Blog

  • Yashyize irasohoka: Kenny K Shot na Titi Brow… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ishize ari myinshi 'Sikosa' ivugwaho byinshi aho byatangiye bivugwa ko umukire watanze amafaranga yo kuyikora Jimmy Muyumbu yaje guhanganira ku isoko na Karomba Gael [Coach Gael].

    Ibi ariko mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yarabihakanye avuga ko yafashishije kuko yumvise  bafite umushinga mwiza nk'umuntu ukunda igihugu.

    Bukeye hazamutse inkuru z'urukundo rwa Kevin Kade n'umunyamideli Jasinta Makwabe aho bagiye bagaragara mu bari kumwe yaba muri Tanzania n'i Kigali uyu akaba ari no mu bakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo.

    Hakomeje kandi hazamuka amakuru ko Coach Gael yitambitse isohoka ryayo kubera The Ben nyamara aba bombi baje gutigisa imyidagaduro bari kumwe banavuga ko biyunze.

    Niko kandi Element wavugwagaho ko 1:55AM yamusabye kuyivamo cyangwa akiyushyura akayabo,yagaragaje ko rwose ntakabuza iyi ndirimbo izasohoka.

    Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze yaragizwemo uruhare n'abantu benshi duhereye mu kuyandika yanditswe na  Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola.

    Amshusho yayo atunganywa na Gad mu gihe imbyino zayobowe na Titi Brown.

    KANDA HANO UREBE SIKOSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146183/yashyize-irasohoka-kenny-k-shot-na-titi-brown-batunguranye-muri-sikosa-ya-kevin-kade-the-b-146183.html

  • Ubu Kristo ari muri njye – Alpha Rwirangira y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, umuhanzi Alpha Rwirangira uteganya gukora ibitaramo bibiri muri Canada mu mezi ari imbere, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'I'm Free' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Yanick mu gihe amashusho yakozwe na Kavoma.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Alpha Rwirangira yatangaje ko ubu yamaze gutera ikirenge mu cya Meddy nawe akaba agiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akareka gukora indirimbo benshi bita iz'Isi.

    Alpha Rwirangira yagize ati “Ubu kristo ari muri njye. Nasanze umuhamagaro wange ari ukuvuga no kuririmba ibya Kristo.”

    Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we muri Canada, ntabwo yari aherutse gukora umuziki nk'uko abafana be bari babimunyereyeho kuko indirimbo yaherukaga yari imaze umwaka iri hanze.

    Nyamara n'ubwo nta ndirimbo yaherukaga, Alpha Rwirangira ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo 'Amashimwe Concert' bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bikazabera Edmonton ku wa 13 Ukwakira ndetse na Ottawa ku wa 23 Ugushyingo 2024.

    Alpha ateye iyi ntambwe yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa, nyuma ya Meddy wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda ariko nyuma yo gukora ubukwe akiyemeza guhindukirira Imana ndetse muri uyu mwaka akaba yarihaye intego yo kubwiriza abatari bacye bakamenya Imana.

    Alpha Rwirangira aherutse kugaragaza ko yirunduriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yatangazaga igitaramo cyo gusingiza Imana kizabera muri Canada kuwa 13 Ukwakira 2024 na tariki 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo yise “Amashimwe Concert” yatumiyemo Richard Ngendahayo.



    Nyuma y’imyaka 4 akoreye ubukwe Monterial muri Canada, Alpha Rwirangira yatangiye urugendo rushya rwo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


    Meddy wari mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, nawe asigaye yarahinduye inzira akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’ivugabutumwa


    Alpha Rwirangira ategerejwe mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Ngendahayo

    Reba indirimbo “I’m free” Alpha Rwirangira yashyize hanze agahishura ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zo kuramya Imana gusa


    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146193/ubu-kristo-ari-muri-njye-alpha-rwirangira-yateye-ikirenge-mu-cya-meddy-video-146193.html

  • Batumuraga itabi rizwi nka Cigars! Davis D… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bifashishije imbuga zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, bagaragaje ko bari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya. Ni ubwa mbere bombi bakoranye indirimbo nyuma y'imyaka 10 ishize buri umwe ari mu muziki.

    Davis D yabwiye InyaRwanda ko ibyo abantu bacyetse atari ukuri, kuko atari itabi risanzwe banywaga we na Platini. Ati 'Itabi natumuraga riri mu bwoko bwa 'Cigars' baryita 'Small Cigars' kugira ngo abantu batagira ngo ni itabi iri risanzwe ryatuma uta ubwenge.'

    Iri tabi ryo mu bwoko bwa 'Cigars' ricuruzwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rigira ubwoko butatu nka 'Large cigars', 'cigarillos' ndetse na 'Little Cigars'.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Biryogo', yavuze ko we na Platini bahoranye igitekerezo cyo gukorana indirimbo ariko bitewe n'umwanya wa buri umwe ntibyagiye bikunda.

    Ati 'Igitekerezo cyo gukorana indirimbo cyahozeho. Platini twabaye inshuti cyane buri uko yageraga muri studio yaranshyigikiraga cyane. Rero yagiye abona uburyo nagiye ntera intambwe, ubwo igitekerezo tukigira cyera ariko tukajya tuburana.'

    Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yari yasuye Platini ari bwo bombi basubukuye umushinga bari bamaze igihe batekerezaho, biyemeza gukorana indirimbo.

    Ati 'Mu minsi ishize ubwo namusuraga, nibwo twagize igitekerezo cyo gukora indirimbo, ubwo rero irakorwa, ndetse turitegura kuyishyira hanze mu minsi iri imbere. Ni igitekerezo cyaje cyera, ariko ntitwagishyira mu bikorwa.'

    Ukoresha izina rya Galadiyatoro yavuze ko ashingiye ku kuntu azi Davis D na Platini iyi ndirimbo izaba nziza 100%. Ni mu gihe Ally Soudy yavuze ko Platini yaserutse mu mwambaro w'ikipe adakunda (Kuko yambaye 'Jersey' y'ikipe Messi akinamo).

    Ni mu gihe Ishimwe Karake Clement yavuze ko adatunguwe n'uburyo Platini yambaye, kuko asanzwe ari umufana wa Messi. Mideli Rwanda we yabajije aba bahanzi niba no mu buzima busanzwe banywa itabi.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Motif afatanyije na Sante. Motif yagize izina rikomeye nyuma y'uko akoze amashusho y'indirimbo 'Dede' ya Davis D. Biteganyijwe ko amashusho y'indirimbo (Video) azakorwa na Bagenzi Bernard.

    Davis D atangaje isohoka ry'indirimbo yakoranye na Paltini mu gihe ari mu y'igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki. Ni igitaramo avuga ko azakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahanzwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo avuga ko azifashishamo abahanzi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw'umuziki.

     

    Platini yatanze integuza y'indirimbo yahuriyemo na Davis D ku nshuro ya mbere


    Davis D yavuze ko batumuraga itabi ryo mu bwoko bwa 'Cigars'- Abanyarwanda barizi nk'igikamba


    Davis D yavuze ko iyi ndirimbo bari bamaze igihe bayitekereza ahubwo batarabona umwanya wo kuyikora


    Platini yagaragaje ko iyi ndirimbo ari mu nzira yo kujya hanze 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAM’ YA DAVIS D NA MELISSA

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KU MUTIMA’ YA PLATINI P

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146199/batumuraga-itabi-rizwi-nka-cigars-davis-d-na-platini-barikoroje-mu-ndirimbo-bateguje-amafo-146199.html

  • Harimo itike y’ibihumbi 900 Frw: Imikino 5 ya… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bigaragaza agaciro umukino wahawe ni amafaranga abashaka kuwureba kuri Stade bishyura.

    Ku mugabane w’Iburayi aho umupira w’amaguru wateye imbere ho usanga abafana bishyura amafaranga agira icyo afasha amakipe yabo ndetse bo abenshi bagura n’amatike y’umwaka wose w’imikino ku buryo buri wese aba aho agomba kwicara kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.

    Rayon Sports nk’ikipe y’abafana ku mikino yakiriye ikomeye igerageza kubyaza amahirwe umusaruro ubundi ikishyuza amafaranga menshi. Muri 2018 ubwo yari yakiriye Enyimba FC mu mikino Nyafurika, itike ya menshi yari ibihumbi 30 Frw bikaba bwari ubwa mbere bibaye mu Rwanda.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko bishoboka mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2019 yaberaga mu Rwanda nabwo imikino ibiri ya ¼ yarebwaga n'uwishyuye ibihumbi 30 Frw ku bicara mu myanya y'abanyacyubahiro.

    Rayon Sports ubwo yari yakiriye Bugesera FC mu Ukwakira 2019 nabwo itike ihenze yashyizwe ku bihumbi 30 Frw abantu bakomeza gukangarana.

    Nubwo muri iyo myaka byari bimeze gutyo ariko uko iminsi yagiye ihita abantu barabyakiriye ndetse ahubwo n’amatike agenda agenda kurushaho.

    Muri iyo nkuru tugiye kugaruka ku mikino 5 yagize amatike ahenze mu mateka y’umupira w’amaguru y’u Rwanda;

    5. Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC muri 2022

    Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakiraga APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 11 Gicurasi 2022, kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, byari 5000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande ari 10,000 Frw.

    Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bishyuye ibihumbi 50 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bishyuye ibihumbi 20 Frw. Aha bwari bwo bwa mbere itike y’umupira w’amaguru mu Rwanda iguzwe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

    4.Umukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports muri 2022

    Nyuma yuko Rayon Sports hari itike igurishije ibihumbi 50 Frw ku mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, APR FC nayo mu wo kwishyura niko yahise ibigenza.

    Kureba uyu mukino byari ukwishyura 10,000Frw ahasanzwe (ariyo macye), 20,000Frw ahatwikiriye, 30,000Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP) ndetse na 50,000Frw muri VVIP.

    Usibye kuba APR FC yari yishyuje ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro ariko yari yanishyuje ibihumbi 10 Frw ahasanzwe bikaba ari ubwa mbere byari bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    3. Umukino Rayon Sports yakiriyemo Al Hilal Benghazi

    Umukino wo kwishyura w’ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mwaka ushize kuri Kigali Pelé Stadium, nawo uza mu mikino yagize amatike ahenze mu Rwanda.

    Kuri uyu mukino, VVIP byari bihumbi 50 Frw, VIP abaguze mbere ari ibihumbi 25 Frw naho umunsi w'umukino ari ibihumbi 30 Frw, ahatwikiriye itike yari ibihumbi 10 Frw ku baguze mbere naho ku munsi w'umukino ari ibihumbi 15 Frw, ahasanzwe itike ari ibihumbi 5 Frw ku baguze mbere naho ku munsi w'umukino ari ibihumbi 8 Frw.

    2. Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC muri 2022

    Umukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC ni wo uza ku mwanya wa 2 mu mikino yagize amatike ahenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Kuri uyu mukino mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, byari 5000 Frw naho ku ahatwikiriye mu ruhande ari 10,000 Frw.

    Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bisbyuye ibihumbi 100 Frw naho abicaye iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zikaba zari zasigaye hanze, bishyuye ibihumbi 30 Frw.

    Ni ubwa mbere hari hishyujwe ibihumbi 100 by’Amanyarwanda ku mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    1. Umukino ikipe ya APR FC igiye kwakiramo Azam FC 

    Kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro ni bwo ikipe ya APR FC iraba yakiriye Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Mu mateka uyu mukino ni wo uzaba ufite itike ihenze mu Rwanda dore ko hari ahari kwishyurwa ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibiciro byo kuwinjiraho bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, aho hasi ari 1000 Frw, hejuru bikaba 2000 Frw.

    VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni ibihumbi 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa 'Executive Seat' ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe 'Executive Box' ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12 gusa.

    Executive Box ni icyumba cy'Abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho ya rutura ndetse n’ibyo kurya no kunywa.

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo ukunze kuba uhenze mu Rwanda 

    Umukino ikipe ya APR FC izakiramo Azam FC kuwa Gatandatu ni wo uzaba ugize itike ihenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146177/harimo-itike-yibihumbi-900-frw-imikino-5-yagize-amatike-ahenze-cyane-kurusha-indi-mu-rwand-146177.html

  • 25′ rukundo Abdulrahman yongeye kugira amahirwe macye,umupira urazumwe uvuye ku ruhande rw’iburyo ashyiraho umutwe ariko umupira uhita ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga 

    23′ Dusabe Jean Claude  w’Amagaju FC abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Bassane Aziz waRrayon Sports ku murongo ugabanyamo ikibuga 2

    19′ Rayon Sports irase uburyo bwabazwe imbere y’izamu ku  mupira waruzamuwe na Fitina Ombolenga maze rukundo Abdulrahman ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hepfo y’izamu gato cyane 

    16′ Umunyezamu wa Rayon Sports yari akoze amakosa yihera umupira kapiteni ,Masudi Narcisse nawe awushyira kwa Ndayishimiye Eduard ariko birangira awutakaje

    13′ rayon Sports iri gukina n’Amagaju FC yakuyemo abakinnyi 2 muri iyi mpeshyi aribo Ndikuriyo Patient na Rukundo Abdulrahman kandi bose banabanje mu kibuga 

    11′ Abakinnyi ba Rayon Sports bize umuvuno wo gushotera kure,uwitwa Prince Elenga Kanga arekurye ishoti ripima amatoni ari mu kibuga hagati ariko rikubita igiti cy’izamu, abafana ba Murera  bahita biyamira

    9′ Kapiteni wa Rayon Sports akaba n’umwana w’ikipe,Muhire Kevin arekuriye ishoti riremereye mu kibuga hagati ariko rinyura hejuru y’izamu gato cyane

    8′ Abafana bari kugenda binjira muri Stade gake gake biyongera ku bandi batari benshi baje kureba uyu mukino

    4′ Rayon Sports nayo yari ikoze akantu ku mupira waruzamukanywe na Muhire Kevin awutanga  mu rubuga rw’amahina ufatwa na Prince Elenga Kanga awushyira kwa Ishimwe Fiston nawe arekura ishoti rinyura hepfo y’izamu gato cyane

    3′ Ikipe y’Amagaju FC ikomeje guhererakany umupira yari igerageje uburyo ku ishoti ryari rirekuwe na Iragire Shidi ariko birangira umunyezamu wa Rayon Sports afashe umupira nta nkomyi

    1′ Umukino utangijwe n’Amagaju FC umupira ushyirwa kwa Ndayishimiye Eduard agiye gucenga birangira Bugingo Hakim arengeje umupira

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga;

    Teagirumukiza Elineste

    Masudi Narcisse

    Bizimana Iltihadji

    Dusabe Jean Claude

    Matumona Wakonda

    Tuyishime Emmanuel

    Semageni Cyrille

    Iragire Saidi

    Malanda Destin

    Ndayishimiye Eduard

    Kiza Husen Seraphin

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;

    Ndikuriyo Patient

    Muhire Kevin

    Nsabimana Aimable

    Gning Omar

    Ombolenga Fitina

    Niyonzima Olivier

    ISHIMWE Fiston

    Bassane Aziz

    Bugingo Hakim

    Rukundo AbdulRahman

    Elenga Kanga Prince

    Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina uyu mukino nyuma yuko yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa mbere. Amagaju FC nayo agiye gukina nyuma yuko yari yanganyije na Bugesera FC 0-0.

    Imibare yerekana ko imikino 22 yahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 4, Amagaju FC itsindamo 4 banganya 3. Murera yinjijemo ibitego 39 naho Amagaju FC yinjizamo ibitego 12.

    Muri 2019 nibwo Amagaju FC yaherukaga kwakira Rayon Sports ariko uwo mukino warangiye atsinzwe ibitego 2-1 ahita anamanuka mu kiciro cya 2.  

    Muri shampiyona iheruka, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Rayon Sports itsinda igitego 1-0 cya Muhire Kevin.

    Ikipe y’Amagaju FC yishyushya mbere y’umukino

    Rayon Sports yishyushya mbere y’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146192/live-rayon-sports-yakiriye-amagaju-fc-mu-mukino-wo-guha-icyizere-abafana-146192.html

  • Amashuri yo mu Karere agiye guhurira i Kigali mu kwerekana ubudasa bwayo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iteganyijwe hagati ya tariki 06-08 Ukuboza 2024, ikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).

    Biteganyijwe ko muri iri huriro hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa mu nzego zitandukanye arimo ayo gusoma, gusubiza ibibazo mu gihe gito, ibiganiro mpaka, amarushanwa mu by'ikoranabuhanga nk'ikoreshwa rya 'robot' n'ayandi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru wa Flavour of Kigali event iri gutegura iri huriro, Sara Yisehak, yavuze ko hateguwe ibikorwa byinshi mu rwego rwo guha amashuri urubuga rwo kwigaragaza.

    Ati 'Nakoze ubushakashatsi mbona u Rwanda rufite byinshi rwakigirwaho mu bijyanye n'imfashanyigisho zitandukanye zisigaye zifashishwa mu burezi. Turashaka no kwereka Isi ko iki gihugu gifite byose, indi ntego ni ukugira u Rwanda igicumbi cy'uburezi.'

    Iyi gahunda kandi yitezweho umusanzu mu kugaragaza no kumenyekanisha ubushobozi amashuri yaba aya Leta cyangwa ayigenga yo mu Rwanda afite, hakaba hitezwe ko bizatuma umubare w'abajya kuvoma ubumenyi hanze y'Igihugu ugabanyuka.

    Paul Birungi Masterjerb, uri mu bari gutegura iri huriro akaba anafite ubunararibonye mu rwego rw'uburezi, yashishikarije amashuri yo mu Rwanda kwitabira iri huriro ku bwinshi kugira ngo agaragaze urwego rwayo mu kubakamo abanyeshuri ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.

    'Bivuze ko ababyeyi n'abandi bazitabira bazabasha kumenya ngo ririya shuri rifite ubushobozi ubu n'ubu.'

    Hari na kaminuza zitandukanye zizaturuka mu bihugu by'u Burusiya, Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada, 'Na zo zimurike ibyo zikora maze ba bana n'abanyeyi bagire amahitamo yo kurambagiza iyo abanyeshuri bakomerezamo bijyanye n'ubushobozi bwayo mu gutanga uburezi bufite ireme.'

    Brian Ombem na we uri mu bari gutegura iki gikorwa yabatangaje ko indi mu mpamvu nyamukuru y'iri huriro ari ukureba uko ibyuho bikigaragara mu nzego z'imyigishirize mu bihugu bitandukanye byakurwaho.

    Ati 'Nk'ubu hari amashuri muri Kigali ashobora kumva ko ari yo ya mbere, ariko iyo ntacyo wigereranya na cyo uhora imbere. Ariko iyo haje undi mukora bimwe mwishyira ku munzani mukareba urwego mwese muri ho, ayo na yo ni andi mahirwe azaba ahari kuri buri shuri.'

    Iyi gahunda ishyigikiwe na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Minisiteri y'Uburezi. N'ubwo izaba ibaye ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko izajya iba muri mwaka.

    Brian Ombem na we uri mu bari gutegura iki gikorwa, yavuze ko azaba ari umwanya mwiza wo kwipima kw’amashuri ku bushobozi bwayo

    Paul Birungi Masterjerb, uri mu bari gutegura iri huriro, yashishikarije amashuri yo mu Rwanda kwitabira iri huriro ku bwinshi

    Iki kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Isomero Rusange riherereye ku Kacyiru

    Iri huriro riri gutegurwa biinyuze muri Sosiyete ya Flavour of Kigali event

    Umuyobozi Mukuru wa Flavour of kigali event iri gutegura iri huriro, Sara Yisehak, yavuze ko hateguwe ibikorwa byinshi mu rwego rwo guha amashuri urubuga rwo kwigaragaza

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yo-mu-karere-agiye-guhurira-i-kigali-mu-kwerekana-ubudasa-bwayo

  • Protais Musoni yagaragaje isura mbi Loni yakuye ku gutsindwa kw'ingabo zayo zari mu Rwanda mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro ku mateka y'u Rwanad yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite kuri uyu wa 21 Kanama 2024.

    Muri Mata 1994 muri ETO Kicukiro ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye bazinze utwangushye burira imodoka berekeza ku kibuga cy'indege barataha, basiga Abatutsi barenga ibihumbi bine mu menyo y'interahamwe.

    Musoni Protais yagaragaje ko Umuryango w'Abibumbye ari igikoresho ibihugu bikomeye byifashisha mu gutegeka ibiciye bugufi ku buryo hari n'ibikorwa baba bafitiye ubushobozi ariko kubera ko nta nyungu bahakurikiye bagahitamo kubatererana.

    Ati 'None se ko bavuye aha bari bashoboye guhagarika Jenoside? Ndibuka neza kuko nari mpari, Dallaire yigeze kuza kureba umugaba w'Ikirenga w'Ingabo [Maj Gen Kagame Paul] avuga ati 'rwose banze kumpa uruhushya', aramubwira ati 'ariko reka nkwereke, twumvikane ziriya ndege zawe n'ibifaru mbikwake'. Icyo gihe njyewe nabikoresha bigahagarika Jenoside undi ati 'nabyo ntibyashoboka'.'

    Musoni yavuze ko byumvikana ko ibyo Gen Dallaire yasubije byari bishingiye ku mategeko n'amabwiriza yahawe n'abamukuriye muri Loni, nubwo yari ahabanye n'igikwiriye.

    Ati 'Ubusanzwe iyo utegetswe gukora nabi ushobora no kwanga ugatunganya icyo ugomba gutunganya. Ni na yo mpamvu ubu muri Afurika hari ibiganiro byo kuvuga ngo Loni yavugururwa ite kugira ngo izabe umuryango wa bose kandi uvugira bose. Ubu urebye ni bake bafitemo ijambo abandi urebye turaherekeza. Icyo ukora rero, dukeya twakuramo tukadukuramo kugira ngo twubake imbaraga zacu.'

    Yahamije ko kugira ngo ibyo bihugu bikomeze kugira ijambo rinini byuririra ku mvururu, ndetse bikanaziteza hamwe.

    Igitekerezo Gen Romeo Dallaire yanyujije mu kinyamakuru The Globe and Mail cyo muri Canada muri Werurwe 2024, yavuze ko u Rwanda rwatereranywe hamwe n'ingabo yari ayoboye babura baje kubera kutagira imbaraga zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Ati 'U Rwanda n'abaturage barwo, n'ingabo nari nyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranywe kugeza igihe bishwe. Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n'ikindi kintu cy'ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw'abirabura butari bufite agaciro na gato.'

    Dallaire ni umwe mu bantu badahwema kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mubisha mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye ariko bavunira ibiti mu matwi.

    Protais Musoni yagaragaje ko Loni yategetse ko ingabo za MINUAR zidahagarika Jenoside

    Abadepite bose banyuzwe n’iki kiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-gen-dallaire-abwira-kagame-ko-yimwe-uruhushya-rwo-guhagarika-jenoside

  • Kigali: Abakora mu tubari barataka gucuruzwa – #rwanda #RwOT

    Kuva ku kabari karaye gashinzwe nimugoroba kugeza kuri kamwe kamamaye, abatanga inzoga n'ibindi abakiliya bakeneye (aba-serveurs) biganjemo abakobwa, bahura n'ibibazo binyuranye

    Aba bafite inshingano zo kwita ku mukiliya mu byo ubonesha amaso ariko hari abaganiriye na Flash FM bahamya ko bahohoterwa umunsi ku wundi n'abakiliya babafata nk'indaya cyangwa ibicuruzwa.

    Umwe yagize ati 'Iyo uje mu kazi nk'aka abantu bagufata uko utari. Hari abagufata ko uri indaya, hari abumva ko wigurisha, bitandukanye n'uko uri.'

    Undi mukobwa yagaragaje ko 'akenshi baza babona ko uri igicuruzwa, bakaza bagukorakora ariko nyine ibyo turabyihanganira.'

    Aba bakobwa bavuga ko ibyo bakoreshwa bisa no gucuruzwa kuko mu gihe umukobwa yanze kuryamana n'umukiliya bishobora kumuviramo no kwirukanwa mu kazi, bityo akemera by'amaburakindi.

    Ati 'Hari n'uwo ushobora guhakanira ukavuka uti simbishaka bigahita biba intadaro yo kwirukanwa. Nka njye naje ari akazi gusa kanzanye ariko iyo hajemo ikindi kintu gitandukanye n'akazi birambangamira bikanandya ku mutima kubera ko uba unjyanye mu bindi bintu bitanzanye.'

    Hari abaturanye n'utubari bavuze ko benetwo bakura abakobwa mu bice by'icyaro bababeshya kubaha akazi ariko hagira abagabo bakenera kuryamana na bo hakishyurwa umukoresha.

    Umuhuzabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yavuze ko ibi bifatwa nk'ubucuruzi bw'abantu imbere mu gihugu, kandi ngo bagiye gukora ubushakashatsi buzabishyira ku mugaragaro.

    Ati 'Uburyo bikorwamo abantu bose barabizi ko 90% ni ibintu bibangamiye uburenganzira bwa muntu kandi rimwe na rimwe binaganisha ku icuruzwa ry'abantu. Nibavuga icuruzwa ry'abantu ntibakajye bumva icuruzwa hanze y'igihugu n'imbere mu gihugu hari icuruzwa, tukabonamo ibintu bibangamiye uburenganzira bwa muntu.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'Abakozi bakora mu mahoteli, restaurant n'utubari, Nyiratsinda Flora, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri mu tubari twinshi two mu gihugu ndetse ngo na we ubwe hari aho yabonye mu Karere ka Kicukiro utubari dukorerwamo ibikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Iyo bibaye ngombwa uwo nyir'akabari ubacuruza iyo bibaye tumutungira agatoki ku nzego za polisi.'

    Nyiratsinda yahamije ko bakora ku buryo urwego rwa serivisi runogera abakiliya n'abahakora, bikazanatuma rukomeza gutanga umusaruro ku bukungu bw'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abakora-mu-tubari-barataka-gucuruzwa

  • U Rwanda rwahakanye amakuru y'uko Gaz yo mu Kivu izaturika – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru National Geographic muri Mutarama 2024 cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti 'Ikiyaga cyo muri Afurika gishobora giturika kandi amamiliyoni y'abantu bari mu kaga.'

    Muri iyi nkuru hagaragaramo Philipp Morkel washinze ikigo cyitwa Hydragas Energy gitunganya ingufu za gaz ituruka mu mazi. Uyu ahamya ko ikiyaga cya Kivu kimeze nk'inkono itekewemo amazi ageze ku gipimo kirenga 60% cy'ubushyuhe.

    Umuyobozi w'ishami rya REMA rishinzwe inyigo no kubungabunga ikiyaga cya Kivu, Mudakikwa Eric, yatangaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko gaz iri kwiyongera cyane muri iki kiyaga ku buryo haba hari ibyago byo guturika.

    Mu kiganiro na New Times, Mudakikwa yagize ati 'Ntabwo gaz iri kwiyongera cyane mu kiyaga cya Kivu kubera ko igihugu gisanzwe kiyikuramo nk'ingamba yo gukumira ibyago byo guturika.'

    Iyi nkuru ya National Geographics ivuga ko gukura gaz muri iki kiyaga kugira ngo yifashishwa nk'isoko y'ingufu, bishobora guhungabanya imiterere yacyo, bikaba 'bishobora gutuma giturika byihuse'. Gusa Mudakikwa yagaragaje ko ibi bitazashoboka, kuko bikoranywa ubushishozi.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ukuri ko gukuramo gaz byatuma ikiyaga cya Kivu giturika. Kuyikuramo birakorwa hatabayemo guhungabanya imiterere y'ikiyaga.'

    REMA isobanura ko kuva mu 2018, Guverinoma y'u Rwanda ikurikirana buri munsi imyitwarire y'ikiyaga cya Kivu, kandi ko cyashyizweho sitasiyo zitahura imitingito ituruka ahanini mu kirunga cya Kiragongo.

    Muri Gicurasi 2021, Nyiragongo yarutse bitunguranye, iteza imitingito yangije ibikorwa bitandukanye mu burengerazuba bw'u Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Icyo gihe byahwihwiswaga ko amahindure aturuka muri Nyiragongo ashobora kugera mu kiyaga cya Kivu, yahura na gaz irimo hakaba habaho iturika ridasanzwe ryakwangiza ubuzima bw'abayituriye.

    Mudakikwa yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukorana na RDC mu kugenzura imitingito ndetse n'imyitwarire y'ikirunga cya Nyiragongo, mu rwego rwo gukumira ingaruka zabyo ku baturage.

    Ati 'Nta byago by'uko haba ikintu gitunguranye kubera ko twifatanyije na RDC, dukurikiranira hafi ibibazo birebana n'imitingito n'iruka rya Nyiragongo.'

    Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bwa kilometero kare 2700. Gikoze ku turere two mu Rwanda turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    REMA isobanura ko gaz ikurwa mu kiyaga cya Kivu hagamijwe kugabanya ibyago by’iturika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahakanye-amakuru-avuga-ko-ikiyaga-cya-kivu-gishobora-guturika

  • Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bakubiswe n… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Conference League yakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri shampiyona y’icyikiciro cya mbere muri Ukraine inakinamo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yari yakiriye Real Betis ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Espagne kuri Kosice Football Arena.

    Uyu mukino warangiye Real Betis iyitsinze ibitego 2-0 bya Ezequiel Avilla ku munota wa 13 ndetse na Rodri ku munota wa 62 ku mupira yahawe n’ubundi na Ezequiel Avilla.

    Kuri uyu mukino Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga ndetse anakina iminota yose y’umukino. Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izakina umukino wo kwishyura na Real Betis ku wa Kane w’icyumweru gitaha taliki ya 29 Kanama 2024 nabwo yayitsinda igahita isezerera muri UEFA Conference League.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Omonoia FC yo muri Cyprus yari yakiriye Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Mutsinzi Ange.

    Uyu mukino warangiye iyo Zira FK inyagiwe ibitego 6-0 bya Khammas ku munota wa 13, Semedo ku munota wa 34 kuri penariti ndetse no kuwa 70, Stępiński ku munota wa 45+1 no ku wa 54 ndetse na Ewandro ku munota wa 60.

    Kuri uyu mukino banyagirirwagamo, Mutsinzi Ange yari yabanje mu kibuga ndetse anarangiza iminota yose y’umukino. 

    Biteganyijwe ko Zira FK izakira Omonia FC mu mukino wo kwishyura kuwa Kane w’icyumweru gitaha. Ubwo bivuze ko isabwa kuyitsinda nibura ibitego biri hejuru ya 7-0.

    Bizimana Djihad n’ikipe ye ntabwo byabakundiye

    Ikipe ya Mutsinzi Ange yakubiswe ibitego 2-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146168/mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bakubiswe-ninkuba-mu-mikino-yu-burayi-146168.html