Blog

  • Minisitiri Utumatwishima yatanze icyizere ku… – #rwanda #RwOT

    Kuva itegeko Nimero 055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ryajya hanze, abahanzi ntibarivuga rumwe ku ngingo zirigize cyane cyane mu ngingo ya 293 kugeza ku 301, aho bigaragaza ko nta burenganzira bazaba bafite ku bihangano byabo igihe byakoreshwa n'inzego za Leta mu bukangurambaga bufitiye rubanda akamaro

    Abarimo Tom Close, Intore Tuyisenge, Ally Soudy bagaragaje ko hari ibyo bishimira byakozwe mu guteza imbere abahanzi, ariko kandi hari ingingo ziri muri iri tegeko rishya zikwiye kuvugururwa kugira ngo abahanzi bagire uburenganzira ku bihangano byabo bahanze mu bihe bitandukanye.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko bagiye gufatanya n'izindi nzego bireba kugirango ingingo ya 301 inozwe.

    Kandi yavuze ko hazabaho kuganiriza na buri wese ufite aho ahuriye n'umuziki. Ati 'Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya n'inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa.'

    'Abahanzi, Managers, abanyamategeko, DJs, abategura ibitaramo: Mwese tuzaganira vuba cyane. Dufatanyije, tuzabinoza, twihangane.'

    Ni ibiki bivugwa muri iri tegeko ryateje impagarara mu bahanzi?

    Iyo ufashe umwanya wo gusoma neza iri tegeko, ubona ko risobanura umuhazi n'uko burenganzira bwe bukwiye kubahirizwa, igihangano n'uburyo gikwiye kurengerwa.

    Ariko kandi abateguye iri tegeko bakuye uburenganzira ku bihangano by'abahanzi, igihe byakoreshwa mu nyungu rusange. Ntacyo nyiri igihangano agomba kubaza igihe cyakoreshejwe na Leta mu nyungu rusange, kandi bizwi neza ko kugira ngo igihangano kiboneke biba byaratwaye amafaranga, umwanya n'izindi mbaraga. 

    Ibi bikaba mu gihe abatanze 'Sound', aho gukorera, intebe, imodoka n'ibindi byo biba byishyuwe kandi neza.

    Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko hari ingingo zigize iri tegeko bemeranya nazo, ariko kandi ibikubiye mu ngingo ya 293 kugeza kuri 301 ntacyo zifasha abahanzi mu kurengera ibihangano byabo.

    Ati 'Uhereye ku ngingo ya 293 nubwo waba utari umuhanzi nawe agahinda kakwica. Ibihangano abahanzi benshi bakora biba bigamije kwigisha. Turasaba abategura imfashanyigisho ko bategura n'ubushobozi bwo kwishyura ibihangano kuko abanyeshuri batanga amafaranga y'ishuri, Leta ikanashyiramo nkunganire, bityo ibihangano by'abahanzi bikwiye kwishyurwa nk'uko mu ngingo ya 278 y'iri tegeko ibivuga ntihabemo kuyivuguruza.'

    Akomeza ati 'Urebye mu ngingo ya 301 ku bwisanzure mu ikinwa ry'ibihangano mu ruhame bivuze ko abahanzi batubwiye ngo ubuhanzi ntacyo buzabamarira mushatse mwabureka mu gihe umusanzu w'abahanzi mu bikorwa bitandukanye ugaragara.'

    Ingingo ya 301 ivuga ku bwisanzure mu ikinwa ry'igihangano mu ruhame. Ivuga ko ikinwa ry'igihangano mu ruhame riremewe bidatangiwe uruhushya rw'umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy'uruhushya iyo bikozwe:

    (a) mu gihe cy'imihango ya Leta cyangwa y'amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;

    (b) mu rwego rw'ibikorwa by'uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n'ikigo kitagamije inyungu, iyo ikinwa ry'igihangano mu ruhame bitagamije inyungu;

    (c) cyangwa mu rwego rw'ibikorwa byo kwigisha bikozwe n'ikigo cy'uburezi, iyo igihangano gikiniwe abakozi, abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n'abanyeshuri cyangwa abandi bantu bafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by'icyo kigo.

    Ingingo ya 293 yashidikanyijweho n'abahanzi ivuga iki?

    Ingingo ya 293: Ivuga ku bwisanzure mu gukoresha ibango ry'igihangano cyatangajwe

    (1) Gukoresha mu buryo bwo gutira ibango cyangwa igice gito cy'igihangano cyatangajwe rigashyirwa mu kindi gihangano biremewe, bidatangiwe uruhushya n'umuhanzi nta n'igihembo cy'uruhushya gitanzwe, iyo gukoresha iryo bango cyangwa igice gito cy'igihangano byatiwe byubahiriza imikoreshereze myiza kandi ntibirenge intego zigamijwe.

    (2) Gutira ibango cyangwa igice gito cy'igihangano biherekezwa no kugaragaza inkomoko n'izina ry'umuhanzi, iyo iryo zina rigaragara ku gihangano iryo bango ryakuwemo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146064/minisitiri-utumatwishima-yatanze-icyizere-ku-ivugururwa-ryitegeko-ribangamiye-abahanzi-146064.html

  • Kabuye: Toni 800 z'umuceri zigiye kumara amezi atatu ku mbuga zarabuze isoko – #rwanda #RwOT

    Abahinzi bo muri Koperative KORIKA baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka umuceri weze, batangira kuwanika bategereje isoko nk'ibisanzwe ariko ntiwagurwa.

    Aba bahinzi bawanika ku manywa nijoro bakishyura abarinzi bawurarira, aho bavuga ko ibyo na byo byababereye umutwaro bitewe n'uko batagurishije umusaruro wabo.

    Mutiganda Simon yagize ati 'Byaduteje igihombo kuko kugira ngo nongere guhinga undi muceri byansabye ko ngurisha itungo'.

    Gasengayire Marie na we wejeje imifuka irindwi yose itaragurwa yavuze ko n'aho bawanika habateza igihombo.

    Yagize ati 'Nta bwanikiro buzima dufite kandi ubu budutera igihombo. Aya mahema awutwikiriye arangirika iyo imvura iguye yinjiramo. Ubu turongeye turanitse kubera ya mvura iherutse kugwa. Niba umuntu yari afitemo nk'ibiro 110 hazasigara nk'ibiro 70 kandi twishyura abawurinda buri kwezi umuhinzi atanga 5000Frw'.

    Perezida wa Koperative KORIKA, Biziyaremye Jean de Dieu yavuze ko toni zirenga 800 z'umuceri bejeje mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 C zose zitigeze zigurishwa kuko uruganda rusanzwe ruwubagurira rwa Mamba Rice rwo mu Kerere ka Huye rwababwiye ko uhenze kurusha uturuka hanze y'Igihugu.

    Yavuze ko abanyamuryango bose uko ari 915 nta muceri bigeze bagurisha gusa ko hari toni 80 batonorewe zo kurya ariko na zo ntizibashe kubakwira ku buryo hari abamaze ayo mezi arenga abiri batagurisha kandi badahabwa n'uwo barya.

    Yongeyeho ko babaye bongeye guhinga undi muceri mu gihe bagitegereje ko uwo wanitse ugurwa.

    Ku kibazo cy'ubwanikiro, Biziyaremye yavuze ko iyi koperative yari ibufite butwikiriye bufite n'aho kwanuririra hasakaye ariko amabwiriza y'imyubakire aza kubagonga kuko hari mu gishanga barabusenya ariko bakomeje gusaba kubaka ubundi ntibabyemererwa.

    Ati 'Twamenyesheje Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) ariko nta gisubizo turabona. Si ubushobozi bwabuze bwo kuba twabwiyubakira ahubwo ikibazo cyabaye kudahabwa uburenganzira'.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ibinyujije ku rubuga rwa X yamesheje abahinzi b'umuceri bafite umusaruro utaragurwa ko iki kibazo yakiboneye umuti.

    Yanditse ati 'MINAGRI iramenyesha abahinzi b'umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy'ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi ku wa 18 Kanama 2024, kirakomereza mu tundi turere tw'Igihugu'.

    Kugeza ubu, MINAGRI itaganza ko umuceri wose wari utarabona isoko watangiye kugurishwaho ari toni 26,322 zo mu turere 12 duhingwamo umuceri hirya no hino mu Gihugu.

    Izi toni 800 z'umuceri zigiye kumara amezi atatu ku mbuga zarabuze isoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabuye-toni-800-z-umuceri-zigiye-kumara-amezi-atatu-ku-mbuga-zarabuze-isoko

  • Ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni impanuro yabahaye kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo yari amaze kwakira indahiro z'abagize Guverinoma nshya n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard.

    Perezida Kagame yavuze ko muri iyi manda nshya batangiye hari ibyo bakwiye kwitaho, birimo gukorera hamwe, avuga ko inzego zigomba gukorana zikuzuzanya zigateza igihugu imbere, kuko ari yo mpamvu zubatse uko zubatse.

    Ati “Muri iyi mirimo dukorera igihugu twese, ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa, ntibibaho. Iyo wakoze neza cyane witanze kuri buri byose, ntibihagije, umuntu umwe ntaho yatugeza cyangwa ntaho yatugeza hashimishije, kuko ntawe ukora wenyine, ntawe ubaho wenyine.”

    Yavuze ko kudakorana kw'abayobozi mu nzego zimwe na zimwe bidindiza ibyagombaga gukorwa, aho usanga habaho kwitana ba mwana, umwe ati “Nagize ngo undi yabikoze,” avuga ko ibyo bituma nubwo haba hari ibikenewe kugira ngo ibintu bikorwe, bibura ubikoresha kugira ngo bitange umusaruro.

    Ati “Icyagombaga gutwara icyumweru ugategereza ko ukwezi gushira, ntabwo utegereje ibikoresho wagombaga gukoresha ahubwo ugasanga wagiye mu bindi warangaye, ejo bakubaza uti tugiye kubikora, mu gitondo turabikora […] icyo mbaza, ukwezi gushize kose wari utegereje iki? ujya gutegereza ukwezi wagombaga kubikora mu cyumweru kubera iki?”

    Perezida Kagame yibukije abayobozi ko ibyo abasaba atari ukubagondoza cyangwa kubasaba ibidashoboka, ahubwo ko abasaba gukora ibishoboka, ati “Ibi mvuga, nta na rimwe mvuga ibintu bidashoboka, ntabwo twasaba abayobozi gukora ibitangaza.”

    Yavuze ko abayobozi badakwiye kugira urwitwazo rwo kudakora neza ibyo bashinzwe mu gihe gikwiriye, kuko hari umurongo w'ibikorwa uba uhari, avuga ko kandi hari n'ikiburamo bacyongeramo, ariko abayobozi bagakora ibyo bagomba gukora.

    Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abaminisitiri 21 n'abanyamabanga ba Leta icyenda bagize Guverinoma nshya, ndetse n'iy'Umuyobozi Mukuru mushya wa RGB, mu muhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-cyatera-imbere-gishingiye-ku-muntu-umwe-gusa-perezida-kagame

  • Jya ugira umwanya wibwize ukuri – Perezida Kagame abwira Abaminisitiri bashya – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyi Guverinoma nshya, irimo benshi biganje mu y'ubushize, usibye Abaminisitiri batatu bashya.

    Perezida Kagame yavuze ko abatagaragaye muri Guverinoma bitavuze ko birukanwe, ahubwo bahinduriwe imirimo, ko mu minsi iri imbere, iyo bahawe izamenyekana.

    Ati 'Gukorera ku rwego rukuru n'inshingano rufite, urwego rw'Abaminisitiri n'izindi nzego […] abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa […] hari ababa bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Abatagarutse muri guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa. Igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyo manda irangiye, biba bitavuze gukomeza imikorere isanzwe ahubwo abantu baba bakwiriye kuvugurura uko bakora mu buryo bwa nyabwo.

    Ati 'Uko mbyumva, ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, dute, ku buryo twarushaho gukora neza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kuvugurura imikorere, ibitarakozwe neza bigakorwa neza kuri iyi nshuro. Yasabye abayobozi buri wese, kwisuzuma ku giti cye, adategereje ibyo azumva hirya no hino.

    Ati 'Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe, wibwize ukuri, ukisuzuma kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? Ubwo hari ikibazo cyaba kikurimo ushoboye kwicara ukibeshya, ni ukuvuga ngo hari ikibazo cyaba kikurimo ukwiriye gusuzuma nacyo.'

    Perezida Kagame yagarutse ku myemerere y'abantu ishingiye ku Mana, avuga ko mu masengesho abantu bakora yaba mu gitondo na nijoro, bakwiriye kumenya ko 'iyo Mana usenga ndetse akenshi urayigondoza kuko murayisaba ibyo yabahaye mufite ahubwo mudakoresha. Muragondoza, muraruhanya. Umuntu yaba yaraguhaye ibyo ukeneye […] ugasubira inyuma ukongera kubisaba gute?'

    Yavuze ko n'abashimira Imana bakwiriye gukoresha neza ibyo yabahaye, bityo bakuzuza inshingano zabo uko bikwiriye, bagakorera u Rwanda n'Abanyarwanda uko bikwiriye.

    Ati 'Iyo ukorera Abanyarwanda nubwo urimo ntabwo ari wowe wiheraho ariko ntabwo ukwiriye no kwiyibagirwa. Kwiyibagirwa ni ugukora gusa uvuga ngo urakorera abandi utabona ko ibyo ubakorera ubifitemo inyungu.'

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bakurikirana imbuga nkoranyambaga kugira ngo babone ibyo abantu babavugaho, bagahera kuri byo bakisuzuma, bakareba niba bakiri mu nzira nziza.

    Ati 'Naho usomye ibintu, ndetse bakagutuka, ugakangarana, ukabebera, buriya akazi kakunaniye. Hangana n'ibyo. Ikirimo kitari cyo ugikosoye wihereyeho cyangwa se ikiricyo bakuvuga, ibyo wibwira ntiwibeshya ukagikosora. Ikitari cyo niba bakubeshyera, ugishyire iruhande ukomeze inzira yawe n'inshingano ufite. Ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jya-ugira-umwanya-wibwize-ukuri-perezida-kagame-abwira-abaminisitiri-bashya

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi kuba intwari bakava mu nshingano aho kuzikora nabi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ko bakwiye kwinjira mu nshingano bafite ubushake bwo kuzubahiriza, avuga ko uwakumva adashoboye inshingano yabivuga kare, akazivamo.

    Ati “Nahoze mvuga abahindurirwa imirimo, abirukanwa, abagaruka mu mirimo runaka, ariko burya hari n'ikindi, mwabaye intwari, muri mwe abagore n'abagabo, hakagira nk'uvuga, bagiye kugushyira ku murimo ukavuga uti urabizi, uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke njye nigire mu bindi,”

    “Cyangwa se wabigiyemo wabyemeye waje warahiye nk'uku, nibigera hagati ukabona ntubishaka, baragukoresha ibyo udashaka gukora cyangwa ibyo utumva, cyangwa warabyumvaga ariko ugeze aho umutwe wawe urahinduka uravuga uti sinkibishaka gukorera igihugu cyangwa gukora […] uba ubaye intwari.”

    Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kugira ubushake bwo gukora no kugera ku bintu vuba, ibidashoboka ntibibuze ibishoboka gukorwa kandi vuba.

    Ati “Kwihutisha ibintu utabyangije birashoboka kandi ni ko bikwiye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande [yakwegura], ndetse bimuturutseho. Wowe abantu baguhaye icyizere, niba wumva utagikeneye cyangwa udashoboye ibijyana na cyo, urabivuga.”

    Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko n'ubwo bari mu nshingano ariko bakwiye no kwita ku buzima bwabo, ati “Munamenye no kwireberera mu buzima, mukwiye kugira ubuzima bwiza: kurya neza, gukora imyitozo, Kunywaless […] iyo bigenze neza n'igihugu ni uko kimera bikigendekera neza.”

    Yavuze ko ibyo byanafasha mu gutuma umusaruro mu kazi wiyongera.

    Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kintu cyo guhora mu nama ku bayobozi, abagira inama yo gukora inama ziri ngombwa, ndetse bakagena igihe ntarengwa iyo nama iri bumare, imyanzuro igafatwa, bikava mu nzira.

    Yavuze ko bipfira no mu mitegurire, aho usanga hari ibiba bikadindiza ibikorwa, nko kwita bidasanzwe ku bitwa ba “VVIP”, bigatwara umwanya utari ngombwa.

    Ati “Hari byinshi dushobora kugeraho, ibintu bimwe byoroshye tubikoze uko bikwiye ntitubiremereze, natwe ubwacu turimo.”

    Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma bashya kuri uyu wa 19 Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-umuyobozi-wasaba-kuva-mu-nshingano-aho-kuzikora-nabi

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abagize G… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Abarahiye ni Abaminisitiri 21 n'Abanyamabanga ba Leta 9 ndetse  n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB,Dr Uwicyeza Doris Picard wemejwe n’Inteko Rusange ya Sena nyuma ya raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, ku isuzuma ryakozwe kuri dosiye ye, aho yasanze afite ubushobozi, ubuhanga n’ubunararibonye bizamufasha mu kurangiza neza inshingano yahawe.

    Mu ba Minisitiri barahiriye gutangira inshingano zabo kuri uyu Wa Mbere barimo abashya batari basanzwe muri Guverinoma iheruka nka Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, uw'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi n'uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka.

    Abaminisitiri bagize Guverinoma Nshya baragiye ni ;

    1. Madamu Judith Uwizeye: Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

    2. Madamu Ines Mpambara: Minisitiri muri Primature

    3. Bwana Yusufu Murangwa: Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

    4. Amb. Olivier Nduhungirehe:Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

    5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja: Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

    6. Bwana Juvenal Marizamunda: Minisitiri w’Ingabo

    7. Madamu Consolee Uwimana: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

    8. Dr. Vincent Biruta: Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

    9. Bwana Jean Claude Musabyimana: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    10. Dr. Jimmy Gasore: Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

    11. Madamu Paula Ingabire: Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

    12. Bwana Gaspard Twagirayezu: Minisitiri w’Uburezi

    13. Dr. Jean Damascene Bizimana: Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

    14. Dr. Ildephonse Musafiri: Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

    15. Dr. Sabin Nsanzimana: Minisitiri w’Ubuzima

    16. Amb. Christine Nkulikiyinka: Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

    17. Bwana Prudence Sebahizi: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    18. Dr. Valentine Uwamariya: Minisitiri w’Ibidukikije

    19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira: Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi

    20. Bwana Richard Nyirishema: Minisitiri wa Siporo

    21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima: Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

    Abanyamabanga ba Leta muri Guverinoma Nshya barahiye ni;

    1.Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere

    2.Bwana Richard Tusabe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    3.Madamu Mutesi Linda Rusagara: Umunyamabang wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    4.Bwana Eric Rwigamba: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

    5.Madamu Marie Solange Kayisire: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    6.Madamu Claudette Irere: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

    7.Dr. Yvan Butera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

    8.Bwana Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo

    9.Madamu Sandrine Umutoni: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146051/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-zabagize-guverinoma-nshya-numuyobozi-mukuru-wa-rgb-146051.html

  • Ntabwo birukanwe- Perezida Kagame ku bayobozi… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z'Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma

    Guverinoma nshya yo muri manda y’imyaka itanu iri imbere yatangajwe ku wa Gatatu tariki16 Kanama 2024. Irimo abaminisitiri batatu bashya, aribo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema.

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB kandi rwahawe umuyobozi mushya, Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

    Ibi byatumye hari abayobozi batagaragara muri iyi Guverinoma nshya barimo Madamu Aurore Mimosa wari Minisitiri wa Siporo na Dr Usta Kayitesi wayoboraga RGB.

    Mu ijambo rye nyuma yo kwakira indabo z'abaminisitiri 21 n'abanyamabanga ba Leta, Perezida Kagame yavuze ko abataragarutse muri Guverinoma batirukanwe ahubwo bahinduriwe imirimo.

    Ati '[…] Gukorera ku rwego nk'uru n'inshingano rufite ndetse n'izindi nzego rimwe na rimwe biba byabaye, abatagarutse muri 'Cabinet' ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa, kuko hari abo umuntu yirukana bakoze amakosa bigatuma birukanwa.'

    Ibyo nabyita guhindurirwa imirimo, abatagarutse muri Guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabyo nikigera, iyo mirimo izagaragara.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyi manda nshya itangiye ikwiye gusuzuma ibyakozwe, hakarebwa n’ibitarakozwe, kandi gashakwa uko abantu barushaho gukoraho neza.

    Ati 'Iteka iyo impinduka nk'iyi ibaye, kuvuga ngo manda imwe tugiye mu yindi… ntabwo ari uguhindura nk'uko bisanzwe. Njye uko mbyumva ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize, hari ibyagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose ubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo ubu tugiye gukora iki, dute? Ni cyo bivuze.'


    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batagarutse muri 'Cabinet' bahinduriwe inshingano kandi bazabimenyeshwa


    Uhereye Ibumoso: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida wa Sena François Xavier Kalinda, Perezida Paul Kagame, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Madamu Kazarwa Gertrude na Minsitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard




    Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma


    Amafoto: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146053/ntabwo-birukanwe-perezida-kagame-ku-bayobozi-batagarutse-muri-guverinoma-146053.html

  • Urubanza rw'ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyari 12 Frw rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Manzi yinjiye mu cyumba cy'iburanisha yambaye ishati y'ibara ry'icyatsi ya Made In Rwanda, lunettes, ipantalo y'ibara ry'ivu n'inkweto z'umukara.

    Mbere y'uko iburanisha ritangira, kuri uyu wa 19 Kanama 2024, Me Zawadi Sylvère wunganira Manzi, yagaragaje ko we n'umukiliya we bari bafite gahunda yo kubazwa mu Bushinjacyaha ku wa 20 Kanama 2024 Saa yine.

    Yahamije ko bamenyeye mu itangazamakuru ko urubanza ruburanishwa kuri uyu wa 19 Kanama 2024.

    Ati “Ikibazo cyacu n'umukiliya wanjye, uru rubanza nk'uko twari tugeze ku rwego rw'Ubushinjacyaha twabwiwe ko hazabaho kubazwa ariko kuwa gatandatu tubona mu itangazamakuru banditse ko ruzaba uyu munsi.”

    Me Zawadi yahamije ko batigeze bahabwa ubutumwa bubereka ko bazaburana imbere y'urukiko.

    Yavuze ko ubwe yamenyesheje inzego zitandukanye ko adahari, ndetse yandika E-mail ko agiye gushyingura papa we ariko atungurwa no kubona n'umukiliya we yarabajijwe.

    Ati “Turifuza ko mwatugenera indi tariki ntabwo twigeze tuganira kuza mu rukiko, twaganiriye ku kujya mu Bushinjacyaha gusa.”

    Manzi na we yahamije ko yifuza guhabwa indi tariki kugira ngo bategure urubanza.

    Umushinjacyaha yavuze ko atarwanya icyifuzo cy'uregwa kuko ari we ubabaye.

    Yahamije ko hari abantu benshi bagiye bajya mu Bushinjacyaha Bukuru bagaragaza ko hari ibibazo bahuye na byo, kubera amafaranga menshi bagiye baha Manzi binyuze mu kigo cye.

    Byari biteganyijwe ko abo bantu bahura na Manzi tariki 20 Kanama impande zombi zikagira ibyo zumvikanaho ariko ngo ntibikibaye kuko imyanzuro yamaze koherezwa mu rukiko.

    Yavuze ko na we yamenye ko urubanza rwimuwe ku wa Gatandatu, bivuze ko bose babimenye batinze.

    Umushinjacyaha yemeje ko abaregwa bahabwa indi tariki kugira ngo bashobore kwitegura kuburana.

    Perezinda w'inteko iburanisha yanzuye ko iburanisha risubitswe, rwimurirwa ku itariki 26 Kanama 2024, Saa Tatu n'Igice.

    Manzi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by'iyezandonke, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n'amategeko.

    RIB iherutse gutangaza ko ibi byaha uyu mugabo akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu 2020 afatanyije n'umugore we uri gukurikiranwa adafunze.

    Manzi Davis Sezisoni ari gukurikiranwa n’ubutabera aho bivugwa ko yariganyije Abanyarwanda arenga miliyari 12 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rw-ukekwaho-kuriganya-abanyarwanda-asaga-miliyari-12-frw-rwasubitswe

  • Nyagatare: Abarenga 7000 bahawe akazi ko gucukura amaterasi y'indinganire – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iki Cyumweru, mu Karere ka Nyagatare abayobozi mu nzego zitandukanye bahuriye hamwe basuzuma aho imishinga ya CDAT na SAIP II igeze ishyirwa mu bikorwa.

    CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo n'ayagenewe inguzanyo abari muri iyi ngeri bo mu byiciro binyuranye.

    Umuyobozi wa CDAT, Uzabibara Erneste yavuze ko mu bikorwa bamaze gukora nko mu Karere ka Nyagatare, bibanze ku gutunganya imisozi n'ibibaya bakoresheje amaterasi y'indinganire n'amaterasi yikora.

    Ati 'Uyu munsi tumaze gukora hegitari 218 z'amaterasi y'indinganire kuri hegitari 300 twari twariyemeje na hegitari 274 z'amaterasi yikora kuri hegitari 259 twari twariyemeje. Tuzakoresha miliyari imwe na miliyoni 200 Frw azifashishwa hakorwa amaterasi banateraho ibyatsi n'ibiti bituma afata.'

    Uzabibara yavuze ko abaturage barenga 7000, barimo abagore 3500 n'urubyiruko 1700 bahawe akazi bagakora ayo materasi y'ubwoko bwose, bamaze guhembwa asaga miliyoni 719 Frw.

    Biteganyijwe ko gutunganya amaterasi y'indinganire bizasozwa mu mpera za 2024 hakazakurikiraho gutunganya ibishanga bitandatu byo muri aka Karere kugira ngo bijye bihingwa n'abaturage.

    Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko mu mushinga wa CDAT hari miliyari 16 Frw zanyujijwe muri BDF kugira ngo atangwe nk'inkunga nyunganizi mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Kugeza ubu hamaze gusuzumwa no kwemeza imishinga 236 izahabwa miliyari umunani na miliyoni 400 Frw.

    Umushinga CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation] ushyirwa mu bikorwa na Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi kuko ariyo yatanze aya mafaranga nk'inguzanyo.

    Ukorera mu turere 14 turimo dutanu two mu Ntara y'Iburasirazuba turimo Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare aho ufasha abaturage mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umushinga wa CDAT uzaba urimo n’ibikorwa byo kuhira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abarenga-7000-bahawe-akazi-ko-gucukura-amaterasi-y-indinganire

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abagize Guverinoma nshya – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere ku wa 19 Kanama 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Guverinoma nshya yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.

    Abaminisitiri bashyizweho ni:

    1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
    2. Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
    3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
    4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
    n'Ubutwererane
    5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
    6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w'Ingabo
    7. Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango
    8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu
    9. Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu
    10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w'lbikorwa Remezo
    11. Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo
    12. Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w'Uburezi
    13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
    14. Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi
    15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima
    16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
    17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda
    18. Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Ibidukikije
    19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w'lbikorwa by'Ubutabazi
    20. Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
    21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi

    Abanyamabanga ba Leta bashya

    1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere

    2. Richard Tusabe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
    3. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

    4. Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi
    5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
    6. Claudette Irere, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi
    7. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima
    8. Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo
    9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi

    Uretse abo kandi Perezida Kagame yakiriye indahiro y'Umuyobozi Mukuru mushya w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) , Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

    Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y'iminsi ibiri Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abagize-guverinoma-nshya-iherutse