Blog

  • Shampiyona y’u Rwanda yakinwe umunsi wayo wa 2 Mukura VS ikomeza gushyira mu rujijo abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 24 Kanama 2024, Shampiyona y'u Rwanda yakomeje n'imikino ibiri yari itegerejwe cyane. I Huye, Mukura Victory Sports yakinnye na Etincelles FC y'i Rubavu, ariko amakipe yombi anganya 0-0, buri imwe igumana inota rimwe.

    Mu karere ka Rubavu, Rutsiro FC yakiriye Vision FC mu mukino wayihesheje amanota atatu, nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nsabimana Yves. N'ubwo uyu mukinnyi yananiwe gutsinda penaliti, igite cye cyatumye Rutsiro FC itahana ibyishimo,

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-yu-rwanda-yakinwe-umunsi-wayo-wa-2-mukura-vs-ikomeza-gushyira-murujijo-abakunzi-bayo/

  • Karongi: Umusore w'imyaka 21 yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 24 Kanama 2024.

    Mu masaha ya mu gitondo nibwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw'umudugudu ko uyu musore wavugwagaho gucuruza no kunywa urumogi yimanitse mu mugozi, ubuyobozi bw'umudugudu buhita bubimenyesha ubuyobozi bwisumbuye.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE ko aya makuru bakiyamenya bagiye aho byabereye bari kumwe n'abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) batangira iperereza.

    Ati 'Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, inzego z'umutekano n'Urwego Ubugenzacyaha bwahageze. RIB itangira iperereza. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma'.

    Mu butumwa ubuyobozi bwahaye Abaturage, bwasabye buri wese kujya agaragaza ikibazo hakiri kare, ubuyobozi bugafasha abaturage gushaka igisubizo kandi bakanatanga amakuru ku gihe mu gihe babona hari abaturanyi bafite ikibazo cyaganisha ku kubura ubuzima.

    Mbere y'uko uyu musore agaragara mu ishuka yapfuye yari yaraye abwiye nyina ko yumva amaze kwirambirwa kuko amaze igihe yiyangiriza ubuzima.

    Bukeye uyu musore yabwiye nyina ko ashonje, nyina amutuma kugura umuceri ngo amutekere, avuyeyo abwira nyina ngo amuzanire intebe yicare aruhuke, nyina yikomereza imirimo yongera kumubona amanitse mu mugozi w'ishuka yapfuye.

    Uyu musore uvugwaho kuba yanywaga urumogi akanarucuruza, yari amaze iminsi yihishahisha nyuma yo gutera icupa umuntu akamukomeretsa hagati y'amabere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-w-imyaka-21-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Jay Polly yahawe icyubahiro mu gitaramo cya R… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa aba baraperi barimo Green P, P Fla , Bulldogg  na Fireman bakoreye mu gitaramo cyiswe 'Icyumba cy’Amategeko' cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

    Jay Polly umaze imyaka itatu yitabye Imana bagenzi be bari bahuriye mu itsinda Tuff Gang bamuhaye icyubahiro binyuze mu ndirimbo 'Amaganya', 'Kwicuma'  iyo byageraga  ku gice Jay Polly yaririmbye bahaga umwanya abafana bakahiririmbira.

    Amajwi y'abakunzi ba muzika bari muri iki gitaramo cyitiriwe album Icyumba cy'Amategeko yumvikanye asubiramo izina 'Jay Polly'  inshuro nyinshi ndetse ku rubyiniro hazanwa ifoto ye.

    Jay Polly yabaye icyatwa mu muziki w'u Rwanda, ku buryo icyuho cye kigaragaza.

    Niwe wari waratangije umushinga wo gukorana Album bahuriyeho. Ndetse, Green P yavuze ko muri uyu mwaka izajya hanze 'uko byagenda kose'.

    Iyi foto igaragaza Jay Polly yahanzwe n'umunyabugeni, ndetse yazamutse ku rubyiniro ashimirwa ubuhanga yagaragaje mu kuyihanga.

    Ni mu gihe Bull Dogg ariwe wakiriye iyi foto ku rubyiniro, ndetse yagiye ayishyira hanze mu rwego rwo kuyereka abafana b'uyu muraperi.

    Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi', n'izindi.

    Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

    Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

    Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori.Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

    Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003, ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

    Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

    Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye nubwo zitamenyekanye cyane.

    Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.

    Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa 'Ivuka', akora akazi ko gushushanya.


    Green P na Fireman bitegereza ifoto ya Jay Polly yari izanwe ku rubyiniro


    Imyaka ibaye 3 Jay Polly yitabye Imana

    Tuff Gang yari yongeye kwihuza



    Tuff Gang yakumbuje abakunzi  ba muzika ibihe banyuze bagikora indirimbo bakoze bacyinjira muri muzika

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Bull Dogg na Riderman

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146232/jay-polly-yahawe-icyubahiro-mu-gitaramo-cya-riderman-na-bull-dogg-amafoto-146232.html

  • Amahoteli, amabanki n'ibigo bya Leta byanze kwitabira imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 23 Kanama 2024, ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'iminsi ine ryaberaga mu busitani bw'Umujyi wa Karongi.

    Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 bakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umwe mu baturage witabiriye iri murikabikorwa yabwiye IGIHE ko yari afite icyifuzo yashakaga kugeza ku Kigo cy'igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura, WASAC Group kijyanye n'amavomo yubatswe agatahwa ku mugaragaro ariko akaba adakora.

    Ati 'Byaba byiza ubutaha bagiye baza bakadusobanurira serivisi batanga n'ufite ikibazo cyangwa serivisi akeneye akababonera mu imurikabikorwa'.

    Akarere ka Karongi gaherutse gushyirwa mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali ku rwego rwa kabiri, gahabwa umwihariko wo kuba akarere k'ubukerarugendo.

    Nubwo bimeze gutya ariko ntagikorwa na kimwe cyo muri uru rwego cyagaragaye mu imurikabikorwa ry'akarere cyaba Ikigo gifasha ba mukerarugendo cyangwa hoteli ikorera muri aka karere.

    Umuyobozi w'imwe muri hoteli zikorera muri aka karere yabwiye IGIHE ko impamvu batitabiriye iri murikabikorwa ari uko amakuru y'uko rihari bayamenye hasigaye iminsi ibiri ngo imurikabikorwa ribe.

    Ati 'Urwego rw'amahoteli ruri kongera kwiyubaka nyuma y'ibihe bya covid-19. Muri ibi bihe dufite akazi kenshi, ariko iyo batumenyesha hakiri kare twari kubitegura natwe tukamurikira abaturage serivisi dutanga'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yabwiye IGIHE ko icyuho cyo kuba amahoteli na bimwe mu bigo bya Leta bataritabiriye imurikabikorwa nabo bakibonye ndetse ko hari abaturage babagejejeho iki kibazo.

    Ati 'Uburyo amabwiriza ateye abo bantu bose ni abanyamuryango ba JADF mu karere. Ubutumire twabubagejejeho ariko amahoteli atubwira ko nta nyungu abona mu imurikabikorwa, ibigo bya Leta n'amabanki bo bavuga ko bisaba ko ku cyicaro gikuru cyabo aribo babaha uburenganzira bwo kuza kumurika ibyo bakora'.

    Habinshuti yavuze ko mu nteko rusange y'abafatanyabikorwa bari gutegura bazatumira ibi bigo byose babibwire ko ari ikibazo kuba batitabira ngo bamurikire Abanyarwanda serivisi batanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko ubutaha bazarushaho kunoza uburyo bukoreshwa mu gutumira ku buryo amahoteli, amabanki n'ibigo by'imari bazajya bahaboneka bakamurikira abaturage serivisi batanga.

    Mu karere ka Karongi hakorera amahoteli 17 ibigo by'imari birenga 20 n'ibigo bya Leta birimo REG, WASAC Group. Muri aka karere kandi hakorera ibitaro birimo ibya Kibuye, Ibya Mugonero n'ibya Kilinda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahoteli-amabanki-n-ibigo-bya-leta-byanze-kwitabira-imurikabikorwa-ry-akarere

  • Tujyanye ku Nyanja y'Umunyu ifite umwihariko wo kutarangwamo amafi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyo uri ku nkombe zayo, uba uhagaze muri metero 430 munsi y'ikigero cy'amazi y'inyanja (430 meters below sea level). Nta handi hantu ku Isi wahagaragara hari kuri iki kigero. Ubujyakuzimu bwayo burebure ni uburi muri metero 304.

    Amazi y'inyanja abamo umunyu, aho nibura kuri litiro y'amazi, ushobora gusangamo amagarama 35. Ku mazi y'Inyanja y'Umunyu, aya magarama yikuba hafi inshuro 10, akaba 350.

    Ibi bivuze ko kubona ibinyabuzima muri iyi nyanja ari ikizamini mu bindi, ndetse bikarushaho kujya habi iyo utekereje ko iyi nyanja iri gukama ku muvuduko uteye ubwoba, dore ko nibura buri mwaka aya mazi akama metero imwe.

    Ibimenyetso by'iri kama ry'iyi nyanja ubibona ugeze ku nkombe zayo, dore ko hari bimwe mu binogo n'ibice by'ibibumba by'umunyu bigaragara ku nkombe nyamara byarahoze bitwikiriwe n'amazi yayo.

    Ibi bice by'ibumba nta kinini bimaze magingo aya, uretse gukurura abakerarugendo gusa mu myaka ibihumbi ishize byari imari ishyushye kuko byakoreshwaga mu bijyanye no kubika umusaruro, imigenzo y'Iyobokamana nko kwiyeza ibyaha ndetse yewe n'ubuvuzi, aho hari abizeraga ko uyu muntu ushobora gufasha umuntu gukira indwara zirimo iz'uruhu.

    No kugeza magingo aya, hari benshi bajya kuri iyi nyanja bajyanywe gusa no koga aya mazi, kuko bizera ko ashobora kubafasha gukira indwara z'uruhu baba barwaye, bitewe n'uyu munyu urimo.

    Hari n'abaganga batanga uyu muti ndetse yewe hari n'ubushakashatsi bwerekanye ko aya mazi afite akamaro cyane cyane ku bijyanye no gusohora imyanda mu ruhu ndetse no gutuma rugira ubuhehere.

    Bibiliya igaruka kuri iyi nyanja inshuro zirenga 10, aho yerekana ko yahoze ikoreshwa n'Abami mu bijyanye no kwitegura urugamba, ndetse ikaba yaranabaye isibaniro ry'imirwano y'ubwami bitewe n'umutungo kamere wiganjemo wa munyu, washakishwaga impande zose.

    Mu Gitabo cyo Kubara ibice 13, hagaragaramo uburyo iyi nyanja yifashishwaga nk'umupaka w'ubutaka bwahawe imiryango y'Abisirayeli.

    Ikindi ni uko mu Ntangiriro Igice cya 14, hagaragaramo ko Sodoma na Gomora bivugwa muri Bibiliya, byari neza hafi y'iyi nyanja. Iyi Mijyi yamenyekanye cyane kubera uburyo yarimbuwe n'Imana izira ibyaha byayo, nk'uko bigaragara muri Bibiliya.

    Iyi Nyanja kandi igira umwihariko wo kuba idakora ku mazi magari, dore ko iri hagati ya Jordanie na Israel. Ibi bituma amazi y'imigezi ayinjiramo adakomeza ngo asohoke, kuko uburyo bwonyine avamo ari uguhinduka umwuka (evaporation) bitewe ahanini n'ubushyuhe bw'izuba.

    Iyo wongeyeho ko iyi nyanja imaze imyaka ibarirwa muri za miliyoni, aho byinshi mu binyabutabire biyirimo bitigeze biyisohokamo, byose hamwe ni bimwe mu bituma kuri ubu irimo umunyu mwinshi ku buryo ibinyabuzima byinshi bitabasha kuwihanganira.

    Umusozi uri hakurya ni muri Israel

    Inyanja y’Umunyu iri hagati y’imisozi, igakikizwa na Jordanie ndetse na Israel

    Iyi nyanja iriho ibibumbamo by’umunyu bimaze imyaka myinshi

    Abantu benshi bajya koga muri iyi nyanja mu rwego rwo kwivura indwara z’uruhu, bitewe n’ibinyabutabire biri muri iyi nyanja

    Abari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2,5 nibo basura iyi nyanja buri mwaka

    Iyi nyanja ifite amateka maremare, ndetse izina ryayo ryanditse muri Bibiliya inshuro 10

    Benshi bajya koga mu mazi y’iyi nyanja bashaka gukira indwara z’uruhu

    Ku mugoroba izuba riri kurenga, ni uku iyi nyanja iba igaragara

    Ibibumbano by’umunyu biri ku nkombe z’iyi nyanja

    Iyi nyanja yagiraga uruhare mu mibereho y’aba kera, binyuze mu kubika umusaruro n’ibindi

    Aba bari kwisiga ibumba riboneka hafi y’Inyanja y’Umunyu rivugwaho kuba ryiza ku ruhu

    Iyi nyanja ikikijwe n’imijyi mito mito

    Iyi nyanja igenda ikamaho metero buri mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyanye-ku-nyanja-y-umunyu-ifite-umwihariko-wo-kutarangwamo-amafi-amafoto

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports wakuweho #rwanda #RwOT

    Umukino wa shampiyona wo Rayon Sports yagombaga kuzakira APR FC wakuweho kubera ko wahuriranye n’umukino wa Pyramids FC muri CAF Champions League.

    Ni umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wagombaga kuzaba tariki ya 14 Nzeri 2024.

    Nyuma y’uko APR FC yaraye isezereye Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, byari bivuze ko uyu mukino uhita uvaho kuko umukino izahuramo na Pyramids FC mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League uzaba tariki 13 Nzeri 2024 mu Rwanda n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Misiri.

    Ntabwo kandi byashoboka ko uzanwa mbere bitewe na gahunda z’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ifite imikino 2 y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, izakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri na Nigeria mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri 2024.

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports wakuweho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-wakuweho

  • Azam FC yikanze amarozi ikora ibidakwiye #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko APR FC ikina umukino wo kwishyura na Azam FC w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, iyi kipe yagaragaje gusa niyikanga amarozi.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanana 2024 maze APR FC iwutsinda 2-0 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Mbere y’uyu mukino Azam FC yatinze gutangira kwishyushya (warm up) kubera ko yatinze kwinjira mu rwambariro yari yateguriwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mbere kujya mu rwambariro boherejemo abakozi ba bo batwaramo amajerekani 5 y’amazi babanza kuyamenamo, bayamena no ku nkuta hose bahakorera isuku mbere yo kujyamo

    Ikindi cyagaragaye ni uko ubwo basohokaga bajya kwishyushya, banze kunyura mu nzira isanzwe bateguriwe banyura ahandi, bisa nk’aho hari icyo bikangaga.

    Azam FC yikanze amarozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/azam-fc-yikanze-amarozi-ikora-ibidakwiye

  • Riderman na Bull Dogg bakuriwe ingofero mu gi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino buri wese wacyitabiriye yakoze uko ashoboye aserukana umwambaro umufasha kujyanisha n'imyambarire y'abaraperi, abenshi bakaba baserukanye ingofero za flap cap zambarwa cyane n'abaraperi n'imyenda ibarekuye.

    Ni igitaramo cyari gifitiwe amatsiko cyane dore ko buri umwe yashakaga kureba no kumva uko aba bagabo babiri bitwara ku rubyiniro.

    Aba baraperi binjiye ku rubyiniro saa Yine zuzuye banzika mu ndirimbo 'Hip Hop', 'Amategeko 10' na 'Mubaniga' bakirijwe impindu n'amashyi n'abakunzi b'umuziki bari baje muri iki gitaramo cyahawe akazina k'Ijoro rya Hip Hop.

    Bull Dogg na Riderman bashimiye Mico The Best na Knox Beat babafashije gukora iyi album igizwe n'indirimbo esheshatu.

    Riderman yagize ati 'Ndashimira Bull Dogg, na Mico The Best ndetse na Knox Beat, buriya twari tugiye gukorana indirimbo na Mico birangira aduhaye igitekerezo cyo gukora iyi album.'

    Ruderman yahise afata akaruhuko Bulldogg ahamagara B Threy baririmbana indirimbo 'Mood' iri mu zishimiwe cyane, nyuma yaho akomereza ku ndirimbo ze z'imaze imyaka isaga 10.

    Izi ndirimbo zirimo 'Nk'Umusaza', 'Benkoni' n'izindi zazamuye mu bicu abakunzi ba muzika ku buryo bugaragara ubona ko basa n'abasubiye mu bihe izi ndirimbo zari zigezweho.

    Bull Dogg yahise ahagamara, Fireman, Green P na P Fla binjira mu mirongo ya Hip Hop, muri za ndirimbo zabo za kera ibinyura benshi ubona ko buri wese yaririmbaga amagambo azigize.

    P.Fla yabimburiye abandi mu mirongo ya rap igize indirimbo 'Umusaza PFla' na 'Zahabu' aha umwanya Fireman washyize abafana ku rundi rwego binyuze mu ndirimbo 'Umuhungu wa muzika', 'Muzadukumbura' na 'Itangishaka'.

    Umuraperi Green P yazamuye abakunzi ba Hip Hop mu bicu yifashishije indirimbo  'Kandagira abanzi ', akurikizaho 'Kwicuma' yaririmbanye na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya Tuff Gang.

    Riderman yavuye mu karuhuko agarukana imbaduko aririmba indirimbo ze zakunzwe  zirimo 'Umwana w'umuhanda', 'Padre' , 'Mambata', 'Holo', n'izindi zishimiwe ku buryo bukomeye.

    Uyu muraperi yahise amagara  Bulldogg bongera guhuza imbaraga baririmbana indirimbo  zose ziri kuri album bahuriyemo  zirimo 'Nkubona fo', 'Miseke Igoramye', 'Bakunda abapfu'

    Kubera uburyohe aba baraperi ntibamenye ko indirimbo zabo zarangiye  batangira kubazanya niba zirangiye ubona ko bakinyotewe bashaka gutaramana n'abakunzi babo.

    Riderman na BullDogg bashimiye abakunzi ba Hip Hop baje kubashyigikira nabo babakiriza amashyi n'impundu babereka ko banyuzwe nubwo badashize ipfa basohoka muri Camp Kigali ku isaha ya sita z'igicuku.

    Bull Dogg yanyuzwe n’urukundo abakunzi ba Hip Hop bahaye iki gitaramo cyamuhuje na Riderman

    Riderman yashimiye abakunzi ba Hip Hop  baje gushyigikira iki gitaramo cyarangiye saa sita z’ijoro

    Akanyamuneza kari kose kuri Bull Dogg

    Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizahora mu mitwe ya benshi 

    Riderman na Bull Dogg basize bahaye umukoro barumuna babo

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Bull Dogg na Riderman muri Camp Kigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146231/riderman-na-bull-dogg-bakuriwe-ingofero-mu-gitaramo-bamurikiyemo-album-icyumba-cyamategeko-146231.html

  • FERWAFA yaba yitambitse urukundo rw'abakinnyi n’abafana? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amakuru ari kuvugwa ko FERWAFA, yamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.

    Byari bimaze kuba umuco cyane ku bafana ba Rayon Sports ko umukinnyi yitwaraga neza mu mukino, abafana b'iyi kipe, mu rwego rwo kumushimira bamuhaga amafaranga.

    Ibi akenshi bikunda kugaragara ku bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports ni bo bakunda guha abakinnyi amafaranga ariko akaba ari umuco umaze kwandura no mu bafana bandi makipe.

    Amakuru dukesha ISIMBI.rw, ni uko FERWAFA binyuze muri Komisiyo y'umutekano na FERWAFA yakoranye inama n'abantu bacunga umutekano ku kibuga mu gihe cy'umukino (Stewards) bababwira ko batagomba kwemera ko hari umufana uzongera guha amafaranga umukinnyi.

    Ibi bikaba ngo ari mu rwego kubungabunga umutekano w'aba bakinnyi ko hari ikintu kibi gishobora kubabaho muri icyi gihe barimo bakusanya aya mafaranga bahabwa n'abafana cyane ko baba begeranye n'abafana cyane.

    Gusa bimeze nk'aho bishobora kuzagorana kuko n'inshuro zose na polisi yagerageje kubabuza nta kintu na kimwe byatanze kuko bakomeje kubaca mu rihumye bakayatanga ibura icyo ibitangazaho.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yaba-yitambitse-urukundo-rwabakinnyi-nabafana/

  • Imbere ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 Saa mbili z’umugoroba mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Ineza Sifa wakoraga amanota yiganjemo 3. Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 23 kuri 10 ya Senegal.

    Mu gace ka Kabiri ikipe y’igihugu ya Senegal yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gace ka mbere bituma kanarangira ifite amanota 16 kuri 15 y’u Rwanda. Muri rusange igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rugikomeje kuyobora n’amanota 38 kuri 31.

    Mu gace ka Gatatu ikipe y’igihugu ya Senegal yaje ikomeza kwitwara neza nk’uko byari byagenze mu gace ka kabiri mu gihe bamwe mu bakinnyi batsindiraga u Rwanda barimo Ineza Sifa bo byari byabangiye.

    Karangiye Senegal itsinze amanota 25-12 ndetse ihita inayobora n’amanota 56-50 muri rusange. 

    Mu gace ka Kane ari nako kanyuma ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje igerageza kureba uko yakuramo ikinyuranyo cy’Amahoro 6 yari yashyizwemo.

    Karangiye itsinze amanota 15 kuri 12 ariko birangira muri rusange Senegal ariyo yegukanye intsinzi ku manota 68-65.

    Uyu mukino wakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame. Hari kandi Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ndetse na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal izakina na Hongrie ku mukino wa nyuma w'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu Bagore. 

    Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 25 Kanama 2024 muri BK Arena.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze iy’u Rwanda amanota 68-65

    Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bareba umukino muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146229/imbere-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwatsinzwe-na-senegal-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-146229.html