Blog

  • Turabashimira cyane! Ishimwe rya Bull Dogg ku… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, mu gihe bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024.

    Ni igitaramo bazahuriramo n’abaraperi bakomeye muri iki gihe barimo nka Ish Kevin, B-Threy, Bruce the 1st, itsinda rya Tuff Gangz, Kenny K Shot n’abandi.

    Ni ubwa mbere we na Riderman bateguye igitaramo nk’iki, ariko kandi byaturutse ku busabe bw’abafana nyuma y’uko bashyize hanze Album ‘Icyumba cy’amategeko’ bahuriyeho.

    Aba bombi bamaze amezi abiri bitegura iki gitaramo, ku buryo bavuga ko bageze kuri 99% bitegura iki gitaramo, aho bazacurangirwa na Shauku Band.

    Ni igitaramo bari gukora batewe inkunga na SKOL binyuze muri SKOL Malt, ndetse buri ‘Affiche’ yose bashyira hanze, bagaragaza ko bashyigikiwe n’uru ruganda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko bashimishijwe no kuba SKOL yarabateye inkunga, ariko kandi ko bigaragaza ko uru ruganda rwiyemeje guteza imbere umuziki w’u Rwanda, cyane cyane injyana ya Hip Hop.

    Yavuze ko azi ibitaramo byinshi by’abaraperi byatewe inkunga na SKOL, birimo n’ibyo nawe yaririmbyemo byabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Cinema’ avuga ko “byanyeretse ko SKOL ishobora kuba ari umuterankunga mwiza umuntu yakwifashisha mu gihe nk’iki.”

    Yavuze ko SKOL yumvise igitekerezo cy’igitaramo cyabo yiyemeza kubashyigikira, nyamara hari izindi kompanyi na sosiyete bari begereye ariko ntibabashyigikira.   

    Ati “Bo bumva igitekerezo, bumva abahanzi cyane muri iki gihe mu bintu bijyanye n’umuziki ntabwo navuga kurusha izindi kompanyi ariko barabyumva cyane vuba, kuko ntabwo ariho tuba twarakomanze honyine, wenda mu bijyanye n’ibyo kunywa ni hamwe mu ho twakomanze babyumva vuba cyane. Reka mboneraho no kubashimira cyane.”

    Bull Dogg yavuze ko mu gitaramo SKOL izacuruza ibinyobwa byayo, kandi mu bintu byose bazajya bashyiraho hazajya hagaragaraho ibirango bya SKOL. Ati “Urumva kubera ko ari umuterankunga agomba nyine kwamamaza ibicuruzwa bye byose.”

    Mu myaka 13 irashize uruganda rwa 'Skol Brewery Ltd'  rukorera mu Rwanda, rwirahirwa na benshi bakunda gusoma ku gahiye cyane ko kubicira akanyota babigize intego.

    Nko mu 2022 uretse kuzirikana abahora bashaka kwica icyaka, muri uwo mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma maze bene amaguru baba beretswe urukwavu!

    Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.

    Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga nubwo nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga nk’abagura amasuka.

    Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw'ibinyobwa rugeza ku isoko ry’u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

    Mu myaka uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse n’ibidasembuye

    Bull Dogg yatangaje ko amaze kuririmba mu bitaramo byinshi byatewe inkunga na SKOL, bigaragaza ko ishyigikira abaraperi

    Bull Dogg yavuze ko we na Riderman bashima umusanzu wa SKOL ku gitaramo cyabo 'Icyumba cy'amategeko'


    Riderman yavuze ko bageze kuri 99% bitegura igitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N'UMURAPERI BULL DOGG

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146097/turabashimira-cyane-ishimwe-rya-bull-dogg-kuri-skol-yateye-inkunga-igitaramo-cye-na-riderm-146097.html

  • APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw'uruzinduko bagiriye i Shyorongi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bw'ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC, bwashimiye byimazeyo abayoboI bakuru b'Ingabo z'Igihuguye basuye iyi kipe mu myitozo.

    APR FC yitegura gukina umukino wo kwishyura w'Amarushanwa Nyafurika ku makipe yabaye ayambere iwayo, CAF Champions League yasuwe n'uwahoze ari Chairman wayo.

    Binyize ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, iyi kipe yatangaje ko Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Hadj Mubarakh Muganga ndetse n'umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi basuye ikipe.

    Mu butumwa batangaje, APR FC yagize iti 'Ubuyobozi bwa APR FC, Abatoza, Abakinnyi ndetse n'Abakozi Muri Rusange burashimira byimazeyo Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Hadj Mubarakh Muganga ndetse n'umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ku ruzinduko bagiriye ku kibuga cy'imyitozo cya Shyorongi.'

    Bakomeza bashima ubuyobozi, bati 'Kudushyigikira kwanyu bisobanuye byinshi kuri twe. Bidutera Ishema, Ishyaka, Umuhate n'Umurava umunsi k'umunsi bigatuma dukora cyane nta kujenjeka.'

    Aya makipe yombi aritegura gukina umukino wo kwishyura uzakinwa  tariki ya 24 Kanama 2024 uzabera i Kigali, kuri Stade Amahoro.

    Umukino Ubanza wabereye muri Tanzania,  Azam FC yari yatsinze APR FC 1-0.

    The post APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw'uruzinduko bagiriye i Shyorongi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yashimiye-gen-mubarakh-muganga-na-maj-gen-vincent-nyakarundi-ku-bwuruzinduko-bagiriye-i-shyorongi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yashimiye-gen-mubarakh-muganga-na-maj-gen-vincent-nyakarundi-ku-bwuruzinduko-bagiriye-i-shyorongi

  • Hungary yatuye umujinya Philippines, Senegal ikosora Brazil #rwanda #RwOT

    Ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’abagore muri Basketball ryakomeje aho Senegal yatsinze Brazil, Hungary igatsinda Philippines.

    Iri jonjora ririmo kubera mu Rwanda, uyu munsi hakinaga itsinda C ni mu gihe byari akaruhuko ku itsinda D ari na ryo ririmo u Rwanda.

    Saa 15h habaye umukino wa Hungary na Philippines. Hungary yari yatakaje umukino wa mbere kuri Senegal yazanye umujinya ukomeye cyane.

    Yatsinze irusha Philippines cyane ko uduce twose tw’umukino yatuyoboye. Agace ka mbere yagatsinze ku manota 23-14.

    Aka kabiri yagatsinze ku manota 28-10 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 51-24.
    Hungary n’ubundi no mu gace ka 3 yakomeje igatsinda ku manota 24-20 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze amanota 22-16.

    Agnes Torok wa Hungary ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo amanota 25. Hungary yegukanye umukino ku manota 97-60

    Hahise hakurikiraho umukino wari utegerejwe cyane wa Brazil na Senegal.

    Byari byitezwe kureba niba uko Senegal yatsinze Hungary iri buze no kubikora kuri Brazil, ni ko byaje kugenda kuko yawutsinze amanota 69-59.

    Amakipe yatangiye umukino agendana cyane mu duce tubiri twa mbere. Agace ka mbere karangiye Senegal igatakaje ku manota 21-14, yaje gutsinda agace ka kabiri ku manota 21-15. Amakipe yagiye kuruhuka Brazil iri imbere na 26-25.

    Senegal yagarukanye imbaraga mu gace ka 3 igatsinda ku manota 16-11 ndetse ihita inatsinda agace ka nyuma ku manota 18-12. Brazil yahise itsinda umukino ku manota 69-59.

    Hungary yatsinze Philippines

    Senegal yatsinze Brazil

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hungary-yatuye-umujinya-philippines-senegal-ikosora-brazil

  • Minisitiri Sebahizi yashyikirijwe inshingano muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda agaragaza ibyo azibandaho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ku cyicaro cya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Prof. Ngabitsinze yagaragarije Minisitiri mushya, ibyo bagezeho mu gihe cy'imyaka ibiri yari amaze muri izo nshingano ndetse n'ibikeneye gushyirwamo imbaraga.

    Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye IGIHE ko mu byo yeretswe harimo n'ibijyanye n'ibibazo byagiye bigaragara mu kugeza umusaruro ku isoko ashimangira ko hagiye gushyirwaho ingamba zifatika.

    Ati 'Hari lisiti y'ibyo banyeretse, hari ibyo bakoze byiza hari n'ibyo bari batangiye gukora batari banoza, byose babinyeretse ngo nkomerezeho. Icya mbere ni ukureba ibyo bamaze gukora ngakomerezaho ngo hatagira ikidindira ndetse tukarenzaho.'

    Yakomeje agira ati 'Ibibazo byagaragaye muri iyi Minisiteri ahanini bishingiye no kugeza ibicuruzwa ku masoko, ibyatangiye bivugwa cyane cyane ni umusaruro w'ubuhinzi, buriya umusaruro w'ubuhinzi ntabwo uhoraho iyo waziye rimwe ushobora kuza ntuhure n'ubushobozi isoko ryari rifite cyangwa hakaba n'igihe urumba ibiciro bikazamuka rero haba hakeneye gushyirwaho ingamba.'

    Yagaragaje ko icyo ari kimwe mu bibazo byihutirwa cyane bigomba gushakirwa igisubizo.

    Minisitiri Sebahizi kandi yagaragaje ko mu gukemura icyo kibazo hakenewe ingamba zihuriweho n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Prudence Sebahizi yari Umuyobozi mu Bunyamabanga bushinzwe Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ushinzwe imikorere y'inzego no guhuza gahunda z'ibikorwa.

    Yize ubukungu n'amasomo y'iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, ndetse afite Imyamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ingamba z'Iterambere Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y'i Seoul yo muri Koreya y'Epfo.

    Umwanya yariho mu bunyamabanga bwa AfCFTA muri Ghana, yawugiyeho mu 2022. Mbere yaho, kuva mu 2015 kugera mu 2022, yari Umujyanama mu bya Tekiniki n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubucuruzi n'Inganda muri Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia.

    Kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagizwe Umuhuzabikorwa w'Ihuriro ry'imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni mu gihe kuva mu 2007 kugera mu 2012 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe ukwihuza kw'akarere, mu biro by'Umukuru w'Igihugu by'umwihariko afasha Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu bijyanye n'Ububanyi n'Amahanga.

    Kuva mu 2005 kugera mu 2007, yari Umushakashatsi wungirije mu mushinga wakoreraga muri Minisiteri y'Imari n'Inganda.

    Minisitiri Sebahizi yemeje ko hari ibyihutirwa yabonye bikeneye kwitabwaho

    Prof. Ngabitsinze yagaragarije umusimbuye aho kwibanda

    Minisitiri Sebahizi agenzura inyandiko zikubiyemo aho uwo asimbuye yari agereje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yashyikirijwe-inshingano-muri-minisiteri-y-ubucuruzi-n

  • Polisi y’u Rwanda yasubukuye ubukangurambaga… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda bwahawe izina rya 'Gerayo Amahoro', mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda.

    Muri ubu bukangurambaga bwabereye hirya no hino mu gihugu, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, buri wese akawukoresha neza yirinda amakosa yateza impanuka kandi akitwararika cyane cyane mu gihe ageze ahari mirongo yera ishushanyije aho abanyamaguru bambukira izwi nka ‘Zebra Crossing’ kugira ngo hakumirwe impanuka zihabera.

    Polisi yasubukuye Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda bwahawe izina rya 'Gerayo Amahoro’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146070/polisi-yu-rwanda-yasubukuye-ubukangurambaga-bwa-gerayo-amahoro-146070.html

  • Umutingito wamwirukanye muri Syria, kwicuza, gusuzugurwa na AS Kigali byamuhaye akazi – Imyaka 2 y’uburibwe kuri Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Nyuma hafi y’imyaka 2 nta kipe, rutahizamu w’Abanyarwanda wabahaye ibyishimo mu bihe bitandukanye, Sugira Ernest yongeye kubona ikipe, ibihe amazemo iminsi avuga ko byamugoye cyane nk’umukinnyi wari waramenyereye gukina.

    Ubundi byose byatangiye muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Syria mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Al Wahda aho bari bumvikanye umwaka umwe.

    Uyu rutahizamu akaba ataratinzeyo aho mu mpera za 2022 yaje guhita agaruka mu Rwanda ndetse kuva icyo gihe akaba nta kipe yari afite kugeza muri Kanama 2024 ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kugaruka mu Rwanda byatewe n’umutingito wabaye muri iki gihugu ugahitana abantu benshi, waje usanga ikibazo cy’uwamutwaye (Agent) n’ikipe yari imurimo amafaranga.

    Ati 'Nkigerayo habanje kuba ikibazo cy’umpagarariye n’ikipe, nyuma kimaze kuba hahita haba ikibazo cy’umutingito waje no guhitana abakinnyi bagera kuri 7 b’amakipe abiri, shampiyona iza guhagarara aho igarukiye isanga ibibazo byanjye bitarakemuka kuko aho hantu habaye umutingito twari tuhafite imikino igera kuri 5, ariko ntabwo wajya gukina abantu batakaje ubuzima birumvikana.'

    'Icyo kibazo rero cya FIFA n’umpagarariye kubera ibintu by’amafaranga, ikipe yasinyishije umukinnyi w’umpamagarariye ariko nyuma hazamo ibibazo mu mafaranga biza gutuma ntabasha gukina, icyo gihe cy’umutingito bahise babwira abakinnyi b’abanyamahanga ngo babe batashye kugira ngo batahatakariza ubuzima, nza kuba ngarutse, nyuma shampiyona yarakomeje baza kuyikuraho, nshatse gusubirayo amasezerano ararangira, arangiye rero hari ibintu biba bitarangenze neza.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo w’Umudage se ukomoka mu Budage n’aho nyina akaba ari Umunya-Syria, yashwanye n’iyi kipe kuko yayishyuzaga arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Sugira Ernest yavuze ko kumara igihe kinini udakina uri umukinnyi ari ibintu bibi cyane byangiza umukinnyi ndetse nubwo ateruye neza ariko bishobora kuba ari kimwe mu byo yicuza.

    Ati 'Hari igihe ushobora gushaka gisinya ntibikunde cyangwa ukumva ukeneye umwanya muto kugira uruhukeho ariko ikintu kimwe nakubwira ntabwo ari ibintu byiza kuko iyo ushatse kugaruka birakuvuna wowe ku giti cya we, hari ukuntu ibiro byiyongera, umuvuduko mu kibuga n’imbere y’izamu ukagenda, kugira ngo bigaruke rero bisaba ko ukora cyane.'

    Yaciye amarenga ko muri iyo myaka hari amakipe ashobora yarabenze, ibintu ahamya ko bitari bikwiye atakongera gusubiramo.

    Ati 'Hari ikipe ishobora kukwegera ukabona ntabwo muhuje cyangwa ntabwo irimo kukwereka umurongo muzima ukavuga ngo reka mfate agahe gato, gusa ni ibintu ntashishikariza buri mukinnyi byaba byiza ugiye ufata duke ugakina ariko uri mu kazi.'

    Muri iki gihe yari amaze adakina, yavuze ko imyitwarire yo hanze y’ikibuga igorana cyane, aho nko ku giti cye yari yariyongereyeho ibiro 10.

    Ati 'imyitwarire yo hanze y’ikibuga iragora nk’umuntu uba warakinnye umupira kugira ngo ucunge umubiri wawe uwugarure mu kazi ukimeze neza biragora cyane, na none iyo ubona abandi bakina udakina na byo bifite ukuntu bikwangiza.'

    'Ubundi bigusaba kwita ku mirire ya we n’iminywere nk’ubu navuga ko twe iyo utarimo gukina biba bigoye, nk’ubu nari nariyongereyeho ibiro hagati y’umunani n’icyumi, kubikuraho ubu hamaze kuvaho 2, nkeneye gukuraho ibiro byinshi kugira ngo ntange umusaruro. Rero iyo utari mu kazi imyitwarire iba igoye.'

    Mbere y’uko ajya muri Kiyovu Sports yabanje kujya muri AS Kigali yakiniye inshuro zirenze imwe kandi yagiriyemo ibihe byiza, gusa yaje kwangirwa gukorana n’abandi igeragezwa, ibintu avuga ko ari na byo byamuhesheje akazi muri Kiyovu Sports.

    Ati 'Sinzi ngo navuga gute kuri AS Kigali ariko iyo ikintu nka kiriya kibaye kirakwigisha, ushobora no gusanga kibaye ngo kiguheshe akazi kandi ni nako byagenze. Biba bigoye kwivuga ariko iyo wakoze amateka hari uba warayarebye cyangwa yaragufashije kuyakora, sinakina umupira njyenyine, sinakina umupira nta muntu uwureba, biraya byambayeho muri AS Kigali ni byo byatumye umutoza wa Kiyovu avuga ngo bite bya we? Uri he? Ngwino dukore akazi.'

    Yashimiye Kiyovu Sports yamuhaye amahirwe yo kuba yongeye kumugarura mu kazi ikamuha amahirwe akaba agiye kongera kwerekana icyo ashoboye, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko atazabatenguha.

    Sugira Ernest yavuze ko yagowe n’imyaka ibiri ishize

    Gusuzugurwa na AS Kigali byamuhesheje akazi muri Kiyovu Sports

    Yijeje Kiyovu Sports ko atazayitenguha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutingito-wamwirukanye-muri-syria-kwicuza-gusuzugurwa-na-as-kigali-byamuhaye-akazi-imyaka-2-y-uburibwe-kuri-sugira-ernest

  • Mitima yavuze icyatumye afatwa nk’uwananiranye muri Rayon Sports anasaba imbabazi, ubutumwa ku bakunzi ba Gikundiro #rwanda #RwOT

    Mitima Isaac wari myugariro wa Rayon Sports wamaze gusinyira Al-Zulfi SFC, yavuze ko impamvu atigeze agaragara muri Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 ari uko yumvaga we yaramaze kuva muri iyi kipe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 ni bwo byamenyekanye ko Mitima Isaac yamaze kurangizanya na Al-Zulfi SFC mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, ni nyuma y’uko iyi kipe yumvikanye na Rayon Sports ku mwaka umwe yari ayisigaraniye.

    Mitima Isaac ntabwo yigeze agaragara muri Rayon Sports yiteguraga 2024-25 aho byavugwaga ko yivumbuye kubera amafaranga iyi kipe imufitiye.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko impamvu ari uko yumvaga ashaka kuva muri Rayon Sports nubwo byatangiye ari ibibazo by’imishahara.

    Ati “ntabwo nigeze ngaragara mu myitozo ya Rayon Sports kuko numvaga nshaka kuva muri Rayon Sports uyu mwaka kandi nari no mu nzira zikurikirana ibyo kugenda, nshaka ibyangombwa, navuga ko ubundi byatangiye hari ibibazo mfitanye na Rayon Sports bijyanye n’imishahara bangombaga batampaye.”

    “Twaje kubiganiraho nk’abantu mbereka ko bibaye byiza bandeka nkajya gushaka amahirwe ahandi aho kugira ngo ngume muri Rayon kandi navuga ko bambereye ababyeyi barabyumva.”

    Yavuze ko impamvu yahisemo gutandukana na Rayon Sports kandi yari ikimukeneye ari uko yumvuga igihe kigeze ngo ajye gushakira hanze y’u Rwanda cyane ko yumva Rayon Sports yayihaye ibyo yari afite byose.

    Yakomeje avuga ko bimwe mu bihe atazibagirwa yagiriye muri Rayon Sports ari ibikombe batwaranye birimo Super Cup n’igikombe cy’Amahoro.

    Ati “ibihe ntazibagirwa harimo ibikombe twatwaranye by’umwihariko Super Cup n’igikombe cy’Amahoro kuko twabitwaye dutsinze mukeka (APR FC) byaranshimishije cyane, imibanire yanjye n’abakunzi ba Rayon Sports nzabakumbura navuga ko icyo ntabahaye nka Mitima ni icyo ntari mfite kandi na bo baranshyigikiye.”

    Yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports ko bazamuhora ku mutima kuko bamweretse urukundo rukomeye.

    Ati “ubutumwa nasigira abakunzi ba Rayon Sports ni uko mbakunda, twabanye neza kandi tuzahora tubana neza aho tuzahurira hose kuko ubu Rayon Sports nyifata nk’umuryango kuko hari ahantu yankuye n’aho yangejeje.”

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports. Ati “mbonereho nshimire n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuva kuri perezida Jean Fidele (Uwayezu) kugeza ku muntu wa nyuma wari muri komite, abatoza bose ndabashimira.”

    “Ibihe bibi n’ibihe byiza twagiranye, aho nababaniye nabi bambabarire ntabwo yari njye ariko ndabashimira cyane barakoze, ndasabira umuryango wa Rayon Sports ibyiza gusa, abakinnyi bagenzi banjye twakinanye, twabanye neza Imana ikomeze ibahe umugisha mu byo barimo.”

    Mitima Isaac yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mitima Isaac yavuze ko yumvaga igihe kigeze ngo ave muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mitima-yavuze-icyatumye-afatwa-nk-uwananiranye-muri-rayon-sports-anasaba-imbabazi-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-gikundiro

  • Manchester City igiye gutiza Umukinnyi wayo ufite impano idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayky, rutahizamu w'umunya-Brazil w'imyaka 21, agiye kongera gutizwa n'ikipe ya Manchester City. Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru Fabrizio Romano, Kayky azaba ari mu gihugu cy'u Buholandi ku cyumweru, tariki ya 25, aho azareba umukino wa Sparta Rotterdam ndetse nyuma y'aho akaba ari bwo azasinya amasezerano y'igihe gito n'iyi kipe nyuma yo gukora ikizamini cy'ubuzima.

    Kayky yageze muri Manchester City mu mwaka wa 2021, nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Fluminense, aho ari naho yamenyekaniye bwa mbere. Gusa, nubwo yageze muri Manchester City, ntiyahise abona umwanya uhagije mu ikipe nkuru, bituma afatirwa umwanzuro wo gutizwa muyandi makipe kugira ngo abone aho akinira bihagije.

    Uyu mukinnyi ntabwo ari ubwa mbere agiye gutizwa. Mu mwaka wa 2022, Kayky yari yatijwe mu ikipe ya Paços Ferreira yo muri Portugal kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina imikino myinshi. Nyuma y'aho, yagarutse mu gihugu cya Brazil aho yakiniye ikipe ya Bahia nayo ari ku ntizanyo.

    Amasezerano ye mashya na Sparta Rotterdam ntarimo uburenganzira bwo kumugura burundu, bivuze ko nyuma y'igihe gito cyo gukinira iyi kipe, Kayky azasubira muri Manchester City.

    Source : https://yegob.rw/manchester-city-igiye-gutiza-umukinnyi-wayo-ufite-impano-idasanzwe/

  • Ilkay Gündogan yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Budage ayishimira byimazeyo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, Ilkay Gündogan, umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko asezeye ku ikipe y'igihugu y'u Budage. Gündogan, wakinnye imikino 82 mu ikipe y'igihugu kuva yinjiyemo mu 2011, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira abamuhaye amahirwe yo guhagararira igihugu cye.

     

    Mu itangazo rye, Gündogan yagaragaje ko umwanzuro wo gusezera kuri Mannschaft ufite ishingiro mu kubera ko yumva amaze Ku nanirwa, haba ku mubiri ndetse no mu mutwe, bitewe b'itewe n'imiterere y'imikino ikomeye .

     

    Yagize ati, 'Umunsi wanjye w'ikirenga ni ubwo nahawe icyubahiro cyo kuyobora ikipe nka kapiteni mu irushanwa rya Euro ryabereye iwacu mu mpeshyi ishize! Nyuma y'imyaka yose, twongeye gutuma igihugu cyacu cyishima — kuba naragize uruhare muri byo biranshimisha cyane.'

     

    Gündogan yakomeje avuga ko, mbere y'iryo rushanwa, yari amaze kumva umunaniro mu mubiri no mu mutwe, bigatuma yibaza cyane. Avuga ko umubare w'imikino akina mu makipe, yaba ayo ku rwego rw'igihugu cyangwa ay'amakipe asanzwe, udahinduka kandi ukomeje kwiyongera.

    Mu myaka 13 yamaze mu ikipe y'igihugu, Gündogan yabashije gutsinda ibitego 19, atanga n'imipira 7 yavuyemo ibitego. Yagize uruhare muri Euro 2012, 2020, na 2024, ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Isi ya 2018 na 2022.

    Gündogan kandi ari mu biganiro byo kuva muri FC Barcelona, aho bikekwa ko ashobora gusubira mu ikipe ya Manchester City. Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru Fabrizio Romano na 'The Athletic,' iyi kipe yo mu Bwongereza yagaragaje ko ishaka kumugarura, kandi ibiganiro bigana ku musozo.

    Yasoje itangazo rye agira ati, 'Nafashe icyemezo cyo gusoza urugendo rwanjye mu ikipe y'igihugu nyuma y'ibyumweru bike byo gutekereza. Ndacyibuka n'ishema rikomeye imikino mpuzamahanga 82 nakiniye igihugu cyanjye — umubare nari ntegereje mu 2011, ubwo nakiniraga bwa mbere ikipe nkuru.'

    Yashimiye abafana, abatoza, n'abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi muri uru rugendo, avuga ko azakomeza kuba umufana w'ikipe y'igihugu y'Ubudage kandi yizeye ko izagera ku ntego zo kwegukana igikombe cy'isi cya 2026

    Source : https://yegob.rw/ilkay-gundogan-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-yu-budage-ayishimira-byimazeyo/