliance yabaye umukobwa wa mbere winjije Akarere ka Gicumbi muri Miss Rwanda

    Yambitswe iri kamba asimbuye Mwiseneza Josiane  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145954/irasubiza-wabaye-miss-popularity-2020-yambitswe-impeta-numukunzi-we-amafoto-145954.html

  • Super Manager yaciye iteka ko nta gikombe Rayon Sports izegukana #rwanda #RwOT

    Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yavuze ko akurikije Rayon Sports yabonye mu minsi ishize, nta gikombe na kimwe izegukana muri uyu mwaka w’imikino.

    Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe wanemeje ko ari we wazanye Umunya-Mauritania Mamadou Sy muri APR FC, yabivuze nyuma y’umukino ufungura shampiyona ya 2024-25 wabaye ejo hashize Vision FC yihebeye yatsinzwe na Gorilla FC 1-0.

    Super Manager yavuze ko Rayon Sports yabonye itsindwa na Azam FC nta gikombe na kimwe yakwegukana muri uyu mwaka w’imikino.

    Ati “Nabonye umupira wa Rayon, mbabwije ukuri, ntimuzi ko Rayon Sports dukorana, ntimuzi ko ari ikipe nkunda? Ngiye kubabwiza ukuri, igikombe cy’Amahoro, igikombe cya shampiyona nibagira icyo babona sinzongera kugaruka mu itangazamakuru mvuga kuri Rayon Sports.”

    Super Manager avuze ibi mu gihe muri 2019 ubwo yasaga n’ufite imikoranire ya hafi n’iyi kipe yari iyobowe na Munyakazi Sadate, yayemereye ikimasa ariko kikaba cyaraburiwe irengero, n’iyo abibajijweho ntashaka kugira icyo abivugaho.

    Super Manager avuga ko Rayon Sports nta gikombe izatwara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/super-manager-yaciye-iteka-ko-nta-gikombe-rayon-sports-izegukana

  • Musenyeri Rukamba yavuze ku butinganyi, Abapadiri bashaka abagore n'urugendo rw'imyaka 50 nk'uwihayimana – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Filipo Rukamba yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1974, aba umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo. Nyuma y'imyaka 23 ari umupadiri yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare asimbura Jean Baptiste Gahamanyi mu 1997.

    Uru rwari urugendo rutoroshye atangiye kuko ni bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, ibikomere ku mubiri no mu mitima ya benshi ari byose.

    Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye IGIHE ko ibyo bihe biri mu byo ahora azirikana byamugoye kuko Diyosezi ya Butare (Uturere twa Huye, Nyanza, Gisagara n'igice cya Nyaruguru) ari ho hishwe abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Butare hapfuye abantu benshi burya mu byahose ari amaperefegitura yose y'u Rwanda ni ho hapfuye abantu benshi, ni na ho hari abantu benshi bafunze mu igororero ryaho ni cyo kintu cya mbere umuntu yabonaga ni ako gahinda, amarira, urupfu, cyari igihe kibi cyane.'

    Yagaragaje ko hari abana b'imfubyi batagira ingano n'abantu bakuru bakomeretse kandi bababaye.

    Musenyeri Rukamba yagaragaje ko mu myaka 27 amaze i Butare, yabashije gufasha mu kubaka imitima y'abantu kuko ari wo murimo wa mbere w'umwepisikopi.

    Ati 'Ni ukubaka imitima y'abantu, gufasha abababaye kuko ukwemera kuva mu mutima ntabwo ari amazu manini. Nkaba nishimiye kubona igihe cyanjye cyo gucyura igihe kigeze abantu batekanye, hari urubyiruko rutekereza ukundi ariko buriya hari ibintu byinshi twakoze bijyanye n'isanamitima gufasha abantu kubabarirana, gufasha abantu kumvikana, gufasha abana kwiga amashuri, kuvura abantu uko ubishoboye bituma ubuzima buba bwiza.'

    Mu bindi bikorwa yishimira harimo kuba yarahaye ubusaseridoti abantu 115, agira uruhare mu kubaka gutangiza Kaminuza Gatolika y'u Rwanda n'ibindi bikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kuzamura imibereho y'Abanyarwanda.

    Abapadiri babivamo bagashaka, Kiliziya ishobora kubashyingira

    Mu bihe bitandukanye humvikanye abapadiri bo mu Rwanda basezeye bajya mu yandi madini ndetse bahita bashaka abagore batangira ubuzima busanzwe.

    Musenyeri Rukamba yavuze ko buri wese ajya kwinjira mu butumwa bwa gisaseridoti abizi neza ko atazashaka, akiyemeza gukunda Imana no kubaho ku bwayo 'gusa nta bundi buryo bwo kubaho nk'abantu bitavuga ko gushaka ari ikintu kibi.'

    Ati 'Iyo umupadiri avuyemo kuri njye ni nk'umuntu utana n'umugore. Iteka buriya hari abantu babayeho batyo binanira, byanga akagenda n'ibindi rero ni uko, ntabwo bintera ubwoba. Iyo unarebye noneho no mu bandi ubwo ndavuga no mu Isi yose, baravuga bati 'ni byiza ariko rero niba mwemeye ko abapadiri bashaka munamenye ko ejo muzagira ikibazo cya gatanya z'abo bapadiri. Muzabigenza mute? Ese umupadiri watanye n'umugore azakomeza abe padiri? Ese azigisha iki?'

    Yahamije ko mu idini ya Orthodox aho abapadiri bashaka abagore bahura n'ikibazo gikomeye cy'abo ingo zinanira burundu bakabura icyo babakakorera.

    Musenyeri Rukamba yavuze ko umupadiri n'iyo akivuyemo akajya gushaka umugore, akomeza kuba padiri kuko isakaramentu yahawe ritarangira ariko akaba nta nshingano za gisaseridoti yakora muri Kiliziya. Gusa ngo na Kiliziya isigaye yemera kubasezeranya ariko bisabye ibintu byinshi.

    Ati 'Ntibimubuza kuba umukirisitu ndetse ubu Kiliziya iranaborohereza bakakubwira ko ushobora gushaka bakagushyingira iyo binyuze mu nzira nziza, baranagushyingira mu Kiliziya. Bifata igihe kugira ngo izo nzira zose ngombwa ngo umuntu azinyuremo ariko biba byakunaniye.'

    Ubutinganyi ntabwo twabwemera

    Musenyeri Rukamba bavuze ko ibyerekeye abaryamana bahuje ibitsina Kiliziya itabyemera kuko ababikora baba bagamije kwishimisha bidafite aho biberekeza.

    Ati 'Ibyo rero nka Kiliziya ntabwo dushobora kubyemera. Abo bantu rero icyo baba bashaka ni ukwishimisha gusa, ni uburyo bwavuye i Burayi ni na bwo buryo bwabo bwa cyera ntabwo ari iby'ubu. Ibyo rero ubereyeho kwishimisha gusa ntaho ubuzima bwawe bugera, hariho n'ibyo bigusaba. Kubaho utyo ntabwo Kiliziya ibyemera.'

    Amategeko y'u Rwanda yemera ugushyingiranwa gahati y'umugabo n'umugore gusa.

    Musenyeri Rukamba na we yavuze ko Kiliziya yemera ugushyingirwa hagati y'umugabo n'umugore gusa ariko n'uwo watannye ngo aba agomba gufashwa gusubira mu nzira nziza.

    Ati 'Ugushaka ni ugushaka hagati y'umugabo n'umugore. Si ukuvuga ko uwo muntu umeze atyo uzamujuginya wenda ni umuvandimwe, inshuti, umwana ubyaye uzakomeza umufashe mubane ariko nzira arimo iba ari inzira itariyo.'

    Musenyeri Rukamba yahamije ko gusaba umuntu wayobotse ingeso y'ubutinganyi ngo ayivemo atari umurimo woroshye kuko iba isa n'iyamwaritsemo.

    Yavuze ko nubwo byiswe ko agiye mu kiruhuko ntacyo azagira kuko azakomeza imirimo yo kwigisha mu iseminari n'ahandi nk'umurimo asanzwe akunda ndetse ngo aracyafite imbaraga ku buryo indi mirimo azashingwa yiteguye gukomeza kuyishyira mu bikorwa nta nkomyi.

    Musenyeri Rukamba yasabye umusimbuye ku Bushumba bwa Diyosezi ya Butare , kuzashyira imbaraga mu rubyiruko kugira ngo rukomere mu bukirisitu, ndetse no gukomeza kubaka umuryango kuko ari byo bice byugarijwe n'ibibazo byinshi muri iki gihe.

    Biteganywa ko umwepiskopi wese ugize imyaka 75 ahita amenyesha Papa ko agejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, Papa akamusubiza amwemerera ariko akazakijyamo ari uko umusimbura we yamaze kuboneka.

    Musenyeri umaze imyaka 50 ari umusaseridoti, n’imyaka 27 ari umwepisikopi wa Butare yavuze ko abapadiri bashaka abagereranya n’umugabo utandukana n’umugore we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-rukamba-yavuze-ku-butinganyi-iby-abapadiri-bashaka-abagore-n-urugendo

  • Mutsinzi Ange n’ikipe ye banditse amateka, Djihad Bizimana biranga #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka ikipe ya FK Zira ya Mutsinzi Ange Jimmy yageze mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League, ni nyuma yo gusezerera Osijek yo muri Croatia.

    Iyi kipe yo muri Azerbaijan yaraye ibigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yasezereraga Osijek kuri penaliti 2-1.

    Wari umukino wo kwishyura aho ubanza wabereye muri Croatia bakanganya 1-1, n’uwo kwishyura banganyije 2-2 bahita bitabaza penaliti.

    Muri penaliti 5 zatewe, Osijek yabashije kwinjizamo imwe gusa ni mu gihe FK Zira yinjije 2.

    Mutsinzi Ange Jimmy akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose uko ari 120.

    Mu ijonjora rya nyuma FK Zira ikaba izahura na Omonoia FC, umukino ubanza uzabera muri Cyprus tariki ya 22 Kanama 2024.

    Nubwo Mutsinzi Ange yitwaye neza, si ko byagendekeye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana kuko ikipe ye ya Kryvbas FC muri Ukraine yasezerewe muri Europa League na Viktoria Plzeň yo muri Czech Republic.

    Ni ku giteranyo cy’ibitego 3-1, umukino ubanza muri Ukraine batsinzwe 2-1, uwo kwishyura baraye batsinzwe 1-0.

    Mutsinzi Ange Jimmy na Zira banditse amateka

    Djihad Bizimana na Kryvbas byanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-n-ikipe-ye-banditse-amateka-djihad-bizimana-biranga

  • Iburengerazuba: Gusimbuza amabati ya 'asbestos' atera kanseri bigeze kuri 78% – #rwanda #RwOT

    Asbestos ni amabati ajya kumera nk'amategura. Aya mabati asaza avuvuka ari nako yohereza mu kirere umukungugu urimo ibinyabutabire bitera kanseri imunga ubuzima bw'uwaduhumetse.

    Mu 2011 nibwo u Rwanda rwatangije umushinga wo gusambura inzu zisakaje aya mabati, agasimbuzwa isakaro ridashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga. Ni igikorwa kitihuse uko Leta yabishakaga bitewe n'uko hari abatarahise babyumva kuko bibwiraga ko nta cyo babaye kandi bamaze igihe kinini batuye mu nzu zisakaje aya mabati, gusa abaganga bavuga ko ari ukwishuka kuko kanseri ari indwara itinda kugaragaza ibimenyetso.

    Ibigo birimo Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Ibitaro bya Kibuye, Inzu z'icyahoze ari Ishuri ry'ubuhinzi n'amashyamba EAFO Nyamishaba zikorerwamo na IPRC Karongi, Ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo n'ibigo bitandukanye bya Gisirikare ni hamwe mu hagaragaraga cyane inzu zisakaje amabati ya Asbestos.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith, avuga ko muri ibi bitaro asbestos yari isakaye k'ubuso bungana na metero kare ibihumbi 14 ariko ko bageze kure bayisimbuza kuko basigaje metero kare 4000Frw.

    Ati 'Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri sakaro ryangiza ubuzima bw'abantu. Iyo amaze gusaza aravunguka iryo vumbi iyo abantu barihumetse rifunga uturemangingo dutuma duhumeka neza. Impamvu abaturage bumva ko nta kibazo ni uko ari ibintu bigenda biba buhorobuhoro'.

    Léonard Manirambona, Umuyobozi Mukuru wungirije wa IPRC Karongi, ushinzwe amasomo n'amahugurwa avuga ko mu nzu bakoreramo z'icyahoze ari Ishuri ry'Ubuhinzi n'amashyamba EAFO Nyamishaba bari bahafite inzu zisakaje asbestos ku buso bwa metero kare 4000.

    Avuga ko byari biteye impungenge ku buzima bw'abarimu bigisha muri aya mashuri, n'abanyeshuri bahigira ndetse no ku bandi baturage kuko umukungugu uva kuri izi nzu imvura yawumanuraga ukivanga n'amazi y'Ikiyaga cya Kivu.

    Ati 'Turashimira Leta binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe imiturire RHA badufashije gusimbuza aya mabati. Turi mu byishimo kuko tumaze imyaka ibiri icyo gikorwa cyarakoze ubu ari abanyeshuri ari abakozi twese turi guhumeka umwuka mwiza'.

    Amabati ya asbestos akurwa ku nzu zo mu Ntara y'Iburengerazuba, ahambwa mu byobo byabugenewe biri mu turere twa icyo mu Rusizi, Karongi, Rubavu na Ngororero.

    Izi site zitoranywa bigizwemo uruhare n'Ikigo Gishinzwe ibidukikije REMA. Iyo site ikaba igomba kuba itari mu baturage kandi icyobo kigacukurwa ahatari amazi yo mu butaka.

    Sibomana Pacifique, umukozi wa RHA ushinzwe ubugenzuzi mu mushinga wo guca asbestos mu Ntara y'Iburengerazuba avuga ko umuntu usambura aya mabati agomba kuba yambaye bote, igisarubeti, n'ingofero bitinjirwamo n'amazi kugira ngo byorohe gukuraho imikungungu ya asbestos.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko bakomeje gusobanurira abaturage ububi bwa asbestos no kubibutsa ko ikiguzi cyo kuzikuraho kiri hasi bagereranyije n'agaciro k'ubuzima bwabo.

    Ati 'Kuzikuraho ntabwo bisaba amafaranga menshi. Abakizifite ubutumwa twababwira ni ugukora uko bashoboye bakazikuraho'.

    Mu ntara y'Iburengerazuba gusimbuza amabati ya asbestos bigeze kuri 78% mu gihe ku rwego rw'igihugu kuzimbuza bigeze kuri 85.3%.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba gusimbuza amabati ya asbestos bigeze kuri 78%

    Abasimbuza amabati ya asbestos bagomba kuba bambaye imyambaro y’ubwirinzi

    Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Karongi ishami rya Nyamishaba bishimira ko inzu zaho zakuweho amabati ya asbestos


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-gusimbuza-amabati-ya-asbestos-atera-kanseri-bigeze-kuri-78

  • Hagiye gutorwa abahagarariye uturere muri Njyanama y'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni amatora azakorwa n'abagize Inama Njyanama z'Imirenge yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

    Aya matora azatangira saa tatu za mu gitondo abere ku Biro bya buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali. Muri buri akarere hazatorwa abajyanama babiri bazatorwa mu bagize Inama Njyanama z'Imirenge baturukamo.

    Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ryaravuguruwe, riteganya ko Umujyi ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n'Umukuru w'Igihugu.

    Batandatu muri bo batorwa mu turere dutatu tw'Umujyi wa Kigali hagatorwa babiri muri buri karere barimo umugore n'umugabo. Aba bajyanama bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutorwa-abahagarariye-uturere-muri-njyanama-y-umujyi-wa-kigali

  • Umupira wamaguru ni nka Nyashi! KNC nyuma y’… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma yuko ikipe ye yari imaze gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mu Rwanda wakinwe kuri uyu wa Kane kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

    KNC yatangiye avuga ko afite agahinda bitewe nuko bagomba kuba batsinze igitego kirenze 1. Ati” Mfite agahinda kuko uyu mukino twashoboraga kuba twatsinze ibitego biri hejuru ya 4 urebye uburyo twabonye harimo ishoti rya Muder Akbar ryakubise igiti cy'izamu”.

    Yakomeje avuga ko Mukura VS ari ikipe nziza yaguze neza bityo ko baje bayiteguye, gusa avuga ko ari ikipe yahindutse bitewe nuko mbere yiyubakaga nta bintu by’amagambo.

    Ati” Mukura Vs ni ikipe nziza yaguze neza, yaguze abakinnyi bagerageje gutwara ibikombe aho bavuye, bakinnye imikino ya ½ y'umugabane. Urebye ni ikipe twaje tuyiteguye ko tugomba gukina nayo.

    Icya 2 ni umukino twari tuzi ko tutaratsindira Mukura VS hano gusa, twagombaga no gushyira iherezo ku magambo kuko Mukura VS yacu nzi ya kera ni ikipe yakoraga ibikorwa itavuze amagambo, ariko twagombaga kubahiriza ya ndirimbo ngo ab'amagambo byari byabananiye, ubwo rero iyo ndirimbo muyisubiremo muvuge ngo azabatsinda Gasogi.

    KNC yavuze ko bari kugerageza gukinisha abakinnyi bakiri bato anavuga ko bo biteguye kumanuka nk’uko abantu babivuze. Yavuze ko abantu bavuze ko Gasogi United ari ikipe idafite icyo irwanira itaraguze abakinnyi bakomeye, ababwira ko umupira w’amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe.

    Ati: “Ikindi murabona ko turagerageza gukinisha abana bato bagerageza gutanga ibyo bashoboye. Twebwe turitegura kumanuka twaje hano twitegura kumanuka n'ubundi tuzamanuka nk’uko mwabivuze.

    Ni ikipe idafite icyo irimo ni ikipe itaraguze nka za Mukura zaguze neza tuza tudahabwa amahirwe ariko ntekereza ko abantu bose buhoro buhoro bazajya babibona.

    Njye nababwiye ko umupira w'amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda, umupira w'amaguru ni nka Nyashi (Ikibuno) iyo uyifite abantu barayibona.

    Numvise amagambo menshi mu itangazamakuru ukuntu Gasogi United yazanye umutoza udashoboye ukuntu itigeze igura abakinnyi bakomeye, yazanye bari munsi y’abo yasezereye. Yego bafite uburenganzira bwo kuvuga ariko umupira w'amaguru ni nk’inkorora ntabwo wayihisha n'izindi vuba turaje”.

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko Mukura VS ari ikipe nziza anavuga ko iyo bagiye gukina nayo ba ari ‘derby’ kuko kera ariyo yafanaga.

    Ati: “Mukura VS ni ikipe nziza iyo igiye gukina na Gasogi United aba ari ‘derby’ iteye ukwayo. Ikintu cya mbere buri wese arabizi ko nahoze ndi umufana wa Mukura VS.

    Ibyo rero bizanamo ako kantu ko guhangana ko kuvuga bati reka tubanze tumwereke ko ari ikipe nkuru. Ni ikipe nkuru ariko ibyo rwose ntacyo bivuze njyewe ntabwo ndeba imyaka ntabwo ndi NIDA.

    Icyo tureba ni mu kibuga, aba bana mwababonye, aba bose bagomba gukina ntabwo umupira w'amaguru ari ubusaza, ikindi kandi umupira w’amaguru ntabwo ari inteko izirikana umupira ni uw’abato.

    Mumenye ko igihe kigeze kugira ngo abantu bubahe amakipe yose buriya maze iminsi mbyumva mu itangazamakuru nkaceceka mubivuga nkicecera”.

    KNC yasoje avuga ko baje bagamije gutwara igikombe ndetse ko umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho bityo ko no ku mukino utaha bagomba kuzatsinda.

    Ati” Njye nababwiye ko tuza hano tutagamije gutwara igikombe. None se twaba dukora iki?. Tuba twaje gukora iki kandi abakinnyi mwabonye mwababonye igice.

    Twebwe umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho, ubu icya Mukura VS ni amateka, ubu dutegereje umukino wo kwishyura i Kigari rero kuri twebwe. 

    Ikipe tugiye gukina nayo turayubaha kurusha iyo turangije, iyo dusoje twayitsinda cyangwa twayitsindwa ntacyo bihindura ku mukino ukurikiyeho, biba bigiye mu mateka kandi intsinzi ntacyo imaze iyo utayikurikije indi”.

    Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona n'amanota atatu inganya na Gorilla FC mu gihe Bugesera na Amagaju zifite inota rimwe.

    “>

    KNC akomera abakinnyi be amashyi nyuma yo gutsinda Mukura VS 

    KNC yavuze ko umupira w’amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe ko ahubwo ukinirwa ku karubanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145949/umupira-wamaguru-ntabwo-ari-imibonano-mpuzabitsina-knc-nyuma-yo-gutsinda-mukura-vs-video-145949.html

  • Ibihano byatangwaga mu Rwanda rwo hambere – #rwanda #RwOT

    Inzego enye z'ubutabera zashyizweho harimo Urukiko rw'Umuryango, Urukiko Gacaca, Urukiko rw'Abunzi n'Urukiko rw'Ibwami rwahanganywe n'u Rwanda, ruhangwa na Gihanga. Gusa habagaho n'izindi nkiko zihariye ari zo Urukiko rw'Umutware w'Ingabo n'Urukiko rw'Umutware w'Ubutaka, ari nazo zakemuraga imanza zihariye zijyanye n'Ingabo ndetse n'Imibereho n'Imibanire y'Abantu, cyane cyane ishingiye ku butaka.

    Igihano cyo kubabarira

    Ushobora kumva bitangaje kuba baguha imbabazi bikaba igihano, ariko niko byari bimeze mu Rwanda rwo hambere kuko iyo baguhaga imbabazi hari ibyo bagutegekaga gukora ndetse bakanagutongera kugira ngo ugaruke mu Muryango Nyarwanda.

    Igihano cyo gucibwa icyiru

    Mu Kinyarwanda cy'ubu, iki gihano ni kimwe twita ihazabu. Iki gihano bagitangaga iyo wabaga wahamwe n'icyaha cyo guhemukira umuntu bakaguca icyiru cyo gutanga ikintu runaka harimo inzoga, ingano y'imyaka rukana cyangwa ugatanga inka bitewe n'uburemere bw'icyaha wakoze.

    Igihano cyo gukomwa

    Gukomwa kwabaga ari ukukubuza uburenganzi bwo gukora ibintu byose mu gihugu ndetse no kukubuza kujya ahantu runaka nko ku isoko, ku iriba cyangwa se ukaba utemerewe gusangira n'abantu n'iyo haba ari iwawe mu rugo.

    Igihano cyo gucibwa

    Gucibwa byakoreshwaga mu buryo bubiri, hari uburyo bwo kuvuza ingoma bitaga gucishwa ingoma. Barazivuzaga, bakavuga ngo kanaka araciwe agiye mu mahanga ariko iyo Umwami waguciye yatangaga byarashoboka kugaruka mu gihugu.

    Uburyo bwa kabiri bwakoreshwaga butandukanye n'ubwa mbere kandi bwo ntabwo byashokaga ko ugaruka mu gihugu kabone nubwo umwami yaba yaratanze, ahubwo ubuvivi bwawe nibwo bwagarukaga mu gihugu. Aha bavuzaga igikoresho cy'umuziki cyitwaga urusengo.

    Igihano cyo kwicwa

    Iki gihano ntabwo ari igihano cyakundaga gutangwa kenshi ahubwo cyatangwaga ku bantu babiri gusa; ni ukuvuga umuntu wagomeye Umwami ndetse n'umuntu wagambaniye Igihugu.

    Ibi bihano byatangwaga n'inzego z'ubutabera zari zarashyizweho na Kilima Rugwe uretse igihano cy'urupfu cyonyine cyatangwaga n'Urukiko rw'Ibwami.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-byatangwaga-mu-rwanda-rwo-hambere

  • KNC atangiye shampiyona nta guseka! KNC wari waherekeje ikipe ye ya Gasogi United yakuye amanota 3 i Huye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United yatangiye Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2024 — 25, ibona amanota 3 yakuye i Huye itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz ku munota wa 30.

    Harerimana Abdelaziz niwe mukinnyi watsinze igitego cya 1 muri shampiyona y'icyikiciro cyambere mu Rwanda ya 2024/25 yatangiye gukinwa uyu munsi.

    Mu yindi mikino, ikipe ya Gorilla FC yatsinze Vision FC igitego 1-0 gitsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 96, wari umukino wa mbere Vision FC ikinnye mu cyiciro cya mbere. Bugesera FC yo yanganyije n'Amagaju FC 0-0.

     

    Source : https://yegob.rw/knc-atangiye-shampiyona-nta-guseka-knc-wari-waherekeje-ikipe-ye-ya-gasogi-united-yakuye-amanota-3-i-huye-amafoto/