Blog

  • Kera kabaye, Bushali agiye gusohora Album yah… – #rwanda #RwOT

    Yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nituebue', yavuze ko iyi Album ye izajya hanze ku wa 18 Nzeri 2024.

    Hari hashize igihe abafana be n'abakunzi b'umuziki we bategereje iyi Album. Ariko yakunze kumvikanisha ko habayemo impinduka zatumye atabasha kuyishyira hanze ku gihe yari atangaje.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe, avuga ko hari ikigo cyo mu gihugu cya Kenya cyaguze Album ya Bushali bamutegeka igihe cyo kuyisohora, kuko bari bihaye igihe cyo kubanza kuyicuruza.

    Ibi byatumye Bushali atinda gusohora iyi Album, ariko kandi byanamuhaye umwanya wo kuyitegura mu bijyanye no kuzayimenyekanisha ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, mu itangazamakuru n'ahandi.

    Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo 'ziryoshye', kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

    Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y'uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

    Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n'abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.     

    Ni Album kandi izumvikanaho amajwi y'abagize umuryango we nk'umwana we n'umugore we. Atangaje isohoka rya Album ye, mu gihe ari no kwitegura kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika bizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Bushali afite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.

    Uyu muraperi asanzwe afite ku isoko Album ebyiri zirimo 'Ku Gasima' iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa 'Kinyatrap', 'Sindi Mubi', 'Zunguzayi', 'Ipafu', 'Kinyarock', 'Mamayiwe', 'Kugasima', 'Inganjyi', 'Ayura', 'Bitinze', 'Impanda' na 'Niyibizi'. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali na Maxime. Anafite Album yise yise 'Nyiramubande' yasohoye muri Gashyantare 2018.


     

    Bushali yatangaje ko tariki 18 Nzeri 2024 azashyira hanze Album 'Full Moon'

     

    Umuraperi Khaligraph Jones yakoranye na Bushali imwe mu ndirimbo kuri Album ye


    B-Threy, inshuti y'igihe kirekire ya Bushali yanamufashije kuri Album ye nshya

     

    Umuraperi Kivumbi yateye inkunga Bushali kuri Album ye ishushanya ukwezi kuzuye


    Slum Drip, umuraperi wafatanyije igihe kinini na Bushali yakoze kuri Album ye

     

    Album ya Bushali yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023 


    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI ‘KU GASIMA’ YA BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146316/kera-kabaye-bushali-agiye-gusohora-album-yahurijeho-khaligraph-jones-na-b-threy-146316.html

  • Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko Korali ar… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru i Remera mu mujyi wa Kigali. Ijambo ry’Imana Rev Dr Antoine Rutayisire yifashishije muri iki gitaramo ni iryo mu Ibyahishuwe mu gice cya 14 kuva ku murongo wa mbere.

    Yavuze ko umurimo wo kuririmba ari wo murimo wonyine ukorwa mu Isi uzasigara unakorwa mu ijuru kuko iyo usomye Bibiliya utabona aho babwiriza cyangwa aho bafasha abakene.

    Yakomeje avuga ko abantu bose bazagera mu ijuru bazaririmba ndetse ko hari umusaruro uva mu kugendana n'Imana. Yavuze ko inyungu ugira iyo ugendana n’umwana w’Intama bikurinda ibyaha ndetse bikanakurinda ubwoba.

    Ati: “Ni izihe nyungu ugira mu kugendana n'Umwana w'Intama?. Ikintu cya mbere iyo ugendana nawe bikurinda ibyaha, niyo mpamvu abangaba bagaragara mu ijuru.

    Ubundi inyigisho z'ijambo ry'Imana ntabwo zigoranye. Hari ibanga riri mu kugendana na Yesu kuko ni cyo kintu kizakurinda ibyaha, nugendana na Yesu ni cyo cyizere uzaba ufite cyo kutagwa mu cyaha;

    Ariko ibyo ntabwo nenda kubitindaho cyane, narabivuze kenshi gusa n'ubundi nzajya mbisubiramo kuko n'abantu rimwe na rimwe babyumva ari uko wabisubiyemo nk'inshuro y'igihumbi. 

    Kugendana na Yesu bikurinda ibyaha, ukamenya ngo aha hantu ngenda ndimo ndagendana na Yesu arandeba ntabwo nkora ibyaha kuko Yesu arandeba ikindi bikurinda ubwoba. 

    Iyo ugendana n'Umwami wawe uba wumva ngo nta cyantera ubwo kuko umwami wanjye arandeba kandi nta cyankura umutima kuko umwami wanjye aranyobora, ampa umutekano no kutayoba no kudahuzagurika”.

    Rev Dr Rutayisire yavuze ko ikintu amaze kubona mu myaka amaze mu murimo w’Imana ari uko Korali ariyo tsinda ribamo Ubusambanyi bwinshi.

    Ati: “Reka mbabwire ikintu maze kubona mu myaka amaze mu murimo w'Imana n'imyaka maze mu gipasitoru. Niba hari itsinda ribamo ubusambanyi bwinshi munyihanganire kubivuga ni Korali. 

    Uzi impamvu? Korali zibamo abantu benshi baba abagabo n'abagore, abakobwa n'abahungu bavanze kandi satani nawe akazanamo abakozi be cyangwa n'abarimo akabungura ibitekerezo akaza akabwira ati ‘ariko aha muri korari ko mwegeranye muri hamwe’ “.

    Yanagiriye inama abaririmbyi ko ibiganza bazungurije Uwiteka badakwiye gukabakaba abagore, ati: “Ibiganza wazunguje imbere y'Uwiteka ntibizakabakabe abagore. Ikiganza cyafashe indangururamajwi ubwiriza ubutumwa ntuzakirambure ukabakaba;

    Kandi mbwira abakobwa ngo niba uhagarara imbere y'Imana ukagendana nayo nihaza ba bahungu b’abapfapfa ujye umubwira uti umbabarire iyo Umwami wanjye andeba ibyo biganza birafunze kuko abangaba bazaririmba imbere y’Intebe y'Umwana w'Intama, ni abantu batandujwe n'ubusambanyi”.

    Rev Dr Antoine Rutayisire yagiriye inama Abaririmbyi abasaba kwirinda ubusambanyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146325/rev-dr-antoine-rutayisire-yavuze-ko-korali-ari-ryo-tsinda-ribamo-ubusambanyi-bwinshi-146325.html

  • Kayonza: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimuka kuko ituye ahagenewe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo kitabanyuze na cyane ko bagaragaza ko bahatuye kuva kera, bagasaba ko leta yabarenganura bakemererwa kubaka cyangwa ikabashakira ahandi ho kujya.

    Uwitwa Rwangabo Tharcisse yabwiye RBA ati 'Bamwe urabona turi abasaza turagasaziye nta bushobozi dufite. Turatabaza Leta y'u Rwanda kugira ngo ibidufashemo irebe icyo yatumarira.'

    Ku wa 26 Kanama 2024 inzu zitandukanye zari zatangiye gusenywa, uwitwa Mukanyamushanja Florence akavuga ko niba uwo mudugudu utazaturwamo babashakira aho gutura.

    Ati 'Nibatwimure twese badushakire aho tugomba gutura cyangwa niba babona ko tuzahatura nibareke ufite ubushobozi azamure akazu ave mu bukode.'

    Ikindi bagaragaza ko kibabaje ni uko babwirwa ko aho hantu hatemewe kubakwa, nyuma bakabona hari inzu nshyashya ziri kuhazamurwa mu gihe izindi ziri gusenywa, abaturage bakabibonamo akarengane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkavu, Bagirigombwa Djafari yagaragaje ko hari abaturage barenze ku mategeko bigabiza umutungo w'igihugu ari yo mpamvu bari gusabwa kuhimuka.

    Ati 'Iki gice ni ubutaka bwanditse kuri leta 100% nta muturage n'umwe uhafite ubutaka. Icyakora hari abahamaze igihe kirekire, bahageze kera, bo tukaba turi kubavuganira kugira ngo turebe icyo leta yabafasha.'

    Bagirigomwa yavuze ko hari abandi baturage bamenye ko ubwo butaka ari ubwa leta bahitamo kuza kubwubakaho nta burenganzira bafite, ari na bo bari gukumirwa kuko hari ibindi ubwo butaka bwateganyirijwe.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yagaragaje ko icyo kibazo kimaze igihe kirekire kizwi ndetse ahumuriza abaturage, ababwira ko kiri gushakirwa umuti urambye.

    Ati 'Ni ikibazo kimaze igihe kirekire. Hari abaturage bahatuye ariko turi mu nzira zo kugikemura. Ntabwo kizakomeza kubaho kuko ni byo dushinzwe. Ubu ikibazo kiri hafi gukemuka.'

    Amabuye y'agaciro ni kimwe mu byinjiriza igihugu cyane kuko nko mu 2023 agaciro k'amabuye y'agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imiryango-irenga-400-yasabwe-kwimuka-kuko-ituye-ahari-amabuye-y-agaciro

  • Ntabwo igihugu abantu bavunikiye umuturage arindagizwa n'ubonetse wese- Minisitiri Musabyimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero w'abayobozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba wari umaze iminsi ibiri. Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi barimo komite nyobozi z'uturere, komite z'inama njyanama z'uturere n'abandi benshi batandukanye.

    Ubwo yagarukaga ku bijyanye n'ubugenzuzi bumaze iminsi bwo kugenzura amadini n'amatorero, yavuze ko ari ibintu byagakwiriye kuba bikorwa buri mwaka, ubuyobozi bw'uturere bukareba niba koko ibyangombwa bayahaye bikoreshwa neza, ababikoresha nabi bakabyamburwa.

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko nubwo uyu munsi bari kurwana no gufunga ibyafungutse bagifite icyasha cyo kumenya ngo ariko ubundi byaje bite? byaje bari he?

    Yavuze ko ari ikibazo buri gihe babazwa.

    Ati 'Iyo umuntu aje uyu munsi mu karere kawe akakwaka icyangombwa cy'imikoranire ukamusinyira, utibajije ibyo aje gukora cyangwa ngo ujye kureba niba ibyo wamusinyiye aribyo ari gukora uba wumva bizarangira gute? Mureke ibyo tubisige akajagari karimo tugakuremo.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko iyi myaka itanu iri imbere ari iyo gukorera mu mpinduka no gukosora amakosa y'ibitarakozwe neza byose.

    Yasabye buri muyobozi gukomeza kugenzura amadini atujuje ibisabwa ndetse n'ibindi byose binyunyuza abaturage biri aho bakorera birimo imishinga.

    Ati 'Ntabwo igihugu abantu bavunikiye, igihugu Abanyarwanda bifuza, ari igihugu barindagizwa n'ubonetse uwo ari we wese, akabakurura abajyana iyo aho yishakiye hose, ntabwo bikwiriye ntidukwiriye no kubyemera. Uzabyemera aho ayobora abaturage nabo ntibazamwemerera, abo bantu birirwa bambura abaturage ibyabo bavunikiye bigomba gucika, tugomba gukora ibintu byiza bizwi.'

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko ku bijyanye n'utubari dukorera mu kavuyo, ahantu hatujuje ibisabwa n'abandi bafungura kuva mu gitondo bigatuma abaturage batajya mu kazi nabyo bakwiriye gufataho ingamba, buri wese ntabyemere aho ayobora ngo kuko ari ibintu byatanzweho umurongo kandi mwiza.

    Ati 'Mukwiriye gusura abaturage kenshi mukamenya ko muri ku murongo umwe, ko nta kavuyo muri ibi, nta kajagari muri ibi, ibi biremewe, ibi ntibyemewe. Ntibikorwe nk'uwabitumwe ahubwo mukagira ibyo mwumvikanaho mukabijyanamo, ntihazemo guhangana cyangwa ngo babifate uko bitari biri. Abacuruza inzoga mubivuganye nabo bakubwira ko atari byo gufungura umunsi wose mubaganirize.'

    Minisitiri Musabyimana yasabye inzego z'ibanze gukoresha amashyirahamwe y'amadini n'amatorero mu kuyaganiriza naho utubari bagakoresha Urwego rw'Abikorera mu kubikemura aho kubikora bonyine.

    Yabasabye kandi gukoresha inzego z'umutekano kuko nazo ari umufatanyabikorwa uhoraho bakwiriye gukoresha.

    Minisitiri Musabyimana yakebuye abayobozi b'uturere batanga ibyangombwa ku bantu bagiye kunyunyuza abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-abantu-bavunikiye-umuturage-arindagizwa-n-ubonetse-wese

  • Tuyisenge uherutse kwegukana umudali mu Mibare yaje mu ba mbere batsinze ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge wiga ku kigo Hope Haven mu karere ka Gasabo, yaje ku mwanya wa kabiri muri batanu ba mbere bagize amanota menshi mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

    Amarushanwa y'Imibare Tuyisenge aherutse kwitabira, yari yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 27 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

    Tuyisenge aherutse kubwira itangazamakuru ko icyifuzo cye ari ukuzaba enjeniyeri.

    Ati 'Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi yabyo.'

    Intsinzi ya Tuyisenge na bagenzi be batandatu bari bahagarariye u Rwanda, yatumye bakirwa mu minsi ishize na Perezida Kagame ndetse arabashimira, abasaba gukomeza kwiga, bakifashisha ubumenyi bwabo mu mibare mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi.

    Tuyisenge yahembwe mudasobwa kubwo kuza mu batsinze neza ibizamini bya Leta

    Tuyisenge (ibumoso) ubwo yari ategereje itangazwa ry’amanota


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyisenge-uherutse-kwegukana-umudali-mu-mibare-yaje-mu-ba-mbere-batsinze

  • MINEDUC yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy' Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB giherereye i Remera kuri uyu wa 27 Kanama 2024.

    Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n'abahungu 90.772.

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

    Amasomo batsinze cyane ni siyansi n'Ikinyarwanda, mu gihe Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu Mibare ndetse n'Icyongereza.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

    Ni ibizamini byakozwe n'abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko muri rusange abenyeshuri bakoze neza, agaragaza ko amasomo nk'Ubugenge, Ubutabire, n'Ibinyabuzima aribyo bikeneye gushyirwamo imbaraga kuko batabitsinze ku rugero rushimishije.

    Ati 'Iyo dukora ibizamini ntabwo tureba abanyeshuri gusa n'amashuri gusa niyo mpamvu tuba dukora iyi mibare kugira ngo turebe neza uko abanyeshuri bacu bakoze ngo tunarebe ahashyirwa imbaraga.'

    Mu batsinze bava mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri y'ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%, aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no kwita kuri gahunda z'amashuri y'incuke ni o.2%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatangaje-amanota-y-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-abanza-n

  • Icyamamare muri Muzika, Mariah Carey yapfushije nyina na mukuru we ku munsi umwe #rwanda #RwOT

    Mariah Careh, icyamamare muri Muzika yapfushije nyina Patricia na Alison mukuru we, bapfa ku munsi umwe mu mpera z'icyumweru gishize, nk'uko uyu muhanzi wo muri Amerika yabitangaje. Yagize ati' Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu mpera z'icyumweru. Byongeyeho, mu bintu bibabaje kurushaho, mukuru wanjye na we yabuze ubuzima kuri uwo munsi'.

    Uyu muhanzi watwaye ibihembo bya muzika bya Grammy yavuze ko yagize umugisha wo kuba yari kumwe na nyina mu cyumweru gishize mbere y'uko apfa. Nta makuru arambuye yatangaje ku cyateye izo mpfu. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite.

    Patricia, wari ufite imyaka 87, nawe yahoze ari umuririmbyi n'umutoza w'ijwi ufite inkomoko muri Irlande na Amerika. Mu gitabo ku buzima bwe cyo muri 2020, The Meaning of Mariah Carey, uyu muhanzi watwaye Grammy Award eshanu yavuze birambuye ibibazo mu mubano we na nyina, avuga ko wamuteye 'akababaro gakomeye n'urujijo'. Carey w'imyaka 55, yavuze ko hagati ye na nyina haje kurushanwa.

    Ishyari mu kazi 'rizira mu gutera imbere, ariko iyo uwo muntu ari mama wawe ishyari riboneka kare, ni ibintu bibabaje by'umwihariko'. Gusa yanavuze ku rukundo rwimbitse yakundaga nyina, yandika mu gushima muri iki gitabo ati: 'Kuri Pat, mama, we, muri byose, nemera ko yakoze ibyo yari ashoboye. Nzagukunda uko bishoboka kose, iteka'.

    Mariah Carey na nyina Patricia Hickey mu 2015 i Los Angeles

    Mu kiganiro yagiranye na Gayle King mu 2022, Mariah Carey yavuze ko 'ubwo yakuraga yagizweho ingaruka no kunengwa na nyina'. Yongeyeho ko we igihe cyose yashimaga nyina kuko ari we wamwinjije muri muzika.

    Imibanire ya Carey na mukuru we Alison w'imyaka 63 nayo yarimo ibibazo. Mu gitabo cye, yanditse ko yari yarashyizwe ku ruhande n'uyu mukuru we na musaza we Morgan, avuga ko byari 'ingenzi mu mitekerereze no ku mubiri kuri njye kutavugana na bo'.

    Nyuma yo gusohoka kwa kiriya gitabo cya Carey, Alison yamureze mu rukiko amwishyuza miliyoni 1.2$ ku kumutera 'agahinda gakabije' avuga ko cyari igitabo cyo 'kwibasira'.

    Se w'uyu muhanzi, Alfred, yapfuye mu 2002 azize cancer ku myaka 72, Alfred yatandukanye na Patricia ubwo Mariah Carey yari afite imyaka itatu.

    Carey abonwa nk'umwe mu bahanzi bahiriwe kurusha abandi ku isi. Indirimbo ye All I Want For Christmas Is You ni yo ndirimbo ya Noheli y'umuhanzi w'umugore yaguzwe kurusha izindi zose mu bihe byose.

    Carey nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, afite umuhigo wo kugira indirimbo nyinshi zabaye iza mbere ku rutonde rw'inziza rwa Billboard Hot 100 aho yagize indirimbo 19.

    Ni umuhanzikazi wagurishije kopi z'indirimbo ze zirenga miliyoni 220 ku isi, yabaye kandi umukemurampaka mu irushanwa American Idol.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/27/icyamamare-muri-muzika-mariah-carey-yapfushije-nyina-na-mukuru-we-ku-munsi-umwe/

  • Ibyishimo kuri Esther Niyifasha, umukirigitan… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa ataramiye mu Budage, ndetse ni n'ubwa mbere akoreye ibitaramo hanze y'u Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, Esther yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ati 'Nyuma yo gutaramira mu Budage ndumva nishimye cyane. Kuko ni ibintu byari mu nzozi zanjye kuza gutaramira hano mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki wanjye, niyo mpamvu mvuga ko ari inzozi narotoye, kuko nabashije kugera kuri iki gikorwa. Byaranshimishije cyane, binyongerera imbaraga, guhura n'abantu, nkabacurangira, bikabashimisha, byari imbaraga kuri njye.'

    Niyifasha yavuze ko gutaramira imbaga y'abantu byatumye muri we yiyumvamo ubundi bushobozi. Avuga ko ibi bitaramo byari byateguwe n'abantu batuye mu mudugudu wa Marzhausen mu Budage.

    Ati 'Bihurije hamwe baraza, abo nyine bo muri uwo mudugudu n'abandi bacye baturutse kure yacu, bari baje kunshyigikira.'

    Ni ibitaramo avuga ko byaranzwe n'ibyishimo, kandi yagize umwanya wo guhura no kuganira n'abantu bashya yungutse mu buzima bwe. Ati 'Habayeho umwanya wo kubasobanurira ibijyanye n'umuco wacu, no kubabwira byinshi ku nanga nsanzwe nkoresha'.

    Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze bwite ndetse n'indirimbo z'abandi bantu bagiye bacuranga inanga. Yaririmbye indirimbo nka 'Ngira nkugire', 'Isoko Dusangiye' ya Deo Munyakazi, 'Inkotanyi cyane', 'Ihorere mwana w'ibuhoro' n'izindi zinyuranye. Ati 'Twakoze igitaramo kinini cyane, ariko izo ni zimwe mu ndirimbo nabaririmbiye zikabashimisha cyane.'   

    Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo nka 'Urashoboye' yataramiye abantu mu iserukiramuco ryabereye ahitwa Kölbingen ndetse n'iryabereye ahitwa Marzhausen.

    Yataramiye abantu ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu iserukiramuco Kölbingen Festival, anataramira abandi ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 mu gitaramo cy'iserukiramuco ryabereye ahitwa Marzhausen.

    Esther avuga ko ibi bitaramo byamufashije gutangiza urugendo rw'ibitaramo ashaka gukorera hanze y'u Rwanda, nk'imwe mu ntego yihaye muri uyu mwaka.

    Iri serukiramuco 'Kölbingen' risanzwe riririmbamo abahanzi bakomeye ku Isi. Rihuza abantu b'ingeri zinyuranye, ndetse rikarangwa n'umuziki wihariye.

    Esther avuga ko yatumiwe muri aya maserukiramuco biturutse ku bushobozi bwe mu muziki, no kuba abasha gukora umuziki wihariye yisunze umurya w'inanga.

    Niyifasha yavuze ko iki gitaramo yagikoze agaragaza umuco w'u Rwanda mu rwego rwo kwihuza n'abafana b'umuziki we.

    Ati 'Nishimiye kuba naririmbiye hanze y'u Rwanda ku nshuro yanjye ya mbere. Nari niteguye gusangiza abantu impano yanjye ndetse n'umuziki nkora, cyane cyane mu kwerekana umuco w'u Rwanda mu gihugu cy'u Budage. Nari nateguye buri kimwe, ahanini ngamije kwihuza na buri wese wari muri iki gitaramo.'

    Uyu mukobwa yasobanuye ko ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza kuri we, wo kugaragaza ubushobozi bwe mu muziki, n'intego yihaye mu gusigasira umuco w'u Rwanda, no kuwugaragaza ku rwego mpuzamahanga.


    Esther Niyifasha yataramiye ku nshuro ya mbere mu Budage mu bitaramo yatumiwe


    Niyifasha yavuze ko yagaragariye abitabiriye ibi bitaramo, umwihariko w'umuco w'u Rwanda


    Esther yavuze ko yagaragaje inanga nk'igikoresho cyihariye mu gusigasira umuco


    Niyifasha yavuze ko yakoresheje iki gitaramo nk'umwanya mwiza wo guhura no kuganira n'abantu banyuranye


    Abatuye mu gihugu cy'u Budage, bahuye kandi bataramirwa n’umukirigitananga Esther Niyifasha 


    Ubwo Esther Niyifasha yerekeza mu Budage, aha yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZIRAGANJE' YA ESTHER NIYIFASHA

     “>

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGIRA NKUGIRE' YA ESTHER NIYIFASHA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146302/ibyishimo-kuri-esther-niyifasha-umukirigitananga-wakoreye-ibitaramo-bya-mbere-mu-budage-am-146302.html

  • Mr Eazi yashyigikiye gahunda ya Guverinoma y’… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyamuziki amaze igihe agaragaje ko yakozwe ku mutima n'iterambere ry'u Rwanda. Ndetse, hari imwe mu mishinga ye iri i Kigali irimo nk'amazu ari kubakisha. Yanashoye imari kandi binyuze muri kompanyi yashinze yo gutega ku mukino izwi nka 'BetPawa'.

    Mu butumwa bwo kuri X, Minisiteri y'Uburezi kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, yagaragaje ko ishima cyane Mr Eazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Leg Over', wemeye kwishyurira abantu 10.000 mu mwaka umwe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette aherutse kubwira RBA ko Leta yatangije iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kubera ko hari ababyeyi bangana na 35% badatanga uruhare rwabo mu kugaburira abana ku ishuri.

    Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro rya Saa Sita ku mashuri. Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka w'amashuri 2024/2025, Guverinoma izakoresha asaga Miliyari 90 Frw mu gufasha abanyeshuri gufatira amafunguro ku mashuri.

    Ni gahunda yishimiwe n'abantu benshi, ndetse umubare w'abanyeshuri bata ishuri waragabanyutse. Minisitiri Irere avuga ko imibare bakoze umwaka ushize mu 2023, yagaragaje ko ababyeyi batanga inkunga ku bana babo bangana na 65%, bityo ubukangurambaga kuri iyi gahunda bugomba  gukomeza gukorwa.

    Ati 'Nk'umwaka w'amashuri ushize twabonye ko 65% ari bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.'

    Akomeza ati 'Nk'umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk'ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.' 

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko hari uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *182*3*10# ukohereza inkunga yawe mu gushyigikira gahunda ya 'Dusangire Lunch'.

    Guverinoma kandi yagiranye ubufatanye na sosiyete ya Vuba Vuba, aho abanyarwanda batuye mu mahanga bashobora kwifashisha iriya gahunda mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri. Umubyeyi ufite umwana wiga amashuri abanza asabwa gutanga 975 Frw cyangwa 1000 Frw ku gihembwe.

    Iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' yatangijwe ku mugaragaro, ku wa 12 Kamena 2024, itangizwa na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021.

    Ni gahunda yagabanyije umubare w'abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4%.

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, aherutse kuvuga ko biyemeje gutanga Miliyoni 30 Frw yo gufasha abanyeshuri 10.000 ku mwaka. Ati ''Ndahamagarira abari mu rwego rw'abikorera kwinjira mu bukangurambaga bwa #DusangireLunch.'

    Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri Miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024.

     Mr Eazi yatangaje ko yiyemeje ko kwishyurira abanyeshuri 10,000 gufatira ifunguro ku ishuri mu gihe cy'umwaka

    Mr Eazi amaze igihe agaragaza ko yakojwe ku mutima n'iterambere ry'u Rwanda, yiyemeza gushora imari


    Iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' ya Guverinoma y'u Rwanda Mr Eazi yinjiyemo, yagize uruhare mu kugabanya umubare w'abana bata ishuri


    Minisiteri y'Uburezi yashimiye Mr Eazy washyigikiye gahunda ya 'Dusangire Lunch'

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PANADOL' YA MR EAZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146307/mr-eazi-yashyigikiye-gahunda-ya-guverinoma-yu-rwanda-yiyemeza-kugaburira-abanyeshuri-10000-146307.html

  • Umubare w’abakoze ibizamini bya Leta wiyonger… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umubare w’abakoze ibizamini bya Leta wiyongereyeho 15%.

    Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA.

    Abanyeshuri 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye, aho abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.

    Abanyeshuri 96,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri agaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%.

    Mu bijyanye na Siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7% .

    Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange abakoze ibizamini biyongereye muri uyu mwaka ugereranyije n'umwaka wari wawubanjirije.

    Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta bagera ku 203 098 bakaba bariyongereyeho 15% ugereranyije n'umwaka w'amashuri ushize. Ni mu gihe umubare w'amashuri yakoze yari 3718 yiyongereyeho 74.

    Ku bijyanye n'Icyiciro Rusange, abakoze ibizamini bari 143871.

    Misiteri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard 

    Umubare w’abakoze ibizamini bya Leta wiyongereyeho 15% mu mwaka wa 2023/2024

    Abakobwa batsinze neza kurusha abahungu mu mashuri abanza, abahungu barusha abakobwa mu Cyiciro Rusange 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146312/umubare-wabakoze-ibizamini-bya-leta-wiyongereyeho-15-abahungu-batsinda-neza-mu-cyiciro-rus-146312.html