Blog

  • Musanze FC yareze umusifuzi ishinja kuyikora mu mufuka #rwanda #RwOT

    Musanze FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irega umusifuzi Ndayisaba Saidi kuyangira igitego.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wo Musanze FC yari yasuyemo AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ejo hashize ku wa Kabiri.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 15, Kwizera Tresor yatsindiye Musanze FC igitego cya mbere ariko umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ndayisaba Saidi aracyanga.

    Musanze FC ikaba yandikiye FERWAFA isaba ko uyu musifuzi yahanirwa iri kosa yakoze akanga igitego.

    Si we wenyine basabiye ibihano kuko banasabiye ibihano Murindangabo Moise wari umusifuzi wo hagati aho bamushinje ko igitego AS Kigali yabatsinze cya Ndayishimiye Didier bari babanje gukorera ikosa umukinnyi wa Musanze FC, Adeyinka Solomon.

    Umukino waje kurangira AS Kigali ari yo yegukanye intsinzi n’igitego kimwe ku busa.

    Ibaruwa irega

    Ndayisaba Saidi yanze igitego cya Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yareze-umusifuzi-ishinja-kuyikora-mu-mufuka

  • Umwaka utaha uzasiga Denmark ifunguye Ambasade mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki gihugu ntabwo cyari gisanzwe gifite Ambasade cyangwa Ibiro bigihagarariye byinshi muri Afurika, dore ko ziri mu bihugu 11, nyamara Afurika ikaba igizwe n'ibihugu byinshi kandi bifite inyota yo gukomeza gutera imbere.

    Niyo mpamvu Denmark yafashe iki cyemezo, amakuru akavuga ko umubare wazo uzarushaho kwiyongera, aho ku ikubitiro Senegal na Tunisia ari ibindi bihugu bizakira Ambasade za Denmark.

    Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Nk'ubu U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere no kubungabunga ibidukikije. Ni amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 21 Mutarama 2024.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by'impunzi.

    Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk'aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yavuze ko igihugu cye kiri mu myiteguro yo gufungura Ambasade mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-utaha-uzasiga-denmark-ifunguye-ambasade-mu-rwanda

  • Nyagatare: Hagaragajwe ibibazo bikibangamiye icyumba cy'urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo bagaragaje harimo ibyumba bifite ibikoresho bidahagije, kutagira umukozi uhoraho ushinzwe ubuzima bw'imyororokere, kutagira umusemuzi w'ururimi rw'amarenga n'ibindi byinshi.

    Ibi byagaragajwe n'urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Nyagatare mu nama yari igamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo by'ubuzima bw'imyororokere bikibangamiye urubyiruko.

    Hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Global health Equity iherereye i Butaro ku bufatanye na Empower Rwanda bugamije kumenya uburyo serivisi z'ibyumba by'urubyiruko zikora, n'uko bitanga serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.

    Mu bibazo byagaragajwe n'urubyiruko rurimo abanyeshuri, ababyariye iwabo, ababarizwa mu ndaya, abaryamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga n'abandi benshi birimo ko batanyurwa na serivisi bahererwa ku cyumba cy'urubyiruko.

    Mutuyimana Marie Delphine wo mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko mu byumba by'urubyiruko biri ku bigo nderabuzima hari ibibazo byinshi birimo kutagira umukozi uhoraho ku cyumba cy'urubyiruko ndetse no kutagira umukozi uzi ururimi rw'amarenga wafasha abantu bafite ubumuga kubona serivisi zihatangirwa.

    Ati 'Kutagira umusemuzi w'amarenga mu cyumba cy'urubyiruko, hari abana baba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobora kujya kwaka serivisi z'ubuma bw'imyororokere ntabone umusemuzi hafi aho bikarangira atabonye serivisi yashakaga, ibyo nibabikora rwose bizaba ari byiza.'

    Mutuyimana yavuze ko hari ikindi kibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije ku cyumba cy'urubyiruko, bagaragaje urugero nk'imiti abantu bafata nyuma yo kuryamana ikaba yakubuza kwandura Virusi itera Sida izwi nka Pep, hari indi ya Prep ibuza kuba warwara Sida. Kutagira udukoresho umuntu yakwipimisha Virusi itera Sida. Hari kandi agakoresho abakobwa bakoresha mu kwipima ko batwite n'ibindi byinshi byose byagaragajwe ko bitaba mu byumba by'urubyiruko.

    Urubyiruko rwagaragaje ko iyi miti ahenshi ku bigo nderabuzima bayigurishwa nyamara ari serivisi baba bemerewe ku buntu kugira ngo bibafashe mu kwirinda inda zitateganyijwe n'izindi ndwara.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bifuza ko ibitagenda byose byahinduka kugira ngo urubyiruko rubashe kubona serivisi bemerewe bibe byanagabanya ikibazo cy'inda ziterwa abangavu imburagihe.

    Ati ' Iyo umwana aje mu cyumba cyagenewe urubyiruko ntabone ikinini. Niba yari aje agishaka ntabone ikinini kibasha kumurinda ya Sida, arayandura. Icyo dushaka ni uko urubyiruko cyane cyane abakobwa babona izo serivisi biborohereye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa yo gushyira icyumba cy'urubyiruko ku bigo nderabuzima 20 byose bafite. Yavuze ko imbogamizi nyinshi zagaragajwe nabo bazibona ariko ko hari izo bagiye guhita bakemura birimo ibikoresho bike aho bazabyongera asaba urubyiruko kujya banabishakira mu kigo nderabuzima.

    Yavuze ko ikijyanye n'amahugurwa ajyanye no gukoresha ururimi rw'amarenga ku bakozi b'ibyumba by'urubyiruko bazafatanya na NCPD ku buryo azahabwa abakozi benshi.

    Hagaragajwe ibibazo bikibangamiye icyumba cy’urubyiruko mu Karere ka Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hagaragajwe-ibibazo-bikibangamiye-icyumba-cy-urubyiruko

  • Joachiam Ojera wamaze kugurwa n’ikipe y’i Kigali, yamaze kugaruka mu Rwanda aho yaje kuyifasha gushaka igikombe cya shampiyona – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Uganda, Joackiam Ojera wakanyujijeho muri Rayon Sports, yarebye umukino ikipe ye ya Police FC yasezerewemo na CS Constantine yo muri Algérie muri CAF Confederation Cup.

    Uyu mukinnyi ukubutse muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri, agomba gukomezanya n'Ikipe ya Police FC mu marushanwa y'imbere mu gihugu.

    Source : https://yegob.rw/joachiam-ojera-wamaze-kugurwa-nikipe-yi-kigali-yamaze-kugaruka-mu-rwanda-aho-yaje-kuyifasha-gushaka-igikombe-cya-shampiyona-amafoto/

  • ITETERE FAMILY yiteguye guhereza abana 11 ibikoresho by’Ishuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango ITETERE FAMILY, washinzwe mu 2018, ukomeje ibikorwa byawo byo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye mu karere ka Muhanga. Ku nshuro ya gatanu, uyu muryango uha abana 11 ibikoresho by'ishuri, imyambaro, inkweto, ubwisungane mu kwivuza, n'ibindi bikenerwa kugira ngo bige neza.

    Yvette Niyonizeye, umuyobozi w'uyu muryango, yatangaje ko intego yabo ari ukongera umubare w'abafashwa, bagamije gutuma abana bagira ibisabwa byose mu myigire yabo. Yavuze ko igikorwa cyo gutanga ibikoresho kizaba ku wa 15 Nzeri 2024 mu karere ka Muhanga. Yashishikarije Abanyarwanda bose kugira uruhare muri iki gikorwa, yibutsa ko buri wese ashobora gutanga inkunga ye ku buryo buzwi. Uyu muryango ufite intego yo gukomeza kwaguka no gufasha abana kuva mu mashuri y'incuke kugeza barangije ayisumbuye.

    Abagize umuryango
    Bimwe mu bikoresho bizatangwa
    Abagize umuryango wa ITETERE FAMILY

    Source : https://yegob.rw/303867-2/

  • RRA yafunguye imenyekanisha ry'umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024 – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Kanama 2024 nibwo RRA yatangaje ko nyuma yo kwemezwa n'Inama Njyanama z'Uturere n'Umujyi wa Kigali, ibipimo by'umusoro ku mutungo by'umwaka wa 2024 byahise bishyirwa muri sisiteme ikoreshwa mu imenyekanishamusoro.

    Mu kwemeza ibi bipimo, ku butaka butubatsweho hashingirwa ku bintu by'ingenzi birimo ingano yabwo, aho buherereye (umujyi yangwa icyaro), icyo bwagenewe gukoreshwa n'ibikorwaremezo bihari. Itegeko riteganya ko bigomba kuba hagati y'amafaranga 0-80 kuri metero kare. Iyo ubutaka bwubatsweho, itegeko ryateganyije ibipimo bidahinduka bishingiye ku gaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza, bitewe n'icyo byagenewe.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n'imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze, Karasira Ernest, yavuze ko ibipimo by'umusoro byabonetse kare, bityo abarebwa n'uyu musoro bakaba bakwiye kuwumenyekanisha no kuwishyura, badategereje iminsi ya nyuma.

    Yakomeje ati 'Igihe dufite cy'amezi ane ntabwo ari gitoya ariko ntabwo ari na kinini cyane, uramutse utabashije kwishyura ubungubu, ushobora kumenyekanisha. Icya ngombwa ni uko utagomba kurenza itariki 31 Ukuboza utarishyura. Dukunze kubibona, iyo umuntu amenyekanishije hakiri kare nta muvundo ahura nawo, ku buryo usanga sisiteme zigenda neza nta kibazo.'

    Gutinda kumenyekanisha umusoro ugategereza iminsi ya nyuma bizana ingorane za hato hato, zishobora no kugusha usora mu bihano by'ubukererwe.

    Uretse ibipimo by'umusoro bigenwa n'Akarere, itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe guturwamo; 0,3% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe ubucuruzi; 0,1% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe inganda, inyubako n'ikibanza by'ibikorwa by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse.

    Mu mitungo itimukanwa isonewe umusoro harimo inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk'icumbi rye, hamwe n'inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n'umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk'icumbi rye n'iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye. Ubutaka bwo ariko burasorerwa.

    Harimo kandi ubutaka bukorerwaho ibikorwa by'ubuhinzi, iby'ubworozi cyangwa iby'amashyamba, iyo bufite ubuso bungana cyangwa buri munsi ya hegitari ebyiri; ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwaremezo by'ibanze byahashyizwe; n'ubutaka buriho isangiramutungo ku nyubako cyangwa bwagenewe kubakwaho inyubako ihuriweho mu buryo bw'isangiramutungo.

    RRA isaba abasora gutangira kumenyekanisha hakiri kare igihe cy'itariki ntarengwa kikazajya kugera bamaze kwishyura.

    RRA yafunguye imenyekanisha ry'umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yafunguye-imenyekanisha-ry-umusoro-ku-mutungo-utimukanwa-wa-2024

  • Icyuho mu rubyiruko rubyaza umusasuro ahantu nyaburanga 650 havumbuwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, yagarageje ko ubu u Rwanda rwihagije ku murage ndangamuco ku buryo burenze uko bantu babitekereza, ikibazo kikaba kuwubyaza umusaruro.

    Ati 'Nk'urugero tumaze kubarura ahantu ndangamurage harenga 650. Ni ahantu tumaze kubarura, kwandikaho ibitabo cyangwa gukoraho ubushakashatsi. Ubwo ntabwo turajya ku murage udafatika, nk'ubuvanganzo, imyemerere ya kera, ubuhanzi n'ibindi. U Rwanda rubumbatiye ubukungu bwinshi mu bijyanye n'umurage.'

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yashyikirizaga imyambyabushobozi urubyiruko 80 rwahuguwe ku bijyanye n'uko rwabyaza umusaruro ubwo bukungu butitabwaho.

    Inteko y'Umuco yiyemeje gufatanya n'Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bijyanye no kurinda umurage cyo mu Butaliyani (International Centre for the Study of the Preservation and Restoration of Cultural Property: ICCROM), kugira ngo iyo mirimo itamenyerewe mu Rwanda yungure abayikora.

    Hemejwe ko hashingwa icyo twakwita nk'iriba abana bavomamo ubumenyi bwo kubungabunga uwo murage mu mushinga wiswe 'Rwanda Cultural Heritage Academy: RCHA).

    Wahise utangizwa ndetse mu myaka ibiri ishize urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ishingiye ku muco rwahawe amasomo y'uko rwakora iyo mirimo, ariko rukongeramo udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

    Amb Masozera ati 'Hari icyuho mu rubyiruko kinini cyane mu bijyanye n'ubumenyi mu murage ndangamuco dukungahayeho cyane. Wabonaga ko rutita ku mahirwe arimo kandi ubushomeri buri kugaragara mu rubyiruko.'

    Ikindi ni uko babonaga mu zindi nzego z'igihugu hahangwa imirimo 'tukavuga ngo kuki mu muco ho bitakorwa. Twabonaga ibigo bitandukanye biteza imbere abahanga imirimo mu zindi nzego, wareba mu muco n'umurage ukabibura.'

    Ati 'Ubu abo bana 80 bahawe ubumenyi n'ubushobozi bwo kujya gutangira imishinga yabo na cyane ko ari myiza. Turabizi ko gutangira bitoroshye ariko tuzabaherekeza tubahuze n'ibigo byabafasha, dukorane na bo nk'imyaka ibiri kugira ngo ibyo bize bishyirwe mu bikorwa.'

    Mu cyiciro cya mbere cy'uwo mushinga, ICCROM yatanze arenga miliyoni 300 Frw, Amb Masozera akavuga ko hagiye kubaho ibiganiro kugira ngo bakomeze gufatanya muri iyo mirimo.

    Amwe mu mahirwe yabonywe muri iyo mirimo yo guteza imbere umurage w'u Rwanda harimo nk'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Aha urubyiruko rweretswe ko rwafata ba mukerarugendo baje mu bihugu rukabatemebereza ahari amateka cyangwa ingoro ndangamurage, bagusura ubworozi bw'inka, abakora filime mbarankuru ku ntwari z'u Rwanda n'ibindi.

    Ikindi ni ubuhanzi bushingiye ku muco, Amb Masozera akavuga ko iyo hashyizwemo ikoranabuhanga, ha handi umuntu akora nk'imbuga bacururizaho umurage w'u Rwanda, bifasha mu kuwubungabunga ariko ababikora na bo bakunguka.

    Iradukunda Providence, ni umwe mu rubyiruko rwamenye amahirwe ari muri iyo mirimo. Ubu yiyemeje gukora imyenda ayikoze mu biti bya kera abakurambere na bo bakuragaho imyenda, nk'imivumu, imisave n'ibindi, mu mushinga yise Agaciro Mama Africa.

    Ati 'Nararebye ndavuga ngo kuki twambara imyenda iturutse hanze, abakurambere bacu iyo bambaraga yagiye he? Nabonye ko iwacu iyo tuzaniwe ibishya biturutse ahandi duhita tubyadukira aho gukomeza guteza imbere ibyacu.'

    Iradukaunda agaragaza ko nubwo bahawe ubumenyi, harebwa n'uburyo bakubakirwa ubushobozi mu mafaranga, kuko 'Byibuze mbonye nka miliyoni 7 Frw, umushinga wanjye wakorwa neza ukagurwa.'

    Umuyobozi muri ICCROM witwa Espéra Donouvossi yavuze ko ubu buryo bwari butangijwe mu Rwanda bwa mbere babonye ko bumaze gukunda, mu cyiciro cya kabiri hakazibandwa kuzanamo abafatanyabikorwa batandukanye, harebwa uko iyi gahunda yakorwa mu buryo burambye.

    Uretse mu Rwanda ICCROM yatangije ibi bikorwa mu bihugu nka Kenya, Misiri, Afurika y'Epfo, Sénégal ndetse bari gushaka uburyo babutangiza muri Zimbabwe, na Côte d'Ivoire.

    Urubyiruko rwahize abandi mu bijyanye n’imishinga myiza rwashimiwe

    Umuyobozi muri ICCROM witwa Espéra Donouvossi ubwo yari akurikiye uko umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko ruri kubyaza umusaruro umurage ndangamuco w’u Rwanda, uri kugenda

    Urubyiruko rwahawe amahugurwa ajyanye no kubyaza umusaruro umurage ndangamuco mu buryo bubyara inyungu rwagawe impamyabushobozi

    Abayobozi batandukanye baturutse mu Nteko y'Umuco bitabiriye umuhango wo gushimira urubyiruko rwatangiye kubyaza umurage ndangamuco w'u Rwanda amahirwe

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera yavuze ko bamaze gutahura ahantu ndangamateka harenga 650

    Urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu rwitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi kuri rugenzi rwarwo rwari rumaze igihe ruhugurwa ku bijyanye no kubungabunga umurage ndangamuco

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-rubyiruko-rubyaza-umusasuro-ahantu-nyaburanga-650-havumbuwe-mu-rwanda

  • Rulindo: BNR yahurije hamwe koperative z'imari iciriritse eshanu mu kigo kimwe – #rwanda #RwOT

    Ni koperative zakira amafaranga abitswa zitari muri gahunda y'Umurenge SACCO zirimo COOPEC CODEMARU, COOPEC CSTCR, COOPEC TRASO, COOPEC CSPKI na COOPEC ITI.

    Ni igikorwa kibaye kandi nyuma y'uko habaye Inteko rusange shingiro yo ku wa 20 Gicurasi 2024 yahuje abahagarariye koperative eshanu z'imari iciriritse yafatiwemo umwanzuro wo kwihuza kwazo uko ari eshanu.

    Ni igikorwa BNR yahishingiye ku ngingo za 24, 25,26, n'iya 27 z' amabwiriza rusange nimero 57/2023 yo ku wa 27 Weurwe 2023.

    Ni ingingo zigena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n'ibindi bisabwa ibigo by'imari iciriritse byakira amafaranga abitswa, hanashingirwa ku myanzuro y'iyo nteko rusange shingiro yo ku wa 20 Gicurasi 2024.

    Hashingiwe kandi ku cyangombwa cy'ubuzimagatozi nimero RGDGO12560 cyo ku wa 18 Kamena 2024 cyatanzwe n'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Amakoperative giha COOPEC IKIRENGA uburenganzira bwo gukora nka koperative igamije gutanga Serivisi z'imari.

    Mu itangazo BNR yakomeje iti 'Turamenyesha abantu bose cyane abari abanyamuryango ba koperative z'imari iciriritse zakira amafaranga abitswa zo mu karere ka Rulindo zitari muri gahunda y'umurenge SACCO ko izo koperative zihuje zigakora ikigo kimwe cyahawe izina rya COOPEC IKIRENGA.'

    COOPEC IKIRENGA ifite icyicaro mu mudugudu wa Base, Akagari ka Rwamahwa, Umurenge wa Base, Akarere ka Rulindo, ni mu Ntara y'Amajyaruguru.

    BNR kandi yamenyesheje abari abanyamuryango b'izo koperative zahujwe ko aho zakoreraga hahindutse amashami ya COOPEC IKIRENGA.

    Iti 'Bazakomeza kubona serivisi z'imari aho baziboneraga cyangwa kuri rimwe mu mashami ya COOPEC IKIRENGA nk'ikigo cyemewe kandi kigenzurwa na BNR.'

    Ibigo by'imari iciriritse biri mu bikomeje kuzamura urwego rw'imari mu Rwanda, nk'uko bigaragazwa n'imibare ya BNR.

    Mu Ugushyingo 2023 BNR yatangaje ko muri Kamena 2023, umutungo wose rw'urwego rw'imari wiyongereyeho 18,3% ugera kuri miliyari 9635 Frw uvuye kuri miliyari 8.145 Frw muri Kamena 2022.

    Icyo gihe umutungo w'ibigo by'imari iciriritse, BNR yatangaje ko wiyongeraho 26,5% bishingiye ku izamuka ry'amafaranga abikijwe y'abakiliya n'iry'imari shingiro.

    BNR yahuje koperative z’imari iciriritse zo mu Karere ka Rulindo izigira ikigo kimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-bnr-yahurije-hamwe-koperaive-z-imari-iciriritse-eshanu-mu-kigo-kimwe

  • DJ Rusam yambitswe impeta numukunzi we Alex… – #rwanda #RwOT

    Niba ukoresha imbuga nkoranyamba by'umwihariko urwa Instagram, byange bikunde wagiye ukubitana n'amashusho atandukanye ya DJ Rusam na Alex Tlex.

    Kuri ubu bamaze gutangariza Isi ko bakundana. Ni nyuma y'igihe bagaragaza ko bari mu munyenga w'urukundo aho banateranye imitoma mu bihe bitandukanye.

    Alex Tlex yasabye DJ Rusam ko yazamubera umugore, undi ahita aca bugufi ibyishimo bikamurenga.

    DJ Rusam atazuyaje yahise avuga 'Yego' yemerera Alex ko yamwambika impeta.DJ Rusam akunze gufatanya na DJ Higa kuvanga umuziki.

    Bafitanye n'indirimbo n'abahanzi barimo Juno Kizigenza zirimo iyitwa 'Aye'.

    Hari kandi na 'Shumuka' bakoranye na Seyn, zose zikaba zarishimiwe ndetse uruhare bazigizemo rwazihaye uburyohe bwihariye.

    Bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundoDJ Rusam yamamaye mu itsinda rimwe na DJ Higa DJ Rusam yambitswe impeta na Alex 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146290/dj-rusam-yambitswe-impeta-numukunzi-we-alex-tlex-146290.html

  • Ntiyahiriwe n’urushako, atunze hafi Miliyari… – #rwanda #RwOT

    Ni Umukobwa w'uwashinze Wal-Mart, yafunguye Crystal Bridges Museum of American Art mu 2011, aho yakusanyirije ibihangano binyuranye by'abanyabugeni.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Alice Walton w'imyaka 74 yatangajwe nk'umugore ukize kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA).

    Uyu mushoramari akaba na Rwiyemezamirimo yabonye izuba tariki ya 7 Ukwakira 1949, avukira ahazwi nka Newport, Arkansas ku Mugabane wa Amerika, mu muryango w'abaherwe wa Walmat Walton na Helen Walton.

    Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu mugore yatangiye kuvugwa nk'umuherwe mu 2016 biturutse ku migabane yakuye mu bikorwa yasigiwe na Se ndetse n'imirage yahawe ifite agaciro kari hejuru.

    Uyu mugore yahiriwe no gutunga amafaranga akiri muto bitewe no kuvukira mu muryango mwiza kandi wishoboye utunze ibya mirenge. 

    Se umubyara yabaye umwe mu baherwe batunze akayabo, ndetse ashinga kompanyi yitwa Sam Walton, yakomeje gushyigikira umukobwa we w'ikinege yabyaye, Alice Walton.

    Alice Walton ugaragara mu bikorwa bifasha abantu, ni ingirakamaro kuri uyu mugabane akomokaho kuko yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhanzi, ubuvuzi n'ibindi.

    Binyuze mu migabane yahawe muri Sam Walton ndetse n'imirage yahawe ihambaye, yatangajwe nk'umugore utunze amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi yose. Mu 2016, Alice Walton  yinjije Miliyari zirenga 11 z’Amadolari zivuye ku migabane ya Se.

    Uyu mwanya w’umugore wa mbere ukize ku Isi, yawugiyeho asimbuye Francoise Bettencourt Meyers wahoranye Miliyari 100 z’Amadolari ariko nyuma umutungo we ukaza kugabanyuka.

    Binyuze mu butumwa yagiye atanga, uyu mugore yagaragaje ko imitungo yasigiwe n'umuryango we ari umurage akwiriye gucunga neza ukabyara inyungu kuri we ndetse no ku bazamugana bose bakeneye ubufasha.

    Ati: 'Inshingano iremereye ya mbere mfite ni ukugenzura neza imitungo yanjye bityo ikagira agaciro.”

    Nubwo atunze amafaranga menshi ariko, Alice ntiyigeze ahirwa n'urushako kuko igihe cyose yashyingiwe, yagiye atana n’abagabo nyuma y’igihe gito.

    Uwa mbere, bashyingiranywe uyu mugore afite imyaka 24 gusa y’amavuko ariko baza gutandukana nyuma y’imyaka ibiri n’igice, hanyuma n’undi babanye baza gutandukana nyuma y’igihe gito cyane nk’uko Forbes ibitangaza.

    Bitewe no gutana n'abagabo byihuse ntiyagize amahirwe yo kubyara, ahubwo yakomeje kwita ku butunzi bwe no kububyaza umusaruro mu buryo butandukanye, yifashisha n'umuryango we witwa Walton Family.

    Mu gihe umutungo w’uyu mugore waba ukomeje kwiyongera ku muvuduko uriho, wagera kuri Miliyari 100 z’aAmadolari mu gihe gito, bityo nawe agahita yinjira ku rutonde rukomeye rw’abatunze Miliyari zigera ku ijana bazwi nka ‘Centibillionaires’ barimo Elon Musk, Bill Gates na Warren Buffet.


    Umutungo w’umugore wa mbere w’umuherwe ku Isi uri gukabakaba miliyari 100 z’Amadolari 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146273/ntiyahiriwe-nurushako-atunze-hafi-miliyari-100-ibyihariye-kuri-alice-walton-uyoboye-abagor-146273.html