Blog

  • Umuriri wa Tuff Gang n’imyambaro y’abacamanza… – #rwanda #RwOT

    Bizavugwa ibihe n’ibihe, kuko ari igitaramo cyagaragaje ko imyitwarire abantu batekeza ku baraperi itandukanye n’imibereho n’imigirire yabo ya buri munsi.

    Ni ubwa mbere Riderman na Bull Dogg bahuje imbaraga bagakora igitaramo nk’iki cyagutse.

    Ariko kandi byaturutse kuri Album ‘Icyumba cy’amategeko’ bakoranye, bamuritse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

    Riderman yasobanuye ko kuba barabashije gukora igitaramo byaturutse kuri Mico The Best wabagiriye inama yo gukorana.

    Yavuze ko ubwo bari muri studio bagiye gufasha Mico The Best mu ndirimbo ye, ari bwo ‘yatubwiye kuba twakorana indirimbo ni uko turahimba kugeza tugeze kuri Album’.

    Riderman yashimye mugenzi we Bull Dogg kuba barakoranye iki gihango, kandi yumvikanisha yaryoheye benshi.

    Uyu muraperi yavuze ko ibitaramo byo kumurika iyi Album bizakomeza no mu bindi bice by’igihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

    Bamuritse iyi Album bashyigikiwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, ndetse n’abaraperi nka Bushali, Ish Kevin, B-Threy, Siti True Karigombe, Tuff Gangs, Kenny K Short, Kivumbi n’abandi.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cy’akataraboneka.



    1.Umunyarwenya Mistustu yaserutse mu mwambaro w’abacamanza

    Iki gitaramo cyiswe Icyumba cy’Amategeko bamwe bari biteze ko Riderman na Bull Dogg bashobora kuza bambaye imyenda y’abacamanza gusa siko byagenze.

    Umunyarwenya Mitsutsu yatunguranye agaragara mu myambaro umuntu yakwita iy’abacamanza n’impapuro zibaranga we na mugenzi we witwa Bennoview bamaze koko nk’abagiye mu Cyumba cy’Amategeko. 

    Ubwo indirimbo ‘Mood’ ya Bull Dogg na B-Threy yajyagamo aba banyarwenya bari bigize abacamanza babaye nk’abaca impaka bakubita inyundo kuri bimwe bikorwa nk’abanyamategeko.



    2. Bull Dogg yashimiye ababyeyi be n’abana batatu

    Umuraperi Bull Dogg yakozwe ku mutima n’amateka yandikiye muri iki gitaramo cya muhuje na mugenzi we ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.

    Ubwo Bull Dogg yari ageze hagati yafashe umwanya ashimira ababyeyi be n’abana be batatu

    Ati “…Ndashima cyane ababyeyi bambyaye bakanshyira ku Isi, iyo bitaba uko ntimwari kumbona.” Yavuze ko nawe yagutse, ndetse yagize umuryango urimo abana batatu.

    Uyu muraperi yavuze ko gukora Hip Hop, bihora bimwibutsa cyane gushima abaraperi bamubanjirije nka Mahoniboni.



    3. Umuriri wa Tuff Gang nubwo itaririmbye Live

    Iki gitaramo benshi bari biteze ko kizaba kigizwe n’umuziki wa Live bitewe n’uko cyari gifite itsinda ry’abacuranzi  Shauku Band bari bamaze amezi abiri bitoza.

    Gusa siko byagenze kuko aba baraperi bose  P Fla , Fireman , Bull Dogg na Green P bakoresheje playback umwanya wose bamaze ku rubyiniro.

    Aba baraperi bishimiwe cyane bakumbuje benshi ibihe byabo bya mbere bakiri kumwe na Jay Polly baririmba indirimbo zirimo “Amaganya” ni izindi.

    Ariko kandi P-Fla yabaye nk’uwigaranzura bagenzi be, kuko abafana be bahamagaye izina rye igihe kinini, bashaka ko abataramira.

    Ni mu gihe Fireman yaririmbye indirimbo ze yimara agahinda. Yavuze ko ubwitabire ‘bw’abantu mbona hano ntibubeshya’.

    Avuga ko Hip Hop yarwanyijwe, ariko abantu bayifitiye urukundo uko byagenda kose.


        

    4. Jay Polly yahawe icyubahiro

    Ubwo Tuff Gang yari ku rubyiniro abakunzi wa Hip Hop bishimiye uburyo aba baraperi bahaye icyubahiro mugenzi wabo baririmba indirimbo ze ndetse n’izo bakoranye.

    Ubwo bageraga ku gitero cya Jay Polly bakuragaho imiziki bakareka abakirikiye igitaramo bakahiririmbira ubwabo.

    Bazamuye kandi ku rubyiniro, umunyamugeni wahanze ifoto ya Jay Polly, bayimurikira abafana mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro.



    5. Ni ubwa mbere abaraperi bakoze igitaramo kikarangira nta nduru

    Uwavuga ko iri joro ritazibagirana ntiyaba abeshye bitewe n’ubumwe bwaranze aba baraperi nyamara mu myaka yashize bahoraga mu nkuru zibahanganisha bivugwa ko bafitanye urwango.

    Riderman yashimiye Bull Dogg ku bwitange yagize kuri iyi album bakoranye dore ko iki gikorwa nacyo ari ubwa mbere cyari kibayeho mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.

    Kivumbi na Kenny K Shot bashimiye Riderman na Bull Dogg babaharuriye inzira bari kunyuramo uyu munsi. Benshi mu basesenguzi ba muzika bavuga ko uyu ari umukoro ukomeye basigiye abakiri bato.

    Urebye uko Riderman na Bull Dogg bitwaye ku rubyiniro yahita yemeza ko amezi abiri bamaze bitoza atapfuye ubusa.

    Riderman na Bull Dogg binjiranye ku rubyiniro baririmbana indirimbo eshatu mu zigize Icyumba cy’Amategeko ubundi Riderman asigira Bull Dogg urubyiniro ajya mu karuhuko gutegura uko agaruka ku rubyiniro.

    Bull Dogg nawe yakoresheje umwanya we neza ahamagara B Threy baririmbana indirimbo “Mood” yishimiwe na benshi.

    Yaboneyeho umwanya ahamagara Tuff Gang yose barongera biyibutsa ibihe byabo bya kera binyuze mu ndirimbo bakoze zitandukanye ndetse buri muraperi nawe ahabwa umwanya aririmbira abakunzi ba HipHop.

    Rider Man yageze aho agaruka ku rubyiniro yinjirana imbanduko n’imbaraga akoresha indirimbo ze zakunzwe na benshi zimwe aririmba chorus yazo ukobona ajyana n’abitabiriye igitaramo.

    Riderman yongeye guhamagara Bull Dogg baririmbana indirimbo eshatu zari zisigaye kuri album yabo Icyumba cy’Amategeko.

    Aba baraperi bombi basoje igitaramo bashimira buri wese waje kubashyigikira babizeza ko bagiye gukomeza uyu mubano bafitanye mukubaka ahazaza ha Hip Hop nyarwanda.

    KANDA HANO UREBE UKO RIDERMAN NA BULL DOGG BASERUTSE MURI IKI GITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146250/umuriri-wa-tuff-gang-nimyambaro-yabacamanza-udushya-5-twaranze-igitaramo-cya-riderman-na-b-146250.html

  • Gisagara: Abahoze barwaje bwaki banyuzwe n'ingamba zafashwe mu guhashya igwingira – #rwanda #RwOT

    Iyo utembereye hirya no hino mu Karere ka Gisagara uhabona ibikorwa bitandukanye mu midugudu birimo gupima abana ibiro, ibikoni by'umudugudu n'ibyo ku bigo nderabuzima byose bigamije gufasha abana bato kuzamura imirire yabo.

    Mu Murenge wa Save ku Kigo Nderabuzima cya Save, hagaragara umwihariko w'itsinda ry'ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho n'abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatorika y'u Rwanda (CUR) , biga ibijyane n'imirire ndetse n'abiga ubuzima rusange, bavuga ko bahinduye imyumvire bari bafite ku bijyanye no gutegura amafunguro.

    Akimana Clarisse, umubyeyi wo mu Murenge wa Save, Akagari ka Gatoki, Umudugudu wa Gasambu, yabwiye IGIHE ko yamenye ko umwana we ari mu mirire mibi yamuzanye ku Kigo Nderabuzima kumukingiza.

    Ati 'Uyu mwana ni uwa kane mbyaye. Sinari narigeze ndwaza bwaki. Uyu mwana yagize amezi 9 afite ibiro 6 gusa atanazi kwicara. Bakimara kunshyira mu gikoni, bahise banaduha abanyeshuri ba Kaminuza badukurikirana, aho banadusura mu rugo,bakatwigisha gutegura amafunguro,kugirira isuku ibikoresho tugabuririramo abana n'ibindi.''

    Akimana, akomeza avuga ko mu gihe cy'amezi ane amaranye n'aba bajyanama mu mirire, byatumye umwana we yiyongera,ubu akaba atangiye kwiga kugenda, kuko yavuye mu mutuku ubu ageze mu cyatsi kibisi.

    Umuyobozi w'abanyeshuri biga muri muri CUR, Alain Ntabahiganayo yavuze ko biyumvamo inshingano yo gufasha aho baherereye kubera ko bibagirira akamaro haba mu kunguka ubumenyi mu byo biga, ariko kandi bakanafasha abo baturanye.

    Ati 'Buri wa Gatanu,uko ababyeyi baje kwita ku bana natwe tuza hano tukabasangiza ubumenyi dufite. Tunatekereza gahunda y'Igi ku mwana, twashakaga gushyira mu bikorwa ibyo twiga,kuko tuzi neza umumaro w'indyo yuzuye ku bana.''

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Save, Sr Nyiraminani Marie Bellancille, yavuze ko muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana,CUR nk'umuturanyi wabo igira uruhare mu kubunganira, cyane cyane mu bukangurambaga.

    Yavuze uburyo abo banyeshuri bashyizeho gahunda bise 'Igi ku mwana', aho bitanga igiceri cy'ijana kuri kuri buri mwana ngo abashe kurya neza, bakanabikangurira ababyeyi gutanga uruhare rwabo.

    Ati 'Gahunda y'igi ku mwana, yatumye twongera ubwiza bw'amafunguro tubaha kuko ibyo tubatekera biba birimo n'amagi. N'iyo tutabonye amagi angana n'umubare wabo, ayo dufite tuyavungurira mu ifunguro rya bose ariko tukaba twizeye ko umwana wese ariye neza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Dusabe Denise yagize ati 'N'ubwo ku bigo nderabuzima haba hari abakozi,ariko iyo tubonye abanyeshuri nka bariya bafite ubumenyi bakabugeza ku baturage, kugeza no ku rwego rwo kubasanga mu rugo, ni andi maboko tuba twungutse muri uru rugamba duhoramo rwo kurwanya igwingira mu bana, by'umwihariko mu gihe cy'iminsi 1000.''

    Kugeza ubu, mu Karere ka Gisagara gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi ya NST1, isize imibare yo kurwanya igwingira ivuye kuri 31% igera kuri 17,9%.

    Abana bahabwa amafunguro arimo indagara, imboga n’igi kugira ngo bagire intungamubiri zibafasha gukura neza

    Alain Ntabahiganayo wiga muri CUR, yavuze ko we na bagenzi be biyumvamvamo ishema ryo kuba bagira uruhare mu iterambere ry’agace bigamo

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Save,Soeur Nyiraminani Marie Bellancille yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere

    Dusabe Denise,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri Gisagara, avuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa b’akarere bwatunye bava kuri 31% ry’igwingira ry’abana muri 2017, bagera kuri 17,9% muri 2024

    Mu gikoni mbonezamikurire cya CS ya Save, ahatangirwa amasomo y’imirire iboneye ku bana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abahoze-barwaje-bwaki-banyuzwe-n-ingamba-zafashwe-mu-guhashya

  • Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z'ibigarasha n'abajenosideri.  #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyiragaho abagize Guverinoma, ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bibasiwe, nanjye ndimo, ngo twari tuzi ko ibyo dukora tuzabihererwa ingororano yo kwinjizwa muri guveninima. Ibi ni ibitekerezo ( biboze)byakwirakwijwe na ba bandi muzi[ndlr: Ibigarasha n'abajenosideri].

    Hari n'abavuze ngo nirirwa nsakuza kuri Twitter, yewe ngo nanazengurutse Igihugu mbyinira umwanya muri Leta. Burya injiji zicwa no kutabimenya koko!

    Reka mbabwire rero: 

    1. Nabyiniye umukunzi wanjye Paul Kagame: RUDASUMBWA, RUDATSINDWA, UWIKIRENGA, uwarokoye uRwanda n'Abanyarwanda. Namubyiniye kuko mukunda, kandi nzamukundana n'abe bose, n'ibye byose. Ibyo ntunze byose ni ibye, nanjye ubwanjye ndi uwe.

    2. Nabyiniye MPINGANZIMA, First Lady w'u Rwanda, akaba umubyeyi uhorana impuhwe, akarangwa n'ineza n'urugwiro, akaba UWIKIRENGA, ibi kandi mbimukundira bidasubirwaho. Uyu nzahora muhanze amaso, nzamukunda n'abe bose, icyo avuze cyose kizaba kibaye itegeko kuri njyewe ndetse n'umuryango wanjye, kuko muri we tubona ituze n'amahoro. Nizere ko 'volume' ihagije, niba ari nkeya kandi mumbwire nzamure.

    3. Nabyiniye RPF-INKOTANYI muri iyi myaka 30 ishize, nzanayibyinira indi myaka nsigaje kubaho, yo yandokoye , tugirana igihango uwampaye inka! Yabohoye u Rwanda, yimakaza ubumwe, igarura umutekano, byose bituganisha ku iterambere aka kanya rituryoheye.

    4. Nabyiniye u Rwanda n'Abanyarwanda kuko ntewe ishema no kwitwa Umunyarwanda, kandi nzahora mbabyinira uwampaye inka!

    Muvandimwe dusangiye u Rwanda na Paul Kagame, ibyo uzakora byose uzabikorere u Rwanda n'abanyarwanda. Ntuzabikorere imyanya y'ubuyobozi uharanira, kuko imyanya irashira ariko uRwanda n'Abanyarwanda bizahoraho.

    Iyo uharanira imyanya y'ubuyobozi, ujye umenya ko uharanira inda yawe, kandi iyo uyobowe n'inda nta kibi itagukoresha. Birangira uguye mu mwanda, ukarangira utaye icyubahiro n'ikuzo, ukaba usuzuguritse, ugatera isoni abawe n'abari bakwizeye.

    Iyo uharanira imyanya ugera aho ukarambirwa, umutima wawe ukuzura urwango, ugakoreshwa n'inda mbi nka Samuel Baker Byansi.

    Ni mu gihe abaharanira Igihugu cyacu twe tudacogora, duhora mu b'imbere. Duhorana urukundo dukomora ku batubanjirije, tukaba abadahigwa n'abanyamurava, maze bikaduhesha icyubahiro, ku gihugu cyacu no ku bagituye.

    Dukunde Igihugu cyacu. Tugikorere ibyiza byose bishoboka, uyu ube umurage no ku bazadukomokaho.

    Iyo ukoze ibi, Igihugu nacyo kiguha n'ibirenze ibitekerezwa n'abana b'abantu.

    The post Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z'ibigarasha n'abajenosideri.  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamuryango-wa-rpf-inkotanyi-sadate-munyakazi-yiyamye-imbuzabunwa-zibigarasha-nabajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamuryango-wa-rpf-inkotanyi-sadate-munyakazi-yiyamye-imbuzabunwa-zibigarasha-nabajenosideri

  • CAF Confederation Cup: CS Constantine yasezer… – #rwanda #RwOT

    Uko umukino wagenze  umunota ku munota;

    Umukino urangiye ikipe ya POlice FC itsinzwe ibitego 2-1,CS Constantine ihita ikomeza mu ijonjora rikurikiyeho ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1

    Umukino wongeweho iminota 5

    89′ CS Constanstine ikoze impinduka mu kibiga havamo  Houari Baouche na Brahim Dib hajyamo Laid Chahine na El Amine 

    87′ Police FC yaribonye uburyo muri iyi minota ya nyuma ku mupira Mugisha Didier yarabonye ari mu rubuga rw’amahina arekuye ishoti umunyezamu arikuramo

    84 Police FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Hakizimana MUhadjiri hajyamo Djibrin Akuki

    80′ abakinnyi ba CS Constantine batangiye kuryama hasi mu rwego rwo gutinza umukino

    76′ CS Constanine yari yongeye kubona uburyo ku mupira waruzamukanywe na Oussama Meddahi ariko awunduye imbere y’izamu unyura hejuru kure

    74′ IKipe ya CS Constantine ikoze impinduka mu kibuga havamo Zakaria Benchaa na Mounder Temine hajyamo Achraf Boudrama na Omoyele Abraham 

    68 Kugeza kuri ubu muri rusange CS Constantine iri imbere n’ibitego 4-1,bivuze ko Police FC kugira ngo ikomeze isabwa gutsinda ibitego 5-2

    65′ CS Constantine ikoze impinduka mu kibuga havamo Abdennour Iheb Belhocini hajyamo El Hocine Mouaki Dadi

    62′ CS Constantine ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Mounder Temine wirutse agasiga myugariro wa Police FC David Chimezie ubundi atereka umupira mu nshundura

    58′ Issah Yakubu wa Police FC azamuye umupira muremure usanga Mugisha didier ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa cs Constantine  aba maso

    55′ Police FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Allan Katerega hajyamo Chukuma Odili

    54′ CS Constantine yarikoze akantu binyuze kuri Houari Baouche warurekuye ishoti gusa birangira Rukundo Onesme atabaye ashyira umupira muri koroneri

    52′ Hakizimana Muhadjiri bikomeje kumwangira,abonye umupira acenga neza ashatse gutungura umunyezamu arekura ishoti ari mu kibuga hagati ariko umunyezamu wa CS Constantine Zakaria Bouhalfaya arifata nta nkomyi

    48′ Iradukunda Semeon nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye akoze akantu acenga myugariro wa CS Constantine ndetse ahita akomerwa amashyi n’abafana

    Igice cya  kabiri gitangiye Mashami Vincent utoza Police FC akora impinduka mu kibuga havamo Ngabonziza Pacifique hajyamo Semeon Iradukunda 

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    45+3′ Ikipe ya Constantine yaribonye ubundi buryo ku mupira waruzamuwe hashakwa umutwe wa Zakaria Benchaa ariko ba myugariro ba Police FC bashyira umupira muri koroneri

    45+2′ Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Police FC isa niyacitse intege umupira uri guhererekanywa na CS Constantine

    Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota 3

    40′ Ikipe ya CS Constantine ifunguye amazamu ku gitego cya Zakaria Benchaa nyuma yuko yari azamukanye umupira yiruka acenga ageze imbere y’izamu ashyira umupira mu nguni y’iburyo rukundo Onesme ntiyamenya uko byagenze

    36′ Hakizimana Muhadjiri akomeje kugaragaza ko atari mu mukino,abonye umupira mwiza imbere y’izamu agiye kuwundirira Allan Katerega arekura arekura muremure birangira urengeye ku rundi ruhande

    32′ Police FC irase igitego cyabazwe,Mugisha Didier azamukanye umupira yiruka yinjira mu rubuga rw’amahina ahereza umupira mwiza Hakizimana Muhadjiri aho kuwushyira mu izamu awunyuza hejuru yaryo

    28’Houari Baouche wa CS Constantine ageragerageje kurekura ishoti ari mu kibuga hagati ariko riragenda rinyura hejuru y’izamu kure

    26′ Ani Elijah yari yongeye kubona uburyo ku mupira waruzamuwe na Hakizimana Muhadjiri ariko agiye gushyuraho umutwe umusifuzi asifura ko yakoreye ikosa myugariro wa CS Constantine

    24′ Nyuma yuko Police Fc ibonye igitego irasa naho igabanyije umuvuduko wo gusatira cyane

    20′ Umurundi Bigirimana Abedi aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yuko agize ikibazo cy’imvune nta muntu umukozeho

    Ani Elijah yishimira igitego

    17′ Police FC ifunguye amazamu ku gitego cya Ani Elijah atsinze akoresheje umutwe ku mupira waruvuye kuri kufura yaritewe na Allan Katerega

    16′ Umukino wafashe irangi umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi, Achraf Mandela ahinduye umupira ufatwa na Bigirimana Abedi acenga neza agiye kurekura ishoti ariko ntibyamukundira neza

    14′ CS Constatine yongeye kurata uburyo ku mupira warufashwe na Mounder Temine ari imbere y’izamu wenyine ashyiraho umutwe ariko birangira Umunyezamu wa Police FC ,Rukundo Onesme akoze akazi gakomeye awukuramo

    11′ CS Constantine yaribonye uburyo imbere y;izamu ku mupira waruvuye muri koroneri maze Messala Merbah agiye gushyiraho umutwe ariko ba myugariro ba Police FC baratabara

    9′ Ikipe ya CS Constantine nayo itangiye guhererekanya neza ihererekanya

    7′ Police FC ikomeje kubona uburyo imbere y’izamu,uwitwa Ani Elijah yongeye kubona umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina gato acenga neza ariko arekura ishoti ry’abana umunyezamu ahita arifata 

    4′ Rutahizamu,Ani Elijah yarahawe umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina ndetse ashobora no gukora akantu ariko umusifuzi ahita asifura ko yakoreye ikosa Houari Baouche

    2′ Ikipe ya Police Fc itangiye gusatira,uwitwa  Mugisha Didier ahinduye umupira mwiza ashaka Allan Katerega gusa birangira ba myugariro ba CS constatine bashyize umupira muri koroneri

    1′ Umukino utangijwe n’ikipe ya CS Constantine ariko birangira Mounder Temine arengeje umupira

    Abakinnyi 11 ba CS Constantine babanje mu kibuga;

    Zakaria Bouhalfaya

    Oussama Meddahi

    Chamesseddine Derradji

    Mohamed Benchaira

    Miloud Rebial 

    Houari Baouche

    Brahim Dib

    Messala Merbah

    Mounder Temine

    Zakaria Benchaa

    Abdennour Iheb Belhocini

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga;

    Rukundo Onesime

    Mandela Ashlaf

    Nsabimana Eric

    Bigirimana Abedi

    David Chimeze

    Ngabonziza Pacifique

    Issah Yakubu

    Allan Katerega

    Hakizimana Muhadjiri

    Mugisha Didier

    Ani Elijah

    Umukino ubanza wabereye muri Algeria kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ukaba wari warangiye ikipe ya CS Constantine itsinze Police FC ibitego 2-0.

    Police FC yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma yuko yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma ibitego 3-1 mu gihe CS Constantine yo yasohokeye Algeria nyuma yuko ibaye iya 3 muri shampiyona yiwabo.

    Ikipe irasezerera indi hano izahura n'iraba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi Nsoatreman FC yari yatsindiye muri Ghana ibitego 3-0.

    Police FC yaherukaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu 2016 aho yakinnye CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro mu 2015.

    Icyo gihe iyi kipe y’Igipolisi yari yagarukiye mu ijonjora rya kabiri isezerewe na Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville ku gitego 1-0. 

    Ubwo abakinnyi bo ku mpande zombi bavaga mu rwambariro

    Abakinnyi ba CS Constantine bishyushya

    Abakinnyi ba Police FC bishyushya

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146248/live-police-fc-yakiriye-cs-constantine-amafoto-146248.html

  • Constantine FC yasezereye Police FC iyitsindiye kuri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Police yasezerewe muri CAF Confederation Cup itarenze umutaru nyuma yo gutsindirwa na CS Constantine 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium biba 4-1 mu mikino yombi.

    Police FC yari yakiriye CS Constantine yo muri Algeria mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko mu mukino ubanza bari batsinzwe 2-0.

    Police FC yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3, yatangiye uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ishaka igitego hakiri kare.

    Ku munota wa 19 yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ani Elijah n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Allan Katerega.

    Police FC iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 32 ku mupira Mugisha Didier yahinduye imbere y’izamu maze Muhadjiri agiye gushyira mu izamu umupira uzamuka hejuru ya ryo.

    Constantine yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Zakaria Benchaa. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Police FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ngabonziza Pacifique aha umwanya Simeon.

    Constantine yaje gushyira akadomo ku nzozi za Police FC ku munota wa 60 Mounder Temine. Umukino warangiye ari 2-1, ihita ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

    Police FC yatsindiwe kuri Kigali Pelé Stadium

    Police FC yatsindiwe na Ani Elijah

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/constantine-fc-yasezereye-police-fc-iyitsindiye-kuri-kigali-pele-stadium

  • Itsinzi ya APR FC yaraye ibonye kuri Azam FC, yagize ingaruka ku mukino wari kuzayihuza na Rayon Sports muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari utegerejwe tariki 14 Nzeri 2024 wigijweyo kubera ko tariki 13 Nzeri aribwo APR FC igomba kwakira Pyramids Fc mu mukino ubanza w'ijonjora rya 2 muri Caf Champions League.

    APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri isezereye Azam FC yo muri Tanzaniya nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 i Kigali muri stade Amahoro, iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 2-1 kuko mu mukino ubanza Azam FC yari yatsindiye APR FC muri Tanzania igitego 1-0.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana amatariki umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinirwaho.

     

    Source : https://yegob.rw/itsinzi-ya-apr-fc-yaraye-ibonye-kuri-azam-fc-yagize-ingaruka-ku-mukino-wari-kuzayihuza-na-rayon-sports-muri-shampiyona/

  • Imigenzo bakoze yabaye imfabusa! Azam FC yikanze amarozi maze ikora imigenzo yatangaje abari muri sitade Amahoro – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko umukino wakuje APR FC na Azam FC utangira, iyi kipe yo muri Tanzania yakoze imihango yatunguye abari muri sitade Amahoro bisa nkaho yikanze amarozi.

    Hari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanana 2024 warangiye APR FC itsinze Azam FC ibitego 2-0 ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

    Mbere yuko utangira, Azam FC yatinze gutangira kwishyushya kubera ko yatinze kwinjira mu rwambariro yari yateguriwe doreko  mbere yo kujya mu rwambariro boherejemo abakozi ba bo batwaramo amajerekani 5 y'amazi babanza kuyamenamo, bayamena no ku nkuta hose bahakorera isuku mbere yo kujyamo.

    Ikindi cyatunguye abari muri sitade, ni uko ubwo basohokaga bajya kwishyushya, banze kunyura mu nzira isanzwe bateguriwe banyura ahandi, bisa nk'aho hari icyo bikangaga.

     

    Source : https://yegob.rw/imigenzo-bakoze-yabaye-imfabusa-azam-fc-yikanze-amarozi-maze-ikora-imigenzo-yatangaje-abari-muri-sitade-amahoro-videwo/

  • Abanyeshuri 71 b'Abanyarwanda bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bazatangira amasomo muri Nzeri, bazaba bagiye kwiga amasomo atandukanye mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n'icyiciro gihanitse (Phd).

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama ku biro bya Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, habereye umuhango wo gusezera kuri aba banyeshuri wayobowe na Ambasaderi Wang Xuekun.

    Ambasaderi Xuekun yavuze ko aba banyeshuri bazigira byinshi mu Bushinwa, bizabafasha ku hazaza habo n'ahazaza h'u Rwanda.

    Ati 'Muzatembere u Bushinwa musobanukirwe neza icyo gihugu kimaze imyaka 5000 kibayeho. Bizabafasha kuba ba ambasaderi beza b'u Rwanda n'u Bushinwa.'

    Guhera mu myaka ya 1980, Abanyarwanda basaga 1500 bize mu Bushinwa binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi yavuze ko izi buruse Abanyarwanda bahawe, ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa.

    Ati 'Ubu bufatanye buri mu nzego nyinshi ariko mu rwego rw'uburezi ho ni akarusho. Guverinoma y'u Bushinwa yafunguriye amarembo urubyiruko rwacu kugira ngo bakomeze amasomo muri icyo gihugu gikungahaye ku muco n'iterambere.'

    Gatabazi yasabye abo banyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bazirikana ko igihugu n'umuryango babitezeho byinshi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko izi buruse u Bushinwa bwahaye Abanyarwanda ari ingenzi, by'umwihariko agaruka ku musanzu w'icyo gihugu mu iterambere ry'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

    Yavuze ko hari abarenga 20 bo mu ngabo z'u Rwanda bari kwitegura kujya mu myitozo n'amasomo mu mashuri y'Igisirikare cy'u Bushinwa (PLA), ibigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y'ibisirikare byombi.

    Guhera mu 2007, abakozi basaga 300 ba RDF barimo n'abasirikare bakuru bakurikiranye amasomo mu bigo bitandukanye by'igisirikare cy'u Bushinwa.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanyeshuri b'Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Emmanuel Kamanzi, yasabye abanyeshuri bashya kuzigira ku muhate n'umurava biranga Abashinwa ndetse n'ikinyabupfura, bakazabikoresha mu guteza imbere u Rwanda.

    Janvier Bikorimana ugiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere rusange (Public administration), yashimiye u Rwanda n'u Bushinwa bakoze ibishoboka byose ngo izi buruse ziboneke.

    U Rwanda n'u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 75.

    Capt Li Dayi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda (iburyo) aha ikaze abashyitsi

    Abagiye kwiga basabwe kuzaba ba ambasaderi beza b’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

    Ambasaderi Xuekun yasabye ababonye buruse, kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe babonye

    Abanyarwanda bize mu Bushinwa bari bitabiriye

    Brig Gen Patrick Karuretwa yashimye umubano mwiza uri hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’icy’u Bushinwa (PLA)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-71-b-abanyarwanda-bahawe-buruse-zo-kujya-kwiga-mu-bushinwa

  • Kuva kuri Shaddyboo kugera kuri RockyIbyamam… – #rwanda #RwOT

    Cyari igitaramo cy’akataraboneka cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, nyuma y’amezi abiri yari ashize aba baraperi bagiteguza abafana n’abakunzi babo mu muziki.

    Ni ubwa mbere Bull Dogg na Riderman bahuriye mu gitaramo cyabo. Ariko mu myaka irenga 15 bari mu muziki, buri umwe yakoze ibidasanzwe bituma ahabwa icyubahiro muri Hip Hop.

    Bakoze iki gitaramo bamurika indirimbo esheshatu bakubiye kuri Album ‘icyumba cy’amategeko’ ariko kandi buri umwe yaririmbye indirimbo ze.

    Bataramiye ibihumbi by’abantu bari biganjemo urubyiruko, n’abandi bakuze mu myaka banywanye na Hip Hop.

    Mbere y’uko winjira ahabereye igitaramo, hari hateguwe aho gufatira amafoto mu rwego rwo gusigarana urwibutso rw’iki gitaramo, cyashyizweho akadomo Saa s

    Sita z’ijoro.

    Mu bihe bitandukanye, Riderman na Bull Dogg bagiye bafata umwanya wo ushima ababashyigikiye mu rugendo rw’umuziki, ariko kandi banashima abafana batumye bakora iki gitaramo.

    Mu bihumbi by’abantu harimo ibyamamare nka Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, Rocky Kimomo wamamaye mu gisobanura filime, Kadafi, Prince uzwi muri filime Bamenya, Kamaro, Ndahiro Valens Papy wa BTN, umunyarwenya Mitsutsu, umuhanzi Benoviewe, Mani Martin, Dj Pius, Uncle Austin, Mc Nario, Rusine n'umukunzi we n’abandi.

    Nyuma y’iki gitaramo, Riderman yavuze ko hari abibaza impamvu batakoreye igitaramo ahantu hanini hagutse, ariko kandi harebwe niba ‘n’aho twakoreye n’ibyo twabageneye byari byiza’.

    Ati “Nta mpamvu yo kutwereka ibyo dukora. Icyo ni igitekerezo… Nta gitaramo cyabaho cyuzuyemo abantu bose. Nta gitaramo cyabera ahantu hose, icyaba gihari, ese wateguye ibintu, wabiteguye neza? Ese ibyo wateguye byagenze neza?

    Bull Dogg yavuze ko kuba igitaramo cyabo cyagenze neza, byaturutse ku kuba ‘twarubashye igikorwa cyacu’ bijyanye no gukora imyiteguro yacyo.

    Yavuze ko mu gihe cy’amezi abiri, biteguye bihagije, kandi bagira n’umwanya wo guteguza abaraperi babafashije muri iki gitaramo.

    Ati “Habayemo ikintu cyo gushaka gufashyana n’icyo twumvishije bagenzi bacu, no kubabwira ko buri wese uri mu gikorwa agomba kumva ko ari icye.  Buri muntu wese yakijemo, azi neza ko aje gushyigikira Hip Hop.” 


    Shaddyboo yari kumwe na Dj Pius ku meza y’imbere bitegereza iki gitaramo 


    Uncle Austin yashyigikiye Riderman na Bull Dogg mu gitaramo cyabo



    Shaddyboo yari yizihiwe bikomeye muri iki gitaramo


    Umunyamideli Shadia Mbabazi wamenye nka Shaddyboo, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe kinini 



    Umushyushyarugamba, Mc Nario yagaragaje ko Hip Hop ikwiye gukomeza gushyigikirwa










    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yavuze ko amakuru asanisha n’uburyo Hip Ho yari yaratsikamiwe





    Umuraperi MC Tino yahamagaye ku rubyiniro umuhanzikazi w’umuraperi agaragaza impano ye


    Mitsutsu yari yitwaje ibitabo by’amategeko mu rwego rwo gushushanya Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg





    Umunyarwenya Mitsutsu ari kumwe n’umuhanzi Bennoview uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube 



    Nyuma yo kuva ku rubyiniro, umuraperi Bushali yasabanye n’abafana


    Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo yari yizihiwe muri iki gitaramo


    ‘Kamaro’ uzwi mu biganiro byo kuri Youtube yaganirije abitabiriye iki gitaramo



    Anyamamakuru Cyiza Aissa, Christelle na Michelle Uradukunda





    Dj Fab wacuranze umuziki muri iki gitaramo, afasha abahanzi gutaramira abakunzi babo


    Prince uzwi muri filime ‘Bamenya’ ari kumwe na Kadafi usanzwe uzwi mu bafata amafoto



    AKARI KU MUTIMA WA BULL DOGG NYUMA Y’IGITARAMO CY’AMATEKA BAKOZE

    “>

    P-FLA YAGARUTSE KURI JAY POLLY NO KUBA TUFF GANG YONGEYE KUGARAGARA KU RUBYINIRO
    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146240/kuva-kuri-shaddyboo-kugera-kuri-rocky-amafoto-yibyamamare-byashyigikiye-riderman-na-bull-d-146240.html

  • Shenete, Bandana, udukomo Amafoto 50 agaraga… – #rwanda #RwOT

    Bisa n’aho ari igitaramo kizavugwa ibihe n’ibihe, ahanini biturutse ku kuba cyarahuje abaraperi gusa, kandi bose babonetse.

    Ni igitaramo Riderman na Bull Dogg bateguye bagamije kumurika indirimbo esheshatu bakubiye kuri Album ‘Icyumba cy’amategeko’.

    Banzura kugikora kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni nako byagenze kuko bashyigikiwe n’ibihumbi by’abantu, ariko kandi ntibatengushwe n’abaraperi Kenny K Shot, Ish Kevin, Siti True Karigombe, Tuff Gang, Bushali na B-Threy batumiye kwifatanya n’abo muri iki gitaramo.

    Ariko kandi abarimo Chriss Neat n’umuraperi Kivumbi batunguranye muri iki gitaramo, bishimirwa mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo baririmbye.

    Kuva Saa Kumi z’umugoroba, abantu bari batangiye kugera ahabereye iki gitaramo, kandi buri wese yaserutse mu mwambaro wa Hip Hop.

    Umubare munini wari wiganjemo urubyiruko, rwambaye amashati, amapantalo, imipira, ingofero, amasengeri byose bibasanisha n’injyana ya Hip Hop.

    Ariko kandi inkweto zizwi nka ‘Timba’ zabaye icyitarusange muri iki gitaramo, ku buryo aho wateraga akajisho wabonaga ko buri wese yiteguye.

    Ni nako byagenze ku baraperi! InyaRwanda igiye ku kwereka amafoto agaragaza uko buri muraperi yaserutse muri iki gitaramo.

    Umuraperi Green P yaserutse yambaye umupira w’ibara ry’umweru, Bandana irimo amabara y’umutuku, ipantalo icuyutse, isaha ku kuboko, umusatsi yakaraze.

    Bull Dogg yigaragaje mu isura ebyiri. Yari yambaye inkweto y’ibara ry’umweru, ikoboyi irimo ubururu bwerurutse, shenete ndende mu gituza, umusatsi yakaraze ndetse na Lunette z’umukara. Ariko jandi yari yambaye umupira w’umweru.   

    P-Fla yishimiwe mu buryo bukomeye. Yari yambaye imyenda yiganjemo cyane umweru. Yaserutse mu ipantalo y’umweru, umupira w’umukara, ikote ryoroshye ririmo umweru, umukara n’umutuku werurutse. Yari yambaye kandi ingofero y’umutuku, mu ntoki afite Bandana y’umutuku. Inkweto yeguye hejuru y’umweru.

    Riderman yahinduye imyenda inshuro ebyiri. Yambaye ipantalo n’ishati byo mu ibara rya kaki, n’inkweto ya Timba. N’ingofero yari kaki. Ariko kandi mu ishati harimo amabara y’umutuku werurutse. Yari afite impeta nyinshi ku ntoki, udukomo, Lunette z’umukara, yaziritse Bandana ku ipantalo.

    Riderman kandi yagaragaje mu myambaro irimo ingofero y’ubururu, ishati y’umukara, isaha Ku kuboko, udukomo twinshi, n’impeta.

    Umuraperi Fireman yitaye ku mabara amusanisha n’ingwe. Yaba ku ipantalo ndetse n’inkweto yari yambaye. Ariko kandi yari yambaye umupira w’ibara ry’umweru, agakomo ku kuboko, n’isaha ku kuboko kw’ibumoso. Ntiyibagiwe kandi ingofero y’ibara ry’umukara.









    Amafoto agaragaza imyambarire y'umuraperi Riderman muri iki gitaramo







    Uko Bull Dogg yaserutse n'imyambarire yitayeho yiganjemo imikufi myinshi







    Amafoto y'Umuraperi Green P uri mu bakomeye muri Tuff Gangs






    Umuraperi P-Fla yitaye cyane ku mwambaro wiganjemo umwana n'umweru 





    Umuraperi Bruce the 1St yaserutse yambaye ikabutura, ingofero n’ibindi

     

    Umuraperi Fireman ni uko yaserutse- Yaryohewe n’urubyiniro ku buryo kuva kuri ‘stage’ byabafashe umwanya


     

    Umuraperi Kenny K Shot yitaye cyane ku myambaro irimo ibara ry’umukara












    Amafoto ya Kivumbi- Yambaye isaha ku kuboko kw’iburyo, shenete mu ijosi n’ibindi 







    Umuraperi Siti True Karigombe yitaye cyane ku mipira n’ikote rimenyerewe cyane ku baraperi











    Amafoto y’umuraperi B-Threy waserutse mu gisirubeti, uturindantoki, amatarata y’ibara ry’umweru, ifoto y’umwana we mu gituza n’ibindi


     




    Amafoto y’umuraperi Bushali waserutse mu myambaro y’umukara n’umutuku







    Amafoto y’umuraperi Ish Kevin waserutse yambaye inkweto izwi nka ‘Timba’, umupira w’ibara ry’umukara n’ibindi 

    P-FLA YAGARUTSE KU RWIBUTSO AFITE KURI JAY POLLY

    “>

    RIDERMAN YAGARUTSE KU RUHARE RWA JAY POLLY MU GUTEZA IMBERE HIP HOP

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146244/shenete-bandana-udukomo-amafoto-50-agaragaza-imirimbo-yubwiza-abarimo-tuff-gang-na-riderma-146244.html