Blog

  • Chairman yizeje gusezerera Azam FC, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abakinnyi ba APR FC nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

    APR FC izakira Azam FC ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni nyuma y’uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakoreye kuri Stade Amahoro izakira uyu mukino, yavuze ko ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

    Ati “icyizere cya mbere ni uko turi iwacu. Hari byinshi abantu bagiye barwana na byo imbere y’umukino mwarabyumvise byagiye bitwara umwanya abantu ariko ubu turi imbere y’abafana bacu kuri stade yacu n’abakinnyi bacu nta kindi kibari mu mutwe uretse gutsinda Azam.”

    Yasabye abakunzi ba APR FC kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe ya bo batere ingabo mu bitugu abakinnyi.

    Ati “nta kindi tubasaba uretse kwirinda abantu babaca intege, nibabaca intege murayisigira nde se? Ntibacike intege gushyigikira ikipe ya bo nta kindi ni ukuza gushyigikira ikipe ya bo ni cyo tubasaba.”

    APR FC ikaba isabwa gutsinda Azam FC kukinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo bagere mu cyiciro gikurikiyeho.

    Chairman wa APR FC yizeje gusezerera Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-yizeje-gusezerera-azam-fc-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-apr-fc

  • Arsenal mu mugambi ukomeye wo kongera imbaraga mu busatirizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu Mujyi wi London, yashyizeho miliyoni £42.5 (€50m) hamwe n'umukinnyi wayo Jakub Kiwior, mu rwego rwo kugura uwahoze ari rutahizamu wanyuze muri Everton, witwa Lookman.

    Jakub Kiwior, Arsenal ishaka kuregura kubera Lookman
    Lookman ushakwa na Arsenal si Arsenal gusa imushaka kuko na Paris saint Germain iramushaka

    Uyu musore w'imyaka 26, wahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Nigeria, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Everton imikino 36

    hagati y'umwaka wa 2017 na 2019, mbere y'uko ajya muri RB Leipzig yo mu Budage. Nyuma yo kujya muri RB Leipzig, Lookman yakinnyemo imyaka ibiri ku nguzanyo, aho yagiye akina muri Fulham ndetse no muri Leicester City zo mu Bwongereza.

    Nyuma Lookman yerekeje muri Atalanta yo mu Butaliyani, aho amaze gukina imikino 79, atsinda ibitego 32, ndetse anatwara igikombe cya Europa League muri Gicurasi uyu mwaka,

    ashobora kongera kugaruka mu Bwongereza, aho ikipe ya Arsenal ifite intego yo kumuzana i Emirates, nk'uko Alfredo Pedulla abitangaza.

    Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, arifuza gukomeza kubaka ubusatirizi bw'iyi kipe, bityo akaba yarafashe icyemezo cyo gushyira Jakub Kiwior mu mugambi wo kugura Lookman, mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe ye by'umwihariko ubusatirizi .

    Source : https://yegob.rw/arsenal-mu-mugambi-ukomeye-wo-kongera-imbaraga-mu-busatirizi/

  • FERWAFA n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League batangaje impinduka ku masaha y’imikino . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bufatanye na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere , batangaje ko imikino yose yari iteganyijwe kuba ku masaha y'umugoroba igomba kwimurirwa ku masaha ya manwa kugeza ikibazo cya moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium gicyemutse.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Umujyi wa Kigali utangaje ko ikibazo cya moteri y'iyi stade kitari cyakemutse, bigatuma habaho impungenge ku rumuri rukenewe mu mikino y'umugoroba.

    Bityo, amakipe yose yagombaga gukina ku masaha y'umugoroba, azajya akina ku masaha yo ku manywa, kugira ngo habeho urumuri ruhagije ku kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-nubuyobozi-bwa-rwanda-premier-league-batangaje-impinduka-ku-masaha-yimikino/

  • Ubundi Abanyarwanda dupfa iki na Loni?-Depite Mussolini – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y'ikiganiro Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yagejejweho na Musoni Protais kuri uyu wa 21 Kanama 2024, kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'u Bukoloni kugeza mu myaka ya vuba.

    Abadepite basobanuriwe ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ibiganiro byo mu Urugwiro byarimo ingingo yibaza icyo Abanyarwanda bapfaga.

    Depite Mussolini yavuze ko mu bigikwiye kwibazwaho ari icyo Abanyarwanda bapfa na Loni kuko kuva na kera yatereranye abari impunzi, inanirwa guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse n'ubu igishyigikira imitwe y'iterabwoba yihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Ubundi Abanyarwanda bapfa iki na Loni? Kuko aho bari bamwe bagerageje kubicisha ibisimba Loni ntiyavuga, abahunze kera basabye ngo babacyure bati 'oya ntabwo twari tubatunze, abahunze bari mu mashyamba bicwa na macinya babasangayo babaha ibiryo, babasabye kubacyura bati 'oya'. Icyemezo kiza gufatwa na Leta idafite imishahara, idafite ingengo y'imari, idafite na kimwe yemera kugarura abana bayo ngo badashira.'

    Yavuze ko n'uyu munsi hari abahamagarwa ngo batahe mu Rwanda ariko Loni ikabakomeraho.

    Ati 'N'uyu munsi hari abo duhamagara ngo mutahe mwuhagirwe nta kibazo, umwe azabazwa ibye ntagire ikibazo ubutabera burahari, na bo bakabakomeraho. Ubwo umuntu ntabwo yakwibaza ngo Abanyarwanda ubundi dupfa iki na Loni? Kuko mu bibazo byinshi bakingira ikibaba, bahisha abantu kandi mu by'ukuri abatashye n'abagize ibyo bakora dufatanya kubaka igihugu.'

    Mu bihe bitandukanye ingabo za MONUSCO ziri muri RDC zagiye zifatanya na FARDC yiyunze kuri FDLR bakagaba ibitero, uyu mutwe w'iterabwoba ukanakomeza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Agaciro n'Ukwigira kwa Afurika [Pan-African Movement Rwanda], Musoni Protais, yavuze ko iyo mikorere itaba ku Banyarwanda gusa, igendera ku cyo ibihugu bikomeye bifitemo inyungu.

    Ati 'Ni ukubyumva tukagendana na yo kuko nta kundi ariko kandi tukanishakira ibisubizo kuko irayoborwa na yo kandi nk'uko mumaze kubona ibintu byinshi ni igishoro, ni ukunguka. Irahari bayishoramo kandi ikabungukira. Imitegekere y'ibihugu bishaka kuyobora ibindi bishaka ahari imvururu, biranaziteza kugira ngo bikomeze.'

    Musoni yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro by'ukuntu Loni yavugururwa ikaba umuryango wa bose aho gukomeza kuba igikoresho cy'ibihugu bikomeye gusa.

    Depite Mussolini yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Loni ahantu hose yagiye ikingira ikibaba abatifuriza ineza u Rwanda

    Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais yavuze ko Loni na yo ikorera aho ibona inyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubundi-abanyarwanda-dupfa-iki-na-loni-depite-mussolini

  • U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw yo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ni inguzanyo u Rwanda rwabonye rwishingiwe na Banki y'Amajyambere ya Afurika, ariko ikaba umusaruro wa gahunda yarwo ya ESG rukomeje gushyiramo imbaraga.

    ESG cyangwa Environmental, Social, and Governance mu magambo arambuye y'Icyongereza ni amahame agamije kubungabuhanga ibidukikije, kubahiriza uburenganzira bw'abakozi n'abaturage no kugira imiyoborere myiza.

    Aba agomba gukurikizwa n'ikigo cyangwa umushinga uwo wari wo wose ukorera ku butaka bw'u Rwanda kugira ngo cyunguke ariko ibikizengurutse bitangijwe.

    Ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, ikishyurwa kandi hashyizwemo igihe gihagije cyo gutangira kwishyura, ha handi wenda umuntu ahabwa inguzanyo ubu, akazatangira kwishyura nko mu myaka 10 iri imbere. Ni n'inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire.

    Iyo nguzanyo u Rwanda rwahawe izifashishwa mu mishinga irimo uwo guteza imbere imijyi ibiri yunganira uwa Kigali n'undi ubarizwa mu karere kamwe katatangajwe.

    Azashorwa kandi mu mishinga y'ibikorwa byo kuhira biterwa inkunga na leta, ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije hagamijwe kwihaza mu biribwa n'indi iri mu murongo wa ESG nk'imwe muri gahunda u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye ariko ritangiza.

    Iyo nguzanyo kandi u Rwanda rwayibonye nyuma y'uko ikigo kigenzura ibijyanye n'inguzanyo cya S&P Global Ratings cyagaragaje imbaraga rwashyize muri ESG, kikarugaragaza nk'igihugu kirajwe ishinga no gukomeza gushora imari mu mishinga iri muri uwo murongo.

    ESG ni gahunda yumvikana kuko nk'igihugu cyihaye intego yo kuba mu 2035 gifite ubukungu bugereranyije ndetse mu 2050 kikazaba kiri mu bikize, intego zitagerwaho mu gihe ibidukikije bitaba bibungabunzwe.

    JP Morgan ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z'imari bikomeye ku Isi.

    U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw zo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-miliyari-zirenga-300-frw-yo-gushora-mu-mishinga-itangiza

  • Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha abashaka akazi no kwimenyereza mu bigo byigenga – #rwanda #RwOT

    Iri koranabuhanga rije gufasha urubyiruko cyangwa abanyeshuri basoje kaminuza bifuza kubona akazi no kwimenyereza umurimo by'umwihariko mu bigo byigenga, kuko byakundaga kuba ingorabahizi.

    Ubu buryo buzajya bwifashishwa aho umuntu akoresha ikoranabuhanga ryashyizweho ukuzuza imyirindoro yawe ndetse ugashyiramo n'ikigo ushaka kwimenyerezamo umurimo cyangwa ushakamo akazi ubundi Minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo ikaguhuza n'icyo kigo.

    Ni nyuma y'uko bigaragaye ko abifuza kujya ku isoko ry'umurimo mu bigo byigenga bahura n'imbogamizi zo kutamenya ibigo bikeneye abakozi cyangwa abashaka kwimenyereza umwuga, bakabura aho berekeza bitewe n'uko ibyo bigo bikunze kubashyiraho amananiza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n'umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ngoboka François, yavuze bije gufasha urubyiruko kuko imvune rwagiraga mu gushaka aho bimenyereza umurimo cyangwa kubona akazi batazongera kuzigira.

    Ati 'Bigiye kujya byorohera umuntu guhura n'amahirwe kuko bitazongera kumusaba kugenda akomanga ahantu hatandukanye asaba kwimenyereza umwuga, ahubwo hazajya habaho guhuzwa hagati y'abifuza kwimenyereza umwuga n'ibigo bikeneye abakozi.'

    Yakomeje avuga ko bizafasha kumenya ibyakwibandwaho mu gutanga ubumenyi n'amahugurwa bijyanye n'icyo ba rwiyemezamirimo cyangwa abakoresha bagaragaza ko batarabibonera abakozi babifitiye ubumenyi.

    Bamwe mu rubyiruko ruri gusoza kaminuza rwifuza kujya ku isoko ry'umurimo bavuze ko bishimiye iri koranabuhanga kuko bigiye kubabera ikiraro cyo kubona akazi.

    Niyobugingo Léoncie agiye kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza ishami ry'ikoranabunga muri y'ubumenyi ngiro (IPRC) Musanze.

    Yagize ati 'Iri koranabuhanga rigiye gufasha kugabanya abashomeri kuko bizajya biduha amahirwe yo kubona akazi. Ikindi bizatworohereza kubona aho twimenyereza umwuga bidasabye ko dutanga amafaranga kuko hari ibigo ujyamo ushaka kwimenyereza umwuga bakagusaba kwishyura amafaranga runaka.'

    Muvunankinko Valens wasoje icyiciro cya kabiri cya muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu 2016, yemeza ko ubwo yarangizaga kwiga byamugoye cyane kubona aho yakwimenyereza umurimo kuko hari aho yagiye ajya bakamusaba kwishyura amafaranga.

    Ati 'Ubwo narangizaga kwiga kubona aho nimenyereza umwuga byarangoye cyane kuko aho najyaga bansabaga amafaranga kandi ntayo mfite ahandi nkabona ari kure cyane y'aho ntuye. Ibyo rero byarandindije mu kujya ku isoko ry'umurimo ariko ubu nishimiye ko barumuna bajye bo batazagorwa muri ubwo buryo.'

    Hanamuritswe n'irindi koranabunga ryitwa Kora Job Portal, rizajya rifasha mu gutanga amakuru y'ibyo umuntu ashobora kwiga kugira ngo yiyongere ubumenyi no kubahuza n'abakoresha n'irindi rya Rwanda Labour Market Information System izajya mu kumenya amakuru ku miterere y'imirimo.

    Iryo koranabuhanga rije ryunganira irisanzwe rihari rifasha abashaka gukorera ibigo bya leta kubona akazi ndetse no kumenya amakuru ajyanye n'ahantu hari imyanya y'akazi rya e-recruitment portal.

    Hatangijwe ikoranabuhanga rizajya rifasha abifuza gukorera mu bigo byigenga kubona akazi

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ngoboka François


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikoranabuhanga-rizafasha-abashaka-akazi-no-kwimenyereza-mu-bigo

  • APR FC mu rugamba rwo gushaka gutsinda Azam FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC  igiye guhura na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w'amajonjora ya mbere ya CAF Champions League, utegerejwe ku itariki ya 24 Kanama 2024 , kuri Stade Amahoro i Kigali. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Dar es Salaam, APR FC ifite akazi gakomeye ko gushaka uko yishyura iki gitego, igatsinda Azam FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.

    Mu mukino ubanza, APR FC yagerageje gushaka uburyo bwo gutsinda ariko ikomeza kugira intege nke mu busatirizi, bituma Azam FC ikoresha neza amahirwe yabonye, iyitsinda igitego cyayihesheje intsinzi . Nubwo APR FC iheruka gutsindwa imikino ibiri iheruka, harimo uwo bahuyemo na Police FC na Red Arrows FC, ubona ko ari ikipe igenda igira byinshi ikosora cyane kubijyanye n'ubusatirizi kuko bafite ubwugarizi bukomeye ibi biri no kubafasha kwitegura neza u mukino wo kwishyura.

    Azam FC, nayo ifite akazi ko kuza kurinda iki gitego kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro. Iyi kipe izwiho imikinire idakunda kwinjinzwa ibitego byinshi n'ubwo iheruka gutsindwa na Yanga Africans ibitego 4 ariko imaze imikino itatu yikurikiranya idatsindwa hanze ya Tanzania. Iyi ikaba impamvu ikomeye yo gutuma APR FC ikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka ibitego kuko isabwa ibitego birenze 1 Kandi ikirinda kwinjinzwa igitego cyo mu rugo.

    Uyu ni umukino abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda n'i Dar es Salaam, biteguye kureba ari benshi , aho APR FC izaba ishaka gukoresha neza amahirwe yo kuba ikinira imbere y'abafana bayo. Iri gushaka uko yakomeza mu kiciro gikurikira cya CAF Champions League.

    Uko byagenda kose, ikipe izakomeza muri izi zombi izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu cyiciro gikurikiraho cy'ijonjora , iyi pyramids iheruka gusezerera APR FC muri CAF Champion's League umwaka ushize.

    Uyu mukino wa APR FC na Azam FC uzaba ari inshuro ya kabiri aya makipe ahura muri iki cyumweru, ukaba witezweho guhindura byinshi ku rugendo rwa APR FC muri CAF Champions League y'uyu mwaka

    Amafoto yaranze umukino wa mbere wabereye muri Tanzania 

    Blanco watsindiye Azamu FC kuri penality
    Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino wabereye muri Tanzania

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-mu-rugamba-rwo-gushaka-gutsinda-azam-fc-mu-mukino-wo-kwishyura-wa-caf-champions-league/

  • Harifuzwa amasomo mbonezamikurire y'abana mu mashuri nderabarezi – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe bwatanzwe kuri uyu wa 21 Kanama 2024, ubwo hasozwaga inama y'iminsi itatu yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, hagamijwe guteza imbere imikurire y'abana binyuze mu kubakira ubushobozi za ECD.

    Mu bisanzwe mu mashuri nderabarezi hatangwaga amasomo yagenewe abana b'incuke, ay'ubumenyi rusange asanzwe ariko hakaba icyuho ko amasomo cyangwa serivisi zitangirwa muri ECD bo batayatanga.

    Ni serivisi zikomatanyije zirimo nko kwita ku mirire myiza y'umwana n'umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n'isukura, uburere bwiza, umutekano w'umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi.

    NCDA ni yo itegura ibishingirwaho mu gutanga izo serivisi, ubundi ikabiha abafite urugo mbonezamikurire, icyo kigo kikanakurikirana ko byashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.

    Kutagira izo serivisi za ECD ni yo mpamvu nyamukuru abo muri ayo mashuri nderabarezi bifuza kongererwa mu byo bigisha izo serivisi, bityo bakazajya ku isoko ry'umurimo babisobanukiwe na cyane ko baba bafatwa nk'abanyamwuga mu bijyanye n'uburezi.

    Ni ubusabe bwagaragajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo mu Ishuri Nderabarezi rya Zaza, ryo mu Karere ka Ngoma witwa Mizero Jean Pierre na we wari witabiriye iyo nama yari iri kubera mu Mujyi wa Kigali.

    Yavuze ko mu byo beretswe bitangirwa muri ECD, mu mashuri nderabarezi nta bihari, kuko porogaramu yabo yibanda ku myigishirize y'abana b'inshuke, bamwe bafite imyaka itatu gusa.

    Ati 'Urumva ko twe tutagenda na gahunda ya ECD kuko iyo gahunda itangira umwana akivuka. Maze kubona ayo makuru twahawe narebye mu byo duha abana b'incuke nsanga nta bumenyi tubaha bujyanye n'ibyo twabonye aha bitangirwa muri ECD.'

    Uyu muyobozi agaragaza ko 'iyo porogaramu turamutse tuyitanga, intego za NCDA n'u Rwanda muri rusange zo kwita ku mwana by'umwihariko zagerwaho byihuse cyane kuko abasohoka muri TTC bahura n'abana bakiri bato cyane.'

    Ati 'Bishobotse hakorwa integanyanyigisho yihariye mu mashuri nderabarezi kuko ari yo ategura abarimu b'ejo hazaza ku buryo umuntu wese aba afite ubwo bumenyi. Ni hashyirweho gahunda itanga uburezi bw'abari munsi y'imyaka itatu, bitari bya bindi byo kurangiza yigisha imibare, ikoranabuhanga gusa.'

    Ni igitekerezo cyakiriwe neza n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assoumpta, wavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri y'uburezi, harebwa uko byashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Ni ikintu cyiza cyane kandi cyatanga umusanzu ukomeye ku mikurire y'abana. Minisiteri y'Uburezi ni yo ishinzwe ibijyanye n'izo porogaramu, tuzaganira turebe uko byashyirwa mu bikorwa.'

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda ya ECD, ubu u Rwanda rukabarura ECD zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana barenga miliyoni 1,1 barerwa n'abantu barenga ibihumbi 100. Icyakora haracyari urugendo kuko abana bangana na 22% batagerwaho na serivisi za ECD.

    Kugeza ubu abana barenga miliyoni 1,1 barererwa mu ngo mbonezamikurire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harifuzwa-amasomo-mbonezamikurire-y-abana-mu-mashuri-nderaburezi

  • U Rwanda rugeze kuri 91% rwihaza ku musaruro w'inyama – #rwanda #RwOT

    Ni intego Guverinoma y'u Rwanda yihaye muri gahunda y'imyaka irindwi yo kwimakaza ubuhinzi n'ubworozi buvuguruye, hagamijwe kwihaza mu biribwa ariko urwo rwego rukanakorwa hagamijwe ubucuruzi.

    Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwageze ku musaruro w'inyama ungana na toni 197.778, ibingana na ya 91% by'intego yose igihugu cyari cyihaye.

    Muri uwo musaruro w'inyama, izingana na 35% zakomotse ku nka, iz'inkoko zingana na 22%, ihene zingana na 19%, ingurube zihariye 14%, inyama zaturutse ku nkwavu zingana na 6% mu gihe iz'intama zo zari 5% by'inyama zose.

    Ni urwego rukomeje guteza imbere ubukungu bw'igihugu kuko nk'inyama zoherejwe mu mahanga mu 2022/2023 zinjirije igihugu miliyoni 22,3$ avuye kuri miliyoni 8,8$ mu mwaka wabanje.

    Ni amafaranga yavuze kuri toni 8721 z'inyama zoherejwe mu 2022/2023 zivuye kuri toni 5485 zoherejwe mu 2021/2022, ibingana n'ubwiyongere bwa 59%.

    Umusaruro wazamutse binyuze mu ngamba za leta zo guteza imbere ubworozi cyane cyane ubw'amatungo magufi, nko kugeza inkingo ku borozi, gutera intanga z'icyororo leta ikanafasha mu kuzigeza ku bahinzi byihuse hifashishijwe za drones.

    Birimo no gufasha abahinzi kubona serivisi z'imari bakabona inguzanyo ku nyungu nto ya 8%.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange yabwiye The New Times ko hakiri imbogamizi zijyanye n'aborozi binjira mu bworozi bugezweho cyane cyane ubw'inka bakiri bake.

    Ati 'Haracyari n'ibibazo by'ibiryo by'amatungo bikiri bike bigaterwa n'uko akenshi ibyo abantu bakenera nk'ibigori na soya binakanerwa n'amatungo.'

    Yagaragaje ko bari gushaka uburyo bwo guteza imbere no gutunganya ibiryo by'amatungo abantu badakenera nk'ibisigazwa byavuye ku musaruro w'ubuhinzi, gutunganya ibisigazwa byaturutse mu nganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ibindi.

    Dr Uwituze yavuze ko gahunda ivuguruye ikubiyemo intego igomba gukurikizwa mu myaka iri imbere igeze kure itunganywa ndetse mu gihe kitarambiranye izatangazwa.

    Raporo y'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, kandi igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n'inkoko wazamutse, aho nk'ukomoka ku nkoko wikubye inshuro icumi mu nyama, wikuba inshuro 200 ku magi.

    Nk'inyama z'ingurube mbere ya 2019 zabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9; iz'inkoko zibarirwa muri toni 5081; amagi akabarirwa mu bihumbi 83 birengaho gato.

    Ni imibare yatumbagiye kuko inyama z'ingurube zageze kuri toni ibihumbi 22, iz'inkoko zigera kuri toni zirenga ibihumbi 50 mu gihe amagi yazo yo yageze kuri toni ibihumbi 17 birenga ku mwaka.

    Mu 2022/2023 u Rwanda rwageze ku musaruro w'inyama ungana na toni 197.778


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwageze-ku-ntego-y-umusaruro-w-inyama-kuri-91

  • Kajugujugu ku rugamba, gusimbuza abasirikare, abagiye kuyobora Ingabo: Isura nshya i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    87% by'abaturage bamaze gusubira mu byabo, umutekano waragarutse ku buryo busesuye, ibikorwa by'ubucuruzi na serivisi zose ziratangwa nta nkomyi amanywa n'ijoro ari nako Abanyarwanda bakomeje kwerekeza amaso muri aka gace. N'ikimenyimenyi, mu matora aherutse hatoreye abarenga 100.

    Magingo aya, Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu bikorwa byo gusimbuza abari bamaze umwaka mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado. Gen Maj Emmy Ruvusha ni we uzayobora izi ngabo mu gihe cy'umwaka nk'Umuhuzabikorwa w'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda muri Mozambique.

    Azaba yungirijwe na Col Nyirihirwe Emmanuel, uzaba ushinzwe ibikorwa by'urugamba mu gihe Abapolisi b'u Rwanda bo bazaba bayobowe na CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto.

    Col Nyirihirwe yamaze kugera muri Cabo Delgado we na ACP Muheto kuva mu ntangiriro za Kanama. Ibikorwa byo gusimbuza aba basirikare, bizarangira ku wa 19 Nzeri.

    Aba basirikare bakuru bagiye gusimbura Gen Maj Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda muri Mozambique, Joint Task Force Commander. Yari yungirijwe na Brig Gen Bahizi Theodomir wari ushinzwe Ibikorwa by'Urugamba.

    Indege z'intambara ziri mu kazi

    Kuva Ingabo z'u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y'inzitane y'ahitwa Katupa.

    Guhera mu mpera z'umwaka ushize, Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Ubu zose zavuyeyo. Byatumye ku wa 15 Gicurasi, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.

    Ubu usibye Ingabo z'u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, nazo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.

    Ingabo za SADC zifatanya n'iza Leta, FADM, mu kugarura amahoro mu gace ka Nangande.

    Kuko mu bice ibyihebe byahungiwemo ari mu mashyamba, hashize amezi make Ingabo z'u Rwanda zitangiye gukoresha kajugujugu mu kubihigira hasi kubura hejuru. Ni nyuma y'uko nabyo byari byarize andi mayeri, aho muri iryo shyamba byari byarahateze ibisasu byinshi.

    Hari amakuru avuga ko mu byumweru bishize, hari imodoka y'Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n'ibisasu muri iryo shyamba.

    Ibyihebe byashyizeho ubuyobozi bushya

    Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama'ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Nko mu mpera z'umwaka ushize, amakuru avuga ko ibitero by'Ingabo z'u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.

    Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy'ingabo z'u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.

    Ubu abayobozi b'uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho batagihumeka.

    Ubucuruzi buragenda n'Abanyarwanda bayobotse isoko

    Iyo ugeze ku kibuga cy'indege cya Afungi, ubona abakozi ba Sosiyete zicunga umutekano ba ISCO Segurança. Ni ishami rya ISCO yo mu Rwanda, ryafunguye muri Mozambique, rikanaha akazi abenegihugu kugira ngo bagire uruhare mu gucunga umutekano w'igihugu cyabo.

    ISCO ni yo icunga umutekano w'ibikorwa bya TotalEnergies.

    Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bakora ubushabitsi bakomeje kwiyongera muri Cabo Delgado. Hari abakora mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro, abafite utubari, abashinze za farumasi n'ibindi. Bose barakora kandi bakunguka.

    Mu matora y'Umukuru w'Igihugu aherutse, bivugwa ko Abanyarwanda bagera ku 100 bayitabiriye.

    Hagati aho, bibarwa ko nibura 87% by'abaturage bamaze gutahuka, abasigaye ni ukuvuga 13% barimo abapfuye, abakorana n'ibyihebe kuko ni ho bivuka n'abagiye gutura ahandi bavuga ko batazagaruka muri Cabo Delgado kuko aho bagiye bafatishije ubuzima.

    Ubu ibikorwaremezo byose byarafunguye, nta na kimwe kidakora, ibyambu, ibibuga by'indege ndetse na TotalEnergies yasubukuye ibikorwa byayo byo gucukura Gaz.

    Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, aha impanuro abasirikare bari bagiye mu butumwa

    Brig Gen Frank Mutembe (iburyo) nawe wigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, asezera ku Ngabo n’Abapolisi bagiye mu butumwa

    Gen Maj Alex Kagame ni we wari uyoboye ibikorwa by’Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kajugujugu-ku-rugamba-gusimbuza-abasirikare-abagiye-kuyobora-ingabo-isura-nshya