Blog

  • Inyungu yinjijwe na I&M Bank yazamutseho 67% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka – #rwanda #RwOT

    Uyu musaruro mwiza waturutse ku bwiyongere bw'inguzanyo zihabwa abakiliya zageze kuri miliyari 353 Frw, inyongera ya 12%.

    Ku rundi ruhande, amafaranga yabikijwe na abakiliya yarazamutse agera kuri miliyari 593 Frw, inyongera ya 27% ugereranyije ni gihembwe cya kane cy'umwaka ushize.

    Inyungu yabonetse mu bucuruzi bw'amadevize yazamutseho 46% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka.

    Icyakora ku rundi ruhande, amafaranga iki kigo gikoresha mu bikorwa bitandukanye yiyongereyeho 4% ahanini bitewe n'ibikorwa bigamije kurushaho kugeza serivisi zayo ku bakiliya benshi hirya no hino mu gihugu no hanze y'igihugu.

    Inguzanyo zitishyurwa neza zarazamutse zigera kuri 4.63% zivuye kuri 2.41% mu Ukuboza umwaka ushize. Icyakora iyi banki ikomeje gushyiraho ingamba zizatuma iki kibazo kidafata umurego ukabije.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko bakomeje gukorana na bakiliya n'ibigo biri mu byiciro bitandukanye mu kwiteza imbere, ndetse no kuzamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Ati “Ibigo bito n'ibiciriritse bikomeje kuba inkingi za mwamba mu kongera inyungu yacu kandi twishimiye iterambere ry'inzego za banki yacu. Uyu musaruro tubonye uhesha agaciro ishoramari twakoze ndetse ukanahesha agaciro abanyamigabane bacu.”

    Uyu muyobozi yongeyeho ko iyi banki izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zose zigamije iterambere muri rusange.

    Ati “Dushyize imbere gukomeza gukorana n'abakiliya bacu ndetse tukaba bu bigo byambere by'imari mu Rwanda mu gukorana n'ibigo mu byiciro byose. Binyuze muri serivisi nziza dutanga, twizeye ko tuzaha ubushobozi ibigo bito n'ibiciriritse mu guteza imbere ibikorwa byabo.”

    Yashimangiye ko bafitanye imikoranire myiza n'abandi bafatanyabikorwa ituma bakomeje gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye igamije gufasha abakiliya bayo, irimo no gushyira imbaraga mu guteza imbere abari mu rwego rw'ubuhinzi.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko bakomeje gukorana na bakiliya n'ibigo biri mu byiciro bitandukanye mu kwiteza imbere

    I&M Bank (Rwanda) Plc yungutse miliyari 12 Frw mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-yinjijwe-na-i-m-bank-yazamutseho-67-mu-mezi-atandatu-ya-mbere-y-uyu

  • Kidum yagaragaje inzira yazahura umubano w’u… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yari yaciye amarenga y'uko imipaka yo ku butaka ihuza u Burundi n’u Rwanda ishobora gufungwa. Ni nako byagenze ku wa 11 Mutarama 2024.

    Icyo gihe Ndayishimiye yagize ati'Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n'indagara none utwo twigoro twose igihugu c'u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.

    'Ico twiyemeje ni uko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b'u Burundi ntibasubire kugandagurwa n'ivyo birara.'

    Imipaka yafunzwe nyuma y’uko Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa REB Tabara wishe abantu mu Burundi. Ni ibirego ariko u Rwanda rwahakanye mu bihe bitandukanye.

    Ibi byakomye mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu, ndetse byumwihariko abahanzi bari bafite ibitaramo mu Burundi barabisubika, cyo kimwe n’abiteguraga kujya gufatirayo amashusho y’indirimbo zabo.

    Ariko kandi, ku wa 12 Kanama 2024, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba imipaka ifunzwe, bitavuze ko Abanyarwanda batemerewe kujya mu Burundi.

    Ndayishimiye yavuze ko imipaka yo ku butaka yafunzwe kubera ko umutekano waho utizewe. Yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko indege za RwandAir zikomeje gukorerayo ingendo, zitwara abantu bajya cyangwa bava mu Burundi.

    Ati 'Urubyiruko rwo mu Rwanda rumaze iminsi runyandikira, rumbaza ibibazo. Benshi banavuze ngo dufungure imipaka, mbabwira ko nta Munyarwanda n'umwe ubujijwe kuza mu Burundi, RwandAir irakora, ku mupaka w'u Rwanda ni ikibazo cy'umutekano gusa, icyo na cyo aho kiri harazwi.'  

    Uyu mukuru w’Igihugu, yumvikanishije ko ashyigikiye kuba abahanzi n’abanyarwenya b’abanyarwanda n’abarundi bajya gutaramira mu Burundi no mu Rwanda.

    Ati 'Mbona Abarundi bajya mu Rwanda kuririmba cyangwa gutera urwenya, nkabona Abanyarwanda baje ino gutera urwenya. Yewe amafaranga barayinjiza. Biriya ni ibyo gushyigikira, biranashimishije kuko binaruhura mu mutwe.'

    Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, Kidum yarumye ahuhaho agaragaza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi, uzazahuka uko byagenda neza binyuze mu bashinzwe Dipolomasi.

    Ati “Ni inde yabivuze ko utameze neza? Ndatekereza bizaba binyuze muri Dipolamasi. Abashinzwe Dipolamasi niko kazi kabo nibyo bahemberwa, bazavugana, baravukana, ni ababyara, ururimi ni rumwe. Dipolomasi ifite ba nyirayo. Umaze kubona RwandAir bayibuza kujyayo mu Burundi iragenda? Wigeza wumva ngo Ambasade yafunze irahari.”

    Kidum yavuze ko ibyo avuga ari ukwisunga amagambo yavuzwe na Perezida w’u Burundi. Akomeza ati “Ibintu bya Dipolomasi bifite ba nyirabyo n’imiziki bifite ababyo.”

    Yavuze ko kuba u Rwanda n’u Burundi batabanye neza muri iki gihe, bitasubije inyuma umuziki ‘kuko nanjye naje’, kandi birashoboka ko n’abarimo Israel Mbonyi yataramiye mu Burundi. Ati “Ibi bintu bifite ba nyirabyo, mubonye imipaka yafunze bifite ba nyirabyo, kuko yigeze gufunguka…”

    Aragenzwa no gutamira abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe 'Soirée Dancente' aho azaba yizihiza ibitaramo birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.


    Kidum yatangaje ko binyuze muri Dipolamasi umubano w'u Rwanda n'u Burundi uzongera kuba mwiza


    Kidum yagaragaje ko Abanyarwanda bakomeje kujya mu Burundi bifashije indege za RwandAir


    Perezida Ndayishimiye aherutse kugaragaza ko ashyigikiye kuba abahanzi n'abanyarwanda n'abanyarwenya b'abarundi bakomeje ibitaramo mu bihugu byombi- bigaragaza ko ifungwa ry'imipaka yo ku butaka itabujije Abanyarwanda kujya mu Burundi  


    Kidum ategerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMASOZI Y’URUKUNDO’ YA KIDUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146116/kidum-yagaragaje-inzira-yazahura-umubano-wu-rwanda-nu-burundi-146116.html

  • Byinshi ku ‘Ishanga’ ryatumye The Ben ahinduk… – #rwanda #RwOT

    Ku bakurikira imyidagaduro cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye amashusho amaze iminsi arikoroza hirya no hino y’umuhanzi The Ben ari kwifotozanya n’umukobwa witwa Emelyne. Impamvu nyamukuru yatumye aya mashusho agarukwaho cyane ni uko uyu muhanzi usanzwe afite umugore, yagaragaye akurura akenda k’imbere k’uyu mukobwa.

    Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bati: ”Ni gute umuhanzi The Ben wubatse atinyuka gukorakora umukobwa kugeza n’ubwo amukuruye ikariso?” Abandi bati ni agatwiko kamenyerewe mu bahanzi ndetse ko bishoboka ko baba babikoze babyumvikanyeho.

    Nubwo abantu benshi bari bavuze amagambo menshi kuri aya mashusho, Emelyne nyirubwite wavugwagaho kuba yavogerewe na The Ben, yashyize agira icyo abivugaho gusa igisubizo cye cyasamiwe hejuru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi aho yahakanye ibiri kuvugwa maze akavuga ko The Ben atigeze akurura ikariso ye nk’uko benshi babivuga.

    Yagize ati: ”Nari niyambariye Ishanga akozeho yumva ikintu kibyimbye ahita ambwira ngo ‘Utambwira ko nawe wambara  bya bintu by’abapfumu’, ndamubwira nti wabaye uretse gato bakadufotora’. Nyuma yo kudufotora mubwira ko ari Ishanga”.

    Kuva Emelyne yavugaga ko icyo The Ben yakozeho ari Ishanga yari yambaye munda, abantu benshi babitangariye. Uraranganyije amaso hirya no hino ku mbuga Ishanga ryabaye Ishanga! Bamwe baribaza imvano yaryo mu gihe hari n’abari baryumvise bwa mbere.

    Muri iyi nkuru, turibanda kumvano y’Ishanga aho ryaturutse, ubusobanuro bwaryo ndetse n’impamvu abakobwa benshi baharaye kuryambara muri iyi minsi.

    Ishanga abakobwa n'abagore bambara ku nda yitwa 'Waist beads' mu ndimi z'amahanga ni umuco w'abanyafurika bambara nk'imitako. Ishanga riba rikoze mu masaro, mu dusaro tw'amabara atandukanye cyangwa se diyama kimwe n’uko hari udukoze nk'ishene isanzwe.

    Hari impamvu zitandukanye ishanga ryambarwa kandi hari ubusobanuro bwarwo butandukanye bitewe n'igihugu uturukamo n’uko wowe ubyumva, ariko aho uva ukagera ishanga ryambarwa n'igitsina gore gusa ntaho uzabona umugabo waryambaye ndetse bose baryambara ku nda.

    Impamvu Ishanga ryambarwa, hari uryambara kugira ngo abashe gupima niba yananutse cyangwa yabyibushye. Iyo wabyibushye, iri shanga rirazamuka ku nda hejuru cyangwa se rikagufata cyane cyangwa rigaturika. Iyo wananutse, riramanuka rikagera ku mayunguyungu.

    Mu bindi bihugu aho iri Shanga ryambarwa nk'umuco usanga rujyanye n'umugore cyangwa umukobwa n'imyororokere ye.

    Mu gihugu cya Ghana usanga umwana w'umukobwa bamwambika Ishanga ku nda mu muhango wo kumwita izina agakomeza kuryambara no mu gukura kwe.

    Mu bindi bihugu cyane cyane byo mu Burengerazuba bwa Afurika, umubyeyi yambika umukobwa we Ishanga ku nda akijya mu mihango bwa mbere.

    Gukura Ishanga wambaye rikanga kugukwira, nabyo bifatwa nko kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.

    Bamwe bavuga ko hari Ishanga abashaka gusama bambara mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina kugira ngo babashe gusama. Hari n'Ishanga abagore batwite bambara ngo rigafasha mu kurinda umubyeyi n'umwana yaba atwite.

    Abandi bambara Ishanga ku nda kugira ngo babashe gusa neza kimwe n’uko wakwambara amaherena n'ibikomo.

    Hari n’abandi bambara Ishanga ku nda kugira ngo bige kwicara neza kuko iyo uryambaye ukicara uhese ibitugu riragufata cyane ku nda ukababara, maze ukicara udahese ibitugu. Mbese bigufasha kumenyera kwicara udahese ibitugu.

    Kubera ukuntu Ishanga ryacirwao ku nda ari ikintu cy'umuntu ku giti cye, hari n'abaryambara ntubashe kumenya ko aryambaye, rero ni yo mpamvu buri wese agira uko arisobanura ku giti cye.

    Hari ubwoko bw’Ishanga buba bukoze mu masaro ari nabwo benshi bakunze kwambara inaha

    Hari n’abambara Ishanga ryanditseho amazina yabo

    Ishanga rikomeje kurikoroza kwa The Ben 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146123/byinshi-ku-ishanga-ryatumye-the-ben-ahinduka-iciro-ryimigani-146123.html

  • Kiyovu Sports izabazwa nde? #rwanda #RwOT

    Nubwo yatangiye shampiyona ariko Kiyovu Sports irimo ibibazo uruhuri kugeza aho n’abakinnyi yaguze batakinnye umunsi wa mbere.

    Uyu munsi ni bwo Kiyovu Sports yakinaga umunsi wa mbere wa shampiyona na AS Kigali.

    Inkuru yatunguye benshi ni uko iyi kipe yakinnye abakinnyi benshi bashya yaguze cyane cyane abanyamahanga nta n’umwe urimo kimwe n’abandi bakinnyi bose yaguze bavuye hanze y’u Rwanda.

    Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo cy’uko abakinnyi baje baturutse hanze y’u Rwanda nka Hamiss Cedric, Sugira Ernest, Nshimirimana Jospin, Nsanzimfura Keddy n’abandi batarabona ibyangombwa byo gukinira Kiyovu Sports.

    Ubusanzwe iyo abakinnyi bavuye muri shampiyona imwe bajya mu yindi, bisaba ko basabirwa muri FIFA icyitwa ITC (International Transfer Certificate) kugira ngo wimurwe uve muri shampiyona imwe ujye mu yindi.

    Ibi rero ntabyo yigeze ikora yisanga igomba gukinisha abakinnyi isanganywe, abavuye mu bato ba yo ndetse n’abo yaguze basanzwe muri shampiyona nka Mugisha Desire kuko bo badakenera ITC.

    Gusabira ITC mu makipe menshi bikorwa na Team Manager gusa ubu Kiyovu Sports nta we ifite inshingano zose zikorwa n’umutoza Bipfubusa Joslin.

    Kiyovu Sports yakinnye nta bakinnyi benshi bashya ifite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-izabazwa-nde

  • Abasesengura ibyubukungu bagaragaje icyakorw… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka 30 ishize, ibipimo by'ubukungu bw'u Rwanda byakomeje gutanga icyizere kuko byakunze kuzamuka uko imyaka yagiye yicuma kuva mu 1994 kugeza muri uyu mwaka.

    Abesesengura iby'ubukungu baravuga ko u Rwanda niba rushaka gukomeza kuzamuka mu bukungu, rukwiye gukomeza gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry'imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera ingano y'ibyoherezwa hanze.

    Ibipimo bya banki y'Isi byerekana ko umusaruro mbumbe w'ibikorerwa imbere mu gihugu, wavuye kuri Miliyoni 752 z'Amadorali ya Amerika wariho mu 1994, ugera kuri Miliyari zirenga 4 z'Amadorali ya Amerika muri uyu mwaka.

    Umuvuduko w'izamuka ry'ubukungu wakomeje kwigaragaza kuko nko mu 2019, izamuka ry'ubukungu ryabarirwaga ku kigero cya 12% mu gihembwe cya 2 cy'uwo mwaka.

    Ibi nibyo abasobanukiwe iby'ubukungu bita 'Double-digit growth,' bakaba bakoresha iyi mvugo mu gihe igipimo cy'umuvuduko w'izamuka ry'ubukungu cyagiye hejuru ya 9%.

    Iyi mibare ni yo Umukuru w'Igihugu yifuza ko yakomeza kuzamuka nk’uko aherutse kubisaba abagize Guverinoma Nshya, ubwo barahiraga.

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kubakira ku bimaze kugerwaho, hagakorwa ibirenzeho,ati: “Ko nageze kuri ibi bidasanzwe abantu bavuga, ko nasuzumye uko nakoze ibyangejeje aha, kuki wahera ku 8% cyangwa 9%, ntushake 10%? Kuki utashaka 10%?.Ni ko u Rwanda rukwiriye kuba rukora, nta kwirara.”

    Abasesengura iby'ubukungu barimo Straton Habyarimana babwiye RBA ko kugira ngo ibipimo by'izamuka ry'ubukungu bikomeze bigende neza, Leta ikwiye gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry'imbere mu gihugu.

    Uyu musesenguzi kandi asobanura ko Leta y'u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izamure ubukungu bw'igihugu ngo ariko iracyafite akazi kenshi cyane cyane mu rwego rw'ubuhinzi, nk'inkingi ikomeye yunganira urwego rw'inganda na serivisi.

    Ibipimo biheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y'Imari n'Igenamibambi ifatanyije n'Ikigo cy'Ibarurishamibare, yerekana ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku muvuduko w'I 9.7% mu gihembwe cya 1 cya 2024.

    Muri iki gihembwe giheruka, umusaruro mbumbe w'imbere mu gihugu wabarirwaga agaciro ka Miliyari 4,486$, byiyongereye bivuye kuri Miliyari 3,904$, byariho mu gihembwe nk'iki cy'umwaka wari wabanje wa 2023.

    Urwego rwa serivisi rwagize uruhare mu musaruro mbumbe ku kigero cya 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% mu gihe inganda nazo zagize uruhare ku gipimo cya 23%, naho imisoro nayo igira uruhare rwa 7%.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa mu 1994, hatewe intambwe ifatika mu mibereho y'Abanyarwanda n'ubw'igihugu, umusaruro mbumbe uzamuka ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n'ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, avuye ku 111$ mu 1994.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146108/abasesengura-ibyubukungu-bagaragaje-icyakorwa-na-leta-yu-rwanda-ngo-bukomeze-kuzamuka-146108.html

  • Boukuru yahishuye uko Imbuto Foundation yatum… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, ubwo yamukiraga itangazamakuru Album ye iriho indirimbo 10 nka: ‘Ndakubona’, ‘Gikundiro’ yitiriye Album, ‘Umwana iyi nganzo’, ‘Ntacyo Mbaye’, ‘Wintoteza’, ‘Umwali’, ‘Ndagukunda’, ‘Whew!’, ‘Gukura’, ‘Experience’ ndetse na ‘Nishimira’ nk’inyongezo (Bonus Track).

    Uyu mukobwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri Album ye yihariye, kandi atazanditse mu gihe kimwe, kuko ari ibitekerezo yagiye agira cyane cyane guhera muri Nzeri 2023. Ati “Icyo gihe nibwo natekereje ko buri ndirimbo yakorwa na Michael Makembe kubera ko ariwe Producer wa mbere twakoranye cyane.”

    Yavuze ko yanahuye na Shami nawe amufasha ku ndirimbo ‘kubera ko numvaga afite umwihariko mu micurangire bijyanye n’ibintu bigezweho’. Avuga ko nk’indirimbo ye ‘Wintoteza’ yayikoze ubwo ‘twakoraga mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    Boukuru yavuze ko Producer Flyest bakoranye kuri iyi Album ari Producer wihariye kuri we, kuko niwe muntu wa mbere atekereza iyo atekereje gukora indirimbo. Ati “Niwe nishyingikiriza. Asanzwe ari n’umuririmbyi rero aramfasha cyane. Buri ndirimbo ifite inkuru yihariye, ntabwo navuga ko natekereje kuzandika umunsi umwe.”

    Yavuze ko kenshi iyo yandika indirimbo ahera ku gitekerezo, agakurikizaho injyana hanyuma akabihuza n’ururirimbo.

    Boukuru yavuze ko iyi Album atayise ‘Gikundiro’ kubera ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ahubwo yayise iri zina ‘kubera ko natekerezaga ku mugore w’igikundiro cyinshi’. Ati “Izina ryari ryiza kuri njye, kandi no gutekereza ku mpuhwe byari byiza cyane.”

      

    Iyi album iriho indirimbo zubakiye kuri Jazz, Fank, Soul n’izindi ndirimbo zifite imbamutima yitezeho abantu benshi. Uyu mukobwa avuga ko atangira kuririmba ‘ntabwo nari nzi ko nzabifata nk’umwuga’ kuko yatangiye kuririmba cyane mu ruhame mu 2018 ‘nta n’indirimbo yanjye mfite n’imwe ndirimba indirimbo z’abandi bahanzi’.

    Yavuze ko ibi ari byo byatumye atinda gukora Album ‘kuko ntabwo nibonaga nk’umuhanzi’. Kandi avuga ko ikiraka cya mbere yakoze yagihawe n’umuryango Imbuto Foundation, ubwo bakoraga indirimbo z’ubukangurambaga ku kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.

    Bukuru yavuze ko amafaranga yahembwe na Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo kubona ko umuziki yawukora nk’akazi gasanzwe. Ati “Batubwiye gukora indirimbo, baduhemba amafaranga nabonaga ari menshi cyane, ndavuga nti bino bintu bishobora kuvamo. Mbikorana n’akazi gasanzwe, ntabwo nahise mbijyamo ako kanya, ndavuga nti reka ndebe uko bizagenda, kandi byari biri gushoboka.”

    Uyu mukobwa yumvikanishije kuba ageze kuri Album muri uyu mwaka, ari urufatiro rwo kuba yarashyigikiwe n’umuryango Imbuto Foundation binyuze mu kazi yahawe, kandi agakomeza no guhatana mu irushanwa ritegurwa n’uyu muryango ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’.

    Boukuru avuga ko gukora kuri iyi Album yifashishije Producer Papyge wo muri Nigeria, byaturutse ku iserukiramuco Flytime Fest ngaruka mwaka yitabiriye mu 2022. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize kuri we, kuko yaririmbye imbere y’abarimo Kizz Daniel na Davido.

    Iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi ine, bwari ubwa mbere bibaye kuko ryari risanzwe riba mu gihe cy’umwe gusa.

    Producer Papii J ari mu bakomeye muri Nigeria, kuko yakoze ku ndirimbo z’abarimo itsinda rya Papyge. Bukuru ati “Naravuze nti nkeneye uyu muntu mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”

    Idaac Mugisha uhagarariye Metro Africa, Label ifite mu biganza Bukuru, yavuze ko bamuhisemo bashingiye ku kuba ari umuhanzi w’umuhanga kandi w’umukozi. Ati “Ni umuhanzi ukora umuziki kandi agakora n’akazi gasanzwe, aho rero uhita ubona ko ari umukozi. Bukuru afite ijwi ryihariye, uramutse wumvise Album ye ‘Gikundiro’ wumva ko ifite umwihariko.”

    Yavuze ko kugira ngo bagirane amasezerano na Bukuru byafashe igihe kinini, kuko bashakaga y’uko ibintu byose babyumva kimwe. 

    Mugisha yavuze ko baba bashaka gufasha umuhanzi gukora Album, kandi bakamufasha kwisanga mu itangazamakuru n’ahandi mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MBERE YA BOUKURU

    Boukuru yamurikiye itangazamakuru Album ye ya mbere yise 'Gikundiro'

    Boukuru yatangaje ko amafaranga yishyuwe n'umuryango Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo gukora umuziki nk'umwuga


    Boukuru ari kumwe na Mugisha uhagarariye 'Metro Afro', Label iri kumufasha mu muziki


    Boukuru yatangaje ko yifashishije Producer Papii J wo muri Nigeria kuri Album ye 


    Boukuru yatangaje ko tariki 6 Nzeri 2024, azakorera Norrsken igitaramo cyo kumurika iyi Album



    Boukuru azifatanya na Peace Jolis na Impakanizi igezweho mu ndirimbo ‘Igabe’ mu gitaramo cye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NISHIMA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YE BOUKURU

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146109/boukuru-yahishuye-uko-imbuto-foundation-yatumye-agera-kuri-album-agiye-kumurika-mu-gitaram-146109.html

  • APR FC yaba yahaye umugisha icyifuzo cya Pitchou #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko APR FC yaba yemeye kurekura umukinnyi wa yo ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou nyuma y’igihe abisaba.

    Pitchou yinjiye muri APR FC muri 2023 asinya amasezerano y’imyaka ibiri akaba yari asigaje umwaka umwe.

    Ubwo yari ku mpera z’umwaka wa mbere, Pitchou wabonaga atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina yasabye iyi kipe ko yamurekura ariko iramwangagira.

    Mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, APR FC yazanye umutoza mushya ukomoka muri Serbia, Darko Nović.

    Mu kwitegura Darko yagaragaje ko ashobora kutazakenera uyu murundi ukina mu kibuga hagati bitewe n’abandi bahakina.

    Byagaragariye muri CECAFA aho nta mukino n’umwe yakinnye, bagarutse bitegura Simba SC kuri Simba Day yaje no gusigara mu Rwanda kimwe no ku mukino ubanza wa Azam FC nabwo yasigaye mu Rwanda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pitchou uyu mutoza yamubwiye ko azajya akina ku ruhande rw’ibumoso yugarira akaba umusimbura wa Niyomugabo Claude, ibintu Pitchou ntabikozwa aho yavuze ko atazigera ahakina.

    Ejo hashize Pitchou akaba atarakoze imyitozo na bagenzi be, amakuru akavuga ko yamaze kumvikana na APR FC kuba impande zombi zatandukana akajya gushakira ahandi.

    Pitchou ashobora kuba yamaze gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yahaye-umugisha-icyifuzo-cya-pitchou

  • Namwe muri abasirikare mu kibuga – Gen Mubarakh Muganga wahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Kabiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C, General Mubarakh Muganga ari kumwe n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen V Nyakarundi basuye ikipe ya APR F.C aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

    Bakihagera bahawe ikaze n’umuyobozi w’iyi kipe Col. Richard Karasira aho babanje gukurikira imyitozo yiyi kipe.

    Nyuma y’imyitozo Col Richard Karasira yahaye ikaze abayobozi bakuru kuri icyo kibuga cya APR F.C aho baganirije Abakinnyi ku ntego z’ikipe n’ibindi.

    Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. MK Mubarakh Muganga yibukije ko intego ikiri yayindi 'Intsinzi' bityo ko bagomba kugira umurava bakayigeraho
    Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yatangiye aha ikaze Abakinnyi bashya binjiye mu muryango wa APR F.C muri uyu mwaka, akomeza agenera ubutumwa ikipe muri rusange.

    Yagize ati 'Mbanje guha ikaze Abakinnyi bashya twungutse, muje mu muryango mwiza kandi uhora ushaka intsinzi dore ko ari zo ntego zacu muri rusange, Abakinnyi dusanganywe murabizi neza ko intsinzi ari yo dushyira imbere kuruta ibindi, iyi ni ikipe ya Gisirikare ariko namwe burya mu kibuga muba muri abasirikare, rero mugomba kubyerekana mutahana instinzi. Kandi twizeye ko kuri uyu mukino turi twitegura muzaduha intsinzi.'

    Abakinnyi n’abatoza bahawe impanuro zuje impamba ishyitse mu rugendo rwa CAF Champions League
    Yakomeje ababwira ko bafite ikintu gikomeye kibategereje kuri uyu wa Gatandatu anabifuriza intsinzi.

    Ati 'Iyi mikino murimo ni yo tuba tugomba kwerekaniramo ko natwe duhagaze neza, kuri uyu wa Gatandatu nizeye ko mwiteguye kandi neza, Abatoza banyu bari hano bari kubereka buri kimwe cyatuma mwitwara neza, ibyo babereka rero murasabwa kubikora mu kibuga.Gutsinda igitego kimwe ni byiza ariko se kuki mutatsinda n’icya kabiri kibaha umutekano, mugashyiramo n’icya gatatu bikarushaka kuba byiza?'

    'Nk’ubuyobozi rero abo dusangaywe hano murabizi ko ibihembo mukura muri iyi mikino biba ari ibyanyu rero nta cyahindutse ni mubitware, natwe dusigare tubashakira n’ibindi nk’uko bisanzwe.'

    APR FC izakina na Azam FC ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, umukino ubanza yasinzwe 1-0.

    Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi abasaba gusezerera Azam FC

    Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi na we yari ahari

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira

    Abakinnyi ba APR FC na bo bahawe umwanya bagira icyo bavuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/namwe-muri-abasirikare-mu-kibuga-gen-mubarakh-muganga-wahaye-ubutumwa-bukomeye-abakinnyi-ba-apr-fc

  • Yavuze ku byo kuba The Ben yarakuruye umwambaro we w’imbere (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ya The Ben ari kumwe n’umufana we bifotoza agateza ururondogoro, uyu mukobwa yavuze ko asanzwe aziranye n’uyu muhanzi kandi ko nta n’icyo yakoze kidasanzwe.

    Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben ubwo yari i Musanze gutaramirayo, yanafashe umwanya asabana n’abafana be.

    Amashusho yavugishije benshi ni amashusho ya The Ben na Emelyne usanzwe ari umukinnyi wa filime ndetse akaba afite ikiganiro akora yise “Popcorn Podcast” gitambuka kuri YouTube.

    Ubwo barimo bifotoza, The Ben yafashe mu mayunguyungu ye noneho agaragara hari akantu akurura, benshi bahise bavuga ko ari umwenda w’imbere w’uyu mukobwa.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Emelyne yavuze ko The Ben yamukozeho yumva ikintu kibyimbye amabuza niba ari bya bintu by’abapfumu.

    Ati “yankozeho yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ngo nizere ko utambaye bya bintu by’abapfumu, nari nambaye ishanga (utuntu tw’amasoro abakobwa bambara mu nda), abantu bavuga ngo nahise mureba nabi sibyo kuko narahindukiye ndamubwira ngo buretse babanze badufotore, baradufotora n’amashusho arafatwa arimo kumbaza ngo ese iki kintu ni igiki? Ngiye kugenda naramubwiye ngo ni ishanga.”

    Ibyo kuba ari umwenda w’imbere yakuruye, Emelyne yavuze ko ari ugusebya umuntu kandi banazi ko afite umuryango.

    Ati “sinzi ukuntu abanyarwanda duteye ariko biriya mbifata nko gukinira ku buzima bw’umuntu kandi bazi ko afite umuryango. Si umwambaro w’imbere yakuruye, yakuruye ishanga niba abantu banabizi umwambaro w’imbere ntukururwa kuriya, bisaba ukurure ufate kandi nari nambaye ikanzu imfashe, ni ishanga, ni umugozi nari nambaye mu nda.”

    Emelyne avuga ko we na The Ben basanzwe baziranye kuko ari umufana we kandi ajya agera igihe akajya guhura n’abafana be.

    Yongeyeho ko n’umugore wa The Ben amufata nk’ikitegererezo kuko akenshi ni yo agiye kugura umwenda abanza kujya kuri Instagram ye Pamela ngo arebeho umwenda yagura.

    Emelyne yavuze ko The Ben atari umwenda w’imbere yakuruye ahubwo ari ishanga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Yavuze-ku-byo-kuba-The-Ben-yarakuruye-umwambaro-we-w-imbere-VIDEO

  • I&M Bank yashyiriyeho abakiriya bayo urubuga rutanga serivisi z'ikoranabuhanga rwa WhatsApp Banking 2.0 – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwiswe 'WhatsApp Banking 2.0' bwisumbuye ku bwari busanzweho kuko ubu bushya butangirwaho serivise nyinshi, zihuse, kandi kubukoresha biroroshye cyane.

    Abakiliya ba I&M Bank bifashishije WhatsApp bashobora kohereza amafaranga, kureba amafaranga basigaranye kuri konti, kureba raporo ngufi y'ibyakorewe kuri konti no kwishyurana.

    Habonekaho kandi izindi serivise za banki zisanzwe ziboneka kuri telefone igendanwa ndetse n'izo ku makarita atandukanye, byumwihariko serivisi zo kongera amafaranga ku ikarita za 'master cards prepaid'.

    Uko ubu buryo bukora

    Gutangira gukoresha ubu buryo birafunguye ku bakiliya bose b'iyi banki baciye kuri nimero ya WhatsApp +250788361414 bakayandikira ijambo 'Hi' cyangwa 'Hello'. Nyuma yo kwandika iri jambo umukiliya ahita abona ubutumwa burimo 'link' yo kwiyandikisha byarangira agahita yinjira muri konti ye akoresheje ijambobanga yahawe ubwo yiyandikishaga.

    Ibyo iyo birangiye umukiliya ahita abona ahari serivise zinyuranye ziboneka kuri uru rubuga agahitamo izo ashaka.

    Usanzwe afite konti muri yarasanzwe akoresha uru rubuga we aba asabwa kwandikira ya nimero ijambo 'Hi' cyangwa 'Hello', agahita abona aho kuzuza ijambobanga rye ubundi agahitamo serivise ashaka.

    Ubuyobozi bwa I&M Bank butangaza ko ubu buryo ari igisubizo mu kwegereza abakiliya bayo serivise binyuze mu buryo basanzwe bifashisha buri munsi batumanaho nka WhatsApp.

    Butangaza kandi ko ari uguhanga udushya mu kurushaho kwegereza abakiliya serivise z'imari aho bisanga kandi binajyanye n'umurongo Igihugu cyafashe wo gushyigikira ikoreshwa rya telefone zigendanwa kuri bose mu mijyi no mu bice by'icyaro.

    Umuyobozi ushinzwe Serivise z'Ikoranabuhanga muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Munyanziza Marc David, yavuze ko iyi banki igamije guhaza ibyifuzo by'abakiliya.

    Yagize ati 'Intego yacu ni uguhanga udushya muri serivise duha abakiliya bacu zihuje n'ibyo bakeneye ndetse birenze ibyo bari biteze. Kuzana serivise za banki kuri WhatsApp nk'urubuga abakiliya bacu bisangaho buri munsi, bigamije kuborohereza mu gukurikirana ibijyaye n'imari yabo',

    Munyanziza yongeyeho ko bizeye ko ibyo bizafasha cyane abakiliya babo koroherwa no kubona serivise z'iyi banki zinyuze mu ikoranabuhanga.

    I&M Bank ni banki imaze kuba ubukombe Gihugu no mu Karere kandi iri mu zihagaze neza mu bucuruzi, dore ko kuva mu 2017 yinjiye no ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe Serivise z'Ikoranabuhanga muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Munyanziza Marc David


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yashyiriyeho-abakiriya-bayo-urubuga-rutanga-serivisi-z-ikoranabuhanga