Blog

  • Ilkay Gündogan yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Budage ayishimira byimazeyo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, Ilkay Gündogan, umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko asezeye ku ikipe y'igihugu y'u Budage. Gündogan, wakinnye imikino 82 mu ikipe y'igihugu kuva yinjiyemo mu 2011, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira abamuhaye amahirwe yo guhagararira igihugu cye.

     

    Mu itangazo rye, Gündogan yagaragaje ko umwanzuro wo gusezera kuri Mannschaft ufite ishingiro mu kubera ko yumva amaze Ku nanirwa, haba ku mubiri ndetse no mu mutwe, bitewe b'itewe n'imiterere y'imikino ikomeye .

     

    Yagize ati, 'Umunsi wanjye w'ikirenga ni ubwo nahawe icyubahiro cyo kuyobora ikipe nka kapiteni mu irushanwa rya Euro ryabereye iwacu mu mpeshyi ishize! Nyuma y'imyaka yose, twongeye gutuma igihugu cyacu cyishima — kuba naragize uruhare muri byo biranshimisha cyane.'

     

    Gündogan yakomeje avuga ko, mbere y'iryo rushanwa, yari amaze kumva umunaniro mu mubiri no mu mutwe, bigatuma yibaza cyane. Avuga ko umubare w'imikino akina mu makipe, yaba ayo ku rwego rw'igihugu cyangwa ay'amakipe asanzwe, udahinduka kandi ukomeje kwiyongera.

    Mu myaka 13 yamaze mu ikipe y'igihugu, Gündogan yabashije gutsinda ibitego 19, atanga n'imipira 7 yavuyemo ibitego. Yagize uruhare muri Euro 2012, 2020, na 2024, ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Isi ya 2018 na 2022.

    Gündogan kandi ari mu biganiro byo kuva muri FC Barcelona, aho bikekwa ko ashobora gusubira mu ikipe ya Manchester City. Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru Fabrizio Romano na 'The Athletic,' iyi kipe yo mu Bwongereza yagaragaje ko ishaka kumugarura, kandi ibiganiro bigana ku musozo.

    Yasoje itangazo rye agira ati, 'Nafashe icyemezo cyo gusoza urugendo rwanjye mu ikipe y'igihugu nyuma y'ibyumweru bike byo gutekereza. Ndacyibuka n'ishema rikomeye imikino mpuzamahanga 82 nakiniye igihugu cyanjye — umubare nari ntegereje mu 2011, ubwo nakiniraga bwa mbere ikipe nkuru.'

    Yashimiye abafana, abatoza, n'abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi muri uru rugendo, avuga ko azakomeza kuba umufana w'ikipe y'igihugu y'Ubudage kandi yizeye ko izagera ku ntego zo kwegukana igikombe cy'isi cya 2026

    Source : https://yegob.rw/ilkay-gundogan-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-yu-budage-ayishimira-byimazeyo/

  • Handball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tunisia na Algeria mu gikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Nyuma ya tombola y’igikombe cy’Afurika muri Handball mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere na Tunisia izakira iri rushanwa.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yarabonye itike nyuma y’uko yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ry’Akarere ka 5 'IHF Trophy Zone 5′ itsinze Uganda ibitego 26-25.

    Ni irushanwa ryari ryabereye muri Ethiopia mu Mujyi wa Addis Ababa aho ryasojwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024.

    Igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20 (Men’s Juniors [U20] Nations Championship 2024) kizaba kiba ku nshuro ya 31, uyu mwaka kizabera muri Tunisia.

    U Rwanda rukaba rwisanze mu itsinda rya Mbere ririmo na Tunisia izakira irushanwa. Ruzaba ruri kumwe kandi na Libya na Algeria.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/handball-u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rimwe-na-tunisia-na-algeria-mu-gikombe-cy-afurika

  • Muhanga-RPF: Dutewe ishema n'uko dufite Abanyamuryango bakunda umuryango….-Jacqueline Kayitare #rwanda #RwOT

    Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, bakoze Umuhuro, Igitaramo mu rwego rwo kuganira no kwishimira urugendo bagenze guhera mu kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame kugera ku matora yamuhesheje intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda, aho yatowe ku majwi 99,18%. Umuyobozi (Chairperson) w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare yashimiye uruhare Abanyamuryango bagize mu rugendo rw'Amatora, ubwitange bagize mu bikorwa byose basabwaga gukora kugira ngo Amatora agende neza.

    Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga akaba n'umuyobozi( Chairperson) w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, muri iki gitaramo cyahuje Inkotanyi za Muhanga, yashimiye Abanyamuryango bose uruhare bagize mu kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ndetse n'uburyo bitabiriye amatora kugera bamuhaye amajwi yabo, akaba ariwe wahize abandi bose, atorerwa gukomeza kuyobora U Rwanda n'Abanyarwanda muri Manda y'imyaka itanu.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'Abanyamuryango batari bake, baranzwe no kuganira, gusangira, Kwishima…

    Yagize ati' Turashima Abanyamuryango bose ko babigizemo uruhare. Kuva ku Mudugudu twaritoreye twese uko tungana mu karere kacu, dusaba kandi dushimangira ko tugifite icyizere gihagije ko Chairman wacu( Paul Kagame) ariwe wakomeza agahagararira Umuryango wacu muri aya matora y'Umukuru w'Igihugu. Kuva ku Mudugudu byarabaye, ku rwego rw'Akarere murabyibuka byagenze neza dukomeza kugaragaza ko amahitamo yacu tuyakomeyeho'.

    Avuga ku rugendo rwo kwamamaza Paul Kagame n'abakandida b'Umuryango RPF-Inkotanyi, yagize ati' Abanyamuryango twese uko tungana mu karere kacu, ndetse twabonye n'inshuti nyinshi zajyaga ziza kudushyigikira mu bikorwa byo kwamamaza, twaramamaje mu bice byose by'Akarere kandi Abanyamuryango twese twakoze akazi keza cyane, twongera kwishima Nyakubahwa Chairman wacu yaje hano. Mwabonye ko byagenze neza cyane kurusha uko twabitekerezaga'.

    Meya Jacqueline Kayitare akaba na Chairperson w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere, ibyishimo byari byose imbere y'Abanyamuryango.

    Akomeza avuga ko haba kuri Site nkuru ya Shyogwe yamamarijweho Umukandida Paul Kagame w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, haba mu Mirenge hirya no hino ndetse na Site ya Buziranyoni ahamamarijwe Umuryango RPF-Inkotanyi kugira ngo hazaboneke Abadepite benshi mu nteko ishinga Amategeko, ahamya ko hose byagenze neza cyane. Ati' Aho hose Abanyamuryango bakoze akazi keza, keza cyane! Dutewe isheme n'uko dufite Abanyamuryango bakunda Umuryango kuri ruriya rwego'.

    Jacqueline Kayitare, yagize kandi ati' Igikorwa gikuru cyakozwe kandi koko cyagombaga gukorwa, kwari ugutora. Ibyo twifuzaga byose, ibyo twaharaniye byagombaga gusozerezwa n'Igikumwe ku Gipfunsi, aho niho urugendo rwacu twarukomereje tariki ya 15 Nyakanga mu gitondo karekare turabyuka tujya gushimangira amahitamo yacu, turamutora umukandida wacu, tumutora twishimye, tubishaka, twarabiharaniye, n'uyu munsi uwavuga ngo twongere dutore twamubwira ngo zana Impapuro!'.

    Kandi ati' Turacyashimangira ko Muzehe wacu ko ariwe dushaka, ko ariwe tuzagumana'. Yakomeje ashimira Abanyamuryango amahitamo meza bagize, anabashimira ko batoye RPF-Inkotanyi ari nayo yagize Abadepite benshi.

    Jacqueline Kayitare, ashimangira ko kwicara nk'Abanyamuryango byari ngombwa cyane, bakongera kwibukiranya ko muri bo harimo imbaraga, bakibuka ko ntacyo RPF-Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame, ntacyo baburana Inkotanyi za Muhanga.

    Yabwiye Abanyamuhanga, by'umwihariko Inkotanyi ko icyo Umuryango wari ubategerejeho bagikoze kandi neza. Yabahaye ubutumwa, ababwira ko imirimo bakoze kuva mu kwamamaza kugera ku Matora bashimwe.

    Nta wishwe n'inzara cyangwa Inyota.

    Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bibukijwe ko iyi Manda y'imyaka itanu batoreye Perezida Paul Kagame ari Manda y'Ubudasa aho buri wese agomba guharanira kuyigiramo uruhare, ko kandi bakwiye kuzirikana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yarahiraga. Yibukije buri wese ko nubwo mu kwamamaza bavugaga ko ari we( Ni wowe), bazirikane neza ko yavuze ngo' Ni twe'.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/20/muhanga-rpf-dutewe-ishema-nuko-dufite-abanyamuryango-bakunda-umuryango-jacqueline-kayitare/

  • Rayon Sports WFC ikomeje gutsindirwa muri Ethiopia #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinzwe umukino wa 2 muri CECAFA y’abagore irimo kubera muri Ethiopia izatanga ikipe izakina CAF Champions League, yatsinzwe na Kenya Police Bullets 1-0.

    Ni umukino wa kabiri w’itsinda rya mbere yakinaga, ni nyuma yo gutsindwa na CBE yo muri Ethiopia 3-2 mu mukino ufungura.

    Kuri uyu wa Kabiri yagarutse mu kibuga kugira ngo irebe ko yabona amanota ya mbere yari kuyitera imbaraga mu mikino ikurikiyeho.

    Rayon Sports yaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 6 cyatsinzwe na Purity Anyetu ku makosa y’ubwugarizi bw’iyi kipe.

    Rayon Sports binyuze mu bakinnyi nka Kaboy, Mukeshimana Dorothee ndetse na Rachael Muema winjiye mu kibuga asimbura bagerageje kwishyura iki gitego biranga umukino urangira ari 1-0.

    Rayon Sports iri mu itsinda rya mbere na CBE FC yo muri Ethiopia, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

    Rayon Sports yatsinzwe umukino wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-ikomeje-gutsindirwa-muri-ethiopia

  • Ibyishimo bikomeye ku mukinnyi wa filime Samantha #rwanda #RwOT

    Ingabire Pascaline wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Samatha n’andi mazina yagiye yitwa bitewe na Filime yakinnyemo, yibarutse umwana w’umuhungu.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Pascaline yasangije abamurikira amafoto bigaragara ko yafatiwe kwa muganga ateruye umwana, ayakurikiza ubutumwa bushimira Imana yabahaye umwana w’umuhugu.

    Ati 'Turishimye kandi ni umugisha wo kwakira umuhungu w’igiciro cyinshi. Urakoze, Mana ku bwo kuzana umunezero nk’uyu mu buzima bwacu.'

    Ni umwana wa Gatatu we n’umugabo we Kamanzi bakoze ubukwe muri 2019 bibarutse, akaba aje akurikira abandi babiri b’abakobwa.

    Muri 2021 Pascaline n’ubugabo we bibarutse umwana w’umukobwa yitaba Imana nyuma y’umunsi umwe avutse. Nyuma yaho mu 2022 nibwo bibarutse undi mwana w’umukobwa.

    Ubu ibyishimo ni byose mu muryango wa bo nyuma y’uko bibarutse umwana w’umuhungu

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini kugeza n’ubwo atangiye gutegura ize.

    Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo 'Urwishigishiye' yakinnyemo nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Mu 2020 ni bwo yatangiye gukora filime ze akazandika ndetse akanaziyobora ‘Production’ aho yakoze filime zirimo Inzozi, The Pact (Igihango) n’izindi.

    Samantha yibarutse umuhungu

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ibyishimo-bikomeye-ku-mukinnyi-wa-filime-samantha

  • Lionel Scaloni yahamagaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu batarimo Lionel Messi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Argentina, Lionel Scaloni, yatangaje urutonde rw'abakinnyi 28 azakoresha ku mukino wa kabiri w'amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi cya 2026 kizabera muri Amerika. Ku rutonde rw'abakinnyi 28, abakinnyi 20 bari mu ikipe yegukanye igikombe cya 'Copa América'.

    Mu bakinnyi begukanye igikombe cya 'Copa América' i Miami tariki ya 14 Nyakanga, abongeye kwibona Kurutonde ni aba bakurikira: Gerónimo Rulli, Emiliano Martínez, Gonzalo Montiel, Nahuel Molina, Christian Romero, Germán Pezzella, Nicolás Otamendi, Lisandro Martínez, Nicolás Tagliafico, Leandro Paredes, Guido Rodríguez, Alexis Mac Allister, Enzo Fernández, Giovani Lo Celso, Rodrigo De Paul, Nicolás González, Alejandro Garnacho, Valentín Carboni, Julián Álvarez, na Lautaro Martínez.

    Mu bakinnyi batari kuri uru rutonde harimo Lionel Messi, wakomeretse mu mukino wa nyuma bakina na Colombia akaba atarakina kuva icyo gihe, Ángel Di María watangaje ko yasezeye mu ikipe y'igihugu, Franco Armani, Lucas Martínez Quarta, Marcos Acuña, na Exequiel Palacios.

    Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Matías Soulé, Valentín Castellanos na Giuliano Simeone.

    Matías Soulé: Afite imyaka 21, yakinnye neza muri Frosinone, aho yari yajyiye avuye muri Juventus ku ntizanyo. Ubu, yerekeje muri AS Roma.

    Valentín Castellanos: Azwi ku izina rya Taty, afite imyaka 25, akaba akinira Lazio kuva mu 2023 nyuma yo kwitwara neza muri Girona (Espagne) na New York City (Amerika).

    Giuliano Simeone: Afite imyaka 21, ni umwana wa 'Cholo' (watwaye igikombe cya CONMEBOL Copa América inshuro ebyiri ) akaba anatozwa na se muri Atlético de Madrid. Yagize uruhare mu ikipe y'abatarengeje imyaka 23 yageze muri 1/4 cy'irangiza mu mikino Olempike, aho yatsinze igitego mu mukino wabahuje na Morocco.

    Argentina izakina na Chile tariki ya 5 Nzeri ku kibuga cya Estadio Más Monumental, hanyuma tariki ya 10 Nzeri izasura Colombia ku kibuga cya Estadio Metropolitano Roberto Meléndez. Ikipe y'igihugu ya Argentina iyoboye urutonde rw'amajonjora y'amakipe yo muri Amerika y'Epfo.

     

    Source : https://yegob.rw/lionel-scaloni-yahamagaye-abakinnyi-bikipe-yigihugu-batarimo-lionel-messi/

  • Ingabire Pascaline ‘Samantha’ yibarutse umuhu… – #rwanda #RwOT

    Ingabire winjiye muri Sinema Nyarwanda mu 2015 akamamara muri filime zitandukanye nka Teta, Igikomere na Samantha, yibarutse umwana w’umuhungu. Ni umwana wa kabiri abyaranye n'umugabo we Kamanzi Felix bamaranye imyaka itanu, mu gihe undi yitabye Imana muri Mata 2021.

    Mu butumwa yatanze agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka, Ingabire yagize ati: “Turishimye kandi twahawe umugisha w’umwana mwiza w’umuhungu. Urakoze Mana ku bwo kuzana umunezero nk’uyu mu buzima bwacu.”

    Muri Mata 2021 ubwo uyu muryango wapfushaga imfura, yari umwana wa kabiri wa Ingabire kuko asanganywe undi yashatse afite. Uwo witabye Imana yari yahawe amazina ya Saro Thea Maella, yitabye Imana amaze amasaha 14 avutse.

    Ingabire Pascaline yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime y'uruhererekane yise 'Inzozi Series' ica kuri Youtube.

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico.

    Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n'akazi akora.


    Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri Sinema Nyarwanda yibarutse umuhungu


    Ni umwana afata nk’umugisha n’umunezero udasanzwe bahawe na Rurema


    Amashimwe ni menshi kuri uyu mubyeyi w’abana batatu


     

    Pascaline asanzwe afite abandi bana babiri b’abakobwa

    Pascaline n’umugabo we Felix bamaze imyaka itanu barushinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146085/ingabire-pascaline-samantha-yibarutse-umuhungu-amafoto-146085.html

  • Abanyarwanda barenga miliyoni 5.6 bagizweho ingaruka n'imihindagurikire y'ikirere – #rwanda #RwOT

    Ingingo y'imihindagurikire y'ikirere ni imwe mu zihangayikishije abatuye Isi ndetse ibihugu bishora ingengo y'imari nini mu guhangana n'ingaruka zayo.

    Nk'urugero mu ngengo y'imari y'u Rwanda ya 2024/2025 hateganyijwe miliyari zirenga 580 Frw agamije kurengera ibidukikije no guhangana n'ingaruka zayo.

    Ubushakashatsi bwa Finscope 2024 bugaragaza ko 69%, ni ukuvuga Abanyarwanda barenga miliyoni 5.6 bahuye n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Muri aba harimo 56% bahuye n'imvura nyinshi mu bice batuyemo, abandi 26% bahura udukoko twinshi dutera indwara mu bihingwa.

    Bunagaragaza ko 25% bahuye n'ikibazo cy'amapfa cyangwa ubuke bukabije bw'amazi, 21% bahuye n'ikibazo cy'imvura nyinshi irimo inkuba n'imirabyo, mu gihe hari n'abagera kuri 18% bibasiwe n'isuri.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko Abanyarwanda 14% bahuye n'ikibazo cy'ubushyuhe bukabije na ho 1% bahuye n'inkongi zibasiye amashyamba n'ibihuru.

    Imibare igaragaza ko 30% by'abahuye n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ari bo bashatse ibisubizo byo guhangana n'ingaruka z'iki kibazo.

    Hari abarenga 33% bavuze ko bategereza ubufasha bwa Leta kugira ngo bigobotore ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ibihe.

    Minisiteri y'Ibidukikije iharutse gutangaza ko hakiri icyuho cya miliyari 7.1$ ku ngengo y'imari yagenewe gufasha u Rwanda ngo ruzabe rugabanyije 38% by'imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kugeza mu 2030.

    Imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye muri Gicurasi 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barenga-miliyoni-5-6-bagizweho-ingaruka-n-imihindagurikire-y

  • Muhanga: Umugabo arakekwaho gusambanya umukobwa we – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we, ngo yacunze umugore ari na we nyina w'uyu mukobwa n'abavandimwe be babanaga adahari, ahita amusambanya.

    Bivugwa ko ubwo umukobwa yabonaga nyina atashye, yakoresheje amarenga amwereka ibyo Se yamukoreye, bahera ko batangira gukeka ko yaba yamusambanyije.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko bamenye iyo nkuru mu masaha y'umugoroba ku wa 18 Kanama 2024.

    Nyuma yo kuyimenya, inzego z'ibanze zahise zijya gufata uyu mugabo bamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ishami rya Mushishiro.

    Niyonzima, yakomeje avuga ko andi makuru bamenyeye ahabereye icyaha, avuga ko ngo uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe asambanya uwo mukobwa we ntibimenyekane kubera kutabasha kubivuga.

    Ati 'Bavuze ko ngo bishoboka ko yari asanzwe abikora,gusa twe aho twabimenyeye twahise tujya kumufata kugira ngo noneho bikirukiranwe, bimenyekane, kuko uwo mukobwa afite ubumuga, urumva ko nabyo ari ihohoterwa.''

    Mu ngingo ya 134 y'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryahinduwe n'itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 mu gika cyaryo cya nyuma,riteganya igifungo cya burundu, iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri.

    Ibiro by’Umurenge wa Mushishiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umubyeyi-w-umugabo-arakekwaho-gusambanya-umukobwa-we

  • Nyanza: Inkongi y'umuriro w'amashanyarazi yatwitse imashini icumi zisya – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ibi byabaye mu mu rukerera rwo ku 19 Kanama 2024,bigakekwa ko iyo inkongi y'umuriro yatewe n'amashanyarazi aho urusinga rwo ku ipoto rwajyanaga umuriro ahari ibyo byuma bisya, rwahiye rugahita rukongeza ahari izi mashini.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby'aya makuru gusa avuga ko hataramenyekana nyakuri icyateye iyi nkongi y'umuriro.

    Ati 'Nta makuru yihariye turamenya ku mpamvu zateye iyi nkongi. Nta kidasanzwe twamenye.''

    Kugeza ubu harabarurwa imashini 10 zahiye zigakongoka, zikaba ari iz'abantu babiri ari bo Kamagaju Donatille wahishije imashini umunani ndetse na mugenzi we Ruzibiza Jean Claude wahishije ebyiri.

    Andi makuru IGIHE yamenye ni uko izi mashini zose zahiye nta bwishingizi zagiraga, zikaba zasyaga bimwe mu bihingwa byera muri aka gace birimo imyumbati n'ibindi.

    Byabaye ngombwa ko umuriro uzimywa n'abaturage ariko imashini zo zari zamaze kwangirika

    Ikibatsi cy’umuriro cyari cyinshi mbere yo kuhazimya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-inkongi-y-umuriro-w-amashanyarazi-yatwitse-imashini-icumi-zisya