Blog

  • Yakirijwe ibendera! Kidum yanditse amateka av… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama, Kidum Kibido wari umaze iminsi ageze mu Rwanda ndetse yitegura igitaramo, bataramiye abakunzi be baherereye mu Rwanda ndetse anashyigikirwa n'Abarundi benshi batuye mu Rwanda.

    Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Si ubwa mbere ahakoreye amateka, kuko mu 2022 binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, yararirimbye ataha abantu bamwirahira bitewe n'uburyohe yabasigiye.

    Mu masaha y'umugoroba, Dj Bisoso niwe wabanje gucurangira abitabiriye iki gitaramo yisunze zimwe mu ndirimbo za Kidum ndetse n'izindi ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Nyuma y'uko Dj Bisoso asusurukije abitabiriye, Shauku Band yamwakiriye ikomeza gususurutsa abantu bifashishije indirimbo zakunzwe cyane hano mu Rwanda harimo na zimwe za karahanyuze.

    Baririmbye indirimbo nka 'When a women loves' ya R-Kelly, 'Longtime' ya Amir, 'Kuliko Jana' ya Sauti Sol, 'Three Little Birds' ya Bob Marley, 'Lala Long' ya Inner Circle, 'Nyirabisabo' ya Kipeti, 'Waaah' ya Diamond, 'Wanyeretse urukundo' ya Makanyaga Abdul n'izindi.

    Mu gihe kitarambiranye, Kidum Kibido yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be babarizwa muri Boda Boda ndetse aninjirira mu ndirimbo 'Vimba Vimba' izwi na buri wese haba umuto cyangwa ukuze.

    Kidum waraye avuze ko impamvu ituma ahora akunzwe n'abantu benshi ari uko atajya akora inkuru zo gutwika, yabigaragaje muri iki gitaramo kuko yanyuzagamo agatuza hanyuma abafana be bakiririmbira indirimbo ze hanyuma nawe akabatega amatwi nk'umufana.

    Mu gukomeza kwigarurira amarangamutima y'abafana be, Kidum n'ababyinnyi be bageze aho baryama hasi hanyuma bakomeza kuririmba no gucuranga baryamye hasi ari nako buri wese amaranira kubareba.

    Nyuma yo kubona ko abantu bamwishimiye, Kidum n'ababyinnyi be bururutse hanyuma basanganira abafana bakomeza kubyina bahuza urugwiro bajya hirya agaruka hino ibyishimo ari byose.

    Si ibyo kandi, Kidum wagiye agaragaza ko ashyigikiye amahoro hagati y' Burundi n'u Rwanda, yongeye gushimangira ko ibi bihugu ari ibivandimwe bityo haba Umunyarwanda cyangwa Umurundi bose ari abavandimwe.

    Umwe mu basore wari witwaje ibendera ry'u Burundi, yamusanganiye ku rubyiniro ararimushyikiriza. Mu bihe bitandukanye, uyu muririmbyi yaririmbye afite ibendera ry'u Burundi, ariko kandi yanyuzagamo agasaba abakunzi be bitwaje iry'u Rwanda kurimuha.

    Nyuma yo kwibutsa ko u Rwanda n'u Burundi ari abavandimwe, yasabye ababyinnyi gakondo bahagararira buri gihugu hanyuma begera imbere bajya ku rubyiniro bataramana nawe mu mbyino gakondo.

    Jules Sentore yatunguranye muri iki gitaramo!

    Nyuma yo kubyina izi mbyino gakondo, Umuhanzi Sentore Jules yatunguranye mu gitaramo aririmba indirimbo ze zitandukanye ndetse ahishura ko yiyeguriya umuziki nyuma y'uko akozwe ku mutima n'indirimbo za Kidum Kibido.

    Ku rubyiniro, Jules yaririmbye indirimbo 'Kumushaha' ya Kidum agaragaza ubuhanga bukomeye ubwo yayiririmbaga. Yavuze ko yinjiye mu muziki kubera indirimbo ziri kuri Album ya mbere ya Kidum yakunze mu buryo bukomeye.

    Uyu muhanzi yavuze ko buri ndirimbo yose Kidum yaririmbye ayizi, kuko ariwe muhanzi afatiraho urugero.

    Mu gihe cy'iminota irenga itanu yamaze ku rubyiniro, Kidum yagiye amwitegereza, ndetse yanyuzagamo agashima ibikorwa bye, asoje yamushimiye cyane.

    Mu rwego rwo gufatana akaboko mu muziki, binyujijwe kuri screen yari imbere y'abantu, hanyujijwemo ubutumire bw'igitaramo 'Icyumba cy'Amategeko' cya Riderman na Bulldog giteganyijwe none ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama muri Camp Kigali.

    Nyamara n'ubwo nta bandi bahanzi benshi Kidum yari yatumiye, yagize kuva ku rubyiniro nta muntu ushaka ko avaho ahubwo banyotewe no gukomeza gutaramana nawe cyane ko ibihangano amaze gukora mu myaka 40 amaze mu muziki atabiririmba mu gitaramo kimwe ngo abiheture. 

    Kidum yavuye ku rubyiniro ahagana saa sita z'ijoro ashimirwa uko yataramiye abakunzi be. Mu gitaramo hagati yagiye ashimira bamwe mu bantu baziranyi igihe kinini. Yaririmbye indirimbo nka 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, Intimba y'urukundo, 'Amasozi y'urukundo', 'Hakizimana', 'Ubushikiranganji', 'Vimba Vimba' yakoranye na 3Hills, 'Yameneje', 'Nitafanya' n'izindi zinyuranye.

    Yanditse amateka avuguruye!

    Ni ubwa mbere Kidum akoze igitaramo nyuma y'uko asezeye abafana akagaruka ku rubyiniro. Niko byagenze muri iki gitaramo.

    Uyu mugabo ubariza mu gihugu cya Kenya, yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye. Ahagana saa tanu z'ijoro yasezeye ku bakunzi be, avuga ko igihe kigeze kugirango asoze igitaramo, niko byagenze kuko yavuye ku rubyiniro.

    Yamanutse ageze muri 'Back Stage' abantu bavuza akaruru bavuga ko agiye adasoje, maze agaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 10.

    Kidum yavuze ko yatunguwe n'urukundo yeretswe n'abanya-Kigali, byanatumye agaruka ku rubyiniro. Mu gihe cy'isaha irenga, yagiye mu bafana bafatanya kuririmba, arabasuhuza, abafata amafoto bari kumwe, yifashisha ababyinnyi be kubyina gakondo, ubundi ava ku rubyiniro avuga ko ibyo yari afite byose yabitanze. 



    Kidum yahawe ibendera ry’u Burundi, ashima urukundo yeretswe


    Kidum yifashishije abaririmbyi babarizwa mu itsinda rya Boda Boda yashinze


    Ifoto igaragaza Isaha Kidum yaserukanye muri iki gitaramo yakoreye muri Camp Kigali

    Igor Mabano na Producer Prince Kiiiz mu bitabiriye igitaramo cya Kidum

    Kidum yahamagaye ku rubyiniro abarimo Jules Sentore na Aimable Twahirwa

    Kidum yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ku buryo yagiye afata akanya akicara

     

    Kidum azi guhuza n’abaririmbyi be, ku buryo iyo bigeze ku kubyina no gukora udukoryo bahuza 

    Kidum afite abacuranzi b’abahanga asanzwe akorana nabo mu bihe bitandukanye

    Jules Sentore na Angel bari bizihiwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 Kidum yakoreye i Kigali 

    Imbere y’ibihumbi by’abantu, Kidum yanditse amateka avuguruye mu muziki

    Buri wese yabyinaga uko ashoboye muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali

    Aimable Twahirwa [Uri iburyo], wafashije igihe kinini Kidum gukorera ibitaramo mu Rwanda yamushyigikiye no muri iki gitaramo

    Itsinda rya Angel na Pamella ndetse na Dj Pius bizihiwe muri iki gitaramo cyihariye kuri Kidum

    Itsinda rya Shauku Band ryacuranze mu gihe cy’isaha irenga bitaye ku ndirimbo zakunzwe cyane  

    Jules Sentore yizihiwe aririmba indirimbo ‘Kumushaha’ ya Kidum

    Dj Bisoso usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavanze umuziki biratinda

    Uruganda rwa SKOL rwari rwateguye ibyo kunywa cyane cyane ikinyobwa cya Skol Malt

    Umunyamakuru Kate Gustave wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

    Abasore babarizwa muri ‘Tiger Gates’ bacunga umutekano mu bitaramo nk’ibi bihuza ibyamamare 

    Abakobwa bo muri Kigali Protocol bakoze akazi muri iki gitaramo bakira abitabiriye

    HASOBANUWE IMPAMVU KIDUM YATUMIWE KONGERA GUTARAMIRA I KIGALI

    “>

    SHAUKU BAND YACURANZE IBANZIRIZA KIDUM KU RUBYINIRO MBERE Y’UKO ATARAMA

    “>

    KATE GUSTAVE YAKOZE ISESENGURA KU BITARAMO BYINSHI BYA KIDUM YITABIRIYE

    “>

    ANGE NA PAMELA BAVUZE KU RWIBUTSO BAFITE KU BITARAMO BYA KIDUM BITABIRIYE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kidum muri Camp Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146204/yakirijwe-ibendera-kidum-yanditse-amateka-avuguruye-jules-sentore-aratungurana-amafoto-50–146204.html

  • Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi Wungirije w… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Kanama 2024, Abaminisitiri  bakoze inama ya mbere kuva barahirira gutangira inshingano zabo muri manda nshya izageza mu mwaka wa 2029.  Iyi nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

    Muri iyi nama, Abaminisitiri bagejejweho imiterere y'icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende (Mpox) ndetse n'ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Iyi nama y'Abaminisitiri yagize Madam Isheja Butera Sandrine umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA. Isheja Sandrine yari asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM.

    Iyi nama yirukanye mu nshingano umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Zephanie Niyonkuru.








     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146203/isheja-sandrine-yagizwe-umuyobozi-wungirije-wa-rba-146203.html

  • Abarenga 1800 babonye ibihugu: Amasezerano yo kwakira impunzi n'abimukira bava muri Libya yongerewe igihe – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2024 u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 18 cy'abimukira baturuka muri Libya berekeza mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora, bategereje ibihugu bibakira haba i Burayi na Amerika.

    Kuva Inkambi y'Agateganyo ya Gashora yatangira kwakira impunzi n'abimukira baturutse muri Libya 2,355 bamaze kwakirwa. Barimo abakomoka Eritrea, Sudani, Sudani y'Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad, Cameroon, Guinea, Côte d'Ivoire na Mali.

    Ni mu gihe abagera kuri 1,813 bamaze kubona ibihugu bibakira, nk'igisubizo kirambye ku bibazo by'abimukira.

    Amasezerano ashyiraho iyi nkambi ya Gashora yashyizweho umukono bwa mbere ku wa 10 Nzeri 2019, agomba kumara imyaka itatu, ariko aza kongererwa igihe.

    Ku wa 22 Kanama 2024 u Rwanda, UNHCR, na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemeje ko ayo amasezerano yongererwa igihe ku nshuro ya kabiri, bityo inkambi y'Agateganyo ya Gashora ikazakomeza gucumbikira impunzi n'abimukira bavanwa muri Libya kugeza tariki 31 Ukuboza 2025.

    Itangazo rya UNHCR rigira riti 'Bigaragaza umuhate impande zose zifite mu kurinda abantu no gushaka igisubizo kirambye ku mpunzi n'abimukira bavanywe muri Libya.'

    UNHCR yahamije ko inkambi ya Gashora izakomeza gucumbikira impunzi n'abimukira bakurwa muri Libya, bikanashimangira 'u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda abo bantu n'abandi bishobora kugaragara ko bababaye cyangwa bari mu byago.'

    Kongerera igihe amasezerano kandi bishimangira ko guhitamo abakurwa muri Libya bikorwa mu mucyo hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa irindi vangura.

    Ni igihamya kandi ko guhanahana amakuru hagati y'inzego zitandukanye ku mpunzi n'abimukira bose, baba abujuje ibisabwa byatuma bahabwa ubuhungiro, abakeneye gusubira iwabo ku bushake, abakeneye kwakirwa n'ibindi bihugu n'andi mahirwe bashobora kubyaza umusaruro.

    Iri tangazo rihamya ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzakomeza gutanga ubufasha mu bya politike, kongera ubushobozi no gushakisha amafaranga mu gihe UNHCR yo izakomeza gutanga aho kuba n'ubundi bufasha bukenewe burimo ibiribwa, ubuvuzi, n'izindi serivisi impunzi n'abimukira bazakenera igihe bakiri mu Rwanda.

    UNHCR kandi isaba ibihugu byose kugera ikirenge mu cy'u Rwanda, bigafaha gucumbikira abasaba ubuhungiro n'abimukira kimwe n'abari mu byago.

    Abimukira bava muri Libya bazakomeza gucumbikirwa i Gashora kugeza mu Ukuboza 2025

    Inkambi ya Gashora icumbikiwemo abimukira n’impunzi zavuye muri Libya yubatse mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1800-babonye-ibihigu-amasezerano-yo-kwakira-impunzi-n-abimukira-bava

  • Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi muri RBA; Niyonkuru Zephanie yamburwa inshingano muri Minisiteri ya Siporo – #rwanda #RwOT

    Iyi niyo Nama y'Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y'uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y'Inararibonye.

    Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro n'ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

    Beatrice Cyiza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije yari asanzwe ari Umuyobozi muri iyi Minisiteri aho mu nshingano ze harimo no kwita ku bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri ibi bihe. Yayoboye imishinga itandukanye ndetse yanakoze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA.

    Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yari asanzwe n'ubundi afite izi nshingano, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, inemeza Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2029.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isheja-sandrine-yagizwe-umuyobozi-muri-rba-niyonkuru-zephanie-yamburwa

  • Hazahangwa imirimo miliyoni 1,25: Guverinoma yemeje ibizibandwaho mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Muri iyo gahunda, harimo ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

    Ni mu gihe kandi ubworozi buzarushaho gukorwaho mu buryo bugezweho.

    Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Ku bijyanye n'ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.

    Ibyoherezwa mu mahanga nabyo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

    Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n'imirimo. Urwego rw'ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.

    Mu burezi, Umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Umubare w'abiga amasomo y'ikoranabuhanga nawo uziyongera bahabwe ubumenyi n'ibikoresho bikenewe, ndetse n'abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Amashuri y'icyitegererezo y'imyuga nayo azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n'abana zirusheho kwitabwaho byihariye.

    Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.

    Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n'ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n'amazi meza.

    Mu bijyanye n'ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y'igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyana nazo.

    Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y'ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Mu 2029 kandi serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n'amahirwe y'ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Abanyarwanda baba mu mahanga kandi nabo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

    Ni mu gihe umutekano n'amahoro bizarushaho gusigasirwa.

    Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi eshanu zigize NST2

    Abiga ikoranabuhanga bazahabwa ubumenyi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo bafashe igihugu mu iterambere

    Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu burezi bw’umwana kuva akiri muto

    Mu 2029, gahunda ya Made in Rwanda izaba yaratanze umusaruro ukomeye binyuze mu guhanga imirimo n’ibindi

    Leta yiyemeje ko izajya ihanga imirimo ibyara inyungu ibihumbi 250 buri mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazahangwa-imirimo-miliyoni-1-25-guverinoma-yemeje-ibizibandwaho-mu-myaka-itanu

  • Sandrine Isheja yahawe imirimo n’inama y’Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Sandre Isheja Butera wari Umuyobozi wa Kiss FM ishinzwe ibiganiro (Program Manager), yamaze kugirwa umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

    Ni mu itangazo ryasohotse ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

    Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

    Niyonkuru Zephanie wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo akaba na we yakuwe kuri izi nshingano yagiyemo muri Mutarama 2023.

    Sandrine Isheja yagizwe umuyobozi wungirije wa RBA

    Niyonkuru Zephanie wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yakuweho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sandrine-isheja-yahawe-imirimo-n-inama-y-abaminisitiri

  • Bikosore wivuga ngo nasuye Rayon Sports ikipe ikomeye – Umutoza w’Amagaju #rwanda #RwOT

    Niyongabo Mars utoza ikipe y’Amagaju FC yahakanye ibyo kuba Rayon Sports ari ikipe ikomeye.

    Ni nyuma yo kunganya na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino yabajijwe uko yakiriye kunganya n’ikipe ikomeye nka Rayon Sports.

    Mars yahise asaba umunyamakuru gukosora kuko atari ikipe ikomeye.

    Ati “wivuga ngo nasuye ikipe ikomeye ya Rayon Sports. Oya bikosore, nasuye ikipe y’i Kigali.”

    Uyu mutoza kandi yavuze ko atakwihandagaza ngo batumye igikombe cya shampiyona ariko bamusabye kuza mu mwanya myiza ariko anizeza ko azahatanira igikombe cy’Amahoro.

    Mars yavuze ko Rayon Sports atari ikipe ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bikosore-wivuga-ngo-nasuye-rayon-sports-ikipe-ikomeye-umutoza-w-amagaju

  • Bazaza bitwaje ikarita y’ishuri! APR FC yatangaje ko hari bemerewe kuzareba umukino wayo na AZAM FC binjiriye ubuntu muri stade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwemereye abanyeshuri batarengeje imyaka 18 bafite amakarita y'ishuri kuzinjirira ubuntu ku mukino wayo na AZAM FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Ni umukino wo kwishyura uzahuza APR FC na Azam FC mu irushanwa rya CAF Champions League ukazabera muri sitade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 saa kumi nebyiri z'umugoroba.

    Umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania, warangiye Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0, Nyamukandagiramukibuga ikaba isabwa gutsinda Azam FC ikinyuranyo k'itego 2, kugira ngo yizere gukomeza.

    Source : https://yegob.rw/bazaza-bitwaje-ikarita-yishuri-apr-fc-yatangaje-ko-hari-bemerewe-kuzareba-umukino-wayo-na-azam-fc-binjiriye-ubuntu-muri-stade-amahoro/

  • NEC yasabye abakandida ku myanya y'ubusenateri kwitwararika mu bikorwa byo kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bisozwe ku wa 14 Nzeri 2024.

    Mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo bwagiranye n'abakandida kigaruka ku kwitegura neza imigendekere y'ibikorwa byo kwiyamamaza, Perezida wayo Oda Gasinzigwa yabasabye gukomeza kurangwa n'ubupfura no kubahiriza ibiteganywa n'amategeko.

    Ati 'Ni byiza ko bakurikiza gahunda tuba twumvikanyeho ariko cyane cyane iby'ingenzi ni ukugira ngo amabwiriza asobanura neza uburyo bagomba kubikora bayubahirize.'

    Yongeye kubibutsa ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza iganisha ku iterambere ry'umuturage, bityo ko bakwiye kuyigenderaho mu gihe bazaba bageze mu nshingano.

    Ati 'Ngira ngo twese turabizi, nk'Abanyarwanda tuzi inzira ya demokarasi n'inzira y'imiyoborere y'igihugu cyacu. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyemeje guhindura imiyoborere, rwiyemeza kugira imyiza yafasha abaturage mu bikorwa by'iterambere.'

    NEC yagaragaje ko abakandida batemerewe kumanika ibibamamaza ku mavuriro, ku nsengero, ku ngoro z'ubutabera, ku nkingi z'amashanyarazi uretse iziriho ibyapa byagenewe kwamamaza hakurikijwe amabwiriza abigenga.

    Mu gihe cyo kwiyamamaza kandi, abakandida babujijwe gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, babuzwa gutanga no kwakira ruswa, gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n'umutekano rusange by'Abanyarwanda.

    Babujijwe kandi gushingira ku ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa amacakubiri, gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, guhamagarira abaturage gukora igikorwa cyangwa kugira imyifatire byahungabanya imigendekere myiza y'amatora no gukoresha ibirango by'umutwe wa Politiki ku mafoto cyangwa ku nyandiko byamamaza umukandida.

    Amatora ateganyijwe ni ay'Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y'igihugu, umusenateri umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n'umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

    Ubusanzwe umutwe wa Sena ugirwa n'Abasenateri 26 barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'Inama Nyuguranabitekerezo y'Imitwe ya Politiki ndetse n'abo batorwa.

    Abakandida bari ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza ruriho 32. Barimo 28 bazatorwa n'inzego zihariye hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, batatu bo mu mashuri makuru ya Leta n'umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

    Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa ari kumwe na Visi Perezida wa NEC, Nicole Mutimukeye

    Abakandida ku myanya y’ubusenateri bagaragarijwe uko bagomba kwitwara mu bihe byo kwiyamamaza

    Nyuma yo kuganirizwa na NEC bafashe ifoto y’urwibutso

    Nyirasafari Espérance ni umwe mu bongera kwiyamamaza

    Dr Mukabaramba Alvera na we ashaka kongera kwiyamamaza indi manda

    Prof. Niyomugabo Cyprien na we ashaka kongera kwiyamamariza indi manda

    Uwera Peragie ashaka indi manda y’ubusenateri

    AMAFOTO: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yasabye-abakandida-ku-myanya-y-ubusenateri-kwitwararika-mu-bikorwa-byo

  • Hamenyekanye akayabo Snoop Dogg yahembwe mu m… – #rwanda #RwOT

    Calvin Broadus Jr. umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Snoop Dogg mu muziki amazemo igihe kinini, niwe wabaye umushyushya rugamba mu mikino ya ‘Olympics Games 2024’ yabereye i Paris mu Bufaransa yahuje ibihugu bitandukanye.

    Uyu muraperi kandi niwe watangije kumugaragaro iyi mikino ubwo yahabwaga itoroshi ry’ikirango kiyi mikino maze akarizenguritsa mu mujyi wa Paris. Yakomeje ashyushya abitabiriye iyi mikino ari nako akora udukoryo twasetsaga benshi.

    Amashusho n’amafoto ya Snoop Dogg ari muri iyi mikino yaciye ibintu ku mvuga nkoranyambaga ndetse CNN yakoze inkuru yihariye igaruka ku bihe byiza uyu muraperi yagiriye muri Olympics mu buryo bw’amafoto.

    Gusa ikibazo benshi bibazaga ni ‘Amafaranga angahe Snoop Dogg yishyuwe’? muri iyi mikino yarihanzwe amaso n’Isi yose. Ibinyamakuru birimo BBC na Hollywood Reporter byatangaje ko uyu muraperi yishyuwe Miliyoni 9 z’Amadolari mu minsi 17 yitabiriye iyi mikino. Aya mafaranga arenga Miliyari 11 Rwf (11918331000).

    Ikiyongera kuri ibi n’uko abareba iyi mikino biyongereye ku kigero cya 79% ugereranije n’imikino y’ubushije yabereye muri Tokyo. Ibi bikaba ngo bidashidikanwaho ko Snoop yabigizemo uruhare kubera ubwamamare bwe ndetse arahabwa amahirwe yo kongera gushyushya iyi mikino mu 2028 izabera iwabo i Los Angeles.

    Umuraperi Snoop Dogg niwe watembereje urumuri rwa Olympic i Paris

    Snoop Dogg yishyuwe arenga Miliyari 11 Rwf mu mikino ya Olympics yamazemo iminsi 17

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146194/hamenyekanye-akayabo-snoop-dogg-yahembwe-mu-mikino-ya-olympics-146194.html