Blog

  • Imikorere y'amwe mu madini n'amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho. #rwanda #RwOT

    Ubwo tariki 14 Kanama 2024 yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'abadepite, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanagarutse ku mikorere mibi y'amwe mu madini n'amatorero mu Rwanda, ndetse yanaviriyemo insengero hafi 6.000 hirya no hino mu Rwanda, gufungwa.

    Iri fungwa ryakuruye impaka ndende, ariko zishingiye gusa ku marangamutima, kuko buri rusengero rwafunzwe rweretswe ibyo rutujuje kandi biteganywa n'amategeko, ariko kubera ko ariho benshi bahahira, bavuza induru biratinda.

    Hari na bamwe muri abo' bakozi b'Imana' bumvikanye bavuga ko bafungiwe ' Muzehe atabizi', ko aho azabimenyera azabakomorera!

    Abibwiraga ko inzego zabafungiye zaba zaramuciye mu rihumye, Perezida Kagame yababwiye ko rwose azi neza imiterere y'ikibazo, akibaza ahubwo uko zari na mbere yo gufungwa zari zaremerewe gukora, kugeza ubwo zirusha ubwinshi amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwaremezo nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw'Igihugu.

    Nk'uko umukuru w'Igihugu yabisobanuye, biratangaje kubona mu gihe uRwamda rugezemo, tugifiye amamiliyoni y'abaturage bari mu buyobe bwo gushingira ubuzima ku buhanuzi bw'ikinyoma, aho kubushingira ku murimo no kubyaza umusaruro gahunda z'itetambere Leta igenda ishyiraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko bibabaje gufatirana umuturage mu myumvire iri hasi, ukamubuza gukora umwizeza ko azatungwa n'ibitangaza bivuye mu ijuru, kandi ikibabaje kurushaho, warangiza ukamucuza na duke yari afite, umwaka amaturo.

    Kuri ubwo bumamyi bukorerwa abaturage, niho Perezida wa Repubulika yasabye abadepite gutora itegeko rishyiraho umusoro ku madini n'amatorero, ati:'Nibura iyo misoro izajya idufasha mu kugoboka abasizwe iheruheru n'ubwo bushukanyi'.

    Koko rero iyo usesenguye imikorere y'ayo madini n'amatorero benshi bita 'ay'inzaduka', usanga bikwiye kwitwa 'ubwambuzi bushukana', ababufatiwemo bagahanwa nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Uretse ubukene, ubwo bushukanyi bunakurura amakimbirane mu miryango, aho usanga umugore, umugabo n'abana bashyamirana kubera ko umwe muri bo yasesaguye umutungo ngo aratura, maze umushumba, ' Apotre' cyangwa 'Bishop' akigwizaho imiturirwa n'amamodoka ahenze, 'benedata' bicira isazi mu jisho.

    Hamwe no guhangana n'ingaruka z'ayo makimbirane, abo bakene nibo bahindukira bakabera Leta umutwaro. Kuki se hari abumva Leta yakomeza kurebera ba nyirabayazana b'ibibazo muri rubanda?

    Uretse kugandisha abaturage bababuza gukora ngo imperuka yageze, hari n'aho bashishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, bababuza gutora no kwiyamamaza, gukora umuganda, kohereza abana ku ishuri, guterwa no gutanga amaraso agenerwa indembe kwa muganga, kuboneza urubyaro, n'izindi gahunda za Leta.

    Hari umusomyi wa Rushyashya wagize ati:' Hari urusengero wageragamo ukaba wakwikanga ko ugeze muri mitingi ya Ingabire Victoire cyangwa iya FDLR'.

    Aha rero niho Perezida Kagame afitiye impungenge ko abagizi ba nabi bashobora kwinjirira muri iyo mikorere, bagasenya ibyo Igihugu cyagezeho. Yagaragaje ko nyuma y'aho umwanzi ananiriwe guhungabanya umutekano w'uRwanda abinyujije mu nzira y'intambara, aramutse ahawe urwaho yanyura muri ayo madini n'amatorero, akadutobera.

    Ikindi kigaragaza ko amwe muri ayo madini n'amatorero ari umuyoboro w'ibitekerezo bisenya, ni uko akimara gufungwa ibigarasha n'abajenosideri bari mu ba mbere bavugije induru, ngo ubuyobozi bw'uRwanda' bwakubaganiye Imana'.

    Ese koko Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Musabyimana Gaspard, na bagenzi babo bo muri FDLR, nibo bakwiye gutanga isomo ry'iyobokamana?! Nibatuze, birazwi ko icyabababaje ari ugutakaza umuyoboro bacengerezagamo amatwara y'ubugambanyi.

    Aganira n' umwe mu miyoboro ya YouTube ikorera mu Rwanda, umwe mu barebwa n'icyo kibazo,' Apotre' Yongwe, nawe asanga hari hageze ngo Leta ihagurukire abo yise 'abahanuzi b'ibinyoma', kimwe n'abishushanya muri rubanda, bigira abakozi b'Imana kandi ari amashitani yigendera.

    Mu by'ukuri, ntawe utazi akamaro ko gusenga, yewe nta n'ukwiye kwirengagiza akamaro gakomeye k'amwe mu madini n'amatorero mu iterambere ry' uRwanda. Ariko nta n'ukwiye kwihanganira akajagari mu gihugu nk'uRwanda, giharanira kugendera ku mategeko.

    Erega twibuke ko na Yezu ubwe yigeze gufunga insengero zari zarahinduwe inzu z'ubucuruzi!

    The post Imikorere y'amwe mu madini n'amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikorere-yamwe-mu-madini-namatorero-idakurikiraniwe-hafi-yaha-umwanzi-icyuho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikorere-yamwe-mu-madini-namatorero-idakurikiraniwe-hafi-yaha-umwanzi-icyuho

  • Munyakazi Sadate, umuhuza ukwiye mu ntambara… – #rwanda #RwOT

    Ni intambara itavugwaho rumwe ariko yatutumbye igihe kinini, bisandara ku mugaragaro ubwo Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago yerekanaga ko arambiwe uruvugo rw'ibinyoma by'abantu bahagurukiye gusebya izina rye mu bihe bitandukanye.

    Mu biganiro binyuranye yafatiye amashusho, yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abarimo Murindahabi Irene, Djihad wa Isibo Fm, Dj Brianne uzwi mu bavanga imiziki, uwiyise 'Godfather' ku rubuga rwa X, umuraperi Sky2 uzwi ku rubuga rwa Youtube, ndetse na Habimana Olivier wiyise The Cat, bamaze igihe bashyira izina rye mu majwi.

    Yavuze ibi nyuma y'ibiganiro yakozweho igihe kinini ku rubuga rwa X no kuri Youtube, bavuga ko hari umukobwa yateye inda, yananiwe umuziki, yarwaye 'Depression' [agahinda gakabije] n'ibindi avuga ko byamukaraje mu buryo bukomeye.

    Yago yahagurukanye icyitwa 'Big Energy' asaba abantu kumushyigikira. Ndetse, yatangiye gukora ibiganiro avuga ko bitamaza buri wese 'washatse gukinira ku izina ryanjye'.

    Ibi byatumye buri wese yavuzeho, nawe ategura ibiganiro ku rubuga rwa X maze aganiriza abamukurikira yimara agahinda. Mu kiganiro Djihad yagiriye ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko atiyumvisha impamvu Yago yamwijunditse kuko 'n'ubundi nta muntu ukundwa na bose'.

    Yavuze ko amajwi ye yagiye hanze mu minsi ishize, yumvikana avuga ko umukobwa uvuga ko yatewe inda na Yago nawe atabizi neza, yagiye hanze bigizwemo uruhare n'umukecuru witwa Jeaninne, kandi nabwo yagiye hanze abishaka.

    Djihad yongeye kwemeza ko Yago afite 'Depression', ashingiye ku kuntu uyu muhanzi yitwaye ubwo yabuzwaga kwinjira mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi Yvan Buravan, wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    M Irene wavuzweho na Yago we yirinze kugira icyo avuga cyeruye, ariko mu kiganiro aherutse gukorera ku rukuta rwe rwa Youtube, yavuze aninura Yago.

    Yago ashinja M Irene guha ibiganiro abarimo Sky2, Taikun Ndahiro n'abandi bamusebya uko bucyeye n'uko bwije bitwaje dosiye zidafite agaciro imbere ye.

    Byatangiye ntekereza ko ari showbiz!

    Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari Minisitiri w'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi muri manda ishize, yifashishije konti ye ya X yagaragaje ko amaze iminsi abona abantu bashwanira ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe agatekereza ko ari 'showbiz'.

    Ariko ubwo yatangiraga kumva abantu bakoresha amagambo arimo nka 'inyangarwanda', ndetse abandi bagatangira kugaragaza uterere abantu bavukamo, yabonye ko byarenze 'showbiz', ahubwo ni urwango rweruye.

    Yanditse agira ati 'Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri 'Showbiz'. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n'inyangarwanda narikanze.'

    Utumatwishima yabwiye Yago, Godfather, M Irene, Sky2 n'abandi ko 'gutukana no kubeshyerana atari umuco'. Ati 'Mubiveho.' Yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kureba niba urubyiruko rutitwikwira 'Showbiz' rugakora ibyaha. Ati 'RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.'

    Hakenewe umuhuza

    Buri wese bitewe n'aho afite ijambo yumvikanisha ko atiteguye kwiyunga na mugenzi we, mu gihe cyose mugenzi we yaba atamufashije hasi.

    Mu ijwi ryo hejuru, buri umwe yumvikanisha uburakari, kandi akagaragaza ko afite ibimenyetso bishinza mugenzi we ibikorwa by'ubuhemu.

    Sadate Munyakazi wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, yabwiye Dr Utumatwishima ko nk'inshuti y'urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukemura amakimbirane avugwa hagati ya bariya bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Mwaramutse amahoro nshuti muvandimwe Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni byo koko barumuna bacu bamaze iminsi bakoresha imvugo zidakwiriye ku munyarwanda by’umwihariko aba 'Jeunes'.'

    'Njyewe ubwanjye numva ibi bindeba nka mukuru wabo, reka nemere ko ibi bidakwiriye ariko kandi mporane umutima unyemeza ko tugifite igaruriro.'

    Yavuze ko yumva afite umuhate muri we umwemeza gukora ubuhuza hagati ya bariya bose, ashingiye ku kuba hari abandi bari mu makimbirane yagiye ahuza kandi bigatanga umusaruro unoze.

    Atu 'Ntabwo navuga ko ndi inshuti y'urubyiruko hari aba 'Jeunes' ntagiriye inama yo kuva mu mwanda w’inzangano, amakimbirane n’amacakubiri.'

    Arakomeza ati 'Yago, Godfather, M Irene, Sky2 munkundiye naba umuhuza tugakemura ibibaganisha habi kuko ni mu nyungu za twese nk’abanyarwanda kandi ntabwo yaba ariyo nshuro ya mbere mfashije aba 'Jeunes' kumvikana, bamwe muri mwe murabyibuka.'

    Umuhate we washimwe n'abantu banyuranye barimo umunyamategeko Gatari Steven wanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko RIB idakwiye gukomeza kureberera imigirire y'urubyiruko rwitwikira 'showbiz' rugakora ibyaha.

    Yagize ati 'Nshuti y’urubyiruko (Sadate Munyakazi) rwose igitekerezo cyawe ndagishyigikiye kandi cyane, gusa impugenge mfite ni uko igihe cyose RIB izakomeza kurebera imigirire idahwitse y’urubyiruko rumwe na rumwe kandi yuzuye ibyaha bizakomeza kugorana. Abanyarwanda dukwiriye kwamagana ingeso mbi na bene zo.'

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145966/munyakazi-sadate-umuhuza-ukwiye-mu-ntambara-yamagambo-hagati-yabarimo-yago-na-m-irene-145966.html

  • Nyuma yo gusoza amasomo muri Amerika, Ange Ri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa atangaje ibi nyuma y’iminsi mike, agaragaje ko yageze ku nzozi ze akabasha gusoza amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) yakuye muri Hope College iherereye mu Mujyi wa Holland muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kurangiza urugendo rw’amasomo yari amazeho imyaka ine. Yigaga ibijyanye na 'Etude d’invironment,' 'Sociology’ na ‘Global Studies’.

    Yahisemo kwiga aya masomo ‘kubera ko ari ibintu nkunda, kandi byose biruzuzanya’. Ati “Nko kwiga ‘Sociology’ nahoze ndi umuntu wibaza ngo kuki uyu muntu adafite inkweto uyu nguyu akaba afite imodoka ya Lamborghini kandi bose bari mu gihugu kimwe, kandi bose bakora uko bashoboye? Nshaka kumva uko sosiyete igufata n’uko nawe uyifata.”

    Amasomo ya ‘Global Studies’ akubiyemo ibijyanye n’indimi ndetse n’ubwanditsi, ni mu gihe 'Etude d’invironment' ijyanye no kumenya imihindagurikire y’ikirere.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko rwari urugendo rutoroshye ariko rwashobotse. Rita yashimye Imana 'ku bwa buri kimwe', kandi yishimira inshuti yungutse muri uru rugendo kuko 'ari kimwe mu byiza nagezeho birenze izi mpamyabumenyi nahawe'.

    Preciandre usanzwe ari umujyanama we yabwiye InyaRwanda, ko nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza bagiye gukomeza urugendo rw’umuziki, kuko ubwo yari ku ntebe y’ishuri hari indirimbo bagiye bakora.

    Ni Album avuga ko yihariye mu rugendo rw’uyu mukobwa, kuko izumvikanisha uburyo yari amaze igihe atyaza inganzo ye. Avuga ko iriho indirimbo 7 kandi zatunganyijwe na ba Producer icyenda bakomeye mu Rwanda.

    Izi ndirimbo zakozwe n’abarimo Producer Flyest, KennyVibe, Madebeats, Santana Sauce, Ayoo Rash, Bob Pro, Eloi El, Motif on Beat ndetse na idalimanzi.

    Preciandre yavuze ko buri ndirimbo igize iyi Album izajya isohokana n’amashusho, kandi bakoranye na Cedric mu bijyanye no kuzitunganya. Rita Ange Kagaju asanzwe abarizwa muri Label ya IDA Records’ ya Preciandre ari nayo yashoye imari mu ikorwa ry’iyi ndirimbo (Executif Producer).

    Uyu mugabo avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza ku mugaragaro amazina y’indirimbo zigize Album. Ati “Twahisemo ko amazina y’izi ndirimbo azatangazwa mu gihe kiri imbere ndetse wenda n’abahanzi bakoranye mu rwego rwo gutera abantu amatsiko. Album twayise ‘Volume’ kandi amashusho yayo azagenda hajya hanze  mu gihe kiri imbere, turashimira cyane Cedric wadufashije.”

    Rita Ange Kagaju yaherukaga gusohora Album ya mbere yise 'Sweet Thunder' iriho indirimbo 16, zakozwe na ba Producer batandukanye barimo Flyest Music, Danybeat, Madebeat, Motif, Pastor P, Bob Pro, Eloi El, Nilan, Kenny Pro, Kevin Klein, Jumper Kuller, Babu, Idalimanzi n'abandi.


    Rita Ange Kagaju yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya kabiri yise 'Volume'


    Ange aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Kagaju yagaragaje ko kuri Album ye ya kabiri yifashishijeho aba Producer Icyenda




    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM ‘SWEET THUNDER’ YA ANGE RITA KAGAJU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145964/nyuma-yo-gusoza-amasomo-muri-amerika-ange-rita-kagaju-yifashishije-aba-producer-icyenda-ku-145964.html

  • Coach Gael yemeye guheba asaga Miliyoni 100 F… – #rwanda #RwOT

    Ni amafoto yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, asamirwa hejuru n’abantu banyuranye basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko banyuzwe no kuba aba bagabo bombi biyunze nyuma y’igihe kinini bashwana.

    Ariko amakuru ahari ahamya ko aba bombi bahuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, bari kumwe na Kevin, umukozi muri Kigali Universe. Ni ibiganiro byamaze amasaha arenga abiri, nyuma bafata amafoto y'urwibutso yafashwe na Manzi Felix.

    Kuri The Ben byabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko yanditse agaragaza ko abavandimwe bombi bongeye kwiyunga nyuma y’igihe kinini bashwana.

    Kandi yagaragaje guhura na Coach Gael nk’intambwe ifatika mu rugendo rwo gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

    Ally Soudy wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, ariko muri iki gihe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko ubuzima ari bugufi, bityo abantu bakwiye kubana mu mahoro.

    Yagize ati “Naho ubundi, ubuzima ni bugufi, ntawe nzi wagiye ngo agaruke cg ngo ibintu abimanukane iyooo! Abantu dupfa ubusa gusa.'

    Byagenze gute ngo bagaragare bari kumwe nyuma y'uko bashwanye

    Ni ubwa mbere Gael yagaragaye mu ruhame ari kumwe na The Ben nyuma y'uko bashwaniye muri Tanzania, kubera ko bananiranwe gukorana nk'umuhanzi yifuzaga muri 'Label' ye.

    Gael yashakaga gushora imari muri The Ben afatanyije na Dj Innox ubarizwa muri Amerika muri iki gihe. Muri Kontaro bahaye The Ben harimo ingingo ivuga ko bari kuzajya bamufasha gukorana indirimbo n'abahanzi mpuzamahanga, ndetse bari biyemeje guhera kuri Diamond n'ubwo byarangiye Gael amutanye ikorwa ry'iriya ndirimbo.

    Kuva bombi bashwana, ntawongeye kubabona imbona nkubone, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu ruhame.

    Byakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ko bombi badacana uwaka, ndetse byagiye bivugwa cyane ko Gael yishyuza The Ben arenga Miliyoni 100 Frw yamutanzeho abariyemo ayo bakoresheje bava muri Amerika bajya muri Tanzania, amafaranga yishyuwe indirimbo yakoranye na Diamond, ayo The Ben yifashishije n'ibindi binyuranye.

    The Ben we yemeraga kwishyura Gael arenga Miliyoni 50 Frw, akavuga ko atarimo Miliyoni 100 Frw nk'uko Coach Gael yabivugaga.

    Kuva icyo gihe inzigo yabaye inzigo, ndetse Gael ahitamo gukorana na Bruce Melodie amukorera buri kimwe mu rwego rwo kwereka The Ben ko yahombye.


    The Ben yinjiye kwa Coach Gael atakomanze

    Mu mezi abiri ishize nibwo Kevin Kade yahuye na Producer Element amwumvisha zimwe mu njyana z'indirimbo yacuze 'Beat' ahitamo imwe yumvaga ari nziza kuri we.

    Iriya 'Beat' yahisemo yari iy'indirimbo Bruce Melodie yagombaga gukora, ariko yari amaze igihe abwira Element ko azayifatira amajwi ariko atarabona umwanya.

    Ni uko Kevin Kade yatangiye gukora indirimbo muri 'Beat' yari iya Bruce Melodie. Nk'umuhanzi watekerezaga kwaguka muri we, yaganirije The Ben iby'umushinga w'iyi ndirimbo, amusaba ko bayikorana.

    Ni ibintu The Ben yumvise vuba aramufasha ndetse bahana gahunda yo kuzajya kuyifatira amashusho muri Tanzania. Hagati aho, ariko Element yumvise uburyo ikoze n'uburyo aba bahanzi bayikoze neza, yasabye ko nawe yaririmbamo inyikirizo yayo- Niko byagenze.

    Element, Kevin Kade, The Ben ndetse na Director Gad bahise berekeza muri Tanzania gukora amashusho y'iyi ndirimbo. Icyo gihe, Gad yari asohoje gufata amashusho y'indirimbo 'Nditinya' y'umuhanzikazi La Reina.

    Rwari urugendo rwiza kuri aba bahanzi bombi- Ndetse, Kevin Kade yari yamaze kwishyura Miliyoni 2 Frw z'iyi ndirimbo mu bijyanye na 'Audio' yayo.


    Isoko y’amakuru ivuga ko Element yagiye muri Tanzania, ubuyobozi bwa Label ye butabizi, ibintu byatumye Coach Gael ahaguruka avuga ko iyi ndirimbo itazigera isohoka, kuko Element yishe amasezerano asanzwe afitanye n'iyi Label.

    Ni inkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ndetse icyo gihe Element yasabwe kuva mu ndirimbo cyangwa se akishyura amafaranga arenga Miliyoni 500 Frw nk'igihano cy'uko yarenze ku masezerano.

    Ibi byahagurukije The Ben yandika agaragaza ko amaze kurambirwa n'abantu badaharanira iterambere ry'umuziki. Ni mu gihe Element, we yanditse avuga ko gukorana indirimbo na The Ben, byabaye amata yabyaye amavuta, kuko ari umuhanzi yakuze akunda.

    Ku rubuga rwe rwa X yagize ati ''Ukuri ni uku, Tiger (The Ben) ni mukuru wanjye akaba n'umunyabigwi. Buri gihe byahoraga ari inzozi zanjye gukorana na we. Nta muntu ngomba ikintu na kimwe, indirimbo rero igomba gusohoka vuba bishoboka.'

    Ibi byatumye Jimmy Muyumbu watanze amafaranga kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe ahaguruka atangira gushaka uko The Ben na Coach Gael bakwiyunga.

    Ni nako byagenze, kuko mu ijoro ryo ku wa Gatatu, The Ben yahuye na Coach Gael baraganira, ariko birinda kuvuga cyane ku byahahise bitewe n'ibyo banyuranyemo.

    Ni iki baganiriye ubwo bombi bahuraga!

    Umwe mu bazi neza uko ibiganiro bya The Ben na Coach Gael byagenze, yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabo byibanze cyane ku kurebera hamwe uko umubano wabo wazahuka ariko 'birinze kugaruka ku kibazo cy'amafaranga asaga Miliyoni 100 Frw Coach Gael avuga ko The Ben bamufitiye'.

    Yavuze ko barebye inkomoko y'ikibazo cyatumye indirimbo 'Sikosa' The Ben, Kevin na Producer Element bahuriyemo. Avuga kandi ko ibiganiro na Coach Gael na The Ben bitageze ku iherezo 'kuko bigomba kuzakomeza uko byagenda kose'.

    Uyu yanavuze ko The Ben na Coach Gael mu biganiro byabo birinze no kugaruka ku kuntu umubano wabo wazambye, umwenda buri umwe amufitiye n'ibindi.

    Aba bombi bahuye mu gihe The Ben, Element na Kevin Kade bitegura gusohora indirimbo 'Sikosa' ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024.  Igiye gusohoka mu gihe yavugishije benshi amagambure, bitewe n'uko havuzwemo urwango rw'igihe kirekire.

    Mu gihe Kevin Kade yabunzaga imitima yibaza niba indirimbo ye izasohoka, yari aherutse kugaragaza ko mu gihe atahabwa uburenganzira ku ndirimbo ye, afite indi yitwa 'Nyiragonga' igomba kujya hanze.

    The Ben yakomerewe no kwakira ibyagiye bimubaho mu bihe bitandukanye

    Mu Kwakira 2023, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi. Ariko mbere yo gutaramira abakunzi be, byavuzwe ko habuze gato ngo iki gitaramo gifungwe n'abantu atigeze avuga mu izina, nyamara yari amaze igihe agitegura.

    Ariko kandi mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 7 Kanama 2022, yigishije urukundo mu gihe cy'iminota isaga ibiri, abantu ntibamwumva ariko yeruraga ikibazo afitanye na Karomba Coach Gael, cyagejeje ku gihombo cy'arenga za Miliyoni ku bari bamutumiye muri kiriya gitaramo.

    The Ben ntiyigeze avuga mu izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari 'Executive Producer' wa 1: 55 Am ariko nawe amaso n'amatwi biraguha.

    Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w'u Rwanda n'ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.

    Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n'isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby'Isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.

    Yagize ati “Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu.”

    Coach Gael yagiye ahakana kubanira nabi The Ben

    Ubwo yari mu kiganiro ku rubuga rwa X mu Kwakira 2023, Coach Gael yavuze ku byavuzwe hagati ye na The Ben. Yumvikanishije ko nta kibazo bafitanye ndetse ko banavugana.

    Aragira ati “Kuri ibyo bintu ngo bya The Ben n’ibiki byose, kuki nanga The Ben, […]. Njyewe ndi umuntu wakoranye na The Ben hafi, twaganiriye hafi nk’abavandimwe, twakoranye n’ubu tukivugana.

    Wibaza y’uko mu by’ukuri we yanyanga nanjye nkamwanga, ntimube mubona ibintu bifite gihamya? Mwaba mubona ibintu bifite gihamya kandi bisa nabi.' 

    Akomeza ati 'Njyewe na The Ben twavuganye nk’abavandimwe ariko niba nta bintu bifite gihamya mubona ni uko, ni amagambo, ni ibihuha, ni Showbiz z’abantu batangiza z’ibihuha nk’abo bose bameze nk’amapusi.'

     

    The Ben yagaragaje ko abavandimwe bongeye kwiyunga nyuma y'imyaka ibiri barebana ay'ingwe


    Kevin [Ubanza ibumoso], umukozi muri Kigali Universe ari kumwe na The Ben na Gael mu biganiro byatangije ubwiyunge


    Gael yagiye yumvikana avuga ko nta kibazo afitanye na The Ben, nyamara aherutse kumurega mu nkiko zo muri Amerika amwishyuza arenga Miliyoni 100 Frw


    The Ben yagiye asuka amarira ku rubyiniro atavuga mu izina Coach Gael, ariko agaragaza ko abangamiwe n'uburyo asubiza inyuma umuziki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145973/coach-gael-yemeye-guheba-asaga-miliyoni-100-frw-yishyuzaga-the-ben-ni-ibiki-baganiriye-145973.html

  • Mufata nka Mukuru wanjye! Sat-B kuri Kitoko b… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahurira ku rubyiniro. Ariko, Sat- B azabanziriza Kitoko gutaramira muri kiriya gihugu, kuko ahafite ikindi gitaramo ku wa 29 Nzeri 2024.

    Iki gitaramo bombi bazakorera mu Bubiligi cyiswe 'Live Music Party' cyateguwe na sosiyete ya JC Entreprise isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu, bihuza cyane abahanzi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu Burundi hagamijwe gususurutsa abahatuye.

    Bazabanzirizwa ku rubyiniro n'aba Dj barimo Saido, Elysaa, Mickey ndetse na Ami Pro, kandi bazataramarana n'muhanzi Kebby boy.

    Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, aho kwinjira ari amapundi 25 ku muntu waguze itike mbere, ndetse n'amapawundi 30 ku muntu waguze itike ku munsi w'igitaramo.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Sat-B yavuze ko yiteguye neza iki gitaramo 'cyane ko ari ubwa mbere nzaba ngiye mu Bubiligi'. Ati 'Kandi ni ahantu hari abarundi benshi, hari ingeri nyinshi z'abantu batandukanye, ndabizi ko bantegereje.'

    Yavuze ko azita cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye ndetse n'izo aheruka gushyira hanze ziri kuri Album ze zitandukanye.

    Sat-B avuga ko iki gitaramo yagitumiwemo na Kitoko 'kugirango tunezeze abanyarwanda n'abarundi babarizwa muri kiriya gihugu'. Ati 'Muri rusange navuga ko ari iki gitaramo kigamije gufasha abanyarwanda n'abarundi gususuruka  cyane cyane mu mpera z'uyu mwaka.'

    Yavuze ko kuzahurira ku rubyiniro na Kitoko, ari ibintu afata nk'ibidasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko Kitoko yatangiye umuziki mbere ye. Ati 'Navuga ko ari ibintu bidasanzwe kuri njye, kuko Kitoko ni umuririmbyi ukomeye cyane kuva mu myaka 10 ishize, rero njye mufata nka Mukuru wanjye mu muziki, kuko yamenyekanye mbere yanjye ndetse akora n'amateka mu muziki. Rero, ndabyishimiye kuzataramana nawe.'

    Sat-B ni umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo wo mu Burundi, watangiye urugendo rw'umuziki mu 2009 nyuma yo kuva mu itsinda rya Wanavesi Kikosi. Kuva icyo gihe, yakoze indirimbo zakunzwe zatumye ataramira mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Uyu muhanzi w’imyaka 34 yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘No Love’, ‘Beautiful’, ‘Don’t Cry’, ‘Ishari’, ‘Nyanzobe’, ‘Feel Love’ n’izindi zinyuranye.

    Kitoko Bibarwa yamenyakanye cyane binyuze mu ndirimbo yashyize kuri Album ye yise 'Ifaranga' yasohoye muri Mutarama 2010. Ni album yacuranzwe cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba cyane cyane mu gihugu cya Uganda.

    Uyu muhanzi w’imyaka 38 umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Pole Pole’, ‘Urankunda Bikandenga’, ‘Agakecuru’, ‘Uzagace’, ‘Umwamikazi’, ‘Rurabo’ n’izindi.


    Sat-B na Kitoko bagiye guhurira bwa mbere mu gitaramo kizabera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024


    Sat-B yavuze ko yashimishijwe no kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Kitoko afata nka Mukuru we mu muziki


    Kitoko agiye gutaramira bwa mbere mu Bubiligi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze zakunzwe

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘URI IMANA’ YA KITOKO BIBARWA

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘JE VAIS BIEN’ YA SAT-B

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145958/mufata-nka-mukuru-wanjye-sat-b-kuri-kitoko-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-mu-bubiligi-145958.html

  • APR FC yasize abakinnyi 4, umutoza agenera ubutumwa abafana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Hitimana Thierry yasabye abafana b’iyi kipe kubagirira icyizere na we abizeza ko bagiye gushaka umusaruro mwiza.

    Ni mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Tanzania gukina na Azam umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

    Ni umukino uzabera Chamazi kuri Azam Complex ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024.

    APR FC ikaba igiye nyuma y’uko yari imaze iminsi ititwara neza aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup na Red Arrows, itsindwa na Simba SC kuri Simba Day ndetse inatsindwa na Police FC ku mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

    Gusa icyateye benshi impungenge ni uko abakinnyi bashya b’iyi kipe abenshi batigeze bahabwa umwanya uhagije wo gukina.

    Umutoza wungirije wa APR FC, Thierry Hitimana akaba yasabye abakunzi b’iyi kipe kubagirira icyizere kuko nubwo batsinzwe ko nubundi batsindirwaga kuri penaliti, ni amahirwe babuze.

    Ati “Ubutumwa ku bafana ni uko batwizera, ntibacike intege mu mupira byose bibaho, nidutsindwa bagomba kureba uburyo twatsinzwemo buriya muri penaliti ni amahirwe make ariko icyo nzi cyo tugiye gushaka umusaruro mwiza.”

    APR FC yagiye iyobowe na Chairman wa yo, Col Richard Karasira yatwaye abakinnyi ba yo bose uretse abakinnyi 4; Apam Assongue Bemol, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Kategaya Elie na Kwitonda Alain Bacca.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasize-abakinnyi-4-umutoza-agenera-ubutumwa-abafana-amafoto

  • Amazi yabaye iyanga mu mujyi wa Karongi – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko ibura ry'amazi muri iki gihe cy'impeshyi ryakabije cyane ugereranyije n'uko byajyaga bigenda ariko ko ikibazo gikomeye cyane ari aho amazi ari mu mavomero ariko bakangirwa kuyavoma.

    Nyirabavakure Séraphine utuye mu Murenge wa Bwishyura yagize ati 'Umuryango Croix Rouge watugejejeho amazi ndetse WASAC iraza ishyiraho abakozi bavomesha ariko ntabwo baha amazi abaturage baraza bakayabura ngo kuko WASAC iyo ije ibabarira amafaranga menshi. Bamwe baranayafunze nta muntu ukivoma kuri ayo mavomero rusange.'

    Uyu muturage avuga ko ikibazo bakigejeje ku buyobozi bwa WASAC ariko bakaba babona idakurikirana ngo igikemure babashe kuvoma kuri ayo mavomero begerejwe.

    Abandi baturage bavuga ko hari abamara n'icyumweru batabonye amazi ndetse ko hari n'aho amezi agiye kuba ane amavomero bari baregerejwe yumagaye bakaba bavoma amazi mabi nayo bitoroshye kuyageraho.

    Ntabanganyimana Yuliyana yagize ati 'Aya mazi [ava mu musozi] niyo tuvoma kuko twari tuyafite ariko yarapfuye. Tuvoma aya tukavoma n'ayo mu mugezi wa Ntaruka. Amazi rwose turayakeneye.

    Uwimpaye Céléstine uyobora ishami rya WASAC muri Karongi yabwiye RBA ko ibura ry'amazi muri aka karere ryatewe n'imirimo yo kubaka inganda zayo kuko hakenerwa amazi menshi ndetse no kwagura imiyoboro yari isanzweho bigatuma aho yajyanaga amazi baba abayabuze.

    Uwimpaye yijeje aba baturage ko nka WASAC bagiye gukora ubugenzuzi aho batuye bakareba niba ayo makeya aboneka yo abasha gusaranganywa neza kugira ngo bose abashe kubageraho.

    Ku kibazo cy'aho abaturage bimwa amazi kandi ahari, uyu muyobozi yavuze ko byakemurwa n'inzego z'ibanze.

    Ati 'Ibyo ni ku bufatanye n'inzego z'ibanze, bafite uburenganzira bwo guhindura uvomesha bakaduha undi w'inyangamugayo akaba ari we ujya uvomera abaturage'.

    Ubuyobzi bwa WASAC muri Karongi bugaragaza ko aka karere gasanzwe gafite amazi make ndetse ubu bikaba byarabaye umwihariko muri igihe cy'impeshyi.

    Uruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rubengera rwitezweho kuzakemura ikibazo cy'ibura ry'amazi muri uwo murenge no mu wa Bwishyura kuri ubu ifatwa nk'igice cy'umujyi muri Karongi.

    Abatuye muri Karongi barataka kwimwa amazi kandi mu mavomero abegereye arimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amazi-yabaye-iyanga-mu-mujyi-wa-karongi

  • I&M Bank Rwanda yifatanyije n'Abahinde kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge bw'Igihugu cyabo – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori ngarukamwaka byabereye i Kigali kuri uyu wa 15 Kanama 2024, byitabirwa n'abagize Umuryango w'Abahinde batuye mu Rwanda, Indian Association of Rwanda (INAR) n'inshuti zabo, abafatanyabikorwa b'uwo muryango ndetse n'ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije akanaba uwashinze Umuryango w'Abahinde baba mu Rwanda, Srinath Vardineni, yavuze ko kwizihiza uwo munsi w'Ubwigenge ari ishema bahuriyeho n'Abanyafurika nabo bigobotoye ubukoloni.

    Yavuze kandi ko bishimira ibyo u Buhinde bumaze kugeraho ndetse byagiye byagukira ahatandukanye mu mahanga harimo no mu Rwanda by'umwihariko, aho na bo bagira uruhare mu iterambere ryarwo.

    Ati 'Turi Abahinde barenga 2000 bari mu Rwanda bakora mu nzego zitandukanye harimo ubuvuzi, ikoranabuhanga inganda n'izindi. Dutewe ishema no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda. Twabonye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo Nyakubahwa Paul Kagame yaruteje imbere mu buryo bufatika'.

    Akomoza kuri I&M Bank, Vardineni yagize ati 'Iyi banki itera inkunga imishinga itandukanye harimo nk'Ikibuga cya Cricket i Gahanga n'indi kandi Abahinde benshi bafitemo konti kubera serivise itanga. Nk'Abahinde baba mu Rwanda, dutewe ishema no kuba I&M Bank yaraduteye inkunga muri ibi birori kandi tuyifuriza ibyiza'.

    Jawahar Manickam na we ukomoka mu Buhinde akaba n'umukozi wa I&M Bank Rwanda, yavuze ko yishimira gukorana n'iyi banki yita ku bakiliya ndetse ko yishimira uburyo yorohereza Abahinde baba mu Rwanda guhererekanya amafaranga na banki zo mu Buhinde ndetse n'umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

    Shyaka Olivier ushinzwe ubucuruzi mu mashami ya I&M Bank Rwanda, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyi banki, yavuze ko bishimiye kwifatanya n'Abahinde baba mu Rwanda no kubatera inkunga mu kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge bw'igihugu cyabo kuko bafitanye imikoranire myiza.

    Yagize ati 'Dufite Abahinde tumaze igihe kinini dukorana nk'abakozi ba I&M Bank ndetse n'abakiliya benshi b'Abahinde. Iyo abakiliya dusanzwe dukorana bakoze igikorwa tuza kwifatanya na bo'.

    Shyaka yavuze ko kandi hari serivise iyi banki itanga zifasha cyane abantu badafite ingwate kandi ko n'abanyamahanga bazungukiramo cyane Abahinde.

    Ati 'Iyo urebye nk'Abahinde benshi usanga badafite ingwate kandi bafite ibikorwa by'ubucuruzi byiza. Twebwe twateye intambwe yo kubaha amafaranga igihe tubona bafite umushinga mwiza tubona yabasha kwishyura hari ikibazo gusa cy'ingwate, abo tubaha inguzanyo. Hari n'abandi baba bakorera abandi na bo duha inguzanyo kugeza kuri miliyoni 50Frw nta ngwate mu gihe bakora ahantu tubona bahabwa umushara wabashoboza kutwishyura'.

    I&M Bank Rwanda ni imwe muri banki zihagaze neza mu gihugu ndetse zifite na serivise zishimirwa.

    Muri serivise ifite zigezweho harimo nka 'Ryoshya Iwawe' ihesha umukiliya ibikoresho byo mu rugo kugeza kuri miliyoni eshanu akabyishyura mu mezi atandatu nta nyungu, iyitwa 'Agiserera' ihesha umukiliya wayo kubona inguzanyo yo kugura imodoka nta ngwate n'izindi nyinshi.

    Abahinde bishimira umubano uri hagati y'u Rwanda n'igihugu cyabo

    Mu Rwanda haba Abahinde barenga 2000

    Ni ibirori byaranzwe ahanini no kwidagadura

    Jawahar Manickam yavuze ko yishimira gukorana na I&M Bank kuko yita ku bakiliya

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi biba buri mwaka

    Shyaka Olivier yavuze ko I&M Bank yishimiye kwifatanya n'Abahinde baba mu Rwanda no kubatera inkunga mu kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge bw'igihugu cyabo kuko bafitanye imikoranire myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-yifatanyije-n-abahinde-kwizihiza-umunsi-w-ubwigenge-bw-igihugu

  • Rusizi: Hafunguwe ishami rya kaminuza nyuma y'uko izahahoze zifunze imiryango – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 15 Kanama 2024, ubwo Kaminuza ya Kibogora Polytechnic (KP) yafunguraga ishami muri aka karere.

    Ni ishami rifunguwe nyuma y'aho aka karere nta kaminuza kagiraga kuko Rusizi International University yahakoreraga yafunze imiryango ndetse n'amashami arimo irya Kaminuza y'u Rwanda n'irya Kaminuza ya Mount Kenya akaba yarafunze.

    Musabirema Cyprien ucuruza mu mujyi wa Kamembe, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bikorera.

    Ati 'Ni iterambere ku karere kacu, kwakira ishami rya kaminuza nk'iyi imeze neza kandi iri no mu mujyi. Abana bacu n'abavandimwe bazagira amahirwe yo kwiga hafi kandi natwe dukora ubucuruzi twiteze impinduka bitewe n'umubare mwishi w'abanyeshuri rizakira'.

    Kubwimana Philippe wavaga mu karere ka Rusizi akajya kwiga muri KP ishami rya Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko iri shami ryafunguwe mu karere ka Rusizi ari igisubizo kuri we kuko bizagabanya amatike n'umwanya yakoreshaga ajya kwiga.

    Kibogora Polytechnic ni kaminuza y'Itorero ry'Aba-Methodiste mu Rwanda EMLR. Yatangiranye abanyeshuri 300 mu 2015 ariko bagiye biyongera kugeza ubwo kuri ubu yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 8.

    Umushumba w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'iri torero ku Isi, Musenyeri Samuel Kayinamura, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye batangiza iyi kaminuza ari uko hari abanyeshuri benshi bajyaga kwiga muri RDC no mu Burundi.

    Musenyeri Kayinamura avuga ko Leta itangaje ko igiye gukuba kane umubare w'abaforomo n'ababyaza mu gihe cy'imyaka ine, nk'abantu basanzwe bafite amashami arimo n'igiforomo n'ububyaza bumvise ko ari umukoro Leta ibahaye.

    Ati 'Twumvise ari umukoro baduhaye kandi tubona ko dufite igisubizo cyihuse kuko ishuri ryacu ryigisha abaforomo, ababyaza n'abakora muri laboratwari. Dufite abaforomo n'ababyaza beza cyane, ubwo rero ikibazo cy'ubuke bwabo ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y'ibanze kizakemuka mu buryo bwihuse'.

    Guverineri Dushimimana Lambert yashimye Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, avuga ko iri shami ari amahirwe y'iterambere ku bikorera kuko abanyeshuri n'abarezi bazakenera gucumbika, resitora, no kugura ibikoresho bitandukanye.

    Guverineri Dushimimana Lambert yashimye EMLR mu iterambere ry’abaturage

    Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ishami rya Rusizi, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko iyi kaminuza izagira uruhare mu kuziba icyuho cy’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda

    Umuyobozi wa KP Dr Mukamusoni Daria aganiriza abitabiriye

    Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafunguye ishami mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hafunguwe-ishami-rya-kaminuza-nyuma-y-uko-izahahoze-zifunze-imiryango

  • Bizimana Djihad yasezerewe, Mutsinzi Ange we… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine inakinamo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yari yakiriwe na FC Viktoria Plzeň yo muri Czech Republic kuri Doosan Arena.

    Nyuma y’uko ku mukino ubanza FC Viktoria Plzeň yari yatsinze FC Kryvbas Kryvyi ibitego 2-1, yaje kuyisubira iyitsinda igitego 1-0 ihita inayisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1. Muri uyu uyu mukino Bizimana Djihad yabanje mu kibuga, gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 61.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijani ikinamo Mutsinzi Ange yari yakiriye NK Osijek yo muri Croatia kuri Dalga Arena.

    Nyuma y’uko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 ni nako byaje kugenda nimugoroba amakipe yombi anganya ibitego 2-2 maze igiteranyo cya byose kiba 3-3 bituma hongerwaho iminota 30 nabyo biranga hitabazwa za penariti.

    Kuri penariti niho ikipe ya Zira FK yari imbere y’abafana bayo yinjije penariti 2-1 ihita isezerera NK Osijek gutyo, ikatisha itike yo gukina imikino ya kamarampaka ya UEFA Conference League.

    Kuri uyu mukino, Mutsinzi Ange yabanje mu kibuga ndetse nta n’ubwo yigeze asimbuzwa. Mu mikino ya kamarampaka izagena amakipe ajya mu matsinda ikipe ya Zira FK izakina na Omonia Nicosia yo muri Cyprus.

    Bizimana Djihad n’ikipe ye basezerewe muri Europa League 

    Mutsinzi Ange mu byishimo nyuma y’uko ikipe ye ikomeje mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Conference League 

    Mutsinzi Ange yishimana n’abakinnyi bagenzi be nyuma y’uko batsinze igitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145956/bizimana-djihad-yasezerewe-mutsinzi-ange-we-arakomeza-mu-mikino-yu-burayi-145956.html