Blog

  • Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n'abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda! #rwanda #RwOT

    Byari bimenyerewe ko Nahimana Thomas ari umutekamutwe, ugambiriye kwirira imisanzu y'abajenosideri n'ibigarasha, abeshya ko azabakiza kugwa igihugu igicuri. Ubu ariko noneho ntibikiri ubujura gusa, Nahimana aranagaragaza ibimenyetso by'uko ari hafi gutora amashashi.

    Muri izi mpera z'icyumweru, Nahimana yakoranyirije indindagire zigenzi ze i Washington DC muri Amerika, maze bongera kwerekana ko ahubwo ari abantu bo gutabarizwa, kuko uburwayi bw'ihungabana rikabije.

    Iyo witegereje abari bateraniye muri iyo nama bise' GREX Convention', ukumva amateshwa abavamo, abenshi baragobwe abandi basusumira, kubera ubusaza, uburwayi, ubusinzi, ubukene n'ubundi bujyahabi, ntibigusaba ubundi buhanga ngo ubone ko ari agatsiko k'abantu basizwe n'ibihe, batazi na mba aho isi yerekeza.

    Nimutekereze indindagire ziyita' guverinoma yo mu buhungiro', hafi ya bose batagira n'urwara rwo kwishima, abandi bahora bikanga ko ibihugu barimo igihe icyo aricyo cyose byabahambiriza, dore ko barimo n'abakurikiranyweho ibyaha basize bakoze mu Rwanda, n'ibyo bakora uyu munsi birimo kurema imitwe y'abagizi ba nabi.

    Ubundi' convention ' nk'iyo aba basazi barotaga, aba ari ihuriro rigari, rigizwe n'imitwe ya politiki yemewe n'amategego, sosiyete sivile n'andi mashyirahamwe ya politiki, bifite intego yumvikana cyangwa 'projet de société' ifitiye rubanda akamaro. Si agatsiko nk'aka k'indindagire zirota ku manywa y'ihangu, zigifite imyumvire yarengeje igihe, ihabanye kure n'imitere y'uRwanda rwa none.

    Muri uko guhondobera kubera intege nke z'unubiri n'iz'ubwonko, Nahimana n'abarwayi be barihandagaje bemeza ko bari hafi guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, ndetse' Jenerali' Kanyamibwa ngo utegeka igisirikari cyabo, avuga ko mu mezi atandatu gusa(6) ingabo ze zizaba zamaze kwigarurira uRwanda!

    Ubu koko uRwanda ni urwo gufatwa n'impehe za kadahumeka Kanyamibwa, wabinaniwe agikanyakanya nkanswe ubu izabukuru zimwanzuranya!

    Nta mupfu winukira koko. Abantu ntibashinga, ariko bati:' Tugiye kubyina umudiho w'intsinzi twicaye mu Rugwiro'!

    Ikindi kikwereka ko aba bantu batazi ko Umunyarwanda wa none yabasize kure mu myumvire, ni uko bagishyize imbere iturufu y'ubwoko, batazi ko ibyo byabaye amateka mu Rwanda. Nimutekereze inyangabirama zibwira Abanyarwanda ngo zije kuvanaho ' ivangura Abahutu bakorerwa n' abavantara b'Abatutsi'! Uretse mu mitwe y'aba bagome, ni hehe mu Rwanda hakiri itotezwa rishingiye ku bwoko?

    Imyaka irasaga 30 ababisha nka Nahimana Thomas n'abatekereza nkawe bahigira gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, ariko ntibabigezeho, ntibazanabigeraho. Zizakomeza kuba inzozi mutazigera mukabya, kuko imbaraga z'abarwanya ikibi ziyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Kuba umusazi yarota kubaka igorofa, ntibimubuza kurara mu ikarito. Kuba Nahimana nawe warota kuba Perezida w'uRwanda, ntibikubuza kubunza akarago n'akebo iw'abandi, doreko ibisabano aribyo bigufasha kurenza umunsi.

    The post Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n'abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gusara-ni-ugushishikara-koko-thomas-nahimana-nabasazi-be-ngo-barose-bafashe-ubutegetsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusara-ni-ugushishikara-koko-thomas-nahimana-nabasazi-be-ngo-barose-bafashe-ubutegetsi-mu-rwanda

  • Hakenewe ivugururwa mu Itegeko ryambuye abah… – #rwanda #RwOT

    Abarimo Tom Close, Intore Tuyisenge, Ally Soudy bagaragaje ko hari ibyo bishimira byakozwe mu guteza imbere abahanzi, ariko kandi hari ingingo ziri muri iri tegeko rishya zikwiye kuvugururwa kugira ngo abahanzi bagire uburenganzira ku bihangano byabo bahanze mu bihe bitandukanye.

    Ally Soudy asobanura ko ubuhanzi cyangwa se igihangano ari umutungo kamere w'umuntu ku giti cye atari ari umutungo rusange. Ariko kandi umuhanzi ku giti cye ashobora gufata umwanzuro cyangwa se inzego runaka zamuganirije ashobora kwemera ko igihangano cye gikoreshwa mu nyungu rusange ariko 'nta na rimwe abihatirwa cyangwa hagakwiye kubaho itegeko ribimuhatira'.

    Akomeza ati 'Ubanza uwazanye iri itegeko adasobanukiwe n’uruganda rw’imyidagaduro. Adasobanukiwe ko ubuhanzi ari ubucuruzi, adasobanukiwe ko habaho amategeko ahubwo arengera ibihangano by’abantu ibizwi nka 'Copyright'.'

    Mu by’ukuri aya niyo ahubwo twirirwa tunasaba ko yubahirizwa kugira ngo abahanzi bashora amafaranga yabo mu buhanzi bwabo bashobore kunguka, kwagura no gukuza ubuhanzi ndetse n’ubucuruzi bwabo.'

    Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko igihangano cy'umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu yahitamo 'kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.'

    Akomeza ati 'Iri tegeko sindarisoma, ariko ribaye rikoze uko, byaba bikwiriye kongera gusuzumwa. Ababishinzwe badufasha bakabireba. Murakoze.'

    Ni ibiki bivugwa muri iri tegeko ryateje impagarara mu bahanzi?

    Iyo ufashe umwanya wo gusoma neza iri tegeko, ubona ko risobanura umuhazi n'uko burenganzira bwe bukwiye kubahirizwa, igihangano n'uburyo gikwiye kurengerwa.

    Ariko kandi abateguye iri tegeko bakuye uburenganzira ku bihangano by'abahanzi, igihe byakoreshwa mu nyungu rusange. Ntacyo nyiri igihangano agomba kubaza igihe cyakoreshejwe na Leta mu nyungu rusange, kandi bizwi neza ko kugira ngo igihangano kiboneke biba byaratwaye amafaranga, umwanya n'izindi mbaraga.

    Ibi bikaba mu gihe abatanze 'Sound', aho gukorera, intebe, imodoka n'ibindi byo biba byishyuwe kandi neza.

    Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko hari ingingo zigize iri tegeko bemeranya nazo, ariko kandi ibikubiye mu ngingo ya 293 kugeza kuri 301 ntacyo zifasha abahanzi mu kurengera ibihangano byabo.

    Ati 'Uhereye ku ngingo ya 293 nubwo waba utari umuhanzi nawe agahinda kakwica. Ibihangano abahanzi benshi bakora biba bigamije kwigisha. Turasaba abategura imfashanyigisho ko bategura n'ubushobozi bwo kwishyura ibihangano kuko abanyeshuri batanga amafaranga y'ishuri, Leta ikanashyiramo nkunganire, bityo ibihangano by'abahanzi bikwiye kwishyurwa nk'uko mu ngingo ya 278 y'iri tegeko ibivuga ntihabemo kuyivuguruza.'

    Akomeza ati 'Urebye mu ngingo ya 301 ku bwisanzure mu ikinwa ry'ibihangano mu ruhame bivuze ko abahanzi batubwiye ngo ubuhanzi ntacyo buzabamarira mushatse mwabureka mu gihe umusanzu w'abahanzi mu bikorwa bitandukanye ugaragara.'

      

    Tuyisenge yavuze ko iri tegeko ryasohotse mu gihe bicaranye n'abarimo baritegura, babereka ko 'ziriya ngingo zibabangamiye kuko zitarengera umuhanzi ahubwo zirengera abakoresha ibihangano byabo mu nyungo zabo.

    Ati 'Icyadutunguye kandi cyababaje abahanzi ni uko itegeko ryasohotse bikirimo. Kandi bari bumvikanye n'inzego zihagarariye abahanzi ko bikurwamo.'

    Yavuze ko bazakomeza ubuvugizi bafatanyije n'Inama Nkuru y'Igihugu y'Abahanzi kugira ngo hakorwe Itegeko rifasha kandi rirengera abahanzi.

    Nubwo bimeze gutya ariko, abahanzi bashima cyane Leta kuba hari ubushake bwa Politike mu gufasha abahanzi no kurengera ibihangano byabo.

    Tuyisenge ati 'Bityo twizeye ko hakomeza no gukorwa amategeko kuko atuma umuhanzi akora ubuhanzi yishimye. Turasaba ko hashyirwaho Politike y'ubuhanzi bityo bizafasha abahanzi n’abafatanyabikorwa babo mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.'

    Yungamo ati 'Turasaba abantu bose gufata ibihangano byacu nk'umutungo wacu, uko tutavogera imitungo yabo nabo niko bakwiye kubigira ku bihangano by'abahanzi. Igihangano cyanjye niwo mutungo wanjye, impano yanjye nibwo bukungu bwanjye.'

    Igihe cyo kurengera igihangano cy'umuhanzi cyashidikanyijweho

    Uko ukomeza gusoma iri tegeko ubona ko hari ikibazo ku gihe cyo kurengera uburenganzira bw'umuhanzi bigomba kumara.

    Usomye neza ku ngingo ya 306 aho bavuga uburenganzira nyamuntu birasobanutse. Bavuga ko uburenganzira nyamuntu ku gihangano ntibugira igihe burangirira ntibusaza, ntibuhererekanywa mu gihe umuhanzi akiriho cyangwa yarapfuye.

    Ariko ingingo ya 307 ivuga ko umuhanzi azatakaza uburenganzira ku gihangano cye nyuma y'imyaka 50 apfuye.

    Bati 'Uburenganzira mu bukungu ku gihangano burarengerwa mu gihe cyose umuhanzi akiriho ndetse no mu gihe kingana n'imyaka 50 nyuma y'urupfu rwe. Igihe cyo kurengera uburenganzira mu bukungu ku gihangano kirangirana n'umwaka uburenganzira bw'umuhanzi burangiriramo.'

    Tuyisenge ati 'Mu ngingo ya 307 havuga igihe kurengera uburenganzira mu bukungura bimara, twifuza ko bitagahawe igihe nabyo kuko nyiri igihangano niyo yapfa asiga umuryango n'abazawukomokaho bityo bakwiye kugumana uburenganzira, ubwo ubishatse agakurikiza ibisabwa nk'uko ku yindi mitungo y'abantu bigenda.'

    Akomeza ati 'Imyaka 50 ibarwa nyuma y'urupfu rwe twasabaga ko nubwo haba hari n'ahandi bikorwa bityo ariko twe dukwiye kugira umwihariko kuko ntiduhuje n'ibibazo n'aho dukura si hamwe.'

     

    Intore Tuyisenge yagaragaje ko ingingo ya 301 n'ingingo ya 293 zikwiye kuvugururwa abahanzi bakabona uburenganzira ku bihangano byabo 

    Nubwo bimeze gutya ariko, Tuyisenge avuga ko mu ngingo bashima muri iri tegeko arimo nk'iya 323 ivuga ku bikubiye mu masezerano y'uruhushya rw'uburenganzira mu bukungu ku gihangano, guhera ku gace ka 7 kose kugeza ngingo 325.

    Ati 'Turasaba abahanzi n'abandi bakoresha n'abasubiramo ibihangano by'abandi ko hari amategeko ahari bityo bakwiye kuyitondera.'

    Yungamo ati 'Ubuyobozi bw'urugaga rwa muzika na RAC turi gukora ubuvugizi ku ngingo twabonye ziri muri ririya tegeko zakoma mu nkokora iterambere ry'ubuhanzi kugira ngo zigweho zivugururwe bityo abahanzi barusheho guhanga umurimo kandi batungwe n'ibyo bakora.'

    Ni ryari igihango cy'umuhanzi kizajya gikinwa mu ruhame nta burenganira umuhanzi yatanze?

    Ingingo ya 301 ivuga ku bwisanzure mu ikinwa ry'igihangano mu ruhame. Ivuga ko ikinwa ry'igihangano mu ruhame riremewe bidatangiwe uruhushya rw'umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy'uruhushya iyo bikozwe:

    (a) mu gihe cy'imihango ya Leta cyangwa y'amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;

    (b) mu rwego rw'ibikorwa by'uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n'ikigo kitagamije inyungu, iyo ikinwa ry'igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;

    (c) cyangwa mu rwego rw'ibikorwa byo kwigisha bikozwe n'ikigo cy'uburezi, iyo igihangano gikiniwe abakozi, abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n'abanyeshuri cyangwa abandi bantu bafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by'icyo kigo.


    Ingingo ya 293 yashidikanyijweho n'abahanzi ivuga iki?

    Ingingo ya 293: Ivuga ku bwisanzure mu gukoresha ibango ry'igihangano cyatangajwe

    (1) Gukoresha mu buryo bwo gutira ibango cyangwa igice gito cy'igihangano cyatangajwe rigashyirwa mu kindi gihangano biremewe, bidatangiwe uruhushya n'umuhanzi nta n'igihembo cy'uruhushya gitanzwe, iyo gukoresha iryo bango cyangwa igice gito cy'igihangano byatiwe byubahiriza imikoreshereze myiza kandi ntibirenge intego zigamijwe.

    (2) Gutira ibango cyangwa igice gito cy'igihangano biherekezwa no kugaragaza inkomoko n'izina ry'umuhanzi, iyo iryo zina rigaragara ku gihangano iryo bango ryakuwemo.

     

    Ally Soudy yasabye abategura amategeko areba abahanzi kujya babanza kubaganiriza no kumenya neza uko ubuhanzi bukwiye guhabwa agaciro
    Tom Close yavuze ko umuhanzi ariwe wenyine ubufite uburenganzira ku gihangano cye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146041/hakenewe-ivugururwa-mu-itegeko-ryambuye-abahanzi-uburenganzira-ku-bihangano-byabo-146041.html

  • Bafatiwe mu kabyiniro k’ababyina bambaye ubusa buri buri i Kigali #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 22 baraye bafatiwe n’inzego zishinzwe umutekano mu kabyiniro i Kigali k’ababyina bambaye ubusa.

    Aka kabyiniro ubusanzwe gaherereye muri Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).

    Amakuru avuga ko abafatiwemo ari ababyinnyi babyina bambaye ubusa bari baje kubyina n’ubakuriye, abahakora ndetse na nyiri aka kabyiniro.

    Aka kabyiniro ubusanzwe biba bigoye kukinjiramo cyane ko haba hari abashinzwe umutekano (security) bakarinze kugira ngo hatinjiramo buri wese kuko hakora hafunze.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko Umuvugizi wa yo, Murangira B Thierry atitabaga telefoni ye njyendanwa.

    Bafatiwe mu kabyiniro k’ababyina ambaye ubusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bafatiwe-mu-kabyiniro-i-kigali-bambaye-ubusa-buri-buri

  • Robertinho yitwaje abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho nyuma yo kunganya na Marines FC mu mukino ufungura shampiyona, yavuze ko mu byamukozeho harimo n’umubare muke w’abanyamahanga.

    Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko ikipe ye imaranye igihe gito cyane itaramanyerana neza ndetse ko muri uyu mukino bagowe no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ikindi yavuze ko bagowe cyane no gutoranya abanyamahanga 6 bagomba gukina uyu mukino kuko bamenye ko bazakoresha ari 6 habura umunsi umwe ngo shampiyona itangire.

    Ati “dufite abakinnyi benshi b’abanyamahanga, mbere y’umukino twamenye ko tutazabakoresha bose ni ibintu bitari byoroshye, kubera ko twari twarateguye ibintu byinshi birimo gukoresha abakinnyi bashya ariko mbere y’umukino twakiriye amakuru ko tutabakoresha bose uretse 6 gusa, byatumye duhindura ibyo twari twateguye byose.”

    Yakomeje avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane ndetse akaruhuko k’ikipe y’igihugu babonye kazaza nyuma y’umunsi wa 2 bazagakoresha neza kugira ngo bazabe bameze neza ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona.

    Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 23 Kanama 2024 ikina na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Kutabona amanota 3 kuri Marines, Robertinho yavuze ko byatewe n’umubare muke w’abanyamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yitwaje-abanyamahanga

  • Ashimwe Michelle uhagarariye u Rwanda muri Mi… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rizaba hagati ya 16-27 Ukwakira 2024, aho rizaherekezwa n'ibikorwa by'iserukiramuco rishamikiyeho 'Freedom Fest' rizarangwa n'ibikorwa by'aho buri mukobwa uzitabira azagaragaza umuco n'indangagaciro z'igihugu akomokamo.

    Rizabera mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia. Iri rushanwa rirasubukuwe, kuko ryagombaga kuba mu mpera za 2023 muri Afurika y'Epfo risubikwa bitewe n’urupfu rw’umwe mu bayobozi bariteguraga.

    Kuri iyi nshuro iri rushanwa riri gutegurwa na Big Brothers Naija. Michelle Ashimwe yabwiye InyaRwanda, ko mu minsi ishize ari bwo yakiriye ubutumwa bw'abari gutegura iri rushanwa bamumenyesha kongera kwitegura kwitabira iri rushanwa.

    Yavuze ko mu Ukwakira 2024 ari bwo azarekeza mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia gushakisha ikamba. Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda, ariko akeneye ko abantu bamushyigikira bamukurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Yego niteguye neza ariko kuzagera kure muri iri rushanwa birasaba ko abantu bankurikirana cyane ku mbuga nkoranyambaga 'Social Media' kuko bazitaho cyane. Rero, ndi gushaka uburyo bwiza bwiza bwo kuyizamura ubu nibyo ndimo.'

    Michelle yigeze kubwira InyaRwanda ko kwitabira Miss Rwanda 2022 ari byo byamufashije kuba agiye azaserukira u Rwanda muri Miss Global Heritage.

    Yavuze ko muri Miss Rwanda 2022 ariho yahuriye n’umukobwa ufite ikamba rya Miss Global Heritage 2022, baraganira amubwira byinshi bijyanye n’iri rushanwa.

    Ati “Mubonye, narishimye numva ngize amatsiko, mubaza byinshi kuri iryo rushanwa kuko mu busanzwe nkunda ibintu bijyanye bimwe muri byo ndanabyumva rero mbibonye ko hari iryo rushanwa, mbaza uko bimeze n’igihe irindi rizabera.”

    Iri rushanwa ni Mpuzamahanga rishingiye ku budasa bw’imico binyuze mu mbaraga z’igitsinagore kugirango zerekane ubu budasa.

    Buri mukobwa uryitabira agaragaza umuco w’Igihugu cye. Ariko muri iri rushanwa harimo ibindi bice birimo guteka, ubugeni n’imyambarire. Uwahize abandi muri ibi bice niwe wegukana irushanwa.

     

    Michelle Ashime yatangaje ko yashimishijwe no kuba iri rushanwa ry'ubwiza ryasubukuwe


    Michelle yasabye abantu kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram


    Michelle yavuze ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda i Lusaka muri Zambia

    Uyu mukobwa avuga ko byamushimishije guhiga bagenzi be bikamuhesha amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda
    Ashimwe Michelle yigeze kugerageza amahirwe muri Miss Rwanda 2022


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146034/ashimwe-michelle-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-heritage-global-yasabye-gushyigikirwa-146034.html

  • Uko impuguke zibona icyerekezo cy’ubukungu bw… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y'u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda zigamije kuzamura ubukungu bw'abaturage binyuze mu kubaha imirimo ibinjiriza amafaranga, uburezi na serivisi z'ubuzima byongererwa imbaraga. Umusaruro mbumbe wazamutse ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, avuye ku 111$ mu 1994.

    Muri gahunda y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kugira ngo rushobore guhangana n'ubushomeri.

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z'ubukungu bw'igihugu ndetse iyi gahunda ishobora kuzakomeza mu myaka itanu iri imbere hakajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Imibare igaragaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe, ubukungu buzamuka ku mpuzandengo yo hejuru, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yakunze kugaragaza ko buzakomeza kwihagararaho no mu myaka iri imbere.

    Mu gushaka kumenya neza ishusho y'imyaka 30 ishize y'ubukungu bw'u Rwanda ari nayo ishingirwaho mu guha abanyarwanda icyizere cy'ejo hazaza heza kurushaho, InyaRwanda yaganiriye n'umuhanga mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, Nizeyimana Alexis, maze ashimangira ko mu myaka 30 ishize hubatswe umusingi ubukungu bw'ibihugu bwubakiyeho uyu munsi.

    Mu byashyizweho mu myaka yatambutse, harimo amategeko agenga ubukungu bw'igihugu haba arebana n’umutungo (uwa leta n’uw’abantu ku giti cyabo), hagiyeho amategeko arebana n’ishoramari no kuryoroshya, hajyaho inzego n’inkiko zihariye zishobora gukemura ibibazo byavukamo; mbese uburyo bwose bw’inzego n’amategeko bihabwa umurongo.

    Mu kwagura ubukungu bw’igihugu kandi, hubatswe ibikorwa remezo  nk’imihanda yoroshya ubuhahirane n’ubukerarugendo, amashanyarazi n’amazi bikenerwa mu nganda, mu bucururuzi no mu mibereho isanzwe, inyubako zo gukoreramo, ikoranabuhanga rifasha mu nzego zose z’ubukungu n’ishoramari, ibibuga by’indege byoroshya ingendo, gutwara abantu n’ibintu mu rwego rwo guhuza igihugu n’amahanga ya kure.

    Hatejwe imbere ubuhinzi n'ubworozi bigaburira inganda, hubakwa inganda, hazamurwa ubukerarugendo n’ubucuruzi na serivisi muri rusange.

    Uyu musingi w’ubukungu rero warubatswe ndetse bituma ubukungu bw’igihugu bwaguka ku buryo muri iyi myaka umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka wavuye hafi ku busa ukarenga ku 1000$ nuri 2023.

    Ijanisha ry’abaturage bakennye ryavuye hafi kuri 70% rigera kuri 30%. Igihugu kibonera ingengo y’imari itarimo inkunga kugera kuri 80%.

    Alexis yagize ati: 'Uku kwaguka k’ubukungu kwatanze umusaruro mu mibereho myiza y’abaturage aho umuriro w’amashanyarazi ubu ugera kuri 73% y’ingo zose tuvuye hasi ya 10% muri iyo myaka, amazi meza agera ku baturage hejuru ya 70%, amashuri kuva ku ncuke kugera ku makuru yiyongereye ku buryo bugaragara, ibitaro n’amavuriro byariyongereye, n’ibindi byinshi.'

    Akomoza ku myaka 5 iri imbere, Alexis yavuze ko ubukungu buzakomeza gukura mu nzego zabwo cyane ko Umukuru w’Igihugu yabyijeje abanyarwanda. Yasobanuye ko hakenewe kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi cyane cyane mu rwego rw’ubushakashatsi butuma inyongeramusaruro zikenewe (imbuto, ifumbire, imiti, intanga z’amatungo) zikorerwa imbere mu gihugu zigahendukira abaturage.

    Abona kandi hakenewe gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe hafatwa amazi y’imvura agakoreshwa no gufata neza ubutaka. Mu bucuruzi ho hakenewe gushyiraho umurongo worohereza abagitangira kubukora kandi bafite amikoro macye.

    Hakenewe kandi umurongo worohereza ishingwa ry’inganda nto cyane cyane izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, amashyamba, ibumba n’ibindi.

    Mu rwego rwo kurushaho gushimangira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, Alexis yagize ati: “Hakenewe gukorwa ibishoboka byose iyi myaka 5 ikaba yashira tubonye umuhanda wa Gari ya Moshi kuko byakoroshya gutwara abantu n’ibintu kdi bikagabanya bifatika igiciro cy’ubwikorezi.”

    Mu bindi bikenewe, harimo imbaraga zidasanzwe mu kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda ku buryo hagabanwa icyuho kiri hagati y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n’ibyo gitumizayo.

    Hakenewe kuzamura ireme ry’uburezi no guhuza uburezi n’isoko ry’umurimo kugira ngo ubu bukungu bobone abakozi bashoboye haba mu nzego za Leta no mu bikorera.

    Hakenewe kandi ubukangurambaga mu baturage bose bujyanye no gukora no kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose, ‘kuko umuturage ufite icyo yinjiza yorohereza ubuyobozi bwe muri Leta kumukorera icyo atishoboye aho kurwana no kumushakira inkunga y’ingoboka.’

    Uburyo bwo gutoza urubyiruko rw’u Rwanda gukora imirimo iboneka aho ruhereye no kumenya ko ‘gukira vuba ntaho biba ahubwo bisaba kubira icyuya kandi udasuzuguye umurimo n’iyo waba uhemba umushara muto,’ nabwo bukeneye kongerwamo imbaraga.

    Muri iyi myaka 5 iri imbere, hagomba kubungabunga ibidukikije hacungwa neza umutungo kamere igihugu gifite cyane cyane uw’amazi, ubutaka, amashyamba n’ibishanga ndetse hacungwa neza imyanda ikomoka ku bikorwa by’iterambere n’imibereho y’abantu mu Mijyi yose y’Igihugu n’udusantere twose tw’ubucuruzi n’imiturire. Aha kandi hagomba kuboneka umurongo uhamye wo gucunga amazi y’imvura ahantu hose hari inyubako zaba iz’ubucuruzi cyangwa imiturire.

    Ni mu gihe indi mpuguke mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Bihira Canisius na we yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ariko nta byera ngo de, bityo ko hakenewe kongera imbaraga mu bijyanye n’umusaruro ndetse n’inganda kugira ngo haboneke ibihagije abanyarwanda ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga.

    Kugira ngo hatazagira urwego rudindiza izindi mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere, impuguke mu bijyanye n’ubukungu zishimangira ko inzego zose zigomba kuzuzanya.

    Impuguke zigaragaza ibi mu gihe Banki y'Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu 1994 wari miliyoni 753.6$, mu 2000 urazamuka ugera kuri miliyari 2.07$. Mu 2015 wageze kuri miliyari 8.54$. Ni mu gihe mu 2023 wageze kuri miliyari 15.283 Frw avuye kuri miliyari 11.983 Frw mu 2022.

    Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

    Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

    Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

    Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

    Ingengo y'imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga z'amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by'ingengo y'imari yose.


    Impuguke mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Ndagijimana Alexis yagaragaje ibikwiye kongerwamo imbaraga mu kurushaho gushimangira umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda

    Bimwe mu bigaragaza aho igihugu cyavuye, aho kigeze ndetse n’aho kigana harimo n’iterambere ry’ibikorwa remezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146033/uko-impuguke-zibona-icyerekezo-cyubukungu-bwu-rwanda-mu-myaka-5-iri-imbere-146033.html

  • Ibyo abaturage banenga Inteko, ibizibandwaho n'isezerano rye ku Banyarwanda – Ikiganiro na Perezida w'Inteko – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'imyaka 60 w'umuhanga mu bijyanye n'Amategeko ndetse n'Imari, yatorewe uwo myana n'amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi atanu.

    Afite inararibonye kuko yabaye muri Sena y'u Rwanda guhera mu 2014 kugera mu 2019, ubwo yari asoje manda ye.

    Nyuma y'imyaka itandatu ari mu bikorwa bitandukanye na Politiki, yongeye kumva inyota yo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse biramuhira kuko kuri ubu ari we watoranyijwe na bagenzi be ngo abayobore afatanyije na Depite Sheikh Mussa Fazil Harerimana ndetse na Uwineza Belyne.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagarutse ku ntego afite, ibyo azashyiramo imbaraga, ibikwiye kunozwa mu mikorere y'Inteko ndetse n'iseserano afitiye Abanyarwanda.

    IGIHE: Kuva mu 2019 musoza manda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mwari muri he, mu bihe bikorwa?

    Kazarwa Gertrude: Kuva mu 2019 dusoje manda mu Nteko Ishinga Amategeko muri Sena nagiye kwikorera, nakoraga mu ishuri ndi umuyobozi waryo kandi mfatanyije n'abarimu. Aho niho nari ndi kuva nava muri Sena.

    Icyo ngiye gukora rero mu Nteko ni uko ngiye gufatanya n'abandi, kuko igihugu cyihuta mu Iterambere kigomba kugira amategeko ahamye kandi ahora areba icyo agiye gukemura.

    Ngiye gufatanya n'abandi muri iyo mirimo isanzweho kandi n'ikindi kirimo cyane ni ugufatanya n'abandi kugira ngo turebe uko gahunda ya guverinoma, ibikorwa byose birimo tuzafatanye tubikoreho.

    Ni iki ugiye kwibandaho mu nshingano zawe nshya nk'Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko?

    Hari inshingano z'Inteko Ishinga amategeko, muri zo harimo gushyiraho amategeko, kuyatora cyangwa kuyavugurura dufatanyije n'abagize Inteko Ishinga Amategeko. Hari kandi kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, duhera ku nshingano z'Inteko tukabifatanya n'abandi kugira ngo tube dukora muri iki gihe.

    Ikindi kiri mu nshingano ubu ni ukureba ko inyandiko z'ihererekanyabubasha nkazisoma kugira ngo nshobore kumenya aho bari bageze n'aho nshobora guhera muri iyi manda no kureba ku murongo mugari wa porogaramu ya guverinoma kugira ngo dufatanye n'izindi nzego. Ngo iyo porogaramu ya Perezida wa Repubulika tuyirebeho ariko yo tuzayitangira ari uko Minisitiri w'Intebe amaze kuyitugezaho.

    Kazarwa Gertrude arahirira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

    Mubona mute imikorere y'Inteko mu gukemura ibibazo by'abaturage?

    Uburyo Inteko ikemuramo ibibazo by'abaturage, buriya ibintu byose ni ukunoza. Iyo ikibazo uyu munsi gihari, Inteko iba ifite itegeko rijyanye n'icyo ishaka gukemura ubwo buryo bwo kuvuga ngo turebe uko twakemura ikibazo, nibyo nta bintu byanoga 100% ariko ni ngombwa ko n'ibitanoze tugomba gukomeza kubinoza. Icyo ubonye kitanoze ukongeraho kubera ko n'ubu tuba tugiye gukomereza aho abandi bagejeje.

    Uyu munsi sinakwicara mvuge ngo hari ikitanoze ariko uko icyo kigiye kiza ni ko ugenda ukinoza, ugira aho ukivana kandi hari n'ibindi binoze muri iki gihugu cyacu ku buryo abatubanjirije bafite ibyo banogeje ariko na none amategeko dutora haba hari uburyo bwo kugira ngo abe yavugururwa.

    Ibyo byose byo kuyavugurura abari uburyo bwo gushaka uko abantu barushaho kunoza.

    Kuvugurura amategeko nta cyuho kiba kirimo ahubwo no kuvugurura uba ukemura icyo kibazo cy'icyuho kiba cyarayagaragayemo.

    Amategeko arahinduka ntabwo aba ari ikintu gihamye ku buryo kitahinduka ku buryo kitavaho, kuba dufite ubwo buryo rero ni byo byiza by'itegeko kubera ko ntabwo warifata ngo ukomeze uritunge, urigendereho kandi rifite icyuho runaka.

    Iyo ubonye rigifite ni ngombwa ko urivugurura kugira ngo kivemo. Uyu munsi ushobora kuvanamo icyuho ariko ushobora kuzabona ikindi cyuho nyuma y'umwaka cyangwa mu yindi minsi iri imbere. Ni byiza rero ko itegeko rishyirirwaho ubwo buryo kugira ngo bikorwe neza.

    Abaturage bakunze kunenga Abadepite ko batabavugira, ku buryo hari ibibazo bimwe na bimwe, ijwi ry'Abadepite ritumvikana. Ingero nyinshi twagiye tubona harimo nk'ikibazo cy'imisoro, ibiciro ku masoko n'ibindi. Inteko muyoboye izakemura ite iki kibazo?

    Nkeka ko atari byo. Ibyo abaturage bavuga, kuvuga ko ntacyo Inteko ishinga Amategeko ibamariye. Ubundi imikorere y'inzego ikora zikoranye. Nk'ubu bazi ko abadepite ari intumwa zabo. Icyo cyo rwose barakizi kandi ibibazo byabo bigezwa ku badepite na bo rero ibyo bashoboye gukemura barabikemura ariko n'ibijya mu zindi nzego nabyo bikajyamo.

    Dufashe urugero rw'imisoro, buriya ni yo yinjiriza igihugu ntabwo navuga ko ikwiye kuba iri hejuru ariko kandi ni ngombwa mu gihugu kuko niyo tuzavanamo imihanda, inyubako nziza turi kubona kandi iyo uyigereranyije n'ibindi bihugu ntabwo usanga ari twe dufite iri hejuru.

    Tudasoze nta terambere riba riri mu gihugu ni ngombwa rero ko dusora kandi imisoro iba yizweho n'inzego zitandukanye ntawe uvuga ngo uyu munsi tujye kuvunisha Abanyarwanda. Ikindi ni uko iyo ije igacungwa neza igakora ibyo igomba gukora nabyo ari igikorwa cyiza kiri mu gihugu cyacu mu bice bitandukanye.

    Ikiriho cyane buriya ni ukubigisha bakabona umumaro w'umusoro. Iyo ugiye hariya mu giturage usanga abantu bose barira umuhanda wa kaburimbo kandi tukavuga ngo imisoro iri hejuru cyangwa hakaba n'ababa batasora byaba ari ikibazo gikomeye.

    Dukwiye gukomeza kwigisha Abanyarwanda tugahugurana. Uyu munsi tudasora cyangwa dusora imisoro ntijye aho igomba kujya nibwo twagira ikibazo kurusha uko bimeze.

    Urebye ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ubundi rishobora guterwa n'impamvu nyinshi zirimo uko ubukungu ku Isi buhagaze. Hari ubwo tuvuga ko biba ari birebire ariko bikaba byatewe n'ikintu utabasha kugira icyo ukoraho kuko ari ko ubukungu bw'isi buhagaze.

    Mwebwe mubikoraho iki nk'Inteko Ishinga Amategeko?

    Buriya ntabwo Inteko yabura guhamagara nka Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano cyangwa ufite izindi nshingano akora kugira ngo agire ibyo asobanura.

    Burya ahamagarwa bitewe n'ikibazo umuturage yazamuye cyangwa natwe ibyo twavanye mu baturage.

    Muri izo nshingano zacu rero dutora amategeko, tukagenzura guverinoma ariko hari n'ubwo habaho kwegera abaturage bitewe n'ikibazo runaka twabonye giteye impungenge Abanyarwanda.

    Uko kujya mu baturage, inzego z'ibanze ziduhamagarira abaturage barebwa n'ikibazo tukabanza tukabigisha, tukabasonurira hanyuma tukababwira imyanzuro yavuye mu nzego zitandukanye bitewe n'uko ibyo twaba twarabiganiriye.

    Inteko ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma igafata umwanzuro ku buryo ishobora no gutakariza icyizere umwe mu bagize Guverinoma. Byakunze kuvugwa ko Inteko itabikoraho. Ni iki mwabwira abatekereza batyo?

    Itegeko ngenga rigenga uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira ngo utakarize icyizere umuntu hari inzira binyuramo.

    Icya mbere ugomba kumubaza ibisobanuro mu magambo, hari ikibazo runaka ukamutumira akabisobanura kandi ibyo bikorerwa mu Nteko Ishinga amategeko cyangwa akabazwa no mu nyandiko.

    Niba abajijwe dukora raporo, bigaca kwa Minisitiri w'Intebe, bakabazwa no muri za Komisiyo zibarizwa mu Nteko zigakurikirana ibyo bibazo hakaba nubwo dushyiraho komisiyo yihariye y'igenzura igiye kugenzura icyo kibazo.

    Iyo komisiyo ijya no mu baturage kugira ngo na hahandi kirimo kibera tugire amakuru y'aho iyo binaniranye nubwo kuvanwaho icyizere biza.

    Urumva ko hari inzego bibanza gucamo, ubibona ashobora kubona ntacyo twabikozeho ariko mu byukuri itegeko niko ribiteganya.

    Buriya dufite abashinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta, mujya mwumva ko PAC rero ihamagaza abantu bakaza kwisobanura burya byose aba ari kugira ngo turebe ko dushaka gusubiza ikibazo kihari ku Munyarwanda.

    Buriya icyizere kijya kuvaho izo ntambwe zose zabanje gukoreshwa.

    Ni irihe sezerano waha Abanyarwanda muri iyo myaka itanu?

    Isezerano naha Abanyarwanda ni uko numva mfatanyije n'izindi nzego tugiye kubakorera, kuko ni bo badutoye kandi turi ijwi ryabo. Baba bavuze ngo twese ntabwo twaza mu Nteko, ariko mwebwe dutoye ni mugende mutubere ijisho.

    Icyo numva nasezeranya Abanyarwanda mfatanyije n'abadepite turi kumwe n'izindi nzego ni uko tugomba kureba ko imishinga itandindira, kureba ko ibyo perezida yemereye abaturage bigerwaho vuba kandi ntibidindire.

    Ikindi ni ukureba ko ingengo y'imari ihari kugira ngo tumenye ikibanza n'igikurikira, icyo rero mbona njyewe Abanyarwanda bakeneye cyane ni uko ibyo basezeranyijwe na Perezida wa Repubulika biba kandi bikihutishwa ndetse binanoze.

    Kazarwa Gertrude yagaragaje ko hari isezerano afitiye Abanyarwanda

    Kazarwa yagaragaje ko imirimo y’Inteko igamije gushakira ibisubizo ibibazo biri mu baturage

    Amafoto: Rusa Willy Prince

    Video: Igisubizo Isaac na Bizimana Patience


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-abaturage-banenga-inteko-kubura-muri-politike-n-isezerano-rye-ku

  • Umutoza wa APR FC abona penaliti batsinzwe ari uburangare bw’uwayikoze #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC bigutuma batakaza umukino, habayeho uburangare kuko hari ubundi buryo bworoshye bwari gukemura ikibazo.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wo APR FC yaraye itsindiwe na Azam FC 1-0 muri Tanzania.

    Nyuma y’uyu mukino, Darko Nović utoza APR FC yavuze ko umukino ubanza warangiye bagiye kugaruka i Kigali kwitegura neza umukino wo kwishyura.

    Ati “Twakinnye n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ntabwo yari yoroshye, twahushije amahirwe mu ntangiriro z’umukino kandi twaje hano gutsinda, iyo dutsinda kiriya gitego wenda tuba tuvuga ibindi ariko umukino urangiye ari 1-0 tugiye gusubira mu rugo turebe icyo twakora mu mukino wo kwishyura.”

    Agaruka kuri penaliti batsinzwe ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Fei Toto ku munota wa 57, yavuze ko hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo kandi bworoshye kuruta gukora penaliti.

    Ati “Badutsinze kuri penaliti njye ntabonye neza ndaza kubireka, ariko iyo urebye uko byari bimeze mbere ya penaliti, byashobokaga twari kubikemura mu buryo bworoshye. “

    APR FC izakina na Azam FC tariki ya 24 Kanama mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro, ni umukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    Umutoza Darko Nović yavuze ko kuri penaliti bari gukora ibirenze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-abona-penaliti-batsinzwe-ari-uburangare-bw-uwayikoze

  • Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abasezeranya intsinzi #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wabaye Chairman wa APR FC yihanganishije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Azam FC.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League waraye ubereye muri Tanzania kuri Azam Complex maze batsindwa na Azam FC 1-0.

    Ni igitego cya Jhonier Blanco cyo ku munota wa 57 kuri penaliti, ni ku ikosa Niyomugabo Claude yari akoreye Feisal Salum.

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC maze ababwira ko ikipe ikigera inaha bazakosora amakosa yakozwe maze umukino wo kwishyura bakazawutsinda.

    Ati “Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera inaha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi ba yo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”

    Umukino wo kwishyura APR FC isabwa gutsinda kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.

    Gen Mubarakh Muganga yijeje abakunzi ba APR FC gusezerera Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gen-mubarakh-muganga-yihanganishije-abakunzi-ba-apr-fc-abasezeranya-intsinzi

  • Ubutaka buhingwa bugiye kwiyongeraho 10% – #rwanda #RwOT

    Igihembwe cy'ihinga cy'umuhindo 2025A kizatangira muri Nzeri 2024, ndetse cyiharira 70% by'umusaruro utunga Abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya kuri uyu wa 18 Kanama 2024, yatangaje ko hakomeje gahunda yo kongera ubuso buhingwaho kugira ngo n'umusururo urusheho kwiyongera.

    Yahamije ko ahanini mu gihembwe usanga ubutaka buhingwa butarenga hegitari miliyoni imwe, hakaba ahari ibihingwa bihoraho nk'urutoki, icyayi, ikawa n'ibindi biri kuri hegitari ibihumbi 500, hagasaguka amasambu menshi adahinze.

    Ati 'Iyo tuvuze ngo ubwo butaka tubwongere ku bugomba guhingwa, hari n'ibihingwa tubugenera. Buri gihingwa, ni ukuvuga ibigori, ibirayi, imyumbati, umuceri, soya ingano n'imboga twavuze ko ubwo butaka buziyongeraho 10% tukaba dufite hegitari ibihumbi 802 z'ubutaka.'

    Kuri ubu ahantu hari haragenewe inzuri basabwa guhinga 70% by'ubutaka ubusigaye bugahingwaho ibihingwa biribwa, kandi bishobora no gutanga ubwatsi ku matungo yororerwa kuri 30% isigaye.

    Yanasobanuye ko inyongeramusaruro izakoreshwa muri iki gihembwe igomba kwiyongera ugereranyije n'iyakoreshejwe mu gihembwe cy'ihinga gishize.

    Hashize igihe Leta itangiye kunganira abahinzi ngo babone imbuto n'ifumbire ku biciro biboroheye. Nk'urugero ku ifumbire mvaruganda, ya NPK igura 1146 Frw ariko abayigura bunganiwe na Leta bishyura 684 Frw ku kilo kimwe. Ubu nkunganire ikora ku bwoko 17 bw'ifumbire.

    Ku mbuto nk'ibigori bya hybrid ikilo cy'imbuto kimwe kigura 2350 Frw ariko uwunganiwe na Leta yishyura 650 Frw.

    Ubutaka bushobora guhingwa kugeza ubu ni hegitari zirenga miliyoni 1.3.

    Ubuso buzahingwaho imyaka mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A buziyongeraho 10%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-buhingwa-bugiye-kwiyongeraho-10