Blog

  • Rayon Sports yungukiye mu gusubika umukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nubwo umukino wa mukeba wasubitswe, Rayon Sports yabyungukiyeho kuko amakuru avuga ko bari bamaze kumenyeshwa ko Stade Amahoro yari kuzawakira itazaboneka.

    Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ya 2024-25 wari kuzaba tariki ya 14 Nzeri 2024.

    Uyu mukino wamaze gusubikwa kuko APR FC ifite umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League na Pyramids yo mu Misiri tariki ya 13 Nzeri 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryamaze kumenyeshwa ko amahirwe menshi tariki ya 14 Nzeri, Stade Amahoro itazaboneka ngo ibe yakwakira umukino wa APR FC na Rayon Sports bitewe n’Igiterane kizaberamo.

    Tariki ya 15 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro hateganyijwe kuzaberamo Igiteramo cya Rwanda Shima Imana, igiterane gisanzwe gihuza abaturuka mu matorero atandukanye bagasenga bashimira Imana aho u Rwanda rugeze.

    Kuri iyi nshuro kizakorwa hashimwa Imana ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

    Bitewe n’imyiteguro yacyo rero bikaba ngo bitari gukunda ko tariki ya 14 Nzeri 2024 hakinirwamo uyu mukino.

    Bikaba byari kuzateza Rayon Sports igihombo mu buryo bw’amafaranga kuko yari kuzajyana umukino kuri Kigali Pele Stadium yakira abantu batarenze ibihumbi 10 mu gihe Amahoro ari ibihumbi 45. Ikindi ni uko iyi kipe bigiye kuyongerera igihe cyo kwitegura cyane ko umutoza Robertinho yavuze ko abakinnyi be bataramenyerana neza.

    Umukino Rayon Sports yari kuzakiramo APR FC wasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yungukiye-mu-gusubika-umukino-wa-apr-fc

  • Chairman wa APR FC yavuze ku byo kwirukana umutoza Darko Nović #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abavuga ko umutoza Darko Nović ashobora kwirukanwa batazi iby’umupira kuko utakwirukana umutoza nyuma y’amezi abiri gusa.

    Col Richard Karasira yabitangaje nyuma yo gusezerera Azam FC muri CAF Champions League ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 iyitsinze 2-0 biba 2-1.

    Mbere y’uyu mukino hagiye humvikana inkuru nyinshi z’uko umutoza Darko Nović ashobora gusezererwa mu gihe atasezerera Azam FC.

    Chairman wa APR FC akaba yanenze bikomeye abantu bavuga ko ikipe ishobora kwirukana umutoza nyuma y’amezi 2 gusa.

    Ati “havuzwe byinshi, mboneraho nsaba abantu baba mu mupira, basesengura umupira nta mutoza ukorera isuzuma nyuma y’amezi abiri, mujye mubirekera abantu bo mu muhanda, haba hakiri kare.”

    Yakomeje avuga ko nubwo yasinye amasezerano y’imyaka 3, mu masezerano ye harimo ko buri mwaka bazajya bakora isuzuma bakareba niba yaritwaye neza cyangwa byaranze.

    Ati 'Ni byo ko umutoza yasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko muri yo hari ingingo ivuga ko buri mwaka tuzajya twicarana na we tukareba umusaruro afite twasanga udakwiriye tukamusezerera.'

    'Gusa turizera ko umusaruro uzaba ari mwiza kuko urebye turi mu nzira nziza kandi n’ibindi turizeza abafana ko bizaguma kuba byiza.'

    Yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza gushyigikira ikipe ya bo bakirengagiza ibivugwa byose ahubwo bakareba umusaruro mu kibuga.

    Col Richard Karasira yavuze ko utakwirukana umutoza nyuma y’amezi 2 gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ku-byo-kwirukana-umutoza-darko-novic

  • Turababaye cyane – Mashami Vincent mu gahinda kenshi yikomye imibare #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko bababajwe cyane no gusezererwa na CS Constantine muri CAF Confederation Cup, ubu bagiye kwitegura ngo barebe ko umwaka utaha bazongera gusohoka.

    Ni nyuma y’uko isezerewe mu Ijonjora ry’Ibanze rya CAF Confederation Cu na CS Constantine yo muri Algeria ku giteranyo cy’ibitego 4-1, umukino ubanza 2-0 n’aho uwo kwishyura wabaye ejo ku Cyumweru ukaba wararangiye ari 2-1.

    Umutoza Mashami Vincent yavuze ko uyu mukino bakuyemo amasomo bityo ubu bagiye guhatana barebe ko umwaka utaha bazongera kubona itike yo gusohoka.

    Ati “Nyuma y’igihe ikipe itabasha gusohoka si byo byari ibyifuzo byacu ariko turakuramo amasomo hanyuma dutegure uburyo umwaka utaha twazashobora kwitabira aya marushanwa ariko birumvikana turababaye.”

    Yakomeje avuga ko ikintu cyabakozeho ari igitutu cy’imibare bari bariho aho basabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3.

    Ati “igitutu cy’uko tugomba gutsinda, igitutu cy’uko twatsinzwe, igitutu cy’uko tugomba gushaka ibitego runaka, icyo gihe rero iyo udatuje neza igihunga kiba ari cyinshi imbere y’izamu … imibare yakomeje kudukoraho mu mikinire yacu wabonaga ko turimo gutekereza imibare cyane biratubuza gutuza no kugabanya amakosa.”

    Police FC yari yasohokeye u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2024, mu mwaka wa 2024-25 irasabwa kwegukana shampiyona cyangwa icy’Amahoro na none kugira ngo yongere gusohokera u Rwanda mu Mikino Nyafurika.

    Mashami Vincent yavuze ko yababajwe no gukurwamo na CS Constantine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turababaye-cyane-mashami-vincent-mu-gahinda-wikomye-imibare

  • Meteo yasobanuye ko bidashoboka ko amakuru y'iteganyagihe yakwizerwa 100% – #rwanda #RwOT

    Byagaragaye kenshi ko iteganyagiye ritagenda nk'uko biba byatangajwe na Meteo Rwanda, aho ishobora kuvuga ko imvura izagwa ari nyinshi ariko ugasanga urugero yatangaje ko izagwaho si rwo iguyeho.

    Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko bidashoboka ko amakuru yatanze ku iteganyagihe aba impamo 100% kandi ko no ku isi yose ari uko bimeze.

    Ati ' Ikigero cya 83% turiho mu gutangaza amakuru y'iteganyagihe ni cyiza. Ibyo kuba amakuru twatangaje ataba yo 100% ntabwo ari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose ntibishoboka ko amakuru batangaza aba yo 100% bitewe n'imiterere y'ikirere.'

    Yakomeje avuga nubwo bari ku kigero cyiza ariko atari cyo cya nyuma ahubwo ko bazakomeza kujya imbere bakarenza 83% ku makuru y'iteganyagihe ry'igihembwe nk'uko bimeze ku makuru y'iteganyagihe y'igihe gito kuko yo ari ku kigero cya 90%.

    Gahigi, avuga ko amakuru ajyanye n'iteganyagihe ry'igihembwe yavuye ku kigero cya 71% mu myaka ine ishize.

    Ati ' Iyi 83% turiho ntabwo ariyo twari turiho mu myaka ine ishize ahubwo hatewe intambwe ikomeye bityo rero ntabwo tuzasubira inyuma kuko Leta y'u Rwanda iri kongerera ubumenyi abakora muri iyi serivisi no kongera ibikoresho by'ikoranabuhanga ariko ubu iby'ibanze byose birahari.'

    Meteo Rwanda itangazaa ko imvura izagwa mu gihembwe cy'umuhindo wa 2024 izaba iri ku kigero kiringaniye bitewe n'uko ubushyuhe bw'amazi y'Injyanja ya Pasifika n'iy'u Buhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe buvuye ku kigero cyo hejuru bwariho kuva mu muhundo w'umwaka ushize. Izaba iri ku bipimo nk'ibyo mu muhindo wa 2020.

    Meteo Rwanda ivuga ko amakuru itangaza y’iteganyagihe ari ku kigero cyiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yasobanuye-ko-bidashoboka-ko-amakuru-y-iteganyagihe-yakwizerwa-100

  • Ababyeyi 35% ntibatanga umusanzu mu kugaburira abana ku mashuri – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Irere yavuze ko iyo iri mu mpamvu nyamukuru zatumye hatangizwa ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' kugira ngo umwana wese agerweho n'ifunguro rya saa sita mu gihe ari ku ishuri.

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe hagaburirwa abanyeshuri bo mu yisumbuye, bikomereza mu mashuri abanza, ikwirakwizwa hose mu 2021 Covid-19 itangiye gucisha make.

    Ni gahunda yishimirwa na cyane ko yatumye umubare w'abana bata ishuri ugabanyuka, bakiga batuje ndetse n'imitsindire yabo ikarushaho kuzamuka.

    Ni gahunda na Guverinoma y'u Rwanda yakomeje kugiramo uruhare rukomeye cyane kuko nk'uyu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 izayikoreshamo arenga miliyari 90 Frw.

    Icyakora hari ababyeyi badakunze kwitabira iyo gahunda, ibintu Minisitiri Irere agaragaza ko biterwa no kutayumva neza, na cyane ko uruhare rwabo rukiri ruto.

    Yavuze ko ari gahunda itagoranye aho umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza asabwa 975 Frw wayashyira ku mwaka akaba atarenza 3000 Frw.

    Mu kiganiro na RBA Minisitiri Irere ati 'Nk'umwaka w'amashuri ushize twabonye ko 65% ari bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.'

    Bijyanye n'icyo cyuho cya bamwe mu babyeyi badatanga umusanzu wa bo uko bikwiriye, hatekerejwe gahunda ya 'Dusangire Lunch', kugira ngo Umunyarwanda wese ayigiremo uruhare.

    Minisitiri Irere ati 'Nk'umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk'ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.'

    Yavuze ko muri ubwo bukangurambaga haherwa ku babyeyi ubwabo, ha handi umubyeyi utangira umwana umwe ashobora gutangira na batatu kuko uruhare ari ruto, abize ku bigo runaka 'twese twagashimishijwe n'uko aho twize abana bahiga biga neza, kuko iyo bariye neza, barakurikira bagatsinda.'

    Mu buryo bundi ubu bukangurambaga buri gukorwamo ni ugutangira umusanzu hamwe umuntu akanze *182*3*10#.

    Ku bari mu mahanga na bo batekerejweho, MINEDUC ikorana n'Ikigo cyitwa Vuba Vuba, iyi minisiteri ikayakusanya, agakemuzwa ibibazo bikiri muri iyo gahunda.

    Iyi gahunda igitangira amasoko y'ibiribwa yatangirwaga ku ishuri, buri shuri rigatanga isoko ryaryo ariko ugasanga nk'amashuri abarizwa mu bice bimwe ahahira ku biciro bitandukanye, bikaba imbogamizi.

    Ibyo byatumye MINEDUC yiyemeza ko amasoko yajya atangirwa ku karere, byibuze amashuri akabarizwamo akagira igiciro kimwe, ibintu biri gutanga umusaruro.

    Ubukangurambaga bwa Dusangire Lunch bwatangijwe muri Kamena 2024, Abanyarwanda n'inshuti zabo biyemeza ko bazatanga 222.413.550 Frw.

    Abantu batandukanye bakomeje kubwitabira kuko nko ku wa 13 Kanama 2024 MINEDUC yari imaze gutangaza ko yakiriye miliyoni zirenga 30 Frw.

    Muri Kamena 2024 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangije ubukangurambaga bwa ‘Dusangire Lunch’ bugamije gufasha abana bose kubonera ifunguro ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-35-ntibatanga-umusanzu-mu-kugaburira-abana-ku-mashuri

  • Byiringiro Gilbert waje asabwa gukwira mu nkweto za Omborenga Fitina yavuze icyamufashije, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Byiringiro Gilbert yavuze ko ikintu kirimo kugenda kimufasha kwitwara neza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ari ugukora cyane akubaha amabwiriza y’abatoza.

    Byiringiro Gilbert ukina yugarira ku ruhande rw’iburyo, yageze muri APR FC muri Kamena 2024 avuye muri Marines FC.

    Ni umukinnyi waje aje gusimbura Omborenga Fitina wari watandukanye na APR FC nyuma y’imyaka 7 yari ayimazemo ari umukinnyi ntasimburwa.

    Ntabwo byari byoroshye kuri Gilbert waje ahita asabwa gukwira mu rukweto rwa Omborenga kuko iyi kipe itihangana iba ikeneye umusaruro wa ko kanya.

    Yakiniye APR FC mu marushanwa atandukanye yaba CECAFA Kagame Cup, Simba Day kugeza no muri CAF Champions League, ni umukinnyi wagaragaje ko afite impano ariko na none hari byinshi byo kwiga afite cyane ko n’umutoza yakunze kubigarukaho ko impande ze zugarira ahafite ikibazo, gusa umunsi ku munsi ubona agenda azamura urwego.

    Nyuma yo gusezerera Azam FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bakagera mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League, yabwiye ISIMBI ko ikintu kirimo kumufasha kuba yakwitwara neza ari ugukora cyane no kumvira abatoza.

    Ati “ikintu cyamfashije nta kindi, ni ikinyabupfura no kwitonda, gukora cyane ibindi ukumva ibyo umutoza akubwira ukabishyira mu mutwe ukabikora.”

    Yakomeje avuga ko intego ze ari ugukora cyane akazajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Ati “intego zanjye ni ugukora cyane nkazajya gukina hanze mbaye nta mvune Imana imfashije.”

    Yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuza kubashyigikira kuko na bo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

    Ati “bakomeze baze kudushyigikira natwe turakomeza dushyiremo imbaraga byose tuzabikora kandi tuzabahereza ibyishimo.”

    Yavuze ko kandi na Pyramids FC bazahura mu ijonjora rikurikiyeho ari ikipe bishoboka ko bazasezerera.

    Byiringiro Gilbert yavuze ko gukora cyane no kubaha amabwiriza y’abatoza ari byo birimo kumufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-gilbert-waje-asabwa-gukwira-mu-nkweto-za-omborenga-fitina-yavuze-icyamufashije-ubutumwa-ku-bakunzi-ba-apr-fc

  • Hungary ni yo yabonye itike y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi mu makipe 8 yari ateraniye i Kigali #rwanda #RwOT

    Hungary yegukanye umwanya wa mbere mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball mu bogore ryari rimaze iminsi ribera i Kigali, ni nyuma yo gutsinda Senegal amanota 63-47.

    Ni nyuma y’umukino waraye ubaye ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 aho wahuje Senegal na Hungary yose yo mu itsinda C, ikaba yahise ibona itike y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament).

    Agace ka mbere karangiye Hungary iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sénégal.

    Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga byanatumaga amanota aba make.

    Mu mpera z’aka gace, Hungary ibifashijwemo na Virag na Bernadett Hatar, yatangiye kongera ikinyuranyo kuko yagatsinzemo amanota 20, indi ifite 14. Amakipe yagiye kuruhuka Hungary ifite 33-26.

    Agace ka 3 karangiye Hungary ikomeje kuyobora umukino n’amanota 49 kuri 34 ya Sénégal. Agace ka nyuma yagatsize 14-13 yegukana umwanya wa mbere ku manota 63-47.

    Hakozwe ikipe y’abakinnyi batanu bitwaye neza igaragaramo Murekatete Bella w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Grande-Bretagne.

    Hungary ni yo yabaye iya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hungary-ni-yo-yabonye-itike-y-ijonjora-ry-igikombe-cy-isi-mu-makipe-8-yari-ateraniye-i-kigali

  • Ni umukinnyi wa Handball ukunda gusoma ibitabo: Ubuzima bwo hanze y'akazi bwa Minisitiri Sebahizi – #rwanda #RwOT

    Benshi bacyumva izina rye batangiye kuzingura mudasobwa, bashaka kumenya Prudence Sebahizi uwo ari we cyane ko ryari izina ritari rimenyerewe cyane muri Politiki y'u Rwanda.

    Nubwo yabaye mushya kuri bamwe, Sebahizi amenyereye iby'ubucuruzi n'inganda yaragijwe kuko abimazemo imyaka myinshi ndetse akaba yarakoze inshingano zinyuranye.

    Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE yagarutse cyane ku mirimo yanyuzemo mbere yo kugirwa Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, indangagaciro zikunze kumuranga nyuma y'akazi ndetse n'inshingano ku bakiri bato.

    Tariki ya 1 Werurwe 1978 nibwo Sebahizi yabonye izuba. Yavukiye mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, ari naho yize amashuri abanza.

    Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire de Nyabikenke ubu ni mu Karere ka Muhanga, aho yize ibijyanye n'Ubukungu ndetse aza gukomereza amasomo nk'ayo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Kuri ubu Sebahizi afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Iterambere Mpuzamahanga 'International Development Policy' yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y'Epfo.

    Sebahizi Prudence akirangiza muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yahise aba rwiyemezamirimo ndetse yiyemeza gukora buri kimwe cyose gishobora gufasha umuntu kubona amafaranga.

    Icyo gihe nibwo yatangiye no kujya afasha abandi ba rwiyemezamirimo bato mu birebana n'ubujyanama n'amahugurwa.

    Hagati ya 2004 na 2005 yakoze muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda nk'umukozi ushinzwe gutanga ubumenyi mu guhugura abantu batandukanye. Mu 2006 yashyizwe mu itsinda ry'Abanyarwanda batangije imishyikirano y'uko u Rwanda rwakinjira mu Muryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    Sebahizi yaje kuba Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga aho yakoze mu biro by'uwari Minisitiri icyo gihe Louise Mushikiwabo kugera mu 2012.

    Muri uwo mwaka, urugendo rwo gukora muri Leta rwarahagaze kuko yahise agirwa Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw'Igihugu w'Ihuriro ry'Imiryango yigenga yo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations' Forum (EACSOF) kugeza mu 2014.

    Yahavuye yerekeza muri Ethiopia mu 2015, gufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

    Muri uwo muryango, yakomeje kugenda azamurwa mu ntera uko imyaka ishira kugeza abaye Umuyobozi mu Bunyamabaganga bw'Isoko rusange rya Afurika.

    Uyu mugabo w'abana babiri, yemeza ko uburere umwana ahabwa n'ababyeyi bushobora kugira ikintu bumufasha mu gutegura ejo hazaza he, kuko na we aribwo bwamufashije.

    Ati 'Nagize amahirwe yo kuvuka Papa ari umwarimu. Buriya iyo umubyeyi ari umwarimu ahera ku bana be. Njyewe nakuze nzi ko kwiga bifite agaciro kandi nakuze nshaka gutera ikirenge mu cy'umubyeyi.'

    Kuri ubu Sebahizi Prudence arangwa n'indangagaciro yo gukunda umurimo, kuko yemera ko izindi zose ziza zishamikiye kuri yo.

    Ni umu-sportif wateje imbere umukino wa Handball

    Sebahizi Prudence iyo atari mu nshingano z'akazi, ni umukinnyi mwiza wa Handball kuko yayikinnye no mu kipe ya Kaminuza ndetse no mu bihe bitandukanye akaba umuyobozi mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda.

    Ati 'Kera narinzi ko ubuzima bwanjye bwose buzibera muri siporo ariko nari ntaramenya ko imbaraga z'umubiri zidahoraho. Nabaye umu-sportif kuko nakinnye no mu ikipe ya Kaminuza ndetse nabaye no mu buyobozi bwa Siporo.'

    Mu 2004-2005 yabaye Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rya Handball, mu 2005-2008 aba umuyobozi ushinzwe umutungo naho mu 2008 kugera mu 2010 aba Perezida w'iryo shyirahamwe.

    Yavuze ko hejuru ya Handball akina na Volleyball, Football ndetse na Basketball.

    Kuri siporo hiyongereyeho gusoma ibitabo ku buryo kuri ubu uwo agira inama wese amubwira kujya anyuzamo agasoma ibitabo by'umwihariko ibifite icyo byigisha ku iterambere ry'umuntu ku giti cye.

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko ari inshuti y'abakiri bato ndetse iyo muganira mu byo avuga cyane ni uburyo bwo gufasha urubyiruko gutegura ahazaza no kureba uko rwagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Yemeza ko kurufasha bishobora kuba imbarutso y'ubukungu ari nayo mpamvu kuri we agaragaza ko hari indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko zirimo kudacika intege.

    Sebahizi azobereye mu birebana n’ubukungu kuko abimazemo imyaka itari mike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshuti-ya-handball-no-gusoma-ibitabo-ubuzima-bwo-hanze-y-akazi-bwa-minisitiri

  • Umusaruro w'ibigori ungana na 13% wangirikira mu murima – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ni ko ubuhinzi butera imbere, hanavumburwa uburyo butandukanye bwo kongera umusaruro w'ibihingwa bitandukanye.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 25 Kanama 2024, yagaragaje ko umusaruro w'ibigori wangirika ugeze kuri 13%, ibishyimbo byangirikira mu nzira z'isarura ni 11.3%, ibyangirika vuba nk'inyanya ni 33.5% mu gihe umuceri wangirika ari 12.4%.

    Ati 'Hari ibyangirikira mu rwego rw'isarura, tuvuge nk'iyo ufashe ukuntu basarura umuceri, iyo abahinzi badafashe imashini isarura, hari uwo usanga akubita ku giti kugira ngo uve ku mahundo, hari ibisigara bijya muri ibyo bitaka atabona. Byinshi bitakarira mu gihe cy'isarura kuko ataragera ku ikoranabuhanga ryo kugira ngo umusaruro uvemo utangiritse.'

    Minagri ivuga ko umusaruro wangirikiraga mu nzira zo kumisha ariko bigenda bigabanyuka kuko Leta ifasha abahinzi mu gufata neza umusaruro wabo.

    Dr Karangwa ati 'Buriya umusaruro cyane cyane nk'ibinyampeke wabashije kuwumisha ukawubika neza, nubwo umuguzi wavuga uti 'uyu munsi ntawe mpise mbona waba wibitseho imari kuko muri abo bagura umusaruro hari n'abagenda kugira ngo bajye kuwuhunika. Ubundi umuhinzi iyo aza kuba afite inyubako nziza no kuwumisha neza, ibinyampeke ni imari.'

    Yahamije ko inyubako ibika umusaruro ukomoka ku buhinzi igomba kuba itava, biteretse ahantu bidahura n'ubukonje.

    Ati 'Uko ugize ubushobozi bwo kuwitunganyiriza ukawubika igihe kirekire ntabwo uvuga ngo biracitse kuko uba uzi ko uba ubitse Imari kuko mu gihe gito ahubwo abantu batangira kuza kugushakaho umusaruro.'

    Yavuze ko hari imashini zaguzwe na Leta zumisha umusaruro n'inyubako zumishirizwamo hirya no hino mu gihugu.

    Mu gihembwe cy'Ihinga cya 2024 A ibigori byeze ni toni ibihumbi 507, bivuye kuri toni ibihumbi 390 mu Gihembwe cy'Ihinga cya 2023 A. Ibirayi byeze ni toni 692, mu gihe mu gihemzwe nk'icyo yari cyabanje byari toni ibihumbi 667.

    Umusaruro w’ibigori ungana na 13% wangirikira mu murima na nyuma y’isarura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibigori-13-wangirikira-mu-murima

  • Kubakira ubushobozi abangavu, byagaragajwe nk'intwaro yo guhashya ababashuka bakabatera inda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abangavu baterwa inda ni kimwe mu bihangayikije u Rwanda ndetse ni Isi kuko by'umwihariko mu Rwanda, abangavu barenga ibihumbi 19 baterwa inda buri mwaka.

    Uwineza Ange wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, mu 2019 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye yatewe inda n'umusore bakundanaga ahita atoroka.

    Akimara kubyara byaramugoraga kubona imyenda y'umwana, amavuta yo kwisiga no kubonera umwana we indyo yuzuye.

    Nyuma yaje guhura n'umushinga We Actx for Hope, umushyira ku rutonde rw'abo wubakira ubushobozi. Uwineza yize kudoda ibikapu n'imyenda.

    Ati 'Ku munsi simbura 2000Frw. Ubu biragoye ko nakongera kugwa mu bishuko kuko fanta umusore yanshukishije ajya kuntera inda ubu ndayigurira'

    Uwimana Sifa wo mu Murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, ubwo yari afite imyaka 17 yagiye gucaginga telefone mu rugo baturanye, umusore w'aho amusaba ko baba bicaye ku gitanda mu gihe ategereje ko telefone ijyamo umuriro, birangira amusambanyije amutera inda.

    Nyuma yo kubyara, ubuzima bwaramugoye kugeza ahuye n'uyu mushinga uhugura abakobwa babyariye iwabo ku buzima bw'imyororokere, ukanabaha imashini n'amatungo magufi kugira ngo babashe kwivana mu bukene.

    Yavuze ko iyo byagenze neza ku kwezi atabura 20 000Frw, mu gihe mbere yashoboraga kumara ukwezi nta 1000Frw yinjije.

    Ati 'Inama nagira abakobwa bagenzi banjye bataraterwa inda, ni uko bakwiga gukorera amafaranga kuko ubu nta muhungu wanshukisha amafaranga'.

    Umuyobozi w'Umushinga We Actx for Hope, Leo Fidele Hakizimana, yavuze ko impamvu bahisemo kubakira ubushobozi abangavu batewe inda, ari uko mu isesengura bakoze basanze ubukene buri mu byatumye baterwa inda.

    Ati 'Mbere yo kubaha amatungo n'imashini twabanje kububaka mu mitekerereze. Uyu munsi bafite ibyo bagezeho bishimira. Ni abakobwa bihagazeho kandi bashoboye, ntabwo byakorohera umusore kongera kubashuka'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine ashima umushinga We Actx for Hope n'indi miryango itari iya Leta ifatanya n'akarere mu kwita ku bakobwa babyariye iwabo.

    Ati 'Gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n'amategeko. Dusaba ababyeyi kwirinda kunga icyaha cyo gusambanya umwana kuko ntabwo uwo mwana aba abonye ubutabera'.

    Mu karere ka Karongi habarurwa abakobwa 264 bakomoka mu mirenge 8 bari kubakirwa ubushobozi. Bamaze guhabwa imashini 28 zidoda,ingurube 138, ihene 43 n'inkoko 640.

    Abakobwa babyaye bakiri bato bavuga ko kubakirwa ubushobozi bw’amikoro bibarinda kugwa mu bishuko by’abagabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubakira-ubushobozi-abangavu-byagaragajwe-nk-intwaro-yo-guhashya-ababashuka