Blog

  • Muri Rayon Sports ishyamba si ryeru #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko muri Rayon Sports atari shyashya nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera ko amafaranga bumvikanye n’ubuyobozi batarayahabwa.

    Rayon Sports ikomeje imyiteguro yitegura shampiyona umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 aho izakina na Gasogi United tariki ya 21 Nzeri 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko hari abakinnyi bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko hari ibyo bagombwa n’ubuyobozi batarahabwa.

    Bamwe muri abo bakinnyi harimo Abanya-Senegal, Fall Ngane na mugenzi we Yousou Diagne ndetse n’umunya-Cameroun Aziz Bassane bivugwa ko batarahabwa ibyo bagombwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

    Si aba gusa kuko hari n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bafashe iki cyemezo kuko isezerano bahawe n’ubuyobozi ritubahirijwe.

    Bivugwa ko mu gihe ubuyobozi butubahirije ibyo bumvikanye n’abakinnyi, aba bakinnyi ntabwo bazasubukura imyitozo bitegura shampiyona.

    Rayon Sports bamwe mu bakinnyi bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-rayon-sports-ishyamba-si-ryeru

  • Cristiano Ronaldo yatangaje ibyo azahita ajya gukora nasezera gukina ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, w'imyaka 39, yatangaje ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, azitabira ibikorwa bitandukanye n'uyu mukino. Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu gihugu cye, NOW, yavuze ko nta gahunda afite yo kuba umutoza cyangwa gukora indi mirimo ifitanye isano n'umupira w'amaguru.

     

    Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yishimiye ubuzima abayemo muri Arabie Saoudite aho akinira Al Nassr, ndetse ashobora kuzasoreza umwuga we w'umupira w'amaguru muri iyi kipe. Yagize ati: 'Sinzi niba nzahagarika gukina mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kandi nifuza gukomeza gukinira muri Arabie Saoudite.'

     

    Mu myaka irenga 20 amaze mu mupira w'amaguru, Ronaldo yanyuze mu makipe akomeye nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus, ndetse na Al Nassr. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d'Or eshanu na FIFA Best Player Award inshuro ebyiri. Umupira w'amaguru kandi wamufashije gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo gukora imibavu, imyambaro, amahoteli, restaurants, ndetse no gukodesha indege zihariye.

     

    Uyu mukinnyi w'icyamamare yemeje ko yifuza gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye bitari umupira w'amaguru, aho atangaza ko atigeze atekereza kuba umutoza mu gihe azaba ahagaritse gukina.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yatangaje-ibyo-azahita-ajya-gukora-nasezera-gukina-ruhago/

  • Igisubizo cya Minisitiri Twagirayezu ku mubyeyi wasabye guhanisha abanyeshuri inkoni – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe umubyeyi witwa Kazubwenge Jean Damascene yagaragaje ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro Rusange cy'ayisumbuye.

    Kazubwenge kandi na we yari afite umwana wahembwe mu bana batanu babaye aba mbere mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza by'umwaka wa 2023/2024.

    Yabajije ku ngingo irebana no guha uburenganzira umwarimu bwo guhana umunyeshuri akoresheje inkoni mu rwego rwo kumucyaha.

    Ati'' Hari abana bavukira mu miryango ifite amakimbirane ugasanga umwana arerwa na mwarimu akamubera n'umubyeyi. Iyo bimeze bityo hari nk'igihe biba ngombwa ko mwarimu acicaho umwana akanyafu.'

    Uyu mubyeyi yagaragaje ko ikibabaje wa mubyeyi uba uhana umwana ngo anyure mu nzira nziza, yisanga yarezwe mu Rwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ibintu kuri we bitari bikwiriye, aho kujyanwa muri RIB agasaba ko byibuze umwarimu warengereye yajya ahanwa na Minisiteri.

    Yakomeje ati 'Nta kuntu mwabikuramo RIB noneho mwebwe mukajya mugenzura mukareba niba mwarimu yabikoreye ubushake cyangwa ari urukundo afitiye umwana rwo kumuha uburere bukwiriye?'

    Kazubwenge yasabye ko RIB yasigirwa gahunda yo kugenza ibindi byaha biba mu burezi nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorewe umunyeshuri, gukebura umwana bikarekerwa minisiteri.

    Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko abarimu bo mu Rwanda benshi bakora uyu mwuga bize kurera bityo ko bazi uburyo bakoresha bahana abanyeshuri ariko batabakomerekeje kuko ari ikosa ridakwiye gukorwa.

    Ati'' Ibihano bibabaza umubiri ntabwo byemewe mu burezi. Hari uburyo umurezi afasha umwana byaba kumufasha gukomeza gukura cyangwa kumukosora aho yatannye ariko atamukubise cyangwa se ngo amutoteze.'

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko umwarimu ari umubyeyi w'umwana haba mu masaha amarana n'abana ku ishuri ndetse n'igihe basubiye mu miryango yabo bagakomeza kuba bo, bityo ko kureresha inkoni bitaba bikwiriye.

    Ati 'Dusabwa kubaherekeza no kubafasha mu buryo bunoze butabahutaza ku mubiri, mu bitekerezo ndetse no ku mutima.'

    Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko guhana umwana hababajwe umubiri bitemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-minisitiri-twagirayezu-ku-mubyeyi-wasabye-guhanisha-abanyeshuri

  • Nyarugenge yahize utundi turere tw'i Kigali mu gutanga neza serivisi z'irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Ako karere kashyikirijwe igihembo kuri uyu wa wa 27 Kanama 2024 ubwo hazihizwaga n'Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere, hanatangizwa icyumweu cyahariwe irangamimerere kizarangira ku itariki 3 Nzeri uyu mwaka

    Iki cyumweru ku rwego rw'Umujyi wa Kigali cyatangirijwe mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kigali muri Nyarugenge.

    Ni icyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w'iterambere', kikazarangwa no kwegereza abaturage serivise z'irangamimerere .

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko irangamimerere ari umusingi w'ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro uba wanditse mu bitabo byaryo.

    Yibukije abaturage ko ubu igihugu cyashyize ingufu mu ikoranabuhanga ku buryo zimwe muri serivise z'irangamimerere bashobora kuzibona batavuye aho bari.

    Abaturage bo muri ako kagari ka Karama bagaragaje ko nubwo Akarere ka Nyarugenge kagize umwanya mwiza ariko hakiri imbogamizi bagihura na zo harimo nk'abafite amazina yanditswe nabi bigatuma hari serivise badahabwa cyangwa bagasiragira.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu mujyi ayoboye hahora urujya n'uruza rw'abaturage bamwe batari mu irangamimerere ariko ko bagiye kurushaho kubegera.

    Ati 'Turacyabona umuturage wabyaye umwana ntamwandikishe kandi muri Kigali dufite abaturuka hirya no hino bamwe baza batarabikoze. Turakangurira abayobozi b'inzego z'ibanze kubafasha kandi na twe turabasanga aho bari nko muri za gare hahurira abantu benshi n'ahandi. Turimo no gukoresha uburyo bwo kureba abafite amakuru atuzuye cyangwa adahuye tukagenda tuyuzuza'.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko Akarere ka Nyarugenge gakwiye kubera utundi two muri Kigali icyitegererezo kuko kabaye aka kabiri mu gihe Gasabo na Nyarugenge two tutari no mu icumi twa mbere mu gihugu.

    Yasabye abatuye uyu mujyi gufatirana iki cyumweru bakabasha guhabwa serivise z'irangamimerere zabegerejwe ku tugari iminsi yose cyane cyane kwandikisha abana kuko ari ubuntu kandi bikaba ari n'uburenganzira bw'abana.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari Akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z'irangamimerere ku baturage benshi n'amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n'amanota 98,8%, Muhanga igakurikiraho n'amanota 94,8%, Huye na 94,6% naho Nyabihu iza ku mwanya wa gatanu n'amanota 94,4%.

    Ku mwanya wa 29 hari Akarere ka Kayonza n'amanota 73,4% mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Burera n'amanota 68,6%.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko mu mujyi ayoboye hahora urujya n'uruza rw'abaturage bamwe batari mu irangamimerere ariko ko bagiye kurushaho kubegera

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko irangamimerere ari umusingi w'ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro

    Ingangare Alexis uyobora Akarere ka Nyarugenge ashyikirizwa igihembo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

    Iki gikorwa cyabereye i Karama mu murenge wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yahize-utundi-turere-tw-i-kigali-mu-gutanga-neza-serivisi-z

  • MINEDUC yagaragaje icyuho mu guteza imbere amasomo ya siyansi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye by'umwaka wa 2023/2024.

    Nko mu mashuri abanza, Minisitiri yagaragaje ko nubwo muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 96,8% hakiri icyuho mu masomo amwe n'amwe nk'Imibare n'Icyongereza kuko abana batayatsinze cyane.

    Ku ruhande rw'abo mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye byagaragaye ko batatsinze neza amasomo ya siyansi arimo Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima n'Imibare.

    Minisitiri Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko bijyanye n'icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kongera abanyeshuri biga amasomo ya siyansi, aya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, hakenewe kongera imbaraga mu myigishirize y'ayo masomo.

    Ati 'Buriya iyo twakoze isuzuma nk'uku dusubira inyuma tukareba uko abanyeshuri bakoze ariko natwe turisuzuma. Yaba abashinzwe uburezi, abarimu n'abagenzuzi tukareba icyo twakosora cyangwa twakongeramo imbaraga.'

    Yakomeje agira ati 'Ikigaragara ni uko yaba Imibare, Icyongereza n'amasomo ya siyansi, ni ibintu bikeneye gushyirwamo imbaraga haba kureba uko tubyigisha, gufasha abarimu no kureba ibikoresho byifashishwa mu mashuri.'

    Minisitiri Twagirayezu, yagaragaje ko hakiri icyuho cy'uko bimwe mu bigo by'amashuri bidafite ibikoresho by'ibanze nka laboratwari n'ibindi bikenerwa ariko ko bizagenda byongerwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

    Ati 'Ibikoresho ntabwo biragera aho twifuza, birimo ibijyanye na Laboratwari ndetse n'ibindi bikoresho byibanze ariko tugenda tubyongera buri mwaka.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, igaragaza ko mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 mu 143167 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy'ayisumbuye muri bo 60% gusa ari bo batsinze Ubugenge, 89,9% batsinda Ibinyabuzima, Ubutabire ni ku kigero cya 80,8% mu gihe Imibare bayitsinze ku kigero cya 90,3%.

    Mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro abatsinzwe Icyongereza bangana na 9,35% mu gihe imibare bangana na 28,06%.

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga mu myigishirize y’amasomo ya siyanse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yagaragaje-icyuho-mu-guteza-imbere-amasomo-ya-siyansi

  • Umuhanda Kigali- Musanze wafunzwe by'akanya gato – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru Polisi y'u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2024 ibinyujije kuri X.

    Yagize iti 'Turamenyesha abantu ko kubera impanuka yabereye i Shyorongi, umuhanda Kigali- Musanze wabaye ufunzwe by'agateganyo.'

    Nyuma y'amasaha make, Polisi yatangaje ko uwo muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

    Mu gihe umuhanda wari ufunzwe by'agateganyo, abawukoresha bari bagiriwe inama yo gukoresha Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

    Mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw'abantu benshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, izigera kuri 700 zatwaye ubuzima bw'abantu.

    Minisiteri y'Umutekano yagaragaje ko ibinyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka, biyobowe na moto zihariye 25% by'impanuka zose ziba, amagare 15%, amakamyo manini 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by'impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.

    Iyi minisiteri kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%.

    Gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.

    Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.

    Umuhanda Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kubera impanuka yabereye i Shyorongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-ntukiri-nyabagendwa

  • Mu minsi 6 amaze afunguye YouTube Channel, Cristiano Ronaldo amaze gukurikirwa n’ibinyacumi by’amamiriyoni y’abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo umaze iminsi 6 afunguye YouTube Channel, akomeje gutangaza Isi kuko ikomeje gukundwa mu buryo butigeze bubaho kuva uru rubuga rwashingwa.

    Mu minsi 6 gusa YouTube Channel ya Cristiano Ronaldo imaze gukurikirwa n'abantu 'subscribers' barenga miliyoni 49.

    Bivuze ko byibura ku munsi iyi Channel ye ikurikirwa n'abarengaho 8. YouTube yahise inamuha igihembo cya Zahabu 'Golden' maze Cristiano agitura abana be.

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-minsi-6-amaze-afunguye-youtube-channel-cristiano-ronaldo-amaze-gukurikirwa-nibinyacumi-byamamiriyoni-yabantu/

  • MINEDUC yashyize umucyo ku kibazo cy'abarimu basabye guhindurirwa ibigo – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y'Uburezi, MINEDUC yatangazaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB giherereye i Remera.

    Mu busanzwe hari uburyo butatu umwarimu ashobora kunyuramo asaba guhindurirwa ikigo, burimo kuba abarimu babiri bagurana, kuba abarimu basimburanwa mu karere no kuba abarimu bava mu karere kamwe bajya mu kandi.

    Muri uyu mwaka abarimu basabwe kugurana babiri babiri [paires] zari 73, izari zijuje ibisabwa zari 49 kandi kugurana bigenda neza. Bivuze ko muri iki cyiciro abari bemerewe kugurana 100% bose bafashijwe bigakunda.

    Ku bijyanye n'abarimu bimukaga imbere mu karere hari hakiriwe ubusabwe bw'abarimu 856 muri bo harimo 498 bujuje ibisabwa, aho 343 ari bo bafashijwe kwimurirwa ku bigo bari basabye.

    Ku bijyanye no kwimuka umwarimu ava mu karere kamwe ajya mu kandi, ubusabe bwari bwakozwe n'abarimu 2,235 muri bo 1,226 ari bo bonyine bujuje ibisabwa mu gihe 751 ari bo babashije kubonerwa umwanya barimurwa abandi kugeza ubu imyanya ikaba itaraboneka.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko kwemeza ubusabe bw'abarimu bwo kwimurwa bigomba gukoranwa ubushishozi kugira ngo hirindwe amakosa amwe n'amwe.

    Ati 'Aha icyo nakongeraho dukurikije imibare tugenda tubona nk'urugero akarere kamwe abarimu 272 basabye kukajyamo mu gihe muri ako karere abarimu 48 bonyine ari bo gusa basabaga kuvamo.'

    'Bivuze ko mu gihe cyo kwimura hari igihe umwarimu asabwa kwimurwa ariko twareba tugasanga imyanya ntayihari cyangwa tugasanga harimo n'aho tuba dufite imibare myinshi y'aho bashaka kuva ariko abajyayo ari bake. Ubwo rero tugomba kwicara tukareba imyanya iri buboneke n'itari buboneke.'

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko iyi gahunda ikomeje kwitabwaho ari na ko abarimu bashya bagenda bahabwa imyanya mu mashuri hirya no hino mu gihugu yaba abo mu mashuri y'incuke kugera mu ayisumbuye.

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu basaba kwimurirwa mu tundi turere cyangwa mu yandi mashuri ntibikunde


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cy-abarimu-basabye-guhindurirwa-ibigo

  • Amarangamutima yabanyeshuri batsinze neza ib… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yashyikirije ibihembo abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abahawe ibihembo ni batanu ba mbere mu mashuri abanza ndetse na batanu ba mbere mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Igiraneza Lucky Fabrice wigaga mu Ishuri rya The Pioneer School riherereye mu Karere ka Bugesera, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta by'amashuri abanza.

    N’akanyamuneza kenshi, Fabrice ufite inzozi zo kuzaba Minisitiri cyangwa umusirikare yagize ati: “Ndi kumva nishimye, kuba nisanze ndi uwa mbere mu gihugu. Narize, nkora igishoboka, ababyeyi baramfasha, ku kigo nabo baramfasha, abarezi, inshuti zanjye na zo tukajya dukorana, nyine ku bw’amahirwe ndakora nza gutsinda. Ibanga nakoresheje ni ukwiga cyane mpozaho.”

    Yakomeje abwira barumuna be bakiri bato ko ‘amasomo adakomeye ahubwo ari bo bakomeye,’ abasaba kumva ko byose bishoboka kandi bakiga bashyizeho umwete.

    Uwa kabiri yabaye Igeno Alliance kuri Irerero Academy mu Karere ka Kamonyi mu gihe uwa Gatatu ari Ikirezi Remezo Benitha wigaga kuri Ecole Autonome de Butare.

    Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye mu Rwanda.

    Ati: “Njyewe navuga ko mbikesha Imana kuko niyo yashyize mu nzira zanjye ababyeyi beza bakandihirira, bagakora icyo bashoboye cyose kandi bakaba bakunda uburezi. Nshaka kuzaba umuganga uvura indwara zo mu mutwe, kandi nifuza kuzafasha aho nkomoka hagahinduka ahantu hakomeye.”

    Yakurikiwe na Tuyisenge Denys Prince wo ku Ishuri rya Hope Hevens wabaye uwa kabiri mu gihe Twarimitswe Aaron wo kuri Ecole Secondaire Kanombe (EFOTEC) yabaye uwa gatatu.

    Abeza Happiness wigaga kuri Fawe Girls School Gisozi, yabwiye InyaRwanda ko yishimye cyane kandi ko ibanga ryamufashije kugera kuri iyi ntsinzi ari 

    Ati: “Ndumva nishimye, ntabwo byari byoroshye. Ibanga ryari ukwiyizera, no gukora cyane kandi tugasenga Imana ariko mbere na mbere tukagira ikinyabupfura.Ubwo natsinze uko byagenda kose barampa amasomo nahisemo, ngomba nayo kuyakora cyane kugira ngo nayo nzayatsinde neza ngere ku cyo nifuza.”

    Rujorampunzi Felicien, ni umubyeyi w’umwe mu bana batsinze neza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yishimye intambwe umuhungu we w’imfura yateye kuko ahora amwifuriza, ariko na none yumvikanisha ko abishimira Imana.

    Yagize ati: “Mbere ya byose turashima Imana, Imana niyo nkuru, ariko na none dufite n’ibyishimo mu buryo bugaragara. Kumva yuko mu gihugu cyose umwana wawe yabaye uwa gatatu, ni igitangaza, ni imirimo ikomeye cyane y’Imana.”

    Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umwana we avuka mu muryango urimo amahoro kandi wizera Imana nabyo byamugashije kugera ku ntsinzi, atangaza ko amwifuriza ibyiza biruseho kandi ko azakomeza kumufasha kugera kuri ejo hazaza heza.

    Muri rusange ababyeyi bafite abana bahembwe uyu munsi, bashishikarije bagenzi babo guha abana ubwisanzure bakabasha kwiga batekanye, bakabashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza no kubakurikirana bakabashyigikira mu masomo yabo.



    Abanyeshuri batsinze bahembwe, kandi bafite icyizere cyo kugera ku nzozi zabo

    Kanda hano urebe amarangamutima y’abanyeshuri batsinze neza n’ubutumwa bwatanzwe n’ababyeyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146323/amarangamutima-yabanyeshuri-batsinze-neza-ibizamini-bya-leta-nubutumwa-bwababyeyi-babo-vid-146323.html

  • Ndayishimiye Didier yafashije AS Kigali kwegukana intsinzi ya mbere mu mwaka mushya w’imikino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru wahuje ikipe ya AS Kigali na Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium, wari ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi, aho amakipe yombi yifuzaga kongera amahirwe yabo yo gutsinda muri iyi shampiyona.

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15:00), AS Kigali yakira Musanze FC ku kibuga cyayo. Ikipe ya AS Kigali yatangiye ifite icyizere gikomeye, ikaba yari yabanjemo abakinnyi bakomeye barimo Hakizimana Adolphe mu izamu, Dusingizimana Gilbert na Nkubana Marc mu bwugarizi, Iyabivuze Osée na Benedata Janvier mu kibuga hagati, ndetse na Ndayishimiye Didier mu busatirizi.

    Ndayishimiye Didier yishimira igitego yatsinze Musanze FC

    Ku rundi ruhande, Musanze FC nayo yari yiteguye bikomeye, aho yabanjemo abakinnyi bayo b'inararibonye barimo Nsabimana Jean De Dieu mu izamu, Kwizera Trésor mu bwugarizi, Uwiringiyimana Christopher mu kibuga hagati, na Sunday Inemesit Akana mu busatirizi.

    Mu gice cya mbere cy'umukino, habayeho guhangana gukomeye cyane hagati y'amakipe yombi, ariko habura ikipe ibona mu izamu. Icyakora igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi, aho AS Kigali yagarutse isatira cyane. Ibi byaje kuyihira ku munota wa 47, ubwo Ndayishimiye Didier yatsindaga igitego cyiza, agahita afungura amazamu muri uyu mukino.

     

    Nyuma y'icyo gitego, AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Musanze FC, n'ubwo nayo yakomeje kugerageza gushaka uko yishyura ariko bikayigora. Umukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0, cyahesheje iyi kipe amanota atatu y'ingenzi muri iyi shampiyona.

    Kapiteni wa AS Kigali Benedata Jamvier

    Iyi ntsinzi iratanga icyizere ko ikipe ya AS Kigali iri mu makipe azatanga akazi gakomeye muri iyi shampiyona y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/ndayishimiye-didier-yafashije-as-kigali-kwegukana-intsinzi-ya-mbere-mu-mwaka-mushya-wimikino/