Blog

  • Impinduka ku mukino wa Rayon Sports n’Amagaju #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino yagombaga kwakiramo Amagaju FC ejo saa 18h00′ wazanywe saa 15h00′ kuko amatara ya Pele Stadium izakira uyu mukino afite ikibazo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 ni bwo hagiye hanze ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ikurikije ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25 yatanzwe na FERWAFA igaragaza ko Kigali Pele Stadium izajya yakira imikino ya ni njoro kandi bikaba bisaba amatara acanwa na generator.

    Yagize iti “Hashingiwe kandi ku myanzuro y’inama yo ku wa 31 Werurwe 2024, umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’Umujyi wa Kigali yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA hagaragazwa ikibazo cya Generator idafite ubushobozi bwo gucana amatara akenewe kugira ngo ubashe kuba;”

    “Turabamenyesha ko ikibazo cya Generator ya Kigali Pele Stadium idatanga urumuri ruhagije kitarakemuka. Akaba ari muri urwo rwego twabamenyeshaga ko Kigali Pele Stadium itazakira imikino ikinwa mu gihe cya ni njoro.”

    Rwanda Premier League yamaze kwandikira Rayon Sports iyemenyesha ko bitewe n’iki kibazo umukino wakuwe saa 18h00′ ushyirwa saa 15h00′.

    Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju wimuriwe saa 15h00′

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mukino-wa-rayon-sports-n-amagaju

  • Amerika yungutse Leta nshya! Ibyaranze uyu mu… – #rwanda #RwOT

    Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by'ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y'isi.

    Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Fabrice.

    Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

    1642: Mu Bwongereza habaye intambara ya mbere yahuje amoko yabarizwaga muri iki gihugu

    1775: George III, umwami w'u Bwongereza yatangaje ko intara za Amerika bari barigaruriye zatangiye kwigaragambya

    1827: José de La Mar yabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Peru.

    1848: Leta ya New Mexico yongewe ku zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    1864: Hasinywe amasezerano ya mbere i Geneve, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare 'Croix Rouge' uvuga kuvura imbabare nta kwita ku nkomoko yazo.

    1902: Hatangiye gukorwa imodoka z'ubwoko bwa Cadillac zizwiho kuba ari zimwe mu zihenze cyane.

    Cadillac ni iy'uruganda rwa General Motors rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    1910 : U Buyapani bwigaruriye Koreya yari ikiri igihugu kimwe.

    1914: Mu ntambara ya mbere y'isi yose, u Bubiligi, u Bwongereza n'u Budage byatangiye gukozanyaho.

    1926: Bwa mbere muri Afurika y'Epfo havumbuwe zahabu.

    1932: BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye isuzuma rya mbere ku ikoreshwa rya televiziyo.

    1942: Mu ntambara ya kabiri y'isi yose igihugu cya Brazil cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero ku Budage n'u Butaliyani.

    1944: Igihugu cya Canada cyibasiwe n'umutingito ukomeye mu mateka yacyo uzwi nka Queen Charlotte Earthquake wari ku gipimo kiri hagati y'umunani n'icyenda ugendeye ku bipimo bya Richter.

    1950: Althea Gibson yabaye umwirabura wa mbere washoboye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y'umukino wa Tennis.

    1968: Papa Paul VI yageze mu gihugu cya Colombia mu Mujyi wa Bogota, uru ni rwo rugendo rwa mbere umupapa wa Kiliziya Gatolika yagiriye mu bihugu byo mu Majyepfo y'umugabane w'Amerika bizwi cyane nka Latin America cyangwa se Amérique Latine.

    2006: Indege ya kompanyi y'Abarusiya yitwa Pulkovo Aviation Enterprise yakoreye impanuka ikomeye hafi y'umupaka w'u Burusiya, mu Burasirazuba bwa Ukraine ihitana abantu 170.

    Bamwe mu bavutse uyu munsi:

    1984: Lawrence Quaye, umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu gihugu cya Ghana.

    1985: Joshua Samuel Fatu, umusifuzi wo muri Amerika.

    Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

    1241: Papa Grégoire IX wavutse mu 1145

    1280: Papa Nicolas III

    1350: Philippe VI, umwami w'u Bufaransa

    1958: Roger Martin du Gard, Umwanditsi w'Umufaransa wahaye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu mwaka wa 1937

    1978: Jomo Kenyatta, wayoboye igihugu cya Kenya.

    Uyu mugabo yabaye minisitiri w'intebe kuva mu mwaka w'1963 kugera mu 1964, nyuma yabaye Perezida kuigera mu mwaka w'1978 ari nawo yatabarukiyemo. 

    Ni umunyabigwi ukomeye mu mateka y'igihugu cya Kenya, aho afite byinshi yitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro birimo za Kaminuza nka Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology, ikibuga mpuzamahanga cy'indege Jomo Kenyatta International Airport, imihanda n'ibibuga by'imipira binyuranye.

    Igihugu cya Kenya cyari cyarashyizeho itariki yo kumwibuka ya 20 Ukwakira buri mwaka mu rwego rwo kumuha icyubahiro, nyuma mu mwaka wa 2010 itegeko nshinga ryasimbuje uyu munsi uhinduka uwa Mashujaa (intwari) ari wo munsi wibukwaho intwari muri iki gihugu.

    2010: Stjepan Bobek, wabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu cyahoze ari Yugoslavia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146136/amerika-yungutse-leta-nshya-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-yisi-146136.html

  • Minisitiri Utumatwishima yasuye Riderman na B… – #rwanda #RwOT

    Utumatwishima yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, mu rugendo rwari runagamije gusura ikigo gitegura ibitaramo cya Ma Africa cyabashije aba bahanzi kuba bagiye gukora igitaramo cyabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Riderman na Bull Dogg bamaze amezi abiri bari mu myiteguro y’iki gitaramo, aho bari gukorana n’itsinda rya Shauku Band rizafasha mu miririmbire ku rubyiniro imbere y’abantu.

    Minisitiri Utumatwishima yashimye Riderman na Bull Dogg ku bw’igitekerezo bagize cyo gushyira hamwe, abifuriza kuzakora igitaramo cyiza kandi gisukuye.

    Yashimiye ikigo MA Africa gikomeje gushora imari mu buhanzi ndetse bagahanga imirimo mu rubyiruko ruri mu cyiciro cy’ubuhanzi.

    Riderman, Bull Dogg na Dany Zibera Mironko uyobora MA Africa bashimiye Minisitiri Utumatwishima kuba yabasuye bamwizeza kuzakora igitaramo cyiza kandi bazakomeza gufatanya n’abandi mu iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.

    Bull Dogg yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko binyuze muri iki gitaramo bazakora ibikorwa bizatuma abakiri bato babafatiraho urugero bakomeza kugira umuhate wo gutera ikirenge mu cyabo.

    Bull Dogg ati “Nta kosa dushaka kugira mu bintu byacu. Njye na Riderman turi abaraperi ba cyera kandi bakuru, tugomba kubera ikitegererezo ba bandi batureba kandi bari kuzamuka cyangwa bari kubizamo. Turanabatumira nyine muzahagera.”

    Ni mu gihe Riderman yasezeranyije Minisitiri Utumatwishima ko “tutazarengera ngo tugire ibyo dukora bidakwiye, tukanabasezeranya y’uko tuzubahiriza amasaha nk’uko mwabidusabye. Turabashimira cyane.”

    Riderman na Bull Dogg bazahurira ku rubyiniro n'abaraperi barimo Siti True Karigombe, Ish Kevin, B-Threy, Tuff Gangs, Kenny K Shot, Bruce The 1st n'abandi.

    Ni ubwa mbere bombi bagiye gukora igitaramo bahuriyemo mu myaka irenga 18 ishize Riderman ari mu muziki n'imyaka 15 ishize Bull Dogg ari mu muziki.

    Basobanura iki gitaramo nk'idasanzwe kuri bo! Kuko ubwo bakoraga Album 'Icyumba cy'amategeko' batatekerezaga igitaramo cyo kuyimurika, ahubwo bashingiye ku bitekerezo bakiriye bw'abafana b'abakunzi b'umuziki bategura iki gitaramo.

    Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko bageze kuri 99% bitegura iki gitaramo, igisigaye ari uko umunsi ugera bagataramana n'abakunzi babo. 

    Minisitiri Utumatwishima yasuye ikigo gifasha kikanategura ibitaramo by'abahanzi cyitwa MA Africa


    Utumatwishima yaganiriye na Riderman na Bull Dogg mu gihe bari kwitegura igitaramo cyabo


    Riderman na Bull Dogg bijejeje Minisitiri Utumatwishima kuzakora igitaramo cyiza


    Bull Dogg yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko bazakora igitaramo kizatuma abakiri bato bakomeza kubafatiraho urugero 


    Bull Dogg na Riderman bagaragaza ko biteguye kuzakora igitaramo cy’akataraboneka


    Bull Dogg na Riderman baherutse gutangaza ko bakozwe ku mutima no kuba SKOL yarabashyigikiye muri iki gitaramo 


    BULL DOGG BATANGAJE KO BINYUZE MURI TUFF GANG BITEGUYE KUZATANGA IBYISHIMO

    “>

    RIDERMAN YAVUZE KO BAGEZE KURI 99 BITEGURA IKI GITARAMO CYUBAKIYE KURI HIP HOP 

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA B-THREY UZARIRIMBA MURI IKI GITARAMO

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘ICYUMBA CY’AMATEGEKO’ YA RIDERMAN NA BULL DOGG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146137/minisitiri-utumatwishima-yasuye-riderman-na-bull-dogg-mu-myiteguro-bamuha-isezerano-amafot-146137.html

  • Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Cricket #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, kuri Stade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket ya Gahanga, hatangijwe imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 (ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Division 2 Qualifiers) ku makipe y’ibihugu bya Afurika ari mu Itsinda rya Kabiri.

    Mu mikino ibiri yabimburiye iyindi, yatangiye saa Tatu zo mu gitondo, Ikipe y’Igihugu ya Malawi yatsinze Eswatini ku kinyuranyo cy’abakinnyi icyenda naho Botswana itsinda Mozambique ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu.

    Mu mukino wahuje Malawi na Eswatini, iki gihugu cya nyuma cyatangiye gishyiraho amanota, maze gishyiraho amanota 26, Malawi yasohoye abakinnyi bose ba Eswatini.

    Ni umukino utagoye na gato Ikipe y’Igihugu ya Malawi kuko mu dupira 61 (muri 120 yagombaga gukina), yari imaze gukuraho icyo kinyuranyo, yashyizeho amanota 27 mu gihe hari hasohowe umukinnyi wayo umwe.

    Mu wundi mukino, Mozambique yashyizeho amanota 106 hasohowe abakinnyi umunani, ariko Botswana ishyiraho amanota 107 hasohowe abakinnyi batanu mu gice cya kabiri.

    Ibi byatumye Botswana itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu (bari basigaye bagombaga gukora andi manota].

    Mu mikino yabaye ku gicamunsi, Malawi yatsinze umukino wayo wa kabiri ku kinyuranyo cy’abakinnyi umunani. Ni nyuma y’uko Sierra Leone yari yakoze amanota 76 hasohowe abakinnyi bayo umunani, Malawi ikora amanota 80 hamaze gusohorwa abakinnyi bayo babiri gusa mu 10 baba bashobora gukora amanota.

    Mu wundi mukino, Ikipe y’Igihugu ya Kenya yatsinze Lesotho iyandagaje, ku kinyuranyo cy’amanota 214. Kenya ni yo yabanje gukora amanota 247 havamo abakinnyi bayo babiri mu gihe yo yakuyemo bose ba Lesotho imaze gukora amanota 33 muri 'overs’ 18,1 [over imwe iba igizwe n’udupira dutandatu, hakinwa overs 20].

    Ku wa Kane hateganyijwe imikino ibiri aho Eswatini izakina na Mozambique saa Tatu n’Igice, uyu mukino ukazabera rimwe n’uwa Botswana na Lesotho.

    Kenya na Sierra Leone bizakina saa Saba n’iminota 50 mu gihe Malawi izaba ikina na Mozambique ku kindi kibuga cya Stade ya Gahanga.

    Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024, riri guhuza Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.

    Mu Itsinda rya Mbere, u Rwanda ruzaba ruri hamwe na Tanzania, Uganda, Namibia, Nigeria na Zimbabwe yagarutse mu kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze. Imikino y’iri tsinda na yo izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

    Aya makipe atandatu yo mu Itsinda rya Mbere aziyongeraho abiri azava mu Itsinda rya Kabiri, abe amakipe umunani.

    Evah Kabwere yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza

    Botswana yatsinze Mozambique

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Mu-Rwanda-hatangiye-imikino-yo-gushaka-itike-y-Igikombe-cy-Isi-muri-Cricket

  • Cricket: U Rwanda mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya U19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, kuri Stade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket ya Gahanga, hatangijwe imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 (ICC U19 Women’s T20 World Cup Africa Division 2 Qualifiers) ku makipe y’ibihugu bya Afurika ari mu Itsinda rya Kabiri.

    Mu mikino ibiri yabimburiye iyindi, yatangiye saa Tatu zo mu gitondo, Ikipe y’Igihugu ya Malawi yatsinze Eswatini ku kinyuranyo cy’abakinnyi icyenda naho Botswana itsinda Mozambique ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu.

    Mu mukino wahuje Malawi na Eswatini, iki gihugu cya nyuma cyatangiye gishyiraho amanota, maze gishyiraho amanota 26, Malawi yasohoye abakinnyi bose ba Eswatini.

    Ni umukino utagoye na gato Ikipe y’Igihugu ya Malawi kuko mu dupira 61 (muri 120 yagombaga gukina), yari imaze gukuraho icyo kinyuranyo, yashyizeho amanota 27 mu gihe hari hasohowe umukinnyi wayo umwe.

    Mu wundi mukino, Mozambique yashyizeho amanota 106 hasohowe abakinnyi umunani, ariko Botswana ishyiraho amanota 107 hasohowe abakinnyi batanu mu gice cya kabiri.

    Ibi byatumye Botswana itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi batanu (bari basigaye bagombaga gukora andi manota].

    Mu mikino yabaye ku gicamunsi, Malawi yatsinze umukino wayo wa kabiri ku kinyuranyo cy’abakinnyi umunani. Ni nyuma y’uko Sierra Leone yari yakoze amanota 76 hasohowe abakinnyi bayo umunani, Malawi ikora amanota 80 hamaze gusohorwa abakinnyi bayo babiri gusa mu 10 baba bashobora gukora amanota.

    Mu wundi mukino, Ikipe y’Igihugu ya Kenya yatsinze Lesotho iyandagaje, ku kinyuranyo cy’amanota 214. Kenya ni yo yabanje gukora amanota 247 havamo abakinnyi bayo babiri mu gihe yo yakuyemo bose ba Lesotho imaze gukora amanota 33 muri 'overs’ 18,1 [over imwe iba igizwe n’udupira dutandatu, hakinwa overs 20].

    Ku wa Kane hateganyijwe imikino ibiri aho Eswatini izakina na Mozambique saa Tatu n’Igice, uyu mukino ukazabera rimwe n’uwa Botswana na Lesotho.

    Kenya na Sierra Leone bizakina saa Saba n’iminota 50 mu gihe Malawi izaba ikina na Mozambique ku kindi kibuga cya Stade ya Gahanga.

    Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024, riri guhuza Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.

    Mu Itsinda rya Mbere, u Rwanda ruzaba ruri hamwe na Tanzania, Uganda, Namibia, Nigeria na Zimbabwe yagarutse mu kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze. Imikino y’iri tsinda na yo izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

    Aya makipe atandatu yo mu Itsinda rya Mbere aziyongeraho abiri azava mu Itsinda rya Kabiri, abe amakipe umunani.

    Evah Kabwere yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza

    Botswana yatsinze Mozambique

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cricket-u-rwanda-mu-rugamba-rwo-gushaka-itike-y-igikombe-cy-isi-cya-u19

  • Robertinho yatangiye gukemanga Aruna Moussa Madjaliwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports bivugwa ko na we yatangiye gukemanga imyitwarire y’umukinnyi w’umurundi, Aruna Moussa Madjaliwa.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati usigaje umwaka umwe w’amasezerano, Robertinho yaje asanga afitanye ibibazo n’ikipe hari amafaranga ayishyuza.

    Nyuma yo kumubona mu myitozo, akabona ari umukinnyi azakenera cyane, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bugakemura ikibazo cy’uyu mukinnyi mu maguru mashya.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwaragize icyo bukora ndetse n’ibyo kuba bamurekura nk’uko byari biri mu mibare ya bo babivamo kuko umutoza yamwifuzaga.

    Amakuru avuga ko na Robertinho ashobora kuba yatangiye kubona ko uyu mukinnyi nubwo ashoboye ariko adashobotse.

    Ngo amaze iminsi buri uko imyitozo irangiye ajya kumuregera ubuyobozi ko amafaranga ye yose batayamuhaye ubundi akamutura ibibazo bidashira amusaba ko yamuguriza amafaranga, ibintu uyu mutoza abona atazashobora.

    Bivugwa ko imikino myinshi ya Rayon Sports uyu mukinnyi azajya aba atari muri 18 bifashishwa ku mukino.

    Robertinho yatangiye gukemanga imyitwarire ya Robertinho

    Madjaliwa amaze igihe adacana atumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yatangiye-gukemanga-aruna-moussa-madjaliwa

  • NCDA yasabye ko inyubako zihuriramo abantu benshi zose zishyirwamo icyumba cyahariwe irerero – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye no kwita ku mikurire y'umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire, ECD, ni imwe mu mishinga u Rwanda rushyize imbere mu iterambere ryarwo.

    Kugira ngo ubyumve neza mu ngengo y'imari ya 2024/2025 miliyari zirenga 357.8 Frw zagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bafite imyaka iri munsi y'itanu, n'ibindi bikorwa byo kwita ku mikurire y'abana.

    Gushora mu bikorwa biteza imbere imikurire y'umwana kuva agisamwa nk'igihugu gishaka gushingira iterambere ku bakiri bato na byo birumvikana kuko 80% by'ubwonko bw'umwana bukura mu myaka ye itatu ya mbere.

    Iyo ni na yo mpmvu u Rwanda ruri kugerageza kongera ingo mbonezamikurire (ECD) aho ari ho hose hahurira abantu benshi kandi bigakorwa kinyamwuga.

    Mu myanzuro yafashwe mu nama yari imaze iminsi itatu iri kubera mu Mujyi wa Kigali yiga ku ngamba zafatwa mu guteza imbere za ECD, harimo n'ijyanye no kuzirikana icyumba gifatwa nk'irerero muri buri nyubako izamurwa yose.

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko mu nyubako za leta n'iz'abikorera haba hari ababyeyi baba bafite abana bacyonka, bitifuzwa ko basigwa mu ngo.

    Ati 'Hagiye hashyirwaho ingo mbonezamikurire z'ahantu abantu bakorera cyangwa bahurira zishamikiye ku kigo runaka nko mu masoko, mu nganda n'ahandi, mu bigo bya leta, gahunda yo kwita ku mikurire y'abana yakomeza kugira imbaraga.'

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda serivisi za ECD zigera ku bana barenga 78%, babarizwa muri ECD zirenga ibihumbi 31, icyakora hakaba abandi 22% itarageraho na busa.

    Ingabire agaragaza ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ariko uyu munsi bashaka ko buri mwana w'Umunyarwanda wacikanwa na serivisi zikomatanyije zitangirwa muri ECD.

    Ni serivisi nk'imirire myiza y'umwana n'umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n'isukura, uburere bwiza, umutekano w'umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi.

    Ati 'Turasaba ko abubaka inzu za leta n'iz'abikorera bazagena icyumba cy'ababyeyi bagana aho hantu, aho kugira ngo amusige ku muntu utabizobereye. Ni n'ibintu bitanga umusaruro ku kigo, kuko umubyeyi aba yizeye uburere bw'umwana we umuri hafi ubundi agakora nta mpungenge.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu barera abana babihuguriwe barenga ibihumbi 100.

    Ingabire agaragaza ko barajwe ishinga no kongera abo bantu, agasaba ibigo gufata abo barezi, bakabishyura kuko 'twebe dutanga uburyo bikorwa, tugahugura abantu, tukanareba n'uko bikorwa hanyuma ikigo kikishakamo ubushobozi.'

    Mu myanzuro yafashwe kandi, Minisiteri y'Ubuzima yasabwe ko yategura icyumba cyagenewe gukangura ubwonko bw'umwana birimo ibikinisho kigashyirwa mu bigo nderabuzima n'amavuriro.

    Itegeko nimero 71/2018 ryo ku wa 30 Kanama 20218 ryerekeye kurengera umwana, ingingo yaryo ya gatatu ivuga ko umuntu wese uri munsi y'imyaka 18 ari umwana.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu 2022 igaragaza ko abarenga miliyoni 5,8 ari abana. Abo bangana na 44.5% by'Abanyarwanda bose.

    Muri abo abarenga miliyoni 2,4 bari munsi y'imyaka itandatu. Abo bangana 41% by'abana bose bakagira 18% by'Abanyarwanda bose.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana ati 'Iyo ni imibare itugaragariza ko kugira ngo abo bana bazabe abo bifuza kuba ndetse bagatanga umusaruro ufatika mu Rwanda bakeneye serivisi zikomatanyije zitangirwa mu ngo mbonezamikurire.'

    Minisitiri Uwimana yavuze ko kuva gahunda mbonezamikurire yatangizwa, imaze gutanga umusaruro wigaragaza, ariko hakiri urugendo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe, kuko uyu munsi abana bagwingiye bari munsi y'imyaka itanu bari kuri 33%, icyakora akizeza ubufatanye mu guhangana n'icyo kibazo.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana ubwo yagezaga ijambo yateguriye ku bayobozi bamaze iminsi itatu biga ku ngamba zo guteza imbere imikurire y’umwana

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana yijeje ubufatanye mu gukomeza guteza imbere imikurire y’umwana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bamaze iminsi itatu mu nama igamije kureba uko imikurire y’umwana yakwitabwaho by’umwihariko

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo mu bitabiriye inama yo guteza imbere imikurire y’umwana

    Hakozwe ibiganiro bitandukanye bigamije kunoza ingamba zakwifashishwa mu guteza imbere imikurire y'umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP, Jeanne Chantal Ujeneza mu bitabiriye inama yo guteza imbere imikurire y’umwana binyuze mu kubakira ubushobozi ingo mbonezamikurire

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yasabye ko muri buri nyubako ihuriramo abantu benshi hashyirwamo irerero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncda-yasabye-ko-inyubako-zihuriramo-abantu-benshi-zose-zishyirwamo-icyumba

  • Kiyovu Sports itangiye shampiyona itanga ubutumwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wahuje amakipe yombi ku kibuga cya Kigali.

    Umukino watangiye amakipe yombi akina bisanzwe ariko AS Kigali ikagenda iyobora umukino. ibi byaje no kuyifasha Ku munota wa 15 maze Shaban Hussein Tchabalala atsindiye AS Kigali igitego cya mbere.

    Kiyovu Sports nubwo byasaga nkaho abakinnyi bayo batari bamenyeranye neza, yagiye irushaho gukina neza uko iminota yicuma, biza no kuyihesha igitego cyo kwishyura ku munota wa 43, gitsinzwe na Tuyisenge Hakim. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse mu mukino ifite imbaraga nyinshi, ikomeza gusatira bikomeye. ibi byaje no kuyihesha igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier. AS Kigali yagerageje kugaruka mu mukino mu minota ya nyuma, ariko ntiyabasha kubona igitego cyo kwishyura. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze 2-1.

    Uyu mukino ntiwagaragayemo abakinnyi babiri b'ingenzi ku mpande zombi, ari bo Emmanuel OKWI wa AS Kigali na Cedric Hamis wa Kiyovu Sports, kubera ibibazo by'ibyangombwa.

     

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-itangiye-shampiyona-itanga-ubutumwa/

  • Cristiano Ronaldo yashinze shene ya YouTube,… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yashinze iyi shene ya YouTube yise ‘UR Cristiano’.

    Yanditse ati “Gutegereza birarangiye, Umuyoboro wanjye wa YouTube uri hano! Muwukurikire mwifatanye nanjye mu rugendo rushya”.

    Nyuma yuko atangaje ibi, uyu muyoboro wa YouTube wahise wandikika amateka mashya yo kugira abawukurikira benshi mu gihe gito. Mu minota 90 yari imaze kugira abayikurikira barenga Miliyoni 1 none kugeza ubu nyuma y’amasaha 4 imaze kugira abayikurikira barenga Miliyoni 5.

    Kuri uyu muyoboro hariho amashusho atandukanye Cristiano Ronaldo yashyizeho ndetse nayo ari kugenda arebwa cyane . 

    Ari kurebwa cyane, ni ayerekana imibanire ye n'umufasha we Georgina Rodriguez aho amaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe.

    Ibi biri kuba nyuma y’uko uyu mukinnyi asanzwe afite n’agahigo ko kuba umuntu ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi ku rubuga rwa Instagram aho afite abamukurikira barenga Miliyoni 636. Ku rubuga rwa X ho afite abamukurikira barenga Miliyoni 112 mu gihe kuri Facebook ho ari Miliyoni 170.

    Cristiano Ronaldo yashinze uyu muyoboro wa YouTube mu gihe akomeje imyiteguro y'igaruka rya Shampiyona ya Saudi Pro League aho Al Nasr ayoboye ihera kuri Al-Raed kuri uyu ku wa Kane.

    Shene ya YouTube ya Cristiano Ronaldo yanditse amateka yo gukurikirwa n’abantu benshi mu gihe gito

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146131/cristiano-ronaldo-yashinze-shene-ya-youtube-yandika-amateka-mashya-mu-minota-90-146131.html

  • StarTimes yashyize igorora abakiriya bayo by’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, Sosiyete ya StarTimes imaze kuba ubukombe mu rw'imisozi 1,000 yakoze ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'umwaka w'imikino mu Rwanda ndetse n'udushya dutegereje abakiriya ba StarTimes.

    Nk'uko mu mwaka ushize byagenze, StarTimes irakataje mu kwereka abanyarwanda imikino yose ikomeye yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda kandi ku giciro gito cyane.

    Mu gihe turi ku munsi wa mbere wa shampiyona, StarTimes yiyemeje kongera umubare w'imikino berekanye mu mwaka w'imikino ushize ndetse no kongera ubwiza bw'amashusho yerekanwaga.

    Si mu Rwanda gusa, StarTimes yongereye umubare w'imikino berekana muri shampiyona ya Espagne ndetse na Shampiyona yo mu Budage n'ubundi bari basanzwe berekana.

    Imwe mu mikino mpuzamahanga yo kwerekana kuri StarTimes itari umupira w’amaguru, harimo FIBA, NBA n’indi mikino ya Basketball yose wasanga kuri shene ya ESPN, hakaza shene ya Sport Life yerekana shampiyona yo muri Saudi Arabia kwa Neymar na Cristiano Ronaldo.

    Uwari uhagarariye Rwanda Premier League muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Desire Niyitanga yavuze ko bagiranye amasezerano na StarTimes yo kwerekana imikino yo mu Rwanda mu myaka itanu hakaba haciyeho umwaka umwe gusa.

    Mu mafaranga StarTimes yishyura kugira no yemererwe kwerekana imikino y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, 20% ahabwa Federation, andi 20% agahabwa Rwanda Premier League mu gihe andi asigaye agabanwa n'amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uwari uhagarariye Rwanda Premier League, Desire Niyitanga yatangaje ko kubera imikino myinshi ibera igihe kimwe bikaba byagorana ko yose yerekanwa kuri StarTimes, batangiye ibiganiro na StarTimes y'uko bashobora kubaha uburenganzira bwo kuyerekana mu bundi buryo busanzwe harimo imiyoboro nka YouTube.

    Bitari ibyo gusa, StarTimes yongereye ubwiza bw’amashusho yerekanwaga aho bwagizwe Full HD bitandukanye n’uko mu minsi yatambutse abantu bajyaga binubira ubwiza bw’amashusho yerekanwaga.

    StarTimes yasobanuye udushya yazaniye abakiriya bayo by’umwihariko abakunzi b’imikino


    Abayobozi ba StarTimes batangaje ko bafite byinshi bahishiye abakiriya ba StarTimes

    Rwanda Premier League yari ihagarariwe muri iki kiganiro n’itangazamakuru

    Shampiyona ya Espagne ikinamo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Mbappe na Lewandowski izajya ica kuri StarTimes


    Kanda Hano urebe amafoto menshi 

    Amafoto: Dox / InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146130/startimes-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-byumwihariko-abakunzi-bimikino-146130.html