Blog

  • Cristiano Ronaldo ashobora kuba yarahuzwe ruhago #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunya-Portugal ukinira Al Nassr, Cristiano Ronaldo yavuze ko nta gahunda afite yo kuzakomeza muri ruhago mu gihe azaba asoje gukina umupira w’amaguru.

    Uyu mukinnyi wanditse amateka muri ruhago agashyiraho uduhigo agakuraho utundi, benshi bumvaga ko asoje gukina yaba umutoza, umusesenguzi wa wo ariko byose yabiteye utwatsi avuga ko yumva nasoza gukina nta kintu na kimwe kimuhuza na ruhago azongera kugaragaramo.

    Ati “Biragoye cyane gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe. Mu mutwe wanjye ntabwo njya ntekereza kuba naba umutoza mukuru w’ikipe runaka. Ntabwo njya mbishyira mu mutwe wanjye. Njye nibona mu bindi bintu bitandukanye n’umupira w’amaguru.'

    Yavuze ko kandi atazi niba ari mu myaka ibiri cyangwa itatu azasoza ruhago, gusa ngo azasoreza muri Al Nassr.

    Ati “Sinzi niba nzahagarika gukina vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, kandi numva ntuje ndi no muri iki gihugu. Nkunda gukinira muri Arabie Saoudite kandi nifuza gukomeza.'

    Uyu mugabo w’imyaka 39, mu myaka irenga 20 amaze akina yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d’Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016, 2017), icy’Umukinnyi Mwiza wa FIFA mu 2016 na 2017.

    Cristiano Ronaldo yanyuze mu makipe akomeye i Burayi ariyo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kugeza uyu munsi.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko nasoza gukina umupira w’amaguru azaba awuvuyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-ashobora-kuba-yarahuzwe-ruhago

  • Miliyari 17 Frw zari kwishyurwa abaturage nk'ingurane ziracyafatiriwe na leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero w'abayobozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu mpera z'icyumweru gishize. Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi barimo komite nyobozi z'uturere, komite z'inama njyanama z'uturere n'abandi benshi batandukanye.

    Minisitiri Musabyimana yagarutse ku bibazo uturere dukwiriye gukemura, agaruka ku kuzuza dosiye z'abaturage leta ibereyemo imyenda.

    Yavuze ko Leta itigeze ibura amafaranga yo kubishyura, ahubwo usanga bipfira ku turere tunanirwa kuzuza dosiye ngo abo baturage bishyurwe asaba buri wese gukemura iki kibazo.

    Ati 'Ntabwo Leta yigeze ibura amafaranga yo kwishyura abaturage ariko icyo twabuze kugeza uyu munsi ni amakuru yuzuye, kugeza ubu n'ubushize twashatse kubikora mu kwezi kwa cumi baratubwira bati mushake ibyangombwa byose byuzuye tubishyure, na n'uyu munsi turacyafite miliyari zirenga 17 Frw zabuze ibyangombwa byuzuye.'

    Minisitiri Musabyimana yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi ibyo byangombwa nta handi byuzurira atari mu nzego z'ibanze, yibaza ikibura kugira ngo bikemuke.

    Ati 'Dosiye zuzuye turagenda tukabwira Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) ngo dore ngaya amadosiye, amafaranga akenewe ni aya, niba ari menshi nimuduhe gahunda y'igihe tuzabishyurira ntabwo byatinda, ahubwo turabireka ikibazo cyagaruka kigasa nk'aho kidafite nyiracyo. Bamwe tukavuga ko amafaranga yabuze kandi harabuze dosiye, tukabyibuka ari uko abaturage babibajije Perezida wa Repubulika yaje kubasura.'

    Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'uturere kwiha umuhigo wo kuzuza dosiye z'abaturage bakeneye kwishyurwa na Leta ku buryo bo ibibareba babirangiza ibindi bakabisigira Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Yavuze ko uturere twose twujuje dosiye neza ubu abaturage bishyuwe, abatari bishyurwa bituruka ku turere dufite dosiye zituzuye.

    Minisitiri Musabyimana yakebuye abarekera inshingano bamwe bakumva ko aribo bireba gusa, abibutsa ko bagomba gukorera hamwe mu gukemura ibibazo byose.

    Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gukorera hamwe bakuzuza dosiye z'abaturage Leta ibereyemo imyenda kugira ngo bishyurwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-17-frw-zari-kwishyurwa-abaturage-nk-ingurane-ziracyafatiriwe-na-leta

  • Rusizi: Abagabo bagaragaje ko bahohoterwa bagatinya gutanga ibirego – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu Murenge wa Muganza ku wa 26 Kanama 2024, ubwo RIB yari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibyaha byibasira urubyiruko.

    Mu kibaya cya Bugarama gihuriweho n'imirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Nyakabuye na Muganza ni hamwe mu hakunze kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritizwa umurindi n'abaturuka mu turere twa Nyamasheke na Nyamagabe baje kuhashaka imirimo kuko iki kibaya cyera cyane.

    Ibi biri mu byongera ubushoreke, ubuharike, ubusambanyi, isesagura ry'imitungo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Muhashyi John, wo mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza Akarere ka Rusizi, yavuze ko iyo umugabo atanze ikibazo cye avuga ko ahohoterwa kitumvikana nyamara ngo umugore iyo avuze ko umugabo yamuhohoteye, umugabo bahita bamufunga.

    Ati 'Kuri ubu iyo umugabo agize icyo atumvikana n'umugore, umugore ahita amubwira ngo nkoraho RIB ikumene umutwe, nkoraho RIB ize igutware. Ugasanga ingo nyinshi ziri gusenyuka kubera abagore bitwaje ko RIB niza irafunga umugabo. Natwe abagabo tukagendera muri icyo cyoba kugira ngo tubashe kumara kabiri'.

    Muhashyi yavuze ko hari umugore baturage uherutse gusuka amazi ashyushye ku mugabo we umugongo urashya, umugabo atanze ikirego, umugore bahita bamurekura arataha.

    Muri aka gace kandi hari umugore uherutse gukubita umugabo we ipasi mu mutwe arawumena, umugabo atanga ikirego mu buyobozi, uwo mugore nawe baramurekura aritahira.

    Avuga ko ibi bisigaye bitera abagabo kwahukana igihe bakorewe ihohoterwa kubera ko iyo batanze ikirego nta gaciro gihabwa.

    Ati 'Nzi abagabo bagera muri bane muri iyi santere ya Gakoni bahukanye ubu baba muri 'ghetto' bahunze ihohoterwa bakorerwaga n'abagore babo'.

    RIB yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo aricyo cyose kibangamye umuntu akorera mugenzi we bitewe n'igitsina afite.

    Umukozi w'Ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya yamaze abagabo impungenge avuga ko ikirego cyose cy'ihohoterwa RIB icyakira kandi ikagisha agaciro cyaba igitsanzwe n'umugabo cyangwa igitanzwe n'umugore.

    Ati 'Dufite ingero z'abagore bafungiye guhohoterwa abagabo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Rwango Jean Dieum yavuze ko RIB ari urwego abaturage badakwiye kwishisha kuko rufasha ubuyobozi mu gukemura ibibazo.

    Ati 'RIB igendera ku bimenyetso. Iyo ikibazo cyageze mu butabera hakora ibimenyetso, iyo ibimenyetso byabuze ntabwo umuntu yafungwa kandi ibimenyetso byabuze'.

    Gitifu Rwango yasabye umugabo wese wumva ko yahohotewe n'umugore kujya agana ubuyobozi akagaragaza ibimenyetso kuko itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribereye bombi yaba umugabo cyangwa umugore.

    Muri ubu bukangurambaga abaturage basabwe no kuba maso bakirinda kujya mu mitego y’ababatekera umutwe bagamije kubiba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagabo-bagaragaje-ko-bahohoterwa-bagatinya-gutanga-ibirego

  • Ibitaravuzwe ku masezerano asekeje anatangaje Rayon Sports yahaye Rihungu akayatera utwatsi #rwanda #RwOT

    Ushobora gusanga ari yo masezerano magufi yari agiye kubaho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndavuga ayo Rayon Sports yashakaga guha umunyezamu Kwizera Janvier [Rihungu] ariko akanga kuyasinya.

    Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yifuzaga guha uyu munyezamu amasezerano y’amezi 3.

    Byatangiye tariki ya 16 Kanama 2024 ubwo DAF wa Rayon Sports yahamagaraga uyu munyezamu amubwira ko bamwifuza ko yaza kubakinira.

    Rihungu yababwiye ko yasinya umwaka umwe bakamuha miliyoni 4 n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw, amusubiza ko nyuma y’umukino wa Marines wari tariki ya 17 Kanama bazamuhamagara bakanoza neza gahunda.

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama baje kumuhamagara bamubwira ko bukeye bwaho ku wa Mbere agomba kujya kurangizanya n’ubuyobozi.

    Rihungu wakiniye Bugesera FC na Police FC ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama yavuye mu rugo azi ko agiye gusinyira Gikundiro, gusa yakubiswe n’inkuba ubwo yabwirwaga ko ari buhabwe ibihumbi 500 Frw agasinya amezi 3 akajya agembwa ibihumbi 600 Frw.

    Amakuru ISIMBI yamenye yababwiye ko bidashoboka bya bihumbi 500 bya ‘installation’ barabizamura biba miliyoni 1 ariko na bwo ababwira ko atasinya amezi 3, bamusabye kubitekerezaho ariko we avuga bitakunda.

    Ibi byari mu rwego rwo kugira ngo aze abafashe ku mukino w’abakeba wagombaga kuba tariki ya 14 Nzeri (warasubitswe), iyi kipe yifuzaga kuba ifite ku ntebe y’abasimbura umunyezamu umenyereye amarushanwa w’umunyarwanda kuko Yves uhari akiri umwana atakwizerwa kuri ‘derby’.

    Gusa ubwo bari mu biganiro na we, ni nako umunyamabanga w’iyi kipe, Patrick Namenye wari muri Ethiopia na Rayon Sports y’abagore yari mu biganiro na Habineza François wafatiraga Etoile del’Est.

    Uyu munyezamu wari mu igeragezwa mu ikipe ya Al Wahda muri Saudi Arabia na we yarimo aganirizwa ndetse ni na we baje kumvikana nta gihindutse akaba azasinya muri iki cyumweru.

    Rihungu yanze gusinya amasezerano y’amezi 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-masezerano-asekeje-anatangaje-rayon-sports-yahaye-rihungu-akayatera-utwatsi

  • Kubera iki ‘Computer’ itubahiriza itonde ryi… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya 1870, umuhanga Christopher Sholes yavumbuye uburyo bushya bwafasha kwandika mu buryo bwihuse kandi budateza akajagari mu myandikire. Icyo gihe hakoreshwaga imashini za Typewriters zasabaga kwitonda cyane mu myandikire.

    Christopher Sholes yatondekanyije izi nyuguti (QWERTY) agendeye ku magambo yakoreshwaga cyane muri icyo gihe kubera ko itonde ryari risanzweho ryaragoranaga mu myandikire rigatuma umwanditsi akora amakosa bityo ashyira mu myanya inyuguti agendeye ku zakoreshwaga cyane icyo gihe.

    Imiterere ya QWERTY yashyizweho kugira ngo iteze imbere umuvuduko wo kwandika no kugabanya ibibazo bishingiye mu kwibeshya. Mu gutondekanya izi nyuguti, byagabanyije igihe umuntu yataga ari kwandika kubera ko byoroheje akazi.

    Imyaka yaje kuba myinshi abantu batangira kumenyera kwandika bakoresheje QWERTY ku buryo byabaye nko kunywa amazi ndetse mu myaka yatambutse, abantu hafi Isi yose basobanukiwe n'ubu buryo bwo kwandika bityo babigira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

    Mu mwaka wa 1830, Umunyamibare Charles Babbage nibwo yakoze icyo twakwita mudasobwa magingo aya hanyuma nawe akoresha iri tonde ry'imyandikire nta kintu na kimwe ahinduyeho kuko bwari uburyo bworoshye yakoresheje bwo kwigarurira abantu bagakoresha iyo mudasobwa ye.

    Abandi nka Konrad Zuse, John Presper Eckert, John William Mauchly, Ed Roberts n'abandi batandukanye bagize uruhare mu ikorwa rya mudasobwa kugeza aho igereye magingo aya, bakomeje gukoresha iri tonde rya Christopher Sholes.

    Nyuma yo kubona ko ntacyo iri tonde ry'inyuguti ritwaye, mudasobwa zose zakozwe zakomeje kwifashisha ubu buryo ariko biza guhindukaho gato kubera ururimi rw'Igifaransa ndetse n'abandi bakoresha zimwe mu nyuguti zisaba ibindi bimenyetso hejuru cyangwa munsi yazo.

    Mu kinyejana cya 20 (Nta mwaka wa nyawo uzwi neza) nibwo Abenjeniyeri n'Abanditsi bo mu Bufaransa bakoze keybord yabo yo kwandikiraho itandukanye na QWERTY bo babihindura AZERTY ariko ikagira n'inyuguti zayo zikoreshwa mu gifaransa.

    Zimwe mu mpamvu zaje gutuma iri tonde rya QWERTY ridahinduka, basanze abantu bose baramaze kubimenyera kwandika bakoresheje ubu buryo ku buryo byari kugorana ko bongera bakabihindura.

    Uretse gusaba ko abantu bakwihugura mu gukoresha itonde rishya, byari gusubiza inyuma imyandikire ndetse n'umuvuduko mu myandikire kandi iri tonde ryarakozwe mu rwego rwo koroshya imyandikire.


    Mbere y’umwaduko wa mudasobwa, abantu bakoreshaga imashini za Typewritters mu kwandika zasabaga ko umuntu yitonda ntakore amakosa


    Izi mashini nizo za mbere zatangiye gukoreshwamo uburyo bw’itonde rya QWERTY


    Imashini za mbere zari zifite inyuguti zitondetse uko zikurikirana ariko baza kubihindura kuko byagoranaga mu mikoreshereze yazo


     
    Uburyo bwo gutondeka inyuguti bwa QWERTY bwari bugamije koroshya imyandikire 


    Abafaransa bakoze itonde rya AZERTY kuko ariryo ryari ririmo ibimenyetso byose bikoreshwa mu Gifaransa


    Kugeza magingo aya, uburyo bwa QWERTY na AZERTY nibwo bukoreshwa mu kwandika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146289/kubera-iki-computer-itubahiriza-itonde-ryinyuguti-igakoresha-qwerty-cyangwa-azerty-146289.html

  • Bwa mbere The Ben na Bruce Melodie bagiye guh… – #rwanda #RwOT

    Bizabera kuri Kigali Convention Center, ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba, mu rwego rwo gushakira hamwe inkunga n'ubundi bumenyi buzakomeza gushyigikira Sherrie Silver mu kwita ku bana batishoboye babarizwa mu murango w'ubugiraneza yashinze.

    Uyu mukobwa wavukiye i Huye, ariko akamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubyina, amaze iminsi agaragaza bamwe mu bantu bazamufasha muri ibi birori, avuga ko byihariye mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko bizahuriza hamwe abahanzi, abanyamideli, abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, abanyapolitiki n'abandi.

    Yagaragaje ko bizayoborwa n'umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse n'umunyamakuru Makeda, ni mu gihe Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, azayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura bizwi nka 'Red Carpet'.

    Ni ibirori avuga ko bizaririmbamo Bruce Melodie, abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation ndetse n'umuhanzikazi Boukuru wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Ariko kandi abazitabira ibi birori bazasusurutswa n'umuziki uzavangwa na Dj Toxxyk uzasimburana na Dj Sonia usanzwe ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru.

    Sherrie Silver asobanura ko kwitabira ibi birori bizasaba kwambara imyambaro yihariye, ndetse bizarangwa n'umusangiro uzahuza ibihumbi by'abantu.

    The Ben ntabwo azaririmba muri ibi birori nk'uko bizagenda kuri Bruce Melodie. Ahubwo we yashyizwe mu bazatanga ibiganiro (Speakers), aho azahuriramo na Fred Swaniker, Umunya-Ghana washinze African Leadership University.

    Ni ubwa mbere The Ben na Bruce Melodie bazaba bahuriye mu birori nk'ibi nyuma y'igihe badaca uwaka. Bruce Melodie aherutse kumvikanisha ko nta kibazo afitanye na The Ben, kandi ko niba gihari yiteguye kuzahura nawe bakaganira, bagashakira umuti hamwe.

    Ku wa 10 Mutarama 2024, Bruce Melodie yasuye abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, icyo gihe bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ye yise 'When she's around'. Ku rubuga rwa Youtube aho yashyizwe imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 349.

    Ni mu gihe The Ben yasuye aba bana tariki 5 Mutarama 2024, basubiranamo indirimbo ye yise 'Ni Forever'. Icyo gihe, uyu muririmbyi witeguraga gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'impano z'aba bana.


    The Ben ategerejwe mu bazatanga ikiganiro mu birori byihariye bya 'The Silver Gala'


    Bruce Melodie azaririmba muri ibi birori byubakiye ku gushakira inkunga yo gukomeza gufasha abana babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation


    Sherrie Silver agaragaza ko yatumiye aba bahanzi kubera ko ari inshuti ze z'igihe kirekire


    Ibirori bya 'The Silver Gala' bizaba ku wa 7 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center


    Umuhanzikazi Boukuru azaririmba muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere


    Dj Toxxyk azacuranga muri ibi birori bizahuza abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima


    Dj Sonia azavanga umuziki muri ibi birori bizarangwa no gutambuka ku itapi y'umutuku


    Bruce Melodie yasuye abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, ku wa 10 Mutarama 2024


    The Ben yasuye abana babarizwa muri uyu muryango, ku wa 5 Mutarama2024 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE’S AROUND'

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146298/bwa-mbere-the-ben-na-bruce-melodie-bagiye-guhurira-mu-birori-146298.html

  • Abasirikare 23 bo mu mutwe uhora witeguye gutabara bari guhugurirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yitabiriwe n'abo mu bihugu nk'u Rwanda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, n'abo ku cyicaro cy'Umutwe w'Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y'Iburasirazuba (EASF).

    Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

    Yatewe inkunga n'Ikigo cya Afurika gishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano cya 'African Peace and Security Architecture (APSA)' ategurwa na Rwanda Peace Academy, RPA ku bugatanye na EASF.

    Yafunguwe ku mugaragaro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n'Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Getachew Ali Mohamed n'Umuyobozi Mukuru wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara n'abandi bayobozi.

    Yateguwe hagamijwe gutoza abasirikare bazatoza izindi ngabo zibarizwa muri EASF mu bihugu bitandukanye, kugira ngo abo bazatozwa bategurwe mu buryo bwisumbuye.

    Hagamijwe kandi kubategura kugira ngo bazitware neza mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa ubwa EASF bashobora koherezwamo igihe bibaye ngombwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko abo basirikare bazatozwa n'abarimu barindwi baturuka mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Denmark n'abaturutse muri AU.

    Yatangaje ko nyuma y'amahugurwa bazanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gen Muganga yahaye ikaze abaturutse mu bindi bihugu bitabiriye ayo mahugurwa, agaragaza ko abayobozi mu ngabo bakwiriye kuzirikana akamaro kabo n'inshingano ziba zibategereje umunsi ku munsi.

    Yavuze ko iyo bigeze ku bayobozi baba bashobora koherezwa mu butumwa bwa AU cyangwa ubwa EASF bwo gufasha mu kugarura amahoro ku rwego rw'icyicaro gikuru, baba bagomba kumenya byimazeyo umwimerere w'amakimbirane yo muri Afurika.

    Gen Muganga yavuze ko abo bayobozi bagomba kuba basobanukiwe neza uburyo AU na EASF bifata ibyemezo n'uburyo bitegura ubutumwa bw'amahoro mu bice bitandukanye bukenewemo.

    Ati 'Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko azabafasha kuzuza inshingano zanyu. Azabafasha gukora neza imirimo itandukanye mushinzwe, muyikore kinyamwuga mufatanyije. Ikirenze ibyo abereke uburyo mwakwitwara mu gihe mwoherejwe mu butumwa bwa AU, ibizatanga umusanzu munini mu kuzuza inshingano za AU mu bijyanye n'igisirikare.'

    Yibukije ko nibafata ayo mahugurwa neza, bizanabafasha gutoza abandi bashobora kuzajya mu butumwa butandukanye bwa AU, ashimangira ko ayo mahugurwa ari bwo buryo bwizewe bwo kubakira ubushobozi ibihugu bigize EASF binyuze mu kugira abarimu benshi ndetse bashoboye.

    Ati 'Ni amahugurwa anadufasha kugabanya kwishingikiriza ku bandi bo hanze na cyane ko adahenze, akaba ari na bwo buryo burambye bwo kubaka ubushobozi bw'ababuhabwa ndetse n'ubwa EASF n'Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.'

    Gen Muganga yashimiye AU, EASF na RPA, ku kuba barakoze buri kimwe kugira ngo ayo mahugurwa atangwe, ashimira abarimu bazayatanga ndetse n'ibihugu byohereje abayahabwa.

    Ati 'Kuba mwitabiriye bigaragaza uburyo za guverinoma ndetse n'imiryango mwaturutsemo birajwe ishinga no kubungabunga amahoro n'umutekano mu Karere na Afurika muri rusange.'

    Bijyanye n'uko abahabwa amasomo bafite ubumenyi butandukanye bahawe mu bihe byabanje, Gen Muganga yabasabye gufashanya buri wese agasangiza mugenzi we ubumenyi afite, no kubyaza umusaruro abazabahugura hagamije kubakuraho ubumenyi buhagije.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasabye abagiye guhugurwa gufashanya no kubyaza umusaruro abazabahugura bakabakuraho ubumenyi bwose bukenewe

    Abasirikare 23 bo mu ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y'Iburasirazuba (EASF) bagiye guhererwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu Rwanda

    Abo basirikare bagiye guhabwa amahugurwa azabafasha guhugura na bagenzi babo bakorana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-23-bo-mu-mutwe-uhora-witeguye-gutabara-aho-rukomeye-bari

  • Umushinga wo kubaka imihanda ya kilometero 215 mu Mujyi wa Kigali wasubukuwe – #rwanda #RwOT

    Iyi mihanda yagombaga kubakwa mu byiciro bitandatu ariko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwanzuye ko hasozwa ibyiciro bibiri gusa kubera ikibazo cy'amikoro.

    KIP yatangijwe mu 2020 yasubitswe muri Werurwe 2024 igeze ku gipimo cya 21.3% mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bigizwemo uruhare n'amikoro make.

    Imihanda igomba kubakwa muri uyu mushinga irimo Miduha-Mageragere, uwa Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace n'uwa Busanza-Muyange na Rusororo-Gasogi.

    Harimo kandi umuhanda wa Kagugu-Vision City-Utexrwa, Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo na Remera-Baho hamwe n'indi igifite imirimo myinshi yo gukora.

    Kugeza muri Werurwe 2024, amafaranga yari amaze kuboneka yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wose yari miliyoni 150$, zingana na 37% by'ingengo y'imari yose ikenewe.

    Ubwo yari imbere y'Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikira imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) muri Gicurasi 2024, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko KIP yagize uruhare mu gutunganya imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.

    Kuri ubu imirimo yasubukuwe ndetse isubukurirwa ku yo gushyira kaburimbo mu muhanda Miduha-Mageragere uhuza imirenge ya Nyamirambo na Mageragere yo mu Karere ka Nyarugenge.

    Ni umuhanda ureshya n'ibikometero 7,2, aho bigateganywa ko izarangirana na 2024 nk'uko Umujyi wa Kigali wabitangaje.

    Mu butumwa bwashyizwe kuri X bagize bati 'Gushyira kaburimbo mu mihanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa bizashyirwamo ingufu mu rwego rwo guteza imbere imiturire irambye, irengera ibidukikije, kandi idaheza.'

    Ubwo yari amaze gutorerwa kuba Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yahamije ko ibibazo byari byatumye iyubakwa y'iyo mihanda isubikwa ubu byose byakemutse.

    Ati 'Ukurikiranye hose ubona ko imihanda yose yarasubukuwe, kandi dufite ingengabihe yayo. Ubajije abaturage bari i Gasogi, abari i Mageragere ubona ko imirimo iri kugenda neza.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ko ubu nta kibazo gihari, 'ubushobozi burahari, ibigo bibikurikirana birahari, igisigaye ni uko turi gukurikirana kugira ngo ingengabihe irangirane [n'imirimo yo kubaka] kandi tubona nta kibazo kirimo.'

    Yagaragaje ko iyi mihanda nigera ku musozo, bazicara bagasuzuma uko uyu mushinga wagenze n'uburyo bushya bwakoreshwa hagamijwe kubinoza neza.

    Yavuze ko bashaka kubanza kurangiza imihanda kuko ubushobozi bwabonetse, hanyuma 'niturangiza umwaka utaha tuzaba dufite gahunda nshya y'uyu mushinga ariko dushingiye ku byabaye.'

    Icyakora Meya Dusengiyumva yagaragaje ko imihanda yagize ihinduka ku buryo hari iyahinduriwe inyigo ariko ngo imbaraga ziri gushyirwa ku mihanda yatangiye kurusha gutangira imishya.

    Kubaka imihanda igezweho biri muri bimwe Umujyi wa Kigali ushyize imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wo-kubaka-imihanda-ya-kilometero-215-mu-mujyi-wa-kigali-wasubukuwe

  • IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia – #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Polisi z'ibihugu byombi bagiranye inama yagarutse ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n'imikoranire mu bikorwa bitandukanye bya Polisi z'bihugu byombi.

    IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba yasuye u Rwanda, by'umwihariko Polisi y'u Rwanda, avuga ko byongera agaciro k'ubufatanye n'ingamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yagize ati 'Byinshi mu byo dukora, dufitanye ubufatanye n'imikoranire n'izindi nzego za Polisi mu bihugu bitandukanye mu kubahiriza amategeko. Uru ruzinduko rufite icyo rusobanuye. Polisi y'u Rwanda ihora yiteguye gukorana n'izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, imikorere myiza n'ubushobozi hagamijwe guteza imbere umutekano.'

    Yavuze ko Polisi y'u Rwanda yishimira no gukorana n'abaturage hagamijwe gufatanyiriza hamwe kurwanya no gukumira ibyaha binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza n'ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hibandwa cyane ku rubyiruko rurimo n'urwahoze mu bubata bw'ibiyobyabwenge n'ibindi byaha bitandukanye.

    IGP Coleman yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'U Rwanda rwabaye urumuri rw'icyizere muri Afurika kandi rwatanze ubutumwa bugaragarira buri wese ko dushobora kwiteza imbere ubwacu kugera ku rwego ruruta uko twabitekerezaga, rwerekana umwihariko n'umuco ukwiye Afurika kandi ukungahaye.'

    'Twiboneye umutekano usesuye na serivisi nziza Polisi y'u Rwanda iha abaturage. Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bw'inzego zacu zombi mu kubaka Polisi itanga serivisi z'icyitegererezo zigira uruhare mu mahoro arambye no gukumira ko amakimbirane yongera kubaho ku mugabane wacu.'

    Yagaragaje ko uru ruzinduko rumufashije gusobanukirwa, kwiga no kungurana ubunararibonye mu kwishakira ibisubizo iwacu.

    Ati 'U Rwanda na Liberia hari icyo bihuriyeho nk'ibihugu byaciye mu makimbirane akaze, bityo mbere na mbere dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu kandi dushyize hamwe nta kabuza tuzagera ku ntego twiyemeje. Nitwe ba mbere nk'abafite inshingano zo guhagararira Leta mu guharanira ko amategeko yubahirizwa tugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage n'iterambere.'

    Kuri uyu munsi kandi, IGP Coleman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, aho yashyize indabo ku mva, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Biteganyijwe ko mu minsi ine azamara asura u Rwanda, azatemberezwa imitwe n'amashami atandukanye ya Polisi y'u Rwanda arimo ibigo bitangirwamo amahugurwa y'abapolisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, n'Ikigo gitangirwamo ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw'ikoranabuhanga giherereye mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro.

    Gregory O W Coleman ubwo yari ageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda

    CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Liberia, Gregory O W Coleman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-namuhoranye-yakiriye-umuyobozi-mukuru-wa-polisi-ya-liberia

  • U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1,2$ ku bihugu byo muri Caraïbe byibasiwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangaje ko ibihugu bine mu byibasiwe buri kimwe cyagenewe ibihumbi 300$ ni ukuvuga Grenada, Jamaica, Barbados na St. Vincent and the Grenadines.

    Minisiteri isobanura ko iki gikorwa cyakozwe nyuma y'aho 'U Rwanda rwumvise ubusabe bw'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth bwo gufata mu mugongo ibihugu byibasiwe na Hurricane Beryl.'

    Ikomeza igira iti 'Ku bw'ibyo, miliyoni 1,2$ yasaranganyijwe Grenada, Jamaica, Barbados hamwe na St. Vincent and the Grenadines.'

    Uyu mwuzure wangije ibintu byinshi muri ibi bihugu kuko nko muri Jamaica, habarurwa imyaka n'ibikorwaremezo bifite agaciro ka miliyoni 6,4$ byangijwe.

    Hurricane Beryl ni iya kane ikomeye yibasiye ibi bihugu. Ni umuyaga wari ku muvuduko wa kilometero 220 ku isaha, wasize abantu barenga ibihumbi 160 bavuye mu byabo. Bibarwa ko ibikorwaremezo 1876 birimo inzu n'ahandi hatangirwa serivisi z'ingenzi byangiritse.

    Ibikorwa by'ubutabazi mu bihe bigoye si ubwa mbere u Rwanda rubikoze kuko rwari ruherutse gutanga inkunga ya toni 2000 y'ibigori ku bihugu bya Zimbabwe na Zambia byibasiwe n'amapfa akomeye.

    U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 1,2$ ku bihugu byo muri Caraïbe byibasiwe n'inkubi y'umuyaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatanze-inkunga-ya-miliyoni-1-2-ku-bihugu-byo-muri-caraibe-byibasiwe