Blog

  • Menya byinshi kuri SC Constantine yitendetse kuri police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize, CS Constantine yahuye n'ibihe by'ingorane n'ubukene byatumaga itabona abakinnyi beza bikaba byarayibujije kugera ku ntsinzi nk'izo yabashaga kugeraho mu bihe byashize. Gusa uko imyaka yagiye ihita, iyi kipe yakomeje guhangana n'ibibazo by'ubukungu no kubura abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyifasha gutwara ibikombe. Gusa, n'ubwo izi mbogamizi zari nyinshi, CS Constantine yakomeje gukora uko ishoboye ngo ikomeze gusigasira izina ryayo mu mupira w'amaguru wa Algeria.

    Mu mwaka wa 2020-2021, CS Constantine yasoje shampiyona ya Algerian Ligue 1 ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo guhatana bikomeye n'amakipe akomeye yo muri Algeria. Nyamara, mu mwaka wa 2021-2022, iyi kipe yahuye n'imbogamizi z'ubukungu nanone , bituma isoza ku mwanya wa munani, umwanya utarashimishije abafana bayo bamenyereye kubona ikipe yabo iri mu myanya y'imbere.

    Mu mwaka wa 2022-2023, CS Constantine yabonye amahirwe yo kongera kwisubiza icyizere, ubwo yitabiraga irushanwa rya CAF Champions League, n'ubwo itabashije kugera kure cyane. Uyu mwaka wagaragayemo impinduka zimwe na zimwe, harimo no kongera imbaraga mu ikipe, aho yasoje shampiyona ku mwanya wa gatanu.

    Icyizere cya CS Constantine cyo kwitwara neza muri CAF Confederation cup cyaje kwigaragaza ubwo batsindaga Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wabereye muri Algeria. Iyi ntsinzi yabahaye umwanya mwiza wo gukomeza,

    Iyi kipe ya SC Constantine yahagurutse muri Algeria ije I Kigali gukina umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele stadium.

    Source : https://yegob.rw/menya-byinshi-kuri-sc-constantine-yitendetse-kuri-police-fc/

  • Dr Ngirente yasoje Itorero Indangamirwa14, asaba urubyiruko kwirinda ubusinzi n'ubunebwe – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rurimo 33 batuye cyangwa biga mu mahanga, 67 bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, 381 babaye indashyikirwa ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 11 baturuka mu turere twose na 13 b'abayobozi b'urubyiruko.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yibukije uru rubyiruko ko rufite uburenganzira ariko rukagira n'inshingano zo gufata ibyemezo ku buzima bwarwo ariko ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge n'ubunenwe.

    Yagize ati “Iyo urubyiruko rufashe icyemezo cyiza, muba mufashe icyemezo cyaranze impfura. Mukomeze mube urubyiruko rufata ibyemezo byiza, ibyo rero tukaba tubibwira urubyiruko rusoje Itorero n'urundi rwose mu gihugu.'

    Yabibukije ko kugira inshingano ari ukugira icyo ubazwa ukorera igihugu cyakubyaye, kikakurera kikaguha ubwo burenganzira n'inshingano.

    Ati “Izo nshingano zirimo iya mbere y'ingenzi itanagoye yo kwitwara neza. Turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyonyabwenge kuko ibiyobyabwenge byica ubwonko bigatuma icyo igihugu kigitegerejeho kitakibona, ariko nawe icyo umuryango wawe wari ugutegerejeho ntuzakibone. Mureke twirinde ibiyobyabwenge.”

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi kuko ari igisitaza kuri ejo hazaza harwo.

    Ati 'Urubyiruko nirureke ubusinzi. Nidushaka tureke no kunywa, tunywe ibinyobwa bidasindisha cyangwa bitaduteza ingaruka mbi nk'ubusinzi. Muri urubyiruko twifuza ko rukura neza, abana bakure neza, mwige amashuri muyarangize mukorere igihugu mutamugaye.”

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko ko kwirinda ibisindisha n'ibiyobyabwenge bidahagije kugira ngo bumve ko bageze ku buzima ahubwo bagomba no kureka ubunebwe bagakora batizigamye.

    Ati “Niba wirinze ibiyobyabwenge ukirinda ibisindisha ariko ntukore ntabwo utera imbere. Turifuza urubyiruko rukora, buri wese aho ari nakore, buri wese arebe ikintu akora amasaha yose yumve ko wagize ikintu ukora muzateza imbere buri wese n'Igihugu gitere imbere.”

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'uburere mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yijeje ababyeyi b'urwo rubyiruko ko amasomo bahawe nta kabuza azatanga umusaruro.

    Yagize ati “Amasomo yose n'ibiganiro izi Ntore zahawe byazifashije kumenya aho u Rwanda rwavuye, ubwitange byasabye kugira ngo rugere aho rugeze, rubiheraho kugira ngo u Rwanda rukomeze kujya imbere barinda ibyagezweho, barangwa n'ubutwari nk'ubwaranze abitangiye igihugu bikaba byarafashije gusobanukirwa uruhare rwabo mu rugamba rw'iterambere.”

    Urubyiruko ryitabiriye iri Torero narwo rwemeza ko rwahigiye byinshi birimo umuco, indangagaciro z'umuco Nyarwanda, kwihangana no gukorera hamwe kandi rugiye kubitoza n'abandi.

    Iyakaremye Floribert yagize ati “Itorero ni isoko koko kuko ntawe ugera ku isoko ngo atahe ubusa. Nanjye nageze ku isoko kandi nahavomye byinshi birimo ikinyabupfura, kubahana, kwiyoroshya, kwishakamo ibisubizo n'ibindi byinshi bizamfasha kubaka Igihugu no gukomeza kugikunda byaba ngombwa nkanakitangira nk'uko abakurambere bacu babikoze.”

    Umuhoza Angelique Fanny, na we yagize “Kwitabira Itorero byambereye iby'agaciro kuko narikuyemo amakuru arambuye ku gihugu cyanjye, umuco mboneragihugu ndetse n'ikinyabupfura. Mu biganiro twahawe, nabashije kumva neza impamvu ndi Umunyarwanda.”

    Itorero Indangamirwa rumaze gutorezwamo intore zigera ku 5118. Urubyiruko rwaryitabiriye kuri iyi nshuro rurimo abakobwa 216 . Bose bahawe amasomo atandukanye, basobanukirwa amateka n'umuco by'u Rwanda, Icyerekezo 2050 n'uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa no kurumenyekanisha aho bari hose.

    Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yari ageze i Nkumba ahasorejwe itorero Indangamirwa

    Minisitiri w’Intebe yasababye kwirinda ibiyobyabwenge

    Uru rubyiruko rwerekana ubumenyi rwahawe mu mikino njyarugamba

    Ababyeyi bishimiye ubumenyi abana babo bungutse

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ubunenwe, bagakora bagatera imbere ndetse bagateza imbere n’igihugu

    Urubyiruko rwasoje Itorero rwerekanye ubumenyi mu gupanga urugamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ngirente-yasoje-itorero-indangamirwa-asaba-urubyiruko-kwirinda-ubusinzi-n

  • Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bahesheje u Rwanda ishema mu mibare – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka, u Rwanda rwatsindiye umudali wa mbere wa Zahabu muri PAMO 2024. Uyu mu mudali wa Zahabu watsindiwe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa.

    Aba banyeshuri batojwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (AIMS). Mu yindi midali yabonetse harimo uwa Feza, imidali itatu y'Umuringa, aho imyinshi yabonetse mu irushanwa rya PAMO mu cyiciro cy'abakobwa.

    Abandi banyeshuri b'Abanyarwanda babonye umudali wa feza, n'indi itatu y'umuringa. Aya marushanwa yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 30 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

    Urugendo rwaganishije abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ku ntsinzi rwatangiye mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo bakoraga neza mu marushanwa y'Imibare mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, East African Mathematical Olympiad (EAMO) begukana umwanya wa mbere mu bihugu umunani.

    Aba banyeshuri kandi bitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga ry'Imibare (IMO) bahakura ubunararibonye kandi na ho bitwara neza.

    Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by'amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y'Uburezi n'abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida Kagame aganira n’aba banyeshuri muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri bahagarariye u Rwanda neza mu marushanwa

    Perezida Kagame ashimira Denys Prince Tuyisenge watwaye umudali wa Zahabu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abanyeshuri-bahesheje-u-rwanda-ishema-mu-mibare

  • Uko kuririmba mu matora byabaye imvano y’imik… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo imwe. Ariko kandi bombi bamaze imyaka irenga 10 mu muziki bibaha ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora indirimbo batekereza ku kuntu abafana n'abakunzi b'umuziki bazayakira muri rusange.

    Iri ku muyoboro wa Youtube wa Dj Pius kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ni nyuma y'uko uyu muhanzi amaze iminsi mu bitaramo byageze mu bihugu bitandukanye cyane cyane byo mu Burayi n'ahandi, agamije kwagura imbago z'umuziki we.

    Yubakiye ku butumwa bw'abagabo batatu barwanira umukobwa umwe- Aho buri umwe aba aninura mugenzi we, abwira umukobwa ko ari we akwiye imbere ye. Ni indirimbo kandi, Platini agaragazamo uburyohe bw'uburyo asanzwe abyina n'itsinda baba bari kumwe n'ibindi.

    Ibitekerezo biherekeje iyi ndirimbo, bigaragaza ko buri mufana afite igitero cy'indirimbo yakunze bitewe n'uko umuhanzi yaririmbye.

    Uncle Austin avuga ko gukorana indirimbo na bagenzi be ari igisobanuro cyo gushimangira ubumwe bukenewe mu bahanzi. Yibuka ko batekereje kuyikora ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba hamamazwa abakandida-Depite b’umuryango FPR- Inkotanyi.

    Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ati “Uzi aho iyi ndirimbo yavuye. Twari tuvuye kuririmba mu matora y’Abadepite, noneho icyo gihe Platini aravuga ati ariko kubera iki tutarakorana  indirimbo? Pius aravuga ati tugomba kuyikora.”

    Uyu muhanzi avuga ko bucyeye bwaho yatekereje gushyira mu bikorwa igitekerezo bari bagejejweho na mugenzi wabo, ahitamo ko bose batagendera muri ‘Bisi’ ahubwo bajya mu modoka bitwaye ‘kugirango tugira ibyo bwiyumviro turi kumwe’.

    Ati “Bo ntibigeza bamenya impamvu nakoze biriya. Naravugaga nti ntitugendera mu modoka imwe turi kumva imiziki turahita tugira igitekerezo cy’indirimbo twakora.”

    Yavuze ko bagiye bumva indirimbo nyinshi ariko bose bahuriza ku njyana y’indirimbo bise ‘Ndotsa’. Muri ayo masaha, avuga ko bahise bavugisha Producer acura neza injyana yayo, hanyuma ‘duhita tujya muri studio’.

    Yunganiwe na Dj Pius wavuze ko iyi ndirimbo bayikoze batitaye ku kintu kizavamo. Ati “Ikintu twakoze ni uko twakoze umuziki tutitaye ngo hazavamo iki? Reka dukore umuziki, noneho tubikorane urukundo n’umutima mwiza, uvuge uti uyu ni umuhanzi mugenzi wanjye ngomba gukora nk’uko nikorera. Atari ukuvuga ngo niba uguhurira mu ndirimbo yarabinsabye, ubwo ni iye….”

    Austin yavuze ko iyo abahanzi bahuza kandi bagirana ubushuti budasanzwe ari bwo bushibukamo ikorwa ry’indirimbo zirengeje imwe. Atanga urugero, akavuga ko ibi ari byo byafashije Eminem gukorana na Rihanna indirimbo zirenze imwe.

    Yavuze ko indirimbo nyinshi yahuriyemo n’abahanzi bagenzi be zagiye zibaho mu buryo butangurane, ahanini bitewe n’ibihe babaga barimo. Yatanze urugero ku ndirimbo yakoranye na Meddy, ndetse hari indirimbo zigera kuri eshanu afitanye na The Ben zitarasohoka

    Austin anavuga ko hari indirimbo yahuriyemo na Juno Kizigenza mu buryo butunguranye, kuko bari mu biganiro kandi yayimwumvishije igihe gito ahita asaba ko yaririmbamo.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer YeweeH, n'aho amahsusho yafashwe kandi atunganywa na Serge Girishya. 

    Ni mu gihe umubyinnyi Titi Brown uri mu bagezweho muri iki gihe, ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo.


    Uncle Austin yatangaje ko ubwo bari mu bihe byo kuririmba mu bikorwa by’Abadepite ari bwo bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Ndotsa’


    Dj Pius yavuze ko abahanzi bakwiye gushyira hamwe, kandi bakorana indirimbo buri umwe akabigira ibye


    Platini yaririmbye muri iyi ndirimbo, ndetse agaragaramo abyina n’itsinda ry’abasore n’inkumi


    Aba bombi baririmbaga ku mukobwa umwe, buri wese agerageza kumurwanira ashaka kumwegukana


    Nadia usanzwe ari umukinnyi wa filime niwe mukinnyi w’imena wifashishijwe muri iyi ndirimbo ‘Ndotsa’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDOTSA’ YA PIUS, UNCLE AUSTIN NA PLATINI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146153/uko-kuririmba-mu-matora-byabaye-imvano-yimikoranire-ya-uncle-austin-platini-na-dj-pius-vid-146153.html

  • Chairman yizeje gusezerera Azam FC, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abakinnyi ba APR FC nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

    APR FC izakira Azam FC ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni nyuma y’uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0.

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakoreye kuri Stade Amahoro izakira uyu mukino, yavuze ko ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

    Ati “icyizere cya mbere ni uko turi iwacu. Hari byinshi abantu bagiye barwana na byo imbere y’umukino mwarabyumvise byagiye bitwara umwanya abantu ariko ubu turi imbere y’abafana bacu kuri stade yacu n’abakinnyi bacu nta kindi kibari mu mutwe uretse gutsinda Azam.”

    Yasabye abakunzi ba APR FC kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe ya bo batere ingabo mu bitugu abakinnyi.

    Ati “nta kindi tubasaba uretse kwirinda abantu babaca intege, nibabaca intege murayisigira nde se? Ntibacike intege gushyigikira ikipe ya bo nta kindi ni ukuza gushyigikira ikipe ya bo ni cyo tubasaba.”

    APR FC ikaba isabwa gutsinda Azam FC kukinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo bagere mu cyiciro gikurikiyeho.

    Chairman wa APR FC yizeje gusezerera Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-yizeje-gusezerera-azam-fc-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-apr-fc

  • Arsenal mu mugambi ukomeye wo kongera imbaraga mu busatirizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu Mujyi wi London, yashyizeho miliyoni £42.5 (€50m) hamwe n'umukinnyi wayo Jakub Kiwior, mu rwego rwo kugura uwahoze ari rutahizamu wanyuze muri Everton, witwa Lookman.

    Jakub Kiwior, Arsenal ishaka kuregura kubera Lookman
    Lookman ushakwa na Arsenal si Arsenal gusa imushaka kuko na Paris saint Germain iramushaka

    Uyu musore w'imyaka 26, wahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Nigeria, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Everton imikino 36

    hagati y'umwaka wa 2017 na 2019, mbere y'uko ajya muri RB Leipzig yo mu Budage. Nyuma yo kujya muri RB Leipzig, Lookman yakinnyemo imyaka ibiri ku nguzanyo, aho yagiye akina muri Fulham ndetse no muri Leicester City zo mu Bwongereza.

    Nyuma Lookman yerekeje muri Atalanta yo mu Butaliyani, aho amaze gukina imikino 79, atsinda ibitego 32, ndetse anatwara igikombe cya Europa League muri Gicurasi uyu mwaka,

    ashobora kongera kugaruka mu Bwongereza, aho ikipe ya Arsenal ifite intego yo kumuzana i Emirates, nk'uko Alfredo Pedulla abitangaza.

    Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, arifuza gukomeza kubaka ubusatirizi bw'iyi kipe, bityo akaba yarafashe icyemezo cyo gushyira Jakub Kiwior mu mugambi wo kugura Lookman, mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe ye by'umwihariko ubusatirizi .

    Source : https://yegob.rw/arsenal-mu-mugambi-ukomeye-wo-kongera-imbaraga-mu-busatirizi/

  • FERWAFA n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League batangaje impinduka ku masaha y’imikino . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bufatanye na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere , batangaje ko imikino yose yari iteganyijwe kuba ku masaha y'umugoroba igomba kwimurirwa ku masaha ya manwa kugeza ikibazo cya moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium gicyemutse.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Umujyi wa Kigali utangaje ko ikibazo cya moteri y'iyi stade kitari cyakemutse, bigatuma habaho impungenge ku rumuri rukenewe mu mikino y'umugoroba.

    Bityo, amakipe yose yagombaga gukina ku masaha y'umugoroba, azajya akina ku masaha yo ku manywa, kugira ngo habeho urumuri ruhagije ku kibuga.

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-nubuyobozi-bwa-rwanda-premier-league-batangaje-impinduka-ku-masaha-yimikino/

  • Ubundi Abanyarwanda dupfa iki na Loni?-Depite Mussolini – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y'ikiganiro Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yagejejweho na Musoni Protais kuri uyu wa 21 Kanama 2024, kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'u Bukoloni kugeza mu myaka ya vuba.

    Abadepite basobanuriwe ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ibiganiro byo mu Urugwiro byarimo ingingo yibaza icyo Abanyarwanda bapfaga.

    Depite Mussolini yavuze ko mu bigikwiye kwibazwaho ari icyo Abanyarwanda bapfa na Loni kuko kuva na kera yatereranye abari impunzi, inanirwa guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse n'ubu igishyigikira imitwe y'iterabwoba yihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Ubundi Abanyarwanda bapfa iki na Loni? Kuko aho bari bamwe bagerageje kubicisha ibisimba Loni ntiyavuga, abahunze kera basabye ngo babacyure bati 'oya ntabwo twari tubatunze, abahunze bari mu mashyamba bicwa na macinya babasangayo babaha ibiryo, babasabye kubacyura bati 'oya'. Icyemezo kiza gufatwa na Leta idafite imishahara, idafite ingengo y'imari, idafite na kimwe yemera kugarura abana bayo ngo badashira.'

    Yavuze ko n'uyu munsi hari abahamagarwa ngo batahe mu Rwanda ariko Loni ikabakomeraho.

    Ati 'N'uyu munsi hari abo duhamagara ngo mutahe mwuhagirwe nta kibazo, umwe azabazwa ibye ntagire ikibazo ubutabera burahari, na bo bakabakomeraho. Ubwo umuntu ntabwo yakwibaza ngo Abanyarwanda ubundi dupfa iki na Loni? Kuko mu bibazo byinshi bakingira ikibaba, bahisha abantu kandi mu by'ukuri abatashye n'abagize ibyo bakora dufatanya kubaka igihugu.'

    Mu bihe bitandukanye ingabo za MONUSCO ziri muri RDC zagiye zifatanya na FARDC yiyunze kuri FDLR bakagaba ibitero, uyu mutwe w'iterabwoba ukanakomeza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Agaciro n'Ukwigira kwa Afurika [Pan-African Movement Rwanda], Musoni Protais, yavuze ko iyo mikorere itaba ku Banyarwanda gusa, igendera ku cyo ibihugu bikomeye bifitemo inyungu.

    Ati 'Ni ukubyumva tukagendana na yo kuko nta kundi ariko kandi tukanishakira ibisubizo kuko irayoborwa na yo kandi nk'uko mumaze kubona ibintu byinshi ni igishoro, ni ukunguka. Irahari bayishoramo kandi ikabungukira. Imitegekere y'ibihugu bishaka kuyobora ibindi bishaka ahari imvururu, biranaziteza kugira ngo bikomeze.'

    Musoni yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro by'ukuntu Loni yavugururwa ikaba umuryango wa bose aho gukomeza kuba igikoresho cy'ibihugu bikomeye gusa.

    Depite Mussolini yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Loni ahantu hose yagiye ikingira ikibaba abatifuriza ineza u Rwanda

    Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais yavuze ko Loni na yo ikorera aho ibona inyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubundi-abanyarwanda-dupfa-iki-na-loni-depite-mussolini

  • U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw yo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ni inguzanyo u Rwanda rwabonye rwishingiwe na Banki y'Amajyambere ya Afurika, ariko ikaba umusaruro wa gahunda yarwo ya ESG rukomeje gushyiramo imbaraga.

    ESG cyangwa Environmental, Social, and Governance mu magambo arambuye y'Icyongereza ni amahame agamije kubungabuhanga ibidukikije, kubahiriza uburenganzira bw'abakozi n'abaturage no kugira imiyoborere myiza.

    Aba agomba gukurikizwa n'ikigo cyangwa umushinga uwo wari wo wose ukorera ku butaka bw'u Rwanda kugira ngo cyunguke ariko ibikizengurutse bitangijwe.

    Ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, ikishyurwa kandi hashyizwemo igihe gihagije cyo gutangira kwishyura, ha handi wenda umuntu ahabwa inguzanyo ubu, akazatangira kwishyura nko mu myaka 10 iri imbere. Ni n'inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire.

    Iyo nguzanyo u Rwanda rwahawe izifashishwa mu mishinga irimo uwo guteza imbere imijyi ibiri yunganira uwa Kigali n'undi ubarizwa mu karere kamwe katatangajwe.

    Azashorwa kandi mu mishinga y'ibikorwa byo kuhira biterwa inkunga na leta, ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije hagamijwe kwihaza mu biribwa n'indi iri mu murongo wa ESG nk'imwe muri gahunda u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye ariko ritangiza.

    Iyo nguzanyo kandi u Rwanda rwayibonye nyuma y'uko ikigo kigenzura ibijyanye n'inguzanyo cya S&P Global Ratings cyagaragaje imbaraga rwashyize muri ESG, kikarugaragaza nk'igihugu kirajwe ishinga no gukomeza gushora imari mu mishinga iri muri uwo murongo.

    ESG ni gahunda yumvikana kuko nk'igihugu cyihaye intego yo kuba mu 2035 gifite ubukungu bugereranyije ndetse mu 2050 kikazaba kiri mu bikize, intego zitagerwaho mu gihe ibidukikije bitaba bibungabunzwe.

    JP Morgan ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z'imari bikomeye ku Isi.

    U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw zo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-miliyari-zirenga-300-frw-yo-gushora-mu-mishinga-itangiza

  • Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha abashaka akazi no kwimenyereza mu bigo byigenga – #rwanda #RwOT

    Iri koranabuhanga rije gufasha urubyiruko cyangwa abanyeshuri basoje kaminuza bifuza kubona akazi no kwimenyereza umurimo by'umwihariko mu bigo byigenga, kuko byakundaga kuba ingorabahizi.

    Ubu buryo buzajya bwifashishwa aho umuntu akoresha ikoranabuhanga ryashyizweho ukuzuza imyirindoro yawe ndetse ugashyiramo n'ikigo ushaka kwimenyerezamo umurimo cyangwa ushakamo akazi ubundi Minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo ikaguhuza n'icyo kigo.

    Ni nyuma y'uko bigaragaye ko abifuza kujya ku isoko ry'umurimo mu bigo byigenga bahura n'imbogamizi zo kutamenya ibigo bikeneye abakozi cyangwa abashaka kwimenyereza umwuga, bakabura aho berekeza bitewe n'uko ibyo bigo bikunze kubashyiraho amananiza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n'umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ngoboka François, yavuze bije gufasha urubyiruko kuko imvune rwagiraga mu gushaka aho bimenyereza umurimo cyangwa kubona akazi batazongera kuzigira.

    Ati 'Bigiye kujya byorohera umuntu guhura n'amahirwe kuko bitazongera kumusaba kugenda akomanga ahantu hatandukanye asaba kwimenyereza umwuga, ahubwo hazajya habaho guhuzwa hagati y'abifuza kwimenyereza umwuga n'ibigo bikeneye abakozi.'

    Yakomeje avuga ko bizafasha kumenya ibyakwibandwaho mu gutanga ubumenyi n'amahugurwa bijyanye n'icyo ba rwiyemezamirimo cyangwa abakoresha bagaragaza ko batarabibonera abakozi babifitiye ubumenyi.

    Bamwe mu rubyiruko ruri gusoza kaminuza rwifuza kujya ku isoko ry'umurimo bavuze ko bishimiye iri koranabuhanga kuko bigiye kubabera ikiraro cyo kubona akazi.

    Niyobugingo Léoncie agiye kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza ishami ry'ikoranabunga muri y'ubumenyi ngiro (IPRC) Musanze.

    Yagize ati 'Iri koranabuhanga rigiye gufasha kugabanya abashomeri kuko bizajya biduha amahirwe yo kubona akazi. Ikindi bizatworohereza kubona aho twimenyereza umwuga bidasabye ko dutanga amafaranga kuko hari ibigo ujyamo ushaka kwimenyereza umwuga bakagusaba kwishyura amafaranga runaka.'

    Muvunankinko Valens wasoje icyiciro cya kabiri cya muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu 2016, yemeza ko ubwo yarangizaga kwiga byamugoye cyane kubona aho yakwimenyereza umurimo kuko hari aho yagiye ajya bakamusaba kwishyura amafaranga.

    Ati 'Ubwo narangizaga kwiga kubona aho nimenyereza umwuga byarangoye cyane kuko aho najyaga bansabaga amafaranga kandi ntayo mfite ahandi nkabona ari kure cyane y'aho ntuye. Ibyo rero byarandindije mu kujya ku isoko ry'umurimo ariko ubu nishimiye ko barumuna bajye bo batazagorwa muri ubwo buryo.'

    Hanamuritswe n'irindi koranabunga ryitwa Kora Job Portal, rizajya rifasha mu gutanga amakuru y'ibyo umuntu ashobora kwiga kugira ngo yiyongere ubumenyi no kubahuza n'abakoresha n'irindi rya Rwanda Labour Market Information System izajya mu kumenya amakuru ku miterere y'imirimo.

    Iryo koranabuhanga rije ryunganira irisanzwe rihari rifasha abashaka gukorera ibigo bya leta kubona akazi ndetse no kumenya amakuru ajyanye n'ahantu hari imyanya y'akazi rya e-recruitment portal.

    Hatangijwe ikoranabuhanga rizajya rifasha abifuza gukorera mu bigo byigenga kubona akazi

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ngoboka François


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikoranabuhanga-rizafasha-abashaka-akazi-no-kwimenyereza-mu-bigo