Blog

  • FERWAFA yaba yitambitse urukundo rw'abakinnyi n’abafana? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amakuru ari kuvugwa ko FERWAFA, yamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.

    Byari bimaze kuba umuco cyane ku bafana ba Rayon Sports ko umukinnyi yitwaraga neza mu mukino, abafana b'iyi kipe, mu rwego rwo kumushimira bamuhaga amafaranga.

    Ibi akenshi bikunda kugaragara ku bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports ni bo bakunda guha abakinnyi amafaranga ariko akaba ari umuco umaze kwandura no mu bafana bandi makipe.

    Amakuru dukesha ISIMBI.rw, ni uko FERWAFA binyuze muri Komisiyo y'umutekano na FERWAFA yakoranye inama n'abantu bacunga umutekano ku kibuga mu gihe cy'umukino (Stewards) bababwira ko batagomba kwemera ko hari umufana uzongera guha amafaranga umukinnyi.

    Ibi bikaba ngo ari mu rwego kubungabunga umutekano w'aba bakinnyi ko hari ikintu kibi gishobora kubabaho muri icyi gihe barimo bakusanya aya mafaranga bahabwa n'abafana cyane ko baba begeranye n'abafana cyane.

    Gusa bimeze nk'aho bishobora kuzagorana kuko n'inshuro zose na polisi yagerageje kubabuza nta kintu na kimwe byatanze kuko bakomeje kubaca mu rihumye bakayatanga ibura icyo ibitangazaho.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yaba-yitambitse-urukundo-rwabakinnyi-nabafana/

  • Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 Saa mbili z’umugoroba mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Ineza Sifa wakoraga amanota yiganjemo 3. Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 23 kuri 10 ya Senegal.

    Mu gace ka Kabiri ikipe y’igihugu ya Senegal yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gace ka mbere bituma kanarangira ifite amanota 16 kuri 15 y’u Rwanda. Muri rusange igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rugikomeje kuyobora n’amanota 38 kuri 31.

    Mu gace ka Gatatu ikipe y’igihugu ya Senegal yaje ikomeza kwitwara neza nk’uko byari byagenze mu gace ka kabiri mu gihe bamwe mu bakinnyi batsindiraga u Rwanda barimo Ineza Sifa bo byari byabangiye.

    Karangiye Senegal itsinze amanota 25-12 ndetse ihita inayobora n’amanota 56-50 muri rusange. 

    Mu gace ka Kane ari nako kanyuma ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje igerageza kureba uko yakuramo ikinyuranyo cy’Amahoro 6 yari yashyizwemo.

    Karangiye itsinze amanota 15 kuri 12 ariko birangira muri rusange Senegal ariyo yegukanye intsinzi ku manota 68-65.

    Uyu mukino wakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame. Hari kandi Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ndetse na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal izakina na Hongrie ku mukino wa nyuma w'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu Bagore. 

    Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 25 Kanama 2024 muri BK Arena.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze iy’u Rwanda amanota 68-65

    Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bareba umukino muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146229/imbere-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwatsinzwe-na-senegal-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-146229.html

  • Bushali yasize urwibutso ku mitima yabakunzi… – #rwanda #RwOT

    Bushali watangiye umuziki mu mpera za 2013 yinjiye ku rubyiniro ahamagawe na B Thery  bafatanya kuririmbana indirimbo bise 'Niki' ubundi amusigira urubyiniro akomeza guha ibyishimo abakunzi ba rap bari muri iki gitaramo.

    Uyu muraperi wishimiwe bidasanzwe yakiranywe urugwiro binyuze mu ndirimbo 'Kurura' yakoranye na Juno Kizigenza, akurikizaho 'Igeno', Kinya Trap kumugongo , nituebwe ayifatanya na B Threy, asoreza muri 'Tsikizo'

    Uyu muraperi ni umwe mu bishimwe bidasanzwe wabonaga aririmbana n'abakunzi ba muzika indirimbo zose yaririrmbye ugereranyije n'abandi yavuye ku rubyiniro ubona abantu bakimukeneye.

    Bushali ni umwe mu baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, amaze kumurika  album eshatu  zirimo  'Nyiramubande', iya kabiri yise 'Ku gasima' n'iya gatatu yise '!B!HE B!7'.

    Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi muri korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip hop.


    Bushali yahamagaye B-Threy baririmbana indirimbo Nituebwe yabaye ibendera ry’injyana ya Kinya Trap


    Bushali yasize urwibutso ku mitima y’abakunzi ba muzika ya Hip Hop

    Bushali na B-Threy baririmba indirimbo ‘Tsikizo’

    Kanda hano urebe amafotomenshi y’uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg


    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146226/bushali-yasize-urwibutso-ku-mitima-yabakunzi-ba-hip-hop-bitabiriye-igitaramo-cya-riderman–146226.html

  • Kwishyura miliyoni 1 Frw na raporo ya Polisi: Ibisabwa ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n'ibirukomokaho.

    Rigena ibigo n'ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n'ibirukomokaho, itangwa ry'uburenganzira bwo kubikora n'amabwiriza y'umutekano agomba kubahirizwa.

    Ubu ushaka guhinga urumogi asaba uruhushya rw'agateganyo rwo gukora ibyo bikorwa mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA.

    Urwo ruhushya ni na rwo rufasha rwiyemezamirimo ushaka gukora ubuhinzi bw'urumogi kubona ibyemezo bisabwa kugira ngo abone uruhushya rwa burundu.

    Uruhushya rw'agateganyo ruboneka mu minsi ibiri mu gihe urusaba yujuje ibisabwa, serivisi ikishyurwa miliyoni 1 Frw.

    Ufite konti ku Irembo n'utayifite bose bashobora gusaba iyo serivisi. Ikigo cyangwa umuntu ushaka gukora ubwo buhinzi agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN).

    Asabwa kandi kuba afite fotokopi ya pasiporo n'icyemezo gitangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB kigaragaza ko uwo muntu akwiriye urwo ruhushya rwo guhinga urumogi.

    Ibindi ni ukuba umuntu afite 'certificat' y'ishoramari itangwa n'inzego zifibifite ububasha nka RDB, kugaragaza mu buryo burambuye uko ubuhinzi buzakorwa, icyemezo cy'uko ushaka gukora ubwo bucuruzi yanditswe muri RDB.

    Ibindi bishobora gusabwa ushaka uruhushya rw'agateganyo rwo guhinga urumogi ashobora gusabwa n'impamyabumenyi iriho umukono wa noteri.

    Ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi mu Rwanda ku mpamvu z'ubuvuzi na we aruhabwa na RICA.

    RICA ibanza gusura aho ubwo buhinzi buzakorerwa harebwa niba hujuje ibyangombwa byose uru rwego rusaba.

    Ibintu bikorwa mu minsi 14, ushaka uruhushya akaba yarubonye mu gihe yujuje ibisabwa, ndetse iyo serivisi igatangirwa ubuntu.

    Nk'uko bisanzwe na none ushaka uruhushya rwa burundu aba agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN), agasabwa n'ibindi bintu 11 bituma yemererwa.

    Birimo fotokopi ya pasiporo, kugaragaza mu buryo burambuye uko site izakorerwaho ibyo bikorwa imeze, ibiyikikije mbese uko aho hantu hose hateye.

    Uwo muntu kandi asabwa ikigaragaza ko yanditswe muri RDB, icyemezo gitangwa na Polisi y'u Rwanda kigaragaza ko ibyo agiye gukora birindiwe umutekano na raporo itangwa na RDB igaragaza ko iyo mirimo yagenzuwe ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

    Ushaka uruhushya rwa burundu agaragaza inyandiko ivuguruye ijyanye n'uko azakora ubwo buhinzi, raporo igaragaza abazakora muri ubwo buhinzi, abakozi, n'abandi bantu bashobora kubigiramo uruhare n'ubunararibonye abo bantu bafite.

    Barimo nk'umuntu ushinzwe ibijyanye n'ubuziranenge bw'ibikorwa, ushinzwe umusaruro n'abahinzi babaza babarizwa muri ibyo bikorwa.

    Agomba kugaragaza kandi raporo y'isuzuma ryakorewe muri laboratwari igaragaza ko ubutaka buzakorerwaho ubwo buhinzi bw'urumogi butanduye, burimo nk'ibyuma, imiti yangiza n'ibindi.

    Agaragaza ikindi cyemezo cya laboratwari kigaragaza niba amazi azifashishwa mu kuhira ibyo bihingwa atarimo ibyakwangiriza ibihingwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu bindi ni uko ushaka uruhushya rwa burundu rwo guhinga urumogi agaragaza impagararizi z'ibyo azapfunyikamo uwo musaruro udatunganyije, n'ibimenyetso yagerageje gushyiraho bigaragaza icyo gihingwa, akanatanga kopi y'uruhushya rw'agateganyo.

    Ubu Leta y'u Rwanda yamaze gutegura umushinga wo guhinga urumogi kuri hegitari 134, ruzajya rwifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu twagaragaye ko twakweramo icyo gihingwa ndetse ubu imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'ubuhinzi bwarwo, ruri kubakwa muri ako karere igeze kure, bigateganywa ko izarangira muri Nzeri 2024.

    Ruri kubakwa n'ikigo kizwi nka King Kong Organics, KKOG, aho cyashoyemo miliyoni 10$.

    RDB yamaze gutanga hegitari 35 z'ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw'urumogi.

    Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko muri uyu mwaka a 2024/2025 RDB yateganyije miliyari 2 Frw.

    Ahazahingwa urumogi hazashyirwa uburinzi

    Umuntu wemererwa guhinga urumogi, ashyira uruzitiro rw'ibice bibiri aho ruhinze kandi hakabaho irondo rihoraho.

    Umutekano ucungwa na sosiyete yemewe itanga serivisi z'umutekano zitangwa n'abikorera, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

    Ikindi kandi hagomba kuba hari Camera zicunga umutekano n'iminara ifasha muri icyo gikorwa. Hagomba kuba hari kandi ibimenyetso bimyasa; itumanaho rigenzurwa n'ibindi bikorwa bituma haba ahantu hacunzwe neza.

    Imibare igaragaza ko ku rwego rw'Isi, umusaruro w'urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura miliyari ibihumbi 197,7 z'amadolari mu 2028, avuye kuri miliyari 28,3 mu 2021. Rushobora gufasha mu ikorwa ry'miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n'ibiribwa.

    Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda arimo ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu bihugu by'i Burayi.

    Ushaka uruhushya rwo guhinga urumogi ubu yarubona anyuze ku IremboGov


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwishyura-miliyoni-1-frw-na-raporo-ya-polisi-ibisabwa-ushaka-uruhushya-rwo

  • Karongi: Hagiye gushyirwaho ihuriro ry'abafatanyabikorwa bakora mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 23 Kanama 2024, ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'iminsi ine ryaberaga mu busitani bw'umujyi wa Karongi.

    Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 bakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF risanzwe rihuriyemo abafatanyabikorwa bose, bagabanyije muri komisiyo eshatu, iy'ubukungu, iy'imibereho myiza n'iy'imiyoborere myiza.

    Ati 'Mukurikije uko iri murikabikorwa ryagenze mwabonye ko abafatanyabikorwa bari mu rwego rw'ubuhinzi ari benshi cyane. Birasaba ngo bariya bantu twongere tubicaze, tumenye ngo urakora iki? Ukorera hehe? Abaturage mukorana ni abahe? Kugira ngo duhuze imbaraga mu kunoza ubuhinzi muri aka karere, kongera umusaruro, gufasha abaturage kugeza ibyo bahinze ku masoko no kwihaza mu biribwa ku rwego rw'umuryango birakenewe'.

    Urimubenshi Aimable, Umuyobozi w'Urwego rw'abikorera mu murenge wa Bwishyura, ashimira Leta y'u Rwanda ko yashyizeho imurikabikorwa kugira ngo abashoramari n'imiryango itari iya Leta bagire umwanya wo kumurikira abaturage ibyo bakora.

    Ati 'Imurikabikorwa ni umwanya wo kwigiranaho ukaba n'umwanya wo guhura n'abagenerwabikorwa bacu ari bo baturage tukabereka ibyo dukora. Mu byo nkora harimo n'amatafari n'amapave nkora mu ibumba. Iri murikabikorwa ryangiriye akamaro cyane kuko hari abantu benshi bampaye komande yo kubakorera amatafari bansanze hano mu imurikabikorwa'.

    Imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi, uyu mwaka ryaritabiriwe cyane ugereranyije n'iryo mu myaka yashize bitewe n'uko abaritegura batumiye abahanzi barimo Mavenge Sudi na Eric Senderi bagasusurutsa abaryitabiriye.

    Imurikabikorwa ry'uyu mwaka kandi ryongerewe iminsi rimara iminsi ine mu gihe iryo mu myaka yashize ryamara iminsi itatu rigasozwa amatsiko y'abaturage adashize.

    Mu karere ka Karongi hagiye gushyirwaho ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora ibijyanye n’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hagiye-gushyirwaho-ihuriro-ry-abafatanyabikorwa-bakora-mu-buhinzi

  • Minisitiri Sebahizi yagarurse ku ngamba zo guteza imbere 'Made in Rwanda' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yemeje ko hari ibikwiye kwibandwaho birimo kuzamura ubuziranenge bw'ibikorerwa imbere mu gihugu no kureba icya korwa ngo ibiciro byabyo bibe bitari hejuru cyane.

    Yagize ati 'Ibizakorwa ni byinshi kandi birashoboka, icya mbere ni uko ibigo by'ubuziranenge tubifite, haramutse hari ubushobozi bidafite nabwo bwakongerwa kugira ngo birusheho gufasha inganda gukora ibintu bijyanye n'ubuziranenge mpuzamahanga.'

    Yagaragaje ko ku birebana n'ubuziranenge habamo ibyiciro bityo ko mu gihe umuntu areba ubuziranenge bw'ibicuruzwa bye agomba guhanga amaso isoko ateganya kubicuruzaho.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko yemeza ko u Rwanda rukwiye gukora byose ruhanze amaso isoko mpuzamahanga ku buryo ibikorwa biba byujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Niba uri kureba isoko ry'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba icyo gihe uzareba niba ibicuruzwa byawe byujuje ubuziranenge bujyanye n'aho, niba ari isoko rya Afurika naho bibe bityo.'

    Benshi bakunze kwinubira uko usanga ibintu byakorewe mu Rwanda bishobora kugera ku isoko imbere mu gihugu biri ku biciro byo hejuru ugereranyije n'ibiba byavuye mu mahanga, ibintu bagaragaza ko bishobora gukoma mu nkokora gahunda ya Made in Rwanda.

    Minisitiri Sebahizi yemeza koko ko ibiciro bishobora kuba imbogamizi kuri iyo gahunda ariko ko hakwiye kuba inyigo yizweho neza ku buryo inganda zikorera mu Rwanda zishyirwa aho zishobora kubona ibikorwa remezo by'ibanze bikenerwa muri zo.

    Ati 'Igiciro gishobora kuba imbogamizi ndabyemera, kuko hari serivisi zikenerwa kugira ngo uruganda rukore igicuruzwa kugera kigeze ku isoko. Niba rero ari made in Rwanda n'ubundi ni serivisi zitangwa n'abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Kimwe mu bibazo bigiye gukemuka kandi numva bishoboka, niba ufite uruganda i Kigali, ibyo ukoresha muri urwo ruganda ukaba ubivana i Rwamagana cyangwa Kayonza, kandi bikaba bigize 80% by'igicuruzwa cyawe, icyakuzanye i Kigali gusa ari ukubona amashanyarazi n'umuriro, icyakabaye cyiza ni uko Leta yabiguhera i Kayonza aho ukura bya bikoresho byawe by'ibanze.'

    Yemeza ko ibyo bikozwe neza waba ugabanyije igiciro cy'ubwikorezi, amafaranga y'umurimo n'ibindi, hanyuma igicuruzwa kizaboneka kiri ku giciro cyo hasi ugereranyije n'ibitumizwa hanze.

    Minisitiri Sebahizi ashimangira ko mu bijyanye n'ubucuruzi, u Rwanda rukwiye gukora ibishoboka byose rukagabanya icyuho kikigaragra hagati y'ibitumizwa mu mahanga n'ibyoherezwayo kuko byo bikiri hasi cyane.

    Ati 'Ubundi ubucuruzi bwiza ni ugufata umusaruro wawe, ibyo ukora ukabishyira ku isoko, ryaba mu gihugu imbere cyangwa isoko mpuzamahanga, ubwo nibwo bucuruzi bufite ishingiro. Niba ufite ubwo gukura ibintu hanze gusa ukemura ikibazo cy'abakenera ibyo bicuruzwa ariko nta mirimo watanze ku banyarwanda ahubwo urimo gukorera uwakoze ibyo bicuruzwa.'

    Nko muri Kanama 2024, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n'ibyo rwoherejeyo cyageze kuri miliyoni 411.62 $ muri Kamena 2024, bingana n'izamuka rya 30.88% ugereranyije na miliyoni 314.50 $ cyariho muri Kamena 2023.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yemeza ko iyo utanze umusaruro mu gihugu imbere uba ukemuye ibibazo bibiri, birimo guha abaturage bawe ibyo bakeneye n'amafaranga yabo akaguma mu gihugu imbere ndetse no kwirinda gushaka amadevize.

    Ibindi yagaragaje bigomba gushyirwamo imbaraga ni uburyo bwo kugeza umusaruro ku isoko ku buryo abakora batagorwa no kubona isoko mu gihe umusaruro wabo wiyongereye.

    Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, iheruka gutangazwa yerekana ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba igicumbi cy'ibicuruzwa bifite ireme byakorewe mu gihugu, bizamura ubukungu kandi bikongera imirimo, bitewe n'ishoramari rikomeye mu buhinzi, inganda n'ibikorwa by'ubucuruzi.

    Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko hari ingamba zizafasha mu gutuma gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda' igira imbaraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yagarurse-ku-ngamba-zo-guteza-imbere-made-in-rwanda

  • APR FC isezereye Azam FC ihita ibona itike yo gukomeza mu kiciro gikurikira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino urangiye ikipe ya APR FC itsinze Azamu ibitego 2-0, ibi bihise bituma APR FC ikomeza mu kiciro gikurikira izahura na Pyramids FC yo mu misiri.

    Igitego cya APR FC gitsinzwe na Mugisha Gilbert Ku munota wa 61′

    Koroneli ya Azamu FC Ku munota wa 48′

    Igice cya kabiri gitangiranye impinduka gusimbuza kuruhande rw'ikipe ya Azam FC CHEIKH TIDIANE Sidibe hinjiramo PASCAL GAUDENCE MSINDO

    Amafoto yaranze igice cya mbere cy'umukino kirangire ikipe ya APR FC iyoboye umukino Ku kinyuranyo ki gitego Kimwe

    Igice cya mbere cy'umukino kirangire ikipe ya APR FC iyoboye umukino Ku kinyuranyo ki gitego Kimwe [1-0]

    ni igice cyaranzwe no kwiharira umupira kuruhande rwa APR FC ndetse no gusatira cyane mu gihe ikipe ya Azamu FC yarwanaga no gutinza umukino ndetse no kwigusha Ku mayeli yo kwanga ko APR FC iyishyura.

    Indi koroneli ya APR FC Ku munota 49 kuruhande rwa APR FC

    Koroneli ya APR FC Ku munota wa 48′ Ku mupira waruhinduwe neza na Ruboneka Bosco

    Hongeweho iminota 6′ ngo igice cya mbere cy'umukino kirangire

    Ku munota 45′ Igitego cya APR FC gitswe na Ruboneka Bosco Ku mupira ahawe na kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude

    Ikipe ya APR FC Ku munota wa 34′ ihushije uburyo bukomeye Ku mupira Mugisha Gilbert yarahaye neza Mamadou ariko bawumukuraho

    Ikipe ya APR FC ibuze igitego Ku mupira waruhinduwe neza na Mugisha Gilbert maze Ruboneka awutera inyuma y'izamu Gato Ku munota wa 31′ w'umikino

    Umupira w'umuterekano Ku munota wa 18 Ku ikosa rikorewe Ruboneka rikozwe na Tidiane Sidibe

     

    Umukino ugeze Ku munota wa 7 ubwitabire bwa bafana ba APR FC bqiyongereye cyane

    Koroneli Ku munota wa 1′ kuruhande rwa Azam FC

    Abakinnyi Ku mpande zombi bamaze kugera mu kibuga

    Abakinnyi bagiye kubanzamo kuruhande rw'ikipe ya Azam FC harabura iminota 4′ ngo umukino utangire 

    Mu izamu: Mohamed Mustafa

     

    Ba Myugariro: David Fuente, Yannick Bangala Litombo, Cheikh Sidibe

     

    Abakinnyi bo hagati: Franck Tiesse, Adolf Mtasingwa, James Akaminko

     

    Ba Rutahizamu: GIbril Sillah, FeiToto, Jhonier Blanco

    Abakinnyi bagiye kubanzamo kuruhande rw'ikipe ya APR FC harabura iminota 10′ ngo umukino utangire

    Mu izamu : Pavel Nzilla

    Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert

    Abakinnyi bo hagati: Thaddeo Luanga, Seidu Dauda, Mahamadou Lamine

     

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Mamadou Sy, Ruboneka

     

    Amashusho yuko abafana ba Rayon Sports baje gufana ikipe ya Azamu FC bari gufana.

    APR FC igiye guhura na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w'amajonjora ya mbere ya CAF Champions League, utegerejwe uyu munsi tariki ya 24 Kanama Ku isaha ya 18h00 z'ikigali , kuri Stade Amahoro i Kigali. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Dar es Salaam, APR FC ifite akazi gakomeye ko gushaka uko yishyura iki gitego, igatsinda Azam FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.

    uyu ni umukino w'itabiriwe na bafana baringaniye ugeranyije n'uko byari byitezwe .

    Source : https://yegob.rw/%F0%9F%94%B4-live-apr-fc-vs-azam-fc/

  • Abakunzi ba Hip Hop babukereye mu kumurika Al… – #rwanda #RwOT

    Uraranganyije amaso ku bitabiriye iki gitaramo ubona ko buri wese yakoze uko ashoboye akambara umwambaro ujyanye n'injyana na Hip Hop bisanisha n'abaraperi. 

    Iki gitaramo Riderman na Bulldog bagiye kugifatanya  n'abandi baraperi barimo, Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs ni ukuvuga Green P, PFla na Fireman.

    Riderman aherutse gutangaza ko bamaze amezi abiri mu myiteguro nubwo ukwezi kumwe ariko bakoranye n'itsinda rizabacurangira gusa, ryo ngo ryatangiye mbere, agahamya ko imyiteguro imeze neza cyane.

    Bull Dogg we yizeza abakunzi ba Hip Hop ko abantu  bararyoherwa n'imigendekere y'iki gitaramo cyane ko bari kumwe n'abaraperi bakuranye ndetse n'abakiri bato bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

    Itsinda ry'abacuranzi Shauku Band niryo rigiye gufatanya n'aba baraperi gususurutsa abakunzi ba Hip Hop.

    Iki gitaramo cyateguwe na Ma Africa guterwa inkunga na SKOL mu rwego rwo kurinda abakunzi ba muzika kwicwa n'icyaka.

    Abakunzi ba Hip Hop bagerageje gukora ku myambaro ijyanye n’iy’abaraperi

    Iki kigataramo cyiganjemo umubare mununi w’abakiri bato

    Shauku Band yamaze kwishyushya

    Abafasha abakunzi ba muzika kwinjira no guhabwa amatike nabo biteguye kuva kare

    Riderman yamaze kwitegura

    Itsinda Shauku Band ryamaze kwitegura

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’uko abantu baserutse muri iki gitaramo cya Riderman na Bull Dogg

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146223/abakunzi-ba-hip-hop-babukereye-mu-kumurika-album-ya-riderman-na-bull-dogg-amafoto-146223.html

  • APR FC yasezereye Azam FC ku itara ryo mu Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri ku busa APR FC yatsinze Azam FC bya Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert byafashije Ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukomeza mu kindi cyiciro cya Champions League ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    APR FC yari yakiriye Azam FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024.

    Wari umukino wo gupfa no gukira kuri APR FC cyane ko yasabwaga kuwutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, ni nyuma y’uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0.

    Muri 11 bari babanjemo mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Azam Complex ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, umutoza Darko Nović yari yakoze impinduka 2, Richmond Lamptey na Dushimimana Olivier bavuyemo hinjiramo Taddeo Lwanga na Mugisha Gilbert.

    Azam FC ikaba yari ifite abafana batari benshi, akaba ari abafana ba Rayon Sports bari bambaye imyambaro ya yo baje kuyishyigikira.

    APR FC yatangiye umukino ubona ishaka igitego hakiri kare, Azam FC yo wabonaga gahunda ari ugutinza umukino kuko yari ifite impamba y’igitego yatsindiye mu rugo.

    Ku munota wa 5 Ruboneka Bosco yahinduye umupira ashaka Mamadou Sy ariko wifatirwa n’umunyezamu.

    Ku munota wa 17, APR FC yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco, yahise arihana Sy ashyizeho umutwe umupira ufatwa n’umunyezamu mu buryo bworoshye.

    Ku munota wa 26, Seidu Dauda Yussif yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mohamed Mustafa arawufata.

    Ku munota wa 31 Niyomugabo Claude yahinduye umupira ariko Ruboneka ashyizeho umutwe umupira unyura hanze y’izamu gato.

    Lamine Bah yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 33 ariko umupira ntiwafata ku kirenge neza.

    APR FC waboanaga irimo ikina neza, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 45 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira mwiza wari uhinduwe na Niyomugabo Claude. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Azam FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Cheikh Tidiane Sidibe yahaye umwanya Pascal Gaudence Msindo.

    Ku munota wa 56 Niyomugabo Claude yagerageje guhindura umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Mustafa arawufata.

    Ku munota wa 58, Azam FC yongeye gukora impinduka, James Akaminko yahaye umwanya Ever William Meza Mercado ni nako Franck Tiesse yahaye umwanya Cheickna Ahmadou Diakite.

    Ku munota wa 62 Taddeo yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Mamadou Sy arawuhusha usanga Mugisha Gilbert ahita atsinda igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka za mbere Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey.

    APR FC yongeye gukora impinduka 2 ku munota wa 74, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma binjiyemo havamo Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Ni nako Taddeo Lwanga wagize akabazo k’imvune yahaye umwanya Aliou Souane.

    Umukino warangiye ari 2-0 APR FC ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy’ibitego 2-1. APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri yasezereye JKU

    11 APR FC yabanje mu kibuga

    11 Azam FC yabanje mu kibuga

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Abafana ba APR FC bari babukereye

    Mugisha Gilbert yagize umukino mwiza

    Pavelh Ndzila nta kazi kenshi yabonye

    Nshimiyimana Yunusu yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Niyigena Clement ahanganye na Blanco

    Yunusu mu bwugarizi nta mikino yari afite

    Fei Toto yari yabuze aho amenera

    Byiringiro Gilbert nta makosa yakoraga

    Byiringiro Gilbert nta makosa yakoraga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezereye-azam-fc-ku-itara-ryo-mu-mahoro-amafoto

  • Murera yongeye gutakaza amanota! Amagaju FC y’abakinnyi 10 yasanze Rayon Sports i Kigali iyibaga nta kinya iri imbere y’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports n'Amagaju FC warangiye amakipe yombi agabanye inota rimwe doreko rwari rwabuze gica.

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije ibitego 2-2 n'Amagaju y'abakinnyi 10. Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Rayon Sports inganya kuko umunsi wa mbere wa shampiyona Gikundiro yanganyije na Marine FC igitego 1-1.

    Ubu uko urutonde rwa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2024-25 ruhagaze by'agateganyo, nyuma y'iminsi ibiri, Rayon Sports iri ku mwanya wa 4.

    1. Gasogi United amanota 6

    2. Kiyovu Sports 3 yakinnye umukino umwe gusa.

    3. Gorilla Fc amanota 3 yakinnye umukino umwe gusa

    4.Rayon Sports ifite 2

    Source : https://yegob.rw/murera-yongeye-gutakaza-amanota-amagaju-fc-yabakinnyi-10-yasanze-rayon-sports-i-kigali-iyibaga-nta-kinya-iri-imbere-yabafana-bayo/