Blog

  • Mu mukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yegukanye amanota atatu ya mbere y'umwaka w'imikino wa 2024-2025, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali ibitego 2-1.

    Hari mu mukino utarabereye igihe wahuje aya makipe asanzwe aba mu mujyi umwe wa Kigali, aho Kiyovu SC yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Tuyisenge Hackim ikindi gitsindwa na Desiré.

    Ku ruhande rwa Association Sportive de Kigali izwi nka AS Kigali yo yatsindiwe na Rutahizamu ukomoka i Burundi, Hussein Shaban Tchabalala.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Kiyovu Sport Club byayigejeje ku mwanya wa mbere w'agateganyo, ikaba ikuyeho ikipe ya Gasogi United yari yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura VS.

    Nyuma y'umunsi wa mbere wasojwe kuri uyu wa Gatatu, hari andi makipe atarakina imikino yayo hariko APR FC na Police FC.

    Kudakina umukino w'umunsi wa mbere biraterwa n'uko ikipe y'Ingabo z'igihugu iri kwitegura gukina umukino na Azam FC w'irushanwa rya CAF Champions League.

    Ni umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, ukazabera kuri Sitade Amahoro, naho bucyeye bwaho ikipe ya Police FC yo izakina na CS Constantine bo bakazakina muri CAF Confederations Cup.

    The post Mu mukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-utarabereye-igihe-kiyovu-sc-itsinze-as-kigali-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-utarabereye-igihe-kiyovu-sc-itsinze-as-kigali-2-1

  • Depite Muhakwa, Amb. Gasatura na Uwamariya mu batorewe kuyobora amakomisiyo mu Mutwe w'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yarahiriye manda yayo ku wa 14 Kanama 2024.

    Mu Nteko Rusange yo kuri uyu wa 21 Kanama 2024, Abadepite bari bafite inshingano yo kwitoramo biro za komisiyo zihoraho.

    Depite Muhakwa Valens wari Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta (PAC) muri manda ishize, yongeye gutorwa n'abadepite bose.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 yagaragaje ko mu gihe yari Perezida wa PAC, hari byinshi byakozwe harimo kuzuza ibitabo by'ibaruramari byateye intambwe igaragara, iyi komisiyo icyuye igihe ikaba yarasize bigeze kuri 92%, mu bijyanye no kubahiriza amategeko byarazamutse bigera kuri 69% naho gukoresha neza umutungo wa leta bigera kuri 59% no kubahiriza inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.

    Yahamije ko iyi manda ari 'iyo gushimangira ihame ndetse n'amahitamo igihugu cyacu cyiyemeje yo kubaza abayobozi inshingano bityo umuturage azahore ku isonga.'

    Visi Perezida w'iyi Komisiyo watowe ni Depite Murumunawabo Cecile.

    Depite Amb. Tumukunde Hope Gasatura yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano.

    Depite Amb. Tumukunde wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, kuva mu 2016 kugeza mu 2023 yavuze ko ubunararibonye afite mu bubanyi n'amahanga buzatuma yuzuza inshingano neza.

    Yanahagarariye u Rwanda mu kanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro, aho yamaze imyaka itandatu, ndetse mu biganiro byari bigamije gukemura ibibazo by'impunzi n'abimukira yagize uruhare rukomeye.

    Umwanya wa Visi Perezida muri iyi komisiyo wegukanywe na Jean Claude Ntezimana wagize amajwi 77. Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ububanyi n'Amahanga na Dipolomasi.

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite bari gutora komite za komisiyo zihoraho.

    Ku ikubitiro, Depite Nabahire Anastase yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo agize… pic.twitter.com/jRi76Ei46T

    — IGIHE (@IGIHE) August 21, 2024

    Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo yahawe Depite Nabahire Anastase nka Perezida wayo, mu gihe Visi Perezida ari Depite De Bonheur Jeanne D'Arc watowe.

    Despite De Bonheur wakoze imyaka 11 mu nzego za Leta, harimo n'aho yari Minisitiri Ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko ubunararibonye afite mu mategeko buzatuma imirimo ya komisiyo yatorewemo igenda neza.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yigeze kuba umwanditsi n'Umujyanama mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy'imyaka irindwi, gusa mu bihe bishize yari yarinjiye mu kwikorera aho yari umwavoka na noteri wigenga.

    Mu bandi batowe harimo Depite Munyangeyo Théogène uyoboye Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi, mu gihe Visi Perezida wayo ari Depite Mukarugwiza Judith wakoze mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'amahoro imyaka irenga 20.

    Depite Rubagumya Furaha Emma yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y'Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco Siporo n'Urubyiruko na ho Visi Perezida wayo aba Depite Rutebuka Barinda.

    Depite Uwamariya Veneranda yatorewe kuyobora Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yungirizwa na Depite Mukabunani Christine wahoze ari Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'Ubworozi muri manda ya kane iheruka kusa ikivi.

    Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yabaye Depite Ndangiza Madina, yungirizwa na Depite Uwiringiyimana Philbert.

    Iyi komisiyo ifite inshingano zo kwita ku bijyanye n'ubumwe n'ubudaheranwa, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, akavuga ko nk'impuguke mu mategeko azakora ku buryo byubahirizwa.

    Depite Odette Uwamariya yatorewe kuba Peredida wa Komisiyo y'Imari n'Umutungo bya Leta, na ho Visi Perezida wayo aba Depite Pie Nizeyimana.

    Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije yahawe Depite Muzana Alice, yungirizwa na Depite Ayinkamiye Speciose.

    Biro za komisiyo zihoraho mu mutwe w'Abadepite zigira manda y'imyaka ibiri n'igice ishobora kongerwa, mu gihe Perezida na Visi Perezida batorwa n'Inteko Rusange.

    Depite Munyangeyo Theogene yongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi

    Depite Amb Hope Tumukunde Gasatura wari umaze iminsi ari ambasaderi yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano

    Depite Uwamariya Odette na we ari mu batorewe kuyobora komisiyo zihoraho

    Depite Muhakwa Valens yongeye gutorerwa kuyobora PAC

    Inteko Rusange y’Abadepite yari iteranye bwa mbere muri manda y’imyaka itanu baherutse kurahirira

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-muhakwa-valens-yahawe-pac-amb-gasatura-na-de-bonheur-batorwa-mu-buyobozi

  • NEC yasubukuye Amatora y'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Aya matora yari ateganyijwe kuba ku wa 16 Kanama 2024, ariko Komisiyo y'Amatora irayasubika, ivuga ko izatangaza ikindi gihe azabera.

    Ni amatora ateganyijwe kubera mu turere twose tugize umujyi wa Kigali aho abazayitabira bazatoranyamo babiri bahagararira buri Karere, umugabo n'umugore.

    Biteganyijwe ko amatora azatangira saa mbili za mu gitondo kandi ku turere twose tugize Umujyi wa Kigali akabera mu cyumba cy'Inama cy'utwo turere uretse Nyarugenge azabera mu Cyumba cy'Inama cy'Umujyi wa Kigali.

    NEC yatangaje ko nyuma yayo matora hazakurikiraho amatora ya Biro y'Inama Njyanama n'aya Komite Nyobozi y'Umujyi wa Kigali azabera muri Camp Kigali.

    Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n'Inama Njyanama yawo.

    Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa bahagarariye uturere tuwugize ndetse na batanu bashyirwaho n'Umukuru w'Igihugu.

    Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w'abajyanama yemerewe gushyiraho, ari na yo yakurikijwe kuri iyi nshuro.

    Abo bajyanama nibo batorwamo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa remezo n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage.

    NEC yatangaje yashyize ahagaragara iby'aya matora nyuma y'uko ibiro bya Minisitiri w'Intebe bitangaje ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama b'Umujyi wa Kigali batandatu nk'uko itegeko ribimwemerera.

    Abashyizweho ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya w'Umujyi wa Kigali, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

    Amatora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ateganyijwe ku wa 22 Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yasubukuye-amatora-y-abagize-inama-njyanama-y-umujyi-wa-kigali

  • Abayobozi bakuru bashinzwe imari bari kwigira hamwe impinduka zabaye mu itegurwa ry'ibitabo by'imari – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro by'iminsi itatu byatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 bizageza ku ya 23 Kanama 2024 byateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b'Umwuga, ICPAR, bigamije kongerera abayobozi bakuru bashinzwe imari ubumenyi ku mpinduka zabayeho mu itegurwa ry'ibitabo by'imari. Ibi bikaba bizatuma abategura ibyo bitabo bazajya bita ku bibazo isi ishobora guhura na byo mu bihe bizaza.

    Mu bigomba kujya byitabwaho mu itegurwa ry'ibitabo by'imari ni ukubahiriza amabwiriza, gukoresha ikoranabuhanga, kwita ku mihindagurikire y'ibihe, guteganya politiki y'ihame ry'uburinganire, kunoza imikoranire, gukora neza raporo n'ibindi.

    Visi Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b'Umwuga, John Bugunya, ashima uruhare abo bayobozi bagira mu gufasha Leta y'u Rwanda kugera ku cyerekezo iba yarihaye no kuzamura ubukungu bw'ibihugu, abasaba kurenzaho bakazirikana ko ubumenyi n'ubuhamya bafite bigomba kugira uruhare runini mu iterambere.

    Yagize ati “Abayobozi bakuru b'imari (CFOs) b'igihe kizaza bazaba bafite inshingano nyinshi kurenza gucunga amafaranga gusa. Bazasabwa kuvuganira inyungu z'ibigo byabo, kubaka uburyo butuma ibigo byirinda kugwa mu makosa mu bijyanye n'amategeko mashya, ndetse no gufasha mu kuyatanga. Bazanagira inshingano zo kureba neza ko amakipe y'imari afite inzobere zishobora gukemura ibibazo bifitanye isano n'amategeko.'

    Bamwe mu bayobozi bakuru b'imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora kuko wasangaga mbere bita kuri bimwe kandi inshingano zabo zifite uruhare runini mu buzima bw'ibigo bakorera.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri Mobile Money Rwanda Ltd, Gasagure Deogratias yagize ati “Ni inama ije ikenewe kuko abo ihuza usanga mu bigo byose bameze nk'ihuriro kuko ushinzwe imari ni we ibintu byose bihuriraho haba ibyinjira n'ibisohoka, rero biba bisaba ngo abe azi neza aho ikigo kirimo kwerekeza kuko dukora ingengo y'imari y'imyaka itanu, urumva ntiwagena ibizaba mu myaka itanu utazi aho ikigo kirimo kwerekeza kandi bijyana no kureba ishoramari tugomba gukora kugira ngo ibyo dushaka kugeraho bizagerweho icyo gihe.”

    Akomeza ati “Mbere umurimo wacu washingiraga ku kugaragaza umubare w'ibyakozwe ariko ubu ni ukureba impinduka ziriho mu isi tugahindura imyumvire, imitekerereze n'imikorere bikerekera aho isi irimo iragana. Iyo bitagenze gutyo usanga ikigo cyafunze mu myaka mike kuko habayeho kudategura neza. Ni ibyo twiteze kuri iyi nama kuko turi gusangira ubumenyi no kubuhuza n'icyerekezo cy'igihugu n'icy'isi.”

    Umukozi wa Rwanda Elders Forum, Gakwaya Henriette, na we yemeza ko bagiye guhindura byinshi mu byo bakoraga bakajyanisha n'icyerekezo cy'igihugu n'icy'isi kuko ubumenyi bahabwa bugomba gutanga ibisubizo ku bibazo bihari.

    Yagize ati “Turi kunguka ubumenyi buzadufasha mu mikorere ya buri munsi kuko dusanzwe dutegura raporo y'ibaruramutungo n'ibikoresho. Biraduha uburyo bwiza bwo kurushaho kunoza ibyo byose.”

    “Hari aho twageraga umuntu akibaza uko yatangamo raporo ariko ubu tugiye kujya tubikora mu buryo bugezweho. Umusanzu ngiye guha ikigo nkorera ni ugutegura neza uburyo bw'ibaruramutungo kandi na bagenzi banjye dukorana nzabasangiza ubu bumenyi turusheho gutanga umusaruro.”

    Abitabiriye ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y'ibya mbere byabaye umwaka ushize, ni 60 baturuka mu bigo bitandukanye aho ubumenyi bari kungurana buzabafasha gushyira mu bikorwa impinduka zabaye mu itegurwa ry'ibitabo by'imari no kubusangiza bagenzi babo batahuguwe kuri iyi nshuro.

    Aya mahugurwa agamije gutyariza ubumenyi aba babaruramari

    Visi Perezida w’Inama y'Ubuyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b'Umwuga, John Bugunya, ashima uruhare abo bayobozi bagira mu gufasha Leta y'u Rwanda kugera ku cyerekezo

    Bamwe mu bayobozi bakuru b’imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora

    Aba bayobozi bazamara iminsi itatu bahugurwa kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora ndetse biyane n’igihe

    Mu gihe cy’akaruhuko baba bungurana ibitekerezo bijyandanye n’ibyo bari guhugurwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bakuru-bashinzwe-imari-bari-kwigira-hamwe-impinduka-zabaye-mu

  • Mu maso ya perezida Kagame u Rwanda rwatsinze Argentine rugera muri1/2 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Argentine mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball mu bogore, ruhita rugera muri 1/2.

    Nyuma y’uko ejo kari akaruhuko mu itsinda D, uyu munsi ryari ryakinnye aho Ubwami bw’Abongereza bwatsinze Lebanon amanota 77-72.

    Hakuriyeho umukino wahuje u Rwanda na Argentine, ni umukino utari woroshye kuko ikipe yari gutsinda yagombaga guhita igera muri 1/2 cy’iri jonjora.

    Ni umukino wabereye muri Kigali Arena ukaba warebwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.

    Ni umukino inkumi z’u Rwanda zibifashijwemo n’abarimo Bella Murekatete wari hejuru cyane begukanye agace ka mbere ku manota 20-13.

    Argentine yihagezemo mu gace ka kabiri maze iragatsinda ku manota 9-7. Bagiye kuruhuka ari 27 y’u Rwanda kuri 22 ya Argentine.

    Ubanza umutoza Cheikh Sarr mu karuhuko yibukije abakinnyi be ko barimo gukinira imbere ya Perezida Kagame yaje kubashyigikira batagomba kumukoza isoni.

    Bella Murekatete, Ineza Sifa, Philoxy Destiney Promise na bagenzi ba bo baje mu gace ka gatatu bariye amavubi maze bagatsinda amanota 21-7 ni na ko batsinze agace ka nyuma ku manota 13-7 bahita begukana umukino n’amanota 61-38.

    Nubwo u Rwanda rusigaje umukino umwe w’itsinda n’Ubwami bw’Abongereza, rwakatishije itike ya 1/2, rubaye igihugu cya kabiri nyuma ya Senegal na yo yamaze gukatisha itike mu itsinda C.

    Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame barebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwatsinze-argentine-rugera-muri1-2-amafoto

  • Kiyovu Sports yatangiriye akazi kuri AS Kigal… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 Saa Cyenda kuri Kigalkipe ya AS Kigalii Pelé Stadium.

    Uyu mukino wagombaga kuba warakinwe mu cyumweru gishize wimurirwa uyu munsi nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi.

    Watangiye ikipe ya AS Kigali ubona ariyo ihererekanya neza ndetse ntiyatinda no kwinjira mu mukino.

    Nta gutinzamo ku munota wa 15 gusa AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ,Hussein Shaban Tchabalala akoresheje umutwe ku mupira warI uzamuwe na Mark Nkubana ku ruhande rw’iburyo.

    Uko iminota yagendaga ninako ikipe ya Kiyovu Sports itarifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye yasinyishije nka Cédri Amiss na Sugira Ernest…yinjiraga mu mukino ndetse igatangira no kurema uburyo imbere y’izamu ishaka igitego cyo kwishyura.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44 iyi kipe y’Urucaca yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Hakim Diene 

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina asatira buri imwe ishaka igitego cy’intsinzi. Bigeze ku munota wa 75 Kiyovu Sports yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Mugisha Desire nyuma ya kufura yari irekuwe maze Hakizimana Adolphe ntiyafata umupira neza ahita agenda asongamo.

    Mu minota nyuma y’umukino,AS Kigali yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ababera ibamba akuramo imipira iremereye. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1.

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

    Tchabalala yishimira igitego yatsinze

    Mugisha Desire yishimira igitego cya 2 cya Kiyovu Sports yatsinze

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146129/kiyovu-sports-yatangiriye-akazi-kuri-as-kigali-amafotovideo-146129.html

  • APR FC yashyize hanze itike y’ibihumbi 900 #rwanda #RwOT

    APR FC yashyize hanze itike y’ibihumbi 900 Frw ku mukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC ku wa Gatandatu.

    Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League APR FC izakiramo Azam kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2024.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe umukino ubanza 1-0 yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino.

    Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, aho hasi ari 1000 Frw, hejuru bikaba 2000 Frw.

    VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa 'Executive Seat’ ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe 'Executive Box’ ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12.

    Executive Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

    Biteganyijwe ko ku wa Kane, mu myitozo ya nyuma izabera kuri Stade Amahoro, ubuyobozi bw’ikipe buzahura n’abafana ku rwego rw’igihugu.

    Si ibyo gusa kandi kuko Umuyobozi w’Icyubahiro, Gen. Mubarakh Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye iyi kipe mu myitozo yabaye ku wa Kabiri, Kabiri tariki 20 Kanama.

    APR FC izakira Azam FC ku wa Gatandatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yashyize-hanze-itike-y-ibihumbi-900

  • Rayon sports WFC urugendo rwayo rubaye nkurw’umwana wiga gukambakamba mu gushaka itike ya CAF Women’s Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports Women Football Club (WFC), ikipe y'abagore yitwaye neza mu Rwanda, iri guhura n'imbogamizi zikomeye mu gushaka itike ya CAF Women's Champions League. Nubwo iyi kipe yatwaye shampiyona y'u Rwanda umwaka ushize, urugendo rwayo muri CECAFA, aho hatoranywa amakipe azahagararira akarere mu mikino ya CAF, ruri kugenda rugorana cyane.

     

    Mu mukino wayo wa mbere, Rayon Sports WFC yahuye n'ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia (CBE), imwe mu makipe afite izina rikomeye muri Ethiopia. N'ubwo Rayon Sports WFC yitwaye neza, yatsinzwe ibitego 3-2, nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa mbere w'umukino gitsinzwe na Senaf Wakuma.

     

    Iki gitego cyashyizeho igitutu Rayon Sports WFC, bigaragara ko bitari byoroshye gukosora amakosa yakorewe mu ntangiriro z'umukino ariyo yabaye intandaro yo gutsindwa umukino kuko bagiye Ku garuka mu mukino ikipe ya CBE yabatanze.

     

    Nyuma y'uwo mukino wa mbere, Rayon Sports WFC yongeye guhura n'ikibazo nk'icyo mu mukino wayo wa kabiri, ubwo yatsindwaga na Kenya Police Bullets WFC igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Purity Anyetu ku munota wa 6, bituma Rayon Sports WFC yongera gushyirwa mu bihe bikomeye byo gukina ishaka Kwishyura igitego. N'ubwo Rayon Sports WFC yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yishyure, byarangiye umukino urangiye itabashije kubona igitego.

    Imikino ibiri ibanza yerekanye ko Rayon Sports WFC ikiri mu ntangiriro z'urugendo rutoroshye two kubaka ikipe ihangana mu mikino yo Ku mugabane wa Afurika no mu karere ka Afurika y'uburasirazuba, nk'uko umwana akambakamba mbere yo gutera intambwe, Rayon Sports WFC irasa n'ifite urugendo rugufi mu kugera ku nzozi zo gukina CAF Women's Champions League. Imbogamizi zo gutsindwa hakiri kare mu mikino, zerekana ko hakiri byinshi byo kwiga no gukosora kuri Rayon SportsWFC.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-urugendo-rwayo-rubaye-nkurwumwana-wiga-gukambakamba-mu-gushaka-itike-ya-caf-womens-champions-league/

  • PSG yegereye Lookman wa Atalanta mu mugambi wo kumusimbuza Mbappé – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Kanama 2024, amakuru ava mu kinyamakuru Sports Zone avuga ko ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yamaze kumvikana ku byerekeye n'ugushaka kwa Ademola Lookman, rutahizamu w'umunya-Nigeria ukinira Atalanta. Uyu mukinnyi arifuza kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa, ariko PSG ntirafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye n'iyi gahunda, bitewe n'uko hakiri andi mahitamo ku mwanya we.

     

    Mu gihe PSG itarafata umwanzuro wa nyuma, Sports Zone ikomeza ivuga ko Lookman yagiranye ibiganiro n'ikipe ya Al-Ahli yo muri

    Saudi Arabia, ariko bikavugwa ko n'ubwo Al-Ahli yamwemereye umushahara uruta uwatanzwe na PSG, Lookman w'imyaka 26 yahisemo kwerekeza mu Bufaransa.

     

    Nta bisobanuro birambuye biratangazwa ku masezerano hagati ya Lookman na PSG. Hari n'ibiganiro bigikomeje hagati ya PSG na Atalanta, kuko Lookman afite agaciro gakomeye cyane nyuma y'uko yitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino, aho yatsinze hat-trick mu mukino wa nyuma wa Europa League batsinze Bayer Leverkusen.

     

    Kutagaragara kwa Lookman mu mukino Atalanta yatsinzemo Lecce ibitego 4-0, byatumye hahita haza amakuru menshi ku hazaza h'uyu mukinnyi. PSG iracyashakisha umukinnyi wo gusimbura Kylian Mbappé, wagiye muri Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/psg-yegereye-lookman-wa-atalanta-mu-mugambi-wo-kumusimbuza-mbappe/

  • Dore uko wasaba indishyi ku mpanuka yakozwe n'ikinyabiziga kitamenyekanye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo impanuka ibaye ikozwe n'ikinyabiziga kuko akenshi biba bifite ubwishingizi, ni bwo bwishyura indishyi ku byangiritse cyangwa ku bitabye Imana. N'iyo ikinyabiziga kitari mu bwishingizi, uwari ugitwaye arakurikiranwa akaryozwa ibijyanye n'iyo mpanuka. Gusa iyo uwateje impanuka atamenyekanye, biragora gusaba indishyi.

    Aha ni ho Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka (Special Guarantee Fund) gifatira inshingano zo gutanga izo ndishyi kuri aba bantu baba badafite ahandi ho kubariza nyamara bahahuriye n'igihombo cyangwa kubura abantu kandi bitabaturutseho.

    Iki Kigega Cy'Ingoboka ni ikigo cya Leta gikora mu rwego rw'ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n'ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. Iki kigega gitanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw'u Rwanda bahohotewe n'inyamaswa z'agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye.

    Uko uwangirijwe yaka indishyi

    Indishyi zitangwa ku wangirijwe n'ikinyabiziga iyo icyo kinyabiziga kitashoboye kumenyekana cyangwa cyakoze impanuka cyambuwe cyangwa cyibwe nyiracyo.

    Uwakomerekejwe na kimwe muri ibyo binyabiziga ushaka kugobokwa n'iki kigega asabwa guhita abimenyesha Station ya Polisi yegereye aho yakoreye impanuka bitarenze iminsi irindwi, gusa agomba kuba yarahise abimenyesha Polisi impanuka ikiba.

    Ibyo bishobora gukorwa n'uwakomerekejwe ariko yaba atabishoboye bigakorwa n'abo mu muryango we cyangwa umuntu wese wabibonye washobora kubikora.

    Nyuma yo kubimenyesha Polisi, ushaka kugobokwa n'iki kigega akurikizaho kubimesha ubuyobozi bwacyo aho gikorera cyangwa akaboherereza ubutumwa bwanditse bwo kubamenyesha ibyabaye akeneyemo ingoboka mu gihe kitarenze imyaka ibiri impanuka ibaye.

    Iyo ibyo byose birangiye, usaba indishyi yandikira iki kigega ibaruwa isaba kugobokwa akongeraho inyandikomvugo ikorwa na Polisi igararaza uburyo impanuka yagenze, inyandiko ya muganga igaragaza ibikomere byatewe n'impanuka ndetse n'inyandikomvugo z'abatangabuhamya babibonye n'ibindi byangombwa bitanga amakuru amwerekeye.

    Ibyo byangombwa abijyana aho iki kigega gikorera cyangwa akohereza ubutumwa bikubiyemo, byamara gusuzumwa neza akazahabwa indishyi.

    Mu gihe uwakabaye yaka indishyi yahitanywe n'impanuka, abavandimwe be, ababyeyi, abana cyangwa uwo bashakanye niba yari amufite, bashobora kubikurikirana noneho mu byangombwa batanga bakongeraho icyemezo cy'uko usabirwa indishyi yapfuye n'ibindi bigaragaza amakuru ye.

    Iyo nzira ni na yo ikoreshwa n'ukeneye indishyi z'imitungo yangirikiye mu mpanuka gusa we mu byangombwa asabwa, yongeraho inyandiko y'igenagaciro k'ibyangiritse n'igaragaza ko ibintu byangiritse ari ibye koko.

    Iki kigega kandi kigoboka abangirijwe n'inyamaswa aho usaba indishyi iyo yonewe n'inyamaswa yo muri pariki cyangwa ahandi hakomye asabwa kubimenyesha inzego z'ubuyobozi mu gihe kitarenze iminsi irindwi bibaye. Asabwa kandi kubimenyesha Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka mu gihe cyitarenze amezi abiri yonewe n'inyamaswa.

    Mu gihe usaba indishyi ari we wakomerekejwe n'inyamaswa cyangwa uwo mu muryango w'uwishwe na we asabwa kubimeyesha ubuyobozi mu gihe kitarenze iminsi irindwi bibaye ndetse akabimenyesha n'Ikigega Cyihariye cy'ingoboka mu gihe kitarenze imyaka ibiri bibaye.

    Iyo ibyo birangiye usaba indishyi z'ubwone yandikira iki kigega ibaruwa ibisaba iherekejwe n'ibindi byangombwa by'amakuru amwerekeye ndetse n'izindi nyandiko zerekeye ibyo yonewe n'inyamaswa.

    N'uwakomerejwe n'inyamaswa usaba indishyi cyangwa uwo mu muryango w'uwahitanywe na yo na we yandikira iki kigega ibaruwa ibisaba akongeraho ibindi bya ngombwa by'ubumuga yatewe cyangwa icy'uko uwo asabira yapfuye n'ibindi bishyikirizwa iki kigega byamara gusuzumwa indishyi zigatangwa.

    Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka gishobora kugufasha kubona ingoboka mu gihe wakoze impanuka, uwayiteje akabura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dore-uko-wasaba-indishyi-ku-mpanuka-yakozwe-n-ikinyabiziga-kitamenyekanye