Blog

  • MINEDUC yatangiye gahunda yo gushyiraho abayobozi bungirije mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu abayobozi 466 ni bo bamaze kugezwa mu bigo binyuranye hirya no hino mu Gihugu. Mu busanzwe amashuri abanza adafite icyiciro cy'amashuri yisumbuye yagiraga abayobozi bakuru gusa batagira ababungirije. Minisitiri Twagirayezu yatangaje ko iyi gahunda yo kugena abazajya babunganira mu mirimo izatuma ibyo bakora birushaho kugenda neza.

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y'Uburezi, MINEDUC yatangazaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB giherereye i Remera.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagize ati 'Aha ndumva ari ikintu kiza kuko ni ubwa mbere bitangiye kuba mu buryo bungana gutya.'

    Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza umwaka utaha w'amashuri, Minisiteri y'Uburezi ikomeje gahunda yo gutanga akazi ku barimu bashya.

    Kugeza ubu abarimu 754 bashya bamaze gushyirwa mu mashuri y'incuke mu gihe mu mashuri abanza hamaze gushyirwa mu myanya abarimu bashya 1,506 muri bo harimo abarimu basanzwe 1,026 n'abayobozi b'amashuri 14.

    Mu mashuri yisumbuye abarimu 1,449 bashya ni bo bamaze gushyirwa mu myanya, muri bo harimo abarimu 1,125 mu gihe abandi 87 ari abakora mu buyobozi bw'ishuri n'abandi bayobozi bungirije bashinzwe amasomo n'abandi bashinzwe imyitwarire bagera kuri 237.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagize ati 'Iki ni igikorwa kigikomeje kunozwa kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya hanyuma bazatangire kwigisha mu gihe umwaka w'amashuri uzaba utangiye.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri NESA, giherutse gutangaza ko umwaka w'amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

    Ni igihembwe cya mbere kizaba kirimo n'abasoje amashuri abanza binjiye bwa mbere mu mashuri yisumbuye, hamwe n'abasoje icyiciro rusange bazaba bimukiye mu mwaka wa kane w'ayisumbuye.

    Itangazo NESA yashyize ahagaragara rivuga ko 'Abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya mbere guhera tariki 6-9 Nzeri 2024.'

    Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko iyi Minisiteri irimbanyije igikorwa cyo gushyiraho abayobozi bungirije ku bigo by'amashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yatangiye-gahunda-yo-gushyiraho-abayobozi-bungirije-mu-mashuri-abanza

  • Imana, utubari, imihanda n'ibyago ku bukungu bwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Mu myaka mike ishize, Leta ya Uganda yavuguruye ndetse inagura umuhanda uhuza Umujyi wa Mbarara na Kabale, ari nawo ukomeza ugana mu Rwanda.

    Ni umuhanda mwiza gusa Perezida Yoweri Museveni yababajwe n'uko atabonaga umusaruro ukwiriye ku ishoramari wakozweho. Awugarukaho, yanenze Abanya-Uganda, avuga ko batabyaza umusaruro ibikorwaremezo bishya mu kwiteza imbere, mu buryo bw'urwenya avuga ko uwo muhanda ukoreshwa mu 'gukwirakwiza ibihuha' aho gutwara ibicuruzwa.

    Icyo gihe ntabwo iryo Jambo rye ryakiriwe neza na bose, gusa ucukumbuye neza ntubura kubona ukuri mu byo yavugaga. Uretse iyo mihanda yubatswe, hirya no hino mu gihugu hashyizwe ibikorwaremezo by'amashanyarazi gusa ikwirakwira ryayo ntabwo byatumye havuka inganda nto n'iziciriritse nk'uko byateganywaga.

    Ibintu bibiri byonyine byungukiye mu iyubakwa ry'ibyo bikorwaremezo ni insengero n'utubari, ndetse n'imisigiti hamwe na hamwe.

    Ibi kandi si umwihariko wa Uganda gusa, ahubwo ni inkuru rusange muri Afurika. Mu bihugu byinshi byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ntushobora gukora urugendo rurerure unyura mu byaro n'imijyi mito, ngo ubure kugenda wumva urusaku rw'imiziki mu maduka n'utubari, ari nako uhura n'abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bari aho ku mihanda bazenguruka ariko nta kintu bafite cyo gukora.

    Inkengero z'imihanda usanga zikikijwe n'insengero, yaba izihamara igihe gito n'iziharamba, inyigisho z'abavugabutumwa zumvikana hirya no hino. Kuva ku wa Gatanu na weekend yose, umuziki karundura uba wumvikana kugera bukeye, kandi ubwo inyigisho nazo zikomeza ubudahagarara.

    Mu bihugu by'Amajyaruguru ya Afurika, aho insengero n'utubari atari byinshi, naho usanga bijya kumera kimwe. Imiziki imena amatwi iba ivuza ubuhuha, kandi ubwo abagabo bato n'abakuru bicaye ku nkengero z'imihanda banywa icyayi n'ikawa, ari nako batumura itabi ku karubanda.

    Ibijyanye no kubaka inganda zikora amasaha 24 ku yandi ni inzozi zitari hafi kuba impamo, mu gihe insengero n'utubari ari byo bikoresha umuriro w'amashanyarazi n'imihanda yatwegerejwe byubakwa hirya no hino muri Afurika.

    Ejo bundi i Kibera mu Mujyi wa Nairobi, aha hakaba agace k'amanegeka ka mbere kanini muri Afurika, muri buri bilometero 2,5 by'umuhanda wa gari ya moshi utarakoreshwaga cyane icyo gihe, ku Cyumweru washoboraga kuhasanga insengero 50, hagati y'urusengero n'urundi harimo intera itarenze metero 10.

    Nigeria, igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika kikaba na kimwe mu bifite ubukungu bunini kuri uyu Mugabane, cyari kizwiho kugira insengero ziruta ubwinshi bw'ibitaro, amashuri ndetse n'inganda byose ubiteranyirije hamwe. Hari n'abatebya bavuga ko kuba ubukungu bwa Nigeria butakiri ubwa mbere bunini muri Afurika, bishobora kuba bifitanye isano n'ubwiyongere budasanzwe bw'insengero n'imisigiti.

    Gusa ibi bitandukanye cyane n'uko ibintu bimeze mu Bushinwa, igihugu cyohereza muri Afurika byinshi mu byo dukoresha mu ngo zacu. Bamwe mu Banyafurika bajya kurangura muri icyo gihugu, bakunze gushyikira mu Mujyi wa Guangzhou usobanurwa 'nk'iguriro ry'inganda zo mu Ntara ya Guangdong iyoboye izindi mu kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, aho yuzuyemo amaguriro acuruza ibikoresho byose watekereza, kuva ku byo mu gikoni kugera ku bikoreshwa mu modoka.'

    Uyu Mujyi niwo utuyemo Abanyafurika benshi muri icyo gihugu, babarirwa hagati y'ibihumbi 20 n'ibihumbi 100. Gusa nk'uko abo Banyafurika babivuga, kenshi bakunze gutemberera mu mijyi mito y'u Bushinwa aho baba bagiye gushaka ibicuruzwa bihendutse kurushaho, rimwe na rimwe ku kigero cya 50% ugereranyije n'ibicururizwa i Guangzhou.

    Ibyo babona ku mihanda bagana muri ibyo byaro, ni ishusho itandukanye cyane n'ibyo ubona muri Afurika. Mu rugendo, ugenda uhura n'inganda nto aho abagabo n'abagore baba bari kudoda imyenda, bakora ibikoresho bito birimo nk'uburoso, ibisokozo, udupapuro duto n'ibindi byinshi.

    Kuko u Bushinwa ari igihugu gituwe n'abaturage benshi batemera Imana, biragoye kubona urusengero ku nzira.

    Gusa ntabwo ibijyanye n'imyizerere bisobanura neza iri tandukaniro. Mu myaka ya mbere y'iyaduka ry'inganda mu Burayi bw'Abakirisitu, ibyo wabonaga mu byaro n'inkengero z'imijyi ntaho bitaniye n'ibyo ubona mu Bushinwa. Mu Burayi wahasangaga abakora ibijyanye n'ubugeni, ibishushanyo, imitako, ibikoresho by'umuziki n'ibindi byinshi.

    Mu bihugu nk'u Butaliyani, igihugu cya cyenda gifite ubukungu bunini ku Isi ugendeye ku musaruro mbumbe wacyo, n'uyu munsi usanga ibyo bihangano n'ubugeni bikigize igice kinini cy'ubukungu.

    Ishoramari ryakozwe mu bikorwaremezo mu Bushinwa, ryatumye havuka inganda bityo hongerwa umusaruro ku kigero Abanyafurika tudashobora kwiyumvisha.

    Mu gihe abandi bateje imbere inganda zibyara umusaruro, muri Afurika usanga ubucuruzi bushingiye ku Mana burusha imbaraga ibindi bikorwa biteza imbere ubukungu mu kwigarurira amarangamutima y'Abanyafurika, igihe cyabo, amafaranga yabo, ibikorwaremezo bubaka ndetse n'imbaraga zabo, aho bigoye kubona urundi rwego rw'ubukungu rukurura Abanyafurika nk'uko insengero zibigenza.

    Mu ntangiriro za Kanama, u Rwanda rwahagaritse insengero zirenga ibihumbi bine zirimo n'imisigiti mike, ndetse n'ahantu harenga 100 h'ubuvumo, hasengerwaga mu buryo butemewe. Aha hantu hose hahagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza ateganyijwe, arimo no kuba hatari hari uburyo bwo kugenzura urusaku ruhaturuka. Ibi byatumye insengero zose zifungwa muri rusange zirenga 5.600 mu myaka itandatu ishize.

    Perezida Paul Kagame yakomoje ku buryo izi nsengero zikoreshwa mu nyungu z'abaziyobora, agaya insengero zikura amafaranga mu baturage mu buryo butaboneye, anagaragaza ko izi nsengero zigira uruhare mu gukenesha Abanyarwanda kandi ko zikwiriye gutanga umusoro nk'ibindi bikorwa byose by'ubucuruzi mu gihe zitahindura imyitwarire.

    Gusa gusimbura insengero n'utubari bizaba urugamba rukomeye ugereranyije n'umwanya byombi bifite ku marangamutima y'Abanyafurika. Ubibonera nko mu buryo abafite ibyo bikorwa bihutira gufatirana amahirwe azanwa n'iterambere ry'imijyi mishya ndetse n'ubwiyongere bw'abaturage, aho usanga babegereza ibikorwa byabo kurusha uko za guverinoma zibegereza ibikorwa by'iterambere.

    Mu gihe uruhare rw'umuryango mu burere no kwita ku bawugize ruri kugenda rucyendera uko iterambere ryaguka hirya no hino mu mijyi ya Afurika, Abanyafurika benshi batagira akazi, bakeneye ahantu handi habahumuriza cyane cyane iyo bari guhura n'ubuzima butoroshye bwo mu mijyi.

    Ibi kenshi binajyana n'uko usanga inzozi z'urubyiruko rw'Abanyafurika rwagize amahirwe yo kwiga no gukurira mu bihugu bifite ubukungu buzamuka neza, zitaragezweho nk'uko rwabyifuzaga.

    Ibi byerekanwa n'imibare y'ubushomeri. 60% by'Abanyafurika ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 25, ariko abadafite akazi bikubye kabiri abarengeje imyaka 25 badafite akazi. Mu mpera za 2023, 60% by'urubyiruko rw'Abanyafurika ntabwo rwagiraga akazi.

    Mu gihe nta kazi gahari, ikindi kintu cyiza urwo rubyiruko rwagira ni icyizere cy'uko ejo ibintu bizagenda neza, ari nabyo insengero zitanga cyane.

    Insengero ntizisengesha abantu gusa, zinafasha Abanyafurika bari mu bihe bigoye, nk'abari mu bukene n'abandi, kubaho muri ubwo buzima no kwiyakira. Ibi ni kimwe n'uko bigenda ku marushanwa nka Premier League nayo agira urwo ruhare.

    Insengero kandi zitanga icyizere cyane mu buryo bwagutse, zikanamenya kugikoresha mu gushaka amafaranga, binyuze mu kugaragaza ko Imana izahemba abatanga amafaranga n'impano zihenze ku bavugabutumwa babo hano ku Isi.

    Iyo bigeze ku kwiyegereza abaturage ndetse no gucuruza icyizere mu bantu, ni nk'aho amadini akina mu cyiciro cya mbere za guverinoma za Afurika zigakina mu cyiciro cya gatatu, dore ko zitanashobora kubyaza umusaruro umugisha zifite.

    Wibaze ko guverinoma nyinshi muri Afurika, Umugabane ufite umugisha wo kugira umutungo kamere mwinshi, zananiwe kuwubyaza inyungu, ahubwo ugasanga bikorwa n'ibigo by'ubucuruzi mu Burayi na Aziya.

    Iyo izo guverinoma zigira ubushobozi bwo kubyaza amafaranga umugisha zitunze, nk'uko insengero zibigenza, zikayakoresha mu guteza imbere abaturage, byashoboka ko izo nsengero zikama abaturage n'utubari dusakuza ijoro ryose bitari kubaho. Ahari wenda za nganda nto ziri mu nkengero z'imihanda yo mu byaro by'u Bushinwa, zanabaho ku nkengero z'imihanda yo muri Afurika.

    Insengero ziganje henshi muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imana-utubari-imihanda-n-ibyago-ku-bukungu-bwa-afurika

  • Abarenga ibihumbi 15 batsinzwe ibizamini bya Leta mu 2023/2024 – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga amanota y'ibizamini bya Leta kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu biga mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% bivuze ko hari abanyeshuri 6,492 bangana na 3,2% batsinzwe ibizamini, bisobanuye ko bazasibira, basubiremo ikizamini umwaka utaha.

    Muri abo banyeshuri batsinzwe ibizamini harimo abakobwa 3375 bagize 52% mu gihe abahungu bagize 48%.

    Uretse abatsinzwe ibizamini ariko hari n'abandi banyeshuri 1,143 bari biyandikishije nk'abagomba gukora ibizamini ariko bikaba badahari, abandi bakabikora nabi (ntibakore nibura bibiri bya gatatu by'ibizamini byose) bigatuma amanota yabo atabarwa.

    Imibare ni ryo somo riyoboye mu yatsinzwe n'abanyeshuri aho abaritsinzwe ari 56,643 aho bangana 28,06% by'abakoze bose, Icyongereza cyo abagitsinzwe ni 18,880 bagize 9.35% by'abakosowe neza muri iryo somo.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abanyeshuri batsinze ku kigero cya 93.8%. Muri iki cyiciro abatsinzwe ni 8,912 barimo abakobwa 6,241 n'abahungu 2,671.

    Muri icyo kiciro isomo ry'Ubugenge ni ryo abanyeshuri batsinzwe cyane ku kigero cya 60.3%.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y'abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.

    Ku rwego rw'igihugu abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y'abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.

    Abarenga ibihumbi 15 batsinzwe ibizamini bya Leta mu 2023/2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-15-batsinzwe-ibizamini-bya-leta-mu-2023-2024

  • Imbamutima z'abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta n'ababyeyi babo – #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko igisobanuro cy'ayo magambo birikumvwa neza na Igiraneza Lucky Fabrice wanikiye bagenzi be bakoranye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bangana na 202.020, na Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ahigitse abarenga ibihumbi 143, ataba abenye.

    IGIHE yaganiriye n'abo bana ndetse n'ababyeyi babo, bagaragaza ibanga ryatumye uyu munsi bari kuvugwa impande n'impande z'igihugu.

    Nka Igiraneza Lucky Fabrice yize muri Pioneer School, ishuri ryo mu Karere ka Bugesera.

    Uyu mwana w'umuhungu ukomoka mu Murenge wa Gashora ufite imyaka 12 y'amavuko, yavuze ko kuba yabimburiye abandi ari umusaruro w'uko yabiharaniye.

    Ati 'Tugitangira mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ibiruhuko byose twarabyize. Mu mpera z'icyumweru na bwo tukiga mbese buri gihe tugahora kwiga tugira ngo tuzarebe ko byibuze twagera ku ntego twari twihaye.'

    Ni urugendo yafashijwemo n'ababyeyi be n'abarimu, agafatanya na bagenzi be ariko akibuka ko no kuruhuka ari ingenzi.

    Avuga ko yatsinze Icyongereza, Imibare n'Ubumenyi rusange, akagaragaza ko gahunda ye ari ugukomeza muri uwo mujyo wo guhora imbere y'abandi mu mitsindire, ikinyabupfura no kwicisha bugufi.

    Ati 'Ngiye gushyira imbaraga mu masomo kugira ngo nzakomerezeho. Nindangiza kwiga nzafasha n'abandi bana ku buryo imibare y'abatsinda iziyongera.'

    Nk'umwana wahize abandi, mu bigo yiguza kwigaho birangajwe imbere na Ntare Louisenlund School, Ecole des Sciences de Byimana, Groupe Scolaire Officiel de Butare cyangwa Ecole des Sciences de Musanze.

    Akanyamuneza kari kose no ku mubyeyi wa Igiraneza witwa Munyaneza Jean Claude, ushimira igihugu gikomeje kwimakaza uburezi bufite ireme, abarezi babaye hafi umwana, ubuyobozi bw'ishuri n'umwana wumviye inama yahawe.

    Ati 'Ni ibintu twishimiye. Iyi ntsinzi ni umusaruro w'uko twashatse ibikoresho byose byagombaga kumufasha kwitwara neza, ubushobozi bwaba buke tukitabaza n'ikigo kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora umugambi we.'

    Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yize muri Lycée Notre Dame de Citeaux, ikigo kibarizwa mu Karere ka Nyarugenge.

    Telimbere nubwo yakoranye umuhati mu bizamini bya leta, kuba uwa mbere mu gihugu ni ibintu byamutunguye kuko yizeraga ko hari abandi bagombaga kuba begukanye uwo mwanya.

    Ati 'Icyakora ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Nishimye cyane birandenga. Ndanashimira Imana, ikigo n'ababyeyi banjye. Ibanga ni uko nize ndanasenga byose bijyana n'amahirwe.'

    Telimbere yavuze ko uyu musaruro yagezeheho wamugaragarije ko ashobora kugera ku kintu kinini mu gihe yabishyiraho umuhate.

    Ati 'Binyeretse ko nshobora kugera ku kintu kinini cyane nk'uko umusaruro uri kugenda ubigaragaza.'

    Uburezi bw'umwana w'umukobwa ni imwe muri politiki u Rwanda rushaka guteza imbere, nko guca ya myumvire nkene y'uko umukobwa ari wa wundi wirirwa afasha umubyeyi we mu rugo agaharira musaza we akajya kwiga.

    Ni n'ingingo na Telimbere yizereramo na cyane ko umusaruro yagize ari urugero rw'ibishoboka.

    Ati 'Kuba ndi umukobwa runaka akaba umuhungu, ntabwo ari byo bituma ntsinda cyangwa ngo we atsinde. Twese turashoboye. Uko wakoze ni byo biguhesha icyubahiro. Nta mpamvu yo kwiheba ngo uri umukobwa, ibintu birashoboka.'

    Nk'abandi bose Telimbere yizera ko mu buzima byose bishoboka, ariko abaye ari we wihitiramo icyo yaba yumva yaba umuganga wita ku bantu bahura n'ibibazo bitandukanye cyane cyane indwara zifata ubwonko.

    Akanyamuneza ka Telimbere ni na ko umubyeyi we witwa Beatrice Mukarutesi yagaragaje.

    Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Muhanga yavuze ko yishimira umuhati w'umwana we n'abamuteye imbaraga kugira ngo abe yarageze kuri uwo musaruro.

    Ati 'Telimbere akunda ibintu bijyanye no gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe ari yo mpamvu ashaka kuzaba muganga. Ibi bigaragaza umusaruro w'imbaraga leta yashyize mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa. Natwe tuzamufasha uko dushoboye.'

    Mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ni 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n'abahungu 90.772.

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu bizamini byakozwe n'abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294.

    Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

    Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza yigaga muri Pioneer School, ishuri ryo mu Karere ka Bugesera

    Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yize muri Lycée Notre Dame de Citeaux

    Abana batanu bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza bifotozanya na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu

    Abanyeshuri batanu bahize abandi mu Cyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye na bo bifotozanyije na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu ubwo yari amaze kubahemba

    Abo banyeshuri bose ni bo bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyeshuri-babaye-aba-mbere-mu-bizamini-bya-leta-n-ababyeyi-babo

  • Minisiteri yUburezi yagaragaje ingamba zafas… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko muri rusange imibare, ubugenge, ubutabire, n'ibinyabuzima, ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije, bityo ko ariyo akeneye  gushyirwamo imbaraga.

    Ati “Bigaragaza ko hari aho tugomba gushyira imbara zihariye. Bivuga ko iyo turebye ibi bizamini ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri, ahubwo natwe tuba twireba. Niyo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe aho abanyeshuri bacu batsinze neza n’aho tugomba gushyira imbaraga.”

    Yakomeje avuga ko ingamba bafashe mu guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza gufasha abarimu haba mu mahugurwa no mu mfashanyigisho, ndetse no gukomeza gukurikirana uko bihagaze umunsi ku wundi.

    Si ibyo gusa, kuko hazanakomeza kuvugururwa imyigishirize, abarimu nabo bakomeze guhugurwa mu buryo bwose, ari nako hongerwa ibikoresho bikenewe kugira ngo amasomo ya siyansi akomeze gutera imbere mu Rwanda.

    Akomoza ku cyishimirwa kugeza ubu, Minisitiri Twagirayezu yagize ati: “Gusa icyo twishimira ni uko, uko imyaka igenda yigira imbere, tugenda tubona ko uko abanyeshuri bakora bigenda bisa neza kurushaho.”

    Yashimangiye ko hari icyizere ko n’ayo masomo abanyeshuri badatsinda neza, Minisiteri ikomeje kongeramo imbaraga kugira ngo abayatsinda biyongere ‘cyane cyane ko siyansi n’imibare ari ibintu by’ingenzi cyane mu buzima bw’uyu munsi.’

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%. Mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%.

    Ibi bitangajwe nyuma y'iminsi mike Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye bitabiriye amarushanwa y'imibare, arimo iryo ku Mugabane wa Afurika n'iryo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ko bitwaye neza.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga aba banyeshuri muri Village Urwugwiro, yababwiye gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n'Igihugu muri rusange.

    Ati 'Iri rushanwa rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo byinshi by'ibibazo dufite.''

    Muri uyu mwaka, u Rwanda rwanditse amateka yo kwegukana umudali wa Zahabu, uwa mbere rwegukanye muri PAMO 2024, yasorejwe muri Afurika y'Epfo muri iki Cyumweru.

    Uyu mudali wegukanywe na Denys Prince Tuyisenge, uri mu banyeshuri batandatu bitabiriye aya marushanwa. Icyo gihe, yagaragaje ko umudali yegukanye ari ingenzi mu myigire no gukabya inzozi ze zo kuzaba enjeniyeri.

    Uyu munsi rero, nabwo Tuyisenge yaje ku rutonde rw'abanyeshuri batanu ba mbere batsinze neza mu Rwanda mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

    Akimara kwegukana iyi ntsinzi yagize ati: 'Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi yabyo.'

    Mu batsinze bava mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri y'ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%, aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no kwita kuri gahunda z'amashuri y'incuke ni o.2%.


    Minisiteri y’Uburezi iri kuvugutira umuti urambye ikibazo cyo kuba abanyeshuri badatsinda neza amasomo y’imibare n’ubugenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146318/minisiteri-yuburezi-yagaragaje-ingamba-zafashwe-ngo-abatsinda-amasomo-yimibare-biyongere-146318.html

  • Back To Foot: Umwami wimikino Canal Plus yak… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri kuri Kigali Pele Stadium, Sosiyete ya Canal Plus Rwanda yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka aho imyiteguro ya shampiyona y'umwaka 2024-2025 igeze.

    Nk'uko bimaze kumenyerwa, imikino hafi ya yose ikunzwe ku Isi ndetse na filime zigezweho nta handi ho kubisanga hatari kuri Canal Plus imaze kwibikaho uwo mwihariko wayo.

    Nk'uko bikunze kugenda mu rwego rwo gusobanura imigambi mishya Canal Plus itangirana umwaka w'imikino, uyu munsi Canal Plus yagaragaje imikino bagiye kwerekana muri uyu mwaka w'imikino mushya harimo shampiyona zari zisanzwe zica kuri Canal Plus ndetse n'izindi nshya.

    Umuyobozi wa Canal Plus, Sophie Tchatchoua yatangaje ko uyu mwaka iyi sosiyete izakomeza kwerekana Shampiyona y'Ikiciro cya mbere mu Bwongereza (English Premier League), La Liga, League 1, Bundesiliga, Champions League ndetse na Saudi Pro kwa Neymar.

    Muri uyu mwaka, Serie A ntabwo izaca kuri Canal Plus ahubwo bakaba barashyize imbaraga mu kwerekana imikino irimo abakinnyi bakomeye cyane nko muri Saudi Arabia ahari Cristiano, Neymar, Karim Benzema, …

    Si mu mupira w'amaguru gusa kuko Canal Plus igera mu mfuruka zose z'imikino nta na hamwe yibagiwe kuko imikino ya NBA, imikino yo gucyirana, Boxing n'indi myinshi itibagiranye kuri Canal Plus.

    Si ku ruhande rw'imikino gusa ahubwo Canal Plus yongereye imbaraga mu bisata by'imyidagaduro harimo cinema aho nko kuri shene ya Zacu TV hagiye gukomeza guca film nshya kandi nziza nyinshi mu rwego rwo kua hafi y'abakunzi b'imyidagaduro.

    Aho Canal Plus ibera umubyeyi wa bose, izi neza ko n'ubwo yashyize igorora abantu ariko abanyeshuri nabo bacyeneye gusubira ku ishuri kandi bakenera amafaranga y'ishuri akenshi asiga abantu benshi mu bukene.

    Kuri ubu, Canal Plus yashyizeho Promotion ku bakiri bashya aho byaguraba amafaranga 20,000Rwf ukibikaho Canal Plus ndetse na Abonema y'ukwezzi (Ni ukuvuga Dekoderi yagizwe 5,000Rwf, Installtion ni 5,000Rwf hanyuma ukaguriraho Abonema ya 10,000Rwf).

    Bitari ibyo gusa, ku muntu uri kugura Abonema guhera none ari guhabwa indi minsi 15 y'ubuntu nk'uburyo bwo kwifatanya nawe muri ibi bihe byo kohereza abana ku ishuri kandi hakenerwa ibikoresho byinshi kugira ngo umwana asubire ku ishuri.


    Uhagarariye Canal Plus mu Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko uyu mwaka abakunda imikino bashyizwe igorora

    Abafatabuguzi ba Canal Plus batekerejweho muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri asiga benshi ubukungu butifashe neza


    Back To Foot: Shampiyona zikomeye ku Isi zagarutse kuri Canal Plus

    Uretse kuzareba imikino ikomeye i Burayi, Abanyamakuru bagize umwanya wo guconga kuri ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146329/back-to-foot-umwami-wimikino-canal-plus-yakusanyirije-hamwe-imikino-yose-ikunzwe-ku-isi-146329.html

  • Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR #rwanda #RwOT

    Hashize amezi abiri, Jean Luc Habyarimana umuhungu wa Perezida wahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana, akoze uruzinduko rw'ibanga asaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza ubufatanye bwa FARDC na FDLR.

    Nk'uko amakuru yaturutse mu kigo cy'ubutasi cya Congo (ANR) yabihishuriye ikinyamakuru Rwandatribune, Jean Luc yageze i Kinshasa hagati ya tariki ya 5 na 10 Kamena, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Uyu mutangabuhamya yatangaje ko Jean Luc yahuye na Roger ILUNGA, murumuna wa Perezida Tshisekedi, kugira ngo baganire ku bufatanye hagati ya leta ya Kinshasa na FDLR.

    Muri ibyo biganiro, baganiriye ku ngabo za FDLR, harimo na Maj. Kizito, ufungiye muri gereza ya Munzenze, hamwe n'abandi basirikare bafungiwe muri gereza za Ndolo, Makala, na Angenga. FDLR yagiye isaba Leta ya Congo kurekura abo bantu, ariko kubishyira mu bikorwa byakomeje kugenda biguru ntege. Imwe mu ntego y'uruzinduko rwa Jean Luc Habyarimana rwari ugusaba ubuyobozi bwa Kinshasa kurekura abo bantu.

    Gen. Major Christian Ndayiwey, ukuriye ubutasi bw'igisirikare cya Congo (DEMIAP), nawe yari mu bagize uruhare muri ibyo biganiro.
    Ikindi cyari kuri gahunda ni igitutu cyiyongera ku buyobozi bwa Kinshasa cyo guhagarika ubufatanye na FDLR.

    Umuyobozi wa FDLR, Byiringiro Victor, yari yahaye Jean Luc Habyarimana impungenge z'uko FARDC ishobora kwitandukanya nayo no kubatera, kubera igitutu cy'amahanga, nk'uko byagenze muri 2013. Mu gukemura izi mpungenge, Jean Luc yashyizeho igitekerezo cyo guhuza abarwanyi ba FDLR n'inyeshyamba za Wazalendo kugira ngo babeshye umuryango mpuzamahanga.

    Jean Luc yanahuye na Gen. Maj. Christian Ndayiwey wa DEMIAP n'abandi bayobozi bakuru. Biravugwa ko yahuye na Gen. Maj. Aglicole Ntirampeba, uhagarariye u Burundi muri Congo-Kinshasa, n'ubwo ibikubiye mu biganiro byabo bitaratangazwa.

    Kuva FDLR yashingwa mu 2002, Jean Luc Habyarimana yabaye umujyanama w'icyubahiro kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira amafaranga uyu mutwe w'abajenosideri.
    Amakuru aravuga ko byinshi mu byemezo byafashwe na Perezida wa FDLR byagiye bigirwamo uruhare n'ibitekerezo bya Jean Luc.

    Ibihugu byombi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, byakunze kwerekana inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bakoresheje imitwe nka FDLR, RNC, na CNRD/FLN.
    Ariko u Rwanda rwakomeje kuburira Congo n'u Burundi ko icyigeragezo icyo ari cyo cyose cyo gutera u Rwanda kizahura n'ingaruka zikomeye, kandi leta y'u Rwanda yagaragaje neza ko itazigera isaba uruhushya uwo ari we wese kugira ngo yirwaneho.

    The post Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jean-luc-habyarimana-aherutse-guhunahuna-muri-congo-mu-guhuza-umubano-wa-fardc-na-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jean-luc-habyarimana-aherutse-guhunahuna-muri-congo-mu-guhuza-umubano-wa-fardc-na-fdlr

  • Ibibazo muri Paradizo! Zari na Shakib Lutaaya byafashe indi ntera #rwanda #RwOT

    Umubano wa Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya wafashe indi ntera kugeza aho nta wugikurikira undi kuri Instagram.

    Bibaye nyuma y’uko bagiranye ikibazo kubera Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri yagiye mu isabukuru y’umukobwa we muri Afurika y’Epfo, Shakib atariyo ndetse atanabizi.

    Zari icyo akaba yarisobanuye avuga ko nta kintu kiri hagati ye na Diamond uretse abana babyaranye, ndetse yahise asa n’umuha gasopo ko nakomeza ibyo arimo azamureka.

    Yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond iwe nk’uko na Shakib yatunguwe, byose bikaba byaratewe n’uko uyu muhanzi yashakaga gutungura umukobwa we.

    Yakomeje avuga ko aramutse ashaka gusubirana na Diamond ari ibintu byoroshye ariko nta kintu na kimwe kiri hagati ya bo.

    Ati “reka ngire ikintu mbabwira, iyo mba nshaka gusubirana na Diamond nabikora. Diamond ashatse gusubirana nanjye ashobora kubikora. Ariko ibyo twarabirenze, simushaka na we ntanshaka, mfite mugabo na we afite umukunzi.”

    Yakomeje avuga ko umubano we na Diamond ari uwo kurera abana gusa, akaba ahangayikishijwe no kutigirira icyizere gusa.

    Ati “Umugabo wanjye nta cyizere yigirira akaba ari nabyo birimo gutera ibibazo. Mba ngomba kwisobanura ngo ‘ntabwo nari ndimo nkora biriya’, ‘ntabwo ariko bimeze’, koko? Mba ngomba kumuhamagara ‘live’ kugira ngo mwereke ukuri.”

    “Njyewe Zari The Boss Lady, ndi umuherwekazi, mfite ubwenge. Naba ndi kumwe n’uwo nshaka ariko nahisemo umugabo wanjye kandi ntabwo nitaye kuko mumubona, ‘ngo ni umukene, si mwiza’. nahisemo kubana na we ariko akaba arimo anyuza muri ibi? Bibaye byiza wahinduka ukanazirikana.”

    Yavuze ko nadahinduka ashobora kuzamureka agashaka undi utamuhoza ku nkeke nk’izo uyu amuhozaho.

    Ati “niba adashaka kuzirikana uwo ndi we … ni igisebo. Nzashaka undi uzamenya agaciro kanjye. Ndamukunda, iyo nakunze buri umwe arabimenya, ndi umwizerwa. Niba utagiye kubiha agaciro ubwo niko bimeze.”

    Bisa nk’aho umubano wa bo wakomeje kuba mubi kurushaho kuko nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram.

    Zari ntakiri mu bantu bakurikira Shakib Lutaaya

    Shakib ntakiri mu bantu bakurikira Zari Hassan

    Umubano wa bo ntumeze neza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibibazo-muri-paradizo-zari-na-shakib-lutaaya-byafashe-indi-ntera

  • Kayonza: Bahangayikishijwe n'abana basambanywa – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko ubu aba bana bato biganjemo abataye ishuri birirwa ku muhanda no mu tubari mu isantere ya Cyarubare byagera nijoro bagasambanywa n'abagabo bakuru baba biriranwe muri utwo tubari.

    Barasaba ko inzego bireba zakemura icyo kibazo kuko babona cyinongera umubare w'abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Mu baganiriye na BTN umwe yagize ati 'Usanga harimo nk'abana bafite imyaka 13 na 17 ndetse n'abafite 10 barimo. Nta muntu wakabaye indaya ataragira imyaka y'ubukure kuko usanga abo bana umugabo w'imyaka 38 adatinya kubasambanya kandi ntawe ufite imyaka 20 urimo'.

    Undi yagize ati 'Umuntu w'umugabo cyangwa w'umusaza ntatinya gufata umwana ngo amusambanye. Kandi niba hari ikintu hano gihari n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi bamwe ntibafata imiti'.

    Aba baturage bongeyeho ko inzego z'ibanze zibegereye zidakemura iki kibazo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko iki kibazo atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana kuko ibyo bishoboka nk'ahantu hari isantere.

    Ati 'Twakurikirana tukamenya amakuru yabyo niba bihari kuko ntabwo byemewe guhohotera abana kandi ubifatiwemo tumushyirikiza RIB, ariko kugeza ubu ntabwo twari tubizi. Ahantu hari isantere y'ubucuruzi birashoboka ariko ntabwo byemewe n'iyo baba ari abantu bakuru ntitwashyigikira uburaya'.

    Ku kijyanye no kuba hari abayobozi b'inzego z'ibanze abaturage bavuga ko bagira uruhare muri iri hohohoterwa, Kagabo yavuze ko na byo bagiye kubikurikirana kuko hari n'undi muyobozi w'umudugudu muri ako gace kuri ubu ukurikiranyweho kwaka ruswa y'igitsina abaturage ngo abahe serivisi.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report) yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza ko mu 2023 abana 4.5% b'abakobwa mu gihugu, bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1%.

    Muri abo harimo abagera kuri 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 babyaye mu gihe abatewe inda muri rusange mu 2023 ari 19 406 biganjemo abari hagati y'imyaka 15 na 19.

    Umubare munini w'aba bana ni abo mu byaro kandi biganjemo abize amashuri abanza gusa ndetse n'abize ayisumbuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bahangayikishijwe-n-abana-basambanywa

  • Byatangiye mu 2009: Impamvu abari hagati y’im… – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwa Uswitch ikora ubushakashatsi bw’itumanaho, bwakozwe ku bantu 2,000 bwasanze kandi 70% by'abari hagati y'imyaka 18 na 34 bahitamo ubutumwa bwanditse aho guhamagara/rwa cyangwa bakabanza gushaka uko bamenya uwari uhamagaye.

    Ku bantu bo mu biragano (Old Generations) bikuru kuri aba, kuvugira kuri telefone ni ibintu bisanzwe. Ku rundi ruhande abo muri iriya myaka bo bakuze bakoresha ahanini kwandika ubutumwa.

    Mu 2009, ubwo guhamaraga kuri telefone byari bihenze, kwandika ubutumwa bugufi byatangiye gukoreshwa na benshi, ni ho ikiragano cy'ubutumwa bugufi cyavukiye.

    Guhamagara byatangiye kuba ku bw'impamvu yihutirwa, naho za telefone z'umugozi zo mu nzu zihinduka izo guhamagara ba nyogokuru, ku bari bazifite.

    Dr Elena Touroni, inzobere mu mitekerereze, asobanura ko kuko ababyiruka batagize umuco wo kuvugira kuri telefone, 'ubu kuyivugiraho bisa n'ikintu kidasanzwe kuko bitagezweho'.

    Ibi bishobora gutuma abato batinya ko hari ikintu kibi kibaye iyo telephone yabo ihamagawe.

    Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'urubyiruko rwasubije mu bushakashatsi bwa Uswitch bavuze ko iyo telefone ibahamagaye batari bayiteze bitega kumva inkuru mbi.

    Eloise Skinner inzobere mu kuvura indwara zo mutwe asobanura ko igishyika giterwa no guhamagarwa kiva 'ku gutinya ikibi gishobora kuza'

    Ati: 'Mu gihe ubuzima bwacu bugenda burushaho guhuga n'akazi kakazamo ibitari biteganyijwe, tubona umwanya muto wo guhamagara inshuti ngo tuganire gusa. 

    Guhamagara rero bihinduka iby'inkuru ikomeye mu buzima bwacu, akenshi ishobora kuba ari inkuru ikomeye cyangwa mbi'.

    'Ni ibyo neza neza', ni ko Jack Longley w'imyaka 26 avuga, yongeraho ko nawe atajya yitaba telephone atazi kuko 'ishobora kuba ari abashukanyi cyangwa abagurisha ibicuruzwa.

    Ariko kutavugira kuri telephone ntibivuze ko urubyiruko rutaganira n'inshuti zarwo. Imbuga bahuriramo (group chats) ziba zishyushye umunsi wose mu butumwa butebya, 'memes', ibihuha, ndetse na vuba aha za 'voice notes'.

    Byinshi muri ibi biganiro bibera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri WhatsApp, Instagram, X na Snapchat aho biba byoroshye kohereza ifoto, bikajyana n'ubutumwa bwanditse.

    Mu bushakashatsi bwa Uswitch, 37% by'abari hagati y'imyaka 18 na 34 bahitamo gukoresha 'voice notes' mu itumanaho. Naho 1% mu bari hagati y'imyaka 35 na 54 nibo bahitamo 'voice notes' aho guhamagara. Ubutumwa bwanditse na 'voice notes' bituma urubyiruko ruganira mu buryo bwarwo kandi bigatuma basubiza babitekerejeho. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146310/byatangiye-mu-2009-impamvu-abari-hagati-yimyaka-18-na-34-badakunda-kwitaba-telefone-146310.html