Blog

  • COPEDU Plc imaze gutanga miliyari 3 Frw z'inguzanyo zishingiwe ingwate ku bagore b'amikoro make – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe ku wa 23 Kanama 2024 ubwo COPEDU Plc yari mu gikorwa cyo guhugura abagore ku ikoreshwa ry'inguzanyo ya 'Igire Mugore', hagamijwe kubateza imbere.

    Inguzanyo ya 'Igire Mugore' itangwa kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw, igatangwa hadasabwe ingwate y'umutungo utimukanwa, ndetse igahabwa umwari/umutegarugori ufite ubucuruzi akora bumaze byibuze amezi atandatu.

    Ni inguzanyo zitangwa, BDF yishingiye abo bagore ingwate ku kigero cya 70% bo bakishingira 30% bisigaye.

    Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa COPEDU Plc, Nyangezi Joseph yavuze ko iyo nguzanyo imaze gutanga umusanzu kuko bamwe abagenerwabikorwa bayo batangiye kwiteza imbere barenga icyo kigero bagafata n'izindi zirenze miliyoni 5 Frw.

    Ati 'Hari abarenze kuri izo miliyoni 5 Frw bagera kuri miliyoni zibarirwa mu magana, byose babikesheje inguzanyo ya 'Igire Mugore'. Ni ikintu gikomeye cyane kuko tuba tujyana na politiki ya leta yo kubakira ubushobozi umugore. Twese turabizi ko uteje umugore imbere aba ateje imbere umuryango n'igihugu muri rusange.'

    Umutesi Bella utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ufite iduka ry'ibicuruzwa bitandukanye (super market), yatangiye gukorana na COPEDU Plc afata ibihumbi 300 Frw (bigitangwa). Yageze kuri miliyoni 1 Frw, akomereza kuri miliyoni 3 Frw (yafashe inshuro eshatu) ubu akaba ageze kuri miliyoni 5 Frw.

    Ati 'Amafaranga ya COPEDU Plc yangiriye akamaro mbifashijwemo na BDF. Nagiye ngura utubanza hirya no hino, nagura ubucuruzi bwanjye, ubu imirimo iri kugenda neza. Kukwishingira 70% ni ibintu bikomeye utapfa kubona no ku muvandimwe.'

    Umuyobozi muri BDF ushinzwe gusesengura imishinga igomba kwishingirwa ku bijyanye n'ingwate, Uwimana Esperence yavuze ko batangiye gukorana na COPEDU Plc mu 2013 imishinga itangira kwishingirwa ingwate mu 2014.

    Yavuze ko bishingiye ingwate ku nguzanyo ya 'Igire Mugore', n'indi serivisi nk'inkunga yari igenewe abagore n'urubyiruko aho umuntu yishyuraga 85% by'inguzanyo afite ubundi 15% akabyishyurirwa na BDF.

    Yavuze ko bamaze kwishingira imishinga 3619 y'abagore, urubyiruko, n'abihuriza mu matsinda, ibigo n'ibindi, aho ku nguzanyo ya miliyari 9.022.361.815 Frw COPEDU Plc yatanze, BDF yishingiye, ingwate ya miliyari zirenga 5,4 Frw.

    Ati 'Kuri 'Igire Mugore' twatanze inguzanyo ku bantu 1562 bari bahawe inguzanyo ya miliyari zirenga 3 Frw, BDF ibishingira inguzanyo ya miliyari 1,9 Frw ariko hari n'abandi bagabo 1638 n'amatsinda 419 COPEDU Plc yagurije na bo turabishingira.'

    COPEDU Plc yiyemeje guteza imbere umugore by'umwihariko, kuko nk'ubu 52% by'abakiliya bayo ari abagore, abagore kandi bakiharira 47% by'ababitsa muri icyo kigo cy'imari. Abagore barenga ibihumbi 10 bangana na 70% bafite imigabane muri COPEDU PLC.

    Nubwo COPEDU Plc iri kugira uruhare mu iterambere ry'umugore, n'abagabo n'abagabo batahejwe kuko bari mu bahabwa serivisi z'imari umunsi ku wundi ndetse ubu umukiliya wakoranye neza na COPEDU Plc ashobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa COPEDU Plc, Nyangezi Joseph ubwo yahaga ikaze abitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore nku nguzanyo ya ‘Igire Mugore’ ibahabwa bishingiwe ingwate kugeza kuri 70%

    Abayobozi batandukanye ba COPEDU Plc bari bitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore ku ikoreshwa ry’inguzanyo ya 'Igire Mugore', hagamijwe kubateza imbere

    Umutesi Bella utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ni umwe mu bamaze kungukira ku nguzanyo ya ‘Igire Mugore’ aho amaze guhabwa miliyoni zirenga 15 Frw mu bihe bitandukanye

    Umuyobozi muri BDF ushinzwe gusesengura imishinga igomba kwishingirwa ku bijyanye n'ingwate, Uwimana Esperence yavuze ko bamaze kwishingira ingwate ingana na miliyari 5 Frw ku mishinga 3619 yo muri COPEDU Plc

    Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere serivisi z’imari zidaheza, Ndayisenga Simon Pierre ni we wahuguye abagore batandukanye ku nguzanyo ya COPEDU Plc izwi nka ‘Igire Mugore’

    Abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kugeza ku muturage serivisi z’imari bari bitabiriye igikorwa cyo guhugura abagore ku nguzanyo ya COPEDU Plc ya ‘Igire Mugore’

    COPEDU Plc yahuguye abagore bafite imishinga itandukanye ku nguzanyo ya ‘Igire Mugore’ ihabwa abagore b’amikoro make bishingiwe ingwate

    Umuntu wese wagiraga ikibazo ku nguzanyo ya ‘Igire Mugore’ yabazaga ubundi agahabwa ibisubizo bitomoye

    Abagore barenga 1562 bamaze guhabwa na COPEDU Plc inguzanyo ya miliyari 3 Frw yishingirwa na BDF kugeza kuri 70%

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-imaze-gutanga-miliyari-3-frw-z-inguzanyo-zishingiwe-ingwate-ku-bari

  • X Dealer yavuze ku byabereye inyuma ya rido h… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Kanama ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza The Ben ari kumwe na Coach Gael, ndetse aba bagabo batangaza ko bamaze kwiyunga.

    Ni ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye ariko abantu benshi bagaragaza ko ari inyungu ku muziki kuba aba bombi bakongera guhuza amaboko.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, X Dealer uri mu bamaze igihe kirekire mu myidagaduro yaba mu buryo bw'itangazamakuru n'ubushabitsi muri yo yagize icyo abivugaho.

    Yagaragaje uko we abibona ati: 'Nabonye birimo uburyarya ariko nta kundi nyine reka tubyakire tubihe igihe kigenda gisobanura ibintu.'

    Yagaragaje ko byose biri mu nyungu z'indirimbo 'Sikosa' yatunganirijwe muri 1:55AM. Ni indirimbo Kevin Kade yahuriyemo na The Ben na Element.

    Yavuze ko The Ben ari gukora igishoboka ngo yongere kurya ku mafaranga ya Coach Gael. Ati: 'Ku ruhande rwa The Ben wabonye ko aciye bugufi cyane kuko anavuga ko ashaka kwiyunga na Bruce Melodie.'

    Yikije ku birebana n'amashusho amaze iminsi aca ibintu ya The Ben na Baby Emelyne byavuzwe ko yakorakoraga.

    Ati: 'Nsanzwe nzi ko The Ben agira irari ndamuzi ni umuntu twabanye igihe kandi ingano akunda ntakubeshye ni ziriya. Rero niba yarabonye umwana amuri iruhande kandi ku makuru mfite ni uko umufasha we atari anahari hariya.'

    Akomeza agira ati: 'Ntabwo yanatekerezaga ko ariya mashusho ajya hanze kuko n’uwayifashe yamuhamagaye turi kumwe amubwira kuki wafashe aya mashusho.'

    X Dealer avuga ko ibyo Baby Emelyne yatangaje ari The Ben wamwegereye amusaba ko yamukura mu isoni ati: 'Ariko na we nk'umusaza uzi kwikura mu kibazo yahise ahamagara uriya mukobwa bagira ibyo bahimba.'

    Yongeraho ati: 'Gusa ukuri guhari ni uko The Ben yari yaguye mu gatego, ntabwo ubucuti bwabo bwari bumaze igihe ariko hariya ho bari baziranye hari n'ibindi byakomeje nyuma yo gukurura kariya kantu.'

    Avuga ko mu majwi ya The Ben yumvikana abwira Baby Emelyne ati: 'N'amajwi yaramubwiye ngo duhurire hejuru.'

    X Dealer avuga ko ibyo avuga byose abifitiye ibimenyetso ko Baby Emelyne ibyo avuga ari gukura mu isoni The Ben.

    Ati'Ibyo The Ben yakoze yagira ngo yikure mu isoni umuryango w'umugore utamufata nk’aho ari umuhehesi nubwo bitari kure y'ukuri.'

    X Dealer aziranye na The Ben by'igihe kirekire nubwo muri iyi minsi umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse byageze n’aho afungwa akurikiranweho kwiba telefone y'uyu muhanzi bikaza kurangira agizwe umwere.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA X DEALER


    Ubwiyunge bwa The Ben na Coach Gael bwakiriwe neza mu bakunzi b’umuziki nyarwanda Amashusho ya The Ben na Baby Emelyne akomeje kuvugisha benshi mu mihanda y’imyidagaduroX Dealer yagaragaje uko abona amakuru amaze iminsi avugwa kuri The Ben 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146200/x-dealer-yavuze-ku-byabereye-inyuma-ya-rido-hagati-ya-the-ben-na-baby-emelyne-video-146200.html

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;

    36′ Nyamukandagira ikomeje gukandagira Azam FC nubwo kunyeganyeza inshundura bitari byakunda, uwitwa Byiringiro Gilbert azamukanye umupira ava muri koroneri arekura ishoti umunyezamu wa Azam FC ntiyarifata neza habura usongamo ngo umupira ujye mu izamu

    33′ Mugisha Gilbert acomekeye umupira mwiza Lamine Bah agiye kuwushyira mu buryo ngo arekure ishoti birangira ba myugariro ba Azam Fc batabaye

    31′ Ruboneka Jean Bosco yongeye kugerageza uburyo ku mupira waruzamuwe na Niyomugabo Claude ashyiraho umutwe ariko birangira ataboneje mu izamu 

    25′ Dauda Yussif uri kwitwara neza muri uyu mukino arekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo Azam FC ariko rinyura hejuru y’izamu gato cyane

    18′ Ruboneka Jean Bosco akomeje kuzonga abakinnyi ba Azam FC,yarinyongeye kuzamukana umupira maze Cheikh Sidibe amutereka hasi umusifuzi ahita amwereka ikarita y’umuhondo ndetse anatanga kufura itagize ikivamo

    17′ APR FC ibonye kufura yariteretse mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Jean Bosco aba ari nawe uyitera Dauda Yussif ashyiraho umutwe ariko birangira umunyezamu wa Azam FC afashe umupira

    13′ Azam Fc ikomeje kugerageza uburyo,Fei Toto afashe umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina arekura ishoti ariko Pavelh Ndzila arifata nta nkomyi

    10′ Azam FC yarikoze akantu habura gato ku mupira waruzamukanywe na Gibrill Sillah maze agiye kuwuhereza Jhonier Blanco wari wageze imbere y’izamu birangira ba myugariro ba APR FC batabaye

    8′ Fei Toto urindwa mubi yarazamukanye umupira hagati mu kibuga acenga ariko Dauda Yussif awumukuraho nta nkomyi akomerwa amashyi n’abafana

    6′ Umunyezamu wa Azam FC,Mohammed Mustafa aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga 

    5′ Abafana ba APR FC batangiranye umukino morale bitewe nuko ikipe yabo itangiye ikina neza 

    3′ Mugisha Gilbert yaratunguranye ku ishoti yari arekuye ari mu kibuga hagati

    2′ Frank Tiesse wa Azam FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yuko yaragize ikibazo cy’imvune

    1′ Ikipe ya Azam FC niyo itangije umukino ndetse ihita inabona koroneri itewe Nshimiyimana Ynussu ahita akiza izamu

    Umukino uratangiye

    17:57′ Uyu mukino ugiye gusifurwa na Kech Chaf Mustapha ukomoka muri Morocco mu gihe Mosatapfa Akarkad uraba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande na Hicham Ait Abbou wa kabiri wo ku ruhande nabo bakomoka muri Morroco

    17:56′ Abakinnyi n’abasifuzi barimo barifotoza mbere yuko umukino utangira 

    17:39′ Abakinnyi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

    17:37′ APR FC yakoze impinduka 2 mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ubanza aho ,Richmond Lamptey na Dushimana Olivier bahaye umwanya Thaddeo Lwanga na Mugisha Gilbert mu gihe  ikipe ya Azam FC yo yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mukino ubanza,havuyemo Pascal Msindo hajyamo Cheikh Sidibe. 

    Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga;

    Mohamed Mustafa

    Lusajo Mwaikenda ©

    Cheikh Sidibe

    Yeison Fuentes

    Yannick Bangala

    Adolf Mtasingwa

    James Akaminko

    Franck Tiesse

    Jhonier Blanco

    Fei Toto

    Gibril Sillah

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;

    Pavelh Ndzila

    Gilbert BYIRINGIRO

    Clement NIYIGENA 

    Yunussu NSHIMIYIMANA

    Claude NIYOMUGABO©

    Dauda Yussif

    Thadeo Luanga

    Gilbert MUGISHA 

    Mamadou Sy 

    Ruboneka Jean Bosco

    Mamadou Lamine Bah

    17:14 Abakinnyi b’ikipe ya Azam FC binjiye mu kibuga aho bagiye kwishyushya nabo bakomerwa amashyi n’abana bacye baje kuyifana barimo n’abambaye imyenda ya Rayon Sports

    17:11′ Abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga aho baje kwishyushya bakiranwa urugwiro n’abafana babo babakomera amashyi banazamura ibirango by’ikipe yabo

    16:55′ Abafana biganjemo abambaye imyambaro ya APR FC bamaze kwinjira muri Stade Amahoro aho abenshi bicaye mu gice cyo hasi mu gihe igice cyo hejuru  kirimo mbarwa

    Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru gishize ubera kuri Azam Complex Stadium ukaba wari warangiye Azam FC itsinze igitego 1-0 cy’Umunya-Colombia, Jhonier Blanco. 

    Ni igitego cyari kivuye kuri penariti aho Fei Toto yari yinjiye mu rubuga rw’amahina maze kapiteni wa APR FC ,Niyomugabo Claude amutereka. Ubwo bivuze ko kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri biyisaba gutsinda ibitego 2-0 cyangwa hejuru yabyo.

    Ubwo APR FC iheruka kwakira ikipe ye yo muri Tanzania muri CAF Champions League, byari taliki ya 12 z’ukwezi kwa 3 muri 2016. Icyo gihe yatsinzwe na Young Africans S.C ibitego 2-1 nabwo bikaba byari muri Stade Amahoro.

    Muri rusange amateka yerekana ko APR FC imaze gukina imikino 69 ya CAF Champions League ikaba yaratsinzemo imikino 24,inganya 16 itsindwa 29. 

    Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League taliki ya 2 Mutarama 2017 ubwo yatsindwaga na Zanaco FC igitego 1-0 bikaba byari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze.

    APR FC iheruka gutsinda ikonyuranyo cy’ibitego 2 muri iri rushanwa iri mu rugo taliki ya 4/3/2007 ubwo yatsindaga Maranatha FC yo muri Togo ibitego 2-0.

    Mu gihe iyi kipe yakomeza mu ijonjora rya kabiri yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri yabakoreye ibyamfura mbi ubwo baheruka guhura ibatsinda ibitego 6-1.

    Ubwo Abakinnyi ba Azam FC bageraga muri Stade

    Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga muri Stade Amahoro

    Abafana mbere yuko binjira muri Stade Amahoro

    Muri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino

    Abafana barimo abambaye imyambaro ya Rayon Sports ni bamwe mu bitabiriye uyu mukino

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146218/live-apr-fc-igiye-kwakira-azam-fc-mu-mukino-wo-gupfa-no-gukira-amafotovideo-146218.html

  • Bikwiriye guhagarikwa – Dr Uwicyeza uyobora RGB ku banyamakuru bica umwuga nkana – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Dr Uwicyeza yanyujije kuri X asubiza ku bundi bwagaragaragamo amashusho y'umwana wabazwaga ibibazo bitandukanye bijyanye n'imyidagaduro.

    Uwo mwana w'umukobwa bigaragara ko ari muto yari mu mashusho yafatiwe ku muyoboro wa YouTube wa Isimbi TV aganira n'Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin uwukoraho.

    Ni ku ngingo yagarukaga ku rukundo rwa bamwe mu bo mu myidagaruro barimo Nyambo na Titi Brown bakunze kugaragara nk'abakundana ariko bo ubwabo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe ibizwi nka 'bestie'

    Munyengabe yabajije uwo mwana icyo abitekerezaho bigera n'aho amubaza niba na we yakwemera inshuti y'umuhungu (bestie) nka bimwe bya Titi Brown na Nyambo, umwana asubiza ko bidashoboka.

    Icyo kiganiro cyazamuye amarangamutima ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane X, bagaragaza ko ibyakozwe ari ibyaha ndetse ko n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwagakwiriye kubikurikirana.

    Uwitwa Incakura ati 'Ese ko wagira ngo RIB na yo ikorera ku jisho, ubu ni gute itabona ko ubutumwa nk'ubu bukoreshwa abana bataruzuza imyaka y'ubukure budakwiriye. YouTube ikomeje kwambura ubwana abana bakiri bato!!'

    Dr Uwicyeza yahise asubiza ubutumwa bwa Incakura, agaragaza ko bibangamye ndetse yibaza niba ababyeyi b'umwana wagaragaraga mu mashusho batanze uruhushya ngo ayo mashusho ashyirwe hanze.

    Ati 'Uyu 'munyamakuru' se kuki ari kubaza ibi bintu umwana? Uku gukoresha abana hagamijwe ko ibyo bashyira ku mbuga zabo bikundwa ndetse bikanarebwa bigomba guhagarikwa.'

    Ubwo butubwa bwa Dr Uwicyeza bwavuzweho kandi n'uwitwa Denyse Twagira washimiraga uyu muyobozi, akagaragaza ko icyo kibazo gifitwe n'abandi benshi bafite imiyoboro ya YouTube 'babaza abana ibibazo bidafututse, umuntu akibaza uburyo iyo myitwarire idakurikiranwa.'

    Ati 'Nishimiye ko mubizi. Ni ikibazo kigomba gukurikiranwa mu maguru mashya kuko kurengera umwana no gushyiraho imirongo ntarengwa ari ingenzi mu kurengera abana bacu.'

    Aha ni na ho Dr Uwicyeza yavuze ko muri rusange abanyamakuru benshi bakora kinyamwuga mu kubahiriza amategeko awugenga nko kurengera abana, ariko avuga ko ikibazo gisigariye 'ku bakorera kuri internet bakeneye kwitabwaho by'umwihariko.'

    IGIHE yamenye ko RGB iri gutegura gahunda yihariye yo kwita ku Itangazamakuru mu guhangana n'ibibazo biririmo by'umwihariko ibyo kudakora kinyamwuga, ndetse mu minsi ya vuba izatangazwa.

    Amashusho ari kuri Youtube y'icyo kiganiro, bigaragara ko uwo mwana yari kumwe n'umubyeyi we, baganira ku buzima n'ibihe bigoye uyu mubyeyi yanyuzemo ngo yibaruke.

    Iteka rya Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ryo ku wa 22 Mutarama 2024 ryerekeye inama mpuzabikorwa y'indangamuntu koranabuhanga, rigaruka ku nshingano zikomeye z'abakoresha imbuga nkoranyamaga mu kurinda umwana.

    Rigaragaza ko abo bagomba kugira uruhare mu kubungabunga no kurinda umutekano w'abana ku ikoranabuhanga binyuze mu kwigenzura.

    Rivuga ko by'umwihariko bagomba kwirinda guhanga no gutangaza amashusho agaragaza abana bakina filime bafitemo inshingano zitajyanye n'imyaka yabo, nk'iz'urukozasoni cyangwa ziganisha ku bikorwa by'ubusambanyi, urwango, ibiteye ubwoba, ihohotera, ibiyobyabwenge, imvugo ishotorana cyangwa yubahuka, n'ibindi.

    Bagomba kandi kwirinda guhanga no gutangaza amafoto cyangwa amashusho y'abana hagamijwe imyidagaduro cyangwa ubucuruzi nta burenganzira yabiherewe n'ufite ububasha bwa kibyeyi kuri uwo mwana hakurikijwe amategeko abigenga.

    This is very disturbing. Uyu mwana ababyeyi batanze uruhushya rwo gushyira amashusho ye hanze? Uyu 'munyamakuru' se kuki ari kubaza ibi bintu umwana? Exploitation of children for likes and views needs to be stopped! https://t.co/UqJoloPEeL

    — Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

    Many in the media sector are professional and generally adhere to the regulations on child protection. It's these online content providers that seem to need special attention. https://t.co/v2xtujB216

    — Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

    @RwandaICT has a robust Child online protection policy and it has been followed by Ministerial Regulation specifically prohibiting this conduct, this is in addition to the law regulating media and the law on the protection of the child. The legal and policy framework is clear

    — Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

    It needs to be determined if Isimbi TV is violating the law and measures should be taken to prevent this from reoccurring. Im glad to see most people are rightfully shocked by this. #ProtectKids

    — Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) August 24, 2024

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abica umwuga w’Itangazamakuru nkana bakwiriye kwitabwaho by’umwihariko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bikwiriye-guhagarikwa-dr-uwicyeza-uyobora-rgb-ku-banyamakuru-bica-umwuga-nkana

  • Minisitiri Umutoni yerekanye isano iri hagati y'insengero zitujuje ibisabwa n'utubari tubyinamo abambaye ubusa – #rwanda #RwOT

    Minisiri Umutoni yagaragaje ko bitari bikwiriye nk'igihugu cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ibyo bisa nko kwirara bihabwa umwanya na busa.

    Ni ubutumwa yanyujije kuri X agaruka ku bibazo bitandukanye bisa n'ibyahuriranye byo gufunga abantu 22 babyinaga mu kabari bambaye ubusa n'icyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa.

    Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa mu Karere ka Gasabo.

    Ni mu gihe insengero nyinshi zikomeje gufungwa, zimwe zishyira ubuzima bw'abaturage zigasenywa ndetse Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iherutse gutangaza ko imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi 40 yakoreraga hirya no hino mu gihugu igomba gihagarikwa.

    Ni ingingo na Minisitiri Umutoni yagarutseho agaragaza ko iki cyumweru gishize cyari ingenzi cyane.

    Yavuze ko ku kuva ku gufungwa kw'insengero zitujuje ibyangombwa 'kugera ku guta muri yombi abagira uruhare mu mikorere y'utubari tw'ibanga” avuga ko abo bihishe inyuma y'ibyo bikorwa hari icyo basangiye.

    Ati 'Bose bahuriye ku gufatirana abantu mu ntege nke z'amarangamutima, mu mitekereze no mu bukungu bagamije inyungu zabo bwite. Ibyo turi kubona mu Rwanda biteye impungenge.'

    Yavuze ko nk'igihugu kivuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abaturage bacyo bagihanganye no gukomeza gushimangira agaciro kabo n'imitekerereze iteye imbere, 'nta mwanya na muto wo kwirara no guhora abantu bihisha mu mutaka wo kwishingikiriza ku mvugo z'uko 'ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo biboneye.'

    Iki kibazo cy'amadini n'insengero bimaze iminsi bifungwa byanagarutsweho na Perezida Kagame ku wa 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard n'iz'abadepite.

    Ati “Aba bantu bateka imitwe bakanyura muri ibyo by'amadini, mu makanisa mu madini mu biki, bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro.'

    Perezida Kagame yavuze ko bishobora gukorwa umuntu akajya asorera icyo yinjije 'waba wacyinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo”, ati “igihe urwo rubanza rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma cyangwa iki, reka habanze hajyeho umusoro'.

    It has been an 'interesting' past few weeks.

    From debates around the closure of 1000's of unregulated prayer houses to the arrest of individuals involved in private strip clubs, I believe those behind setting up these illegal activities have something in common.

    — Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

    They are all preying on the emotional, psychological, and economic vulnerabilities of their victims, for their own economic gains.

    — Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

    What we are seeing in Rwanda is worrisome.

    As a post-genocide society still fighting to uphold the dignity of our people, and instill critical thinking, there is simply no more room for complacency, and hiding behind the sorry excuse of 'it is their rights to do so and so'.

    — Sandrine Umutoni (@XandrineUmutoni) August 24, 2024

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yagaragaje ko ari abari inyuma y’utubari tw’abambaye ubusa n’abafite insengero zitujuje ibyangombwa bose bahuriye ku ngingo yo gufatirana abanyantege nke, bagamije inyungu zabo bwite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bose-bafatirana-abanyantege-nke-mu-nyungu-zabo-bwite-minisitiri-umutoni-ku

  • Ibiganiro by'u Rwanda na RDC biherutse i Luanda ntacyo byatanze; amaherezo azaba ayahe? – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabaye nyuma y'ibintu bibiri by'ingenzi: guhura kw'inzobere mu by'ubutasi z'u Rwanda, RDC na Angola no guhura kwa Perezida João Lourenço na Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi.

    Guhura kw'inzobere mu butasi kwabaye tariki ya 7 n'iya 8 Kanama 2024 kwashingiraga ku mwanzuro wafashwe n'abaminisitiri tariki ya 30 Nyakanga. Zaganiriye ku buryo bwo gusenya umutwe wa FDLR bwateguwe na guverinoma ya RDC.

    Perezida Lourenço ahura n'abakuru b'ibihugu bibiri mu minsi ikurikiranye, baganiriye ku buryo ari ngombwa ko akarere k'ibiyaga bigari kagira umutekano, bagaragaza ko bizagerwaho mu gihe ibiganiro bya Luanda byakomeza, bigatanga umusaruro byitezweho.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yagaragarije Perezida Kagame na Tshisekedi 'umushinga' w'uburyo amahoro n'umutekano byaboneka. Uyu mushinga hamwe na raporo y'inzobere mu butasi byasesenguwe n'abaminisitiri tariki ya 20 n'iya 21 Kanama.

    Gusa ariko bitandukanye na tariki ya 30 Nyakanga, kuri iyi nshuro nta myanzuro y'ibyavuye mu biganiro by'izi ntumwa yasohotse.

    Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje ko ibiganiro bya tariki ya 20 n'iya 21 Kanama byaranzwe n'ubwumvikane buke, bushingiye ku kuba ahanini byarabaye mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanaga n'imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe kandi yifatanya na Leta ya RDC, ukomeje kwagura ibirindiro.

    Guverinoma ya RDC isanzwe ishinja u Rwanda gufasha M23 mu buryo burimo kuyiha abasirikare n'ibikoresho. Ibi byagarutsweho n'intumwa za RDC muri ibi biganiro bya Luanda, gusa ni ibirego Leta y'u Rwanda isanzwe itera utwatsi, ikagaragaza ko bigamije kuyobya uburari.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko nubwo ibiganiro bya Luanda byanzuye ko guhera tariki ya 4 Kanama imirwano igomba guhagarara, bitigeze byubahirizwa.

    Nubwo M23 yasabwe guhagarika imirwano, Umuvugizi wayo ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, tariki ya 1 Kanama yasobanuye ko uyu mwanzuro utabareba by'ako kanya, bitewe n'uko udahagarariwe mu biganiro bya Luanda, yongeraho ariko ko bamaze igihe kinini birwanaho, kuko barwana iyo batewe n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC.

    Kanyuka yagize ati “AFC/M23 ihamya ko itarebwa by'ako kanya n'imyanzuro yafatiwe mu biganiro ititabiriye. Iributsa ko ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC rimenyereye kwifashisha agahenge n'ihagarikwa ry'imirwano mu kwisuganga, gutsemba ubwoko, kugaba ibitero ku baturage no ku ngabo zacu zibarinda.”

    Nk'uko M23 ibisobanura kenshi, ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC ririmo ingabo zisanzwe z'iki gihugu (FARDC), imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacancuro, ingabo z'u Burundi n'iz'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC).

    Angola ibona ko mu gihe imyanzuro ibiri y'ingenzi yafatiwe mu biganiro bya Luanda yakubahirizwa, amahoro n'umutekano byagaruka mu karere. Umwe ni ugusenya FDLR, undi ukaba 'ugukura ingabo' aho zafashe.

    Nyuma y'aho ibiganiro biherutse i Luanda bidatanze umusaruro, byamenyekanye ko tariki ya 29 n'iya 30 Kanama, inzobere mu butasi zizongera guhura, abaminisitiri bongere bahure tariki 9 n'iya 10 Nzeri 2024.

    U Rwanda rugaragaza ko rukeneye ko RDC ikemura burundu ikibazo cy'umutwe wa FDLR, ikitandukanya nawo kandi ugatsinsurwa burundu. Yo kimwe n'abasesenguzi benshi, babona ko ikibazo cya M23 kizakemuka binyuze mu biganiro aho kuba intambara nk'uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bubishaka.

    Bitandukanye n’ibisanzwe, ntabwo imyanzuro yavuye mu biganiro biherutse yasohotse

    Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ni bo bayoboye ibi biganiro

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahagarariye guverinoma y’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yahagarariye guverinoma y’igihugu cyabo

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António, yari umuhuza

    Aba baminisitiri bazasubira mu biganiro i Luanda muri Nzeri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiganiro-by-u-rwanda-na-rdc-biherutse-i-luanda-ntacyo-byatanze

  • Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temp… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda ko yabatijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu muhango wabereye i Gahanga kuri Sanitari.

    Yavuze ko yahisemo kubatizwa 'kubera ko ari ibintu nari maze igihe nshaka, kuko nashakaga kwiyegurira Yesu nk'umwami n'umukiza'. Uwase avuga ko kubatizwa ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe.

    Akomeza avuga ko agira igitekerezo cyo kubatizwa, yabiganiriyeho n'inshuti ye, Dylan R. Ngenzi batangira urugendo rwo kwigira kubatizwa. Ati 'Twabiganiriyeho, dutangira urugendo.'

    Miss Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015, yegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba uwo mwaka.

    Kuva ubwo ntiyasibye mu itangazamakuru cyane cyane mu nkuru z'urukundo. Aherutse kwinjira mu bushabitsi bushamikiye ku birungo by'ubwiza ashinga sosiyete yise 'Her Majesty'.

    Mu kwamamaza ibikorwa bye, yifashisha cyane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n'abandi.


    Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yabatirijwe muri Zion Temple


    Uwase Raïssa Vanessa yavuze ko kubatizwa ari kimwe mu byemeza byiza yafashe mu buzima bwe


    Uwase yavuze ko yatangiye urugendo rushya mu mibanire ye n'Imana


    Dyland R.Ngenzi waganiriye na Uwase mu rugendo rwo kubatizwa no kwegerana n'Imana










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146212/miss-uwase-vanessa-yabatirijwe-muri-zion-temple-amafoto-146212.html

  • Ishimwe rya Sandrine Isheja kuri Perezida Kag… – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye bwa mbere nyuma y'Uko hashyizweho Guverinoma nshya, yafashe ibyemezo binyuranye ndetse inashyira mu myanya abayobozi banyuranye.

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yagize Sandrine Isheja Butera Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.

    Sandrine asanzwe ari umushyushyarugamba (MC) mu birori n'ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Kandi amaze igihe kinini ari mu mwuga w'itangazamakuru aho akora ibiganiro bishamikiye ku buzima no gufasha abantu kwidagadura mu bihe bitandukanye.

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Kagame, Sandrine yafatanyije na Luckman Nzeyimana kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyarugenge, yanafatanyije na Minisitiri Utumatwishima kuyobora ibyabereye i Gahanga ya Kicukiro.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 kanama 2024, ahagana saa tanu z'amanywa, yagaragaje ishimwe afite ku mutima nyuma y'uko Perezida Kagame amugiriye icyizere.

    Ati 'U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n'umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa PaulKagame, mbashimiye icyizere mwangiriye.'

    Yavuze ko mu mirimo yashinzwe muri RBA 'Niteguye gutanga ubwenge, umutima n'amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda.'

    Uyu mugore yashimye kandi abamwifurije ishya n'ihirwe mu mirimo mishya yahawe. Ati 'Abanyifurije ishya n'ihirwe mwakoze, gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe.' 

    Isheja Sandrine Butera ni umunyamakurukazi wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro, n'ubuzima rusange kuri Radiyo zitandukanye zo mu Rwanda.

    Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye cyane cyane ibyitabirwa n'abiyubashye ndetse niwe wari unakuriye Akanama Nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

    Isheja Sandrine Butera yasezeranye n'umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuwa 15 Nyakanga 2016. Aho taliki ya 16 Nyakanga 2016 aribwo basezeranye imbere y'Imana bahamya isezerano ryabo ko bazabana akaramata. Aho magingo aya ari umunyamakuru ukunzwe ndetse wakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Salus FM, Isango Star n'ahandi.

    Sandrine Isheja Butera ni bucura bw’iwabo mu bana bavukana uko ari 3. Yize itangazamakuru nitumanaho asoza amashuri ye mumwaka wa 201.

    Yatangiye gukora umwuga we w'itangazamakuru mu 2008 ku ishuri yigagaho Kaminuza Sandrine kandi avuga ko akunda ibiryo bya Abashinwa ndetse no koga.

    Agakunda kandi umuziki cyane azwiho ko akunda amabara atandukanye muriyo harimo umutuku, Orange, n’ icyatsi akunda kandi abantu bamusetsa cyane akunda igihugu cye cy'u Rwanda ntakunda abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.  Ni umwe mu bagore bakora cyane imyitozo ngororamubiri, kandi babishikariza abandi.

    U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n'umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa @PaulKagame , mbashimiye icyizere mwangiriye kandi niteguye gutanga ubwenge, umutima n'amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u 🇷🇼 . Abanyifurije ishya n'ihirwe mwakoze, gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe https://t.co/mWLl3bVC1j

    — Sandrine ISHEJA (@SandrineISHEJA) August 24, 2024

      

    Sandrine Isheja Butera yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere


    Sandrine yari asanzwe ari umunyamakuru w'ibanze wa Radio Kiss Fm 


    Ubwo Sandrije Isheja yari kumwe na Minisitiri Utumatwishima mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame i Gahanga ya Kicukiro





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146216/ishimwe-rya-sandrine-isheja-kuri-perezida-kagame-wamugize-umuyobozi-muri-rba-146216.html

  • Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 23 Kanama 2024, Leta y'u Rwanda, Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, na Komisiyo y'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, bongereye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira n'impunzi bava muri Libiya, kubera gufatwa nabi muri icyo gihugu kiri mu ntambara.

    Abo bimukira biganjemo abahera muri Libiya bageragezaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya Mediterane, babura uko bambuka bagakoreshwa imirimo y'uburetwa muri icyo gihugu.

    Amasezerano yari asanzwe hagati y'izo mpande eshatu, yari yarashyizweho umukono muri Nzeri 2019, naho ayaraye avuguruwe akazageza tariki 31 Ukubiza 2025.

    Kugeza ubu ababarirwa mu 2.300, bakomoka muri Sudan, Sudan y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, Somaliya, Mali, Cameroun, Côte d'Ivoire, Guinea n'ahandi, bamaze kuvanwa muri Libiya.

    Ababyifuza bazatura mu Rwanda, ababishaka basubire iwabo, yewe hari n' abajyanwe mu bihugu bitari ibyabo kavukire.

    Si abaturuka muri Libiya bazanwa mu Rwanda gusa, kuko ubu hari n'impunzi zavuye muri Afghanistan na Sudan kubera ibibazo by'umutekano, kandi iyi gahunda nayo HCR yayigizemo uruhare.

    Mu buhamya bwabo, bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona yewe no mu bihugu bakomokamo, bigashimangirwa n'ibyegeranyo by'imiryango mpuzamahanga, na HCR irimo.

    Igitangaje rero, ni uko HCR ishimagiza umuhate w'uRwanda mu kwakira neza abava muri Libiya, Sudan na Afghanistan, ariko igahindukira ikarwanya yivuye inyuma amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko.

    Abashyira mu gaciro bibaza impamvu y'izi ndimi ebyiri za HCR ku kibazo kimwe, ariko abasesenguzi bafite uko babisobanura.

    Bisanzwe bizwi ko hari abantu benshi bafite inyungu mu kuba abimukira bisukiranya mu bihugu by'Uburayi, kuko ababajyana n'ababakira babibonamo amaramuko.

    Urugero ni ababigize umwuga kwambutsa inyanja rwihishwa Abanyafrika n'Aziya, bakishyurwa akayabo, batitaye ku buzima bw'imbaga y'abarohama buri munsi, bagerageza kwinjira muri ibyo bihugu.

    Abagize amahirwe bakagera' ku butaka bw'isezerano', hari imiryango ikusanya imfashanyo yo kubagoboka, na HCR irimo. Hari abanyamategeko babashakira ibyangombwa byo kuba muri ibyo bihugu, ababavuza, ababashakira amacumbi n'amashuri, n' abandi batabarika bahihibikana mu byo bita 'uburenganzira bw'ikiremwamuntu'.

    Muri make abimukira batanga akazi n'amaramuko ku bantu benshi, ku buryo kubavana nko mu Bwongereza ngo ubazanye mu Rwanda, ari ugukura ba rusaruriramunduru amata mu kanwa.

    Uretse ko abo bafitiye 'impuhwe' abimukira batakongera kubariraho mu gihe baba boherejwe mu Rwanda, iyi gahunda yaca intege abiyahura mu nzira z'inzitane ngo bagiye mu Bwongereza, noneho ba bandi twavuze bari babifitemo inyungu bakahahombera.

    Mu gihe kandi ayo masezerano hagati y'uRwanda n'Ubwongereza yashyira mu bikorwa, yabera urugero n'ibindi bihugu, bikayifashisha mu gukumira abimukira bajya mu Burayi rwihishwa, za nyungu twavuze zikayoyoka.

    Ngiyo impamvu ababikurikiranira hafi basanga HCR iri mu barwanya ko abimukira bo mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, kuko yaba itakaje abakiliya. Yego n'abari mu Rwanda 'imiryango y' abagiraneza' ntibura icyo ibakuraho, ariko inyungu ntingana n'uko baba bari mu Bwongereza, n'abandi benshi bakomeza kwisukiranya mu Burayi.

    The post Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-hcr-ifite-indimi-ebyiri-ku-bimukira-bazanwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-hcr-ifite-indimi-ebyiri-ku-bimukira-bazanwa-mu-rwanda

  • Impinduka muri 11 APR FC ishobora kubanzamo kuri Azam FC #rwanda #RwOT

    APR FC irakira Azam FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho umutoza ashobora gukora impinduka 2 muri 11 babanjemo ku mukino ubanza.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 saa 18h00′ kuri Stade Amahoro.

    Umukino ubanza wabereye kuri Azam Complex, APR FC yatsinzwe 1-0, ikaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro.

    Umutoza wa APR FC, Darko Novic akaba ashobora gukora impinduka nke muri 11 babanjemo ku mukino ubanza, aho Richmond Lamptey ashobora kuvamo hakinjiramo Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier akavamo hakajyamo Mugisha Gilbert.

    11 bashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila

    Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu

    Abakina mu Kibuga Hagati: Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif na Ruboneka Bosco

    Abataha Izamu: Mahamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

    APR FC irakina na Azam FC kuri uyu wa Gatandatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-kuri-azam-fc