Blog

  • Kamonyi: Abahinzi barataka kwamburwa miliyoni zirenga 850 Frw – #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bagiranye amasezerano na Rumbuka avuga ko icyo kigo kizajya kibishyura bitarenze iminsi 42, uhereye igihe gitwaye umusaruro wabo.

    Icyakora amezi abaye atanu batarishyurwa, ndetse bakavuga ko bagerageza gushaka ubuyobozi bw'icyo kigo ngo hakorwe ibiganiro ntibuboneke, bagahera mu gihirahiro.

    Uwitwa Nyiramana Diane ati 'Nta n'ubwo begera abahinzi ngo dukore inama badusobanurire, batubwire ikibazo gihari. Iyo ubahamagaye bahora bavuga ngo ejo, ejobundi gutyo.'

    Mugenzi we witwa Mudenge Oswald yagize ati “Twatangaga mituweli tuyikuye ku mafaranga twishyuwe ku musaruro […] dutangira gusohora amafaranga muri Nzeri, tugatangira ihinga, tugatera ntacyo badufasha. Urumva uko tuba dukeneye amafaranga.'

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Kamonyi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Niyongira Uzziel yavuze ko kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, byitezwe ko abo bahinzi batangira kwishyurwa.

    Umuyobozi wa Rumbuka witwa Kamali Fraterne yabwiye RBA ko abo abahinzi bamaranye n'icyo kigo imyaka igera kuri irindwi bafatanya muri iyo gahunda yo gutuburira imbuto imbere mu gihugu, bityo ko niba batarambuwe muri iyo myaka, bitagiye kuba ubu.

    Yavuze ko kuri iyi nshuro bagize ikibazo kijyanye n'ingengo y'imari, bituma kwishyura abahinzi bitinda.

    Uyu muyobozi asaba abahinzi kubihanganira, na we yemeza ko kuri uyu wa 26 Kanama 2024 baratangira kwishyura, mu minsi 15 abahinzi bose bakazaba bamaze kwishyurwa.

    Kugeza ubu imbuto zose zikenewe zituburirwa imbere mu gihugu, icyakora ubishaka ntabuzwe gutumiza iyo akeneye mu mahanga.

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutsisha iterambere yatangiye mu 2017 mu Rwanda hatuburwa imbuto z'indobanure zigera ku bilo birenga miliyoni 3,3.

    Byageze mu 2023 izo mbuto zimaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko zageze ku bilo birenga miliyoni 7,5.

    Byajyanye no kongera ifumbire itangwa kuko iyatanzwe mu gihugu hose mu 2023 ingana n'ibilo 72.061.938 ivuye ku bilo 28.188.389 muri 2016.

    Ikigo cyitwa Rumbuka ni cyo gikusanya umusaruro w’imbuto zatuburiwe mu bishanga byo mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenze-bite-ngo-abahinzi-b-i-kamonyi-bamburwe-miliyoni-zirenga-850-frw

  • Kuba Akagari kabaho kadafite internet ni icyaha kitababarirwa- Minisitiri Musabyimana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ubwo yasozaga umwiherero w'iminsi ibiri wari wahurije hamwe abayobozi bo mu Ntara y'Intara y'Iburasirazuba n'uturere twose.

    Uyu mwiherero wari ugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta zigamije kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y'abaturage no gufata ingamba ku hantu hakigaragara icyuho.

    Kimwe mu bibazo Minisitiri Musabyimana yagaragaje ni ikijyanye n'utugari dukorera mu nyubako zishaje ndetse no kuba hakiri utugari twinshi tutagira internet.

    Yavuze ko iri ari ikosa ritababarirwa kuko ngo buri karere gakwiriye kugenera Akagari internet igafasha mu gutanga raporo vuba no gukora ibindi bikorwa bitandukanye.

    Ati 'Kugira Akagari kadafite internet mumenye ko icyo kintu ari icyaha kitababarirwa, kandi turahari utwo tugari muratuzi. Turasaba akagari ko gatanga serivisi zo kwandika abaturage n'ibindi, ntimubahe internet wabaza Meya ngo ninjye kubaza Gitifu kandi uri Meya ushinzwe kubikemura.'

    Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'uturere kujya bakoresha abandi bose bakorana barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, ubyanze bakamujyana mu nama yo kumunenga ku buryo buri wese abazwa inshingano ze utabishoboye bamuhane. Yijeje abayobozi b'uturere ko umukozi uzajya unanirwa gukora inshingano ze azabafasha kumukura muri urwo rwego kugira ngo ajye gushaka ibindi akora ashoboye.

    Minisitiri Musabyimana yasabye kandi abayobozi b'uturere kubaka ibiro by'utugari dushaje ku buryo uyu mwaka urangira iki kibazo gikemutse burundu.

    Ati 'Niba tuvuze kubaka utugari ukaba utarabishyize mu bintu by'ibanze muzakora, ntabwo utwo tugari tuzapfa twubatswe kuko ntuzabona amafaranga asaguka yo kujya kubakisha utugari, ariko nubigira ikintu cy'ibanze ukavuga ngo mfite utugari icumi ngiye kutwubaka mu mafaranga muzakoresha tuzubakwa.'

    Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi kugabanya inama, ahubwo bagakora ibikorwa binini bihindura imibereho myiza y'abaturage ku buryo ngo iyi myaka itanu izasiga impinduka zikomeye. Yasabye abayobozi kandi gukoresha inzego z'umutekano mu byo bakora byose.

    Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba bitabiriye uyu mwiherero

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko kubona Akagari kadafite internet muri iki gihe ari icyaha kitababarirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-akagari-kabaho-kadafite-internet-ni-icyaha-kitababarirwa-minisitiri

  • Kamonyi: Mu bantu 63 bari bahumanijwe, babiri(2) nibo basigaye mubitaro #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 23 na 24 Kanama 2024, abaturage 63 bo mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bajyanywe kwa muganga mu masaha atandukanye bitewe n'igihe buri wese yabaga afatiwe. Ni nyuma yo gukeka ko banyoye umutobe wahumanijwe. Bamwe boherejwe ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, abandi boherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma. Kugera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2024 babiri nibo bakitabwaho n'abaganga, aho umwe ari ku bitaro bya Remera Rukoma undi ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga.

    Bose uko ari 63, amakuru mpamo agera ku intyoza.com ndetse akanemezwa n'Ubuyobozi ni uko imvano ya byose ari umutobe ushobora kuba warahumanijwe kuko uwawunyoyeho wese yagize ikibazo cyo gucibwamo no kuribwa mu nda.

    Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu bantu bari bakiriwe 63, haba ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ndetse no ku bitaro bya Remera Rukoma, abenshi bamaze gutaha. Avuga ko umwana umwe nawe wazanywe iri joro ariwe ukiri mu bitaro bya Remera Rukoma.

    Mudahemuka Jean Damascene, Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga aganira na intyoza.com, yabwiye Umunyamakuru ko mu bakurikiranirwaga mu kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga nabo basigaranye umuntu umwe.

    Gitifu, avuga ko nubwo iki kibazo cyashyize abaturage ayoboye mu bibazo, ashima ko imyumvire yabo yazamutse ngo kuko iyo bitaba uko, bari kwirukira mu bavuzi ba Kinyarwanda ugasanga ikibazo gikomeye kurusha.

    Ahamya ko kuba abafashwe barihutiye kugera kwa muganga, byatumye amakuru amenyekana, arahererekanywa ndetse hatangwa ubutumwa busaba buri wese uziko yanyoye ku binyobwa( Umutobe), ko uwumva afite ikibazo cyo gucibwamo cyangwa se kuribwa mu nda yihutira kugera kwa muganga akitabwaho. Ashima ko byakozwe, abaturage bakaba uyu munsi hafi ya bose bamaze gusubira mu miryango yabo.

    Rukundo Nepomuseni, umuturage w'inyamiyaga ufite umugore n'umwana bari bari mu bitaro, yabwiye intyoza.com ko abe batashye ku mugoroba. Ahamya ko intandaro ya byose ari umutobe banyoye. Ati' Njyewe n'umugore n'umwana twageze muri urwo rugo rwagiye gusura umwana bashyingiye. Njyewe nanyoye ku bushera gusa ntacyo nabaye ariko umugore n'umwana banyweye umutobe n'abandi bose bawunyoyeho nta n'umwe wasigaye ari muzima'.

    Akomeza avuga ko, icyo akeka ari uko ubwo muri uru rugo biteguraga kujya gusura Abageni bashyingiye, hashobora kuba hari umwanzi w'ibyiza wabaciye mu rihumye agahumanya umutobe, bityo uwawunyoyeho wese akaba yaragize ikibazo.

    Avuga kandi ko, yaba ku ruhande rw'abasuye, yaba ndetse no ku ruhande rw'abasuwe ndetse n'abashyitsi, uwanyoye wese kuri uwo mutobe, bose bararwaye mu gihe abafashe ku bindi binyobwa bitari umutobe nta wagize icyo aba.

    Kanda hano maze usome inkuru yanditswe bwa mbere bikiba;Kamonyi-Nyamiyaga: Abantu 30 bamaze kugezwa kwa muganga, harakekwa ko bahumanijwe

    Amakuru intyoza.com ifite aturuka muri bamwe muri aba bari barwaye ndetse n'ababo bari babarwaje, ni uko mu gusezererwa bapfunyikiwe imiti yo kubafasha bari mu rugo iwabo. Aba batashye kandi, bashishikarijwe gukurikiza inama bahawe n'abaganga hanyuma uwakumva agize ikibazo akihutira kugera kwa muganga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/26/kamonyi-mu-bantu-63-bari-bahumanijwe-babiri2-nibo-basigaye-mubitaro/

  • Umunsi wa kabiri wa shampiyona usize Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda usize ikipe ya Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Marines.

    Umunsi wa 2 wa shampiyona wa 2024-25 watangiye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu aho Gasogi United yatsinze Marines 1-0 cya Christian Malipangou.

    Kuri uwo munsi Rayon Sports yakiriye ndetse inanganya n’Amagaju FC ibitego 2-2. Rayon Sports yatsindiwe na Nsabimana Aimable na Adama Bagayogo ni mu gihe Amagaju FC yatsindiwe na Richard Mapoli Kevin na Iragire Saidi.

    Shampiyona yakomeje ku wa Gatandatu, Mukura VS inganya ubusa ku busa na Etincelles ni mu gihe Rutsiro FC ikaba yaratsindiye i Rubavu Vision 1-0 cya Yves Habimana.

    Ejo hashize ku Cyumweru, i Ngoma, Muhazi United yahanganyirije na Gorilla FC ubusa ku busa.

    Umunsi wa kabiri wasojwe uyu munsi aho AS kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium.

    AS Kigali yaje kwegukana amanota 3 ya mbere ni nyuma y’uko yari yatsinzwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere. Uyu munsi yatsinze Musanze FC 1-0 cya Ndayishimiye Didier.

    Hasubitswe imikino 2 ya APR FC na Police FC yari mu mikino Nyafurika. Police FC yagombaga gukina na Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yagombaga gukina na Bugesera FC.

    Nyuma y’umunsi wa kabiri, Gasogi United ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6, Gorilla FC ni iya kabiri n’amanota 4, Kiyovu Sports, Rutsiro na AS Kigali zifite amanota 3, Amagaju FC, Rayon Sports na Muhazi United zifite 2, Etincelles, Bugesera FC, Musanze FC, Mukura VS na Marines Fc zifite inota 1, APR FC na Police FC zitarakina umukino n’umwe zifite ubusa ni mu gihe Vison FC yatsinzwe imikino 2 ari yo ya nyuma n’ubusa.

    Gasogi United ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-usize-gasogi-united-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona

  • Mu Burundi rurageretse hagati y'abaturage n'imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza #rwanda #RwOT

    Imbonerakure ni urubyiruko rw'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, benshi bakazigereranya n'interahamwe za MRND, kuhera imyitwatrire y'ubugome izo nsoresore zisangiye.

    Kuva tariki 19 z'uku kwezi kwa Kanama 2024, izo Mbonerakure zirinjira mu rugo ku rundi, iduka ku rindi, akabari ku kandi, zigategeka buri muturage kwishyura amafaranga y'amarundi igihumbi(1.000), kabone n'iyo waba utari umuyoboke wa CNDD-FDD.

    Agahinda ku Barundi basigwa iheruheru n'Interahamwe-Mbonerakure-Mpuzamugambi

    Izo mbonerakure zirabeshya ko uwo ari musanzu wo gutegura amatora, arimo n'ay'umukuru w'igihugu, ateganyijwe umwaka utaha, ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi na sosiyete sivile bagahishura ko ahubwo ari ayo gukinga mu maso izo mbonerakure, abasirikari n'abapolisi, dore ko hari amakuru avuga ko inzara bafite ishobora gutuma bagumuka, bagahungabanya umutekano.

    Mu rwego rwo gucubya uburakari bwabo, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwari bwavumbuye iturufu yo kohereza abasirikari n'imbonerakure mu ntambara yo muri Kongo, kagahabwa ubuvungukira ku madolari atangwa na Perezida Tshisekedi.

    Iyi mitwe ariko nayo yanze gufata neza, kuko benshi bahitamo kwicira isazi mu jisho, aho kujya kwiyahura mu mikaka ya M23 idahusha, dore ko Abarundi batari bake bamaze kuhasiga agatwe, abandi bagafatwa mpiri.

    Abaturage rero nta mahitamo bafite. Baratanga ayo mafaranga byo kwigura, kuko uyimanye ashyirwa ku rutonde rw'abagambanira igihugu, agateguzwa no kwirengera ingaruka zabyo.

    Kwaka abaturage amafaranga ku gatuza birafatwa nko kubasonga, doreko mu Burundi hari ubukene butigeze bubaho ku ngoma zabanjirije iyi ya Evariste Ndayishimiye.

    The post Mu Burundi rurageretse hagati y'abaturage n'imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-burundi-rurageretse-hagati-yabaturage-nimbonerakure-zibaka-amaturo-ku-gatuza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-burundi-rurageretse-hagati-yabaturage-nimbonerakure-zibaka-amaturo-ku-gatuza

  • Umwana wo muri Tanzania byagenze gute ngo abe umufana ukomeye wa APR FC? Kugeza ubwo ubuyobozi bwa APR FC bumushimira nyuma y’amagambo yatangaje ubwo yatsindaga Azam FC y’iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y'umwana yitwa Ahmed Said wo  muri Tanzania i Dar es Saalam ugaragara avuga ko yishimiye intsinzi ya APR FC yatsinze Azam FC y'iwabo muri Tanzania.

    Amakuru atugeraho avuga ko uyu mwana yakunze APR FC ubwo yitabiraga CECAFA y'ubushize, kuko APR yacumbitse muri Hotel yitwa Royal village Hotel. Iyo Hotel ni iy'umuryango w'uyu mwana.

    Umwana aha niho yamenyaniye n'abakinnyi ba APR FC maze barakundana byanyabyo. Iyo APR yatsindaga umukino muri CECAFA, uyu mwana yazaniraga abakinnyi bose shokora 'chocolate' zo kubashimira.

    Umubitsi wa APR witwa Gorgine niwe wamujyaniye impano y'imyambaro ya APR FC. Uyu mwana kandi azwiho kugira urugwiro ndetse n'amatsiko yo kumenya byinshi kuri APR FC no ku Rwanda.

    Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwashimiye uyu mwana wishimiye ko APR FC yatsinze Azam FC y'iwabo ibitego 2-0 iyisezerera muri CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

    https://x.com/aprfcofficial/status/1827617000002036047?t=kcxlnarkMPoXhYoCRdtdpw&s=19

     

    Source : https://yegob.rw/umwana-wo-muri-tanzania-byagenze-gute-ngo-abe-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-kugeza-ubwo-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bumushimira-nyuma-yamagambo-yatangaje-ubwo-yatsindaga-azam-fc-yiwabo/

  • Gicumbi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umusore wari warabuze – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu musore wo mu Karere ka Gicumbi waje kuboneka ku wa 25 Kanama 2024, nyuma y'iminsi ine abuze. Yakoreraga mu isantere ya Rukomo ku muhanda uhuza Akarere ka Gicumbi n'aka Nyagatare.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo (umukarani) no gucukura amabuye, akaba yari amaze iminsi igera kuri ine ashakishwa na nyina umubyara, aribwo yaje kumva aho umurambo we uherereye nawe yahagera agahita abimenyesha inzego z'umutekano zigatangira iperereza.

    Umwe baturanyi ba nyakwigendera yagize ati 'yabonywe n'umwana waragiraga ihene hejuru ku mukingo. Nibwo yatabaje tuza kureba dusanga afite ibikomere byinshi mu mutwe! Nyina umubyara yari amaze iminsi avuga ko yabuze umuhungu we kuko yatahaga iwe mu rugo, nibwo yahise ahamagara ubuyobozi butangira gukora iperereza'.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza J Bosco yatangarije IGIHE ko hari abantu batatu batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza ryimbitse, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

    Ati 'Hatangiye gukorwa iperereza, hafashwe batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba, barimo gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha.'

    'Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane icyaha kigakumirwa kitaraba”.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-urupfu-rw-umusore-wari-umaze-iminsi

  • Iburasirazuba: Toni zirenga ibihumbi 16 z'umuceri zabuze abaguzi – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu muri iyi ntara hari toni zirenga ibihumbi 16 zitari zabonerwa isoko. Ni ikibazo kigaragara mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba, aho Amakoperative menshi arira ayo kwarika bitewe nuko bagifite toni nyinshi batari babonera isoko.

    Hari n'abafite umuceri mwinshi ukiri ku mbuga ku buryo bibateye impungenge ko uzahagirira ibibazo.

    Umuyobozi wa Koperative Indatwa ihinga mu gishanga cya Rwinkwavu giherereye mu Karere ka Kayonza, Mumarakizizi Egide, yavuze ko bafite toni 1000 z'umuceri batari babonera isoko.

    Mu minsi ishize ngo Umukuru w'Igihugu avuga ku kibazo cy'umuceri babonye umuguzi atwara toni 170 hasigara toni 1000, kuri ubu ngo ntibaramenya aho bazakura isoko.

    Indi koperative ihinga umuceri mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza yo ifite toni 600 batari babonera isoko mu gihe izigera kuri 800 zagurishijwe.

    Mu Karere ka Kirehe muri koperative KOPRIKI ihinga umuceri mu gishanga gihuza Ngoma na Kirehe, bo bavuga ko bafite toni zirenga 5300 z'umuceri utari wabonerwa isoko. Muri izo toni harimo toni 3000 z'umuceri udatonoye na toni 2300 z'umuceri utonoye.

    Muri Ngoma ho muri koperative KORIMI ifite umuceri utonoye udukufa tw'ibilo 25 tugera kuri 7030 baburiye isoko. Ibi byatumye barekera aho gutonora umuceri ku buryo bafite izindi toni 970 zikiri aho.

    Muri Rwamagana bafite toni 560 z'umuceri ukiri ku mbuga mu gihe indi koperative ya KOPRIMA yo muri Ngoma mu Murenge wa Rurenge ifite toni 530 nazo zikiri ku mbuga.

    Mu Bugesera muri koperative ya Mwogo bafite toni 3000 zitari zabonerwa isoko. Gatsibo muri koperative ya Coproriz Ntende bafite toni zirenga 2000 zitari zabonerwa isoko.

    Akarere ka Nyagatare muri koperative ya KODERIVAM ihinga umuceri mu mirenge ine, bafite toni zirenga 2209 n'ibilo 856 by'umuceri udatonoye wabuze isoko.

    Umuyobozi wa koperative Coproriz Ntende, Munyaburanga Emmanuel, yavuze ko abaturage benshi muri iki gihe bakeneye amafaranga cyane ariko ko isoko ryabuze ku buryo mu bubiko bwabo hakiri umuceri mwinshi cyane babuze aho bagurisha.

    Yaboneyeho gusaba Leta ko niba umuceri izawugura yawugura hakiri kare kugira ngo abahinzi babone amafaranga yo gushora mu bindi bikorwa by'ubuhinzi.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yasozaga umwiherero w'abayobozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko ikibazo cy'umuceri utari wabonerwa isoko cyahawe umurongo w'uko uwo muceri wose uzagurwa na Leta bahereye ku muceri uri ku mbuga bikazakorwa mu gihugu hose.

    Ati 'Ni ukuvuga ngo Leta yiyemeje kugura umuceri wose udafite abaguzi duhereye ku muceri wari ukiri ku mbuga hanze. Kubera ko ufite ibyago by'uko imvura iguye wakwangirika niyo gahunda ihari. Birasaba ko bikorwa vuba kuko ni amatoni menshi ariko niwo murongo uhari kandi birimo gukorwa.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko abaturage batari bagurirwa ari uko iki kibazo kiri ahantu henshi mu gihugu ariko ko uwo murongo w'uko uwo muceri uzagurwa na Leta ariwo watanzwe kandi bizakorwa hose mu gihugu.

    Uyu muyobozi yanenze abayobozi b'uturere batigeze batangira amakuru ku gihe ko bose bafite umuceri wabuze isoko kugira ngo bikemurwe hakiri kare, bikarindira kugera ku Umukuru w'Igihugu.

    Yavuze ko ubushobozi bwo gukemura iki kibazo buri gukoreshwa buhari kandi buba bwaranakoreshejwe kare. Biteganyijwe ko uyu muceri uzagurwa ugatonorwa ukagaburirwa abanyeshuri ku mashuri.

    Toni zisaga ibihumbi 16 z’umuceri zabuze isoko mu Burasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-toni-zirenga-ibihumbi-16-z-umuceri-zabuze-abaguzi

  • Gitego Arthur yatangiranye imbaduko! Uko Aban… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ,ku munsi w’ejo ku Cyumweru ikipe ya  AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yakinaga umukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2024/25.

    Iyi kipe yakinaga na Mathare United ndetse inayitsinda ibitego 4-0. Muri uyu mukino uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse yewe ni nawe watsinze igitego cya 1 cy’iyi kipe.

    AFC Leopards yahise ifata umwanya wa mbere ikaba izasubira mu kibuga tariki ya 15 z’ukwezi gutaha kwa 19 ikina na Posta Rangers.

    Muri Libya mu ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry ku wa Gatanu yatsindaga ikipe ya Uhamiaji yo muri Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Iyi kipe yahise inayisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1 ihita yerekeza mu ijonjora rikurikiyeho aho izahura na Simba SC yo muri Tanzania.

    Kuri uyu mukino uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse anarangiza iminota yose y’umukino adasimbujwe.

    Muri shampiyona y’icyikiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo,ku munsi w’ejo ku Cyumweru yatsindaga Beerschot igitego 1-0.

    Nyuma y’uko Hakim Sahabo avuye mu mvune ntabwo yigeze akinishwa kuri uyu mukino ariko yari ku ntebe y’abasimbura.

    Standard de Liege iri ku mwanya wa 6 muri shampiyona ikazasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Oud-Heverlee Leuven.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden,ku munsi w’ejo ku Cyumweru ikipe ya Sandvkens IF ikinamo Byiringiro League na Mukunzi Yannick yanyagiraga iyo bita Trelleborg ibitego 4-0.

    Byiringiro League yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 89 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya 4 ariko Mukunzi Yannick we nta nubwo yari ku ntebe y’abasimbura.

    Kugeza ubu Sandvkens IF iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona, ikazasubira mu kibuga ikina na Osters IF ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

    Tukiri muri iyi shampiyona,ku munsi w’ejo ku Cyumweru ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafael York nayo yatsindaga iyitwa Oster ibitego 2-1.

    Ntabwo uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 65. Gefle IF iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, ikazasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Skovode.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine ikanakinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yari yakiriye Real Betis ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Espagne kuri Kosice Football Arena mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Conference League.

    Uyu mukino warangiye Real Betis iyitsinze ibitego 2-0 bya Ezequiel Avilla ku munota wa 13 ndetse na Rodri ku munota wa 62 ku mupira yahawe n’ubundi na Ezequiel Avilla.

    Kuri uyu mukino Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga ndetse anakina iminota yose y’umukino. Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izakina umukino wo kwishyura na Real Betis ku wa Kane w’icyumweru gitaha tariki ya 29 Kanama 2024 nabwo yayitsinda igahita iyisezerera muri UEFA Conference League.

    Nyuma yo gutsindwa muri UEFA Conference League iyi kipe ku munsi w’ejo yamanutse mu kibuga muri shampiyona . FC Kryvbas Kryvyi Rih yanganyije na FC Inhulets Petrove igitego 1-1. Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’iminota yose adasimbujwe.

    FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa 3, ikazasubira mu kibuga ikina na Shakhtar Donetsk ku Cyumweru muri shampiyona.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize kandi ikipe ya Omonoia FC yo muri Cyprus yari yakiriye Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange.

    Uyu mukino warangiye iyo Zira FK inyagiwe ibitego 6-0 bya Khammas ku munota wa 13,Semedo ku munota wa 34 kuri penaliti ndetse no ku wa 70, Stępiński ku munota wa 45+1 no ku wa 54’ndetse na Ewandro ku munota wa 60.

    Kuri uyu mukino banyagirirwagamo , Mutsinzi Ange yari yabanje mu kibuga ndetse anarangiza iminota yose y’umukino. 

    Biteganyijwe ko Zira FK izakira Omonia FC mu mukino wo kwishyura ku wa Kane w’icyumweru gitaha. Ubwo bivuze ko isabwa kuyitsinda nibura ibitego biri hejuru ya 7-0.

    Nyuma y’uko Zira FK itsinzwe muri UEFA Conference League no ku munsi w’ejo ku Cyumweru muri shampiyona yatsinzwe na Shamakhi igitego 1-0.

    Mutsinzi Ange yari yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota 46. Kugeza ubu Zira FK iri kumwanya wa 4 ikazasubira mu kibuga ikina na Omonia ku wa Gatanu muri shampiyona.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia ku munsi w’ejo ku Cyumweru, ikipe ya FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul yatsindaga FK Vardar ibitego 3-0. Muri uyu mukino uyu mukinnyi yari yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.

    Ikipe ya FC Shkupi iri ku mwanya wa 5 kugeza ubu, ikazasubira mu kibuga ikina na Sileks ku wa Gatandatu muri shampiyona.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ku munsi w’ejo ikipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yanganyaga na Loudoun United FC 0-0. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino adasimbujwe.

    Rhode Island iri ku mwanya wa 8, ikazasubira mu kibuga ikina na Birmingham Legion FC ku Cyumweru.

    • Gitego Arthur watangiye atsinda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146255/gitego-arthur-yatangiranye-imbaduko-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cy-146255.html

  • Ifaranga ry’igihugu ritakaza agaciro byagenze… – #rwanda #RwOT

    Ifaranga ni kimwe mu bipimo fatizo bishingirwaho mu bukungu bw'abantu n'ibihugu muri rusange. Ifaranga ryo ubwaryo nk'urupapuro cyangwa igiceri ntirigira agaciro, ahubwo ibyo rikoreshwa nko kugura ikintu no kurivunjamo andi mafaranga ni byo biryongera cyangwa bikarigabanyiriza agaciro.

    Uzumva Banki Nkuru y'igihugu (BNR) ivuga ko ifaranga ryagabanutse ku rugero runaka, nujya ku isoko guhaha ubone ibiciro byazamutse cyane ndetse utangire gukoresha amafaranga menshi cyane kandi uhaha ibintu bicye.

    Hariho imyumvire n'ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo, ariko inzobere mu bukungu zisobanura ko ifaranga rita agaciro iyo ibintu rishobora guhaha birimo kugenda bigabanuka. 

    Akenshi ibi bigendana n’umusaruro, aho iyo ibintu runaka bikenewe n’abaturage birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho bibaye bicye ndetse bikarushaho no guhenda, ifaranga naryo rigenda rita agaciro.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, impuguke mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Dr. Bihira Canisius yavuze ko iyo igihugu gishaka ko ryacyo ribona agaciro cyongera umusaruro, ku buryo ibyo cyohereza hanze birusha agaciro ibyo gitumiza hanze.

    Avuga ku Rwanda yagize ati: “Twe rero ntabwo byari byashoboka, ibintu dutumiza hanze bifite agaciro kanini kurusha ibyo twohereza hanze. 

    Dushaka rero ko ifaranga ryacu rigumana agaciro rikanakomera, twakongera umusaruro ku buryo buri kintu twatumizaga hanze aho kugitumiza ahubwo twe twohereza hanze, tukabona amafaranga y’amanyamahanga noneho ifaranga ryacu rikazamura agaciro.”

    Uko imyaka yagiye isimburana, ifaranga ry’u Rwanda ryagiye ritakaza agaciro ugereranyije n’andi mafaranga y’amanyamahanga. Nko mu minsi yashize idolari ryari rihagaze kuri 900 Frw, ariko ubu rigeze hafi ku 1,200 Frw. 

    Nubwo bimeze bityo ariko, inzobere mu by’ubukungu zishimangira ko bidakabije cyane, kuko n’ibyabaye byatewe n’uko umusaruro w’igihugu wari waguye mu minsi ishize noneho ibikoresho byose bikazamura ibiciro ugasanga birahenze.

    Inzobere zivuga ko nubwo ifaranga ry’u Rwanda ritataye agaciro cyane, igihugu kidakwiye kwirara ahubwo gikwiye kongera umusaruro kikohereza ibintu byinshi mu mahanga, mu rwego rwo gusubiza agaciro iri faranga ryahoranye imbere y’amanyamahanga.

    Itakazagaciro ry'ifaranga risobanurwa n'izamuka ry'ibiciro no kugabanuka kw'ubushobozi bw'ifaranga, ibi bishobora gupimwa n'igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro by'ibicuruzwa. Iyo byagenze bityo, amafaranga menshi agura ibicuruzwa bicye, Byumvikana ko ifaranga ritakaza imbaraga zo kugura.

    Ingaruka zo gutakaza agaciro kw'ifaranga:

    Bishobora kubaho ko ifaranga ritakaza agaciro ku buryo budasanzwe aribyo bizwi nka ‘Hyperinflation,’ aho ifaranga riba ritagifite ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa, ibi bituma ibicuruzwa bihenda ku buryo bukabije.

    Iyo ifaranga ryatakaje agaciro usanga ujyana amafaranga menshi ku isoko nyamara ugahahamo ibintu bicye.

    Aha igihugu ubwacyo nacyo ntikiba kigifite ubushobozi bwo kugenzura ifaranga ryacyo kuko ibiciro biba bishobora kwiyongera ku kigero kirenze 50% ku munsi.

    Ikindi kandi itakazagaciro ry'ifaranga rituma habaho ubusumbane mu mibereho n’ubukene bukabije. Kubera ko mu bihe nk’ibyo ibiciro bizamuka, bamwe babura amafaranga abandi bakayinjiza cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146156/ifaranga-ryigihugu-ritakaza-agaciro-byagenze-bite-146156.html