Blog

  • Kayonza:Abakoresha imihanda ibiri yangiritse bahawe icyizere ko izashyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Ni imihanda isa n'imaze kwangirika bikaba akarusho mu mpeshyi kuko iba ifite ivumbi ryinshi kandi irimo n'ibinogo.

    Bamwe mu bayituriye bavuga ko ibabangamiye cyane basabye ko yashyirwamo kaburimbo kuko ngo bamaze igihe kinini bayizezwa.

    Uwineza Clementine udodera mu isantere ya Videwo yagize ati ' Urabona twe hano tudodera ku muhanda iyo ari mu mpeshyi imyenda yose tudoda iba yuzuye ivumbi kuburyo tuba dufite ubwoba ko ryanadutera indwara. Abayobozi bagiye baza bakatubwira ko uyu muhanda uzakorwa ariko na n'ubu turacyategereje. Niba bishoboka badufashe ukorwe kuko uri mu mihanda ibangamye.'

    Niyokwizerwa Egide usanzwe ari umumotari mu isantere ya Videwo, yavuze ko kubera uburyo uyu muhanda usigaye ari mubi ngo wica moto zabo cyane agasaba ko washyirwamo kaburimbo nibura yagera nko kuri kaminuza.

    Maniriho Protais we yagize ati 'Nk'iyo uhetse umuntu mukawunyuramo cyane cyane nko mu mvura mushobora kugwa kuko warangiritse cyane. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukuwukora ukongera ukamera neza.'

    Ayinkamiye Announciatte utuye mu Murenge wa Rukara, yavuze ko iki kibazo cy'umuhanda ubuyobozi bumaze igihe kinini bubabwira ko uzakorwa ariko bagategereza bagaheba.

    Ati 'Kuba rero uyu muhanda udakoze neza bituma duhendwa nko kuva muri Rukara ugera Buhabwa moto iguca 2000 Frw kandi harimo kaburimbo twanabona imodoka zawugendamo ibiciro bikoroha.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'iyi mihanda uko ari ibiri bakizi yaba uwa FAWE-Videwo ndetse n'umuhanda wa Rukara-Buhabwa.

    Yavuze ko yose bari gushaka ubushobozi kuburyo yakubakwa mu minsi ya vuba.

    Ati ' Uriya muhanda urimo ibyiciro bibiri, hari umuhanda dukunze kwita FAWE-Videwo uva kuri kaburimbo ukagenda ukagera mu isantere ya Videwo no ku ishuri rya Kaminuza. Hakozwe inyigo biri mu nzira ko ukorwa, turimo gukorana n'izindi nzego mu gushaka ubushobozi buhagije bw'uko wakorwa.'

    Meya Nyemazi yavuze ko hari ikindi gice cy'umuhanda uhera Rukara ahitwa ku Kimodoka ugakomeza Karubamba mpaka muri Buhabwa mu Murenge wa Murundi, yavuze ko uwo ng'uwo wo ari umushinga bahuriyeho n'Akarere ka Gatsibo aho biteganyijwe ko hazakorwa umuhanda w'ibilometero 17 harimo 11,5 biri mu Karere ka Kayonza.

    Ati ' Uwo rero uri mu mihanda iteganyijwe turi mu nzira yo gukorana na RTDA kugira ngo uriya muhanda nawo uboneke, si ikibazo gishya rero ni imishinga izwi kandi turateganya ko ingengo y'imari izaboneka vuba.'

    Umuhanda FAWE-Video ukoreshwa cyane n'abanyeshuri ndetse n'abarimu baba bajya kuri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Uburezi riherereye mu isantere ya Videwo. Naho umuhanda Karubamba Buhabwa-Rwagitima ukoreshwa cyane n'aborozi baba bagemuye amata.

    Uwineza Clementine yavuze ko babangamiwe n'umuhanda wa Videwo kuko ngo ubateza ivumbi ryinshi

    Uyu muhanda abawukoresha bifuza ko washyirwamo kaburimbo

    Umwe mu bacururiza mu isantere ya Videwo avuga ko ibicuruzwa byose usanga byarabaye ivumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakoresha-imihanda-ibiri-yangiritse-bahawe-icyizere-ko-izashyirwamo

  • Mangesh Verma yagizwe umuyobozi mukuru wa CIMERWA – #rwanda #RwOT

    Mangesh yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi n'ibikorwa mu ruganda rwo muri Kenya rwa United Millers Limited, aho yakoze imyaka icumi.

    Itangazo rya Cimerwa rigira riti 'kuva ku wa 1 Nyakanga 2024, Mangesh Verma yashyizweho nk'umuyobozi Mukuru wa Cimerwa asimbuye James Oduor.'

    James Oduor yatangiye kuyobora Cimerwa muri Mutarama 2023 ubwo uru ruganda rwari mu nzira zo kugurwa n'ikigo cyo muri Kenya cya National Cement Holdings Limited.

    Verma yinjiye muri Cimerwa nyuma y'uko iguze imigabane yose y'uruganda rwa Prime Cement, rwari rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 ku mwaka.

    Cimerwa iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, ni ukuvuga kugeza muri Kamena 2024, yungutse miliyari 11 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bigaragaza inyongera ya 22.3%.

    Urwunguko ku mugabane umwe na rwo rwazamutse ku ijanisha rya 22.3%, rugera kuri 16.17 Frw.

    Igicuruzo rusange cya Cimerwa muri ayo mezi cyakomeje kuba miliyari 72.9 Frw bitewe no guhagarika imirimo iminsi 42 hakorwa ibikorwa byo kuvugurura imashini zitandukanye.

    Umutungo mbumbe w'uruganda wiyongereyeho 8% ugera kuri miliyari 115.7 Frw.

    Urwunguko rw'agateganyo rwatangajwe kugeza ku wa 30 Kamena 2024 rungana na miliyari 13 Frw, bivuze ko umugabane umwe wunguka 18.76 Frw.

    Mangesh Verma yagizwe umuyobozi mukuru wa CIMERWA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mangesh-verma-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-cimerwa

  • DR Congo: Biteguye kwakira Doze zisaga Miliyoni eshatu z'inkingo za MPox(Ubushita bw'Inkende) #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima wa DR Congo yatangaje ko imibare y'abantu bamaze kwandura ubushita bw'inkende muri iki gihugu igeze ku 16,700. Ni mu gihe abo imaze kwica barenga 570 kuva uyu mwaka watangira. Avuga ko biteze kwakira inkingo z'iyi ndwara mu cyumweru gitaha.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere i Kinshasa, Minisitiri Roger Kamba yagize ati: 'Turi ku bantu 3,4% bashobora kwicwa n'iyi ndwara'. Yakomeje avuga ko DR Congo ifite 'ubunararibonye mu guhangana n'iyi ndwara', cyane ko ari cyo gihugu cya mbere yabonetsemo mu bantu mu myaka igera kuri 50 ishize.

    Yagize ati: 'Mpox ni indwara tuzi neza hano mu gihugu cyacu, iri hano kuva muri za 1970, yabonetse bwa mbere mu 1958 mu nkende. Umuntu yayandujwe n'inyamaswa, ahanini inkende, yabonetse ku muntu mu ntangiriro z'imyaka ya 1970.

    Agira kandi ati' Mbere 2/3 bayanduzwaga n'inyamaswa naho 1/3 bikaba umuntu uyanduje uwundi. Ibyo ni byo byabagaho cyane mbere, byabonekaga cyane cyane mu majyaruguru mu ntara nka Equateur'.

    Minisitiri Kamba ariko, avuga ko virusi y'ubushita bw'inkende iriho ubu (Clade 1) yandura vuba cyane kandi yica kurusha andi moko yose yabonetse mbere. Ati: 'Ubu si indwara ya Congo gusa, imaze kugera ahandi henshi, mu bihugu bigera kuri 17 bya Afurika, n'ahandi'.

    Uretse DR Congo ifatwa nk'izingiro ry'iyi ndwara ubu, hanze y'icyo gihugu imibare yerekana ko u Burundi buri mu hibasiwe cyane aho Leta yatangaje ko kugeza ku mpera y'icyumweru gishize abanduye ari 153, bari mu duce dutandukanye tw'igihugu.

    Ni mu gihe mu karere, iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, Uganda na Kenya. Hanze ya Afurika, ubu bushita bw'inkende bumaze kuboneka mu bihugu birimo Sweden/Suède, Pakistan (y'ubwoko bwa Clade 2) na Philippines.

    Bizeye inkingo mu cyumweru gitaha

    Muri DR Congo, Minisitiri Roger Kamba yavuze ko bizeye kwakira inkingo za Mpox vuba, ati: 'Tugiye gukingira abantu kandi umuntu wakingiwe bimurinda iyi ndwara'. Yongeraho ati: 'Nizeye ko mu cyumweru gitaha tuzabona inkingo zihageze…Twebwe twiteguye guhita dukingira, dutegereje gusa ko zihagera', ni inkingo iki gihugu kitazagura, ahubwo kizahabwa nk'impano nk'uko yabivuze.

    Kamba agira ati: 'Dukeneye hafi doze miliyoni 3,5 ariko nababwira ko kubera Ububiligi tuzabona doze 215,000, [izo] nta nubwo ari kimwe cy'icumi. Kubera Ubuyapani, tugomba kubona doze miliyoni eshatu, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kureba ngo zizatwoherereza [doze] zingahe, kuko na bo ubwabo bakeneye izo nkingo'.

    Hari inkingo ebyiri zizwi za mpox, ni inkingo zageragejwe ariko ntabwo ziragera muri DR Congo cyangwa ahandi mu karere aho iyi ndwara ubu ari ikiza.

    Ministiri Kamba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yaburiye abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina n'abantu benshi kuko ngo basanze ari kimwe mu byihutisha cyane iyi ndwara. Yasabye kandi Abanyecongo kwirinda gukora ku nyamaswa zipfishije kuko ngo na zo zanduza cyane.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/20/dr-congo-biteguye-kwakira-doze-zisaga-miliyoni-eshatu-zinkingo-za-mpoxubushita-bwinkende/

  • Hillary Clinton yahamagariye abagore gushyigi… – #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, inama ikomeye y'ishyaka ry'Abademokarate yatangiye imirimo yayo mu mujyi wa gatatu mu bunini mu gihugu, Chicago, muri leta ya Illinois.

    Ikoraniro ryafunguwe n'umuyobozi wa Komite yateguye iyi nama Minyon Moore. Hakurikiyeho umuyobozi wa Komite nyobozi y'ishyaka ku rwego rw'igihugu, Jaime Harrison.

    Izindi ntumwa zitabiriye iyi nama zikavuga ijambo harimo na Jill Biden,umugore wa Perezida Joe Biden hamwe na Hillary Clinton, wabaye kandida wa mbere na mbere mu mateka w'umugore wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye, iry'Abademokarate ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu 2016, ariko ntiyatorwa.

    Mu ijambo rye Hillary yashimiye cyane Perezida Biden n'urukundo rutagereranywa afitiye igihugu. Yibukije inzira ikomeye abagore banyuzemo kugirango babone uburenganzira bwo gutora, kugera aho abereye kandida mu 2016. Ati: 'None turimo turandika andi mateka mashya.'

    Yakomeje agira ati “Ejo hazaza ngaha turahageze. Nakwifuje ko mama wanjye na mama wa Kamala baba batureba ubu. Amateka yanjye n'amateka y'igihugu cyacu atwereka ko kujya imbere birashoboka ariko ntibyikora. Tugomba kubiharanira. Kandi tudacika intege na gato. Kamala afite ubushishozi n'ubunararibonye bwo kutuyobora mu nzira itujyana imbere.'

    Si ubwa mbere Hillary Clinton yakwerekanako ashyigikiye Kamala Harris kuko ubwo byamaraga gutangazwa ko ariwe wasimbuye Biden mu matora, yahise atangaza ko abyishimiye anahamagarira abanyamerika kumushyigikira ndetse avuga ko abona Kamala afite amahirwe yo kuba umugore wa mbere waba Perezida wa USA.

    Mu nama y'Abademokarate, Hillary Clinton yashishikarije abagore gushyigikira Kamala Harris


    Hillary yavuze ko Kamala afite ubushobozi n'amahirwe yo kuba 'umugore wa mbere wayobora USA'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146071/hillary-clinton-yahamagariye-abagore-gushyigikira-kamala-harris-146071.html

  • Ibiteye amatsiko ku buzima n’urukundo rwa Rus… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro bahuriyemo bombi binyuze ku muyoboro wa Youtube wa Rusine Patrick, bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ni nyuma y’iminsi ishize, uyu musore ateye intambwe yambika impeta uyu mukobwa nyuma y’igihe gishize bari mu munyenga w’urukundo.

    Iryn Uwase yavuze ko Rusine bagiye kurushinga ari umusore ufite indangagaciro zihariye zatumye yiyemeza kubana nawe. Yavuze ko Rusine ari umuntu uzi kwita ku bandi, umusore ufata inshingano ‘kandi unkunda cyane’. Ati “Urankunda? Patrick ati “Ndagukunda cyane.”

    Yavuze ko hejuru y’ibi byose, Patrick ‘aranyubahisha no mu bantu’. Ubwo yari afashe ijambo, Patrick yavuze ko umukobwa bagiye kubakana afite inshuti nyinshi ‘ndetse n’iyo nguhuje n’abantu ntabwo munaniranwa’.

    Yavuze kandi ko Uwase ari umuntu w’abantu, ku buryo iyo basohotse aba agomba kwishyura amafaranga menshi bitewe n'abantu benshi baba bakiriye.

    Yanavuze ko umukunzi we azi guteka cyane ku buryo ‘mba nifuza ko wazashinga Restaurant’. Rusine yanavuze ko akururwa cyane n’amaso y’umukunzi we kandi ‘iyo nkugeze imbere numva ibibazo byose bishize kandi nkabibonera igisubizo’.

    Ati “Iyo ndi kumwe nawe duhora tuganira, iyo turi kuganira untega amatwi, iyo utari kunyoherereza ibyo kureba, uba uri kunyandikira, nyine buri kanya iyo ndi gutekereza nsanga uri mu buzima bwanjye.”

    Uwase yavuze ko kuri Rusine akururwa cyane no kuba amwitaho. Ati “Nkunda uburyo unyitaho kandi ukandinda kurusha uko njye niyitaho. Nkunda ukuntu unyitaho pe, n’uburyo uba umbaza umeze neza, ntakibazo, ukamfata mu ntoki. Ndabikunda, birankurura pe.”

    Uyu mukobwa yavuze ko iyo ababaye yihatira kurya cyane. Yavuze ko byaturutse ku kuba akiri muto yarivumburaga akanga kurya, hanyuma akicwa n’inzara ariko ‘aho namenyeye ubwenge ndarya koko’.

    Yabiteyemo urwenya avuga ko noneho iyo yarakaye akubita urugi, ariko kandi ngo aba akeneye umwanya we kugira ngo ‘mbanze mbyakire’. Ati 'Ariko urugi rwo mba narakubise.”

    Rusine yavuze ko we iyo arakaye aravuga cyane ‘ariko kandi kera iyo narakaraga namega ibintu’. Ati “Ariko ibyo byari ibya kera. Uyu munsi naje kumenya ko kuba mu Isi isa n'isaha warakara cyangwa se ukishima.”

    Yavuze ko akazi k’itangazamakuru gahuje no kuba yariyeguriye gutera urwenya. Ati “Akazi kanjye ni ugutera urwenya mu kiganiro.” Yunganiwe n’umukunzi we, wavuze ko ‘mu buzima busanzwe uko abantu bakuzi ntabwo ariko uri’.

    Uwase yavuze ko Bruce Melodie ariwe muhanzi akunda mu Rwanda ‘abandi bakaza inyuma’. Ni mu gihe Rusine yavuze ko akunda Butera Knowless na Andy Bumuntu.  Rusine yavuze ko yatangiye kumva ibihangano bya Andy Bumuntu kuva mu 2016 ‘ku buryo nari mfite inzozi zo kuzahura nawe’.

    Uyu mukobwa yavuze ko atigeze ajya mu rukundo n’undi muntu, kandi ntiyigeze yizerera mu rukundo ‘kugeza ubwo nahuye nawe’.

    Ati “Ntabwo bivuze ko ntakundanyeho, yego nakundanyeho ariko ntabwo rwari urukundo rufite intego, Oya! Nshobora kuba wenda narakundanye n’umuntu wabonaga ko bifite intego ariko nawe byaje kurangira bitari neza, rero nasanze ufite umwihariko utandukanye n’uwabo ukuntu.”

    Uwase yavuze ko Patrick ‘iyo yakunze aba yakunze, unyubaha pe kandi ndabibona’. Ati “Nsuhuje aba Ex banjye aho bari. Nonese muri bose ni inde wanyambitse impeta.”

    Kimwe mu bibazo babajijwe cyane hari n’igihe bazakorera ubukwe. Mu gusubiza, Uwase yavuze ko bazabitangaza mu gihe iki kiganiro kizaba cyarebwe n’abantu barenga ibihumbi 100. Ariko bombi bamaze igihe bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo.

      Iryn Uwase yatangaje ko yakuruwe cyane no kuba Rusine Patrick amwitaho kandi akamuhangayikira 

    Rusine yavuze ko Uwase bagiye kurushinga afite inshuti nyinshi zimwizereramo, kandi bituma umuryango wabo waguka cyane 

    Uwase yavuze ko Rusine yaruse abandi basore bose bahuye, ikirenze kuri ibyo yamwambitse impeta y’urukundo 

    Uwase yavuze ko afite inshuti nyinshi zimugisha inama, ndetse n’inshuti y’akadasohoka ya Titi Brown na Nyambo

    Rusine na Uwase yavuze ko mu gihe kiri bazatangaza gahunda y’ubukwe bwabo 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE KIGARUKA KU RUKUNDO RW’ABA BOMBI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146076/ibiteye-amatsiko-ku-buzima-nurukundo-rwa-rusine-patrick-numukunzi-we-bitegura-kurushinga-a-146076.html

  • Uwari umugore wa Katauti wari warabaswe n’ubusinzi yinjiye mu ivugabutumwa #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamenyekanye muri Sinema ya Tanzania nka Oprah akaba yarahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti wari kapiteni w’Amavubi, yinjiye mu ivugabutumwa.

    Uyu mugore wari usanzwe ari umukristu muri Kiliziya Gatulika yatangije umuryango wa ‘Friends of God Ministry’ bishatse kuvuga Umuryango w’Ivugabutumwa w’Inshuti z’Imana.

    Mu kiganiro yashyize ku rukuta rwe rwa Youtube yasobanuye byinshi ku buzima bwe ndetse n’umuryango w’ivugabutumwa yatangije ari kumwe na Majag usanzwe umuba hafi.

    Ati 'Ni ikintu Imana yashakaga ko dukora. Njye namwe twese turi inshuti z’Imana. Kubaka urusengero cyangwa kurugira, ni ikintu twese dushaka kongera kuri uyu muryango kubera ko kugeza uyu munsi nta kindi kintu mfite […] Ni ugufasha abantu, ubu sindi umwe kandi tubikora kuko turi inshuti.'

    'Namaze igihe kinini ndi mu by’isi, ariko ntabwo nari niteguye gukorera Imana mu gihe nari mfite ibindi mpugiyemo. Ni nayo mpamvu kandi ntari ntunganiye Imana, ariko niyo mpamvu yatumye mpinduka.'

    Si we gusa kuko n’umuhungu we Krish Ndikumana yabyaranye na Katauti (witabye Imana muri 2017) na we yamutwaye muri uru rugendo.

    Ati 'Umwaka ushize nyuma yo kuba njye wa nyawe, nahinduye intekerezo ndetse negerana n’Imana cyane; akenshi nariyirizaga. Nakundaga kujya ku misozi nkiyiriza.'

    Yavuze ko yari yarabaswe n’ubusinzi kugeza aho yari asigaye atanga miliyoni 20 z’amashilingi 20 ku cyumweru azigura, yatangiye gutekereza gukizwa 2017 ariko abigeraho muri 2024.

    Ati 'Ntabwo nzi niba hari umuntu wakuze akunda inzoga nkanjye. N’iyo nabaga ndi muri 'Hangover’ ntabwo nazihurwaga. Nakundaga inzoga cyane[…] nakuze ndi uwo muntu ntazi gukorera Imana.'

    Ndikumana Hamad Katauti yashakanye na Oprah muri Nyakanga 2009 mu birori byabareye Dar es Salaam. Katauti yitabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye, gusa yitabye Imana baratandukanye batakibana.

    Oprah yinjiye inzira yo gikizwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwari-umugore-wa-katauti-wari-warabaswe-n-ubusinzi-yinjiye-mu-ivugabutumwa

  • Ntabwo ibintu by’ubugoryi abasifuzi bakoze ari byo – Mashami Vincent mu mvugo ikakaye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yifatiye ku gahanga abasifuzi basifuye umukino batsinzwemo na CS Constantine muri CAF Confederation Cup aho yabashinje kubogama.

    Police FC yatsinzwe umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup na CS Constantine 2-0, ni mu mukino wabereye muri Algeria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yanenze cyane abasifuzi basifuye uyu mukino kuko bagaragaje kubogama cyane.

    Ati 'Abasifuzi bakwiye kwishima kuko bakoze neza, icyo bashakaga bakigezeho guhera umukino utangiye ntibatworoheye. Ndihanganisha ikipe yanjye kuko ntabwo yari ikwiye abasifuzi nk’aba.'

    Yakomeje avuga ko gutsindwa ntaho bitaba ariko gutsindwa bigizwemo uruhare n’abasifuzi avuga ko bakoze ibintu by’ubucucu, ari ibintu bibabaje cyane.

    Ati 'Wenda ushobora gutsindwa kuko ari umunsi mubi, dushobora gutsindwa ariko iyo ubonye ibintu by’ubucucu abasifuzi bakora ndakeka atari byo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umupira wa Afurika buri gihe ntaho ugera, ntabwo tuzi icyo dushaka kubera imisifurire mibi, ushobora gutsinda no gutsindwa ariko reka umukino ugende uko wakagenze, wikwerekana uruhande uriho.'

    'Njyewe ndashimira abasore banjye kuko twakinnye n’abasifuzi, dukina n’ikipe nziza nka CS Constantine, ndi kumwe n’abasore kuko ibyabaye byari bigoye ko twatsinda bitewe n’aba basifuzi.'

    Abajijwe niba yizeye ko ashobora kuzayikuriramo mu Rwanda, yavuze ko byose bishoboka kuko hakiri indi minota 90 yo gukina.

    Ati 'birashoboka kuko ntabwo turi ikipe mbi kandi iyo urebye uko twitwaye n’uko twakinnye n’ibihe bitari bitatworoheye, turi ikipe nziza, turacyafite iminota 90 reka dutegereze tuzarebe ni iki kizaba.'

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ni umukino isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3.

    Mashami Vincent yanenze abasifuzi ku buryo bukomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-ibintu-by-ubugoryi-abasifuzi-bakoze-ari-byo-mashami-vincent-mu-mvugo-ikakaye

  • Myugariro wa Rayon Sports yamaze gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro Mitima Isaac wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Saudi Arabia.

    Uyu mukinnyi utaragaragaye mu muri Rayon Sports kuva yatangira kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

    Impamvu uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usigaranye umwaka umwe muri Rayon Sports yatangaga, ni uko hari ibirarane iyi kipe yari imufitiye itaramwishyura.

    Yamaze kwerekeza muri Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club ikaza guhindurirwa izina muri 2006.

    Mitima Isaac yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mitima Isaac yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-yamaze-gusinyira-ikipe-nshya

  • APR FC ntiyahiriwe n’umukino wa mbere wa CAF Champions League wayihuje na Azam FC muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinzwe umukino ubanza wa mbere mu irushanwa rya CAF Champions League 2024 — 25, wayihuje na Azam FC yari iwayo muri Tanzania.

    Penaliti y'Umunya-Colombia Jhonier Blanco, niyo cyahesheje intsinzi y'igitego 1-0 AZAM mu mukino ubanza wa CAF Champions League iyi kipe yo muri Tanzania yari yakiriyemo APR FC kuri AZAM Complex Stadium.

    APR FC irasabwa kuzatsinda Azam FC ku kinyuranyo y'ibitego 2, mu mukino wo kwishyura uzaba i Kigali, kugira ngo yizere gukomeza.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ntiyahiriwe-numukino-wa-mbere-wa-caf-champions-league-wayihuje-na-azam-fc-muri-tanzania/

  • U Rwanda rwatangiye neza ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatangiye neza ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi itsinda Lebanon amanota 80-62.

    Guhera ejo hashize tariki ya 19 Kanama 2024 kugeza tariki 25 Kanama 2024, mu Rwanda na Mexico hazaba habera ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying).

    Mu Rwanda harimo gukinira amatsinda abiri, itsinda C ririmo Senegal yatangiye itsinda Hungary ihabwa amahirwe amanota 63-61 ndetse na Brazil yatangiye itsinda Philippines amanota 77-73.

    Itsinda D, Argentine yatangiye neza itsinda Ubwami bw’Abongereza amanota 53-43.

    Umukino ufungura irushanwa ukaba wabaye saa mbili z’ijoro nyuma y’ibirori bifungura aho wahuje u Rwanda na Lebanon.

    Ni umukino utagoye inkumi z’u Rwanda kuko zayoboye umukino uduce 4 twose tw’umukino, agace ka mbere bagatsinze amanota 24-17.

    Lebanon mu gace kabiri yagerageje kwihagararaho ariko n’ubundi nako birangira igatakaje ku manota 21-19. Amakipe yagiye kuruhuka ari 45-36.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gace ka gatatu ibifashijwemo n’abarimo Philoxy Destiney akaba na kapiteni w’iyi kipe, Bella Murekatete, Keish Hampton baje gutsinda aka gace amanota 20-12 ni mu gihe agace ka nyuma bagatsinze 15-14.

    Bella Murekatete w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 24.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-neza-ijonjora-ryo-gushaka-itike-y-igikombe-cy-isi-amafoto