Blog

  • Umunyeshuri w'Umunyarwanda yegukanye umudali wa Zahabu mu irushanwa ry'Imibare muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Abandi banyeshuri b'Abanyarwanda babonye umudali wa feza, n'indi itatu y'umuringa abandi bakobwa benshi babona imidali y'umuringa. Aya marushanwa yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 30 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

    Urugendo rwaganishije abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ku ntsinzi rwatangiye mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo bakoraga neza mu marushanwa y'Imibare mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, East African Mathematical Olympiad (EAMO) begukana umwanya wa mbere mu bihugu umunani.

    Aba banyeshuri kandi bitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga ry'Imibare (IMO) bahakura ubunararibonye kandi na ho bitwara neza.

    Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by'amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y'Uburezi n'abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida wa AIMS Rwanda Centre na AIMS Network, Prof. Sam Yala yagaragaje ko umusaruro w'abanyeshuri b'u Rwanda uteye ishema.

    Ati 'Dutewe ishema n'umusaruro abana bacu bagezeho, uyu mudali wa zahabu ntabwo ari intsinzi y'iri tsinda ahubwo ni uw'igihugu cyose. Uragaragaza amahirwe urubyiruko rw'u Rwanda rwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n'imibare (STEM) bafite. Twiyemeje guteza imbere impano zabo binyuze muri gahunda zo kwegera abantu, duteza imbere imibare mu Rwanda.'

    AIMS Rwanda ifasha gutegura abanyamibare, kubatoza kuva bakiri bato ndetse binyuze muri gahunda zayo zitandukanye yiyemeje guteza imbere ibyerekeye imibare mu Rwanda.

    AIMS yashinzwe mu 2003. Ihuriyemo ibigo by'icyitegererezo byigisha abantu ku rwego rwa kaminuza mu bumenyi mu mibare n'ubushakashatsi. AIMS ifite amashami mu bihugu nk'u Rwanda, Afurika y'Epfo, Senegal, Ghana na Cameroon kandi igira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudali wa zahabu mu marushanwa mpuzamahanga y’imibare

    Perezida wa AIMS Network, Prof. Sam Yala yavuze ko abanyeshuli bahesheje u Rwanda rwose ishema

    Amarushanwa y’imibare yari yitabiriwe n’abakomoka mu bihugu 30


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-abanyarwanda-bahize-abo-mu-bihugu-30-bya-afurika-mu-irushanwa-ry

  • Emelyne warikoroje na The Ben ku mbuga nkoranyambaga yavuze ukuri, ibyo kumukurura umwambaro w’imbere (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ya The Ben ari kumwe n’umufana we bifotoza agateza ururondogoro, uyu mukobwa yavuze ko asanzwe aziranye n’uyu muhanzi kandi ko nta n’icyo yakoze kidasanzwe.

    Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben ubwo yari i Musanze gutaramirayo, yanafashe umwanya asabana n’abafana be.

    Amashusho yavugishije benshi ni amashusho ya The Ben na Emelyne usanzwe ari umukinnyi wa filime ndetse akaba afite ikiganiro akora yise “Popcorn Podcast” gitambuka kuri YouTube.

    Ubwo barimo bifotoza, The Ben yafashe mu mayunguyungu ye noneho agaragara hari akantu akurura, benshi bahise bavuga ko ari umwenda w’imbere w’uyu mukobwa.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Emelyne yavuze ko The Ben yamukozeho yumva ikintu kibyimbye amabuza niba ari bya bintu by’abapfumu.

    Ati “yankozeho yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ngo nizere ko utambaye bya bintu by’abapfumu, nari nambaye ishanga (utuntu tw’amasoro abakobwa bambara mu nda), abantu bavuga ngo nahise mureba nabi sibyo kuko narahindukiye ndamubwira ngo buretse babanze badufotore, baradufotora n’amashusho arafatwa arimo kumbaza ngo ese iki kintu ni igiki? Ngiye kugenda naramubwiye ngo ni ishanga.”

    Ibyo kuba ari umwenda w’imbere yakuruye, Emelyne yavuze ko ari ugusebya umuntu kandi banazi ko afite umuryango.

    Ati “sinzi ukuntu abanyarwanda duteye ariko biriya mbifata nko gukinira ku buzima bw’umuntu kandi bazi ko afite umuryango. Si umwambaro w’imbere yakuruye, yakuruye ishanga niba abantu banabizi umwambaro w’imbere ntukururwa kuriya, bisaba ukurure ufate kandi nari nambaye ikanzu imfashe, ni ishanga, ni umugozi nari nambaye mu nda.”

    Emelyne avuga ko we na The Ben basanzwe baziranye kuko ari umufana we kandi ajya agera igihe akajya guhura n’abafana be.

    Yongeyeho ko n’umugore wa The Ben amufata nk’ikitegererezo kuko akenshi ni yo agiye kugura umwenda abanza kujya kuri Instagram ye Pamela ngo arebeho umwenda yagura.

    Emelyne yavuze ko The Ben atari umwenda w’imbere yakuruye ahubwo ari ishanga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/emelyne-warikoroje-na-the-ben-ku-mbuga-nkoranyambaga-yavuze-ukuri-ibyo-kumukurura-umwambaro-w-imbere-video

  • APR FC yabonye umusimbura wa Niyomugabo Claude #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC yatangiye imyitozo muri APR FC nk’umusimbura wa Niyomugabo Claude.

    APR FC yarekuye abakinnyi benshi bakina mu bwugarizi nka Rwabuhihi Aime Placide, Buregeya Prince, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian gusa basimbujwe babiri gusa Byiringiro Gilbert na Aliou Souane ukomoka muri Senegal.

    APR FC yisanze kapiteni wa yo Niyomugabo Claude nta musimbura afite maze umutoza Darko Nović yishakamo ibisubizo ahatwara Nshimirimana Ismaïl Pitchou usanzwe ukina mu kibuga hagati.

    Uyu mugabo usanzwe utishimye muri APR FC cyane ko kuva mu mpera z’umwaka w’imikino ushize yasabaga gutandukana na APR FC, noneho aho bamutwariye ku ruhande biba bibi kurushaho, we yifuza gutandukana na APR FC.

    Amakuru avuga ko yaba yarabwiye umutoza ko atazigera ahakina ari na yo mpamvu yahisemo kuzana Ishimwe Jean-René.

    René mu minsi ishize akaba yari yatangajwe nk’umukinnyi wa Mukura VS ariko Intare FC yari afitiye amasezerano ivuga ko batumvikanye ni ko kumugarura asubira muri Marines FC akaba ari ho yari amaze iminsi akorera imyitozo.

    Akaba yaraye agaragaye mu myitozo ya APR FC ubwo iyi kipe yari yasuwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda abasaba kuzasezerera Azam FC yo muri Tanzania muri CAF Champions League.

    Ishimwe Jean Rene, wa kabiri mu bicaye uturutse ibumoso yagaragaye mu myitozo ya APR FC

    Ishimwe Jean Rene, wa kabiri mu bicaye uturutse ibumoso yagaragaye mu myitozo ya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabonye-umusimbura-wa-niyomugabo-claude

  • Byaba ari ukurebera irunduka rya sosiyete yacu- Yolande Makolo ku bafatiwe i Kigali mu kabyiniro bambaye ubusa – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, nibwo inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo.

    Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n'abasore b'ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.

    Nyuma y'itabwa muri yombi rya bo, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga barimo abagaragaza ko byari bikwiye abandi bakagaragaza ko batemeranya nabyo.

    Umunyamakuru Aissa Cyiza yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko mu batawe muri yombi hashobora kuba harimo abantu bakuru bashobora kwifatira ibyemezo bakaba barinjiye muri ako kabyiniro bagiye kuryoshya.

    Ati 'Ahbon!!!! Harya ubu ari abantu bakuru ntanujyamo yacurujwe ari ubushake, ubu ntibyaba ari ukwiryohereza?'

    Yakomeje abaza niba hari icyo ubusanzwe amategeko y'u Rwanda ateganya ku myitwarire nk'iyo.

    Ni ubutumwa bwavuzweho n'abantu batari bake barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, wagaragaje ko gushyigikira imigirire nk'iyo ari ugutesha agaciro sosiyete nyarwanda.

    Yagize ati 'Nshuti Aissa, ibi ntabwo ari ukubakira umugore ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo guhitamo, ibintu njye nawe nk'abagore b'Abanyarwanda duhora dushyigikira- ibi biragaragaramo gukoreshwa. Ntabwo bikwiriye. Guha rugari ibintu nk'ibi ni ukwemera kureberera ukwangirika no kurunduka kwa Sosiyete yacu.'

    Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n'uwari ukuriye itsinda ry'ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.

    Amakuri IGIHE yamenye ni uko atari ubwa mbere nyiri aka kabyiniro yari akoze ubucuruzi nk'ubu kuko mu 2023 yafungiwe akandi nk'aka mu Gatsata.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byaba-ari-ukurebera-irunduka-rya-sosiyete-yacu-yolande-makolo-ku-bafatiwe-i

  • Kamonyi: Ubuyobozi na' Rumbuka' ni inde wungukira mu marira y'Abahinzi batishyurwa Umusaruro wabo #rwanda #RwOT

    Amezi agiye kuba atandatu Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu ho mu Karere ka Kamonyi bahaye Kampani ya Rumbuka umusaruro wabo w'Ibigori. Nta kanunu ko kwishyurwa. Barataka ubukene n'ibibazo bitandukanye baterwa no kutishyurwa. Bamwe, bavuga ko Ubuyobozi bw'Akarere ntacyo bwakora kuri iki kibazo kandi uwo bishyuza nabwo bumubereyemo umwenda. Ni inde wo kumva gutaka kw'aba bahinzi batabaza ngo bishyurwe?

    Umwe muri aba bahinzi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati' Hari ubwo ugira ikibazo ukabura ukumva kandi nyamara byitwa ko hari ubuyobozi bwakabaye budufasha. Ibaze guhinga uziko ni weza uzikenura, ugakemura ibibazo ariko ubu inzara ikaba bamwe itumereye nabi, twaranabuze aya Mituweli? Dore ikindi gihembwe cy'ihinga kiregereje, tuzakora iki, ubushobozi burava he ko uwakatwishyurije nawe bamwishyuza?.

    Aba bahinzi, baratakambira inzego zose bireba kumva akababaro kabo zikabafasha bakishyurwa. Bahuriza kandi ku kugaragaza ko kutishyurwa amafaranga y'Umusaruro wabo w'Ibigori byabateje Ubukene, bituma bamwe batishyura Ubwisungane mu kwivuza, bananirwa gukemura bimwe mu bibazo byari bibugarije none ngo ikindi gihembwe cy'ihinga kiraje, nti bazi uko bazamera kuko uwakabishyuye ndetse n'ubuyobozi bwakabafashije bakishyurwa ntawe babona ubitayeho.

    Nshimiyimana Claude, Umuyobozi wa Koperative y'aba bahinzi bakorera ibikorwa by'Ubuhinzi bw'Ibigori, Imboga n'Imbuto mu Gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu yabwiye umunyamakuru ko Umusaruro wa mbere bawuhaye Iyo Kampani ya Rumbuka Tariki 09 Werurwe uyu mwaka wa 2024, none amezi akaba agiye kuba atandatu abahinzi bari mu cyeragati, bari mu bukene batazi ngo bazishyurwa bigenze gute?.

    Agira kandi ati' Ibigaragara rero twarishyuje, twagiye twishyuza Rumbuka, twayishyuje mu magambo, kuri za Terefone, twishyuza twanditse inshuro zirenga zingahe ariko hari n'uburyo twanditse mu buryo bwa WhatsApp, Umuyobozi wayo we yanansubije y'uko ngo Akarere kababereyemo Miliyoni niba ari mirongo itatu n'izindi! Icyo gihe niko yambwiraga kuko za Sms ndazifite yampaye, ariko gusa wenda icyo namusubije!, namusubije y'uko twebwe twagiranye na Rumbuka Amasezerano, ko mu masezerano twagiranye nta muntu runaka washyizweho ko ni batazatwishyura azatwishyura'.

    Agira kandi ati' Badutwariye Umusaruro wacu bagombaga kuba bafite n'aho bazakura amafaranga kuko natwe kugira ngo tuwugereho twabanje kujya muri Banki'.

    Umuyobozi wa Rumbuka, Kamali Faterine aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yabanje kuvuga ko uyu musaruro abahinzi bavuga badakwiye kuvuga no kumva ko ari uwabo ijana ku ijana. Ati' Ni Umusaruro dusangiye n'Abahinzi ntabwo ari uwabo 100%. Amasezerano agaragaza ibyo buri ruhande rwashoye, bityo tuba tuwusangiye'.

    Avuga ku gihe kigiye kuba amezi atandatu abahinzi batishyuwe, yagize ati' Amezi abaye atandatu cyangwa se atanu, cyangwa ane bitewe n'icyo buri wese ashaka kubivugaho ariko ni umwaka wa Karindwi dukorana tutabambura n'Igiceri. Ntabwo dushobora kubambura n'igiceri, icyabayeho ni ugukererwa kwishyura'.

    Akomeza avuga ko bagize ikibazo giturutse ku zindi nzego bakorana ngo kuko iyo umusaruro bawutubuye hari uburyo ucuruzwamo. Ati' Hari izindi nzego rero zitishyuye wenda uko byagombaga ku gihe bituma natwe bitwafegita( bitugiraho ingaruka), hanyuma tubonye ko ibintu bigiye kutwafegita cyane twitabaza inzira ya Banki. Inzira ya Banki rero Porosedire( inzira) zayo zisa n'izatinze ariko icyo nasubije inzego za Polise zambajije ni uko twiteguye kubona amafaranga muri iki cyumweru'.

    Uyu muyobozi wa Rumbuka, avuga ko kuba Akarere ka Kamonyi katarabishyuye ari imwe mu mpamvu yatumye Rumbuka ititwara neza ngo igumane umutekano n'abafatanyabikorwa bayo. Agira kandi ati' Ntabwo ari Akarere ka Kamonyi gusa kadufitiye amafaranga, ni uturere twinshi ariko kuba Kamonyi nayo hari ayo ifite byo ni ukuri ariko gusa twebwe tuba dushaka ko tutabigira urwitwazo kuko Politiki duhuriyeho kandi isobanutse ni uko Umuhinzi cyangwa se Umuturage atagomba kuba Victims( kutabirenganiramo cg atariwe ugomba kubizira)'.

    Ubuyobozi bw'Akarere bubona Rumbuka ishobora kuba yarafashe Umusaruro w'Abatuarage nta mafaranga ifite!

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye intyoza.com ati' Ikigaragara ni uko Rumbuka ishobora kuba yarafashe Umusaruro w'Abaturage nta mafaranga ifite kuko ukurikije umwenda Akarere kabarimo, usibye ko utaranatinda kuko ni uw'iyi Sezo( igihembwe cy'ihinga gishize), kuko amafaranga ni ay'ifumbire, ni ay'imbuto baba bahaye abaturage, ni yayandi ya Nkunganire Leta yishyura, ariko ni make cyane nta na kimwe cy'icumi cy'ayo barimo Abaturage. Ibyo rero ni nabyo bigaragaza ko icyo ataricyo gisubizo. Bagomba gukora Bizinesi bazi aho bazakura amafaranga'.

    Akomeza avuga ko bari mu biganiro, aho babasaba gukora ibishoboka byose bakishyura abaturage kuko iminsi imaze kuba myinshi. Ashimangira ko kuvuga ko bakopye cyangwa se nabo batanze ideni, ibyo ngo si igisobanuro cy'uko abaturage batakagombye kuba bahabwa Amafaranga yabo.

    Ati' Turi kuvugana nabo, ibyo bavuga byose ni babikore kandi natwe turi gushaka uko uruhare rwacu… ariko uruhare rwacu nta nubwo rwakwishyura na Koperative imwe mu buryo bw'imibare. Ni barebe uko Bizinesi zabo zirimo gukorwa bityo bavemo abaturage amadeni bababereyemo'.

    Uretse aba bahinzi bahinga mu Gishanga cya Bishenyi na Kamiranzovu bataka ubukene batewe no kutishyurwa amafaranga y'Umusaruro wabo w'Ibigori, muri aka karere hari andi Makoperative akorana nayo ( Rumbuka), aho abahinzi bataka kutishyurwa. Ubuyobozi bwa Rumbuka ndetse n'Akarere ntabwo bahakana iki kibazo.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/21/kamonyi-ubuyobozi-na-rumbuka-ni-inde-wungukira-mu-marira-yabahinzi-batishyurwa-umusaruro-wabo/

  • Intumwa z'u Rwanda na RDC zongeye guhurira i Luanda – #rwanda #RwOT

    Ni inama yayobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Tete António, ikaba yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner.

    Ubwo hatangazwaga iyo nama, ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko izaba umwanya wo kuganira ku bitekerezo byatanzwe n'impande bireba ku buryo bwatuma amahoro arambye aboneka mu karere.

    Ni inama ibaye, ikurikira iyabaye tariki ya 30 Nyakanga 2024.

    Icyo gihe bashyize umukono ku myanzuro itandukanye irimo usaba impande zihanganiye muri Kivu y'Amajyaruguru guhagarika imirwano.

    Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uw'uko inzobere mu butasi z'u Rwanda, iza RDC n'iza Angola zizahura, zigesesengura uburyo Leta ya RDC ivuga ko izasenyamo umutwe wa FDLR. Nk'uko byari biteganyijwe, zahuriye i Luanda tariki ya 7 n'iya 8 Kanama 2024.

    Inzobere mu butasi zasabwaga bitarenze kuri uyu wa 15 Kanama gushyikiriza aba baminisitiri raporo zakoze ku busesenguzi bw'uburyo Leta ya RDC iteganyamo gusenya umutwe wa FDLR, bakayiganiraho mu yindi nama.

    Bivuze ko mu nama izaba tariki ya 20 n'iya 21 Kanama, intumwa z'ibi bihugu ku rwego rw'abaminisitiri zizaganira kuri iyi raporo, ziyifateho umwanzuro.

    Hategerejwe kumenya imyanzuro ishobora gufatirwa muri iyo nama n'uko izakurikizwa ku mpande zombi nubwo M23 irebwa n'icyo kibazo itari mu bitabiriye ibiganiro.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier uhagarariye u Rwanda yitabiriye ibi biganiro

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner. yitabiriye iyi nama

    Impande zombi zongeye guhurira muri Angola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-z-u-rwanda-na-rdc-zongeye-guhurira-i-luanda

  • Karongi: Abafatanyabikorwa 94% bitabiriye Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ry'Akarere #rwanda #RwOT

    Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Karongi barashima ubwitabire bw'abaturage baje mu imurikagurisha n'Imurikabikorwa. Bavuga ko ryababereye amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

    Abagize iryo huriro, ibyo babitangaje kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi rigiye kumara iminsi itatu ribera mu busitani bw'Umujyi buherereye mu murenge wa Bwishyura.

    Ni Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakora mu rwego rw'Ubuzima, Iterambere n'Imibereho myiza y'Abaturage.

    Urimubenshi Aimable, uhagarariye abikorera, akaba nyiri Future Supermarket n'Uruganda rukora amatafari agezweho, yashimye Guverinoma y'u Rwanda yatekereje gushyiraho gahunda y'Imurikagurisha n'Imurikabikorwa. Ahamya ko iyi gahunda ifasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Ati' Iri murika ryamfashije kuko abantu batandatu mubasuye sitandi yanjye bampaye komande yo kubakorera amatafari. Mfite icyizere ko nibikomeza kugenda neza iri murika rizarangira maze kubona komande nka 20. Ibi byose turabikesha kuba Karongi yarashyizwe mu mujyi yunganira umujyi wa Kigali'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yavuze ko iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 kuri 77. Ati' Ubwitabire bw'Abafatanyabikorwa buhagaze neza, Turasaba abaturage gusura ahari kubera imurikabikorwa ry'Akarere '.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa kuko ari umwanya wo kumenyana hagati yabo, ukaba n'umwanya mwiza wo guhura n'abaturage bakabagaragariza ibyo bakora. Ati' Turasaba abaturage kwitabira ari benshi bakareba ibyo abafatanyabikorwa bakorera mu karere kacu'.

    Abitabiriye iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa, umunsi wa mbere w'imurika basusurukijwe n'Itsinda Urukatsa rya Mavenge Sudi, uzakorerwa mu ngata na Eric Senderi.

    Sylvain Ngoboka

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/21/karongi-abafatanyabikorwa-94-bitabiriye-imurikagurisha-nimurikabikorwa-ryakarere/

  • Minisitiri Utumatwishima yagaye umubyinnyi wa Sheebah, n'abyinishaga abakobwa bambaye ubusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, ati 'Twirengagize abanamba ku muco. Ariko se abagabo n'abagore bakoze kiriya gikorwa cyo kubyinisha abakobwa bambaye ubusa nizo business twahisemo?'

    'Ababyinnyi ba Sheebah nabo babirinduye umwana w'umuhungu, ni kuriya twahisemo imyidagaduro? Ese ni rwo #Rwanda twifuza?'

    Twirengagize umuco brigade

    Ariko man:

    1. Abagabo n'abagore bakoze kiriya gikorwa cyo kubyinisha abakobwa bambaye ubusa nizo business twahisemo?

    2. Ababyinnyi ba Sheba nabo babirinduye umwana w'umuhungu, ni kuriya twahisemo #entertainment 😢?

    🤔Ese ni rwo #Rwanda twifuza? pic.twitter.com/VUdpQaAbsH

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 20, 2024

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatanze ubu butumwa aho yagarukaga ku biheruka kuba; mu ijoro ryo ku wa 18 Kanama aho abakobwa bafatiwe mu kabyiniro babyina bambaye ubusa ndetse bafatanwa n'abandi bari baje kwihera ijisho. Aba bombi batawe muri yombi ni 22.

    Ndetse muri iryo joro umubyinnyi wa Sheebah yabyinishije umuhungu hafi yo kumuritsa umugongo, amuhindukiza buri kanya. Ibi nabyo byaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yagaye-umubyinnyi-wa-sheebah-n-abarebaga-abakobwa

  • NESA yatangaje igihe umwaka w'amashuri wa 2024/2025 uzatangirira – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambagara z'icyo kigo cyagaragaje ko amasomo azatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

    Ryakomeje rigaragaza ko ingengabihe n'itangazwa ry'amanota y'abanyeshuri basoje amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bizatangazwa vuba.

    Ku bijyanye n'ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo babikoze barimo abahungu barenga ibihumbi 91 n'abakobwa barenga ibihumbi 111.

    Umwaka ushize Mineduc yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

    ITANGAZO RIJYANYE N’ITANGIRA RY’UMWAKA W’AMASHURI WA 2024/2025 pic.twitter.com/G3Er1SXVgr

    — NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 20, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yatangaje-igihe-umwaka-w-amashuri-wa-2024-2025-uzatangirira

  • Iburasirazuba: Abafite inganda nto barasaba koroherezwa mu kubona ibyangombwa by'ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, ubwo hafungurwaga Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ribaye ku nshuro ya 13. Ni imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cya Polisi ryitabiriwe n'abarenga 200 baturutse hirya no hino muri iyi Ntara.

    Bamwe mu baje kumurika bagaragaje ko bakigorwa no kubona ibyangombwa by'ubuziranenge bigatuma bimwe mu byo bakora bitagera kure nkuko baba babyiteze.

    Nyirakanani Consilie wo muri koperative KUIR yo mu Karere ka Bugesera yaje kumurika ubuki Nyarwanda, yavuze ko bamaze igihe kinini basaba icyangombwa cy'ubuziranenge ariko ko babasuye inshuro ebyiri na n'ubu bakaba batari bakibaha.

    Ati ' Badusuye inshuro ebyiri ariko na n'ubu ntabwo baradusubiza kandi ni ibintu biri kutudindiza cyane kuko hari amasoko tubona ntitubashe kuyaha ubuki kubera ikibazo cy'uko tudafite icyangombwa cy'ubuziranenge. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukudufasha kububona kugira ngo turusheho gukora neza.'

    Barakitsimba Pasiteri wo mu Karere ka Rwamagana uhinga ibisheke ndetse akanabikoramo umutobe, yavuze ko yagiye kubaza ibyo asabwa kugira ngo ahabwe icyangombwa cy'ubuziranenge asanga ni ibyangombwa atapfa kuzuza.

    Ati 'Twagiye kubaza ibyangombwa bisabwa dusanga ntabwo twapfa kubibona mpitamo kuba mbiretse gusa badufashije bikorohamo bakajya badufasha kugenda tubibona gake gake byadufasha. Ubu umutobe w'ibisheke ducuruza ntabwo urenga inaha kandi ni benshi baba bawukeneye rero badufashije kubibona byatuma dukora byinshi biruta ibyo dukora ubu.'

    Nyiransabimana Agnes wo mu Karere ka Ngoma ukora amavuta yo kwisiga akozwe mu mamesa n'isabune y'amazi we yasabye ubuyobozi kujya bubakurikirana mu gihe bagiye kwaka ibi byangombwa ngo kuko aribwo byakoroha aho kugira ngo bijye byakwa n'abaturage.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko basanzwe bafasha abikorera kubona ibi byangombwa cyane cyane abababa bamaze igihe bakora, yizeza abatabifite kubakorera ubuvugizi.

    Ati 'Aba bantu baba baje kumurika ni abikorera bari mu Ntara ndetse harimo haragaragara abakora ibikorwa bigitangira, icyo dukora turabaganiriza, tukabagira inama ndetse tukanabahuza n'ibigo bishinzwe gutanga ubuziranenge kugira ngo babe babafasha ngo ibyo bakora birenge Intara bigere no mu mahanga.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko abenshi bavuga iki kibazo bakorera mu makoperative, abashimira ku bikorwa byiza bakora birimo imitobe, amavuta n'ibindi byinshi. Yavuze ko hari abakozi bashinzwe gufasha aba baturage kugira ngo babone ibi byangombwa by'ubuziranenge vuba.

    Ati 'Abatarabona ubuziranenge n'ubundi nicyo tubafasha, dufite abakorana n'amakoperative ndetse n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge tukabanza tukareba ibikorwa byabo tukabashyigikira tukabakorera n'ubuvugizi kugira ngo nabyo biboneke vuba, ibyavuyemo bishobore kugera ku isoko byemewe.'

    Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ryitabiriwe n'abamurika barenga 200 barimo inganda zikorera muri iyi Ntara, abamurika ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, Pariki y'Akagera n'ibindi byinshi bikorerwa muri iyi Ntara.

    Umwe mu bakora umutobe w'igisheke yavuze ko abatanga ibyangombwa by'ubuziranenge bakwiriye kuborohereza

    Nyirakanani yavuze ko bamaze igihe kinini bashaka icyangombwa cy'ubuziranenge ariko ko na n'ubu batari bakibona

    Mu bintu biri kumurikwa harimo ibikorwa by'ubuhinzi

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko muri buri Karere hari abakozi bashinzwe gufasha abaturage kubona ibyangombwa by'ubuziranenge

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bagiye gufasha abakeneye ibyangombwa by'ubuziranenge kubibona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abafite-inganda-nto-barasaba-koroherezwa-mu-kubona-ibyangombwa-by