
Nyirishema Richard wari visi perezida mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ni we wagizwe Minisitiri mushya wa Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).
Ni mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye.
Zimwe mu mpinduka zabaye ni muri Minisiteri ya Siporo aho Munyangaju Aurore Mimosa wari Minisitiri wari waragiyeho muri 2019 yavuyeho.
Yasimbujwe Nyirishema Richard wari usanzwe ari visi perezida w’Ishyirahamwe w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 36 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ya Libya na Nigeria.
Ni abakinnyi batarimo Hakim Sahabo wa Standard de Liège ukunzwe n’abanyarwanda cyane muri iyi minsi akaba yaravunitse, ntiharimo kandi abakinnyi nka Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ishimwe Christian wa Zemamra Renaissance yo muri Maroc.
Tariki ya 4 Nzeri 2024 u Rwanda ruzasura Libya ni mu gihe tariki ya 10 Nzeri ruzakira Nigeria mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.
Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 36 azifashisha kuri iyi mikino.
Abakinnyi 36bahamagawe
Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Maxime Wenssens, Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)
Ba Myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC) na Kwitonda Ally (Police FC)
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Niyonzima Olivier Seif (Rayon Sports), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Hakim Hamis (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island)na Mugisha Didier (Police FC)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/36-b-amavubi-batarimo-chouchou-w-abanyarwanda-bahamahawe
Inteko Ishinga Amategeko Nshya yarahiye ku wa 14 Kanama 2024. Ubwo haburaga amasaha ngo uwo muhango utangire, Perezida w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, yasohoye itangazo rihindura abagombaga kurihagararira.
Iryo tangazo rivuga ko 'kubera impamvu zidashobora kuvuguruzwa, twafashe icyemezo cyo gusimbuza Carine Maombi, agasimbuzwa Masozera Icyizanye wari ku mwanya wa gatatu ku rutonde ntakuka rw'abakandida ku mwanya w'Abadepite.'
Perezida w'Ishyaka DGPR, Dr. Frank Habineza, yabwiye IGIHE ko nta bindi yifuza kurenza kuri iryo tangazo.
Mu kiganiro kigufi Maombi yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu zatumye akurwa mu badepite zizasubizwa n'Ishyaka akomokamo, ariko ahamya ko azakomeza kuribera umuyoboke.
Ati 'Ni iki cyankura mu ishyaka? Nta na kimwe pe, kuko ntabwo umuntu aba mu ishyaka kubera imyanya. Icyo gihe yaba ari inyungu z'imyanya waba ushaka ntabwo waba uririmo kuko ubishaka wenda ngo utange ibitekerezo.'
Maombi yavuze ko kuba atinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bitazamubuza gukomeza gukorera ishyaka ry'igihugu muri rusange.
Ati 'Kujya mu Nteko [Ishinga Amategeko] ntabwo ari ho umuntu atangira ibitekerezo gusa, rero nta cyenda kunkura mu ishyaka, ngomba gukorera ishyaka ryanjye, ngomba gukorera igihugu cyanjye, kuko ntabwo umuntu akorera igihugu cye ari urwego runaka arimo.'
Maombi yahamije ko agikomeje kuba ku mwanya wa Visi Perezida wa DGPR ku rwego rw'Igihugu.
Urutonde ntakuka rw'Abadepite rwari rwaratanzwe na DGPR, habanzaga Ntezimana Jean Claude wari unasoje manda ya mbere ari umudepite, hagakurikiraho Maombi Carine, ku mwanya wa gatatu hakaba Icyizanye Masozera usanzwe ari umubitsi w'ishyaka n'abandi.
Ishyaka DGPR ryatsindiye intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite nyuma yo kugira majwi 4,56%.
Iyo umutwe umudepite agize impamvu zituma avamo manda ye ibura igihe kirenga umwaka umwe ngo irangire asimburwa n'umukurikira ku rutonde rw'umutwe wa politike yari ahagarariye, agasoza iyo manda.
Atangaje ibi nyuma y'iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hacicikana amakuru y'uko iyi ndirimbo idateze gushyirwa hanze, mu gihe cyose Element yaba atayikuwemo cyangwa ngo yishyure arenga Miliyoni 500 Frw kubera ko atubahirije ibikubiye mu masezerano afitanye na Label ya 1:55 AM.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Kanama 2024, The Ben yahuye kandi agirana ibiganiro na Coach Gael nyuma y'imyaka ibiri yari ishize badacana uwaka.
Ni ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko iyi ndirimbo yajya hanze, ndetse amakuru avuga ko izasohoka, ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024.
Kevin Kade wagize uruhare mu guhuriza mu ndirimbo The Ben na Element, avuga ko yashimishijwe no kuba The Ben yarahuye na Coach Gael mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w'iki kibazo.
Ariko kandi avuga ko yamenye Gael mbere ya The Ben kandi yamubonye 'nk'umuntu ukunda bino bintu dukora'. Ati 'Ni umuntu utitaye ku kuboko kuzamwishyura nyuma y'ibintu ari gukora'. Yizera y'uko we icyo ashinzwe gukora ni intumwa yo kugirango abanyarwanda bishime, nta nyungu abitezemo.”
Kevin Kade yavuze ko gukorana indirimbo na The Ben rwari urugendo rutoroshye ariko kandi yamubereye umugisha kuri we.Â
Yavuze ko yakuze yifuza gukorana na The Ben, biri mu mpamvu yorohewe no kuba indirimbo 'Sikosa' yarayiririmbyemo. Ati 'Byaranyoroheye mu buryo ntabitekerezaga. Nawe, mbona ubumuntu bwiwe.'
Mu kiganiro na Kiss Fm, Kevin Kade yavuze ko iyi ndirimbo yagombaga gukorerwa muri 1:55 AM kubera ko Producer Element amufata nk'umwandimwe we. Atekereza ko ikorwa ry'iyi ndirimbo, ari naryo ryashyize iherezo ku mubano utari mwiza wari umaze imyaka ibiri.
Ati 'Bongeye bariyunga nk'abantu bakoranye. Kuko buriya Gael mbere atekereza gukora umuziki yahereye kuri The Ben, kugirango bakore ikintu mubona uyu munsi.'
Kevin Kade yavuze ko ajya gukora indirimbo 'Sikosa' yari afite indi ndirimbo yitwa 'Nyiragongo' yagombaga gukurikira 'Jugumila' ndetse na 'Mu nda'.
'Nyiragongo' yayanditse afatanyije n'abarimo Rumaga, Nessa ndetse na Bill Ruzima. Ariko avuga ko mu 2018, Element yakoze injyana y'iyi ndirimbo 'Sikosa' aza kuyimwoherereza agirango ayumve, undi nawe arayikunda ariko ntiyahita agaragaza ko ayishaka cyane.
Yavuze ko iriya ndirimbo 'Sikosa' Element yari yarayikoreye inkikirizo (Chorus) ndetse na 'Beat' yayo. Kevin Kade avuga ko n'ubwo yumvaga yakunze iriya ndirimbo, ariko yumva itari mu murongo w'indirimbo asanzwe akora, ariko atekereza ko igihe kigeze kugirango yagure amarembo y'umuziki we.
Kevin Kade avuga ko ashingiye ku kuntu iriya ndirimbo imeze, yatekereje gushaka uko yakorana na The Ben nk'umuhanzi mukuru.Â
Ati 'Naravuze nti kubera iki ntakora na The Ben, ubundi ubu ngubu hari ikintu nsigaje? Ndavuga nti nagerageje nkora indirimbo zakunzwe, nakoze 'Collabo' ya Jugumila irakundwa, ndavuga nti reka mbe mu nzozi zanjye, nakuze nkunda The Ben cyane.'
Yavuze ko yasabye The Ben ko bahura, bahurira muri studio ya Bob Pro, hanyuma basohoka hanze bicara mu modoka amuganiriza ku mushinga w'indirimbo afite.
Yabanje kumwumvisha indirimbo 'Nyiragongo' The Ben arayikunda cyane, ariko amwumvishije injyana y'indirimbo 'Sikosa' arayikunda cyane birushijeho, ndetse amusaba ko bayikorana mu gihe cya vuba.
Ati 'Icyo gihe nari nasabye Element 'sample' y'iyo ndirimbo nyifite muri telefoni ariko atazi ko hari undi muntu nayumvisha, avuga ati icyo ni igikorwa cyanjye. Kubera ko turi inshuti, naramubwiye nti ujye unyumvisha imishinga (yawe). The Ben rero namucurangiye iyo ndirimbo, ayumvise aravuga ati aha ngaho turagiye.'
Kevin Kade yavuze ko The Ben yitangiye iyi ndirimbo, ku buryo yamubwiye ko buri kimwe cyose kizasabwa kugirango ikorwe yiteguye kukishyura. Ati 'Ubwe niwe wafashe iya mbere, arambwira ati ikintu cyose uzi gikenewe, inzu ukeneye gukoreramo 'Audio' uzane Element twicara, byose nzabyishyura. Yishyuye buri kimwe cyose muri 'Project'â¦'   Â
Uyu muhanzi avuga ko yakozwe ku mutima no kuba The Ben yaremeye ko bakorana iyi ndirimbo.Â
Ariko kandi yafashe iminsi itatu yo gushaka agera kuri Miliyoni 2 Frw kugirango abone amafaranga yo kwishyura Element kubera iyi ndirimbo. Yavuze ko umuvandimwe we ariwe wamufashije kwishyura iyi ndirimbo.
Ati 'Nashakaga amafaranga byansabaga, kuko nari nziko amafaranga asaba kugirango atange indirimbo atari ukuyikora, ahubwo kuyigura kuko yari indirimbo ye.'Â 
Kevin Kade yatangaje ko indirimbo 'Sikosa' yayiguriye Producer Element arenga Miliyoni 2 Frw

Element yemeye kwakira amafaranga yahawe na Kevin Kade ariko asaba ko ahabwa uburenganzira kuri iyi ndirimbo

The Ben yemereye Kevin Kade kwishyura buri kimwe cyasabwaga kugirango bajye muri studio
Kevin Kade atekereza ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ryashyize iherezo ku mwuka mubi wari hagati ya The Ben na Coach Gael- Iyi ndirimbo izasohoka ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUGUMILA’ YA KEVIN KADE, CHRISS EAZY NA PHIL PETER
Nadia Farid Ishmael umugore wa Riderman yamushimiye ku rugendo rw’imyaka 9 bamaze barushinze, avuga ko kubana na we byatumye asobanukirwa ijambo ‘Mubaye umwe’ ndetse amuhamiriza urwo amukunda mu mitoma myinshi.
Ni mu Butumwa Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 16 Kanama 2024, umunsi bizihijeho isabukuru y’imyaka 9 babana nk’umugabo n’umugore, cyane ko ubukwe bwa bo bwabaye ku wa 16 Kanama 2026.
Nadia yatangiye ashimira Imana k’ubwo kubana na bo mu rugendo rw’urushako rwa bo, ashimira na Gatsinzi Emery [Riderman] amubwira ko kubana na we byatumye asobanukirwa ijambo ‘Mubaye umwe’ bitanyuze mu magambo.
Yagize ati “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu. Ndashima Imana cyane. Amashimwe yuzuye umutima ku bw’urugendo rwiza twatangiranye kuri iyi tariki mu buryo bweruye kandi bwemewe imbere y’Imana n’imiryango yacu ndetse n’Igihugu. Reka nkushimire kuba turugendanamo neza mu bwuzu bwinshi, nkushimire ko kubana nawe byatumye nsobanukirwa ijambo ntumvaga mbere “mubaye umwe” bitanyuze mu magambo ahubwo kuko tubibanyemo.”
Yakomeje agira ati “Ndagukunda gitereko cy’umutima wanjye Riderman wambereye inshuti nziza koko. Inshuti impumuriza, inshuti insetsa, inshuti tuburana tugasoza ikiganiro atari uko kirangiye ahubwo ari uko tuziranye bihagije, inshti intega amatwi n’igihe ihuze, inshuti inkosora yigengeseye cyane mu mutuzo.”
Umufasha wa Riderman yasoje ubu butumwa agaragaza ko atewe ishema n’uko abana ba bo bazakurana ishusho y’urukundo rwa bo, kuko ibyo babona bigaburira amarangamutima n’intekerezo za bo kurusha ibyo bazumva bivugwa ku rukundo.
Ati “Ntewe ishema n’uko abana bacu bazakurana ishusho y’urukundo n’urugo rwiza. Sinshidikanya ko ibyo babona iwabo bigaburira amarangamutima n’intekerezo za bo kurusha ibyo bazumva ku rukundo. Uwiteka akomeze abibemo kuko byose ni ku bw’ubuntu bwa yo. Imigisha myinshi papa w’abanjye. Reka urukundo rwacu rukomeze kumurika cyane.”
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Nshuti Dominique Savio na Uwase Tracy Tricia bagiye guhita bakora ubukwe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubukwe bwa bo bwagombaga kuba mu Kwakira 2024 ariko bukaba bwazanywe mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2024.
Ni nyuma y’uko bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 8 Kanama 2024 ukaba warabereye mu Murenge wa Remera.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko impamvu yo kuzana ubukwe imbere ari uko umwe muri bo afite urugendo vuba ashobora kuba agiye kujya hanze y’u Rwanda.
Ubukwe bwa bo babugize ibanga rikomeye, nta gihindutse bukaba buzabera ku Kibuye nk’uko amakuru abihamya.
Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.
Nk’abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.
Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu bakaba biyemeje kubana akaramata.
Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC aheruka gutandukana na yo.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kuki-nshuti-dominique-savio-na-tracy-bihutishije-ubukwe-bwa-bo
Umwuga wo kwigisha usaba abawukora guhora biyungura ubumenyi, bakanahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri mu byiciro byisumbuyeho.
Raporo ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza uko ibikorwa by'uburezi byari bihagaze mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 igaragaza ko nta mwarimu ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) wigisha mu mashuri abanza mu gihe mu mwaka wa 2021/22 bari babiri.
Abasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza bari 14 mu 2021/22, na bo raporo igaragaza ko nta n'umwe wari ukibarizwa mu mashuri abanza mu 2022/23.
Biteganyijwe ko umurezi mu mashuri abanza agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye ariko n'abayirengeje bashobora kuhakora.
Imibare igaragaza ko abarimu bo mu mashuri abanza 1000 barangije amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, barimo abagabo 565 n'abagore 435. Gusa uyu mubare waragabanyutse kuko mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 abarimu barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bari 2,380.
Muri iki cyiciro kandi harimo abarimu 458 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza na bo biganjemo abagabo kuko ari 280 mu gihe abagore ari 178.
Na ho mu mashuri yisumbuye habayeho igabanyuka ry'abarimu ku ijanisha rya 12%. Abafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza bari 234 ariko mu mwaka wa 2022/23 hari hasigayemo umwe gusa.
Ni mu gihe abafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye bagabanyutse ku rugero rwa 40% kuko bari 2,760 bagera kuri 1,644 mwaka w'amashuri wa 2022/2023.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana aherutse gutangaza ko abarimu mu byiciro bitandukanye bagenda bagira gahunda zitandukanye ku buryo buri mwaka hongerwamo abandi.
Ati 'Abakomeza amasomo yabo, hari abandi bagira andi mahirwe bakajya ahantu hagiye hatandukanye twe rero dufite inshingano y'uko umwarimu wagiye tumusimbuza undi. N'ubu turi gukorana n'uturere kugira ngo turebe aho abarimu bagiye bagenda bakeneye gusimburwa kugira ngo tubashe kubashyira mu myanya.'
REB kandi ihamya ko bakomeza guhugura aba barimu kugira ngo mu gihe bari imbere y'abanyeshuri bashobore kwigisha inyigisho zigezweho kandi zijyanye n'ikinyejana.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye ari na bo benshi cyane ni 66,048. Aba barimo abagore 37,812 n'abagabo 28,236.
Ni amatora yagombaga gukorwa n'abagize Inama Njyanama z'Imirenge yo mu turere tugize Umujyi, turimo Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Hagombaga gutorwa abantu babiri muri buri karere, ni ukuvuga umugabo n'umugore.
NEC yavuze ko igihe ayo matora azasubukurirwa izakimenyekanisha nyuma.
Perezida wa NEC, Odda Gasinzigwa yabwiye IGIHE ko kuba ayo matora yasubikwa ntacyo byishe 'kuko turacyari mu bihe by'amatora.'
Ati 'Nta kindi cyo gusobanura kirenze kuko turacyari mu bihe by'amatora. Ni ukuvuga ngo twayakora ejo cyangwa ejo bundi, ntacyo biba byishe icyangombwa ni uko tukiri mu bihe by'amatora.'
Yakomeje avuga ko icyangombwa ari imiyoborere y'umujyi mu gihe manda y'abayobozi bawo irangiye, ariko agashimangira ko itegeko rigenga Umujyi wa Kigali rigomba gukurikizwa.
Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n'Inama Njyanama yawo.
Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n'Umukuru w'Igihugu.
Batandatu muri bo batorwa mu turere dutatu tw'Umujyi wa Kigali hagatorwa babiri muri buri karere barimo umugore n'umugabo. Aba bajyanama bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
Mu ngingo ya munani y'iryo tegeko, hagaragaramo ko inzego z'ubuyobozi z'Umujyi wa Kigali zirimo Inama Njyanama yawo, Komite Nyobozi, n'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibikorwa by'Umujyi, na Komite y'Umutekano.
Komite Nyobozi y'Umujyi wa Kigali igizwe n'abantu batatu batorwa mu bagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, barimo nibura umugore umwe.
Abo ni Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa remezo n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage.
Abagize komite nyobozi y'Umujyi wa Kigali batorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-yasubitswe-mu-mujyi-wa-kigali-ni-nde-uwuyobora
Umunya-Cameroun wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania, Willy Essomba Léandre Onana yamaze kwerekeza muri Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Onana yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 ari bwo yerekezaga muri Simba SC.
Nyuma y’umwaka umwe gusa akinira Wekundu wa Msimbazi muri Tanzania bamaze gutandukana, ni nyuma y’uko umutoza agaragaje ko atamufite mu mibare ye.
Onama yabanje kuvugwa muri Qatar ariko birangira bidakunze, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusinyira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Iyi kipe ikaba iheruka kwibikaho Umunya-Sudani wakiniraga APR FC, Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, bagiye gukinana.