Blog

  • Myugariro wa Rayon Sports yamaze gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Saudi Arabia.

    Uyu mukinnyi utaragaragaye mu muri Rayon Sports kuva yatangira kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

    Impamvu uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usigaranye umwaka umwe muri Rayon Sports yatangaga, ni uko hari ibirarane iyi kipe yari imufitiye itaramwishyura.

    Yamaze kwerekeza muri Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club ikaza guhindurirwa izina muri 2006.

    Mitima Isaac yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mitima Isaac yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-yamaze-gusinyira-ikipe-nshya

  • APR FC ntiyahiriwe n’umukino wa mbere wa CAF Champions League wayihuje na Azam FC muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinzwe umukino ubanza wa mbere mu irushanwa rya CAF Champions League 2024 — 25, wayihuje na Azam FC yari iwayo muri Tanzania.

    Penaliti y'Umunya-Colombia Jhonier Blanco, niyo cyahesheje intsinzi y'igitego 1-0 AZAM mu mukino ubanza wa CAF Champions League iyi kipe yo muri Tanzania yari yakiriyemo APR FC kuri AZAM Complex Stadium.

    APR FC irasabwa kuzatsinda Azam FC ku kinyuranyo y'ibitego 2, mu mukino wo kwishyura uzaba i Kigali, kugira ngo yizere gukomeza.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ntiyahiriwe-numukino-wa-mbere-wa-caf-champions-league-wayihuje-na-azam-fc-muri-tanzania/

  • U Rwanda rwatangiye neza ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatangiye neza ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi itsinda Lebanon amanota 80-62.

    Guhera ejo hashize tariki ya 19 Kanama 2024 kugeza tariki 25 Kanama 2024, mu Rwanda na Mexico hazaba habera ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying).

    Mu Rwanda harimo gukinira amatsinda abiri, itsinda C ririmo Senegal yatangiye itsinda Hungary ihabwa amahirwe amanota 63-61 ndetse na Brazil yatangiye itsinda Philippines amanota 77-73.

    Itsinda D, Argentine yatangiye neza itsinda Ubwami bw’Abongereza amanota 53-43.

    Umukino ufungura irushanwa ukaba wabaye saa mbili z’ijoro nyuma y’ibirori bifungura aho wahuje u Rwanda na Lebanon.

    Ni umukino utagoye inkumi z’u Rwanda kuko zayoboye umukino uduce 4 twose tw’umukino, agace ka mbere bagatsinze amanota 24-17.

    Lebanon mu gace kabiri yagerageje kwihagararaho ariko n’ubundi nako birangira igatakaje ku manota 21-19. Amakipe yagiye kuruhuka ari 45-36.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gace ka gatatu ibifashijwemo n’abarimo Philoxy Destiney akaba na kapiteni w’iyi kipe, Bella Murekatete, Keish Hampton baje gutsinda aka gace amanota 20-12 ni mu gihe agace ka nyuma bagatsinze 15-14.

    Bella Murekatete w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 24.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-neza-ijonjora-ryo-gushaka-itike-y-igikombe-cy-isi-amafoto

  • Umuceri wari warabuze abaguzi uzahabwa ibigo by'amashuri – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Musafiri yabitangarije kuri Televiziyo y'Igihugu, kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo yagarukaga ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cy'umuceri wabuze abaguzi n'umuti cyavugutiwe.

    Dr. Musafiri yabanje gushimira abo bahinzi ko bakurikije amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, bagahinga neza kandi bakeza umusaruro ushimishije, nubwo nyuma hari ibitaragenze neza, hakagira umusaruro utabona abaguzi.

    Ati “Ubundi umuceri iyo usaruwe uba ugomba kujya ku ruganda ugatonorwa, ukagurishwa abantu bakawurya, icyabayeho rero ni uko muri ino minsi twaje kubona ko muri toni zasaruwe zose hari izatarabashije kugurishwa.”

    Yavuze ko hari toni zigera ku bihumbi 26 zasigaye zidafite abaguzi, biturutse ku kuba abatonora umuceri banawugurusha barahisemo kugura uturuka hanze bavuga ko ushobora kuba ari wo uhendutse, “inyungu bumvaga bashaka kubonamo bumvaga idahagije n'ubwo irimo, batinda kuwugura cyangwa se bawugura gake.”

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze kandi yavuze ko muri izo toni zitabonye abaguzi, izigera ku 5000 zitari zifite n'aho zibikwa, umuceri uri ku mbuga aho bawusaruriye.

    Ati “Tumaze kubona icyo kibazo, kandi abacuruzi bifuza ko abahinzi bajya munsi ya 500 Frw ni yo mafaranga tugura ku kiro cy'umuceri udatonoye, ariko kubera ko tuba twabaze byose, imirimo yakoze, amafumbire yashyizemo n'imiti yateye, twumva agiye munsi ya 500 Frw yaba ahumbye,”

    “Twafashe umwanzuro w'uko Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo EAX ishaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, ndetse tukawutonora tukazawuha amashuri, ndetse ku mafaranga make kuruta uwo abacuruzi bari kubaheraho.”

    Ubusanzwe ibigo by'amashuri byaguraga umuceri ku 150 Frw ku kilo, ariko Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko uwo muceri nugurwa, ugatonorwa, ugatunganywa, uzagurishwa ibigo by'amashuri ku giciro gito, ku buryo uzaba uhenze utazarenza 800 Frw ku kilo.

    Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko gahunda yo kugura umuceri wose wabuze abaguzi yatangiye ku wa 18 Kanama 2024, ihera mu Karere ka Rusizi, ikazakomereza no mu tundi turere ahari umusaruro w'umuceri wabuze abaguzi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi kandi yavuze ko hari no gushakwa igisubizo kirambye aho hateganywa gushyiraho ikigo cya Leta cyajya kigura umusaruro wose wabuze w'ibinyamepeke wabuze isoko, Leta ikawubika, ikazawusubiza ku isoko mu gihe cy'igabanuka ryawo.

    Iki kibazo cy'umusaruro w'umuceri wari warabuze abaguzi, cyagarutsweho na Perezida Kagame, ku wa 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z'Abadepite na Minisitiri w'Intebe.

    Yavuze ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z'umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

    Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, uwari Minisitriri w'Ubucuruzi n'Inganda barabizi, uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu we asanga bisa n'aho ari hagati na hagati.

    Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w'ikibazo cy'umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

    Ati 'Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?'

    Umuceri wari umaze ibyumweru birenga bibiri ku mbuga aho wasaruriwe warabuze abaguzi

    Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko ugiye guhabwa ibigo by’amashuri ku giciro gito


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuceri-wari-warabuze-abaguzi-watangiye-kugurwa-uzahabwa-ibigo-by-amashuri

  • Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23. #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu minsi ishize yatangaje ko urubyiruko rw'iryo shyaka, ruzwi nk' Imbonerakure, ruzajya ruhabwa imyitozo, zikoherezwa muri Kongo kugirango nazo zibone ku mafaranga Perezida Tshisekedi agenera abasirikari b'Abarundi bari muri icyo gihugu.

    Hashize ibyumweru bitatu iyo myitozo itangiye mu Cibitoke, mu gice cy'uburengerazuba bw'u Burundi, nk'uko bitangazwa n'abaturage bahaye amakuru ikinyamakuru SOS Media.

    Ayo mahugurwa ya gisirikare ahabwa Imbonerakure zaturutse mu mirenge itandukanye y'intara ya Cibitoke, nk'uko abaturage babitangarije SOS Media, nizirangiza imyitozo zikazoherezwa gufasha abasirikari b'Abarundi mu kurwanya M23, nubwo urugamba rutaboroheye kuko abenshi bafatwa bugwate abanda bakicwa.

    Ingabo z'u Burundi zifatanya ni'za Kongo zizwi nka FARDC, iza SADC, Mai Mai, Wazalendo na FDLR.

    Ababyeyi mu Burundi barahangayitse kuko ntibahabwa amakuru y'abana babo, ndetse n'abafite abafasha ntibabwirwa ubutumwa abo basirikari bagiyemo. Iyo bazanye imirambo bavuga ko bapfuye bakorera igihugu. Abo M23 ifatira ku rugamba ikaberekana, Leta y'u Burundi irabihakana, ikavuga ko ari abo muri RED-Tabara bafatanya na M23.

    Ntabwo igihugu cy'u Burundi cyigeze gihakana ko gifite ingabo muri Kongo aho bagiye kurwanya umutwe wa M23 bakurikiye amafaranga.
    Baje guhura n'ibibazo bikomeye ubwo bemereraga Tshisekedi ko bazahagarika M23 ntimanuke muri Kivu y'amajyepfo, ndetse bafata umusozi wa Muremure ngo barase M23 bayireba mu mutwe.
    Nyamara aho kurasa M23, Abarundi basize inkuru kuri uyu musozi, kuko utarapfuye yisanze muri M23.
    Imiryango myinshi ifite abantu bapfiriye ku rugamba yabujijwe kubunamira.

    Ingabo z'u Burundi zifatanyije na FDLR, zahohoteye abaturage nk'uko byagiye bivugwa kenshi mu maraporo menshi y'imiryango idafite aho ibogamiye.

    Umwaka ushize, umutwe wa Politiki utavuga rumwe n'Ubutegetsi bw'u Burundi, MAP-Burundi Buhire, wasabye Perezida Evariste Ndayishimiye kubwiza ukuri abaturage ku basirikare b'icyo gihugu bakomeje kugwa ku rugamba muri Kongo, barwanira igihugu kitari icyabo.

    Mu gihe havugwa amakuru y'abasirikari b'Abarundi bashiriye muri Kongo, abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko hoherezwa imbonerakure kugirango zigabane amafaranga atangwa na Kongo, aho gutoranya no kohereza abasirikari bafite ubunararibonye mu kurwana.

    Mu mezi abiri ashize, urukiko rwa gisirikari mu Burundi rwakatiye abasirikare b'Abarundi barenga 270 igifungo cy'imyaka iri hagati ya 22 na 30, nyuma yo kwanga kurwana ku ruhande rwa FARDC, no guhangana n'umutwe wa M23.

    Urukiko rwa Rutana rwaburanishije urwo rubanza hagati y'itariki ya 18 na 22 Kamena 2024, rutangaza ibihano tariki 25 Kamena. Abo basirikare bashinjwe gusuzugura amabwiriza ya gisirikare.

    Nk'uko ibinyamakuru byo mu Burundi byabitangaje, urukiko rwagize abere abasirikare babiri, mu gihe abahamijwe icyaha bategetswe kwishyura amande angana n' amadolari y'Amerika 500, buri wese.

    Abo basirikare bahamwe n'icyaha bafashwe bafungirwa muri gereza zitandukanye kuva mu mpera za 2023, nyuma yo kwanga kurwana na M23. Mu kwezi kwa Gicurasi, bimuriwe muri gereza ya Rutana mu majyepfo y'uburasirazuba bw'u Burundi.

    Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko mu mpamvu zatumye abasirikare b'Abarundi bananirwa kurwana mu burasirazuba bwa Kongo, harimo kuba barinjiye mu gisirikare hagamijwe kurinda ubusugire bw'igihugu cyabo, atari ukurwana intambara zidasobanutse. Ntabwo babona impamvu yo kwinjira mu ntambara hagati y'Abanyekongo ubwabo

    Perezida Ndayishimiye ubu noneho rero aratoza imbonerakure yijeje akayabo. Inyota y'ifaranga ibohereje gufumbira ibihuru byo.muri Kongo.

    The post Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imbonerakure-mu-burundi-zikomeje-imyitozo-ya-gisirikare-zitegura-kujya-kwiyahura-mu-ntambara-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imbonerakure-mu-burundi-zikomeje-imyitozo-ya-gisirikare-zitegura-kujya-kwiyahura-mu-ntambara-na-m23

  • U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Basketball mu Bagore yatangiye irushanwa ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, yatangiye neza iyi mikino.

    Ni irushanwa ryabereye muri BK Arena, aho nyuma y'ibirori byo gufungura iyi mikino ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze umukino wa mbere bakinaga na Liban amanota 80 kuri 62.

    Muri uyu mukino Rwanda nirwo rwayoboye cyane uyu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu Bagore, kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye u Rwanda rutsinzeLiban amanota 45 kuri 36.

    Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema yafunguye ku mugaragaro irushanwa ry'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu Bagore 2026.

    Mu birori byo gutangiza iyi mikino kandi byasusurukijwe n'Itorero Inganzo Ngari na Ishami Talent ndetse n'ukuhanzi Chris Easzy waririmbye.

    Mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D, mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu Bagore, Argentine yatsinze Grande- Bretagne amanota 53-47.

    Kuri uyu wa mbere kandi ikipe y'igihugu ya Great Britain yatsinzwe na Argentine amanota 53 kuri 47, Brazil yatsinze Philippines amanota 77 kuri 73 naho Senegal yatsinze Hungary amanota 63 kuri 61.

    Mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.

    The post U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatangiye-neza-rutsinda-liban-mu-mikino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatangiye-neza-rutsinda-liban-mu-mikino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026

  • Uburezi, ubuzima n'ubutabera biziharira arenga miliyari 1,732 Frw mu mwaka wa 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka myinshi inzego z'uburezi zihanganye no kuzamura ireme ry'uburezi kuva mu byiciro by'amashuri yo kuhasi kugeza mu makuru na za kaminuza.

    Ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 igaragaza bimwe mu bikorwa bizibandwaho mu burezi, birimo kubaka ibyumba by'amashuri bishya no guteza imbere uburezi bwiza bw'ibanze.

    Muri rusange uburezi bwagenewe miliyari 792.7 Frw. Aya arimo miliyari 46.5 Frw yagenewe Umushinga w'uburezi bwiza bw'ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda; umushinga wo kubaka no gusana ibyumba by'amashuri hirya no hino mu gihugu uzatwara miliyari 7.9 Frw, kubaka, kongera ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bizatwara miliyari 14.6 Frw.

    Hari kandi gahunda Leta yihaye yo kongera umubare w'abagabo n'abagore bafite impamyabumenyi y'ikirenga bikazatwara miliyari 52.1 Frw.

    Nubwo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri itagaragajwe muri ibi bikorwa ariko ni imwe mu zizatwara ingengo y'imari nini, kuko nko mu mwaka ushize yari yagenewe arenga miliyari 91 Frw, kandi umubare w'abanyeshuri urushaho kwiyongera.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko binyuze muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, Leta igaburira 25% by'Abanyarwanda bose kuko abanyeshuri bose barenga miliyoni 4.

    Biteganyijwe ko amashuri nderabarezi azakomeza kuvugururwa kuko umwaka w'ingengo y'imari wasojwe muri Kamena 2024 wasize bigeze ku ijanisha rya 37.3%.

    Hazanubakwa kandi aho abanyeshuri barara mu kigo cy'amashuri cya Don Bosco mu murenge wa Rushaki, bikazatwara miliyoni 265.2 Frw.

    Mu rwego rw'ubuzima hazakoreshwa arenga miliyari 376.3 Frw. Arimo miliyari 77.7 Frw zizakoreshwa mu mushinga wo kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo nka SIDA n'Igituntu; hari gahunda yo gutanga ibikoresho by'urwego rw'ubuzima bizatwara miliyari 7 Frw; kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana bizakoreshwamo miliyari 2.3 Frw n'ibindi.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari ushize imirimo yo kubaka inzu y'ababyeyi y'Ibitaro bya Kibagabaga yari igeze ku ijanisha rya 50%, na ho ibitaro bya Masaka byari bigeze kuri 60% byongererwa ubushobozi ngo bijye ku rwego rwa kaminuza yigishirizwamo.

    Ni mu gihe mu rwego rw'ubutabera, ubwiyunge no kugendera ku mategeko biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyari 563.2 Frw.

    Urwego rw'ubutabera rukora cyane ku byerekeye kugenza ibyaha no kubikurikirana kugeza ibibazo bikemuwe, haba mu bwumvikane cyangwa hakagira uhamwa n'icyaha agahanwa.

    Hari kandi gusobanurira abaturage amategeko no kuburanisha imanza kuva ku rwego rw'ibanze baburanisha imanza z'inshinjabyaha n'imbonezamubano kugeza ku nkiko zisumbuye ziri hirya no hino mu gihugu, inkiko nkuru, n'izindi zikora amasaha yose zica imanza ubutaruhuka.

    Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 imanza zinjiye mu nkiko zaba iziburanishwa mu mizi n'izo ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

    Urwego rw’Uburezi ruri mu zagenewe amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya 2024/2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburezi-ubuzima-n-ubutabera-biziharira-arenga-miliyari-1732-frw-mu-mwaka-wa

  • Rusizi: Ikiraro cya Rubyiro cyatwawe n'ibiza kigiye gusimbuzwa icyo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2023 nibwo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi, umugezi wa Rubyiro uruzura bituma ikiraro gitwarwa.

    Icyo gihe ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwatangaje ko bugiye gukora ubuvugizi hakaboneka ubushobozi bwo kongera kubaka iki kiraro kugira ngo urujya n'uruza rusubukurwe.

    IGIHE yongereye gusura iki kiraro nyuma y'amezi arenga umunani gisanga abaturage babangamiwe n'uko urujya n'uruza n'ubuhahirane bitameze neza kuko ikiraro kitarongera kubakwa

    Nsanzabera Andre, uhinga imboga n'imbuto mu murenge wa Gikundamvura ari naho atuye yavuze ko nk'abahinzi babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

    Ati 'Iki kiraro cyacagaho imyaka iva mu murenge wa Gikundamvura ijya ku isoko Bugarama, Muganza na Kamembe. Kuba cyaracitse biratubangamiye kuko imodoka zipakira imyaka zitabona uko zambuka umugezi wa Rubyiro'.

    Nyirahabineza Epiphanie wo mu murenge wa Muganza yavuze ko mu ngaruka baterwa no kuba iki kiraro cyaracitse harimo no gutinda kubona ubuvuzi n'abana bacikwa n'amasomo.

    Ati 'Iyo imvura yaguye umugezi wa Rubyiro ukuzura abaganga abaganga n'abarimu babura uko bagera mu kazi kuko hari abakozi ba Leta bakora Gikundamvura bataha Muganza na Bugarama'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko iki kiraro cyatwawe n'ibiza kigiye gusimbuzwa ikiraro cyo mu kirere, kugira ngo hirindwe ko cyakongera gutwarwa n'umwuzure.

    Ati 'Twamaze gusinyana amasezerano n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA. Icyo kiraro cyo mu kirere kizubakwa n'ikigo Bridge to Prosperity, tugiye gutangira kucyubaka mu minsi ya vuba'.

    Iki kiraro cyatwawe n’ibiza mu mezi umunani ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ikiraro-cya-rubyiro-cyatwawe-n-ibiza-kigiye-gusimbuzwa-icyo-mu-kirere

  • Abana 22% ntibagerwaho na serivisi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire – #rwanda #RwOT

    Ni imibare Batamuliza yatangarije mu nama ihurije hamwe abarenga 350, yateguwe n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, n'abafatanyabikorwa bayo nka Imbuto Foundation n'abandi.

    Igamije kureba uburyo imikurire y'umwana yatezwa imbere binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire, na cyane ko zagaragaye nk'ingero z'ibishoboka.

    Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato mu kugabanya imirire mibi n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

    Abana bararerwa ariko bakanakangurwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA.

    Muri ECD kandi hatangwamo serivisi nk'imirire myiza y'umwana n'umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n'isukura, uburere bwiza, umutekano w'umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi.

    Kuva mu 2016 u Rwanda rwari rufite 17% by'abana bajyanwa mu ngo mbonezamikurire, ubu bageze 78%. Hajyayo abana bari hagati y'imyaka itatu n'itanu.

    Abana bagana ECD bavuye ku 256.677 mu 2018 bagera kuri 1.149.699 muri Kamena 2024.

    Muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu, barerwa n'abantu barenga ibihumbi 100.

    Ubwo yafunguraga iyo inama ku mugaragaro Batamuliza yavuze ko nubwo gahunda ya ECD yatangijwe ndetse ikaba imaze gutanga umusaruro, hakiri ibibazo nk'ibyo kuyigeza ku bana benshi n'ibiri mu zihari, agasaba ko byakemurwa inzego zitandukanye zifatanyije.

    Ati 'Nta mwana ukwiriye gusigazwa inyuma cyangwa ngo yimwe uburenganzira bwe bwo kubona izo serivisi. Turacyafite abana bagera kuri 22% batagerwaho n'izo serivisi. Dufatanyije abo bose bagomba kugerwaho.'

    Gusa raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko ingo mbonezamikurire 90 basuye, basanze zitarasuzumwe ngo zihabwe ibyangombwa bizemerera gukora, hari ikibazo cyo kutabona amazi meza yo kunywa, 90% zidafite ubwiherero, ndetse n'abarezi bake cyane.

    Icyakora Batamuliza yavuze ko muri buri karere hari ECD y'icyitegererezo ikora neza, bityo ko ari ngombwa ko ubumenyi zifite bwasangirwa bukagera no ku ngo mbonezamikurire zo mu miryango, na cyane ko ari zo zihuzwa.

    Yakomeje ati 'hari kandi ingo mbonezamikurire zidafite iby'ibanze, nk'amazi ahagije kubera imiterere y'uturere bakoreramo ariko turi gukora ku buryo icyo kibazo tugikemura abana bakarerwa neza isuku n'isukura byubahirijwe. Ntidukangwa n'ibibazo kuko ni byo byaduhurije aha ngaha ngo tubikemure. Tugomba no kwibanda no ku dushya, akari aha kagasangizwa abandi.'

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko kwita ku mwana hakiri kare ari ingenzi kuko 80% by'ubushobozi bw'umwana bukura cyangwa bugateza imbere mu myaka itatu ya mbere, bityo ko ari ingenzi gukemura ibibazo biri muri iyo gahunda bafatanyije.

    Ati 'Iyo myaka itatu irangwa n'ibintu byinshi cyane cyane aho umwana akurira bigira uruhare mu buzima bwe bwose. Kwita ku mwana hakiri kare rero bituma akurana ubuzima bwiza, akagira ubushobozi buri hejuru mu ishuri, ibituma iyo akuze yiteza imbere n'igihugu muri rusange, tukagira umuryango utekanye.'

    Ubu mu Rwanda buri mudugudu washyizwemo ECD eshatu. Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31638. Muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu. Ni umurimo ukomeye wakozwe kuko zavuye ku 4019 mu 2018.

    ECD kandi zagize uruhare rukomeye mu burezi bwabo kuko mu bushakashatsi bwakozwe na NCDA bwagaragaje ko abana banyuze muri ECD mu 2013 na 2014 ubu bageze mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu wisumbuye, byagaragaye ko nta wigeze asibira cyangwa ngo ajye munsi y'amanota 70%.

    Mu gukomeza kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bari munsi y'imyaka itanu, mu ngengo y'imari ya 2024/2025, u Rwanda rwategenyije miliyari 357.8 Frw.

    Abana bari kumwe n’abayobozi babo bagaragaje umusaruro wa ECD mu Rwanda

    Hamuritswe na zimwe mu mfashanyigisho zifasha mu ngo mbonezamikurire zitandukanye ziri mu Rwanda

    Abana basabanye n’ababyeyi, abarezi n’abayobozi bagira uruhare mu mikurire yabo

    Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yishimanye n’abana bamugaragariza ko imbaraga ikigo ayoboye gishyira mu bikorwa biteza imbere imikurire yabo zitapfuye ubusa

    Abana ni bo basusurukije abitabiriye inama yo kwigira hamwe uburyo imikurire yabo yarushaho kunozwa

    Abihaye Imana ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’imbere mu bikorwa biteza imbere imikurire y’abana

    Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta (iburyo) ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille

    Inzego z’umutekano na zo zitabiriye inama yiga uburyo imikurire y’umwana yakomeza gusugira igasagamba

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NCDA, Gilbert Munyemana yavuze ko baherutse gukora isuzuma mu marerero, hemezwa ko hari ayaba ahagaritswe mu gihe ataruzuza ibisabwa

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille yavuze ko hari abana bangana na 22% bataragerwaho na serivisi za ECD

    Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yasabye ubufatanye buhuriweho mu gukomeza kubaka u Rwanda rw’ejo hakiri kare

    Umwana ni uw’Isi yose. Ni yo mpamvu muri gahunda zo guteza imbere imikurire ye, n’abanyamahanga babigiramo uruhare rukomeye

    Kugira ngo ubwonko bw’umwana bukangurwe bisaba imfashanyigisho zitandukanye, ni yo mpamvu mu nama yo guteza imbere imikurire y’abana n’izo mfashanyigisho zamurikwaga

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-22-ntibagerwaho-na-serivisi-zitangirwa-mu-ngo-mbonezamikurire

  • Samsung irazihiga! Uko telefoni zirutana mu kwiharira isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Si ibyo gusa kuko no mu mihanda y'i Kigali biragoye kubona umuntu agenda adafite telefoni kandi ya yindi igezweho. Abanyarwanda basobanukiwe neza icyo iterambere ari cyo.

    Wabona utarumva neza icyo ndi gushaka kugaragaza ariko ngufashije; aha ndi gushaka kukwereka ko muri iki Gihugu abantu basigaye badatunze telefoni ari mbarwa.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abaturarwanda barengaga miliyoni 13, mu gihe abari bafite telefoni zigezweho bari 1.126.276.

    Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telefoni igendanwa. Kuva iri barura ryakorwa iyi mibare ishobora kuba yarazamutse.

    Uko bwije n'uko bukeye telefoni zinjira mu Rwanda. Hari umwe mu bazicuruza hano mu Mujyi wa Kigali, ambwira ko byibuze ku munsi uwacuruje neza atataha atagurishije telefoni.

    Twifashishije imibare y'Ikigo Statcounter iboneka nyuma yo gukora isesengura rizwi nka 'Mobile Vendor Market Share' ry'isoko rya telefoni zigendanwa ku Isi, tugiye kugaruka kuri telefoni zigaragara cyane ku isoko mu Rwanda kurusha izindi.

    Iri sesengura rigaragaza uko telefoni zitandukanye ziganje mu gice runaka, n'uko zigenda ziharira isoko uko ibihe bigenda bihita.

    Samsung

    Bitandukanye n'uko benshi babitekereza, telefoni za Samsung ni zo ziza ku isonga mu kwiharira igice kinini cy'isoko rya telefoni mu Rwanda, aho kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024 izi telefoni zari zihariye 23,57% by'isoko ryose mu Rwanda.

    Izi telefoni zikunzwe ahanini kuko zigira amoko menshi cyane, bikorohera buri wese kugira aho yisanga mu bijyanye n'igiciro. Ikindi ni uko abantu benshi bazikunda cyane kubera gukomera, kurambya umuriro na application zitandukanye zifasha mu bintu byinshi.

    Kuri ubu telefoni ya Samsung igura amafaranga make ni Galaxy A03s, iboneka guhera kuri $159.99 mu gihe izigezweho zo mu kiragano cya gatandatu muri telefoni za Galaxy Z za Galaxy Z Flip 6 na Galaxy Z Fold 6 zishobora kuboneka hagati ya $1,800 na $2,000.

    Tecno

    Telefoni za Tecno ni zo ziza ku mwanya wa kabiri mu kwiharira isoko rya telefoni mu Rwanda aho aho 21,46% by'izihaboneka zose aba ari iza Tecno z'uruganda rwo mu Bushinwa rumaze kubaka izina rwa Transsion Holdings.

    Izi telefoni na zo zikundirwa kurambya umuriro kwazo no kuba zidahendutse cyane.

    Ubu telefoni za Tecno Camon 30S Pro, Tecno Spark 20 Pro 5G ndetse na Tecno Camon 30 Premier 5G ni zo zigezweho ku isoko.

    Apple/iPhone

    Benshi bashobora kuba bari batangiye kwibaza ngo telefoni za iPhone ziri he, ariko ziza ku mwanya wa kane mu kwiganza ku isoko ryo mu Rwanda kuko ziboneka ku rugero rwa 12,55%.

    Mu bacuruza izi telefoni twaganiriye bagaragaje ko abanya-Kigali ari bo bakunda kugura telefoni nyinshi za iPhone, dore ko badatinya kumanuza na iPhone 15 igezweho ubu iboneka guhera ku $799.

    Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere ubwo iPhone 16 izaba igiye hanze, na bwo nta kabuza ab'inkwakuzi bazahita bazitumiza.

    Ubundi bwoko

    Telefoni za infinix ziboneka ku isoko ku rugero rwa 12,12% mu gihe iza Huawei zo zihariye 2,26% by'isoko mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024.

    Telefoni za Xiaomi zihariye 2,05% iza Itel zikaba zingana na 2,06%, iza Sony zikaboneka ku rugero rwa 1,46%, iza Google zikangana na 5,16% mu gihe izagaragajwe nk'izitazwi ubwoko bwazo zingana na 12,84%, mu gihe izashyizwe mu cyiciro cy'izindi zingana na 4,29%.

    Tecno Camon 30 Premier 5G igezweho mu za Tecno

    iPhone 15 ifitwe na benshi muri Kigali

    Infinix Zero 20 yageze ku isoko mu 2022

    Uko telefoni zihariye isoko mu bihe binyuranye guhera muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024 mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/samsung-irazihiga-urutonde-rwa-telefoni-zigaragara-cyane-mu-rwanda