Blog

  • Rayon Sports yifuza gutwara igikombe cya shampiyona, itangiye shampiyona nabi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ifite imigambi yo gutwara igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2024-25, yatangiye umunsi wa mbere wa shampiyona itakaza amanota 2.

    Ni umukino wahuje Rayon Sports na Marine FC, urangira Marine FC yari yasuye Gikundiro kuri Kigali Pelé Stadium, zinganya 0-0.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yifuza-gutwara-igikombe-cya-shampiyona-itangiye-shampiyona-nabi-amafoto/

  • Robertinho avuga ko icyemezo cya FERWAFA cyo kutongera umubare w'abanyamahanga cyabaye imbogamizi kuri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi cyane ku izina rya 'Robertinho', yagaragaje impungenge ku cyemezo cya FERWAFA cyo kutongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'u Rwanda. Avuga ko iki cyemezo cyagize uruhare rukomeye mu gutakaza amanota atatu kw'ikipe ye ubwo yanganyaga na Marines FC ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

     

    Rayon Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda, yahuye n'uru rugamba rutoroshye ubwo yageragezaga gushaka amanota atatu imbere ya Marines FC. Nubwo abakinnyi bakoze uko bashoboye ngo batsinde, byarangiye nta gitego na kimwe babonye, bikaba byarangije umukino ari ubusa ku busa.

     

    Robertinho yatangaje ko kuba FERWAFA yarafashe icyemezo cyo kutongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona byabaye imbogamizi kuri Rayon Sports, ifite abakinnyi benshi b'abanyamahanga bafitiye akamaro iyi kipe. Yagize ati: 'Iki cyemezo cyatugizeho ingaruka kuko abanyamahanga dufite bafite ubuhanga buhanitse. Iyo baba bemerewe gukina, byari kuduha amahirwe yo gutsinda.'

     

    Umutoza kandi yongeyeho ko iyi ari intangiriro y'umwaka w'imikino, kandi ko bagomba gukomeza gukora cyane kugira ngo babashe guhangana n'izindi kipe, nubwo bafite izi mbogamizi. Yavuze ko Rayon Sports ifite intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kandi bazakora ibishoboka byose kugira ngo babigereho.

     

    Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Yashinzwe mu 1968, ikaba imaze kwegukana ibikombe byinshi birimo n'ibya Shampiyona y'u Rwanda. Robertinho, wagiye atoza andi makipe akomeye muri Afurika ndetse na Rayon sports irimo , yitezweho kuzamura urwego rw'iyi kipe, nubwo ahura n'imbogamizi zitandukanye harimo n'iki cyemezo cya FERWAFA.

     

    Abafana ba Rayon Sports bakomeje gutegereza ku ntego zabo zo kubona ikipe yabo yitwara neza muri uyu mwaka w'imikino, ndetse bakaba bizera ko n'ubwo hari imbogamizi, ikipe yabo izakora ibishoboka byose kugira ngo igire umwaka mwiza.

    Source : https://yegob.rw/robertinho-avuga-ko-icyemezo-cya-ferwafa-cyo-kutongera-umubare-wabanyamahanga-cyabaye-imbogamizi-kuri-rayon-sports/

  • Bimwe mu bibazo byugarije ingaragu zo mu Rwanda zishaka gushinga ingo – #rwanda #RwOT

    Gisanintwari Rameck ni umusore ubona ko kuba bamwe muri bagenzi be bafite ubwoba bw'urushako, ari uko batarisobanukirwa ngo banamenye icyo bashaka, ibyo uwo bashaka gushingana urugo agomba kuba yujuje ndetse n'aho bakwiye kumushakira kuko utaba uhora mu kabari ngo wizere ko uzashyingiranwa n'umukobwa wo mu rusengero.

    Ati ''Abasore ntabwo barisobanukirwa ngo bamenye icyo bashobora kuba bakora mu gihe baba bakiri mu buzima bwo kuba ingaragu […] ntabwo abasore bari basobanukirwa ngo bamenye uwo bashaka, aho bashobora kumukura n'icyo akwiriye kuba afite.''

    ''Tugira nk'ikibazo ugasanga umusore wenda aracyari ingaragu, aravuga ati 'Ndashaka umukobwa w'Umukirisitu ukujijwe, utaha kare […] ikibazo kiza kuko umuntu arashaka umukobwa ukijijwe ariko we ntabwo akijijwe, we yibereye nko mu Gisimenti ari aho arimo arinywera 'konyagi' ari mu Gisimenti, ariko arashaka umukobwa ukijijwe. Ntabwo ari aho azamukura!''

    Gisanintwari kandi yakomoje ku kuba no mu rusengero usangamo abasore bahugira mu gusenga gusa ntibite ku bindi byabafasha kuba mu buzima bwiza bari mu bugaragu ku buryo byanabageza ku kuzagira urushako rwiza, ibituma batinda mu bugaragu kuko nta mukobwa wakwifuza kuzagira umugabo usenga gusa ntakore.

    Ikindi yavuze ni ukuba bamwe mu basore bafite ubwoba bwo gushaka kubera guhora babona ubwiyongere bw'ingo bitangazwa ko zasenyutse nyamara ntihatangazwe n'umubare w'izubatse neza, bikaba bitabaha ishusho nziza ku rushako bamwe muri bo bagafata umwanzuro wo kuba baretse gutekereza ibyo kurujyamo.

    Ku ruhande rw'abakobwa, Sindayigaya Patience yabwiye IGIHE ko biteye ubwoba mu gihe cya none kubona abagabo bakuze kandi bubatse bareshya abakobwa, bigatuma abakobwa bagira ubwoba ko bashobora gushinga ingo nyuma abagabo babo nabo bagatangira kuba muri ubwo buzima.

    Ikindi kandi yanenze abakobwa bicara bakitwaza ko ari beza ntibakore bagashaka kubaho mu buzima bworoshye bibwira ko bazatungwa n'abasore batunze agatubutse bazabashaka, yibutsa abakobwa ko mu gihe cya none nta musore wakwifuza kugira umugore udafite uruhare rwe rwiza mu rushako.

    Ati ''Ugasanga umusore ahembwa nka miliyoni 400 Frw ku mwaka wowe nta kintu ukora, uri guhahira i Dubai ariko uri Kigali. Noneho ako kantu tukakirengagiza ugashaka kubaho ubuzima 'Nara Smith' abayeho kandi ntabwo uri we. […] urashaka kwiberaho mu buzima bworoshye, intangiriro yabwo ni uyu munsi.''

    ''Ntabwo umugabo ufite imodoka uzamusanga mu cyumba uzamusanga aho waparitse iyawe! Rero rekera kwiringira iby'ibyumurengera, noneho nawe ushyire umupira hasi […] dukwiye gushyira mu gaciro. Ibintu byo kwizera ibirenze, ibyo kwifuza tugakabya, ese ubundi ibyo bintu ushaka papa wawe arabifite?''

    Sindayigaya kandi yakomoje ku kintu ingaragu cyane cyane abakobwa bakunda kwirengagiza, ugasanga nk'umukobwa akundana n'umusore umuca inyuma, w'umusinzi cyangwa umutendeka akibwira ko azamuhindura, abibutsa ko umuntu umeze gutyo aba adashobora guhinduka yageze mu rushako.

    Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko andi makosa akorwa n'ingaragu kandi zitegura gushyingirwa, ari ukwigaragaza uko utari imbere y'umuntu muteganya kubana nk'umugabo n'umugore, mwagera mu rushako agatangira kukubonamo undi muntu utandukanye n'uwo yakubonyemo ajya kugukunda, ndetse ko nta kabuza urwo rugo ruba rufite ibyago byinshi byo kuzasenyuka.

    Ati ''Kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko umuntu murimo muraganira atari we, icya mbere ni ukuba hari ikintu ujya kumubwira ukwifata. Icyo ni ikimenyetso cy'uko umubiri wawe urimo urakubwira ngo uyu muntu ntabwo wakamwizeye. Niba umuntu utamwizera ku buzima bwawe ntuzamwambarire ubusa.''

    Sugira kandi aherutse kuvuga ko 75% by'ingo zisenyuka bituruka ku kuba abazubatse baba batariteguye, yibutsa ko ari byiza kujya mu rushako witeguye utagendeye ku gitutu cy'imiryango n'amadini, ikigare cyo kuvuga ngo 'Naka yashatse reka nanjye nshake', ndetse abagiye gushinga ingo bakabanza kuganira ku bintu byose birimo uko bazakoresha umutungo, uruhare buri wese akwiye kugira mu rugo, uko bazarera abana mu gihe babyara ndetse n'ibindi.

    Yasobanuye ibyo yifashishije urugero rw'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda agaragaza abagiye gusezerana mu mategeko umukobwa akavuga ko basezerana ivangamutungo ariko umugabo we akavuga ko ashaka ivanguramutungo, Sugira avuga ko ibyo abantu baba bakwiye kubiganiraho mbere kuko usanga bagera mu rugo ugasanga hari byinshi batumvikanye byanabageza kuri gatanya kandi byari kugenda neza iyo babiganiraho mbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bimwe-mu-bibazo-byugarije-ingaragu-zo-mu-rwanda-zishaka-gushinga-ingo

  • Kigali irabagirana; aho imiturirwa izamurwa ubutitsa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi, isura y'Umujyi wa Kigali irahinduka. Inyubako zizamurwa ubutitsa ndetse magingo aya, hari nyinshi ziri kuzamuka mu buryo budasanzwe zigiye guhindura isura y'umujyi.

    Mu nyubako zitezwe mu minsi ya vuba, harimo nk'iri kubakwa hafi y'Umujyi wa Kigali izakoreramo Equity Bank, harimo iri kubahwa ahohoze hitwa kwa Venant, izakorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi n'izindi nyinshi.

    Inyubako ya Kigali Financial and Business Square

    Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy'amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk'ibiro, n'ikindi gice kigizwe na hotel n'inzu zo guturamo ifite amagorofa 20.

    Ni mushinga wa miliyoni 100$ w'inyubako ebyiri ndende ziteye kimwe (Twin Tower).

    Inyubako ya Kigali Financial and Business Square iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali, izuzura itwaye miliyoni 100$

    Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy'amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk'ibiro, n'ikindi gice kigizwe na hotel n'inzu zo guturamo ifite amagorofa 20

    Kigali Financial and Business Center izagira uruhare runini mu guhindura isura y’Umujyi wa Kigali

    Izaba ari imiturirwa ibiri (Twin Tower)

    Ibikorwa byo kubaka iyi nyubako biri gukorwa ku muvuduko uri hejuru

    Abakozi bari gukora cyane bagamije kuyisoza vuba

    Kigali Financial Square yashyizweho ibuye ry’ifatizo muri Kamena 2022

    Iyi nyubako ifite umwihariko wo kuzaba iri mu nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali

    Byitezwe ko ibigo bikomeye mu by’imari ku mugabane wa Afurika bizafungura ibiro muri iyi nyubako

    Iyi nyubako izakorerwamo ibikorwa byiganjemo ibijyanye n’imari

    Iyi nyubako ya Kigali Financial Square iri kubakwa mu kibanza kigari kiri hagati y'Ibiro by'Umujyi wa Kigali n'inyubako ikoreramo Ecobank. Ni hagati ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) na Imbuga City Walk

    Inyubako iri iruhande rwo kwa Kanimba

    Iyi nyubako yuzuye mu Mujyi ku muhanda uva kuri Peyaje

    Mu minsi mike iraba yatangiye gukorerwamo

    Inzovu Mall

    Ni inyubako iri kubakwa ku buso bwa metero kare 40 000, izaba irimo hotel y'inyenyeri enye ifite ibyumba 95, igice kinini cyahariwe ibiro, ahantu hashobora gukodeshwa, amaguriro agezweho, ahantu hacururizwa ibinyobwa n'ibiribwa, za restaurants, ahakorera za banki, amavuriro, ahantu h'imyidagaduro n'ibindi.

    Inzovu Mall iri kubakwa hafi ya Kigali Convention Centre

    Ni inyubako izaba irimo ibikorwa by’ubucuruzi hamwe na hotel y’inyenyeri enye

    Imirimo yayo iri kwihutishwa ku buryo izaba yarangiye mu 2025

    Inyubako ya Inzovu Mall iri kubakwa

    Iimrimo yo kubaka iyi nyubako irarimbanyije

    Inyubako iri iruhande rwa KBC

    Inyubako ya Landmark One

    Inyubako ya Landmark One ni uku izaba iteye

    Iyi nyubako isa n’iyuzuye n’ubwo hari imirimo ya nyuma igikorwaho

    Inyubako ya Catch up Mixed-use Center

    Iyi nyubako y’ubucuruzi iri kubakwa mu kibanza giteganye n’amasangano yo mu mujyi rwagati

    Irikubakwa ahahoze hitwa kwa Venant hafi ya Rond Point

    Irikubakwa ahahoze hitwa kwa Venant hafi ya Rond Point

    Imirimo yo kubaka iyi nyubako iracyari mu ntangiriro

    Inyubako ya Catch up Mixed-use Center ni uku izaba imeze, iri kubakwa hafi na MIC

    Inyubako ya Norrsken Kigali

    Iherereye mu Mujyi rwagati ahasanzwe hakorera Norrsken

    Ni inyubako yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije

    Ni imwe mu zizatuma isura y’Umujyi wa Kigali ihinduka bitewe n’ubwiza bwayo

    Ni inyubako ifite umwihariko wo kurengera ibidukikije

    Inyubako nshya ya Norrsken Kigali iri kugana ku musozo

    Inyubako iri iruhande rwa Sanlam

    Iyi nyubako iri mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Uku ni ko iyi nyubako igaragara iyo uyirebye uturutse munsi

    Iyo uyirebeye imbere ni uku igaragara

    Ni inyubako iri kugana ku musozo

    Mövenpick Hotel

    Ahari Hotel Umubano hari guhindurwa, hubakwa hotel nshya igezweho izaba ifite izina rya Mövenpick Hotel. Biteganyijwe ko iyi mirimo yose izarangira mu 2025 ari nabwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango.

    Iyahoze ari Hotel Umubano irimo kuvugururwa

    Iyi Hoteli izaba iri ku rwego mpuzamahanga

    Iyi Hoteli izaba iri ku rwego rwo hejuru

    Ikigo cya Kasada Capital Management nicyo kizaba kigenzura iyi Hoteli

    Iyi Hoteli yahoze ifite izina rikomeye cyane mu Rwanda

    Mövenpick Hotel izafungura imiryango mu 2025 iri ku rwego rwa hotel y'inyenyeri eshanu

    Miliyoni 30$ zizakoreshwa mu kuvugurura iyahoze ari Umubano Hotel ibe hotel ijyanye n’igihe

    Izaba ifite ibyumba byiza, ibice bifasha abantu kuruhura umubiri ndetse n'ahantu bashobora gukorera batuje

    Umuyenzi City Center

    Umuyenzi City Center izaba ifite amagorofa 15, iherereye mu Kiyovu hafi ya I&M Bank. Izaba ikoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi, ibiro ndetse ifite n'aho abantu bashobora gukoresha nk'amacumbi. Amagorofa atandatu ya nyuma azakoreshwa nka apartments.

    Igishushanyo mbonera cya Umuyenzi City Center

    Ibikorwa byo kubaka iyi nyubako biri kwihuta

    Iyi nyubako iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali hafi na I&M Bank

    Ni inyubako izaba ibereye ijisho niyuzura

    Ibikorwa byo kuyubaka birarimbanyije

    Iyo uyirebeye inyuma ubona izaba ari inyubako ngari

    Iyi nyubako iracyarimo kuzamurwa

    Iyi nyubako izaba ikorerwamo ibikorwa bitandukanye

    Abakozi bakora imirimo inyuranye kugira ngo iyi nyubako yuzure barakataje

    Zaria Courts

    Zaria Court Kigali ni umushinga w'iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by'umuco n'amacumbi arimo hoteli ndetse n'ihahiro rigezweho.

    Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka 'Kigali Sports Hub' karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-irabagirana-aho-imiturirwa-izamurwa-ubutitsa

  • Hamenyekanye igihe hazabera iserukiramuco ryi… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, mu gihe hashize imyaka ibiri uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yitabye Imana.

    Itariki nk'iyi buri mwaka, yabaye urwibutso rubi ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko buri wese wumvise ijwi rya Buravan, yaba binyuze mu bihangano, mu biganiro n'itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hatumye aganza mu mutima ye.

    Yitabye Imana afite byinshi ashaka gukorera umuziki Nyarwanda mu rwego rwo kuwuteza imbere, biri mu mpamvu zatumye hashingwa umuryango YB Foundation kugirango ibikorwa bye n'inzozi yari afite bikomeze gusigasirwa uko ibihe bisimburana.

    Umuryango YB Foundation utangaza ko iki gitaramo cy'iserukiramuco cyitiriwe Album ye 'Twaje' kizabera muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024.

    Album ya Buravan iriho indirimbo nka 'Bwiza' yakoranye na Andy Bumuntu, 'Impore' yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, 'Twaje', 'Tiku Tiku', 'VIP' yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakara', 'Ye ayee', Ituro', 'I Love you yoo' na 'Ni Yesu'.

    Buravan yari afite inzozi zagutse birimo no kuzashyiraho ishuri ritoza abakiri bato kubyina Kinyarwanda. Binyuze mu muryango wamwitiriwe, iri shuri ryarafunguwe.

    Umutoni Raissa, Mushiki wa Buravan aherutse kubwira InyaRwanda ko iri serukiramuco bariteguye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan no kumuha icyubahiro.

    Ati 'Ni iserukiramuco twise 'Twaje Fest' rizaba rishingiye kuri Album ye ya 'Twaje' ariko turacyari kubitegura ku buryo mu minsi iri imbere tuzatangaza gahunda yose.'

    Buravan yari umuhanzi w'impano zikomatinyije, watanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu bitaramo yaririmbyemo, ibihangano byuzuye za Album yagiye ashyira hanze n'ibindi.

    Yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yari bucura (umuhererezi) mu bana batandatu bava inda imwe nawe. Impano ya Buravan yamenyekanye ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa ya muzika ku rwego rw'igihugu afite imyaka 14.

    Ku munsi nk'uyu, inshuti, abavandimwe, umuryango we n'abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza icyuho n'urukumbuzi bafitiye uyu munyamuziki.

    Buravan yari afite intego zo gukora umuziki ariko kandi akubakira ku gukorana n’abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.


    Imyaka ibiri irashize Buravan yitabye Imana – Ibikorwa yasize byakomeje gusigasirwa 

    YB Foundation yatangaje ko iserukiramuco ryitabiriwe Album ya Buravan rizaba tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO  ZIGIZE ALBUM ‘TWAJE’ YA BURAVAN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146012/hamenyekanye-igihe-hazabera-iserukiramuco-ryitiriwe-album-ya-buravan-146012.html

  • Ed Sheeran yitabiriye umukino wa Ipswich Town na Liverpool muri Premier League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, umuhanzi Ed Sheeran, ufite imigabane muri Ipswich Town, yitabiriye umukino wa mbere w'iyi kipe muri Premier League nyuma y'imyaka 22 atagaragara muri iri rushanwa. Sheeran, umaze igihe kinini ari umufana w'iyi kipe, yavuze ko ashimishijwe no kuba umwe mu banyamigabane b'iyi kipe yakuriye akunda.

    Uyu mukino uri kubera kuri Stade ya Portman Road kandi w'itabiriwe n'abafana benshi baje gushyigikira ikipe yabo ikina na Liverpool, imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza. Sheeran, wabaye umuterankunga w'amakipe y'abagabo n'abagore ya Ipswich kuva mu 2021, yagaragaje akanyamuneza ke muri iyi mikino.

    Yagize ati: 'Biranejeje cyane kuba ndi umufana wa Ipswich Town. Hari ibihe byiza n'ibigoye, ariko umupira w'amaguru ni ukwemera ibihe byose byiza n'ibibi.'

    Uyu mukino ni uw'ingenzi kuri Ipswich Town, ikaba ishaka gukora amateka mu kugaruka kwayo muri Premier League

    Source : https://yegob.rw/ed-sheeran-yitabiriye-umukino-wa-ipswich-town-na-liverpool-muri-premier-league/

  • Irondo ryanze kwivangura n’ibisambo hagati ya… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda. Mbere y’u mukino, amakipe yombi yari ari gukubita agatoki ku kandi, ashaka gutangirana intsinzi.

    Mbere y’umukino, abakunzi ba Rayon Sports, bari bategerezanyije amatsiko kongera kubona ikipe yabo ibaha Ibyishyimo, cyane ko iri mu ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe. 

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mariners FC ni

    VALLY IRAMBONA (GK)

    RUGIRAYABO HASSAN

    BIGIRIMNANA ALFANI

    ILUNGA NGOYI ALVIN

    NKUNDIMANA FABIO (C)

    MUKIRE CONFIANCE

    SANDA SOULEY

    MBONYUMWAMI THAIBA

    USABIMANA OLIVIER

    MENYAME VINGILE NDOMBE

    SIBOMANA SULTAN BOB0

    Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi babanje mu kibuga ni Ndikuruyo Patient,  Ombolenga, Bugingo Hakim, Omar Gning, Nsabimana Emable, Aruna Musa Majariwa, Niyonzima Olivier Sefu, Charles Baale, Prince Elenga Kanga, ISHIMWE Fiston na Muhire Kevin.

    Umukino watangiye saa kenda n’iminota ibiri, utangizwa na Rayon Sports, aho Muhire Kevin yatangiye akinana na Majariwa. Marines FC ubwo yakoze ku mupira, yatangiye gukinana imbaraga zidasanzwe, inyuzamo ikotsa igitutu izamu rya Rayon Sports.

    Iminota 15 yamaze kurangira Rayon Sports yatangiye kwigarurira umupira, ibinyujije mu bakinnyi bo mu kibuga hagati aribo Aruna Musa, Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Sefu. 

    Ku munota wa 20, Umunya Congo Brazzaville Prince Elenga, yacenze ba myugariro ba Marines FC, umupira awutanze kwa Muhire Kevin, umuzamu wa Marines FC VALLY IRAMBONA, umupira awukuramo, aho benshi bari bazi ko uza kuvamo igitego. 

    Ku munota wa 38, Aruna Musa yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Marines FC, ateye ishoti umupira uca hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 41, Rugirayabo Hasan yakoze akazi gakomeye cyane, ubwo umupira yawukuye mu birenge bya Muhire Kevin wari witeguye gushota mu izamu rya Marines, kandi yari mu rubuga rwamahina.

    Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona igitego, abakinnyi ku mpande zombi bajya kuruhuka baku bita agatoki ku kandi. 

    Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku busa hagati ya Marines FC na Rayon Sports 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mariners FC 

    Ku munota wa 62 Rayon Sports yahisemo kongera imbaraga za Haruna Niyonzima, yinjira mu kibuga asimbuye Aruna Musa Majariwa. 

    Ku munota wa 76, Marines FC yabuze uburyo bukomeye bw’igitego, aho amashoti abiri yari akomeye ya Marines FC yakuyemo n’umuzamu Ndikuruyo Patient. Na Rayon Sports yahise izamukana umupira yiruka cyane, ugeze kwa Prince Elenga biranga, ujya ku ruhande. 

    Ku munota wa 86, ISHIMWE Fiston yazamukanye umupira, nuko akorerwa ikosa rikomeye na Myugariro wa Marines Gikamba Ismaël, umusifuzi atanga kufura. Kufura yari uburyo bwiza bwo kubona igitego ku ruhande rwa Rayon Sports, ariko byarangiye Haruna Niyonzima ayitaye hanze.

    Umukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego, nuko Rayon Sports na Marines FC zitangirana inota rimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-25. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146011/irondo-ryanze-kwivangura-nibisambo-hagati-ya-marines-fc-na-rayon-sports-146011.html

  • Rayon Sports yatangiye shampiyona nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye shampiyona nabi igabana amanota na Marines FC nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Marines FC nubwo yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports ni yo wabonaga ishaka igitego cyane aho ku munota wa 8, Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 12, Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu arawufata.

    Rayon Sports yongeye kuzamuka neza ku munota wa 20 maze Elanga-Kanga ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhire Kevin ashyize mu izamu umunyezamu awukuramo byoroshye.

    Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines FC ishaka igitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Charles Baale aha umwanya Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 47 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Iraguha Hadji ateye mu izamu bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 62 Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura Aruna Moussa Madjaliwa.

    Ku munota wa 63 Taiba wa Marines yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu.

    Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines ariko igorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Marines FC na yo yanyuzagamo igasatira ariko umunyezamu Patient abyitwaramo neza.

    Ku munota wa 88 Seif yahaye umupira mwiza Elanga-Kanga ariko ateye umupira ufata igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Umunsi wa mbere wa shampiyona uzakomeza ejo Muhazi United yakira Musanze FC.

    Imikino yabaye ku wa Kane, Gasogi United yatsinze Mukura VS, Bugesera FC inganya na Amagaju FC ni mu gihe Gorilla FC yatsinze Vision FC 1-0.

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Nsabimana Aimable yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Seif na Fabio bari bafite ihangana rikomeye

    Kapiteni wa Marines, Nkundimana Fabio

    Mbonyumwami Taiba utaha izamu rya Marines FC ntiyahiriwe

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangiye-shampiyona-nabi-amafoto

  • Rwanda FDA yahagaritse ibigo bibiri bikora 'Vinegre' – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyasobanuye ko nyuma y'isuzuma ryakozwe, byagaragaye ko ibi bigo bitunganya ibiribwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse bidakurikiza ibipimo ngenderwaho by'ubuziranenge.

    Kiti 'Bitewe n'iyo mikorere, Rwanda FDA ifunze ibi bigo bibiri kandi ihagaritse ikorwa, igurisha, ikwirakwizwa n'ikoresha ry'ibicuruzwa byatunganyirijwe muri ibyo bigo.'

    Ibicuruzwa byatunganyirijwe muri ibi bigo byahagaritswe ni 'Vinegre' ya Discovery White Vinegar ikorwa na Tamu Tamu ndetse na Hlaal White Vinegar ikorwa na Cheeter Group.

    Rwanda FDA yatangaje ko 'Nta muntu wemerewe gukora, gutegura, guhunika, gufunika cyangwa kubika ibiribwa bigenewe gucuruzwa atubahirije amabwiriza y'isuku yabugenewe.'

    Iki kigo cyasobanuye ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima rusange bw'abaturage. Abamaze kugura izi 'Vinegre' basabwe guhagarika kuzikoresha.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-fda-yahagaritse-ibigo-bibiri-bikora-vinegre

  • Abanyarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwir… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Nyakanga 2024 ni bwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y'Ubushita bw'Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

    Mu gihe iyi ndwara ikomeje kwibasira umugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ashimangira ko ari ibintu byoroshye cyane kuba uyirwaye yakwanduza utayirwaye mu gihe cyose bakoranyeho.

    Yagize ati: “Imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye irimo ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.”

    Yakomeje avuga ko nka Minisiteri icyo basaba abanyarwanda ari ugukomeza gukurikiza ingamba ziriho zo kwirinda, harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, n’ibindi.

    Abanyarwanda kandi barasabwa kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe cyose hagaragaye ibimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo ubuvuzi butangwe, kuko kugeza ubu iyo iyi ndwara igaragaye kare iravurwa igakira.

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y'Ubushita bw'Inkende (Monkeypox). Babiri muri bo bamaze kuvurwa barakira, mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n'abaganga kandi hari icyizere ko nabo bazakira.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bantu bane bahuriye ku kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.

    Rikomeza rivuga ko 'Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) hamwe n'abandi bafatanyabikorwa ikomeje Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n'abo barwayi, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw'indwara mu bantu Benshi.'

    Minisiteri y'Ubuzima yijeje ko Ibikorwa by'igenzura bakomeje ku mipaka hagamijwe indwara z'ibyorezo zambukiranye imipaka, ndetse ihumuriza Abanyarwanda ko ingendo hanze y'igihugu zikomeje.

    Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y'urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n'ufite ubwo burwayi.

    Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

    Ishami ry'Umuryago w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyizeho Komite Idasanzwe izaterana vuba ikiga ku cyorezo cy'Ubushita bw'Inkende kimaze iminsi kigaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikazemeza niba cyashyirwa ku rwego rw'ibyorezo byugarije Isi.

    Indwara y'ubushita bw’inkende imaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse ndetse bukaba bwica ku kigero cyo hejuru.

    Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146002/abanyarwanda-barasabwa-gukaza-ingamba-zo-kwirinda-indwara-yubushita-bwinkende-ikomeje-kuga-146002.html