Blog

  • Igisubizo cya RDF ku kwemererwa urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye kunyura mu gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye no kuba buri Munyarwanda wese yahabwa imyitozo ya gisirikare igihe arangije amashuri yisumbuye byumvikanye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka, ndetse ishyaka PSD ryo ryavuze ko ryifuza ko nibura urubyiruko rw'u Rwanda rusoza amashuri yisumbuye rwajya rukora igisirikare umwaka umwe kugira ngo rukomeze kwigishwa indangagaciro no gukorera igihugu.

    Iyi ni imwe mu ngingo iri shyaka rigaragaza ko rizaharanira kuko byafasha urubyiruko kurushaho kumenya uruhare rwarwo mu kubungabunga ubusugire bw'Igihugu.

    Iyi ngingo yongeye kugarukwaho ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 mu kiganiro ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwagiranye n'itangazamakuru, hagamijwe gusobanura neza imiterere n'amavugurura ari gukorwa mu mutwe w'Inkeragutabara ku buryo n'urubyiruko rutangira kuwinjiramo.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko kugeza ubu nta buryo buhari butuma buri Munyarwanda urangije amashuri yisumbuye anyura muri iyi myitozo ya gisirikare nk'itegeko.

    Ati 'Ibyo bindi babyita nk'uburyo bw'itegeko bwo guca mu gisirikare, ibyo hari ibihugu bibikora ariko twe dufite gusa ya masomo tujya duha abana b'abanyeshuri (bakora Itorero Indangamirwa) kandi ntabwo ari itegeko ko ugomba kunyura muri iyo myitozo.”

    “Twe itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo gutoranya niba ukwiriye kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije Amashuri yisumbuye anyura mu myitozo.”

    “Twe ubu hari uburyo bwo kuba ufite imyaka 18 ukajya mu Nkeragutabara, ntaho bihuriye rero n'iyo myitozo yindi y'itegeko ikorwa mu bihugu bimwe na bimwe. Ibyo twe ntabwo tubifite ariko dufite amahugurwa abantu bajya bakora nk'Ingando.'

    Aha Brig. Gen Rwivanga yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wari umubajije niba iyi gahunda nshya yo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara hari aho ihuriye n'iki cyifuzo cyatanzwe cy'uko buri Munyarwanda urangije Amashuri yisumbuye yanyura mu gisirikare, ibintu yavuze ko nta sano bifitanye kuko kugeza ubu u Rwanda rutarashyiraho iyi myitozo ya gisirikare ikorwa nk'itegeko.

    Kugeza ubu Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bushobora gufasha Urubyiruko rw'Abanyarwanda rubyifuza kwinjira mu murimo w'igisirikare nk'Inkeragutabara.

    Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z'u Rwanda, nyuma y'Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n'ingabo zishinzwe ubuzima.

    Uburyo bwo kwinjira mu Nkeragutabara bwari busanzwe ni igihe umuntu yahoze ari umusirikare mu buryo buhoraho ariko akaba ageze mu myaka y'ikiruhuko cy'izabukuru. Iki gihe hagenwaga imyaka umuntu ashobora kumara akora nk'Inkeragutabara, akabona kujya mu kiruhuko cy'izabukuru gisesuye.

    Kuri ubu Ingabo zashyizeho ubundi bubiri bushobora gufasha ababyifuza kujya mu Nkeragutabara. Ubwa mbere ni ubugenewe urubyiruko rubyifuza ariko rwujuje ibisabwa. Ubundi ni ubugenewe abantu bashobora kuba batari mu cyiciro cy'urubyiruko ariko bafite ubumenyi bwihariye.

    Uru rubyiruko ruzajya rwinjira mu Nkeragutabara ariko ruri mu cyiciro cy'abashobora kwitabazwa mu bikorwa by'igisirikare.

    Ku ikubitiro, Ingabo z'u Rwanda zahise zinashyira hanze itangazo rihamagarira Urubyiruko rwifuza kwinjira mu Nkeragutabara kwiyandikisha. Abazitabira bazajya bamara amezi atandatu bahugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari aho buri muntu urangije amashuri yisumbuye anyura mu myitozo ya gisirikare nk'itegeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-rdf-ku-kwemererwa-urubyiruko-rurangiza-amashuri-yisumbuye-kunyura

  • Ibyo kwibaza biteye urujijo ku buryo Spittler yahamagayemo Amavubi azakina na Libya na Nigeria #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yaraye ahamagaye abakinnyi 36 agomba kuzakuramo abo azifashisha mu mikino ya Libya na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, ni urutonde rwasize hari bimwe byo kwibaza.

    Biragoye kuba wanenga cyangwa ngo uvuge nabi ikipe itsinda kuko ubu mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi ayoboye itsinda, gusa na none biragoye kuba waceceka mu gihe hari ibyo kwibaza byinshi.

    Umubare w’abakinnyi bahamagawe n’igihe cyo kwitegura ntibijyanye…

    Urutonde rukijya hanze, benshi batunguwe n’umubare w’abakinnyi 36 yahamagaye mu gihe igihe cyo kwitegura ari gito.

    Umukino wa mbere Amavubi azawukina na Libya tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Libya mu gihe tariki ya 10 Nzeri 2024 azakira Nigeria.

    Iyo ubaze neza usanga hasigaye ibyumweru bibiri gusa wabara iminsi yo kwitegurira mu Rwanda ibaye myinshi ntiyarenga 10.

    Ubundi iyi minsi yakabaye iyo kwita ku bakinnyi azakoresha muri iyi mikino aho kuba iminsi yo gusa n’ukoresha igeragezwa kuko azakenera abakinnyi 23 gusa.

    Indi mpamvu atakitaye kuri aba bakinnyi ni uko ari 36 bahamagawe amakuru avuga ko bisa nko kurangiza umuhango kuko bahamagarwa abo azakoresha cyangwa azifashisha abazi.

    Yaba atinya itangazamakuru?

    Niba hari abantu babihiwe n’imihamagarire ya Frank Spittler, ni itangazamakuru kuko ritabona uko ribaza ku bakinnyi bahamagawe n’intego aba ajyanye mu irushanwa.

    Bitandukanye n’abamubanjirije, iyo babaga bagiye guhamagara ikipe y’igihugu, bakoreshaga ikiganiro n’itangazamakuru bagasobanurira abanyarwanda byinshi, gusa uyu we asa n’umaze kubigira akamenyero ni ugukora urutonde ubundi FERWAFA ikarushyira ku mbuga nkoranyambaga za yo.

    Aha ni ho usanga hava inkuru zitandukanye zimwe ziri zo n’izindi zitari zo ku bakinnyi basigaye n’abahamagawe nk’uko turi bubibone mu ngingo zikurikiraho.

    Ibi rero itangazamakuru ribifata nko kutariha agaciro cyangwa se ntacyo rivuze, gusa ku rundi ruhande wakibaza impamvu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo ribiha umugisha.

    Hakim Kamiss wa Gasogi United yatunguranye

    Mbere yo kureba abakinnyi umutoza atahamagaye reka tunafate akanya tunyuze amaso mu rutonde rw’abakinnyi bahamagawe kuko hari ibyo kwibaza byinshi.

    Ni byo shampiyona yari imaze igihe idakinwa ndetse n’aho igarukiye mu Rwanda hamaze gukinwa umukino umwe (day1) nabwo amakipe 6 gusa, gusa na none habaye preseason.

    Ibyo tubiretse wakibaza uburyo hari abakinnyi bahamagawe baheruka mu kibuga umwaka w’imikino ushize abamaze iminsi mu marushanwa bakirengagizwa.

    Nka Hakim Kamiss wa Gasogi United aheruka mu kibuga umwaka w’imikino ushize ni mu gihe mu kwitegura shampiyona ya 2024-25 nta mukino n’umwe yakinnye kandi yari yaravunitse, ibyumweru bibiri bya nyuma by’imyitozo ntabwo yabikoze.

    Amwe mu mazina yatunguranye kuba yasigaye…

    Urutonde rukijya hanze, benshi bahise bibaza impamvu Hakizimana Muhadjiri wa Police FC yasigaye ari umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza.

    Ni umukinnyi uretse kuba yaritwaye neza mu mwaka w’imikino ushize, ubu ari mu irushanwa arimo gukina, yafashije Police FC kwegukana Super Cup itsinze APR FC, umukino yakinnye iminota 90, ubu ari kumwe na Police FC muri Algeria aho bagiye gukina Constantine muri CAF Confederation Cup. Benshi bumva yakaje agakora igeragezwa nk’uko abandi baje.

    Hari kandi Rafael York wa Gefle IF muri Sweden mu cyiciro cya kabiri, ni umusore urimo gukina mu ikipe ye ndetse umukino uheruka wabaye tariki ya 10 Kanama yakinnye iminota yose, na we kubura byatunguye benshi.

    Byiringiro Lague ni undi mukinnyi uhagaze neza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden aho mu mikino 4 uheruka yatsinze igitego kimwe atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

    Undi wibajijweho ni Ishimwe Christian, uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira uheruka kwerekeza muri Zimamra Renaissance muri Maror kubura ku rutonde rw’abakinnyi 36 byatunguye benshi.

    Kamiss Hakim yatunguranye arahamagarwa

    Rafael York ni umwe mu bakinnyi bakina basigaye

    Muhadjiri gusigara kwe ntibivugwaho rumwe

    Ishimwe Christian na we yasigaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-kwibaza-biteye-urujijo-ku-buryo-spittler-yahamagayemo-amavubi-azakina-na-libya-na-nigeria

  • Basketball ni ibintu bye! Ibyo wamenya kuri N… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 iri imbere mu muhango wabaye kuwa 11 Kanama 2024, kuwa Gatanu yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

    Mu bagaragara muri iyi Guverinoma, higanjemo abari bayisanzwemo uretse Minisiteri eshatu gusa zahawe Abayobozi bashya. 

    Mu mpinduka zakozwe harimo Minisiteri ya Siporo yahawe Umuyobozi mushya ari we Bwana Richard Nyirishema wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wayoboraga iyi Minisiteri kuva mu mwaka wa 2019.

    Nyirishema Richard ni muntu ki?

    Iyo ugerageje gushaka byinshi kuri Nyirishema Richard biragorana kubibona, ariko hari bamwe bagiye bamwandikaho mu bihe bitandukanye barimo umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu, Tity Kayishema.

    Uyu mugabo yize Kaminuza mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

    Mu 2008 yabonye Diploma muri “Integrate water resources management” yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

    Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, umuryango udaharanira inyungu w’Abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.

    Yagizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

    Iyo uvuze Nyirishema ni nk’aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for Peace. 

    Yakinnye umukino wa Basketball mu kipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho ndetse anakinira ikipe y’igihugu ya Basketball muri 2000.

    Nyirishema Richard yatorewe kuba Visi Perezida w’amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu 2016 yungirije Mugwiza Desire.

    Uyu Minisitiri mushya wa siporo yitezweho byinshi birimo gukomeza gufasha u Rwanda kwakira amarushanwa atandukanye cyane cyane ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ho birihariye.

    Bamwitezeho byinshi birimo gufasha ikipe y’igihugu kubona umusaruro, gufasha impano z’abakiri bato no kugira urahare mu gutuma shampiyona y’icyiciro cya mbere igira ireme ikajya ku rwego rwiza.

    Nyirishema Richard yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon muri 2017

    Nyirishema Richard yabayeho umukinnyi wa Basketball 

    Nyirishema Richard wari Visi Perezida ushinzwe amarushanwa muri FERWABA ni we Minisitiri mushya wa siporo 

    Minisitiri Nyirishema akunda cyane umukino wa Basketball

    Richard Nyirishema niwe Minisitiri wa Siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145994/basketball-ni-ibintu-bye-ibyo-wamenya-kuri-nyirishema-richard-wagizwe-minisitiri-wa-siporo-145994.html

  • Amategeko arengera abahanzi nimirimo ku ruby… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2024, nyuma y'uko Perezida Kagame yongeye kumugurira icyizere akamugira Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

    Ari kuri uyu mwanya kuva ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi asimbuye Rosemary Mbabazi.

    Kuva yahabwa inshingano yagaragaje cyane gushyigikira abahanzi, kuko yitabiriye ibikorwa byabo birimo ibitaramo n'ibirori, kandi yifashishije konti ye ya X yagiye ashishikariza Abanyarwanda n'abandi kwitabira ibikorwa by'ubuhanzi n'ubugeni mu bihe bitandukanye.

    Utumatwishima yigeze kuvuga ko ubuhanzi ari uruganda ruteza imbere igihugu, bityo ko bushyigiwe bwajya mu bintu bine bizamura ubukungu bw'u Rwanda.

    Yanagaragarije kandi urubyiruko ahari amahirwe y'umurimo, kandi yagiye asaba urubyiruko gufatanya mu gushaka no guhanga imirimo.

    Nyuma y'uko yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame, Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya X ashima Umukuru w'Igihugu. Yagize ati 'Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mumpaye ngo mfatanye n'abandi dushake ibisubizo ku byifuzo by'urubyiruko n'abahanzi.'

    Yagaragaje ko Minisiteri yahawe kuyobora igiye gushyira imbere gukora uko ishoboye mu gufasha urubyiruko kubona imirimo, ndetse n'amategeko afasha abahanzi.

    Ati 'Urubyiruko: rukeneye imirimo. Abahanzi bifuza amategeko meza n'ubufasha bituma ubuhanzi bubyara ubukungu.'

    Abaminisitiri bagize Guverinoma Nshya yashyizweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu: 

    1. Madamu Judith Uwizeye: Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

    2. Madamu Ines Mpambara: Minisitiri muri Primature.

    3. Bwana Yusufu Murangwa: Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

    4. Amb. Olivier Nduhungirehe: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja: Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta.

    6. Bwana Juvenal Marizamunda: Minisitiri w’Ingabo.

    7. Madamu Consolee Uwimana: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    8. Dr. Vincent Biruta: Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.

    9. Bwana Jean Claude Musabyimana: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    10. Dr. Jimmy Gasore: Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

    11. Madamu Paula Ingabire: Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    12. Bwana Gaspard Twagirayezu: Minisitiri w’Uburezi.

    13. Dr. Jean Damascene Bizimana: Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    14. Dr. Ildephonse Musafiri: Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    15. Dr. Sabin Nsanzimana: Minisitiri w’Ubuzima.

    16. Amb. Christine Nkulikiyinka: Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

    17. Bwana Prudence Sebahizi: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    18. Dr. Valentine Uwamariya: Minisitiri w’Ibidukikije.

    19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira: Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

    20. Bwana Richard Nyirishema: Minisitiri wa Siporo.

    21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima: Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

    Abanyamabanga ba Leta muri Guverinoma Nshya

    1. Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere.

    2. Bwana Richard Tusabe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

    3. Madamu Mutesi Linda Rusagara: Umunyamabang wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

    4. Bwana Eric Rwigamba: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    5. Madamu Marie Solange Kayisire: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    6. Madamu Claudette Irere: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

    7. Dr. Yvan Butera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

    8. Bwana Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

    9. Madamu Sandrine Umutoni: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rigaragaza ko Dr. Doris Uwicyeza Picard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Yasimbuye Dr. Usta Kaitesi.

    Dr. Doris Uwicyeza Picard wahawe kuyobora RGB, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry'Amasezerano y'Ubufatanye mu Iterambere ry'Ubukungu no kwita ku Bimukira.

    ️Urubyiruko: rukeneye imirimo,

    ️Abahanzi: bifuza amategeko meza n'ubufasha bituma ubuhanzi bubyara ubukungu.

    🙏 Nyakubahwa #Perezida~wacu @PaulKagame, mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mumpaye ngo mfatanye n'abandi dushake ibisubizo ku byifuzo by'urubyiruko n'abahanzi.

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 16, 2024

    Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko agiye gushyira imbere kwita ku mategeko afasha abahanzi kubyaza inyungu ibihangano byabo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145996/amategeko-arengera-abahanzi-nimirimo-ku-rubyiruko-ibyo-minisitiri-utumatwishima-yiyemeje-145996.html

  • Kasuku Breakfast 17/08/2024: #rwanda #RwOT

    Amateka y'uyu Munsi (17 Kanama):

    1. 1945 — Kwibohora kwa Indoneziya:
      • Ku itariki ya 17 Kanama 1945, Indoneziya yatangaje ubwigenge bwayo ikava ku butegetsi bw'Abakoloni b'Abaholandi. Uyu munsi wizihizwa nk'umunsi w'ubwigenge bwa Indoneziya.
    2. 1988 — Perezida wa Pakisitani Apfiriye mu mpanuka y'Indege:
      • Ku itariki ya 17 Kanama 1988, Perezida wa Pakisitani Muhammad Zia-ul-Haq yapfiriye mu mpanuka y'indege, impanuka yanahitanye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pakisitani.
    3. 1998 — Perezida Bill Clinton yemeye kuba yaragiranye umubano na Monica Lewinsky:
      • Ku itariki ya 17 Kanama 1998, Perezida Bill Clinton yemeye ko yagiranye umubano udakwiye na Monica Lewinsky, wari umukozi muri White House.

    Abavutse kuri Uyu Munsi:

    1. 1943 — Robert De Niro:
      • Umukinnyi wa filime w'umunyamerika Robert De Niro, uzwi cyane muri filime nka 'Taxi Driver,' 'Raging Bull,' na 'The Godfather Part II,' yavukiye ku itariki ya 17 Kanama 1943.
    2. 1960 — Sean Penn:
      • Umukinnyi wa filime akaba n'umuyobozi wa filime w'umunyamerika Sean Penn, uzwi cyane muri filime nka 'Mystic River' na 'Milk,' yavukiye kuri uyu munsi mu 1960.
    3. 1983 — Dustin Pedroia:
      • Umukinnyi w'umukino wa Baseball w'umunyamerika Dustin Pedroia, wakiniye ikipe ya Boston Red Sox, yavukiye ku itariki ya 17 Kanama 1983.

    Ibikorwa By'ingenzi Byabaye:

    1. 1978 — Urugendo rwa mbere rw'indege itarimo moteri rurenze Inyanja ya Atlantika:
      • Ku itariki ya 17 Kanama 1978, urugendo rwa mbere rw'indege itarimo moteri rwarenze Inyanja ya Atlantika rwakozwe n'Abanyamerika batatu bari mu ndege yitwaga Double Eagle II.
    2. 2008 — Michael Phelps atwaye umudali wa zahabu wa munani:
      • Ku itariki ya 17 Kanama 2008, umukinnyi w'umukino wo koga Michael Phelps yatwaye umudali wa zahabu wa munani mu mikino Olempike yabereye i Beijing, aca agahigo k'umukinnyi watwaye imidali ya zahabu myinshi mu mikino imwe.

    The post Kasuku Breakfast 17/08/2024: appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-17-08-2024/

  • Ibishya ku mayeri yakoreshejwe Abanyarwanda bakariganywa arenga miliyari 12 Frw – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha by'iyezandonke, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n'amategeko.

    Uwo mugabo witwa Manzi Davis Sezisoni. Imirimo yakoraga izwi nka 'Forex Trading'. Ni ijyanye no kuvunjisha amafaranga ariko hagamijwe ubucuruzi, bikagendana n'uko agaciro k'ifaranga gahagaze.

    Ni ukuvuga ngo niba ufite Amafaranga y'u Rwanda, bitewe n'uko ubona ibintu bihagaze ukaba wabona ko nko mu kwezi kuri imbere Amadolari azaba yazamutse, uhita ufata icyemezo cyo kuvunjisha ya mafaranga ufite ukayashyira mu Madolari.

    Niba uyu munsi idolari ari 1000 Frw, mu minsi nka 15 ushobora kubona ko rizazamuka wenda rikagera ku 1300 Frw, ukabikora utyo ya mafaranga akiyongera.

    Mu minsi ikurikiyeho ushobora kubona idolari rimanutse Ifaranga ry'u Rwanda rikazamuka, icyo gihe ya madolari yawe uhita uyagarura mu Mafaranga y'u Rwanda kugira ngo adata agaciro, cyangwa ukayashyira mu ma Euro mu gihe yo atamanutse.

    Uko iminsi igenda yicuma ni na ko ugenda ubona inyungu. Ibyumvikana neza ko uko ugira igishoro kinini ari na ko uzunguka menshi, ariko tutibagiwe ko ushobora no guhomba, kuko mu bucuruzi byose biba bishoboka.

    Aha ni ha handi umuntu ubizobereyemo abigira ubucuruzi agasaba abantu kwinjira muri bwo, bakamuha amafaranga runaka na we akumvikana na bo ko mu mezi runaka azajya abaha inyungu bumvikanyeho, ubundi we agacuruza ya mafaranga.

    Iyo mirimo ni yo 'Billion Traders FX' ikora kuva mu 2019. Ni na yo mpamvu ubwo Manzi yatangiraga gukurikiranwa, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko icyo kigo cyari kimaze kugera ku bantu 500 kibafitiye imari ya miliyoni zirenga 10$ (arenga miliyari 13 Frw z'ubu).

    Cyabizezaga kujya kibungukira inyugu ya 50% y'ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4000$ buri kwezi.

    Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziziyongera.

    Icyakora ni ibintu bihinduka umunsi ku wundi, ku buryo uba ugomba kuba uri maso, ha handi ugura mu gihe amafaranga runaka yagabanyije agaciro, ukongera ukayavunjisha mu yandi mu gihe kazamutse.

    Kugira ngo umuntu atangire kujya muri ibyo bikorwa, kuko bikorerwa ku ikoranabuhanga, asabwa gufungura konti azajya akoreraho ubwo bucuruzi izajyaho ayo ashaka gushora, hanyuma amafaranga akajya ava kuri konti isanzwe ajya kuri yo y'ubwo bucuruzi.

    Umushoramari agirana amasezerabo na wa muntu wabizobereyemo cyangwa ikigo nka Billion Traders FX, ubundi agacuruza ya mafaranga, noneho inyungu bakayigabana bijyanye n'uko bumvikanye.

    Ni ubucuruzi bwari bumaze kwaguka mu Isi ku buryo ku munsi hacuruzwa byibuze miliyari 6000$.

    No mu Rwanda muri Gashyantare 2024 hashyizweho politiki igenga ubwo bucuruzi, harengerwa n'Abanyarwanda kugira ngo batagwa mu maboko y'abambuzi.

    Mbere byakorwaga muri buriya buryo bwo gukusanya amafaranga menshi yaturutse mu bantu batandukanye, ubundi ucuruza akumvikana amafaranga azajya aha nyir'amafaranga ku munsi yaba yungutse cyangwa yahombye, bitandukanye n'ubu bagabana inyungu yabonetse.

    Mu gucuruza Amafaranga y'Abanyarwanda Billion Traders FX, ifatanya n'Ikigo kizobereye muri ubwo bucuruzi cyo muri Australia cya IC Markets ariko gifite amashami atandukanye mu Isi.

    Billion Traders FX, yakoranaga n'ishami rya IC Markets muri Afurika riherereye muri Seychelles, kugira ngo bafatanye kugera ku isoko mpuzamahanga.

    Nubwo iyo mirimo umuntu yunguka cyangwa agahomba, Abanyarwanda ntibitaye kuri ubwo buryo bundi umuntu yahombamo ahubwo banganye Billion Traders FX karahava.

    Manzi ati 'Kugeza mu Ugushyingo 2023 ubwo twahagarikaga imirimo, twari tumaze kugera ku bakiliya 610. Ikigo cyari gikomeje kuzamuka bigaragarira buri wese.'

    Manzi Davis Sezisoni ari gukurikiranwa na RIB, aho bivugwa ko yariganyije Abanyarwanda arenga miliyari 12 Frw

    Amafaranga yafatiriwe muri Seychelles

    Kunguka kw'icyo kigo n'abagishoyemo byakomwe mu nkokora. Impamvu ni uko Billion Traders FX yananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye n'abakiliya babo. Ni ukuvuga ko yananiwe kubishyura.

    Umunsi umwe Manzi yahamagawe n'umwe mu bo muri IC Markets amubwira ko bakiriye telefone yaturutse mu Rwanda.

    Uwo wahamagaye muri Sychelles yashakaga kumenya amafaranga y'Abanyarwanda Billion Traders FX na IC Markets bafite n'uburyo abonwamo, icyakora icyo kigo kimubera ibamba.

    Kujya guhamagara umuntu utari mu gihugu Ii ibintu Manzi yabonye nk'ibitari bikwiriye kuko uwahamagaye 'yagombaga kuza ku biro byacu, akatwibariza. Kuki ugomba kujya kubaza umuhuza wanjye uri no hanze njye turi kumwe mu gihugu?'

    Icyakora Manzi ntiyamenye niba ari byo koko cyangwa wari umukino wa IC Markets wo kuriganya amafaranga y'Abanyarwanda.

    Kuva ubwo IC Markets yahise ifata icyemezo cyo gufatira konti za Billion Traders FX, isaba icyo kigo cya Manzi kubanza kwerekana ko kidakora ibijyanye n'iyezandonke na cyane ko ari byo ngo cyashinjwaga.

    Manzi ati 'Konti zisa n'izabuze. Umuhuza (IC Markets) aba afite uburenganzira kuri izo konti ku buryo aba anashobora kuzisiba.'

    Kuva izo konti 'zabura' ntibongeje gucuruza ayo mafaranga kuva muri Gashyantare 2024.

    Uyu rwiyemezamirimo yagerageje kenshi kubikuza amafaranga ngo yishyure abakiliya be, amafaranga akaba yanamara ibyumweru bibiri ataramugeraho.

    Bakiriye ubutumwa buturutse muri IC Markets buvuga ko ikibazo gishobora kuba banki ayo mafaranga anyuzwaho.

    Abanyamategeko ba Billion Traders FX bagiye muri Kenya ahabarizwa ishami rya banki bakoranaga na yo, banki igaragaza ko nta gikorwa cy'ihererekanya ry'amafaranga ryigeze ribaho mu mezi ane.

    Manzi ati 'Twamenye ko uwo udufasha gucuruza amafaranga y'Abanyarwanda na we yari afite ubushobozi bwo kubikuza ayo tugejejeho, akajya kuyacuruza ahandi, nyuma bakayagaruramo, akatubwira ko yabuze konti ajyaho akabagarukira (bounce back).'

    Byabaye ibibazo, biba ngombwa ko abanyamategeko ba Billion Traders FX bajya muri Seychelles, babwirwa ko amafaranga ahari ariko ntibamubwira umubare. IC Markets yanze ko Billion Traders FX igenzura bitomoye konti zayo.

    Babahaye iminsi ine ko bazabikoraho, ndetse iki kigo cyo mu Rwanda cyari cyasabye ko cyabikuza miliyoni 1$ buri kwezi kugira ngo hishyurwe Abanyarwanda bari baramaze kurambirwa.

    Billion Traders FX yiyambaje na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yo mu Rwanda Manzi agashimangira ko bazi neza ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda yavuganye n'uwa Seychelles kuri icyo kibazo 'ndetse turategereje ngo turebe uko cyakemuka kuko twe twaragerageje biranga.'

    Manzi ati 'Ni ikintu gikomeye cyane ariko birashoboka bijyanye n'ubucuruzi dufite tuzagarura amafaranga yacu. Nubwo Seychelles ibizi ndetse na IC Markets ariko ntituzi igihe amafaranga azagarurizwa.'

    Icyakora nubwo agaragaza ko bishobora gutinda, ashimangira ko uko byagenda kose amafaranga azagaruka. Abanyarwanda bagasubizwa ibyabo, ndetse naramuka agarujwe abakiliya babo bazahabwa inyungu kugeza igihe amafaranga yahagarikiwe gucuruzwa.

    Manzi Davis Sezisoni (ibumoso) uri gukurikiranwa na RIB aganira na Magnus Mazimpaka ku kibazo bivugwa ko yariganyije Abanyarwanda miliyari 12 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-ku-mayeri-yakoreshejwe-abanyarwanda-bakariganywa-arenga-miliyari-12-frw

  • Abanya-Nigeria banyuzwe n'uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryasuye aka Karere kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, rigizwe n'abarimo umunyamabanga uhoraho muri Leta ya Lagos ndetse n'abandi bashinzwe uburezi kuva mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza.

    Ubuyobozi bwa Kayonza bwabasobanuriye uko mu mashuri yose himakajwe ikoranabuhanga n'uko rikoreshwa mu kuzamura imyigire y'abana no kureba umunsi ku munsi imyigire yabo.

    Bwanaberetse kandi uburyo bwifashishwa mu gukurikirana buri mwana ku ishuri ndetse n'uburyo barira ku ishuri kandi bikagirwamo uruhare n'ababyeyi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko baganiriye ku kijyanye n'uburyo uburezi bw'u Rwanda bukoramo, uruhare rw'ababyeyi mu kubagurira abana ku ishuri n'umusaruro bitanga kandi ngo byose ni ibintu bishimiye cyane.

    Ati 'Bishimiye kandi uburyo bukoreshwa mu guhanahana amakuru yo mu burezi nka SDMS, uburyo bwo kureba amanota y'abana mu ikoranabuhanga n'uburyo bwo kubakurikirana. Mu rwego rwo kureba rero uburezi bufite ireme twaberetse uko bwagiye buhinduka muri iyi myaka 30 ishize n'iterambere twagiye dukoresha. Twanaberetse uburyo imibare y'abana bajya mu ishuri bagiye bazamuka kandi babyishimiye cyane.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Leta ya Lagos, Abayomi Abolanie Abolaji, yavuze ko bishimiye kuza kwigira ku Rwanda uburyo bafite uburezi buteye imbere bushobora guhindura iterambere ry'u Rwanda.

    Abayomi yavuze ko kubera ubwinshi bw'abaturage ba Lagos bagera kuri miliyoni 20, Leta yabo itakwishoboza gushora imari mu mashuri yonyine ari nayo mpamvu abikorera benshi bashora mu burezi.

    Yasabye u Rwanda gutangira gushishikariza abikorera kugira ngo nabo bagire uruhare runini mu burezi.

    Akarere ka Kayonza kabarizwamo amashuri ijana y'inshuke yigamo abana b'imyaka itatu kugeza kuri itanu arimo 64 ya Leta na 34 yigenga. Bafite amashuri abanza 124 arimo 101 ya Leta na 23 yigenga, bafite kandi amashuri yisumbuye 5 harimo 50 ya Leta n'andi ane yigenga. Bafite kandi amashuri 14 y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Leta ya Lagos, Aboyomi Abolaji, yavuze ko bishimiye uburyo ikoranabuhanga ryafashije uburezi bw'u Rwanda

    Beretswe uburyo hari musadobwa zihabwa abo mu mashuri abanza n'izihabwa abo mu mashuri yisumbuye

    Beretswe bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu mashuri y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-nigeria-banyuzwe-n-uburyo-ikoranabuhanga-ryifashishwa-mu-burezi-bw-u

  • Guverinoma nshya yatangajwe: Minisiteri eshatu zabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    1. Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
    2. Madamu Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
    3. Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
    4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
    n'Ubutwererane
    5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
    6. Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w'Ingabo
    7.Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango
    8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu
    9. Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu
    10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w'lbikorwa Remezo
    11. Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo
    12. Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w' Uburezi
    13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
    14. Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi
    15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima
    16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
    17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda
    18. Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Ibidukikije
    19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w'lbikorwa by'Ubutabazi
    20. Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
    21.Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-nshya-yatangajwe-minisiteri-eshatu-zabonye-abayobozi-bashya

  • Gospel irungutse! Jado Kelly yinjiye muri Hip… – #rwanda #RwOT

    Jado Kelly ni umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles. Ni Umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worshiper Leader). Yatangiye umuziki mu 2007 atangirira aho yasengeraga muri Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba aho yari umwe mu ba Worshiper Leaders.

    Icyakora avuga ko yatangiye gukora indirimbo ze bwite mu 2016 aho yatangiriye ku ndirimbo yise “Africa rise and shine” yaririmbwemo n’abaririmbyi b’abahanga barahuye ubumenyi ku Nyundo, abo akaba ari Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo eshatu, ariko ntiyazisangiza abakunzi ba muzika.

    Yakomeje umuziki mu mwanya muto aba afite, akora indirimbo zinyuranye zirimo “Tuza” yagaragarijemo ubuhanga buhanitse, akurikizaho “God with us” na “Yahweh” yakoranye na Gaby Kamanzi. Nyuma y’umwaka umwe yari amaze adasangiza abakunzi be igihangano gishya, kuri ubu agarukanye indirimbo y’amashusho yise “Gutabarwa”.

    Jado Kelly yavuze ko iyi ndirimbo “Gutabarwa” yayihimbye mu mwaka wa 2015, itunganywa na Pacque Pro mu buryo bw’amajwi. Ati “Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo nasubiye mu bubiko nyumvise mfata umwanzuro wo kuyisubiramo nkayikorera n’amashusho”.

    Yafashe uwo mwanzuro kuko “ifite ubutumwa buhumuriza imitima y’abafite amasezerano y’Imana bumva bacitse intege baruhijwe no gutegereza isezerano”. Yahise ayijyana muri Gates Sound Studio, yongererwa ibirungo na Producer Gates Mulumba uzwi nka Bill Gate.

    Inyikirizo yayo iririmbamo undi muramyi w’umuhanga witwa Umumporeze Emelance. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Bombastic Studio. Ni indirimbo riri mu njyana ya Hiphop, bikaba byatunguranye cyane dore ko ari ubwa uyu musore akoze indirimbo iri muri iyi njyana.

    Mu baraperi bazwi muri Gospel harimo Sekuru wabo Bright Patrick, The Pink, Bright Karyango, Blaise Pascal, Rev Kayumva Fraterne, MD, Uncle Sam n’abandi. Icyakora aba bose harimo abahagaritse umuziki mu ibanga, abandi baracyawukora ariko biguru ntege, abagishoye imizi ni bacye. Jado Kelly akaba azajye amaraso mashya muri Hiphop.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Jado Kelly yavuze ko impamvu yamuteye guhimba iyi ndirimbo “byavuye ku bihe inshuti yanjye yari irimo gucamo bigoye cyane ku buryo byahungabanyaga kwizera kwe ku by’Imana yavuganye nawe atumva ahobizaca ngo bishyike;

    Nyuma y’igihe yamaze asenga Imana anayizeye, Imana ica inzira imukura muri ibyo bibazo byose imugirira neza, imugira umuntu ukomeye kuko yahagaze ku munara we akarinda kwizera kwe ntacogore, mu gihe gikwiye rya sezerano yahawe n’Imana rirasohozwa”.

    Jado Kelly avuga ko akimara kumva iyo nkuru yagize umunezero mwinshi, bimutera guhita ahimba iyi ndirimbo “mbwira abizera bose baca mu bikomeye bigoye, mu bigeragezo bitandukanye, babona nta nzira, ko hari umunsi wo Gutabarwa”.

    Yavuze ko ikintu kimwe gikwiriye kandi gikenewe “ni ugukomeza kwizera ko amazezerano n’aho yatinda Imana ntibeshya, icyo ivuze iragisohoza, guhagarara ku munara no kurinda izamu ni cyo gikwiye mu bihe bigoye nk’iby’inshuti yanjye yarimo kunyuramo”.

    Nyuma yo guhimba iyi ndirimbo no kuyikorera amajwi ntabwo yahise ayitanga hose, ati “Gusa ndumva icyo gihe narakoze ikiganiro kuri Radio Rubavu mvuga kuri iyo ndirimbo, ndibaza ari ho honyine nayitanze muri icyo gihe.”

    Arishimira ko iyi ndirimbo ye yakozwe “mu buryo buryoheye umutima, ubugingo, amatwi ndetse n’amaso, haba ku majwi ndetse n’amashusho yayo”. Yashimye abantu bose bashyigikiye umuhamagaro we no gufatanya nawe kugeza ubutumwa bwiza anyuza mu ndirimo ku bantu benshi ku isi.

    Ati “Twagiye tubona feedback z’abantu bagiye bahumurizwa n’ubutumwa buri muri izo ndirimbo cyane cyane indirimbo ya mbere nasohoye yitwa “Tuza”. Ndashima Imana cyane ko Mwuka Wera yayikoresheje ku guhumuriza imitima y’abari bihebye”.

    Uyu muraperi wo guhangwa amaso bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu ndrimbo “Gutabarwa”, yavuze ko mu kwizera kwe, iyi ndirimbo ye Mwuka Wera ari buyikoreremo kugira ngo ahumurize, yomore imitima y’abakomeretse ndetse no gusubiza imbaraga mu bacitse intege.

    Yashimiye byimazeyo abifatanyije nawe kwamamaza Izina rya Yesu, ati “Ku bwanyu mwese mwashyigikiye uyu murimo benshi bahawe umugisha ku bwawe nanjye, mukomeze muhamye imirimo ya Yesu no guhamiriza isi ko nta handi gutabarwa kuva uretse kuri Yesu.”

    Jado Kelly ni uwo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel by’umwihariko muri Hiphop

    Avuga ko iyi ndirimbo ye “Gutabarwa” yakozwe mu buryo bugezweho

    Umukobwa ugaragara mu ndirimbo “Gutabarwa” ya Jado Kelly

    Jado Kelly yinjijwe mu muziki byeruye n’indirimbo yise “Tuza” imaze imyaka ibiri isohotse

    REBA INDIRIMBO NSHYA “GUTABARWA” YA JADO KELLY

    REBA INDIRIMBO “YAHWEH” YA JADO KELLY FT GABY KAMANZI

    REBA INDIRIMBO “TUZA” YA JADO KELLY ARI NAYO YAMWINJIJE MU MUZIKI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145990/gospel-irungutse-jado-kelly-yatunguranye-yinjira-muri-hiphop-anerekana-ko-ari-uwo-guhangwa-145990.html

  • Massamba Intore, Shaffy na Khalfan Govinda mu… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.

    Shaffy uri mu bahanzi bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ni umwe mu bakoze mu nganzo, ndetse ashyira hanze indirimbo 'Bailando' igaragaramo umuhanzikazi wagwije ibigwi, Princess Priscillah [Scillah].

    Mu minsi yashize ni bwo Shaffy yatangiye kwamamaza indirimbo yise 'Bailando', ikaba ari indirimbo ashyize hanze nyuma ya 'Bana' yakoranye na Chriss Eazy yaciye ibintu.

    Ubwo yashyiraga hanze integuza yayo, benshi bagaragaje ko bafite inyota yo kumva igihangano cy'uyu musore ariko ikibazo gikomeza kuba umukobwa yifashishije mu mashusho.

    Icyo gihe ntabwo uyu mukobwa yagaragaraga mu maso. Kuri uyu wa 15 Kanama 2024 ni bwo Shaffy yashyize hanze iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo meza y'urukundo.

    Ni indirimbo yitabajemo Princess Priscillah uzwi nanone nka Scillah, umuhanzikazi ufitanye indirimbo zakunzwe n'abarimo The Ben bahuriye muri “Ntacyadutanya” na Meddy bakoranye “Nka Paradizo”.

    Dore urutonde rw'indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:

    1.     Bailando — Shaffy

    “>

    2.     Tsinda — Massamba Intore

    “>

    3.     Intsinzi — Muyango

    “>

    4.  I Can Fly – Khalifan Govinda 

    “>

    5.  Sibyange — Yampano

    “>

    6.     Ibyo Birabareba — Yago

    “>

    7.     La Vie — Prince Salomon

    “>

    8.     Hareruya — Remedy Kongwe

    “>

    9.     Siendi Bila Asante — Josh Ishimwe

    “>

    10.     Inzira, Ukuri n'Ubugingo — Sharon Gatete ft Jonathan Ngenzi

    “>

    Bonus: Gutabarwa – Jado Kelly


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145988/massamba-intore-shaffy-na-khalfan-govinda-mu-bakugeneye-indirimbo-nshya-za-weekend-video-145988.html