Blog

  • Kugaburira abana ku ishuri birasaba uruhare r… – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette aherutse kubwira RBA ko Leta yatangije iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kubera ko hari ababyeyi bangana na 35% badatanga uruhare rwabo mu kugaburira abana ku ishuri.

    Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko ‘Dusangire Lunch’ ari gahunda bashyizeho kugira ngo bakomeze gufasha ababyeyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igende neza.

    Iyi gahunda yatangiriye mu yisumbuye ikaza kugezwa mu mashuri yose nyuma ya Covid-19, ishyigikiwe cyane na leta, mu gihe umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza asabwa kwishyura 975 Frw ku gihebwe.

    Minisitiri w’Uburezi yagize ati: “Niyo mpamvu rero twashyizeho iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ kugira ngo yaba ari umubyeyi cyangwa se yaba ari nanjye, nawe n’abandi twese tugire uruhare mu gukomeza kugaburira abana bacu ku ishuri kubera ko twabonye ko ari ibintu byiza cyane. Iyo ugaburiye umwana ku ishuri yiga neza kandi agakomeza gukura neza.”

    Minisitiri yashimangiye ko gutanga umusanzu kugira ngo imigendekere y’iyi gahunda irusheho kuba nziza, atari uruhare rwa leta n’ababyeyi bafite abana ku ishuri gusa, ahubwo ko ari uruhare rw’abanyarwanda bose.

    Ni gahunda yishimiwe n'abantu benshi, ndetse umubare w'abanyeshuri bata ishuri waragabanyutse. Minisitiri Irere avuga ko imibare bakoze umwaka ushize mu 2023, yagaragaje ko ababyeyi batanga inkunga ku bana babo bangana na 65%, bityo ubukangurambaga kuri iyi gahunda bugomba  gukomeza gukorwa.

    Ati: 'Nk'umwaka w'amashuri ushize twabonye ko 65% ari bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.'

    Akomeza ati: 'Nk'umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk'ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.' 

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko hari uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *182*3*10# ukohereza inkunga yawe mu gushyigikira gahunda ya 'Dusangire Lunch'.

    Guverinoma kandi yagiranye ubufatanye na sosiyete ya Vuba Vuba, aho abanyarwanda batuye mu mahanga bashobora kwifashisha iriya gahunda mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri. Umubyeyi ufite umwana wiga amashuri abanza asabwa gutanga 975 Frw cyangwa 1000 Frw ku gihembwe.

    Iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' yatangijwe ku mugaragaro, ku wa 12 Kamena 2024, itangizwa na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021.

    Ni gahunda yagabanyije umubare w'abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4%.

    Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, ni umwe mu bashyigikiye gahunda ya Guverinoma izwi nka 'Dusangire Lunch' igamije gufasha abanyeshuri gufatira amafunguro ku ishuri, aho yiyemeje kugaburira abana 10,000 mu gihe cy'umwaka umwe.


    Minisiteri y’Uburezi isaba abanyarwanda bose gutanga umusanzu wabo kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irusheho kugenda neza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146350/kugaburira-abana-ku-ishuri-birasaba-uruhare-rwabanyarwanda-bose-minisitiri-wuburezi-146350.html

  • Usengimana Faustin yerekeje muri Asia #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Usengimana Faustin yamaze kwerekeza ku mugabane wa Asia mu ikipe ye nshya ya Al Masafi FC.

    Iyi kipe yo muri Iraq ikaba iheruka gusinyisha uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports.

    Usengimana Faustin akaba asubiye gukina muri Iraq nyuma y’uko yakiniye Al-Qasim SC na Al-Hudood SC baheruka gutandukana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Al Masafi FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Asubiye muri iki gihugu nyuma y’uko yavuzwe mu makipe atandukanye nka Rayon Sports ariko ibiganiro ntibize gukunda.

    Usengimana Faustin yamaze kwerekeza muri Iraq

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-yerekeje-muri-asia

  • Meya Mbonyumuvunyi yasabye urubyiruko rwiringiye iminani y'ababyeyi gukura amerwe mu isaho – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe irangamimerere cyatangirijwe mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rweri mu Mudugudu w'Akinteko.

    Mu gutangiza iki gikorwa kandi hirya no hino mu mirenge yose hasezeranyijwe imiryango yabana mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagarutse ku kamaro ko gusezerana imbere y'amategeko, kwandikisha abana n'izindi serivisi nyinshi zikorerwa mu bitabo by'irangamimerere.

    Uyu muyobozi yanagarutse kandi ku kijyanye n'ibyo itegeko rishya rigenga umuryango rivuga ku gutanga iminani ku bana, avuga ko kuri ubu nta mubyeyi uhatirwa guha umwana umunani ari nayo mpamvu urubyiruko rukwiriye gukoresha imbaraga nyinshi rukishakira umutungo warwo.

    Ati 'Ku kijyanye n'iminani no kurera abana bagukomokaho, rwose basore n'inkumi muri hano nagira ngo mbabwire musubize amerwe mu isaho abari bategereje iminani. Kera umubyeyi wabaga afite abana bakuru ntiyemererwaga kugurisha isambu batamusinyiye ngo bagusinyire ko wagurisha isambu yawe kabone nubwo warwara ukenda gupfa. Ubu rero itegeko riravuga ngo yishakiye isambu ye na we ishakire iyawe.'

    Yakomeje asobanura hari ababyeyi bagera ku kubona isambu baraye rwa ntambi bavunitse cyane, barangiza bakangirwa kuzigurisha kubera abana babo bazishaka nyamara wenda afite ikibazo ashaka gukemura kimukomereye.

    Yabwiye urubyiruko ko kuri ubu icyatuma umubyeyi aguha isambu ari uko uba wamubereye umwana mwiza.

    Ati ' Basore n'inkumi rero ushaka isambu agende yegere ababyeyi be abubahe, ababere umwana mwiza. Niba akeneye guhingirwa uhinge iwawe ejo nawe umuhe umubyizi, narwara umuvuze, mukecuru narwara nawe umuvuze hanyuma urebe ko yakwima isambu, ariko nugenda ukamwihorera na we azakwihorera.'

    'Mureke kwiringira amasambu y'ababyeyi banyu namwe mugende mukore mushake ibyanyu.'

    Ufitinema Emmanuel ufite imyaka 30, yavuze ko mu gihe umubyeyi yakwishyuriye amashuri ukiga neza nta wundi munani uba utegereje asaba bagenzi be kutiringira imitungo y'iwabo ahubwo bagashakisha iyabo.

    Ati ' Hano mu cyaro bibaho ugasanga hari abasore barindiriye ko ababyeyi babo bazabaha iminani cyangwa amasambu yo guhinga, iyo atayimuhaye usanga bagirana amakimbirane. Inama nabagira rero nibikuremo iyo myumvire baze dushakishe kandi tuzagera ku byiza byinshi.'

    Mugisha Clarisse we yavuze ko imyumvire yo kumva ko wabona umunani ku babyeyi bawe ari iby'abantu b'abanebwe n'abandi baba badakeneye kuvunika.

    Ati ' Mu gihe umubyeyi yabashije kukwishyurira amashuri nta wundi munani uba ukeneye ariko na none tunagaye ababyeyi batishyurira abana babo amashuri ntibanabahe na wa munani, abo bana usanga aribo bavamo ibirara akenshi.'

    Icyumweru cyahariwe irangamimerere kizarangira tariki ya 3 Nzeri. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, hazandikwa abana bavutse, handukurwe abapfuye, abakeneye ibindi byangombwa bifite aho bihuriye n'irangamimerere bose bazazihabwa mu buryo bwihuse.

    Meya Mbonyumuvunyi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kwiringira umunani w'ababyeyi

    Imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko iri gusezeranywa muri iki Cyumweru cyahariwe irangamimerere

    Ufitinema avuga ko urubyiruko rwose rukwiriye guhindura imyumvire bagakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-mbonyumuvunyi-yasabye-urubyiruko-rwiringiye-iminani-y-ababyeyi-gukura

  • Minisitiri Utumatwishima yahindutse iciro ry'imigani – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 27 Kanama 2024, nyuma y'amasaha make Minisiteri y'Uburezi itangaje amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, haje kuvuka ikibazo cy'umunyeshuri wahawe kwiga PCB (Physics, Chemistry, Biology).

    Icyazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ariyo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iki kibazo.

    Yanditse ati 'Mubyeyi ukibona amanota y'umunyeshuri wumvise warira? Ni irihe somo yatsinzwe ukumva wamuryamisha hasi ukamukubita? Ukibona se ko bamuhaye kwiga Math na Physique kandi byose yarabonyemo zeru ntiwabonye ko abonye isomo?'

    Minisitiri Utumatwishima yasoje ubu butumwa bwe avuga ko mugenzi we w'Uburezi 'Gaspard Twagirayezu araza kubitangaho umucyo. Twihangane.'

    Ubu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwari buri mu nyandiko isa n'itebya ashingiye ku buryo bw'imibarize y'umunyamakuru na we umaze iminsi avugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa ibya Minisitiri byo byakiriwe mu buryo butandukanye.

    Hari abishimiye ibyo yatangaje, ariko abandi batangira kubinenga bagaragaza ko atari imvugo ikwiriye Minisitiri. Nyuma y'igihe gito Utumatwishima yahise asiba ubu butumwa.

    Icyemezo cyo gusiba ubu butumwa cyabaye nko gukongeza umuriro kuko umubare w'ababutanzeho ibitekerezo warushijeho kwiyongera.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yagize ati 'Ya tweet igiye he se? Ukuntu yari itumye twishima kubera sarcasm [gutebya] yari iyirimo!'.

    Uwitwa Bruno Sugira na we yahise asubiza ati 'Buriya se akimara kuyisiba yumvishije yarira?'

    Mugenzi Felix we yagize ati 'Cyakoze uriya mupapa social media akwiye kubanza akiga neza ibyayo.'

    Ya tweet igiye he se? Ukuntu yari itumye twishima kubera sarcasm yari iyirimo!

    — Richard Kwizera (@Muzungu4) August 28, 2024

    Ntabwo yarikuyitinzaho atarasabwa ubusobanuro cg kubazwa na we niba yararize akimara kubona ariya manota @jnabdallah

    — Eng. Edmond M🦁 (@Eng_Edmond_M) August 28, 2024

    Mwa bantu mwe mujye muzirikana ko akarenze umunwa kurushya ihamagara😂😂😂

    — YB. (@Gasanayvesbert2) August 28, 2024

    Sha reka nkubwire!!! Nubwo tugwije abahanura binyoma ariko n’Imana iravuga kdi igahagarara kw’ijambo ryayo ikarisohoza. Mvugira uti: akarenze umunywa!

    — Nric (@Nkurunz27641783) August 28, 2024

    😃 Aka kantu ko kuryamisha hasi umwana ukamukubita rwose ngo yatsinzwe amasomo atumva ni kabi!
    Uyu mwana buriya afite ibintu ashoboye kandi yakwiga agatsinda neza, agahiga benshi, ahubwo abamureberera (minisiteri n’ababyeyi) bamurwaneho.🙂

    — Emma Claudine (@EmmaClaudine) August 28, 2024

    Nubwo ntacyo inzego bireba zirataganza mu buryo bweruye ku kibazo cy'uyu munyeshuri n'abandi baba bagihuje amakuru yizewe IGIHE ifite inzego zishinzwe uburezi zatangiye gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mu mitangire y'ibigo by'amashuriu batsinze.

    Iki nicyo gitekerezo Minisitiri Utumatwishima yatanze ariko ahita agisiba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yahindutse-iciro-ry-imigani

  • Hashyizweho uburyo bworohereza abasaba guhindura ibipimo by'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Serivisi zivugwa ni iyo kubugabanyamo ibice, kubuhuza, gukosora ubuso, kwandikisha isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice byihariye.

    Ubusanzwe zatangwaga mu gihe uzisaba yabanje kugeza dosiye ku biro by'Umurenge cyangwa Akarere.

    NLA yasobanuye ko hashingiwe ku bufatanye n'ikigo Irembo, izi serivisi zizajya zitangirwa ku rubuga Irembo rusanzwe rutangirwaho serivisi zitandukanye za Leta.

    Yagize iti 'Kuva ubu usaba izi serivisi azajya azisaba aciye ku rubuga rw'Irembo, ahitemo umuhanga mu gufata ibipimo by'ubutaka noneho uwo muhanga yahisemo azajya amufasha koherereza dosiye ye muri sisitemu y'ubutaka(Land Administration Information System) abikoze mu mwanya w'usaba.'

    NLA yakomeje isobanura ko iyo dosiye isaba imaze gukorwa cyangwa gusuzumwa n'abakozi babishinzwe, ikemezwa n'umubitsi w'Inyandikompamo z'ubutaka, uwasabye ya serivisi azajya ahita yakira ubutumwa kuri telefoni ye cyangwa kuri e-mail imumenyesha ko yayihawe, ahabwe n'amakuru y'uko ashobora kubona icyo cyangombwa.

    Iki kigo kandi cyaboneyeho kumenyesha abasaba serivisi zo guhuza ubutaka (Land Merge) ko babyikorera banyuze ku rubuga Irembo, bitabaye ngombwa ko bajya gushaka uwabafasha.

    Abifuza serivisi z’impinduka ku bipimo by’ubutaka bazajya bazisabira ku Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-uburyo-bworohereza-abasaba-serivisi-z-impinduka-ku-bipimo-by

  • Minisitiri Twagirayezu yashyize umucyo ku kibazo cy'abana bahawe kwiga amasomo batsinzwe – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama 2024 nyuma y'amasaha make Minisiteri y'Uburezi itangaje amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ay'Icyiciro Rusange cy'ayisumbuye, havutse ikibazo cy'umunyeshuri wahawe kwiga ibijyanye n'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima.

    Icyazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu mwana yahawe kwiga aya masomo kandi ari yo yatsinzwe cyane kuko yose yayabonyemo zeru.

    Abajijwe icyateye ibyo bibazo, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko byatewe n'ikoranabuhanga basanzwe bakoresha.

    Ati 'Hari impinduka zabaye uyu mwaka. Mu ikoranabuhanga dukoresha, twashyizemo amakuru y'aho ishuri riherereye neza. Noneho uko dushyira abanyeshuri mu myanya iryo koranabuhanga rigashaka kumushyira neza ku ishuri riri hafi y'aho atuye kurusha ahandi.'

    Ibyo byumvikana neza ko, iryo koranabuhanga rititaga ko umwana ikigo rihaye umwana kiriho amasomo yageragejemo cyangwa yatsinzwe, kuko ryo ryitaga ku guhuza ikigo umwana azitaho n'aho atuye.

    Icyakora Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ubu muri iryo koranabuhanga bongeyeho ko umunyeshuri yemerewe guhindura amasomo akiga aho ashaka, ibyo ashaka byaba biherereye mu kigo yahawe cyangwa mu bindi biri hafi y'aho atuye.

    Hagenderwa kuki kugira ngo umwana ahabwe ikigo?

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu bisanzwe umunyeshuri iyo ari kwiyandikisha kuzakora ibizamini ahabwa amahirwe yo guhitamo aho yifuza kujya kwiga.

    Umwana aba ashobora guhitamo ikigo gicumbikira abanyeshuri, icy'abigamo bataha n'ishuri y'imyuga n'ubumenyingiro yifuza.

    Iyo bamaze gukosora abana hakorwa 'deliberation' bagahitamo aho abanyeshuri bazajya kwiga n'ibyo baziga mu cyiciro gikurikiyeho, ariko bigakorwa ku nzego ebyiri.

    Ati 'Ku rwego rw'igihugu tubanza kureba aho abanyeshuri bahize abandi bahisemo bwa mbere, tukareba n'uko barushanyijwe, ubundi umunyeshuri agahabwa amahirwe yo kujya kwiga aho yasabye.'

    Ibi bisobanuye ko umunyeshuri wahize abandi ahabwa amahirwe yo kujya ku kigo yahisemo kwigaho bwa mbere, kurusha abandi.

    Uyu muyobozi yavuze ko icyiciro cya kabiri bagikorera ku rwego rw'akarere no ku mashuri, byose bishingiwe k'uko umusyeshuri yitwaye, ariko kikaba kireba abanyeshuri bahawe kwiga mu bigo bataha.

    Mu guha uwo mwana aho aziga hitabwa ku ishuri ryegereye aho atuye, muri bwa buryo bwo kwirinda ko umwana yakora urugendo rurerure ajya kwiga.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, baganira ku cyo umunyeshuri ashoboye kwiga, noneho bakaba bamufasha guhindura ibyo baba bamuhaye.

    Ati 'Wenda niba bamuhaye kwiga Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima atabishaka cyangwa atabishoboye, akaba yahitamo kwiga ibijyanye n'amashanyarazi.'

    Uretse ibyo, n'iyo ku kigo umwana yoherejweho kwiga hariho irindi somo yumva yifuza na bwo ashobora guhindurirwa, akiga amasomo ashaka, ndetse mu gihe ibyo ashaka bitari mu kigo yahawe nabwo agahabwa amahirwe yo kujya mu kindi kigo kiri hafi aho.

    Ati 'N'ubundi byari bisanzwe biba. Haba uko guhitamo kwa mbere [kw'abana bahize abandi] n'ukwa kabiri ku banyeshuri biga bataha.'

    Yavuze ko icyo cyiciro cya kabiri kizakorwa hagati y'igihe batangarije amasomo ni ukuvuga ku wa 27 Kanama 2024 n'igihe abana bazasubira ku ishuri, ku wa 09 Nzeri 2024.

    Minisitiri Twagirayezu ati 'Bivuze ko umunyeshuri wese woherejwe mu kigo azigamo ataha ntabwo icyo cyemezo ari icya nyuma. Birashoboka guhinduka. Inzego zose zabwiwe ko zigomba gufasha abana bagahabwa ibyo bashaka kwiga.'

    Uretse abahawe amasomo badashaka mu baziga abataha, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko n'aboherejwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri, na bo bafite uburenganzira bwo gusaba guhindurirwa mu gihe bagaragaje impamvu zumvikana.

    Ubwo hatangazwaga amanota y'ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ay'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, hagaragajwe ko abanyeshuri bazajya mu mwaka wa kane bacumbikiwe ari 65.159, mu gihe abaziga bataha ari 71.893.

    Amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yoherejwemo abanyeshuri 55 505, amashuri nderabarezi yoherezwamo 6407, mu buforomo hoherezwayo 325, mu bumenyi rusange hoherezwayo abarenga ibihumbi 72, mu gihe abanyeshuri boherejwe kwiga amasomo y'icungamutungo ari 2482.

    Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko ikibazo cy’abana bahawe kwiga amasomo batsinzwe kiri gukosorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-twagirayezu-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cy-abana-bahawe-kwiga-amasomo

  • Ibyaha 119 kuri YouTube! Kwigira icyamamare, gukangisha abakobwa gutangaza ubwambure bwabo bimutaye mu gihome #rwanda #RwOT

    Umugizi wa nabi wiyoberanyaga ko ari umuhungu uzwi cyane uri munsi y'imyaka 20 utangaza ibiganiro kuri YouTube, wabuzaga amahwemo abakobwa babarirwa mu magana bo mu bice bitandukanye ku isi agatuma bakora ibikorwa by'imibonano imbere ya 'camera', yakatiwe gufungwa imyaka 17 muri Australia.

    Muhammad Zain Ul Abideen Rasheed yemeye ibyaha 119, bijyanye n'abantu 286 bo mu bihugu 20, birimo Ubwongereza, Amerika, Ubuyapani n'Ubufaransa. Bibiri bya gatatu (2/3) by'abantu yakoresheje ibyo bari bafite munsi y'imyaka 16.

    Urukiko rwo mu mujyi wa Perth muri Australia rwumvise ko Rasheed, w'imyaka 29 y'amavuko, yabahatiye kwinjira mu ruhererekane rw'ihohoterwa rikabije ryagendaga rirushaho kwiyongera, akabigeraho abakangishije ko azohereza ubutumwa bwabo bujyanye n'imyanya y'ibanga n'amafoto yabo bambaye ubusa, ku bo mu miryango yabo.

    Abategetsi bo muri Australia bavuga ko iki ari 'kimwe mu bikorwa bibi cyane byo gukangisha abantu gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa' kibayeho mu mateka.

    Umupolisi mukuru wo muri Australia, ACP David McLean, yagize ati:' Uku kutita ku bandi kurimo ubugome uyu mugabo yagize ku bo yahohoteye bo mu bice bitandukanye ku isi no [kutita] ku guhangayika kwabo, gukozwa isoni no guterwa ubwoba birugira rumwe mu manza ziteye ubwoba bwinshi cyane zo gukangisha abantu gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa ziburanishijwe muri Australia'.

    Yongeyeho ati: 'Ubu bwoko bwo gukoreshwa mu nyungu bwite n'ihohoterwa ryo ku mbuga za internet burababaje cyane kandi butera ihungabana ry'ubuzima bwose'.

    Ubwo yamukatiraga icyo gihano ku wa kabiri, umucamanza Amanda Burrows yavuze ko icyaha cya Rasheed kiri ku kigero cyo hejuru kuburyo 'nta rundi rubanza bigereranywa' ruhari mu gihugu, nkuko byatangajwe n'igitangazamakuru ABC (Australian Broadcasting Corporation).

    Abinyujije mu kwigira Umunyamerika w'imyaka 15 w'icyamamare kuri internet, Rasheed yatangiraga ikiganiro n'abo yabaga agambiriye, nyuma akabashora mu biganiro bijyanye n'ibyiyumvo by'imibonano mpuzabitsina.

    Yabakangishaga kohereza ibisubizo byabo ku nshuti zabo n'imiryango yabo, keretse bakoze uruhererekane rw'ibikorwa by'imibonano 'bitesha agaciro' kandi byakomezaga kwiyongera, rimwe na rimwe byabaga birimo n'imbwa zo mu miryango yabo n'abandi bana bari mu rugo iwabo.

    Urukiko rwumvise ko Rasheed yari yarabaye mu miryango (amatsinda) yanga abagore yo ku mbuga za internet yitwa 'incel', ndetse ko inshuro nyinshi yari yaratumiye abandi bantu, harimo n'igihe haje abantu 98 kujya kureba ibikorwa biteye guhangayika birimo kuba muri ako kanya ku rubuga rwa internet.

    Abana benshi yakangishije gutangaza amashusho yabo bambaye ubusa bamubwiye ko bari bafite ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ndetse umwe muri bo yanamwoherereje amashusho amugaragaza arimo kwigirira nabi (kwibabaza).

    Ariko umucamanza yavuze ko Rasheed yakomeje ibyo bikangisho bye nubwo 'byagaragaraga ko bahangayitse' kandi 'bafite ubwoba bukabije', nkuko byatangajwe na ABC.

    Yafashwe nyuma yuko abategetsi bo muri Australia biyambajwe na Polisi mpuzamahanga, Interpol, n'abakora iperereza bo muri Amerika, nuko ashyirirwaho ibirego mu mwaka wa 2020 nyuma yuko Polisi igiye gusaka urugo rwe.

    Rasheed asanzwe ari mu gifungo cy'imyaka itanu kubera gusambanya inshuro ebyiri mu modoka ye umwana w'imyaka 14, muri pariki (ahantu ho kuruhukira) yo mu mujyi wa Perth.

    Urukiko rwumvise ko ari muri gahunda yo kuvura abagizi ba nabi ku bijyanye n'imibonano, ariko rwanzuye ko Rasheed agiteje ibyago byinshi byo kongera gukora icyaha.

    Muri Kanama (8) mu mwaka wa 2033 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, azaba ashobora kuba yasaba gufungurwa by'igihe gito cyangwa bya burundu akarangiriza igihe gisigaye cy'igihano hanze ya gereza, abanje gusezeranya ko azitwara neza.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/28/ibyaha-119-kuri-youtube-kwigira-icyamamare-gukangisha-abakobwa-gutangaza-ubwambure-bwabo-bimutaye-mu-gihome/

  • Ni inde Jay Polly yaraze ibihangano bye? – #rwanda #RwOT

    Igihangano gisobanurwa nk'ikintu cyahimbwe icyo ari cyo cyose mu rwego rw'ubuvanganzo, rw'ubugeni cyangwa rw'ubumenyi. Ariko kandi ibihangano biri mu bwoko butandukanye, nk'igihangano cy'ubufatanye, icy'ifoto, icy'ubugeni mberabyombi n'ibindi.

    Mu myaka 30 ishize ubuhanzi bwongeye kuganza, abahanzi bakoze ibihangano by'isanamitima, ibyubakiye ku buzima bwa buri munsi, urukundo n'ibindi. Ariko kandi hari abahanzi bateye intambwe yo kubyandikisha mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), ariko hari n'abandi bataragira icyo gitekerezo.

    Ni kimwe n'uko hari abahanzi bisunze bagenzi be babo mu mashyirahamwe anyuranye y'abahanzi babarizwamo.

    Imyaka irasatira itatu yuzuye umuraperi Tuyishime Joshua wamenya nka Jay Polly yitabye Imana. Mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali, cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' ya Riderman na Bull Dogg, ibihumbi by'abantu bongeye kumwibuka no kumuha icyubahiro.

    Ariko kandi hibazwa impamvu hataraboneka umuntu wo gutegura igitaramo cyo kumuzirikana mu gihe ibihangano bye yasize na n'uyu munsi bikomeje kubaka sosiyete.

    Umugore we Fifi avuga ko Jay Polly yitabye Imana hashize igihe yanditse inyandiko igaragaza ko ibihangano bye yabiraze umukobwa we.

    Ati 'Mu 2021 twagiye, njyewe n'umunyamategeko na Sharifa [Umugore w'undi wa Jay Polly] tujya kureba Jean de Dieu wo mu Ishyirahamwe ry'abahanzi [Rwanda Societey of Authors]'.

    'arangije aramubwira ati aba ni abagore ba Jay Polly, uyu yitwa Fifi, uyu ni Sharifa, arangije aramubwira ati ariko rero mu masezerano mfitanye na Jay Polly muri aba bantu bose nta n'umwe urimo, aragenda azana impapuro….'

    'Arangije abaza Jay Polly ati mu gihe waba utakiriho ni inde ufite uburenganzira ku bihangano byawe, ni inde wasigara ashinzwe ibihangano byawe. 

    Jay Polly mu mukono we yanditseho Iriza Cristal [Umukobwa we] ahita ashyiraho Nimero ze za telefoni. Ni ukuvuga ngo mu gihe Iriza Cristal ataragira imyaka 18 ahagarariwe nande? Ahagarariwe na Mama we.'

    Yavuze ko umukobwa we ubu afite imyaka 12 y'amavuko, bivuze ko abura imyaka itandatu y'amavuko kugirango agire uburenganzira ku bihangano yasigiwe na Se.

    Fifi avuga ko muri iki gihe ariwe ukurikirana ibihangano bya Jay Polly mu gihe, umwana we ataruzuza imyaka y'ubukure. Akomeza ati 'Ni ibintu bidasumoye ndi kumwe n'umunyamategeko Octave Bangamwabo [Umunyamategeko wa Jay Polly] ndi kumwe na Sharifa, ni nawe watujyanye muri 'RSAU, Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi [Rwanda Societey of Authors]'.

    Habuze iki ngo hategurwe igitaramo cyo kwibuka Jay Polly?

    Fifi yabwiye Isibo FM, ko amaze igihe ari mu biganiro n'umuvandimwe na Jay Polly, Maurice ariko bitaratanga icyizere bijyanye no kuba bategura iki gitaramo.

    Ariko kandi avuga ko yagerageje kuvugisha Platini, Riderman na Bull Dogg bahuzwa n'uko mu minsi ishize bombi bitegura bitaramo byabo.

    Ati 'Nibaza y'uko buriya bari bahugiye mu gitaramo cya Album yabo 'Icyumba cy'amategeko' nyuma yaho buriya, nibaza y'uko umuntu yababona kuri ubu.'

    Ibyo wamenya kuri RSAU yafashije Jay Polly gusigira ibihangano bye umukobwa we

    Mu 2010 nibwo hashinzwe sosiyete y'abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.

    Iyi sosiyete ifite mu nshingano gukusanya amafaranga avuye mu bihangano by'abahanzi nyarwanda byakoreshejwe mu buryo bubyara inyungu cyangwa se byatangajwe mu ruhame mu gihe ba nyirabyo nta burenganzira batanze.

    Ifite inshingano zo guha impushya abantu bakoresheje ibyo bihangano by'abahanzi kugira ngo bemerewe kubikoresha nk'uko amategeko abiteganya no gusaranganya umutungo w’abahanzi uvuye mu bihangano byakoreshejwe.

    Ni sosiyete ariko itaragera ku ntego zayo ahanini bitewe n'uko ubukangurambaga bakora butaracengera mu bagenerwabikorwa aribo abahanzi. Hari icyizere ariko cy'uko bazumvwa.

    Hari abahanzi batumva neza akamaro ko kuba ibihangano byabo byakwishyurwa, ndetse hari n'abandi bakorana na sosiyete zo mu mahanga zibishyuriza baba bashaka ko indirimbo zabo zicurangwa mu buryo bwo kuzimenyekanisha gusa.

    Kuva mu mwaka wa 2017 iyi sosiyete yatangiye kwishyuza abantu batandukanye bakoresha ibihangano by'abahanzi mu buryo bunyuranyije n'itegeko kugira ngo bibyarizwe inyungu ba nyirabyo.

    Jay Polly yitabye Imana, ku wa 2 Nzeri 2021 nyuma y'igihe cyari gishize yanditse inyandiko igaragaza ko umukobwa Iriza Cristal ariwe yaraze ibihangano bye 

    KANDA HANO WUMVE  ZIMWE MU NDIRIMBO ZA JAY POLLY


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146336/ni-inde-jay-polly-yaraze-ibihangano-bye-146336.html

  • Aryoha asubiwemo! Indirimbo 10 zazamuye mu bi… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere igitaramo nk'iki cyari kibayeho! Ariko kandi cyasize umukoro ku bahanzi bakiri bato bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Hip Hop, kuko beretswe ko hakenewe ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere iyi njyana no gushimisha abakunzi babo.

    Ni igitaramo aba baraperi bari bamaze amezi abiri bitegura, ndetse mu rwego rwo gushyigikirana bahuje imbaraga n'abahanzi bari bakiri bato, bagaragaza ko igihe cyari iki. Bahuriye ku rubyiniro na Ish Kevin, Bushali, B-Threy, Kenny K Shot, itsinda rya Tuff Gang, Kivumbi King n'abandi.

    Ni igitaramo cyabereyemo ibintu byinshi byatumye abarimo ibyamamare n'abandi biganjemo urubyiruko bishima mu buryo bukomeye. Cyabaye hashimirwa abarimo Mahoniboni wateje imbere iyi njyana ya Hip Hop kuva mu 1998, kuzamura.

    Cyanahuje kandi ibisekuru byombi muri uyu muziki wa Hip Hop. Kuri iyi nshuro, InyaRwanda igiye kugaruka mu buryo burambuye ku ndirimbo 10 zakunzwe muri iki gitaramo.


    1.Holo ya Riderman

    Bisa n'aho ari indirimbo idasanzwe kuri uyu muraperi umaze imyaka irenga 19 ari mu muziki. Ni imwe mu ndirimbo ze atera akikirizwa, kuko amagambo ayigize buri mufana yayamize.

    Riderman yaririmbye muri iki gitaramo mu bice bibiri. Yabanje gufatanya na Bull Dogg ku rubyiniro ariko nyuma aza kugaruka ku rubyiniro ari wenyine.

    Ku rutonde rw'indirimbo yari yahisemo, yanaririmbye indirimbo 'Holo'. Mu gitaramo hagati, yafashe akanya gato ubundi abantu bafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo.

    Ni imwe mu ndirimbo z'uyu muraperi zatumye yigwizaho igikundiro cy'abafana, cyane cyane mbere na nyuma y'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLO’ YA RIDERMAN

    “>  

    2.Up Up ya Bruce the 1st

    Bisa n'aho ari kimwe mu bitaramo binini uyu muraperi umaze imyaka itanu mu muziki yaririmbyemo. Kandi, nawe yabyumvikanishije neza mu kiganiro n'itangazamakuru, kuko yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba bakuru be mu muziki bamutekerejeho.

    Yavuze ko bigaragaza ubufatanye, ariko kandi nawe byatumye abasha gutaramira ibihumbi by'abantu. Ku rutonde rw'indirimbo, Bruce the 1st yatanze umusogongero w'indirimbo ze ziri kuri Extended Play (EP) ye nshya.

    Ariko kandi yibuka no kuririmba indirimbo ye yise 'UP UP'. Iyi ndirimbo yatumye Bruce ava ku rubyiniro akomerwa amashyi, ni mu gihe yayishyize hanze ku wa 27 Mutarama 2023.

    Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 433, ni mu gihe amashusho yakozwe na Eazy Cuts, ashyigikiwe n'abarimo Oskar Oscados na Taher Visuals

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UP UP’ YA BRUCE THE 1ST

    “>


    3.Umuhungu wa muzika ya Fireman

    Nawe ushobora kuba wibuka neza iyi ndirimbo bigendanye n'ubutumwa buyigize. Iri mu ndirimbo nziza zimaze imyaka Icyenda zigiye hanze.

    Ni indirimbo Fireman yakoranye n'umuhanzi Bruce Melodie. Bakorana iyi ndirimbo, bombi bari bakomeye muri iyi myaka, ariko kandi yabaye indirimbo yaciye inzira ya Bruce Melodie, kuko muri kiriya gihe ari bwo yinjiraga mu muziki.

    Yakunzwe ahanini biturutse ku butumwa buyigize, aho Fireman aririmba yumvikanisha ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye, byatumye aho aririmba hose abantu bamukora amashyi.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, Fireman yakozwe ku mutima n'uburyo iyi ndirimbo abantu bayikunze, bituma adashaka kuva ku rubyiniro.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUHUNGU WA MUZIKA’ YA BRUCE MELODIE NA FIREMAN

    “>


    4.Kandagira abanzi ya Green P

    Cyabaye igitaramo kidasanzwe kuri Green-P! Kuko yari amaze igihe kinini atumvikana mu mitwe y'abanyarwanda bijyanye no kubataramira.

    Uyu muraperi yabaye igihe kinini mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, akorerayo ibitaramo binyuranye n'ibitaramo.

    Ariko kandi mu ndirimbo ze zakunzwe 'Kandagira abanzi' yabaye nk'icyita-rusange, kuko ayitera akikirizwa.

    Ku rubyiniro, yabisikanye n'umuraperi P-Fla, maze yinjirira muri iyi ndirimbo yongera kwigwizaho abakunzi.

    Muri iki gitaramo, Green-P yaririmbaga amaze nk'uwimara urukumbuzi, kuko hari hashize igihe adataramira abakunzi be. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KANDAGIRA ABANZI’ YA GREEN-P

    “>


    5.Nk’umusaza ya Bull Dogg

    Yabaye indirimbo ikomeye mu rugendo rw'umuziki wa Bull Dogg, ku buryo rimwe na rimwe ajya agorwa n'uko buri gitaramo cyose aririmbyemo ayisabwa.

    Ahanini bituruka ku kuba ari indirimbo nziza irimo amagambo meza, atuma buri wese ayumvise ayiyumvamo. Ni nabyo byatumye, ubwo Bull Dogg yaririmbaga muri iki gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' yari yashyize ku rutonde. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 10 Ukwakira 2014.

    Bull Dogg amaze imyaka irenga 15 mu muziki, ndetse aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ye nshya yise 'Impeshyi 15'. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NK’UMUSAZA’ YA BULL DOGG

    “>


    6.Wait ya Kivumbi

    Iyi ndirimbo yihariye intangiriro z'uyu mwaka, kuko yagiye hanze ku wa 15 Mutarama 2024. Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 5.

    Kivumbi ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ushingiye ku bari batangajwe mbere. Amakuru avuga ko yaganiriye na Bull Dogg na Riderman, abasaba ko nawe ahabwa umwanya mu gushyigikira injyana ya Hip Hop.

    Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye, ku buryo byinshi mu bitaramo Kivumbi yaririmbyemo muri BK Arena n'ahandi, yarayifashishije.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAIT’ YA KIVUMBI

    “>


    7. Itangishaka ya Fireman

    Iri mu ndirimbo nziza, Fireman yakoranye n'undi muhanzi igatanga umusanzu. Iyi yayikoranye n'umuhanzi King James ufatwa nk'umwami w'imitoma.

    Yarakunzwe ahanini kuva ku wa 10 Gashyantare 2014 yajya hanze. Bituma mu bitaramo byinshi, Fireman aririmbamo ayishyira ku rutonde rw'izo yateguye.

    Mu gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko', Fireman yagaragaje ko yahisemo iyi ndirimbo kubera ko yamubereye idarapo ry'umuziki we.

    Ni indirimbo avuga ko yahinduye amateka mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yayikoranye n'umuhanzi bakuranye igihe kinini. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ITANGISHAKA’ YA FIREMAN NA KING JAMES

    “>

    8.Amaganya ya Tuff Gang

    Aba Tuff bongeye kugira ibihe byiza! Ni indirimbo ishushanya neza urugendo n'imbaraga z'itsinda Tuff Gang, kandi yatumye bombi abantu babahozaho ijisho.

    Yabaye indirimbo yavuganiye benshi, ahanini bitewe n'amagambo n'ubutumwa aba bombi baririmbye. Igaragaramo amasura y'abagize iri tsinda, uretse Jay Polly witabye Imana.

    Iyi ndirimbo yatumye, Fireman, P-Fla, Green-P na Bull Dogg batangaza ko Album bahuriyeho nshya, igomba gusohoka vuba muri uyu mwaka.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMAGANYA’ YA TUFF GANG

    “>


    9. Umusaza P-Fla

    Ni imwe mu ndirimbo za P-Fla yivugamo ibyiza gusa. Aririmba asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki, kwemeza ko ariwe baba bakeneye ko abataramira.

    Yabaye nk'indirimbo yo kuvuga ko ariwe muraperi abantu bose bakeneye. Iki gitaramo yakiririmbyemo, nyuma y'igihe cyari igihe akoreye ibitaramo i Dubai.

    Ni kimwe mu bitaramo byagutse kandi uyu mugabo yaririmbyemo, kuko nawe yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo byagutse nk'ibi. Hari aho aririmba agira ati 'Ni inde mushaka? Umusaza P-Fla.' 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUSAZA’ Y’UMURAPER P-FLA

    “>

    10.Nituebue ya Bushali na B Threy

    'Nituebue' yabaye indirimbo yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye guha ikaze injyana ya 'Kinyatrap' yazanwe n'abasore babarizwaga muri Green Ferry Music.

    Iri kuri Album ya kabiri ya Bushali yise 'Ku Gasima'. Igaragaramo abarimo B-Threy, umuraperi bakoranye igihe kinini, kandi bafitanye ubushuti bw'igihe kirekire ndetse na Slum Drip.

    Ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 918. Ndetse byinshi mu bitaramo Bushali, aririmbamo ntiyibagirwa gutegura iyi ndirimbo.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NITUEBUE’ YA BUSHALI NA B-THREY NA SLUM DRIP

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146344/aryoha-asubiwemo-indirimbo-10-zazamuye-mu-bicu-abakunzi-ba-hip-hop-mu-cyumba-cyamategeko-146344.html

  • Ibyoherezwa mu mahanga biziyongera, hahangwe… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n'imirimo. Urwego rw'ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.

    Hagaragaramo kandi ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

    Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura Miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Ku bijyanye n'ishoramari ritari irya Leta, rizikuba kabiri rive kuri Miliyari 2,2$ rigere kuri Miliyari 4,6$ mu 2029.  Ni mu gihe kandi ubworozi buzarushaho gukorwaho mu buryo bugezweho.

    Ibyoherezwa mu mahanga nabyo bizazamuka bive kuri Miliyari 3,5$ bigere kuri Miliyari 7,3$. Ni mu gihe umutekano n'amahoro bizarushaho gusigasirwa.

    Mu burezi, Umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Umubare w'abiga amasomo y'ikoranabuhanga nawo uziyongera bahabwe ubumenyi n'ibikoresho bikenewe, ndetse n'abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Amashuri y'icyitegererezo y'imyuga nayo azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n'abana zirusheho kwitabwaho byihariye.

    Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n'ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n'amazi meza.

    Mu bijyanye n'ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y'igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyana nazo.

    Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y'ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Mu 2029 kandi serivisi zose za Guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Abanyarwanda baba mu mahanga kandi nabo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n'amahirwe y'ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Ni mu gihe muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, ingengo y'imari y'Igihugu yikubye inshuro eshatu, aho yavuye kuri Miliyari 1,900 ubu ikaba igeze kuri Miliyari zisaga ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika.

    Muri Kamena uyu mwaka, imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yari afite ishema ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma 2017-2024, gahunda yiswe iyo guhindura imibereho y'abaturage.

    Nko mu miturire ngo hubatswe imidugudu y'icyitegererezo 87 yatujwemo abagera ku 17,000 naho ingo zisaga Miliyoni ebyiri zibona amashanyarazi zivuye ku ngo ibihumbi bisaga 900 zari ziyafite muri 2017.

    Mu rwego rw'uburezi hubatswe inyumba by'amashuri bisaga 27,00 naho umubare w'abarimu uva ku bihumbi bisaga 71 ugera ku bihumbi bisaga 110. Mu rwego rw'ubuzima hubatswe ibitaro bishya 7 naho umubare w'abaturage batanga imisanzu ya mituweli bava kuri 83% bagera kuri 90%.

    Mu myaka 7 ishize, Ingengo y'Imari ya Leta yavuye kuri Miliyari 1900 Frw mu mwaka wa 2017 igera kuri Miliyari  zisaga 5000 mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2023/2024. Ibi ahanini ngo bishingiye ku kuba umusaruro w’imisoro y’abaturage waravuye kuri Miliyari 1004  ukikuba 2 aho wageze kuri Miliyari zisaga  ibihumbi bibiri na 600.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146345/ibyoherezwa-mu-mahanga-biziyongera-hahangwe-imirimo-mishya-ibyo-guverinoma-izibandaho-mu-m-146345.html