Blog

  • Kubera ikibazo cy’abanyamahanga, Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu w’umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu Habineza Fils Francois wahoze mu ikipe ya Etoile De L'Est arerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nta gihindutse.

    Uyu mukinnyi yari yaragiye mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (U.A.E) ariko ntabwo byakunze. Amakuru dukesha umunyamakuru Jean Luc wa B&B Kigali FM, yatangaje ko uyu musore na Musanze FC yamushakaga.

    Rayon Sports ifite abazamu b'abanyamahanga 2, cyari ikibazo ku mutoza Robertinho.

     

    Source : https://yegob.rw/kubera-ikibazo-babanyamahanga-rayon-sports-iri-mu-biganiro-bya-nyuma-numunyezamu-wumunyarwanda/

  • Miliyari 9Frw agiye kwifashishwa mu kugoboka imiryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga azatangwa mu turere 25, hatarimo utwa Gakenke na Rwamagana n'utw'Umujyi wa Kigali.

    Inkunga y'ingoboka ihabwa ingo ziri mu bukene bukabije ku buryo zitakwibonera iby'ibanze nkenerwa mu buzima.

    Ni imiryango usangamo umuntu n'umwe ushoboye gukora, cyangwa urugo rufite umuntu umwe ushoboye gukora, ariko akaba afite inshingano zo kwita ku muntu urubarizwamo ufite ubumuga bukabije cyangwa uburwayi budakira butuma atabasha kwiyitaho atabonye ubimufasha.

    Uko kwiyitaho aba atabasha ni nko kwiyuhagira, kwigaburira, kujya mu bwiherero, n'ibindi.

    Ku rundi ruhande kandi abana bari munsi y'imyaka 18 cyangwa bayirengeje bakiri mu mashuri babarwa nk'abadashoboye gukora.

    Abagenerwabikorwa b'iyo gahunda yo gutanga inkunga y'ingoboka batoranywa binyuze mu nteko z'abaturage, hanyuma urutonde rwabo rukemezwa n'Inama Njyanama y'Umurenge.

    Icyakora ubuyobozi bw'umudugudu n'ubw'akagari ni bwo bunoza urutonde rw'abagenerwabikorwa kandi bukita ku mpinduka zishobora kuba ku mubare w'abagize urugo.

    Inkunga y'ingoboka ibarwa hagendewe ku mubare w'abagize urugo, aho urugizwe n'umuntu umwe rugenerwa 7500 Frw, urugizwe na babiri rugahabwa ibihumbi 12Frw, mu gihe urugizwe n'abantu batatu ruhabwa ibihumbi 15 Frw.

    Urugo rugizwe n'abantu bane ruhabwa ibihumbi 18 Frw, urugizwe n'abantu batanu rugahabwa 21 Frw, inkunga igatangwa buri kwezi mu gihe kitarenze iminsi 10 y'ukwezi gukurikira.

    Icyakora hari n'inkunga yʼingoboka igenerwa abagore batwite n'abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make.

    Muri Gashyantare 2024, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ko imiryango 975 680 ibarizwa mu bukene ikeneye gufashwa.

    Yagaragaje ko hari gahunda zigenewe gukura abaturage mu bukene, ariko zikagera kuri bake bijyanye n'amikoro ahari.

    Nubwo ubukene bwavuye kuri 60,4% mu 2000 bukagera kuri 38,2% mu 2017, ubukabije bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk'icyo, kugabanya ubukene biracyari imwe mu ntego z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050.

    Hateganyijwe arenga miliyari 9 Frw yo kwifashisha muri gahunda yo kugoboka imiryango itishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-9frw-azahabwa-imiryango-itishoboye-mu-2024-2025

  • Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho igiye kurahira – #rwanda #RwOT

    Guverinoma nshya yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB kandi rwahawe umuyobozi mushya, Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

    Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y'iminsi ibiri Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.

    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'Abadepite, yavuze ko iyi manda y'imyaka itanu ari iyo kugabanya ibibazo, bibanda ku gukemura ibibazo abaturage bahur ana byo aho kubyongera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-nshya-iherutse-gushyirwaho-igiye-kurahira

  • Kaminuza 26 zigiye guhatana mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2024 ni bwo urwo rugaga rwatanze ibihembo ku banyeshuri ba kaminuza 11 bahize abandi muri ayo marushanwa.

    Kuri ubu abanyeshuri bazahatana ni abo muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo ukuyemo iry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, CST no muri Kaminuza ya Kigali mu mashami yayo yose.

    Hazahatana kandi abanyeshuri bo muri East Africa University Rwanda amashami yayo yose, Catholic University Of Rwanda, Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kibogora, Kaminuza ya Mount Kigali na Kepler College.

    Kaminuza zujuje ibisabwa kandi zirimo iy'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA), Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic mu mashami yayo yose, Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB), na Ines — Ruhengeri.

    Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rugaragaza ko kaminuza zizafasha abanyeshuri kwitabira zizahabwa ibihembo.

    Izitabiriye amarushanwa zose zizahabwa icyemezo cy'ishimwe, kaminuza yagize abanyeshuri benshi bitabiriye amarushanwa izahabwa umudali wa zahabu. Iyafashije abanyeshuri bayo kubona ibitabo bihagije bakoresha izahabwa umudali wa zahabu, icyemezo cy'ishimwe n'igikombe cya bronze.

    Iyafashije abanyeshuri guhugurwa uko bandika ibitabo, izahabwa umudali wa zahabu, igikombe cy'Umuringa naho kaminuza zizaza mu myanya itatu ya mbere zizahabwa icyemezo cy'ishimwe, umudali n'igikombe bya zahabu.

    Abanyeshuri biga muri kaminuza ziherereye mu Mujyi wa Kigali bazandika ku nsanganyamatsiko yiswe 'u Rwanda ingobyi iduhetse', abo mu zo mu Ntara y'Amajyaruguru bandike ku nsanganyamatsiko igaruka ku 'Bato batari gito'.

    Abanyeshuri bo mu Ntara y'Iburasirazuba bazandika ku nsanganyamatsiko ivuga ku 'ibiyobyabwenge umwanzi w'urubyiruko'.

    Abiga muri kaminuza zo mu Ntara y'Amajyepfo bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuco dusangiye uraturanga' abo mu Ntara y'Iburengerazuba bazandike ku yiswe 'Abanyarwanda twaribohoye'.

    Abazahatana bo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo bazifashisha ibitabo birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Hon. Dr Tito Rutaremara Inkotanyi, Umwari Ubureye u Rwanda, Rwanda and China na Gihanga Ngomijana.

    Abo mu Ntara y'Iburasirazuba bazasoma ibitabo birimo Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Imbaraga z'Ubushishozi, Rwagataraka Umutware w'i Kinyaga, Rwanda and China na Afurika Dushaka.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Urubyiruko Dufitanye Igihango, Imitekerereze ya Muntu, Home Grown Solution na Rwanda and China.

    Mu Ntara y'Uburengerazuba bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Umuryango Uhamye, Dr. Sina Gerard Umuhangamirimo, We Are All Same Species na Rwanda And China.

    Guhera ku wa 01 Kanama 2024 kugeza ku wa 01 Werurwe 2025 abanyeshuri bazaba basoma ibitabo byatanzwe mu marushanwa ndetse banandike igitabo kimwe bahuriyeho kijyanye n'insanganyamatsiko bahawe, nkuko byatangajwe na Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda.

    Amarushanwa azatangira ku wa 02 Werurwe 2025 asozwe ku wa 20 Werurwe 2025, mu gihe umunsi mukuru wo guhemba indashyikirwa uteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2025 ubere mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo.

    Abo bari bitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024

    Mu muhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima ari mu bahanuye urubyiruko

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard ni umwe mu bagira uruhare runini mu gutegura amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato kwandika no gusoma ibitabo

    Mutoni Clairia (wa gatandatu uhereye iburyo) wari wahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ahabwa igihembo cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-26-zigiye-guhatanira-ibihembo-mu-marushanwa-yo-kwandika-no-gusoma

  • Ibyo wamenya ku bihugu 8 bikoraniye i Kigali mu ijonjora ry’Igikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Guhera ejo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama kugeza ku wa 25 Kanama, mu Rwanda hazaba habera Ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball mu bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).

    Imikino yose izabera muri Kigali Arena, hazaba hateraniye amatsinda 2, itsinda rya C rigizwe na; Hungary, Philippines, Brazil na Senegal ndetse n’itsinda D rigizwe n’u Rwanda, Argentina, Lebanon n’Ubwami bw’Abongereza.

    Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka kuri bimwe wamenya kuri ibi bihugu byose n’amahirwe bihabwa.

    Itsinda C

    Brazil

    Muri iri tsinda rya C, ikipe y’igihugu ya Brazil ni imwe mu makipe adahabwa amahirwe menshi yo kuba yakwitwara neza muri iri jonjora.

    Ni nyuma y’uko idafite bamwe mu bakinnyi ba yo nka Damaris Dantas wa Indiana Fever muri Amerika, Kamilla Cardoso wa Chicago Sky muri Amerika, Taina Paixao wa América Basquete Recife na Erika de Souza wasezeye mu ikipe y’igihugu.

    Umutoza Jose Neto umaze imyaka 6 atoza Brazil yatangiye kumenyereza ikiragano gishya, ni nyuma yo kubura mu mikino Olempike iheruka. Byitezwe ko izatanga akazi ariko ntizoroherwa.

    Philippines – nta bigwi

    Igihugu cya Philippines nubwo gifite bamwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni cyo gihugu muri iri tsinda gisabwa kuzamuka umusozi.

    Kirimo kureba uburyo cyakwitabira bwa mbere igikombe cy’Isi, gusa kuba cyahigika ibihugu nka Hungary, Brazil na Senegal ntibyoroshye.

    Senegal ni iyo kwitega

    Ugendeye ku rutonde rwa FIBA, Senegal iri ku mwanya wa 3 muri Afurika, ifite inyota ikomeye yo kugaruka mu gikombe cy’Isi iherukamo 2018.

    Ibi bigaragararira no kuba barahaye akazi umutoza Coach Otis Hughley, uyu ni we wahesheje mukeba wa bo Nigeria igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021.

    Bamwe mu bakinnyi bo kwitondera ba Senegal ni nka Ndioma Kane wa Zamora muri Spain na Sabou Gueye ukina muri Mexico.

    Hungary ni yo ihabwa amahirwe

    Hungary ije mu Rwanda imeze nk’intare yakomeretse, ni nyuma yo kunanirwa kwegukana Imikino Olempike iheruka kubera i Paris mu Bufaransa.

    Iyi kipe izanye umujinya, byibuze abakinnyi 8 muri 12 bakinnye ‘Women’s EuroBasket 2023’ basoza ku mwanya wa kane. Ni nacyo gihabwa amahirwe yo kwitwara neza mu makipe yose ari i Kigali.

    Itsinda D

    Rwanda – Nta mahirwe

    Reka duhere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina bwa mbere irushanwa rya FIBA ryo kuri uru rwego, ruri ku mwanya wa 74 ku rutonde rwa FIBA ndetse ku bigwi ni cyo gihugu kiri inyuma y’ibindi.

    Kikaba ari ikizami gikomeye ku mutoza Sarr nubwo yagerageje kongeramo amaraso mashya nka Keisha Hampton wanyuze mu makipe nka Chicago Sky witeze kuzagira icyo afasha.

    Gusa uko ikipe y’igihugu yitwaye itsindwa na Nigeria na Mali muri Women’s AfroBasket 2023 yabereye mu Rwanda, ni ikindi kimenyetso cy’uko itazoroherwa.

    Argentine – Irashaka gusubira mu gikombe cy’Isi

    Ikipe y’igihugu ya Argentine iheruka mu gikombe cy’Isi cya 2018.

    Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 2 muri 2022 FIBA South America Women’s Championship yabereye iwabo, nyuma ntabwo umusaruro wagenze uko bawifuza.

    Ni imwe mu makipe ashobora kutazoroherwa n’iri tsinda noneho kuba idafite umwe mu bakinnyi ba yo ngenderwaho, Andrea Boquete byatumye imibare izamo ibihekane.

    Lebanon – ntihambaye

    Ni imwe mu makipe ashobora gutanga akazi muri iri tsinda, gusa kutitwara neza muri Asia Cup umwaka ushize, kongeraho umusaruro wa yo mu myaka ibiri iheruka, ni kimwe mu bituma Lebanon idatekerezwaho cyane.

    Ubwami bw’Abongereza – Kigali izabumva

    Urwego ikipe y’Ubwami bw’Abongereza bagaragaje muri EuroBasket 2023 rurahagije kugira ngo wemeze ko Kigali Arena izabumva.

    Ubu Bwami burimo gushaka gukina igikombe cy’Isi bwa mbere, i Kigali ishobora kubabera intangiriro nziza.

    Bufite abakinnyi nka Holly Winterburn umwe mu bazatanga akazi kuko azi kugarira neza ndetse akanamenya gutsinda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-bihugu-8-bikoraniye-i-kigali-mu-ijonjora-ry-igikombe-cy-isi-amafoto

  • Kayonza: Babangamiwe no kutagira ikusanyirizo ry'amata mu Murenge wose – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Rukara wose nta kusanyirizo ry'amata na rimwe ririmo nyamara hari aborozi bamwe bahafite inzuri, hakaba abenshi bororera mu ngo zabo n'abandi bacuruza amata bagorwa no kubona aho bayagura ku giciro cyiza.

    Kayiraba Evanise utuye muri uyu Murenge wa Rukara, yavuze ko kuba badafite ikusanyirizo bituma bagura amata abahenze kuko ngo aborozi bayajyana ku ikusanyirizo rya Buhabwa riherereye mu Murenge wa Murundi.

    Ati ' Amata ava Buhabwa akagera hano muri Rukara aduhenze. Litiro tuyigura 550 Frw hakaba n'abayagurisha 600 Frw ariko ku ikusanyirizo Litiro igura 400 Frw. Icyifuzo cyacu rero ni uko hano Rukara natwe twabona ikusanyirizo ryatuma tugura amata ataduhenze.'

    Kanzayire Jeanette usanzwe ucuruza amata mu isantere ya Karubamba, yavuze ko mu myaka yashize higeze kuza umuntu ahashyira ikusanyirizo rito ariko ngo yagowe n'ibibazo by'umuriro muke kuko amata yakundaga kumupfana.

    Ati ' Ubu abacunda bayatuzanira bagira amasaha bayazanira, iyo udahari ntabwo uyabona kandi litiro bayitugurisha 600 Frw kandi nawe uba ugiye gucuruza, rero tubonye ikusanyirizo byadufasha cyane kuko buri wese wajya ukenera amata yajya ayabona hafi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bitarenze umwaka utaha abaturage ba Rukara bazubakirwa ikusanyirizo ryiza.

    Yagize ati ' Nibyo hariya mu Murenge wa Rukara tuhafite ibikorwa by'ubworozi nubwo bitari ku rwego rumwe no mu yindi mirenge nka Murundi na Mwiri ariko icyo twavuga ni uko ikusanyirizo biri muri gahunda ko twayibubakira ikabafasha gushyira hamwe umukamo w'aborozi bo muri Rukara, turabiteganya bitarenze umwaka utaha ku kuba yabonetse.'

    Umurenge wa Rukara hakunze kuva umukamo wa litiro 3700 z'amata mu gihe cy'izuba, mu gihe cy'imvura ziriyongera zikagera kuri litiro 6000 z'amata.

    Aborozi bavuga ko abenshi bagenda bayagurisha mu baturage ariko ko babonye ikusanyirizo ribasha kuyakira byanabatera imbaraga mu kongera umukamo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babangamiwe-no-kutagira-ikusanyirizo-ry-amata-mu-murenge-wose

  • Abitabiriye bose bazahembwa! Umwihariko wama… – #rwanda #RwOT

    Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, RWF (Rwanda Writers Federation) rufatanyije n'Umuryango Uharanira ukwigenga kwa Afurika, Pan African Movement ishami ry'u Rwanda, bateguye amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye kuba ku nshuro ya gatatu.

    Ni amarushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo hibandwa cyane ku bitoza ishyaka ry'u Rwanda na Afurika no kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Kuri ubu, hamaze kumenyekana kaminuza 27 zujuje ibyangombwa byose kandi zizitabira amarushanwa yo ku nshuro ya gatatu yo gusoma no kwandika ibitabo.

    Muri izo kaminuza harimo, Rwanda Polytechnic – Kitabi College, University of Kigali – Kigali Campus, University of Kigali – Musanze Campus, Kigali Independent University – Kigali, Kigali Independent University – Gisenyi, East Africa University Rwanda – Kigali Campus, East Africa University Rwanda – Nyagatare Campus, Catholic University of Rwanda, Kibogora Polytechnic, Mount Kigali University, Kepler College;

    University of Rwanda – Rukara Campus, University of Rwanda – Gikondo Campus, University of Rwanda – Nyarugenge Campus, University of Rwanda – Remera Campus, Adventist University of Central Africa, University of Rwanda – Huye Campus, Rwanda Polytechnic – Tumba College, University of Technology and Arts of Byumba, Rwanda Polytechnic – Huye College;

    University of Rwanda – Busogo Campus, Rwanda Polytechnic – Musanze College, Ines – Ruhengeri, Rwanda Polytechnic – Ngoma College, Rwanda Polytechnic – Gishari College, Rwanda Polytechnic – Karongi College na University of Rwanda – Nyagatare Campus.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko bafatanya na PAM-Rwanda gutegura aya marushanwa bashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wasabye Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange kwimakaza umuco wo kwiyandikira amateka.

    Yasobanuye ko amarushanwa y’uyu mwaka azafasha igihugu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based Economy), kubera ko abanyeshuri bazandika ibitabo byiza bizabafasha gutera imbere mu rwego rw’ubukungu cyane cyane igitabo kizabona amanota 80%.

    Akarusho gahari uyu mwaka, ni uko abitabiriye bose bazahabwa ibihembo, ariko by'umwihariko 'abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bihindura ubuzima bwabo.' Hitezwe ko kandi aya marushanwa, azarema abandi banditsi benshi bitewe n'uko ubwitabire bwiyongereye cyane.

    Mu byo kaminuza zizahatana zisabwa harimo, guhugura abanyeshuri bakagira ubumenyi bwo kwandika ndetse no gusoma ibitabo, no gufasha abanyeshuri kubona ibitabo bihagije basoma.

    Richard yavuze ko kuba kaminuza zitabiriye ari nyinshi cyane ari ikimenyetso cy'uko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo noneho wahagurukiwe n’abato, kandi ari ingenzi cyane ku gihugu.

    Ati: 'Bizafasha igihugu kubona abana b’u Rwanda benshi bandika ibitabo, cyane ko ari umurongo mwiza twese twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.'

    Urugaga rw'Abanditsi kandi rwamaze kugaragaza urutonde rw'ibitabo abanyeshuri bazasoma bategura amarushanwa birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Imbaraga z'ubushishozi; Hon Dr. Tito Rutaremara Inkotanyi cyane Ntatezuka; Imitekerereze ya muntu; Home Grown Solution na Rwanda and China n'ibindi.

    Umwihariko w'iki cyiciro cy'amarushanwa 2024-2025, ni uko azakorwa mu ndimi ebyiri. Abarushanwa bazajya bihitiramo ururimi babazwamo hagati y'Ikinyarwanda n'Icyongereza ndetse n'abanyamahanga biga mu Rwanda bemerewe kuyitabira.

    Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yabanje bagaragaje ko ari amahirwe meza babonye yo kongera ubumenyi bubafasha kwandika ibitabo mu iterambere ry'Igihugu cyabo ndetse na Afurika bifuza.

    Biteganyijwe ko kurushanwa ku rwego rwa kaminuza bizatangira tariki 08 Mutarama 2025. Buri kaminuza izitabira irushanwa izakoresha ibizami bizatangwa na'Urugaga rw'Abanditsi, hatoranywemo 20 bazahiga abandi bazabahagararira ku rwego rw'Igihugu.

    Umuhango wo guhemba Indashyikirwa 20 zahize abandi mu marushanwa ku rwego rw'Igihugu uzaba kuwa 27 Gashyantare 2025.


    Amarushanwa yo gusoma no kwandika y’uyu mwaka azahuza kaminuza 27


    Uko gahunda yose y’amarushanwa iteye


    Ibitabo bizifashishwa mu marushanwa


    Insanganyamatsiko zizandikwaho


    Ibihembo bizatangwa


    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko amarushanwa y’uyu mwaka yitezweho kurema abanditsi benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146010/abitabiriye-bose-bazahembwa-umwihariko-wamarushanwa-yo-kwandika-no-gusoma-ibitabo-agiye-gu-146010.html

  • Police FC y’abakinnyi 10 yatsindiwe muri Algeria #rwanda #RwOT

    Police FC yatsindiwe muri Algeria na CS Constantine 2-0 muri CAF Confederation Cup.

    Wari umukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup aho Police FC yari muri Algeria.

    Police FC yagerageje kwihagararaho ariko iza gutsindwa igitego cya mbere kuri penaliti yatsinzwe na Brahim Dib ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere.

    Mu gihe Police FC yari yizeye kwishyura yaje guhura n’ikibazo cyo kubona umutuku ku munota wa 79 wahawe Msanga Henry ku munota wa 79.

    Ibi byaje gukurikirwa n’igitego cya kabiri cya Costantine cyo ku munota wa 80 cyatsinzwe Tosin Omoyele. Umukino warangiye ari 2-0.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 25 Kanama 2024 i Kigali, Police FC ikaba isabwa gutsinda 3-0.

    Police FC yatsindiwe muri Algeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-y-abakinnyi-10-yatsindiwe-muri-algeria

  • Rayon Sports yifuza gutwara igikombe cya shampiyona, itangiye shampiyona nabi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ifite imigambi yo gutwara igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2024-25, yatangiye umunsi wa mbere wa shampiyona itakaza amanota 2.

    Ni umukino wahuje Rayon Sports na Marine FC, urangira Marine FC yari yasuye Gikundiro kuri Kigali Pelé Stadium, zinganya 0-0.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yifuza-gutwara-igikombe-cya-shampiyona-itangiye-shampiyona-nabi-amafoto/

  • Robertinho avuga ko icyemezo cya FERWAFA cyo kutongera umubare w'abanyamahanga cyabaye imbogamizi kuri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi cyane ku izina rya 'Robertinho', yagaragaje impungenge ku cyemezo cya FERWAFA cyo kutongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'u Rwanda. Avuga ko iki cyemezo cyagize uruhare rukomeye mu gutakaza amanota atatu kw'ikipe ye ubwo yanganyaga na Marines FC ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

     

    Rayon Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda, yahuye n'uru rugamba rutoroshye ubwo yageragezaga gushaka amanota atatu imbere ya Marines FC. Nubwo abakinnyi bakoze uko bashoboye ngo batsinde, byarangiye nta gitego na kimwe babonye, bikaba byarangije umukino ari ubusa ku busa.

     

    Robertinho yatangaje ko kuba FERWAFA yarafashe icyemezo cyo kutongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona byabaye imbogamizi kuri Rayon Sports, ifite abakinnyi benshi b'abanyamahanga bafitiye akamaro iyi kipe. Yagize ati: 'Iki cyemezo cyatugizeho ingaruka kuko abanyamahanga dufite bafite ubuhanga buhanitse. Iyo baba bemerewe gukina, byari kuduha amahirwe yo gutsinda.'

     

    Umutoza kandi yongeyeho ko iyi ari intangiriro y'umwaka w'imikino, kandi ko bagomba gukomeza gukora cyane kugira ngo babashe guhangana n'izindi kipe, nubwo bafite izi mbogamizi. Yavuze ko Rayon Sports ifite intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kandi bazakora ibishoboka byose kugira ngo babigereho.

     

    Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Yashinzwe mu 1968, ikaba imaze kwegukana ibikombe byinshi birimo n'ibya Shampiyona y'u Rwanda. Robertinho, wagiye atoza andi makipe akomeye muri Afurika ndetse na Rayon sports irimo , yitezweho kuzamura urwego rw'iyi kipe, nubwo ahura n'imbogamizi zitandukanye harimo n'iki cyemezo cya FERWAFA.

     

    Abafana ba Rayon Sports bakomeje gutegereza ku ntego zabo zo kubona ikipe yabo yitwara neza muri uyu mwaka w'imikino, ndetse bakaba bizera ko n'ubwo hari imbogamizi, ikipe yabo izakora ibishoboka byose kugira ngo igire umwaka mwiza.

    Source : https://yegob.rw/robertinho-avuga-ko-icyemezo-cya-ferwafa-cyo-kutongera-umubare-wabanyamahanga-cyabaye-imbogamizi-kuri-rayon-sports/