Blog

  • Kunoza itangwa ry'ibyangombwa no kongera ibikorwa remezo; mu ngamba Meya Dusengiyumva atangiranye manda – #rwanda #RwOT

    Amatora ya komite nyobozi y'umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024, asiga Dusengiyumva Samuel akomeje kuyoboba Umurya Mukuru w'u Rwanda.

    Akimara kurahirira izi nshingano yavuze ko iyi manda ari iyo kwihuta mu guhindura Umujyi wa Kigali, no kubahiriza ibyo buri wese asabwa.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mezi icyenda yari amaze ayoboye Umujyi wa Kigali hari bimwe mu bibazo yagejejweho n'Abajyanama birimo imirenge y'icyaro idafite ibikorwa remezo ariko muri iyi myaka bazihatira kubihageza.

    Ati 'Bagaragaje ko hari imirenge y'ibyaro itarimo ibikorwa remezo bihagije, ndavuga nk'imihanda, ibiraro, amazi amashanyarazi, ibyo rero twarabyumvise, dufite gahunda yo kubyongera.'

    Imibare y'ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abakoresha amazi meza mu Mujyi wa Kigali ari 97%.

    Ibyangombwa byo kubaka byahagurukiwe

    Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyerekeye serivisi zitangwa n'Umujyi wa Kigali zigenda biguru ntege bigomba guhagarara kandi umuturage akazibona hafi ye.

    Ati 'Ibijyanye n'imyubakire abaturage bagenda bagaragaza ko hari igihe bitinda, hari n'igihe bidakorwa neza ntibabone n'amakuru ahagije, ibyo rero turashaka gufatanya na Minisiteri y'ibikorwa Remezo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire kugira ngo tubone uburyo bukwiriye bw'ikoranabuhanga n'ubundi bwose bushoboka ku buryo byihuta, umuntu akajya abona icyangombwa bimworoheye […] kandi bitamusabye kugenda ahantu henshi asiragira.'

    Yavuze ko hari hasanzwe hari uburyo bwakoreshwaga bw'ikoranabuhanga ariko butatanze umusaruro neza ari na yo mpamvu bugomba kuvugururwa.

    Ati 'Bimaze kugaragara ko bidakora neza. Nk'ubu umuturage arakubwira ngo njyewe maze amezi abiri narasabye. Ibyo rero turashaka kureba uko byakorwa. Harimo ibyo dushobora kunoza bikihuta kurushaho ariko n'uburyo bikorwa n'aho bikorerwa ibyo byose turashaka kubirebaho tukabivugurura, turifuza ko umuntu niba tumubwiye ngo arabona icyangombwa mu byumweru bitatu agomba kukibona.'

    Yahamije ko mu myaka itanu iri imbere Umujyi wa Kigali wifuza kuzaba utanga icyangombwa cyo kubaka 'nko mu minsi 14. Ubu turacyari kuri 21 rero turashaka byose kubikora muri iyi myaka itanu wasaba icyangombwa cyo kubaka mu minsi 14 ukaba wakibonye.'

    Meya Dusengiyumva yahamije ko ibyangombwa byo kubaka bizatangwa mu buryo bunoze muri iyi manda nshya

    Hazaterwa ibiti miliyoni 3

    Umwuka wo mu mujyi wa Kigali ugenda wandura ku buryo hatagize igikorwa mu bihe biri imbere byazagira ingaruka zikomeye ku buzima.

    Raporo ya Quality Air 2023 yashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa 17 mu igaragaramo umwuka wo guhumeka urimo wanduye kuko urimo utuvungukira twinship tw'ibinyabutabire tutagaragara tuzwi nka 'particulate matter' (pm25).

    Meya Dusengiyumva yavuze ko biri mu bizitabwaho mu myaka itanu iri imbere haterwa nibura ibiti miliyoni 3, bikazabarwa harebwe ibyakuze aho kubara ibyatewe gusa.

    Ati 'Turashaka gutera ibiti, twavuze miliyoni 3 muri iyi myaka itanu, turifuza kandi ko n'abaturage buri muntu wese ufite ikibanza yagiteraho ibyatsi cyangwa se ufite ubutaka buri hafi y'urugo rwe ariko bwegereye umuhanda akahashyira amapave cyangwa se ibyatsi.'

    'Ibiti tuvuga ntabwo ari ibiti byatewe gusa, ni ibiti byakuze. Kuko hari ibiti byinshi dutera haba ku mihanda bigapfa ariko noneho no kugira ngo ubutaka bwo muri Kigali tububungabunge n'ibyatsi.'

    Yagaragaje ko hari ibiti byinshi biterwa ariko bikagenda byangirika nyamara 'hari ibintu byinshi dushobora gukora mu kubungabunga ibidukikije bigatuma umwuka duhumeka ugenda uba mwiza.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ku imihanda itandukanye yari yatangiye kubakwa haba i Gasogi, Mageragere n'ahandi yari yaradindiye kuri ubu yasubukuwe ndetse n'ubushobozi ngo burahari ku buryo mu bihe biri imbere izaba yararangiye.

    Abayobozi batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bose biyemeje guteza imbere abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kunoza-itangwa-ry-ibyangombwa-byo-kubaka-kubaka-ibikorwa-remezo-ingamba-nshya

  • MINISANTE yatanze impuruza ku cyorezo cya Mpox (VIDEO) – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu gushyiraho ingamba zo guhangana n'iki cyorezo kugira ngo kidakwirakwira muri benshi, cyane ko hari bamwe bagisanganywe barimo abavuwe bagakira.

    Yagize ati “Twizeye ko mu minsi ya vuba Mpox izaba yahagaritswe nta muntu n'umwe uri kuyigaragaraho mu Rwanda. Ubushobozi burahari inzego zose zibirimo icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwa muganga ndetse akamenyesha n'abandi bahuye natwe inzego z'ubuzima tukabishyiramo imbaraga,”

    “Kugira ngo turusheho kwirinda iyi ndwara ni byiza ko uwamenye ko ayirwaye yakwirinda kuyikwirakwiza mu bandi akaba aretse kujya ahantu hari abantu benshi mu gihe ari mu rugo anywa imiti kuko ntibisaba kuva kwa muganga ari uko wakize burundu.”

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zirimo gukorana n'inzego zose zirimo abajyanama b'ubuzima bakagenda urugo kurundi bareba ko nta muntu waba afite ibyo bimenyetso bya Mpox, kuko hari n'ushobora kugira ibyo bimenyetso atari Mpox arwaye, “ariko tubimenya ari uko wageze kwa muganga ugapimwa.”

    Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y'imitsi itatu n'imitsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y'ibanga bishobora no gukirwa ahandi henshi biza bifitemo utuzi dukenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umunru agenda akira.

    Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari mucye cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi n'uko bica intege. Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y'ibyumweru 2 cyangwa 3 aba yakize, abo twabonye kugeza ubu ntawagize ikibazo cyo gutinda kwa muganga cyangwa se ngo ahitwanwe niyo ndwara.

    Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira grade 1 naho muri Afurika y'Iburengerezuba bakagira grade 2, iri mu Rwanda ikaba ifitanye isano niyagaragaye muri Congo.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda abo yagiye igaragaraho cyane ari abakora uburaya cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina kenshi kuko yandura cyane binyuze mu guhuza imibiri bitandukanye cyane na Coronavirus kuko yo wasangaga ari mu buhumekero.

    Imibare igaragaza ko abantu bari mu myaka 25, 30 na 40 ari bo bari kwandura iyi ndwara cyane bitewe n'uko ari bo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina, turakangurira abantu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kabone n'ubwo yaba ikingiye.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko bari gukorana n’izindi nzego zose mu guhangana na Mpox


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yatanze-impuruza-ku-cyorezo-cya-mpox-video

  • Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Perezida Kagame yasubije Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri shya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.

    Ati 'Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

    This should NOT have happened in the first place!!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) August 22, 2024

    Impaka zijyanye na moteri yo kuri iyo stade zongeye kuzamurwa n'uko Umujyi wa Kigali umenyeresheje Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

    Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w'Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

    Ni umwanzuro wagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga, ari naho Umujyi wa Kigali watangiye umucyo kuri iki kibazo.

    Umujyi wa Kigali waranditse uti 'Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'

    Wakomeje uvuga ko watumije moteri ifite ubushobozi busabwa, izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

    Ikibazo cy'iyi moteri kimaze igihe kinini ndetse uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n'igihe yazimaga umukino uri kuba.

    Hello,

    The City of Kigali is seeking a lasting solution for this issue. Today, the generator we have at Kigali Pelé Stadium is not able to power all the lights sufficiently for night games. However, if the teams playing have the capability to bring an additional generator, they… https://t.co/AAG5SDc5D8

    — City of Kigali (@CityofKigali) August 22, 2024

    moteri yo kuri Kigali Pele Stadium ifite ubushobozi budahagije

    Umukino uheruka kubera kuri iyi stade nijoro ni uwagishuti wahuje Rayon Sports na Azam Fc


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cya-moteri-icana-amatara-muri-kigali-pele

  • Musoni Protais yasabye ko abarangiza amashuri bose bajya bahabwa amasomo ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ingingo yo kwigisha amasomo ya gisirikare abasoje amasomo y'amashuri yisumbuye bose yatangiye kuvugwaho cyane mu gihe Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryiyamamazaga mu matora aheruka, benshi bakomeza kubijyaho impaka.

    Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais ubwo yagezaga ikiganiro cy'amateka y'u Rwanda ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite kuri uyu wa 21 Kanama 2024, yagaragaje ko yanyuzwe n'igitekerezo cyo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara ariko umubare w'abazajyamo akabona ukiri muto.

    Ati 'Nishimye mbonye inkeragutabara zigiye kujyaho, ni uko nabonye ari bake. Iyaba byashobokaga abarangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bose bakajya bagira uwo mwaka, ibi bihugu ubona bihagaze by'ibihangange bifite umuco wo kubitegura, nka Israel na Tanzania, ni ibintu rero natwe twagakoze.'

    Yanavuze ko mu mashuri abanza hashyirwaho uburyo yajya atoza Ubunyarwanda n'umuco Nyarwanda ku buryo umwana uvuye ku ishuri atahana impamba inyigisho zigakomereza mu rugo.

    Tariki 16 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya yabwiye abanyamakuru ko kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara byakunganira abasirikare b'u Rwanda.

    Ati 'Izi nshingano ziba zisaba ko Ingabo z'u Rwanda zihora zikongererwa imbaraga zihamye zo guhangana n'ibyahungabanya umutekano n'ubusugire bw'Igihugu muri iki gihe ndetse n'icyizaza, ni muri urwo rwego rero Ingabo z'u Rwanda ziteganya kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda umutwe w'Inkeragutabara urubyiruko rushoboye kandi rufite ubushake rwakwitabazwa bibaye ngombwa mu kunganira abasirikare b'u Rwanda basanzwe bakora uwo murimo buri munsi.'

    Abazajya muri iyi gahunda bazajya bamara amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

    Kugeza ubu abemererwa kwinjira mu Nkeragutabara ni abarangije Amashuri yisumbuye bagomba kuba batarengeje Imyaka 25, abarangije Amashuri y'ubumenyingiro (IPRC) bagomba kuba batarenga Imyaka 26, mu gihe abafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagomba kuba batarenge imyaka 28.

    Umuyobozi wa Pan-African Movement Rwanda, Musoni Protais yavuze ko urubyiruko rurangije amashuri rwose rwashyirirwaho umwaka wo kujya mu Nkeragutabara

    Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku Badepite bashya binjiye mu nshingano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musoni-protais-yasabye-ko-abarangiza-amashuri-bose-bajya-bahabwa-amasomo-ya

  • MINALOC yahagaritse amatorero arenga 40 adafite ubuzima gatozi – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yandikiwe abayobozi b'uturere kuri kuri uyu wa 22 Kanama 2024, yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabasabye guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere iri ku mugereka w'iyo baruwa.

    Yagaragaje ko ibyo bishingiye ku ibaruwa y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ndetse no kuba hamaze igihe hakorwa ubugenzuzi ku miryango ishingiye ku myemerere, bikagaragara ko hari ikwiye guhagarara.

    Iyo baruwa ikomeza igira iti 'Mbandikiye mbasaba guhagarika imiryango n'ibikorwa by'imiryango iri ku mugereka w'iyi baruwa n'indi yose ikora bitemewe n'amategeko aho yaba ikorera hose hirya no hino mu gihugu.'

    Umugereka wagaragayeho amadini n'imiryango itandukanye irenga 40 irimo isanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda.

    Harimo nk'Itorero rya Misiyoni y'Abaluteri muri Afurika ryakoreraga mu Rwanda mu Ntara zitandukanye by'umwihariko mu Burasirazuba.

    Hari kandi Itorero rya Philadelphia Church, Umugeni wa Kristo, Abagorozi, Abakusi, Abanywagake, Abarokore, Abavandimwe Church, Agape Sanctualy, Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Intumwa n'Abahanuzi, Isoko Ibohora, Ivugurura n'Ubugorozi, Redeemed Baptist Church, Salvation Church n'andi atandukanye.

    Ibyo bibaye nyuma y'uko hari andi matorero aherutse guhagarikwa gukorera mu Rwanda arimo Umuriro wa Pentekote na Ebenezer Rwanda yazize kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Ni nyuma kandi y'ubugenzuzi bwakozwe na RGB ku bufatanye n'inzego z'ibanze bwasize insengero hafi ibihumbi umunani zifunzwe by'agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa.

    Umuyobozi w'Abaruteri muri Afurika ishami ry'u Rwanda, Seburikoko Celestin, yemereye IGIHE ko ayo makuru yo gufungirwa yayamenye ndetse yemeza ko bari batarabona ubuzima gatozi bubemerera gukorera mu Rwanda nubwo bari batangiye inzira zo kubushaka.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri ntabwo bintunguye kuko ndabizi neza ko umuryango wose cyangwa igikorerwa mu gihugu kigomba kuba kizwi kandi twari twarakoze ibyo dusabwa, twarasabye ibyangombwa byose ariko hari ibyo bari baradusabye ko dukosora…nari nabitunganyije uretse ko ntarabisubizayo [kuri RGB].'

    Seburikoko yagaragaje ko agiye kujya kubaza neza niba bashobora gukomeza inzira yo gusaba ubuzima gatozi cyangwa niba bafunzwe burundu kuko bari bahawe icyemezo cyo gukora cy'agateganyo ariko kiza kurangira.

    Itorero rya Misiyoni y'Abaruteri muri Afurika, ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015 rikaba rifite abakirisitu 2037 hirya no hino mu gihugu.

    MINALOC yahagaritse insengero zirenga 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yahagaritse-amatorero-arenga-40-adafite-ubuzima-gatozi

  • Nyabihu: Polisi yataye muri yombi abarenga 20 bibaga abaturage bakanabakomeretsa – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Polisi yatangaje iti 'Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze bafashe abacyekwaho ubujura bwo kwambura no gukomeretsa abaturage mu masaha y'ijoro ndetse no gutobora amazu bo mu mirenge ya Shyira na Jenda mu Karere ka Nyabihu'.

    Polisi muri ubu butumwa yakomeje ishimira abaturage batanze amakuru inabashishikariza kwirinda kwishora mu bikorwa nk'ibyo bihungabanya umutekano kuko ababigiramo uruhare batazihanganirwa.

    Hari hashize iminsi mu murenge ya Jenda na Shyira muri Nyabihu havugwa itsinda ry'insoresore ziyise 'ibihazi' aho zatangiraga abaturage zikabambura buri kimwe babasanganye harimo nka telefoni n'ibindi ibyo ari byo byose bafite.

    Abaturage bo muri uwo murenge basabaga inzego bireba gukemura icyo kibazo kuko mu msaha ashyira aya nijoro byari bisigaye bigoye kuba bagira aho berekeza kuko hari n'abo bari batangiye gukomeretsa ndetse no gufata abagore ku ngufu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twizeyimana Hamdun yahamije ko mu minsi ishize mu Isantere ya Jenda hagiye hagaragara insoresore zasinze zigateza umutekano muke zinarwana ariko kuri ubu Polisi ikaba imaze guta muri yombi izirenga 20 kandi kubafata bikaba bigikomeje.

    SP Twizeyimana yavuze ko muri abo bamaze gutabwa muri yombi harimo n'uherutse gukomeretsa umuturage bimuviramo kwitaba Imana mu Murenge wa Shyira.

    Ati 'Ni ikibazo twamenye cyabaye ku itariki 15 Kanama 2024 ahagana saa saba z'ijoro, ubwo umujura witwa Ndatimana Daniel w'imyaka 24, yatawe muri yombi yagiye kwiba mu rugo rw'umuturage mu Mudugudu wa Kazirankara mu Kagari ka Kanyamitana'.

    'Yafashwe amaze gukomeretsa nyiri inzu n'umuhungu we aho inzego z'umutekano zihutiye kugera aho byabereye ndetse banahakura nyiri iyo nzu n'umuhungu we bari bakomeretse bajyanwa kwa muganga nyuma y'iminsi mike uwo muhungu we aza kwitaba Imana'.

    Yongeyeho ko Ndatimana yafatiwe aho yakoreye icyaha ubu akaba yarashyikirijwe pariki.

    Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakomeretsaga abaturage muri Nyabihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-polisi-yataye-muri-yombi-abibaga-abaturage-bakanabakomeretsa

  • Yaciye ibintu! Ibyo wamenya kuri filime nshya… – #rwanda #RwOT

    Uraranganyije amaso ku mbuga zicuruza filime, mu binyamakuru bya Sinema urasanga filime ikomeje kugarukwaho ari iyitwa ‘The Union’ yashowemo ifaranga ikanatunganwa na Netflix ari naho iri kureberwa.

    By’umwihariko, iyi filime yasamiwe hejuru n’abanyarwanda bakunda filime aho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyigarukaho berekana ko banyuzwe no kubonamo umupira wanditseho ‘Visit Rwanda’.

    The Union ni filime y’imirwano (Action/Thriller) ivanzemo n’ubumaneko (Spy), yayobowe n’Umwogereza Julian Farino uzwi mu gukora filime zakunzwe nka ‘Flesh & Blood’. Ni mu gihe Rupert Di Ciaulo ari we washyizemo umuziki.

    Iyi filime yasohotse ku itariki 16 Nyakanga 2024 kuri Netflix. Ni filime yaritegerejwe na benshi dore ko yahuriwemo n’ibyamamare bya Hollywood birimo Mark Walhberg, Halle Berry, J.K Simmons, Mike Colter, Dana Delany n’abandi.

    Icyatunguye kandi cyighashimisha abanyarwanda bamaze kuyireba ni ukubona ijambo ‘Visit Rwanda’ ryagaragaye ku mupira w’umwe mubakinnyi b’iyi filime. Ku munota wa 32 n’amasegonda 26 nibwo Mark Walhberg wakinnye yitwa ‘Mike’ yahuye na Jackie Earle wakinnye yitwa ‘Foreman’.

    Uyu Jackie Earle niwe wari wambaye umupira w’ikipe ya Arsenal wanditseho Visit Rwanda. Nubwo camera itabashije gukurura neza iri jambo gusa ryagaragaraga ndetse n’abasanzwe bazi ‘Jersey’ za Arsenal babibona byihuse.

    Ibi bisobanuye byinshi ku Rwanda rukomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibi birarwongerera kurushaho kumenwa na benshi ku Isi kuko iyi filime iri kurebwa cyane mu bihugu bitandukanye. 

    Ni shema kandi kubon filime nk’iyi yagaragayemo izin ry’igihugu aho n’abayireba bagira amatsiko yo gusura u Rwanda bakihera amaso ibyiza birutatse bityo amadevise arusheho kwinjira.

    Iyi filime kandi ugukundwa kwayo gukomeje kwiyongera dore ko kuwa Gatatu w’iki cyumweru aribwo byatangajwe ko ariyo filime iri kurebwa n’abantu benshi kuri Netflix, ndetse ikaba iri ku mwanya wa mbere muri filime 10 zikunzwe ku Isi muri uku kwezi.

    ‘The Union’ imara isaha imwe n’iminota 47 ni filime yatwaye amezi 7 ikinwa ndetse yakiniwe mu mijyi y’Iburayi irimo London yo mu Bwongereza, Piran yo muri Slovenia na Ponterosso Trieste yo mu Butaliyani. Yatwaye akayabo ka miliyoni 70 z’amadolari mu gukorwa ndetse kugeza ubu imaze kwinjiza miliyoni 118 z’amadolari mu minsi 6 gusa isohotse.

    ‘The Union’ niyo filime ya mbere ikunzwe kuri Netflix

    Iyi filime yagaragayemo umupira wanditseho ‘Visit Rwanda’

    Mark Wahlberg na Halle Berry nibo bakinnyi b’imena muri iyi filime

    Abakinnyi ba ‘The Union’ ubwo yamurikwaga ku mugaragaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146157/yaciye-ibintu-ibyo-wamenya-kuri-filime-nshya-the-union-irimo-visit-rwanda-146157.html

  • Si Uganda gusa! Ubusesenguzi ku mpamvu Perezi… – #rwanda #RwOT

    Ubuhanzi yaba ubushingiye ku ikoranabunga, umuco n’ibindi bukomeje kuza imbere, bikaba bituma no muri gahunda za politike z’ibihugu byinshi buri kwerekezwaho amaso.

    Iyo urebye muri raporo iheruka y’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, igaragaza ko ubukungu bushingiye ku buhanzi bukomeje kuzamuka.

    Mu mwaka wonyine wa 2022 uru rwego rwabashije kwinjiza ku isi yose agera muri Miliyari 1,400 z'amadorali. Ni amafaranga atari macye ugereranije n'uko byari mu myaka ya mbere.

    Raporo y'uru rwego kandi yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ko uru rwego rushobora kuba isoko y'akazi ku rubyiruko rwinshi, kandi rukaba rwakwifashishwa mu guhindura imimerere n'imitekerereze ya muntu.

    Muri iyi minsi ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu guha umurongo ababarizwa muri iki gice cy'ubuzima.

    Nko mu Rwanda mu itangazo ryo ku wa 14 Ukuboza 2023 ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Ubuhanzi bwarushijeho kongererwa imbaraga buhabwa Minisiteri bubarizwamo kandi iranabwitirirwa yitwa “Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi”.

    Hari kandi n'aba Perezida mu bihe bitandukanye babonye ko bikwiriye kuba bafite abajyanama mu bihugu byabo bafite inshingano z'ubuhanzi.

    Ingero nko muri Mata 2024 ni bwo Perezida wa Malawi yagize umunyamuziki n'umuhanga mu birebana n'ubusizi, Q Malewezi Umujyanama wa Perezida Lazarus Chakwera w'iki gihugu.

    Kuri ubu inkuru ikomeje kugarukwaho ikaba ari iy'uko Perezida Museveni wa Uganda yujuje Abajyanama 140 agira umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu birebana n'Ubuhanzi.

    Eddy Kenzo ni umuhanzi w’icyamamare muri Uganda na Afrika ndetse ari muri mbarwa muri Africa bamaze kwibikaho igihembo mpuzamahanga cya BET Award.

    Eddy Kenzo w'abana 3 ni umugabo wa Nyamutoro Phiona Umunyamabanga muri Minisiteri y'Iterambere ry'Amabuye y'Agaciro n'Ingufu muri Uganda.

    Eddy Kenzo asanzwe ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora umuziki muri Uganda.

    Perezida Museveni ubwo yari kumwe na Minisitiri Nyamutooro na Eddy Kenzo yagize Umujyanama we 

    Eddy Kenzo yakomeje kugaragaza ubudasa mu buhanzi no kuba umwizerwa kuri Perezida Museveni 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146154/si-uganda-gusa-ubusesenguzi-ku-mpamvu-perezida-museveni-yagize-eddy-kenzo-umujyanama-we-146154.html

  • Rayon Sports WFC yongeye gutsindwa undi mukino yikurikiranya bituma isoza imikono ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women Champions League nta mukino n’umwe itsinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y'Abagore yatsinzwe umukino wa Gatatu na Yei Joint Stars yo muri Sudani y'Epfo ibitego 2-1, isoza imikino y'amatsinda ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women Champions League nta mukino n'umwe itsinze.

    Mu mukino wayo wa mbere, Rayon Sports WFC yahuye n'ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia (CBE), urangira CBE itsinze Rayon Sports WFC ibitego 3-2.

    Nyuma y'uwo mukino wa mbere, Rayon Sports WFC yongeye guhura n'ikibazo nk'icyo mu mukino wayo wa kabiri, yongera gutsindwa na Kenya Police Bullets WFC igitego 1-0. None yongeye gutsindwa umukino wa Gatatu yatsinzemo na Yei Joint Stars yo muri Sudani y'Epfo ibitego 2-1.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yongeye-gutsindwa-undi-mukino-yikurikiranya-bituma-isoza-imikono-ya-cecafa-yo-gushaka-itike-ya-caf-women-champions-league-nta-mukino-numwe-itsinze/

  • Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Dusengiyumva Samuel yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bwa mbere tariki 15 Ukuboza 2023, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

    Mu matora yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 nyuma yo gutora Abajyanama batandatu bahagarariye uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yamamajwe wenyine ndetse inteko itora igaragaza ko imwishimiye cyane.

    Uyu mugabo wari umaze amezi icyenda ayoboye Umurwa Mukuru w'u Rwanda, yarahiriye kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigai kuri uyu wa 22 Kanama 2024.

    Yavuze ko muri manda y'imyaka itanu iri imbere bazibanda ku gukemura ibibazo by'ibikorwa remezo nk'imihanda n'amazi muri Gasabo aho bitari n'ahandi.

    Ati 'Dufite ubushobozi muri uyu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byinshi abaturage bashobora gukora, ibikorwa by'ubucuruzi, ibikorwa by'ishoramari ariko hari noneho indi mirimo abantu bashobora gukora cyane cyane urubyiruko, imishinga mito bashobora gukora noneho n'ibikorwa remezo bikorwa bikaza byubakira kuri ubwo bushobozi'

    Umwanya w'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali uwungirije ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo, Fulgence Dusabimana wagize amajwi 258 (68%), atsinda Gatera Frank bari bahanganiye uyu mwanya we wagize amajwi 123 (32%).

    Urujeni Martine na we yongeye gutorerwa umwanya w'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage agize amajwi 360, (100%) imfabusa zabonetsemo ni ebyiri.

    Urujeni Martine wari umaze imyaka ibiri n'igice muri uyu mwanya, yavuze ko mu bihe bitambutse bahanganye n'ikibazo cy'imiryango ibana mu makimbirane, ikibazo cy'abana bo mu mihanda, ndetse n'abacururiza mu mihanda barenga 3000 babona aho bakorera.

    Yahamije ko iyi manda bazibanda ku kuzamura abatishoboye, no guteza imbere icyiciro cy'abafite ubumuga bongererwa ingengo y'imari bagenerwa, ariko no guteza imbere urubyiruko.

    Dusengiyumva Samuel wongeye gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa Kigali yahamije ko azita cyane ku bikorwa remezo

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'umwihariko imigendekere myiza y'amatora yabanye muri Nyakanga 2024, ndetse no kugira Umurwa Mukuru Usukuye kandi utekanye, ushobora kwakira abantu bose.

    Yasabye Abajyanama batowe n'abayobobzi b'Umujyi wa Kigali bose guharanira gukemura ibibazo by'Abaturage, by'umwihariko guteza imbere abagifite amikoro make.

    Ati 'Abatowe twibukiranye ko abaturage duhagarariye dufite inshingano zo kubafasha duhereye mu byiciro bitandukanye barimo, kugira ngo buri wese abone umwanya wo gutanga umusaruro mu kubaka igihugu, by'umwihariko Umujyi wa Kigali.'

    'Ab'amikoro make mufite inshingano yo kubafasha kugira ngo biteze imbere, ku bw'amahirwe dufite iyo gahunda yo gufasha abaturage ngo biteze imbere mu buryo burambye atari ukubafasha gusa kubaho ahubwo ari ukubafasha kugira ngo bave mu bukene barimo. Mufite inshingano yo kubakorera ubuvugizi, kubigisha kugira ngo buri wese abashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari kuko igihugu kirimo kwiyubaka.'

    Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc.

    Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by'amategeko muri Gahunda y'Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

    Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y'Inkiko Gacaca, akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by'amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

    Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw'igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

    Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n'Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by'amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

    Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by'amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta.

    Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 12 barimo Baguma Rose, Gatera Frank, Nyinawinkindi Liliose Larisse, Tsinda Aimé, Semakula Muhammed, Urujeni Martine, Samuel Dusengiyumva, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

    Abajyanama b’Umujyi wa Kigali n’abo mu Mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali bari bacyereye kwitorera abayobozi b’Umujyi

    Amatora yabaye Abajyanama bose ni bose batora umuyobozi umwe umwe

    Abajyanama b’Umujyi wa Kigali na Njyanama z’Imirenge yose igize umujyi wa Kigali ni bo batoye Komite Nyobozi

    Christian Mugenzi Kajeneri yatorewe kuba Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali

    Abajyanama b’Umujyi wa Kigali na Njyanama z’Imirenge yose igize umujyi wa Kigali ni bo batoye Komite Nyobozi

    Nishimwe Marie Grace, uzanzwe Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’Ubutaka ni we wabaye Visi Perezida wa Njyanama

    Perezida wa NE, Oda Gasinzigwa ni we watangazaga ibyavuye mu matora

    Minisitiri Musabyimana yasabye abatowe guharanira kuzamura n’abagifite amikoro make

    Nyuma yo gutora Abajyanama bahagarariye uturere twabo bahise bajya no gutora Abayobozi b’Umujyi wa Kigali

    Ubwo yari amaze kurahirira kwinjira mu Bajyanama b’Umujyi wa Kigali yasinye ku ndahiro ye

    Abajyanama bose uko ari 12 barahijwe n’Urukiko Rukuru rwa Kigali

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusengiyumva-samuel-yongeye-gutorerwa-kuyobora-umujyi-wa-kigali