Blog

  • Ibintu bifite agaciro ka Miliyari 1,6 Frw byahiriye mu ruganda rw'Abashinwa i Masoro – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwahiye ku wa 05 Kanama 2024, ahagana Saa Kumi n'Imwe z'Igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk'imyenda, ipamba n'ibindi, byarahiye.

    Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ko ibyavuye mu igenzura ryakozwe n'Ikigo cy'Igenagaciro, bigaragaza ko gushya k'urwo ruganda byateje igihombo cy'asaga miliyari 1,6 Frw.

    Yavuze ko hategerejwe ibizava muri raporo ya nyuma y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Bivugwa ko igice cy'inyubako cyahiye gifite agaciro ka miliyoni 418 Frw, mu gihe ibyahiriyemo birimo imashini, ameza n'ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyari 1,232 Frw.

    Gushya k'uruganda rwa C&D Products Rwanda byateje igihombo cy'asaga miliyari 1,6 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bifite-agaciro-ka-miliyari-1-6-frw-byahiriye-mu-ruganda-rw-abashinwa-i

  • Kwishyura miliyoni 1 Frw na raporo ya Polisi: Ibisabwa ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n'ibirukomokaho.

    Rigena ibigo n'ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n'ibirukomokaho, itangwa ry'uburenganzira bwo kubikora n'amabwiriza y'umutekano agomba kubahirizwa.

    Ubu ushaka guhinga urumogi asaba uruhushya rw'agateganyo rwo gukora ibyo bikorwa mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA.

    Urwo ruhushya ni na rwo rufasha rwiyemezamirimo ushaka gukora ubuhinzi bw'urumogi kubona ibyemezo bisabwa kugira ngo abone uruhushya rwa burundu.

    Uruhushya rw'agateganyo ruboneka mu minsi ibiri mu gihe urusaba yujuje ibisabwa, serivisi ikishyurwa miliyoni 1 Frw.

    Ufite konti ku Irembo n'utayifite bose bashobora gusaba iyo serivisi. Ikigo cyangwa umuntu ushaka gukora ubwo buhinzi agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN).

    Asabwa kandi kuba afite fotokopi ya pasiporo n'icyemezo gitangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB kigaragaza ko uwo muntu akwiriye urwo ruhushya rwo guhinga urumogi.

    Ibindi ni ukuba umuntu afite 'certificat' y'ishoramari itangwa n'inzego zifibifite ububasha nka RDB, kugaragaza mu buryo burambuye uko ubuhinzi buzakorwa, icyemezo cy'uko ushaka gukora ubwo bucuruzi yanditswe muri RDB.

    Ibindi bishobora gusabwa ushaka uruhushya rw'agateganyo rwo guhinga urumogi ashobora gusabwa n'impamyabumenyi iriho umukono wa noteri.

    Ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi mu Rwanda ku mpamvu z'ubuvuzi na we aruhabwa na RICA.

    RICA ibanza gusura aho ubwo buhinzi buzakorerwa harebwa niba hujuje ibyangombwa byose uru rwego rusaba.

    Ibintu bikorwa mu minsi 14, ushaka uruhushya akaba yarubonye mu gihe yujuje ibisabwa, ndetse iyo serivisi igatangirwa ubuntu.

    Nk'uko bisanzwe na none ushaka uruhushya rwa burundu aba agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN), agasabwa n'ibindi bintu 11 bituma yemererwa.

    Birimo fotokopi ya pasiporo, kugaragaza mu buryo burambuye uko site izakorerwaho ibyo bikorwa imeze, ibiyikikije mbese uko aho hantu hose hateye.

    Uwo muntu kandi asabwa ikigaragaza ko yanditswe muri RDB, icyemezo gitangwa na Polisi y'u Rwanda kigaragaza ko ibyo agiye gukora birindiwe umutekano na raporo itangwa na RDB igaragaza ko iyo mirimo yagenzuwe ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

    Ushaka uruhushya rwa burundu agaragaza inyandiko ivuguruye ijyanye n'uko azakora ubwo buhinzi, raporo igaragaza abazakora muri ubwo buhinzi, abakozi, n'abandi bantu bashobora kubigiramo uruhare n'ubunararibonye abo bantu bafite.

    Barimo nk'umuntu ushinzwe ibijyanye n'ubuziranenge bw'ibikorwa, ushinzwe umusaruro n'abahinzi babaza babarizwa muri ibyo bikorwa.

    Agomba kugaragaza kandi raporo y'isuzuma ryakorewe muri laboratwari igaragaza ko ubutaka buzakorerwaho ubwo buhinzi bw'urumogi butanduye, burimo nk'ibyuma, imiti yangiza n'ibindi.

    Agaragaza ikindi cyemezo cya laboratwari kigaragaza niba amazi azifashishwa mu kuhira ibyo bihingwa atarimo ibyakwangiriza ibihingwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu bindi ni uko ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi agaragaza impagararizi z'ibyo azapfunyikamo uwo musaruro udatunganyije, n'ibimenyetso yagerageje gushyiraho bigaragaza icyo gihingwa, akanatanga kopi y'uruhushya rw'agateganyo.

    Ubu Leta y'u Rwanda yamaze gutegura umushinga wo guhinga urumogi kuri hegitari 134, ruzajya rwifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu twagaragaye ko twakweramo icyo gihingwa ndetse ubu imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'ubuhinzi bwarwo, ruri kubakwa muri ako karere igeze kure, bigateganywa ko izarangira muri Nzeri 2024.

    Ruri kubakwa n'ikigo kizwi nka King Kong Organics, KKOG, aho cyashoyemo miliyoni 10$.

    RDB yamaze gutanga hegitari 35 z'ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw'urumogi.

    Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko muri uyu mwaka a 2024/2025 RDB yateganyije miliyari 2 Frw.

    Ahazahingwa urumogi hazashyirwa uburinzi

    Umuntu wemererwa guhinga urumogi, ashyira uruzitiro rw'ibice bibiri aho ruhinze kandi hakabaho irondo rihoraho.

    Umutekano ucungwa na sosiyete yemewe itanga serivisi z'umutekano zitangwa n'abikorera, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

    Ikindi kandi hagomba kuba hari Camera zicunga umutekano n'iminara ifasha muri icyo gikorwa. Hagomba kuba hari kandi ibimenyetso bimyasa; itumanaho rigenzurwa n'ibindi bikorwa bituma haba ahantu hacunzwe neza.

    Imibare igaragaza ko ku rwego rw'Isi, umusaruro w'urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z'amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021. Rushobora gufasha mu ikorwa ry'miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n'ibiribwa.

    Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda arimo ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu bihugu by'i Burayi.

    Ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi ubu yarubona anyuze ku IremboGov


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwishyura-miliyoni-1-frw-na-raporo-ya-polisi-bimwe-mu-bisabwa-umuhinzi-ushaka

  • FERWAFA yaba yitambitse urukundo rw’abafana n’abakinnyi? #rwanda #RwOT

    Biravugwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.

    Byari bimaze kumenyerwa ko akenshi iyo umukinnyi yitwaraga neza mu mukino, abafana b’ikipe ye mu rwego rwo kumushimira bamuhaga amafaranga.

    Ibi akenshi bikunda kugaragara ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ni bo bakunda guha abakinnyi amafaranga ariko akaba ari umuco umaze kwandura no mu bafana bandi makipe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze muri Komisiyo y’umutekano ya yo yakoranye inama n’abantu bacunga umutekano ku kibuga mu gihe cy’umukino (Stewards) bababwira ko batagomba kwemera ko hari umufana uzongera guha amafaranga umukinnyi.

    Ibi bikaba ngo ari mu rwego kubungabunga umutekano w’aba bakinnyi ko hari ikintu kibi gishobora kubabaho muri icyi gihe barimo bakusanya aya mafaranga bahabwa n’abafana cyane ko baba begeranye n’abafana cyane.

    Gusa bimeze nk’aho bishobora kuzagorana kuko n’inshuro zose na polisi yagerageje kubabuza nta kintu na kimwe byatanze kuko bakomeje kubaca mu rihumye bakayatanga ibura icyo ibikoraho.

    FERWAFA ntiyemera ko abafana bakomeza kujya baha amafaranga abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yaba-yitambitse-urukundo-rw-abafana-n-abakinnyi

  • Gospel yibarutse impanga zije gutera ikirenge… – #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b’impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 17 gusa y’amavuko. Bavuka mu muryango w’abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri bitegura kwimukira mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye.

    Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga, maze binjirira mu ndirimbo bise “Ni Wowe.”

    Mu kiganiro cyihariye, ufasha aba bana ari na we wabandikiye iyi ndirimbo witwa Ishimwe Claude yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: “Aba bana bavutse mu 2007 bakaba bakunda kuramya no guhimbaza Imana.”

    Yasobanuye ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya bashyize hanze, ari ubwo guhumuriza imitima y’abashavuye, ikaba yibutsa abantu ko bagomba kwizera kandi bakiringira Imana gusa.

    Hygette na Cynthia, bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, bakaba basaba abantu bose kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo yabo ya mbere yamaze kugera ku muyoboro wabo wa YouTube.

    Iyo uganiriye nabo, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abana b’abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.

    Hygette na Cynthia ni itsinda rishya Gospel Nyarwanda yungutse

    Ni abana b’impanga bakunda kuramya no guhimbaza Imana 

    Bafite imyaka 17 gusa ariko bafite intumbero yagutse

    Bafatira urugero kuri Vestine na Dorcas 

    Aline Gahongayire ni icyitegererezo cyabo

    Kanda hano wumve indirimbo nshya “Ni Wowe” ya Hygette na Cynthia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146211/gospel-yibarutse-impanga-zije-gutera-ikirenge-mu-cya-vestine-na-dorcas-video-146211.html

  • Israel Mbonyi yahaye icyubahiro Judith Babiry… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye igitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoreye muri kiriya gihugu, cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15.  Yagikoze abanjirijwe n'abandi bahanzi bo muri kiriya ndetse n'abavugabutumwa bakomeye, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

    Yitaye ku kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye mu rurumi rw'Ikinyarwanda, ndetse n'izo yahimbye mu rurimi rw'igiswahili. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo nka 'Ibihe', 'Nina Siri', 'Tugumane', 'Hari ubuzima', 'Nturi wenyine', 'Nk'umusirikare' n'izindi.

    Ibinyamakuruu byo muri Uganda, bivuga ko mu gitaramo hagati uyu muhanzi yafashe umwanya wo kuririmba indirimbo 'Yesu Beera Nange' ya Judith Babirye mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk'umuhanzi ufite amateka akomeye mu muziki wa 'Gospel' mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Judith ari mu bahanzi bakoze ibihangano byatumye Uganda ivugwa cyane ku ruhando mpuzamahanga. Muri iki gihe, ni umuvugabutumwa mu itorero 'New Life Deliverance Church”, itorero riherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'Umujyi wa Kampala muri Uganda.

    Hagati ya 2016-2021 yabaye Umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko ahagarariye Intara ya Buikwe. Uyu mugore afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubukerarugendo yakuye muri Makerere University.

    Mu 2006 nibwo yakoze indirimbo yahinduye amateka y'ubuzima bwe yitwa 'Yesu Beera Nange' yacuranzwe igihe kinini ku bitangazamakuru by'imbere mu gihugu, mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.

    Ariko kandi yanasohoye indirimbo zirimo nka “Wambatira”, “Omusaayi gwa Yesu”, “Ekitibwa kyo Mukama”, “Maama” n'izindi.  

    Afite ku isoko Album enye zirimo 'Beera Nange' yasohoye mu 2006, mu 2007 yasohoye Album 'Yesu Asobola', mu 2008 ashyira hanze Album 'Nzijukira' ni mu gihe mu 2011 yasohoye Album 'Wanjagala'.

    Israel Mbonyi yaririmbye afatanyije n'abanya-Uganda n'abandi bitabiriye iki gitaramo. Ashingiye ku gisobanuro cy’izina rye, yumvikanishije ko Imana yamugize icyambu.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X, Israel Mbonyi yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe muri iki gitaramo cy'akataraboneka n'urwibutso kuri we. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146210/israel-mbonyi-yahaye-icyubahiro-judith-babirye-mu-gitaramo-cyakataraboneka-i-kampala-amafo-146210.html

  • MU MAFOTO 100: Uko ibyamamare byizihiwe mu gi… – #rwanda #RwOT

    Yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2023, ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yagaragaje ko yari yaje gushyira akadomo ku rukumbuzi ibihumbi by'abantu bari bamufitiye.

    Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zikomeye zakomeje izina rye. Iyo yivuga yumvikanisha ko afite amazina benshi y’utubyiniriro (a.k.a) yagiye yiha cyangwa ahabwa n’abantu binyuze mu bihe by’ubuzima n’iby’umuziki yanyuzemo.

    Afatwa nk’umuntu uzi gutera urwenya, ariko kandi abenshi bamuziho ubuhanga bijyanye n’indirimbo aririmba. Mbere y’uko agera i Kigali, yakoze imyiteguro ari kumwe n’itsinda rye rya ‘Boda Bada’, ariko kandi agomba gukora indi myitozo mbere y’uko ataramira abafana be.

    Akigera i Kigali, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda. Yavuze ko imyaka irenga 40 ari mu muziki, yakoze indirimbo zakunzwe kandi zatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu.

    Yagize ibihe byiza mu muziki, ku buryo nko mu bitaramo bye byo mu 2003 yari afite umubare munini w’abantu bahoranaga inyota yo kumubona. Ariko kandi imyaka amaze mu muziki, ituma ahora yitegura kuko abantu benshi bamaze kumubona igihe kinini, bituma iyo yitegura ‘ntajenjeka’.

    Kidum yivuga nk’umupfubuzi w’umuziki. Kandi avuga ko ashingiye ku buhanga n’ubumenyi afite mu muziki no kugenzura ababa bamuhanze ijisho mu gitaramo, bituma amenya uko yita kuri buri wese.

    Mu gihugu cya Kenya ahakorera ibitaramo byinshi. Ndetse, yagiye aca ibintu mu bitaramo cyane, ubwo yabaga abyina ariko akanakora siporo zituma benshi bamuhozaho ijisho.

    Gusimbuka, gukora siporo n’ibindi ni ibintu yaretse ubwo yari agejeje imyaka 40 kubera abana be bagize impungenge. Kidum avuga ko kuramba mu muziki, yamenye kudakora ibikabyo, ahubwo ashyira imbere akazi.

    InyaRwanda yafashe amafoto 100 agaragaza uko ibyamamare n'abandi bizihiwe muri iki gitaramo cya Kidum i Kigali

    Dj Pius ahoberana na Pamella wo mu itsinda rya Ange na Pamella

    Patycope ari kumwe na Capo Billy- Bombi bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abahanzi Nyarwanda

    Dj Pius aganira na Ange ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella ubwo bari muri iki gitaramo

    Ange ubarizwa mu itsinda rya ‘Ange na Pamella’ yari yizihiwe bikomeye muri iki gitaramo cya Kidum i Kigali

    Dj Pius yifashishije telefoni ye yafashe amashusho mu rwego rwo kubika urwibutso yatahanye muri iki gitaramo

    Umuhanzi akaba na Producer Igor Mabano ari kumwe na Prince Kiiid washinze Studio ya Hybrid

    R.Judo Kabano washinze Positive Productions yafashije Stromae gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2015

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN, usanzwe ari umufana w’ikipe ya Gasogi United

    Theo wagize uruhare mu guteza imbere abahanzi benshi, ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo

    KIDUM YANDITSE AMATEKA AVUGURUYE MU MUZIKI WE YUZUZA CAMP KIGALI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Kidum i Kigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146208/mu-mafoto-100-uko-ibyamamare-byizihiwe-mu-gitaramo-cya-kidum-i-kigali-146208.html

  • Amarangamutima ya Miss Vanessa Raissa Uwase washimiye umusore bivugwa ko bakundana #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Raissa Vanessa na Dylan Ngenzi bivugwa ko bakundana, babatijwe bakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwa bo.

    Ni mu mashusho Miss Vanessa Uwase yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram arimo abatizwa, amakuru avuga ko yabatirijwe muri Zion Temple asanzwe asengeramo.

    Mu butumwa bwaherekeje aya mashusho, yashimiye umusore bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ahamya ko yamufashije mu rugendo rwo guhinduka, banabatirijwe rimwe.

    Ati “Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.'

    Avuzwe mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’abarimo Kabalu Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z’urukundo rwa bo mu 2021, yanakundanyeho na Olivis wo muri Active nubwo inkuru y’urukundo rwa bo itarangiye neza.

    Miss Vanessa Raissa Uwase yabatijwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-ya-miss-vanessa-raissa-uwase-washimiye-umusore-bivugwa-ko-bakundana

  • Menya uduce tw'igihugu tuzagwamo imvura nyinshi mu mezi abiri ari imbere – #rwanda #RwOT

    Iteganyagihe rigaragaza ko imvura izagwa izaba iri ku kigero kiringaniye bitewe n'uko ubushyuhe bw'amazi y'Injyanja ya Pasifika n'iy'u Buhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe bitume n'imvura igwa ku kigero kiringaniye.

    Muri rusange iri teganyagihe rigaragaza ko iki gihembwe gitaha kizagwamo imvura isanzwe ku bahinzi gusa ko bagomba kucyitegura neza mbere.

    Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

    Nanone kandi imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Huye, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, mu Burasirazuba bw'uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe, no mu majyepfo y'Uturere twa Ngororero na Muhanga.

    Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 izagwa mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu Burengerazuba bw'uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu Burasirazuba bw'Akarere ka Nyaruguru, hagati muri Nyamagabe no mu Kibaya cya Bugarama.

    Naho imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 izagwa muri Rusizi ukuyemo mu Kibaya cya Bugarama, muri Nyamasheke no mu bice by'uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru byegereye Pariki ya Nyungwe ndetse igwe no muri Pariki y'Ibirunga.

    Iyo mvura y'umuhindo izatangira kugwa hagati y'itariki ya 1 n'iya 10 Nzeri 2024 hamwe na hamwe mu gihugu icike hagati y'itariki 11 n'iya 30 Ukwakira 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko nubwo imvura itegenyijwe iri ku bipimo biri mu rugero ariko abantu batagomba kwirara kuko haba hashobora kuba iminsi mike igwa ari nyinshi.

    Yasabye by'umwihariko abatuye mu bice bizagwamo imvura nyinshi kuyitegura mu buryo bw'umwihariko cyane mu gukumira ibiza ndetse asaba n'izindi nzego zose gukoresha iri teganyagihe mu kwitegura umuhindo.

    Yagize ati 'Hari ibice bigira imvura nyinshi by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru aho hateganyijwe milimetero zirenga 500. Aho duhora buri gihe n'abafatanyabikorwa dukora indi myiteguro mu gutegura imirima no kurwanya isuri'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzuzi no Guhangana n'Ibiza muri Minisiteri y'ibikorwa by'Ubutabazi, Niyonambaza Hitimana Christine, yavuze ko iteganyagihe riri mu byafashije kugabanya ingaruka z'ibiza byo mu bihe by'imvura y'itumba iheruka kandi ko n'ubu bazifashisha cyane amakuru ryatanze bitegura umuhindo.

    Niyonambaza yongeyeho ko hamwe n'amakuru y'itegenyagihe, MINEMA yabashije kumenya ahantu 326 hari mu byago byo kwibasirwa n'ibiza mu mvura yo mu itumba iheruka himurwa by'agateganyo abagera ku 5.523 bashoboraga kwibasirwa n'ibiza.

    Leta ikomeje gufata ingamba kugira ngo imvura itazongera guteza ibyago nk’ibyabaye mu 2023

    Gahigi Aimable yavuze ko nubwo imvura iteganyijwe iri ku bipimo biri mu rugero ariko abantu batagomba kwirara kuko haba hashobora kuba iminsi mike igwa ari nyinshi

    Niyonambaza Hitimana Christine yavuze ko iteganyagihe riri mu byafashije kugabanya ingaruka z'ibiza byo mu bihe by'imvura y'itumba iheruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-uduce-tw-igihugu-tuzagwamo-imvura-nyinshi-mu-mezi-abiri-ari-imbere

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Abantu 30 bamaze kugezwa kwa muganga, harakekwa ko bahumanijwe #rwanda #RwOT

    Abantu 30 bo mu midugudu itandukanye y' Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, nibo bimaze kumenyekana ko bagejejwe kwa muganga. Bamwe bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma, abandi ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Birakekwa ko bahumanijwe n'ibyo banyoye ndetse n'ibyo bariye ubwo bari mu birori by'Ababyeyi basuye abageni bashyingiye.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'Amayaga, mu Murenge wa Nyamiyaga aremeza ko abantu basaga mirongo itatu(30) bamaze kugezwa kwa muganga, aho bikekwa ko bahumanijwe n'ibyo banyoye ndetse n'ibyo bariye.

    Aya makuru kandi, yemejwe n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga ndetse n'Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Remera Rukoma ari nabyo birimo gutanga ubuvuzi bwihuse kubamaze gugaragarwaho n'icyo kibazo.

    Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko hari abaturage bari kwitabwaho n'abaganga kubwo gukekwa ko bahumanijwe ubwo bari mu birori by'ababyeyi basuye Umuryango w'abageni bashyingiye.

    Gitifu Mudahemuka, avuga ko yaba abasuwe, yaba ndetse n'ababasuye ndetse n'abashyitsi bandi bari batumiwe muri uru rugo, ku mpande zose bagaragaweho n'iki kibazo ku buryo bikekwa ko hari uwabinjiriye agahumanya ibyo bafunguraga.

    Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko barimo gukurikirana cyane abagaragaweho n'ikibazo babaha ubuvuzi bw'ibanze. Avuga ko babanje gukeka ko byoroshye ariko basanga siko biri.

    Avuga ko bakimenya aya makuru babanje kohereza Imbangukiragutabara, zizana bamwe kubitaro kuko batekerezaga ko ari ibintu byoroshye, batekereza ko ari abantu bake ariko nyuma ngo bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko bohereza ikipa y'abaganga i Nyamiyaga ku kigo nderabuzima kugira ngo babe ariho bakurikiranira abagize ikibazo kuko byagaragaye ko umubare wabo ukomeza kwiyongera.

    Abamaze kugezwa kwa muganga biganjemo abo mu Mudugudu wa Karubanda ndetse na Munyinya. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga, Gitifu Mudahemuka arasaba buri muturage wageze muri uru rugo, uwagize icyo ahafata ko uwumva afite ikibazo cyo gucibwamo, kuribwa munda ko yakwegera ikigo nderabuzima akitabwaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/24/kamonyi-nyamiyaga-abantu-30-bamaze-kugezwa-kwa-muganga-harakekwa-ko-bahumanijwe/

  • Nishimiye gutsinda Rayon Sports igitego kandi nari narahagaritse gukina – Iragire Saidi wayikiniye #rwanda #RwOT

    Iragire Saidi yavuze ko yishimiye gutsinda Rayon Sports yahoze akinira nubwo yari yararetse umupira akigira mu bindi.

    Uyu mukinnyi wasinyiye Amagaju FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2024-25 utangira, ni we waraye uyitsindiye igitego cyatumye Rayon Sports ibura amanota 3.

    Ni igitego cya kabiri cy’Amagaju cyaje mu minota y’inyongera gituma amakipe yombi asoza anganya 2-2.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Iragire Saidi yavuze ko yishimiye cyane gutsinda Rayon Sports yahozemo kuko byanasubije abibazaga aho yagiye.

    Ati “ni igitego cyanshimishije cyane, nongera ngaragariza buri wese, bamwe bari barambuze ngo Saidi yagiye he, ariko nagarutse ndi wa wa wundi bari bamenyereye, ntsinze ikipe nahozemo ni ibintu by’agaciro cyane kuri njye biranshimishije cyane.”

    Yakomeje avuga ko umupira yari yarawuhagaritse yigira muri Oman gukora ibindi gusa ntibyamuhira.

    Ati “iby’umupira nari narabiretseho gato nari narabonye amahirwe yo kujya hanze nubwo bitakunze ariko ubu nagarutse. Ibyo nakoraga ni iby’ubuzima busanzwe bitandukanye na ruhago ariko ntabwo byampiriye mbona kugaruka mu rugo, nari muri Oman.”

    Iragire Saidi ni umwe mu bakinnyi beza bakinaga muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka itambutse, yakiniye amakipe arimo Mukura VS na Rayon Sports.

    Iragire Saidi yishimiye gutsinda igitego Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nishimiye-gutsinda-rayon-sports-igitego-kandi-nari-narahagaritse-gukina-iragire-saidi-wayikiniye