Blog

  • Icyo impuguke mu bukungu zivuga ku ifaranga r… – #rwanda #RwOT

    Hemejwe ko ifaranga-koranabuhanga (digital currency) rizatangira gukoreshwa mu Rwanda bitarenze mu 2026. Kuri ubu, harimo gutegurwa amategeko na politiki byihariye bigomba kugenga ikoreshwa ry’iri faranga. 

    Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremenye, yavuze ko inyigo u Rwanda rumaze iminsi rukora yagaragaje ko koko rukeneye ifaranga ry'ikoranabuhanga ndetse hanzurwa ko ibikenewe byose ngo ritangire gukoreshwa bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri imbere.

    Abasesengura ubukungu bakavuga ko ari amahirwe menshi ku gihugu, kuko bizafasha no guhanga imirimo mishya. Bavuga ko kandi iri faranga rizafasha igihugu kuzamura ubukungu bwacyo, binyuze mu kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka.

    Umwe muri aba, ni umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Dr. Bihira Canisius. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwakerewe gutangira gukoresha iri faranga kuko ibindi bihugu bimaze igihe biribyaza umusaruro.

    Yagize ati: “Ahubwo twe twarakererewe abandi barikoresheje kuva kera, ryaremewe kuko ni ifaranga na ryo rifite uko rikora.”

    Crypto currency na Bitcoin ni yo mafaranga-koranabuhanga azwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Ibigo nka Binance, nabyo bimaze kumenyekana kubera gukora ubucuruzi bw’aya mafaranga agezweho.

    Banki nkuru y’Igihugu BNR yemeza ko iri faranga rizaba ryitwa CBDC (mu magambo arambuye aribyo Central Bank Digital Currency).

    Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, uru rwego rwashyize ahagaragara ubushakashatsi rwakoze ku ikoreshwa ry’ifaranga-koranabuhanga mu Rwanda. Bwerekana ko iri faranga rizagirira igihugu akamaro binyuze muri gahunda ya leta, y’ubukungu buhererekanya amafranga mu buryo bw'ikoranabuhanga (cashless economy).

    Habanje ubushakashatsi, hazakurikiraho itegeko ryihariye ritanga uburengazira ku ikoreshwa ry’iri faranga, rikazasohoka bitarenze mu 2026, ari nabwo rizatangira gukoreshwa mu buryo bwemewe.

    Ifaranga rya CBDC ritandukanye n'andi mafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka 'Cryptocurrency' ari n'aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.

    Bimwe mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y'Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n'ubonetse wese.

    Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk'uko bigenda kuri Bitcoins kandi rikaba ryizewe nk'uko andi mafaranga bimeze.

    Iri ni ifaranga rikorwa n'ibihugu ariko imisusire yaryo itandukanye n'ayo dusanzwe tubona y'inoti cyangwa ibiceri bikozwe muri zahabu cyangwa umuringa 'silver'.

    Ni ifaranga ryemewe n'amategeko rikoreshwa mu kugura ibintu na serivisi ariko hifashishijwe ikoranabuhanga, kurihererekanya no kugaruza nabyo bigakorwa mu ikoranabuhanga.

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremenye, yavuze ko iri faranga ry'ikoranabuhanga rizafasha Abanyarwanda guhererekanya amafaranga no gukora ubucuruzi mu buryo butekanye, ugereranyije n'umutekano ifaranga risanzwe rigira. Bizafasha kandi abantu kugira inyungu muri gahunda z'ubukungu n'imari zidaheza.

    Yakomeje avuga ku mpamvu iri faranga ry'ikoranabuhanga rikenewe mu Rwanda.

    Ati 'byagaragaye ko ari ingenzi kubera kandi ibiri gukorwa mu bind ibihugu. Turabizi ko hafi ibihugu 11 byatangiye gukoresha iri faranga ry'ikoranabuhanga. Icya mbere ni Bahamas, ndetse harimo n'ibihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Ghana na Afurika y'Epfo, aho bimwe biri mu cyiciro cy'igerageza mu gihe ibindi byatangiye kurikoresha.

    Yavuze ko gahunda yo gutangira gukoresha iri faranga mu Rwanda yabanjirijwe n'inyigo yo kureba uko byakorwa. Ni gahunda yagizwemo uruhare na Banki Nkuru y'Igihugu, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Soraya Hakuziyaremenye yavuze ko 'Ibyavuye muri iyi nyigo byatweretse amahirwe atandukanye ari mu gukoresha ifaranga ry'ikoranabuhanga mu Rwanda. Twabonye agera kuri ane dushaka kugerageza. 

    Amahirwe ya mbere ni uko iri faranga ry'ikoranabuhanga rizaba rifite Ubushobozi bwisumbuyeho bwo gukora neza mu bijyanye n'uburyo bw'imyishyurire buhari uyu munsi, ndetse ryagaragaye nk'uburyo bwiza bwo kwishyurana mu gihe cy'ibiza n'ibibazo.'

    Yakomeje avuga ko nubwo iri faranga ari ryiza hari impungenge nke barigizeho zishingiye ku kuba Abaturage batakwitabira kurikoresha.

    Ati 'Niba Banki Nkuru y'Igihugu ishyizeho ifaranga ry'ikoranabuhanga ariko Abaturage ntibabone inyungu zaryo, nta kiba cyakozwe. Ntabwo dushaka gushyiraho ifaranga ry'ikoranabuhanga kubera kurishyiraho gusa, ahubwo turashaka gushyiraho ifaranga rifitye inyungu Abaturage b'u Rwanda. 

    Iyi niyo mpamvu twasohoye inyandiko y'ibyavuye mu bushakashatsi ndetse buri wese akaba ashobora kubitanga ibitekerezo, twiteze kubona ibitekerezo n'impungenge by'abaturage.'

    Soraya Hakuziyaremenye yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere hazatangira Ibikorwa byo kugerageza iri faranga n'ikoranabuhanga rikoresha, 'hashingiwe kuri urwo rugendo, turatekereza ko Byose bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri imbere.' 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145965/icyo-impuguke-mu-bukungu-zivuga-ku-ifaranga-ryikoranabuhanga-nicyo-rizamarira-abanyarwanda-145965.html

  • Kera kabaye Mukura VS na Rayon Sports bagiye gucakiranira mu mukino wa gishuti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Nzeri 2024, amakipe abiri akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda, Mukura Victory Sports na Rayon Sports, azahurira mu mukino wa gishuti uzabera mu mujyi wa Nyanza. Uyu mukino uzaba ari kimwe mu birori byo kwizihiza imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze ubayeho.

    Nyanza ni umujyi ufite amateka akomeye mu Rwanda, kuko ari ho abami b'u Rwanda bari batuye. Ni umujyi w'ubwami kandi wagiye ugaragaramo ibikorwa byinshi by'amateka n'ubutwari bw'Abanyarwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/kera-kabaye-mukura-vs-na-rayon-sports-bagiye-gucakiranira-mu-mukino-wa-gishuti/

  • “Ntabwo ari nk’imibonano mpuzabitsina…, Ni nka Nyashi! KNC yatangaje amagambo yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutsinda Mukura VS ayisanze i Huye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yatangaje amagambo akomeje kurikoroza nyuma yo gutsinda umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda 2024 — 25.

    Ni umukino wahuje Gasogi United na Mukura VS, uza kurangira Gasogi United yari yasuye Mukura, iyitsindira i wayo i Huye igitego 1-0.

    Nyuma y'umukino, mu kiganiro n'itangazamakuru, KNC yagize ati 'Njye narababwiye, Umupira ntabwo ari nk'imibonano mpuzabitsina abantu bakora bihishe, ubera ku karubanda. Ni nka Nyashi iyo uyifite abantu barabibona, ngira ngo mwabibonye ibyo twakoze.'

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-ari-nkimibonano-mpuzabitsina-ni-nka-nyashi-knc-yatangaje-amagambo-yatitije-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yo-gutsinda-mukura-vs-ayisanze-i-huye/

  • MINEDUC yatanze 'buruse' ku banyeshuri 80 muri Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    MINEDUC yagaragaje ko amasomo azatangira muri Nzeri 2024 mu mwaka wa Karindwi cyangwa 'Grade seven' bihwanye n'umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.

    Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iryo shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota amwemerera kwimuka.

    Iri shuri rizakira abana bafite inzozi zo kuba inzobere mu by'Ubwubatsi, Ubuganga cyangwa mu Bushakashatsi mu bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Ntare Louisenlund School' ifite gahunda yo kwigisha amasomo y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba akazajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya 'Plus-STEM' iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho.

    MINEDUC yagaragaje ko muri Nzeri 2024 abanyeshuri 240 bafite impano zidasanzwe mu masomo y' Imibare, Ubumenyi n' Ikoranabuhanga (STEM) bazaba batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza icyiciro cy'amashuri abanza bazahabwa amahirwe yo gupiganira umwanya wo kwiga muri 'Ntare Louisenlund School' mu mwaka w'amashuri utaha.

    Abanyeshuri bazaba batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bazanyura mu irushanwa ry'iminsi ibiri rizaba hagati y'amatariki 7-18 Nzeri 2024.

    Muri iki cyiciro cya kabiri cy'irushanwa abanyeshuri bazitabira ibikorwa bizagaragaza niba koko bakwiye guhabwa buruse yo kwiga muri iri shuri, abatsinze bazahite bahabwa ubutumire bwo gutangira kwiga guhera tariki 23 Nzeri 2024.

    Kugira ngo umunyeshuri yemererwe buruse yo kwiga muri iri shuri asabwa kuba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda, kuba yarakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu Rwanda, kuba afite amanota meza mu bumenyi, imibare n'icyongereza no kuba yifuza gukomeza kwiga mu masomo y'ubumenyi, ikoranabuhanga, ubugenge n'imibare (STEM).

    Ntare Louisenlund School ni ishuri ryakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

    Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

    Ku ikubitiro iki kigo kizatangirana n'abanyeshuri 160 barimo abahungu n'abakobwa bitandukanye na Ntare School ya Uganda yizemo abahungu gusa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatanze-buruse-ku-banyeshuri-80-muri-ntare-louisenlund-school

  • Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Habineza Fils François wafatiraga Etoile del’Est, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Uyu munyezamu nubwo ikipe ye yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yari yagize umwaka mwiza, yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukorayo igeragezwa.

    Habineza Fils François akaba yari amaze iminsi mu ikipe ya Al Wahda akorayo igeragezwa, amakuru ISIMBI yamenye ni uko byanze agomba kugaruka mu Rwanda.

    Akaba rero yamaze kumvikana na Rayon Sports itari ifite umunyezamu w’umunyarwanda kuza guhangana na Khadime Ndiaye na Ndikuriyo Patient basanzwe bafatira iyi kipe.

    Mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Habineza Fils François akaba yari yarifujwe n’amakipe atandukanye Mukura VS na Police FC ariko ntibahuza.

    Yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Habineza Fils François yari umunyezamu wa Etoile del’Est

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-umunyezamu-umaze-iminsi-muri-leta-zunze-ubumwe-z-abarabu

  • Ku itariki nkiyi Buravan yitabye Imana! Mass… – #rwanda #RwOT

    Yvan yitabye Imana amaze igihe atangiye kugaragaza ko umuziki gakondo w'u Rwanda ufite ubushobozi bwo kwakirwa neza ku rwego mpuzamahanga. Ndetse, yasize Album 'Twaje' iriho ibihangano na n'uyu munsi umuntu yumva akanyurwa.

    Mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaza bakozwe ku mutima n'inganzo ye, ndetse ibikorwa bye yasize byakomeje gusigasirwa n'umuryango we birimo nko gushyiraho ishuri ryamwitiriwe, gutegura iserukiramuco ryubakiye ku murage n'ibindi.

    Massamba Intore na Ruti Joël babanye igihe kinini na Yvan Buravan bagaragaje ko ku itariki nk'iyi bazirikana ibihe banyuranyemo n'uyu muhanzi, ndetse bavuga ko mu gitaramo bitegura gukora kizaba tariki 31 Kanama 2024 muri BK Arena, bazamucyeza mu buryo bwihariye.

    Massamba yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati 'Umuhungu wanjye nkunda Yvan Buravan ndagucyeje, uri nkongi itazazima, njye na Ruti Joel tuzagucyeza. Turagukunda.'

    Iki gitaramo cyiswe '3040 Ubutore Concert', Massamba yagiteguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki n'indi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

    Ni igitaramo avuga ko yateguye mu rwego rwo gukundisha urubyiruko umuco. Ati 'Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n'abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.''

    Biteganyijwe ko azahurira ku rubyiniro n'abahanzi Ariel Wayz, Ruti Joel, DJ Marnaud ndetse na DJ GRVNDLVNG.

    Ruti Joël azirikana uruhare rwa Buravan kuri Album ye ya mbere

    Ku wa 22 Ukuboza 2023, Ruti yabwiye itangazamakuru ko agira igitekerezo cyo gukora Album yabanje kumva azayita 'Rumata' ariko birangira ahinduye izina ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan. 

    Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'

    Ruti avuga ko yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n'indirimbo 10 z'umudiho ugezweho biba 'Rumata wa Musomandera'.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk'isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.

    Ati 'Ntabwo nkongi nshobora kumwibagirwa, ubu ngubu nta handi namukura usibye muri njye.'

    Ruti avuga ko nawe yagize uruhare rukomeye kuri Album ya Buravan yise 'Twaje', abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari 'umunywanyi we'.

    Yavuze ko ubushuti bwabo bwarandaranze kugeza n'ubwo baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo 'Impore' ya Ruti Joel arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo 'Nyambo' ya Buravan arayimwaka.


    Massamba Intore na Ruti Joel batangaje ko biteguye guha icyubahiro Buravan mu gitaramo bazahuriramo tariki 31 Kanama 2024


    Ruti Joel ari kumwe na Buravan ku rubyiniro- Babaye inshuti z'akadasohoka, barashyigikirana mu bihangano byabo 


    Massamba agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki  


    Ku itariki nk’iyi kandi ni bwo ‘Yanga’ wamamaye muri Cinema yitabye Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TSINDA’ YA MASSAMBA INTORE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146001/ku-itariki-nkiyi-buravan-yitabye-imana-massamba-na-ruti-joel-bagiye-kumuha-icyubahiro-mu-b-146001.html

  • Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

    Muri Minisiteri eshatu zirimo n'iya Siporo zahawe abayobozi bashya aho Minisitiri wa Siporo yagizwe Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.

    Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n'Ikipe y'Igihugu yagezemo 2016. Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri mbere FERWABA y'uko azamurwa mu ntera.

    Nyirishema yakinnye mu ikipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no mu ikipe y'igihugu ya Basketball muri za 2000.

    Nyirishema yize muri KIST hagati muri 1998 na 2003 ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

    Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources Management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

    Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, Umuryango udaharanira inyungu w'abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n'ingufu ku baturage.

    Nyirishema agizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y'Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

    Iyo uvuze Nyirishema ni nk'aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace.

    Ni umugabo uvuga make, ababa hafi ya FERWABA bemeza ko yari ubwonko bw'iri shyirahamwe cyane cyane mu mishinga n'imiyoborere.

    The post Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-nyirishema-richard-wari-visi-perezida-wa-ferwaba-wagizwe-minisitiri-wa-siporo-asimbuye-aurore-mimosa-munyangaju/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-nyirishema-richard-wari-visi-perezida-wa-ferwaba-wagizwe-minisitiri-wa-siporo-asimbuye-aurore-mimosa-munyangaju

  • Bamwe tububakuyemo byateza ikibazo kinini – Musenyeri Rukamba yavuze ku butaka bunini Kiliziya itunze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubutaka ni wo mutungo abantu bafite utajya uta agaciro ndetse bamwe bemeza ko umuhanga wo kubika ari ho ahisha ifaranga rye.

    Mu baturage basanzwe nta warusha Leta ubutaka, amakuru avuga ko Kiliziya Gatolika iri ku mwanya wa kabiri mu kugira ubutaka bunini.

    Inyandiko zimwe zigaragaza ko kiliziya yabonye ubutaka bwa mbere mu gihe cy'ubukoloni bw'Abadage ikomeza kubwongera cyane ku bw'Ababiligi na nyuma yaho iragura.

    Itegeko rigenga ubutaka ryashyizweho n'abakoloni b'Ababiligi mu 1943 ryahaga amadini, ibigo by'ubushakashatsi n'inzego za Leta zashyizweho n'ubwami bw'u Bubiligi uburenganzira bwo gusaba umuyobozi w'abakoloni ubutaka budakoreshwa bakabuhabwa ku buntu.

    Hari abavuga ko ku bw'Ababiligi ari bwo Kiliziya Gatolika yahawe ubutaka bwinshi hirya no hino mu gihugu, bituma igira amasambu menshi cyane inyuma ya Leta.

    Mu kiganiro cyihariye Musenyeri Rukamba yagiranye na IGIHE ntiyahakanye ibivugwa ko Kiliziya Gatolika ifite ubutaka bunini cyane, nubwo atavuga ingano yabwo, ariko ahamya ko igice kinini gikoreshwa mu nyungu rusange z'Abanyarwanda.

    Ati 'Barabivuga kandi birashoboka kuko ubutaka bwacu ntabwo tubufatira twebwe gusa, nk'urugero ejo bundi Leta yubatse amashuri; amashuri menshi bayubatse ku butaka bwa Kiliziya. Ubwo butaka bwa Kiliziya tuhubaka amashuri, tukahubaka aho abapadiri baba, tukahubaka amavuriro, tugashaka uburyo bwo kubufatanya n'abakirisitu, gufasha abakirisitu guhingamo.'

    'Ni ubutaka bugira akamaro kanini ntabwo ari ubwacu gusa, numva bibaye ngombwa ari ibintu bigomba kubaho abantu barumvikana nk'uko twumvikanye na Leta kuri ayo mashuri.'

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko amashuri ya Kiliziya Gatolika cyangwa ayo ifatanyije na Leta ku bw'amasezerano ari .142, angana na 28,2%.

    Musenyeri Rukamba yagaragaje ko aho abaturage babuhinga ari benshi basanze baramutse babubakuyemo bishobora gukurura ikibazo kinini muri Leta, bahitamo kubareka.

    Ati 'Hari amasambu menshi ahingwa n'abaturage, bayiha abaturage wenda bagatanga icyatamurima gito. Tuvuge nk'i Save ni abantu benshi bahahinga kuko ni imwe muri paruwasi za mbere, ni abantu benshi cyane bayahinga ku buryo unabavanyemo byateza ikibazo kinini muri Leta kuko hari abantu iyo sambu itunze.'

    Musenyeri Rukamba yahamije ko nubwo ayo masambu ahingwa n'abaturage abaruye kuri Kiliziya Gatolika.

    IGIHE ntiyabashije kumenya ubuso nyakuri bw'ubutaka Kiliziya Gatolika itunze mu Rwanda ariko muri Diyosezi icyenda ziyigize, na Paruwasi zibarirwa muri 200 ihafite ubutaka bugari bwubatseho ibikorwa remezo n'ubukoreshwa mu yindi mirimo.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyoni 5, bangana na 40% by'Abanyarwanda bose, igakurikirwa na ADEPR ifite 21%.

    I Save aho Kiliziya Gatolika yashinzwe bwa mbere mu 1900, abahatuye barimo abahinga ubutaka bwayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-tububakuyemo-byateza-ikibazo-kinini-musenyeri-rukamba-yavuze-ku-butaka

  • Perezida Kagame yatangiye manda nshya: Ibyo kwitega mu myaka itanu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa, twagarutse ku byitezwe ku Nteko Ishinga Amategeko yakunze kunengwa kutagaragara mu bibazo bihangayikishije abaturage, ndetse tunarebera hamwe ibyo kwitega muri iyi manda nshya ku zindi nzego, bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu cya 2050.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangiye-manda-y-indyankurye-ibyo-kwitega-mu-myaka-itanu-iri