Blog

  • Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kuba mote… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane ni bwo Umujyi wa Kigali Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwayo rwa X wasubije umuntu wari uwubajije niba ukennye ku buryo ikibazo cya moteri yatsa amatara yo muri Kigali Pelé Stadium wananiwe kugikemura.

    Umujyi wa Kigali wamusubije wandika uti: “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye. Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'

    Mu gukemura ikibazo ku buryo burambye, hatumijwe moteri ifite ubushobozi busabwa. Izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere”.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu n’ubundi Perezida Kagame yifashishije urubuga rwa X yasubije Umujyi wa Kagali yandika ko ibi bitari bikwiye kuba byarabaye. Yanditse ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

    Ibi byabaye nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ufite mu biganza Kigali Pelé Stadium umenyesheje Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

    Ni na byo byatumye umukino wagombaga kuhabera saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yagombaga kwakiramo Amagaju FC uhita wimurwa ushyirwa Saa Cyenda.

    Ntabwo ari ubwa mbere iki kibazo cy’amatara yo muri Kigali Pelé Stadium kivuzweho kuko no mu mwaka ushize w’imikino byagiye bigaragara ko moteri iyatsa ifite ikibazo kuko yatangaga urumuri rucye.

    Ubwo Kigali Pelé Stadium yatahagwa ku mugaragaro, Perezida Kagame na Gianni Infatino wa FIFA ni bo bayifunguye ku mugaragaro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146167/perezida-kagame-yavuze-ko-bidakwiye-kuba-moteri-icana-amatara-ya-kigali-pele-stadium-ifite-146167.html

  • Ingoma ndundi yatunguranye muri Gen-z Comedy,… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya abacyitabiriye basusurukijwe n'abanyarwenya barimo Dudu, Muhinde, Pilate, Clement, Pilote, Gakuba Family, Rumi, n'abandi.

    Mu nkuru z'urwenya zagarutsweho muri iki gitaramo inyinshi zagarutse kuri The Ben na Kwizera Emelyne bari kuvugwa cyane muri iyi minsi nyuma yo guhurira i Musanze bakagaragara mu mashusho ataravuzweho rumwe.

    Abanyarwenya barimo Rumi, Pilate, Rumi bagarutse ku mashusho ya The Ben na Emelyne bagaragaza uburyo uyu muhanzi yari yishimiye gukora mu rukenyerero rw'uyu mukobwa aho bamwe bavuga ko yakorakoye uyu mukobwa.

    Uwitwa Dudu yagize ati 'Ni ubwa mbere nari mbonye The Ben yishimye bigeze kuri ruriya rwengo (akabivuga yerekana uko intoki ze zari zimeze), ubu ikibabaje nsigaye njya guhobera umukobwa namukora mu rukenyerero akikanga.'

    Muhinde yagarutse kuri Rusine agaragaza uko yari ameze umunsi atera ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore. Aha yagize ati “Rusine ntazababeshye ngo yateye ivi yaritera ate iriya nda yabyemeye, ubwo se ari we n’umugore we ni nde utwite.”

    Clapton Kibonge na Zaba Missedcall bahamagawe ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu rwenya rwagarutse kuri Zabba bamubaza uko urugendo rwe rwo kujya i Dubai rwagenze.

    Ingoma ndundi zatunguranye muri iki gitaramo!

    Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati, Himbaza Club yatunguranye yinjirana umurishyo w'ingoma ndundi mu mbyino n'indirimbo zatunguye benshi. Zimwe mu ndirimbo binjiranye zirimo: “Ab’iwacu muraho”, “Sinagenda ntashimye”, n'izindi.

    Nyuma yo kwakira umuhanzi Kidum mu gace ka Meet Me Tonight iki gitaramo cyasojwe n'umunyarwenya Pilate wakoze agashya azana n'ikipe y'abasore benshi bamuherekeje abagereranya n'ikipe y'umupira w'amaguru.

    Aba basore mu rwenya bakoze bagarutse ku bantu batandukanye barimo Inkindi Aisha  bavuga uburyo aherutse kwita abantu bamwe ‘amagweja’ ndetse na ‘kasuk’u bagaruka ku mubyibuho we, n'abandi.

    Himbaza Club yigaragaje muri iki gitaramo, ni itsinda ry'abasore b'abakaraza n’ababyinnyi b'abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015.

    Aba basore bafite umwihariko wo gutaramira abantu bikoreye ingoma zipima ibiro 50 ku mutwe, babyina, basimbuka ku rwego rutangaza buri wese kandi banaririmba.

    Aba basore bizera ko impano zose zitangwa n'Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk'uko bikwiye. Abakaraza bihuje n'ababyinnyi bakora icyiswe 'Club Himbaza' izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

    Mu 2019, iri tsinda ryabashije kugera ku musozo w'amarushanwa ya East Africa's Got Talent yabereye i Nairobi muri Kenya. Aba basore kandi, bigaragaje cyane mu gitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' Josh Ishimwe yakoreye muri Camp Kigali ku ya 20 Kanama 2023.

    Imyiyereko y’ingoma ndundi yaciye ibintu muri iki gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, bishimirwa na benshi

    Abanyarwenya bagerageje gutera urwenya bisunze ingingo zinyuranye batembagaza benshi

    Himbaza Club yatunguranye muri iki gitaramo mu rwego rwo guha ikaze Kidum wamamaye mu Burundi

    Umunyarwenya Dudu yisunze ibivugwa cyane muri iki gihe, atembagaza benshi

    Umunyarwenya Clement ugezweho muri iki gihe, yongeye kwemeza benshi

    Rusine witegura kurushinga, ndetse na The Ben wagarutsweho kubera gukurura ‘ishanga’ babaye igitaramo muri Gen-Z Comedy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146172/ingoma-ndundi-yatunguranye-muri-gen-z-comedy-the-ben-na-rusine-bagarukwaho-amafoto-146172.html

  • Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zanzuye kongera guhurira i Luanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'ibiganiro byabereye muri uyu mujyi tariki ya 20 n'iya 21 Kanama 2024, byayobowe n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibi bihugu bitatu.

    Ntabwo itangazo ry'ibyavuye mu myanzuro rirajya hanze, ariko Radio Okapi yatangaje ko ryakozwe ku wa Kane.

    Ingingo y'ingenzi ihuza izi ntumwa ni iyo gushakira akarere k'ibiyaga bigari umutekano, cyane cyane Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi buhungabanywa n'imitwe yitwaje intwaro.

    Mu biganiro bitandukanye byatangiye mu 2022, byagaragaye ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari imwe mu ntandaro z'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n'akarere muri rusange.

    Intumwa z'ibi bihugu zanzuye ko tariki ya 29 n'iya 30 Kanama 2024, inzobere mu rwego rw'ubutasi zizahurira i Luanda kugira ngo ziganire ku 'mushinga' wateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola ku buryo amahoro n'umutekano byagaruka mu karere.

    Nyuma yo guhura kw'izi nzobere z'ibihugu bitatu, byateganyijwe ko tariki ya 9 n'iya 10 Nzeri 2024 ari bwo intumwa z'ibi bihugu ku rwego rw'abaminisitiri zizahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe iganisha akarere ku mahoro n'umutekano.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yayoboye intumwa za Guverinoma y’u Rwanda muri ibi biganiro

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yahagarariye guverinoma y’igihugu cyabo

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António, yari umuhuza w’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-z-u-rwanda-n-iza-rdc-zanzuye-kongera-guhurira-i-luanda

  • Mutsinzi Ange yahuye n’uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Amakipe akinamo abanyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy na Bizimana Djihad ntabwo yahiriwe n’umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League aho yaraye atsinzwe.

    Zira FK ya Mutsinzi Ange Jimmy ni yo yahuye n’uruva gusenya rukomeye aho yanyagiriwe muri Cyprus 6-0.

    Iyi kipe yo muri Azerbaijan yari yasuye Athletic Club Omonia Nicosia gusa ntabwo urugendo rwaje kuba rwiza kuko igitego cya Khammas ku munota wa 13, bibiri bya Stępiński ku munota wa 45+1 na 54, kimwe cya Ewandro ku munota wa 60 na bibiri bya Semedo ku munota wa 34 na 70 byatumye bagira inzozi mbi.

    Mutsinzi Ange Jimmy akaba yari mu kibuga akina iminota yose 90, bisa n’aho bavuyemo batageze ku matsinda ya Conference League kuko ubu basabwa kuzatsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 7 mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 29 Kanama 2024 ibintu bisa n’aho bidashoboka.

    Ku rundi ruhande, Kryvbas FC yo muri Ukraine ya Bizimana Djihad yari yasezerewe muri Europa League, yari yagiye gushakishiriza muri Conference League na yo ntabwo byagenze neza.

    Yari yakiriye Real Betis yo muri Espagne, yaje kubatsindira mu rugo ibitego 2-0, ni umukino Bizimana Djihad yakinnye iminota yose 90.

    Ni ibitego bya Ávila ku munota wa 13 na Sánchez ku munota wa 62 bakaba basabwa kuzabyishyura tariki ya 29 Kanama 2024 mu mukino uzabera muri Espagne.

    Bizimana Djihad na Kryvbas FC ntabwo byagenze neza

    Zira FK na Mutsinzi Ange banyagiriwe muri Cyprus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-yahuye-n-uruva-gusenya

  • U Rwanda rwageze muri 1/2 ruyoboye itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nubwo ikipe y’igihugu y’abagore yatsinzwe umukino usoza itsinda D mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball ni yo yazamutse iyoboye iri tsinda.

    Ejo ni bwo hakinwaga umunsi wa nyuma w’amatsinda mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

    Mu itsinda D u Rwanda rurimo ni rwo rwazamutse ruyoboye nubwo rwaraye rutsinzwe n’Ubwami bw’Abongereza amanota 75-61 mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.

    Abakobwa b’u Rwanda ntabwo batangiye neza kuko agace ka mbere bagatsinzwe amanota 16-10, aka kabiri bagatsindwa 29-13, aka gatatu na ko bagatakaza ku manota 22-16 mu gihe aka nyuma ari ko batsinze amanota 22-8.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Argentine yatsinze Lebanon amanota 60-49.

    Mu itsinda C, Senegal yatsinze Philippines amanota 87-62 mu gihe Hungary yatsinze Brazil amanota 87-66.

    Imikino ya 1/2 izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Senegal yazamutse ari iya mbere mu itsinda C ikaba izahura n’Ubwami bw’Abongereza bwabaye aba kabiri mu itsinda D.

    U Rwanda rwa mbere mu itsinda D, muri 1/2 ruzahura na Hungary ya kabiri mu itsinda C.

    U Rwanda rwatsinzwe n’Ubwami bw’Abongereza

    Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame barebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwageze-muri-1-2-ruyoboye-itsinda-amafoto

  • Uko yahuye n’uruva gusenya kubera kwitiranywa n’uwakorakowe na The Ben mu ruhame (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uwase Emelyne Isheja yavuze ko yahuye n’uruva gusenya kubera kwitiranywa na Emelyne wagaraye asa n’aho akorakorwa na The Ben mu ruhame.

    Bamwitiriranyije na Kwizera Emelyne uheruka kugaragara mu mashusho yavugishije benshi ari kumwe n’umuhanzi The Ben i Musanze.

    Ni amashusho agaragaza The Ben afashe mu rukenyerero cyangwa mu mayunguyungu y’uyu mukobwa (Kwizera Emelyne), aho bamwe mu bayabonye bavuze ko uyu muhanzi yamufasheho akarengera akagera aho amukurura umwenda w’imbere.

    Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure avuga ko The Ben yakuruye ishanga[Amasaro bambara mu rukenyerero] yari yambaye atari umwenda w’imbere ndetse ngo nta n’ikibazo amufiteho.

    Aya mashusho yatumye bamwe batangira gushakisha uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Mu gushakisha amafoto, hari abibeshye bitiranya Uwase Emelyne na Kwizera Emelyne batangira gusakaza amafoto ye bavuga ko ari we wari uri kumwe na The Ben i Musanze.

    Uwase Emelyne yabwiye Isimbi TV ko uko kumwibeshyaho byatumye yibasirwa n’abantu batandukanye barimo inshuti ze ndetse aho asigaye agera hose abamubonye baryana inzara bavuga ko yatwaye umugabo w’abandi.

    Ati 'Nagiye muri restaurant muri Kigali Height mbona abantu ku meza amwe barahagurutse bati 'dore dore’ kandi ubumva ibyo bavuga, nagendaga mu nzira nkabona abantu baramvuze nkabona bamwe baje kundeba no ku kazi.'

    Ngo ibi byatumye uyu mukobwa abona ko bishobora kwangiza isura ye cyangwa bigatuma afatwa uko atari mu muryango cyangwa muri rubanda.

    Yakomeje agira ati 'Byarambangamiye cyane muri rubanda, mu muryango, nanjye ubwanjye. Buriya n’iyo waba atari wowe wabikoze kubona abantu bakuvugaho ikibi biragukomeretsa ku mutima.'

    Uyu mukobwa avuga ko asanzwe aziranye na Kwizera Emelyne (wagaragaye mu mashusho) ndetse bose ngo ni abakinnyi ba filime.

    Uwase Emelyne yemera ko asanzwe afana The Ben ariko ntabwo arahura n’uyu muhanzi.

    Uwase Emelyne avuga ko yahuye n’uruva gusenya kubera kwitiranywa n’uwifotozanyije na The Ben

    Kwizera Emelyne wifotozanyije na The Ben

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yahuye-n-uruva-gusenya-kubera-kwitiranywa-n-uwakorakowe-na-the-ben-mu-ruhame

  • Perezida Kagame yanenze Umujyi wa Kigali kubera Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yanenze Umujyi wa Kigali uvuga ko moteri ihari idacana amatara yose ya Kigali Pelé Stadium ko ari ibintu bitagakwiye kuba byarabaye.

    Ni nyuma y’uko kuva mu mpera z’umwaka w’imikino ushize Umujyi wa Kigali watangaje ko nta mikino yahabera ni njoro kubera ko amatara afite urumuri rudahagije.

    Rayon Sports uyu munsi yagombaga kuhakirira Amagaju saa 18h00′, yongeye gushimangira ko nta mukino wahabera kubera ikibazo cy’amatara uyu mukino ukaba wazanywe saa 18h00′.

    Ni ibintu byakuruye impaka nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’iyi baruwa Umujyi wa Kigali wari wandikiye FERWAFA.

    Umujyi wa Kigali wongeye gushyura umucyo kuri iki kibazo maze ugira uti “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'

    Aha ni ho Perezida Kagame yaje akanenga Umujyi wa Kigali avuga ko iki kibazo kitagakwiye kuba cyarabaye.

    Ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko watumijeho indi moteri ifite ubushobozi ikaba izagera mu Rwanda mu mezi 3 ari imbere.

    This should NOT have happened in the first place!!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) August 22, 2024

    Amatara ya Kigali Pelé Stadium ubu ntabwo acana yaka neza

    Umukino uheruka kuhabera ntabwo urumuri rwari ruhagije

    Perezida Kagame yanenze Umujyi wa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yanenze-umujyi-wa-kigali-kubera-kigali-pele-stadium

  • SKOL yafashije abakunzi bayo gusabana na Bull… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, binyuze mu birori by’umusangiro bizwi nka “Meet and Greet”.

    Byabereye kuri Kimi’s Bar ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Byateguwe mu gihe Riderman na Bull Dogg bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo “Icyumba cy’amategeko’ kizabera muri Camp Kigali.

    Ni ibirori byahuje abakunzi ba Skol, ndetse umuhanzi Kidum, umuraperi Bushali, umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino ni bamwe mu bantu bazwi bitabiriye ibi birori..

    SkOL niyo muterankunga Mukuru w’iki gitaramo, ndetse igaragaza ko binyuze mu kinyobwa cya ‘Skol Malt’ nta muntu uzicwa n’inyota muri iki gitaramo kizanaririmbamo Bushi, Ish Kevin, Kenny K Shot, Bruce the 1st, Tuff Gang n’abandi.

    Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko bashimishijwe no kuba baratewe inkunga na SKOL, ariko kandi si ibintu bishya kuri uru ruganda, kubera ko mu bihe bitandukanye rwateye inkunga ibitaramo byubakiye kuri Hip Hop.

    Yavuze ko azi ibitaramo byinshi by’abaraperi byatewe inkunga na SKOL, birimo n’ibyo nawe yaririmbyemo byabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Cinema’ avuga ko “byanyeretse ko SKOL ishobora kuba ari umuterankunga mwiza umuntu yakwifashisha mu gihe nk’iki.”

    Yavuze ko SKOL yumvise igitekerezo cy’igitaramo cyabo yiyemeza kubashyigikira, nyamara hari izindi kompanyi na sosiyete bari begereye ariko ntibabashyigikira.  

    Ati “Bo bumva igitekerezo, bumva abahanzi cyane muri iki gihe mu bintu bijyanye n’umuziki ntabwo navuga kurusha izindi kompanyi ariko barabyumva cyane vuba, kuko ntabwo ariho tuba twarakomanze honyine, wenda mu bijyanye n’ibyo kunywa ni hamwe mu ho twakomanze babyumva vuba cyane. Reka mboneraho no kubashimira cyane.”

    Riderman na Bull Dogg basabanye n’abakunzi babo mu birori byiswe ‘Meet and Greet’

    Bushali yasanganiye bagenzi be muri ibi birori bitegura igitaramo ‘Meet and Meet”

    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ibi birori 

    SkOL yateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt 

    Umuraperi Siti True Karigombe utegerejwe mu gitaramo ‘icyumba cy’amategeko’ 

    Amafoto: Dox Visual 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146166/skol-yafashije-abakunzi-bayo-gusabana-na-bull-dogg-na-riderman-bushali-aratungurana-amafot-146166.html

  • Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival bi… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bizabera mu Turere 8, bikaba bizaririmbamo abahanzi bakunzwe bagera ku 7 barimo Bruce Melodie.

    Uyu mugabo hari ibibazo yagiye abazwa, muri ibyo harimo ikigaruka ku kuba abahanzi batabasha kwitegurira ibitaramo mu Ntara.

    Bruce Melodie ati' Ni nk’uko na we utakwikamera, buri muntu wese agira uruhande abasha gukoreramo.'

    Aha yagarukaga ku kuba hari abazi gutegura ibitaramo nka East African Promoters bashobora kunganira abahanzi bakabafasha kugera ku bafana babo.

    Ku ngingo kandi yerekeranye no kuba ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika bizahurira n'ibyo afite muri Canada.

    Yatanze icyizere ko azaba ahari gusa ntiyabasha gusobanura niba ibyo kujya muri Canada bitagikunze.

    Yabajijwe uko yakiriye ukwiyunga kwa The Ben na Coach Gael, Bruce Melodie ati'Kuko batazaza muri Iwacu na Muzika tuzabivuge ubundi ntabyo nakiriye.'

    Bruce Melodie usanzwe ari Brand Ambassador w'ikinyobwa cya  Primus, nk’uko byagarutsweho abakunzi be bazagira n'umwanya wo kwishimana na we mu tubari tuzagenda duhiga utundi muri buri turere ibi bitaramo bizageramo.

    Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika kandi byatewe inkunga na Primus, bizaririmbamo abahanzi Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny na None na Ruti Joel.Bruce Melodie uri mu bahanzi bazatarama mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika yagowe no gusobanura uko azabihuza n’ibyo afite muri Canada gusa asezeranya abamukunda ko azaba ari mu RwandaMushyoma Joseph yatangaje bahisemo ko iri serukiramuco riba iryo mu Ntara enye z’igihugu ariko hari ibindi bikorwa bateganyirije abanyarwanda Ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko bwanyuzwe no kugirana imikoranire y’imyaka itanu na EAP y’ibi bitaramo bizenguruka igihugu Ubuyobozi bwa Primus bavuze ko bwiteguye kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’iki kinyobwa kandi ko abagikunda bazagira amahirwe yo guhura na Bruce Melodie muri izo Ntara mu buryo bwihariye bigizwemo uruhare n’iki kinyobwa Abahanzi bose batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi babo baherereye mu bice bitandukanye by’igihugu bashimira EAP ikomeza kubaha umwanya n’abafatanyabikorwa bayo aribo MTN na Primus 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146165/ibitaramo-bya-mtn-iwacu-na-muzika-festival-bigiye-kubera-mu-turere-8-146165.html

  • Kunoza itangwa ry'ibyangombwa no kongera ibikorwa remezo; mu ngamba Meya Dusengiyumva atangiranye manda – #rwanda #RwOT

    Amatora ya komite nyobozi y'umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024, asiga Dusengiyumva Samuel akomeje kuyoboba Umurya Mukuru w'u Rwanda.

    Akimara kurahirira izi nshingano yavuze ko iyi manda ari iyo kwihuta mu guhindura Umujyi wa Kigali, no kubahiriza ibyo buri wese asabwa.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mezi icyenda yari amaze ayoboye Umujyi wa Kigali hari bimwe mu bibazo yagejejweho n'Abajyanama birimo imirenge y'icyaro idafite ibikorwa remezo ariko muri iyi myaka bazihatira kubihageza.

    Ati 'Bagaragaje ko hari imirenge y'ibyaro itarimo ibikorwa remezo bihagije, ndavuga nk'imihanda, ibiraro, amazi amashanyarazi, ibyo rero twarabyumvise, dufite gahunda yo kubyongera.'

    Imibare y'ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abakoresha amazi meza mu Mujyi wa Kigali ari 97%.

    Ibyangombwa byo kubaka byahagurukiwe

    Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyerekeye serivisi zitangwa n'Umujyi wa Kigali zigenda biguru ntege bigomba guhagarara kandi umuturage akazibona hafi ye.

    Ati 'Ibijyanye n'imyubakire abaturage bagenda bagaragaza ko hari igihe bitinda, hari n'igihe bidakorwa neza ntibabone n'amakuru ahagije, ibyo rero turashaka gufatanya na Minisiteri y'ibikorwa Remezo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire kugira ngo tubone uburyo bukwiriye bw'ikoranabuhanga n'ubundi bwose bushoboka ku buryo byihuta, umuntu akajya abona icyangombwa bimworoheye […] kandi bitamusabye kugenda ahantu henshi asiragira.'

    Yavuze ko hari hasanzwe hari uburyo bwakoreshwaga bw'ikoranabuhanga ariko butatanze umusaruro neza ari na yo mpamvu bugomba kuvugururwa.

    Ati 'Bimaze kugaragara ko bidakora neza. Nk'ubu umuturage arakubwira ngo njyewe maze amezi abiri narasabye. Ibyo rero turashaka kureba uko byakorwa. Harimo ibyo dushobora kunoza bikihuta kurushaho ariko n'uburyo bikorwa n'aho bikorerwa ibyo byose turashaka kubirebaho tukabivugurura, turifuza ko umuntu niba tumubwiye ngo arabona icyangombwa mu byumweru bitatu agomba kukibona.'

    Yahamije ko mu myaka itanu iri imbere Umujyi wa Kigali wifuza kuzaba utanga icyangombwa cyo kubaka 'nko mu minsi 14. Ubu turacyari kuri 21 rero turashaka byose kubikora muri iyi myaka itanu wasaba icyangombwa cyo kubaka mu minsi 14 ukaba wakibonye.'

    Meya Dusengiyumva yahamije ko ibyangombwa byo kubaka bizatangwa mu buryo bunoze muri iyi manda nshya

    Hazaterwa ibiti miliyoni 3

    Umwuka wo mu mujyi wa Kigali ugenda wandura ku buryo hatagize igikorwa mu bihe biri imbere byazagira ingaruka zikomeye ku buzima.

    Raporo ya Quality Air 2023 yashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa 17 mu igaragaramo umwuka wo guhumeka urimo wanduye kuko urimo utuvungukira twinship tw'ibinyabutabire tutagaragara tuzwi nka 'particulate matter' (pm25).

    Meya Dusengiyumva yavuze ko biri mu bizitabwaho mu myaka itanu iri imbere haterwa nibura ibiti miliyoni 3, bikazabarwa harebwe ibyakuze aho kubara ibyatewe gusa.

    Ati 'Turashaka gutera ibiti, twavuze miliyoni 3 muri iyi myaka itanu, turifuza kandi ko n'abaturage buri muntu wese ufite ikibanza yagiteraho ibyatsi cyangwa se ufite ubutaka buri hafi y'urugo rwe ariko bwegereye umuhanda akahashyira amapave cyangwa se ibyatsi.'

    'Ibiti tuvuga ntabwo ari ibiti byatewe gusa, ni ibiti byakuze. Kuko hari ibiti byinshi dutera haba ku mihanda bigapfa ariko noneho no kugira ngo ubutaka bwo muri Kigali tububungabunge n'ibyatsi.'

    Yagaragaje ko hari ibiti byinshi biterwa ariko bikagenda byangirika nyamara 'hari ibintu byinshi dushobora gukora mu kubungabunga ibidukikije bigatuma umwuka duhumeka ugenda uba mwiza.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ku imihanda itandukanye yari yatangiye kubakwa haba i Gasogi, Mageragere n'ahandi yari yaradindiye kuri ubu yasubukuwe ndetse n'ubushobozi ngo burahari ku buryo mu bihe biri imbere izaba yararangiye.

    Abayobozi batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bose biyemeje guteza imbere abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kunoza-itangwa-ry-ibyangombwa-byo-kubaka-kubaka-ibikorwa-remezo-ingamba-nshya